Category Archives: Amateka

KWIBUKA JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU UMUNSI WA GATATU

Tariki ya 03/10/2022: Kuzirikana ubwicanyi bwakorewe abahutu mu isoko rya Karambi muri Komine Rukara

Ku ya 20 Mata 1994, abasirikare ba FPR bateye Segiteri ya KARAMBI BAGOTA abaturage hari benshi bari barahahungiye baturutse mu yandi makomine ya Byumba. Bose hamwe bageraga ku bihumbi bitatu. Ahagana mu ma saa moya za mu gitondo, Inkotanyi 60 zitwaje imbunda harimo n’iziremereye bategetse abaturage guteranira ku kibuga inyuma y’aga centre k’ubucuruzi. Abo basirikare bategetse abaturage kwicara kugira ngo bumve imigabo n’ imigambi FPR ibafitiye.

Abasirikare bafashe imbunda bazitunga mu baturage batangira kurasa batarobanura. Bamwe bateye za grenade. Abaturage bagerageje kwiruka bararashwe bagwa ku basanzwe bakomeretse. Amaraso y’abandi yamenetse ku bari bazima. Umutagabuhamya Daniel yafashwe n’isasu mu kuguru na eclat mu nda,ku kibuno no mu gahanga. Amaze kugwa ntabwo yashoboye kunyeganyega cyangwa ngo avuze induru. Yaratekereje ati ” ni uku bapfa.” Amasasu yarahagaze, ariko amenya ko abicanyi babaye baruhutse ngo bongere amasasu mu mbunda maze baze kongera.

Daniel yarahagurutse agenda acumbaurika, ku bw’amahirwe amasasu ntiyamufata. Yahungiye muri Parike ya Akagera, mu bihuru n’ibishanga, arokoka atyo.

Twibuke abazize jenoside yakorewe abahutu, duharanire ubutabera, turinde abarokotse bakomeje guhigishwa uruhindu, twandike amateka yacu atarimo ikinyoma.

Advertisement

Kwibuka jenoside yakorewe abahutu mu Rwanda no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Tariki ya mbere Ukwakira 2022:

Kwibuka jenoside yakorewe abahutu, umunsi wa mbere: ubwicanyi bwakorewe abahutu muri sitade ya Byumba.

Abaturage b’abahutu Ibihumbi n’ibihumbi by’abahinzi n aborozi, abagabo, abagore n’abana bari barahungiye mu nkambi z’agateganyo i Nyacyonga, Muhondo n’ izindi nkambi zizwi nk’ inkambi z’abakuwe mu byabo n’intambara yo muri 1990 (les déplacés de geurre), impunzi zaratatanye inyinshi zerekeza i Byumba. Aho i Byumba, impunzi zahageze n amaguru zirembejwe n’inzara n’ inyota. Zakusanyirijwe iminsi itatu mu nkambi y’agateganyo mu nkengero z’umujyi wa Byumba zigoswe n’Inkotanyi.
Nyuma y’iminsi itatu bajyanywe muri stade ya Byumba.
Kuva ku ya 10 Mata 1994, haje urukurikirane rw’imodoka za gisirikare z’ inkotanyi. Ahagana mu masaha ya saa munani z’ijoro, abasirikare b’ inkotanyi batangiye gutoranya abagabo babarirwa mu magana babatandukanya n imiryango yabo, babakusanyiriza hamwe mu kindi gice cya Stade. Inkotanyi Dan Munyuza niyo yateye grenade ya mbere, abandi basirikare barasa urufaya. Byatwaye isaha irenga yo kwica abagabo bose bari bakusanyirijwe aho. Benshi ntibahise bapfa. Nyuma yo kuraswa bahuhurwaga n’ izindi nkotanyi zikoresheje udufuni zikabajanjagura imitwe.
Nyuma, haje kwicwa abasaza, abagore n’abana, hakoreshejwe grenade,imbunda za mashinigani n’agafuni.Ubwicanyi bwakomeje kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ubwo amakamyo ya mbere yaje gutwara abapfuye. Bamwe bashyinguwe byihuse ku ruganda rw’ifarini n ‘ahandi mu mujyi wa Byumba.

Nyuma y’ icyumweru kimwe, Kagame yahamagaye umuyobozi w ingabo, Augustin Gashayija, amubwira ko gushyingura imirambo byari ubugoryi. INKOTANYI zasubiye Mu Rukomo, gutaburura imirambo. Iyo imirambo yajyanywe mu muri pariki y’Akagera yatwikishijwe lisansi na gaze.

Twibuke abazize jenoside yakorewe abahutu, duharanire ubutabera, turinde abarokotse bakomeje guhigishwa uruhindu, twandike amateka yacu atarimo ikinyoma.

Ubwanditsi

NK’UMUNTU WARI MEMBRE WA APR INKOTANYI, NSABYE IMBABAZI AIMABLE KARASIRA

Banyamuryango ba APR INKOTANYI, cyera nyakwigendera yasabye abahutu gusaba imbabazi z’ibyaha bya ba se na basekuru kugirango bitandukanye n’izo nkozi z’ibibi zarimbuye imfura. Nanjye ni muri urwo rwego nitandukanije n’izo nkozi z’ibibi zo muri APR zishe umuryango wa Karasira Aimable, wari warokotse genocide. Uretse na Karasira, ndasaba n’imbabazi n’undi wese izo nkozi z’ibibi zahemukiye zikamwicira abari barokotse genocide. Kandi ndasaba kuboneraho kubwira abandi ba member ba APR kuboneraho gusaba imbabazi z’imiryango yacu yishwe n’ibikoko twabanaga, bari barokotse genocide, nka mukuru wanjye kwa data wacu Bayingana. Namwiboneye n’amaso yanjye ndi muri convoy agiye i Byumba n’izindi mpunzi, sinongeye kumubona ukundi. Ba comrades mwese nanjye nkeneye pole!

Biriya bintu byakorewe Karasira ntibyari bikwiye. Yari akwiye gusabwa imbabazi ndetse agahabwa n’indishyi z’akababaro z’umuryango we bishe. Turiya dufaranga bavuga ngo bamusanganye, byagombaga kubashimisha ahubwo bakamwongerera, bakamuhumuriza , bakamufata mu mugongo, bakagerageza kumusana umutima.

Ntabwo bagomba kumufata nkatwe twanyazwe inyana n’ibiziriko. Uriya ni muto akeneye gusabwa imbabazi. Niba bamushinja gukorana n’ibipinga, ese niba ibyo bipinga bimuha pole urumva yaba umutindi wanga umugirira neza!

Karasira nta gikorwa kibi yakoze ahubwo arazira ko yiciwe. Wenda ibyo yaririmbye byababaje abana b’imfubyi ba nyakwigendera, aho avuga ko atazakumbura se ubabyara kuko ariwe wari ukuriye abamwiciye.

Ibyo byose ni ibintu byumvikana, abivuga mu rwego rwo gutaka. Ubwe yivugiye ko aba ku miti y’agahinda. Kuki mumushinyagurira aho kumusaba imbabazi? Ese ubwo aguye muri mabuso mwazavuga iki imbere y’abagabo, payback yanyu ibagezeho? Barabashuka ngo ni mukande abantu ntimumenye ko muri gutoza abandi. Ibyo ni ubujiji, si uko umuntu akora. Ineza ni yo yonyine yabategurira amaherezo meza.

Erega utwo tuntu twose muba mukora ndatubona nkagerageza kubumva kuko ibyanditswe bidakuka. Ariko kubera ayo manyanga mwongeraho, ntibishobora kubahira. Uko mukorera abandi payback ni ko murushaho kuremereza iyanyu.

Abantu mugirwa inama naTom Ndahiro, civiliani muri abasirikari, akabaragira nk’ihene! Kuko aziko muri ibisazi, azi aho gukanda mukaka nk’ishanyarazi! Na bariya bagore batakigira umutima wa kibyeyi, baravuga mukumva? Mwagishije inama ba nyoko na ba nyokosenge ko bamwe mukibafite?! Nibabagira inama nk’iza bariya bagore, tuzamenya ko hapfuye inka n’ingoma.

Thomas Sankara

Jenoside: Imiburanire y’imanza yashyizwe mu bihangano.

Bumwe mu buryo bwo kumenya neza ibyabaye mu mateka, ni ugusoma ibyandikwaga muri icyo gihe no kumva ibihangano ( indirimbo, imivugo n’ibisigo) byahimbwaga. Uramutse wumvise indirimbo ivuga MRND wamenya ko itahimbwe mbere y’itariki ya 5 Nyakanga 1975.

Ubu mu Rwanda hari ikibazo cy’ubwisanzure bubangamirwa mu ngeri zose z’ubuzima kugeza no ku bahanzi batinya kuririmba ubuzima nyakuri bw’igihugu, kuko ngo uvuze ibitagenda neza aba arwanya igihugu. Usanga abenshi baririmba urukundo rw’Imana, urukundo rw’abantu, ariko bakirinda kuvuga ibibazo biriho muri sosiyete.

Umuhanzi Gihanze Musasizi amaze gushyira mu majwi n’inshurango igitekerezo yise “Iromba rya Musenyeri ryamurinze kubambwa”. Asobanura ko mu gihe habaga imanza za jenoside, hari umubikira washinje Musenyeri ko yamuhinduye umugore yitwaje ko ari umututsikazi. Ngo mu gihe cy’amezi atatu Musenyeri yaba yarafataga ku ngufu uwo mubikira.

Mu kwiregura, Musenyeri yasabye urukiko kubaza Ma Sœur ubumuga yaba yaramusanganye cyane ko nta muntu bwaca mu rihumye. Umubikira yavuze ko nta bwo rwose ngo ko Musenyeri ari umugabo nk’abandi. Musenyeri mu kumubeshyuza , yazamuye igishura yereka abari bahateraniye , basanga afite iromba, umubikira aramwara.

Koko rero muri ibi bintu bya jenoside , hari abantu benshi bigize abashinjabinyoma cyangwa bategekwa gutanga ubuhamya bw’ibinyoma, ariko bakaba hari utuntu batazi tubakubita hasi mu gihe habonetse ubutabera nyabwo koko. Hari abashinja ibintu bavuga ko bahagazeho, wababaza aho bari bari ugatungutwa no kumva ngo ” nari nihishe muri plafond yo kwa Mugemana, numva abantu basakuza, ndeba hanze mbona Kamanzi atemagura Mukakalisa ku ga centre mu Nganzo”. Wareba intera iri hagati y’aho hantu, ugasanga nta muntu ushobora kuhabona uhagaze mu rugo rwa Mugemana. Ikibabaza ni uko ababeshyera abandi ntawe ubahana. Nk’umubikira wabeshyeye Musenyeri nta wabura kwibaza niba hari igihano yagenewe.

Birakwiye ko abakoze ibyaha babihanirwa cyangwa bakababarirwa niba bafite ukwicuza. Ariko na none ababeshyera abandi bagamije kubabambisha bakwiye guhanwa by’intangarugero niba koko dushaka kubaka umuryango nyarwanda.

Reka twumve uko Iromba rya Musenyeri ritari rizwi na Ma Sœur ryatumye habaho ubutabera.

Itangazo mbwirwaruhame ry’umuryango wa Yuvenali Habyarimana

Twebwe abana b’umuryango wa Habyarimana tubabajwe n’amakuru amaze iminsi acicikana mu binyamakuru ko umubyeyi wacu yateguye kandi akanashyira mu bikorwa amahano yabereye mu Rwanda muri 1994 y’ubwicanyi bwiswe itsembabwoko.

Tubabazwa cyane n’uburyo abanyarwanda (ndetse n’abanyamahanga) bamwe bakomeje umuco wo gushyigikira ibinyoma bakanga kuvuga ukuri kugirango bateshe umutwe abatavuga rumwe nabo.

Ibinyoma ku mubyeyi wacu byatangiye kera ku buryo byageze n’aho bavuga ko ari we wishe data muri cya gikorwa terabwoba cyamuhitanye ku ya 6 Mata muri 1994. None bigeze n’aho bamugerekaho ko yateguye itsembatsemba.

Ababivuga biyibagiza nkana ko inkiko zakoze kuri iki kibazo cya jenoside mu Rwanda zitashoboye kugira uwo ziyihamya kuyitegura mu bo zemeye gucira imanza. Mu muryango wacu twabaha nk’urugero kuri musaza wa mama, Protazi Zigiranyirazo, nawe wari wararezwe kuba yarateguye akanakora iyo jenoside ko urubanza rwe rwarangiye, «Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda» (TPIR) rwa Arusha, rumugize umwere mu byaha byose yaregwaga. Turagira ngo twibutse, by’umwihariko, ko ku bijyanye n’ikirego cy’Akazu bakunze gutsindagira kuri mama, urwo rukiko rwasanze ibimenyetso ubushinjacyaha bwaruzaniye, bishingiye ku mazimwe adafite ifatizo.

Tuributsa kandi ko mu madosiye yose yizwe n’urwo rukiko, nta na hamwe izina rya maman rivugwa ko haba hari uruhare yagize mu bwicanyi bwabaye mu Rwanda.

Umubyeyi wacu turamuzi neza. Kuva yashakana na papa, nta kazi ka Leta yigeze akora; nta mwanya w’ubuyobozi yigeze agira mu rwego rw’ubucungagihugu cyangwa urw’amashyaka. Yewe, nta n’ibiro yigeze agira nk’uko tubibona mu bihugu bimwe na bimwe, ku mufasha w’umukuru w’igihugu.  Ntabwo yigeze akoresha inama cyangwa ngo ayitabire, yaba iya gisilikare cyangwa iyabanyapolitiki, haba mbere cyanga nyuma y’aho papa wacu yitabiye Imana. Ku batabizi, cyangwa abatangiye kubyibagirwa, twibutse ko mama yahise ahungishwa papa akimara kwicwa, ku tariki ya 8 Mata, kubera imirwano yari yubuye muri Kigali, yibasiye cyane cyane agace ka Kanombe aho twari dutuye. Abafaransa babimufashijemo bakamugeza i Bangui mu gihugu cya République Centrafricaine, barabizi neza. Kandi n’umuntu ushyira mu gaciro wese yakumva ko, urebye ukuntu itumanaho ryo muri ibyo bihe ryari rimeze, nta kuntu washobora gutanga amabwiriza ku basirikari cyangwa ku bakuru b’amashyaka, umunsi ku wundi. Ese ubundi, usibye gushinyagura, umugore ukimara gutakaza umugabo, agahungishwa atanashoboye kumushyingura, icyamushishikaza ni iki kindi usibye gushaka uko yakwiyubaka mu gahinda n’ishavu biri kumushengura?

Icyaha kigaragarizwa mu bucamanza: Twemera ko ubucamanza butagira aho bubogamira mu gushaka ukuri aribwo bwonyine bufite ubushobozi bwo gutanga ubutabera. Nta n’umuntu n’umwe wundi ubifitiye uburenganzira, kabone n’ubwo yaba akomeye ate muri politiki.

Umubyeyi wacu ntabwo yihishe. Nta rukiko rwigeze rumushaka ngo rumubure. Ntiyigeze ahwema gutangariza amahanga yose ko yiteguye kwitaba urukiko rwose rwo mu gihugu abarizwamo cy’Ubufaransa igihe cyose ruzumva rumukeneye. Tuboneyeho no gusaba abirirwa bamwandagaza ko bamuha amahoro bakareka inzego z’ubutabera, niba barazitabaje, zigakora akazi kazo.

 Amategeko agenga ikiremwa muntu bita mu gifransa «Déclaration Universelle des Droits de l’Homme», yashyizweho n’umuryango w’abibumbye, ntabwo yemera ko umuntu afatwa nk‘igicuruzwa, agatotezwa ndetse akaba ashobora kuguranwa inyungu z’agatsiko aka n’aka, amafaranga cyangwa ibintu ibyo ari byo byose.  https://www.un.org/fr/universal-declaration-human-rights/. Igituma tugombye kubyibutsa ni uko duhereye ku byo tubona mu nzego z’ikwirakwiza amakuru, Perezida w’Ubufransa asa n’ushaka kugira umubyeyi wacu kimwe mu biguzi Perezida w’u Rwanda yamuciye kugira ngo ibyo bihugu byombi bishobore gutsura umubano umaze igihe uri mu mahindure.

Icyo twifuza :

  • Dufitiye icyizere inzego z’ubutabera z’Ubufaransa. Nizo zishobora gukemura ikibazo cy’ibirego byose bamuhimbira. Turahamya ko zitazabura gusanga ko ari umwere koko.
  • Dusabye abantu bose bazi ukuri ku bahanuye indege ko badufasha kugushyira hanze, maze uwakomye imbarutso akagaragara kandi agashyikirizwa ubucamanza.
  • Twifuza ko abanyarwanda twashyira imbere gushaka ukuri n’ubutabera ku byabaye mu Rwanda tutabangamirana. Ni byo nzira y’ubwiyunge nyabwo.
  • Ikwirakwiza ry’ibihuha no gusebanya bihagarare maze umubyeyi wacu agire amahoro. Aha ageze mu zabukuru, abone igihe cyo kwiyitaho we n’umuryango we. Buri wese afite uburenganzira bwo kuba aho ashaka mu mahoro n’umutekano.
  • Abanyarwanda bicare bashyire hamwe bashake ubumwe n’ubwiyunge aho guhora bashyamirana bakanahimbirana ibyaha bitigeze bikorwa.
  • Ifatwa, irigiswa n’ iyicarubozo ku banyarwanda bya buri munsi rigomba guhagarara hagashyirwa imbere ingamba zihuza Abanyarwanda aho kubatanya.

Dushimiye abadufasha bose muri uru rubanza rwo gushaka ukuri.  Imana ibahe umugisha

Bikorewe i Paris kuri 20/06/2021.

Umuryango wa Habyarimana.

Karidinali Antoine Kambanda: Ikiganiro cyaciye benshi umugongo.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru “La Croix”, mwashyiriwe mu Kinyarwanda na Albert MUSHABIZI

Icyumweru kimwe nyuma y’imbwirwaruhame ya Emmanuel MACRON mu Rwanda, Karidinali Antoine KAMBANDA, Arikiyesipisikopi wa Kigali, yemereye “La Croix” kuyibwira icyo yayitekerejeho. Yagarutse ku kibazo cy’imbabazi mu myumvire ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibirego bikomeje gushinjwa Paul KAGAME, n’igikwiriye Abapadiri b’Abajenosideri.

Ni ikiganiro yagiranye na Laurent LARCHER, i Kigali.

Ikinyamakuru «La Croix» : Ni iki watekereje ku mbwirwaruhame ya Emmanuel Macron?

Karidinali Antoine KAMBANDA : Nta kibazo twigeze tugirana n’Abafransa, ahubwo twakigiranye na Politiki y’u Bufransa ku gihugu cyacu, ku ngoma ya HABYARIMANA. Ibyo byatezaga urwikekwe hagati yacu abaturage b’ibihugu byombi. Imbwirwaruhame ya MACRON yatanze umucyo kuri iyo ngingo yemera uruhare abamubanjirije bafatanyije n’abadutoteje : ni ikimenyetso cy’ishingiro rya byose.

Ikinyamakuru «La Croix» : Uremeranywa na we ku mvugo y’uko Ingabo z’u Bufransa ntacyo zifite cyo kwishinja ku ibyabaye mu Rwanda ? 

Karidinali Antoine KAMBANDA : Tuzi icyo Ingabo z’u Bufransa zakoze mu gihugu cyacu. Njye ubwanjye, nabiboneye bagenzura amarangamantu kuri za bariyeri ! Bibwiraga ko Abatutsi ari abacengezi ba FPR. Turabizi ko Ingabo za HABYARIMANA zaterwaga akanyabugabo n’ukuhaba kwazo, ko ntacyo zakoze ngo zihagarike ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi hagati y’1990 n’intangiriro za Jenoside, ko zadusize mu biganza by’Abicanyi muri Mata 1994, nk’uko byagenze mu misozi yo mu Bisesero, kuwa 27 Kamena. Turabizi ko Abajenosideri babashije guhunga baciye mu karere zagenzuraga. Ubirebye Emmanuel MACRON ntiyashatse kurakaza bamwe mu Abasirikari b’Abafransa. Icyo kwishimira ni intambwe yateye mu cyerekezo cyacu. 

Ikinyamakuru «La Croix» : Yagombaga gusaba imbabazi mu buryo bweruye ?

Karidinali Antoine KAMBANDA : Yabikoze mu buryo bwa Kinyarwanda, aduhoza ku gahinda twatewe. Mu kwemera ibyo, ari mu nzira yo kudusaba imbabazi. Ni iby’agaciro kuri twe, kubona u Bufransa bubasha kwiyumvisha ukuntu twababaye kubera amahitamo bwagize kuri twe. Uko kubasha kubyiyumvisha ni intambwe y’intango.

Ikinyamakuru «La Croix» : Urashaka kuvuga iki ?

Karidinali Antoine KAMBANDA : Prezida MACRON ndetse na Prezida wacu, bemeranyijwe ko hari intambwe yatewe. Nyuma yo kwemera inshingano z’u Bufransa mu kaga katugwiriye, nyuma yo kuduhoza ku bw’umubabaro twagize, igihe kizashyika adusabe n’imbabazi. Ariko mu maso yanjye, ndetse n’ay’Abanyarwanda batari bake, Prezida MACRON yavuze iby’ingenzi. Kuva magingo aya, rwose dushobora gushyira hamwe mu mwuka w’amahoro n’ituze.

Ikinyamakuru «La Croix» : Imyaka 27 nyuma ya Jenoside, Abanyagatolika b’Abanyarwanda bafite ubwiyunge hagati yabo ?

 Karidinali Antoine KAMBANDA : Kiliziya y’u Rwanda iri mu ishusho ry’Umuryango Nyarwanda. Twakoze umurimo uhambaye wo gusabana imbabazi. Ibyo bitangirana no kwiyunga kwa buri umwe nawe ubwe, ku bw’igicumuro yakoze. Ntabwo byoroshye kwicuza, hari benshi bakinangiye imitima, bagahitamo kwihebera ubugizi bwa nabi, ibiyobyabwenge, ubusinzi… Ariko iyo ubashije iyo nzira, ubwo uba uri mu mwanya wo kwiyunga n’abandi. Iyo niyo nzira twatoye mu Rwanda, ni inzira yerekeza ku buzima, ukwiyubaka no guharanira ahazaza heza. Dufatanye urunana dutera intambwe muri iyo nzira.

Ikinyamakuru «La Croix» : Imiryango Itagengwa na Leta Mpuzamahanga ishinja Paul KAGAME guhutaza uburenganzira bw’ikiremwa-muntu mu gihugu cye.

Karidinali Antoine KAMBANDA : Abavuga ibyo ntacyo bakoze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Hariho imbaraga ziri hanze y’igihugu, cyane mu Abanyarwanda batuye ibihugu byo hanze, bagifite ingengabitekerezo yo mu w’1994. Bakagira abo babyakuranwa hagati mu muryango nyarwanda wacu. Izo mbaraga ziharanira amacakubiri, ziracyatewe ingabo mu bitugu n’umutima w’ubugizi bwa nabi, mu gihugu cyahuye ku buryo bukabije n’ubugizi bwa nabi buhebuje ubundi bwose. Kuri abo, abantu ntibakwiye kuba ibiburabwenge cyangwa ngo babatinye. Icyo abari hanze bita kutavuga rumwe n’ubutegetsi, tuzi neza imbere mu gihugu ko ari inyegamo ikingira abogeza iby’amoko, bashaka guteza umwiryane, ndetse no gutera ubwoba abacitse ku icumu rya Jenoside.

Ikinyamakuru «La Croix» : Mwumva mute ko Paul KAGAME ari umwicanyi ruharwa w’Akarere k’Ibiyaga Bigari ?

Karidinali Antoine KAMBANDA : Oya yahagaritse Jenoside, we, we wenyine. Na none icyo FPR yakoze muri Zayire (magingo aya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo) yari intambara yo ugukurikirana Abajenosideri. Abo bari bisuganyije ngo badutere. Bari kumwe n’abasivili, maze babayobora mu rugendo rw’amakuba rwagati mu mashyamba ya Kongo. Abenshi batakarije ubuzima muri uko guhunga. Ariko ibyo ntaho byakabaye Jenoside, nk’uko Raporo y’Umuryango w’Uburenganzira bwa Muntu ushamikiye ku Umuryango w’Abibumbye ubyumvikanisha. “Mapping report” ni ikinyoma nta n’ubwangamugayo ishingiyeho. Abenshi mu impunzi z’Abanyarwanda zari muri Zayire baratahutse. Ariko abayoboye bakanakora Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abafatanyabikorwa babo b’Abakongo bapapiriye icyo kirego. Gisubirwamo, cyizewe n’abo mu Burengerazuba bw’isi. Ariko baba bihinduye ibikoresho by’abafite inyungu mu kwica amaso ku ibyo bakoze hano iwacu. Ndakangurira, abo babafasha ibyo birego, kuza hano mu Rwanda bakibonera ukuri kw’ibiri mu gihugu.

Ikinyamakuru «La Croix» : Ese abapadiri bahamwe na Jenoside mwaba mubakorera iki ?

Karidinali Antoine KAMBANDA : Ikibazo cyabo ntikitaweho mu Igitabo cy’Amategeko Agenga Kiliziya gatolika. Duhora ducukumbura ibikwiye kugira ngo tubashe guhangana n’ingaruka za Jenoside. Mu bizwi neza, hariho abagera kuri batanu bari muri za Gereza, tubakangurira kwicuza. Tugenzura niba abarangije ibihano byabo, niba bataba bagifite akayihoyiho k’umwuka wa Jenoside.

Iyo bitari ibyo, tubakangurira kwiyegurira ubuzima bwo kwicuza, gusenga ngo bacungure ubuzima bwabo, no gutanga umusanzu mu butabera. Abandi bo, tubagarura muri twe, ariko bemeye gucishwa bugufi,  kandi bakiyegurira ubuzima bwo kwicuza.

Ikinyamakuru «La Croix» : Naho abahungiye i Burayi ?

Karidinali Antoine KAMBANDA : Hano ntawe utazi imyitwarire y’urukozasoni y’umubare runaka w’Abapadiri bahawe ubuhungiro i Burayi. Bariyo mu Bufransa, mu Bubiligi, mu Butaliyani na Hisipaniya. Imiryango yabakiriye ntiyatekereza kubabona nk’Abajenosideri ;bityo bagafashwa bakanarindwa. Mu iby’ukuri biragoye kwiyumvisha ko Umupadiri yakora ibikorwa byerekeza kuri Jenoside. Muri Jenoside byose biragoye kubyiyumvisha. Ikintu kimwe rukumbi gikwiye kwifuzwa, ni uko ubutabera bwakora akazi kabwo. Emmanuel MACRO yiyemeje kuri iyo ngingo, ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Nta kindi gikwiriye kwifuzwa.

Inkuru ya The Rwandan

Imwe mu nkingi za FPR ni jenoside,…Abacikacumu nibashakishe ukuri bave muri schéma ya FPR!

Ikibazo bamwe mu bacikacumu b’Abatutsi mufite ni ikibazo kirenze ibyo tubona, ni ikibazo nakwita dilemme hagati yo kumesa kamwe mugashakisha ukuri cyangwa se hagati yo kuguma muri schéma imposé par le FPR. Ntabwo waguma muri schéma imposé par le FPR, ngo noneho de temps en temps ushake kureba ukuri wiyibagijeko tout le système se tient ngo wumve ko byakugwa amahoro.

Bamwe mu barokotse genocide bemeza bahagaze ku maguru yombi ko génocide yabaye muri mata 94 yateguwe na président Habyarimana n’ishyaka rye, ndetse bamwe bakemeza ko iyo genocide yahereye kera muri 59, ngo ikagira ibice byinshi bimeze nk’igerageza kugera ku ndunduro y’i 94. Muri iyo schéma, mbere ya 59 nta kibazo cyari gihari cg cyari icya buri wese bityo Revolution ya 59 niyo yazanye amahano. Iyi vision kandi niyo vision ya FPR.
Muri iyo vision, intambara ya 90-94 n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ntaho bihuriye na génocide y’i 94, ndetse bati ubwicanyi bwa Kibirira na Bugesera byari essais zo kureba uko génocide yazakorwa. Ibi byose, bishatse kuvuga ko abateguye genocide bafashe igihe cyo gukora za essais no kuvalida le modus operandi!

Mu by’ukuri ibi byose bishingiye ku ma théories y’abashakashatsi nka Tom Ndahiro na Dr JD Bizimana bakora abstraction d’une situation singulière rwandaise bagashaka byanze bikunze ko génocide rwandais iba selon le modèle de la Shoah ou du génocide arménien par exemple.
Ukuri jye mbona ni uko génocide rwandais igomba gushyirwa muri contexte y’ uRwanda mu ntambara ya 90-94! Ibyo ntibiyibuza kuba icyaha cy’ubukana ariko kwemera ukuri kw’ibyabaye nibyo byatuma tubyumva neza ndetse tukazanabona ibisubizo ubu tudafite cyangwa tudafite ijana ku ijana ku bijyanye n’uwateguye génocide n’uburyo yayiteguye niba koko ariko byagenze.
Ubu buryo rero ababwemera nibo bashobora kumva ibyo FPR ikora kandi bakaba bakumva impamvu ibikora.
Naho ubundi kwemera ibyo FPR ivuga nyuma ugashaka kuyivuguruza kandi ibyo ushaka kuvuguruza bituma le système ita sa cohérence ntabwo byaba bifashe.
Imwe mu nkingi za mwamba ubutegetsi bwa FPR bwubakiyeho ni genocide. Niba rero wiyemeje kuvuga uburyo FPR iyikoresha shirika ubute, uvuge ukuri kose kutabogamye niho uzumva n’impamvu iyikoresha kandi nawe bizagufasha noneho nunabizira uzire ukuri aho kuzira agace k’ukuri.

Dr Emmanuel Mwiseneza

Habyarimana ni we wazanye umuganda.

Tariki ya 02 Gashyantare wari umunsi ngarukamwaka wo kwizihiza umuganda. Uyu munsi watangijwe na Perezida Yuvenali Habyarimana tariki ya 02 Gashyantare 1974. Icyo gihe yafashe isuka ajya imbere y’abasirikare ati: “nimuze dutange umuganda wo kubaka u Rwanda”. Bose berekeje mu gishanga cya Nyarugunga maze barahinga karahava. Ntihavugwa byinshi ku mbuto zahatewe ariko icyo gikorwa cyahise kiba intangiriro yo gukorera hamwe mu ma serire yose na segiteri, mu bigo bya leta na za minisiteri, bose bagiraga umunsi wo gutanga umuganda.
Ubusanzwe umuganda bisobanura igiti bashinga bubaka inzu. Ni ho bavuga “imiganda y’inzu”. Ibi birasobanura esprit Habyarimana yari afite awutangiza.

Yari umugabo w’ibigango, akerekera abasirikare uko babigenza


Byaje gukomeza abahinzi-borozi n’abadafite imirimo bagatanga umuganda kuwa kabiri wa buri cyumweru, abakozi ba Leta cyangwa abikorera ku giti cyabo bakawukora kuwa gatandatu. Nyuma y’umuganda habagaho igikorwa cyo kwidagadura cyizwi ku izina rya “animation”, abantu bakabyina bagasusuruka. Ku bakozi bo akenshi iyo bavaga mu muganda bahitiraga mu kabari, bakanywa ka Primus cg Mutzig imaze kuza. Habagaho ubusabane ku buryo nta wifuzaga kubahura. Washoboraga gusanga imbere ya 《Bar》 hari amasuka n’imihoro bivanywe mu muganda, abarimo imbere bambaye bottes ziriho icyondo. Imihoro ntiyari iyo gukora jenoside nk’uko bamwe bayiharabika.


Mu gihe FPR yateraga u Rwanda yakwirakwije propaganda yo kwangisha abantu ibikorwa bya Leta harimo n’umuganda ( hamwe n’umusanzu n’umusoro bavugaga ko ari byo byubatse Rebero). FPR yafatanyije n’amashyaka ataravugaga rumwe na MRND ya Habyarimana, bavugaga ko umuganda ari uburetwa nouvelle formule. Muri icyo gihe abantu biraye mu materasi yakozwe n’umuganda bararimbagura ntiwareba! Ngo barahima Habyarimana!


FPR imaze kugera ku butegetsi, yabanje kugira isoni z’uko izagarura umuganda. Icyo gihe imvura yaragwaga igatwara ubutaka inkangu ntiwareba kubera ya materasi yatengaguwe n’inkubiri y’amashyaka.
Nyuma FPR yaje kugarura umuganda ivuga ko ari yo iwuhimbye. N’uyu munsi abakiri batoya bazi ko umuganda bawukesha Pahulo Kagame. N’abazungu batari bakeya ntibazi ko umuganda watangijwe na Habyarimana Yuvenali.

Paul Kagame na we yafashe igikorwa cy’umuganda nk’igifitiye igihugu akamaro. Aha aritegereza uko abaturage babigenza.


Umunsi mwiza w’umuganda kuri buri wese ukunda u Rwanda.

Ikibazo hagati y’abahutu n’abatutsi bo mu Rwanda nta kugica ku ruhande.

Ikibazo hagati y’abahutu n’abatutsi bo mu Rwanda nta kugica ku ruhande.

Ndashimira Bwana NKULIYINGOMA Jean Baptiste watanze igitekerezo ku nyandiko ya Amiel NKULIZA (Ibihe turimo: Gupfukirana ukuri kw’amateka yacu bimariye iki abayobozi ba «Rwanda Bridge Bulders-RBB»?). Mu gisubizo cye, (Nunganire Amiel Nkuliza ku kibazo cy’imibanire y’abahutu n’abatutsi mu masezerano ya ARUSHA) Bwana NKULIYINGOMA avuga ko abona ikibazo hagati y’abahutu n’abatutsi kitirengagijwe mu masezerano y’Arusha. Ibi akabishingira ko mbere y’uko amasezerano ashyirwaho umukono, impande zombi zari zihanganye (FPR-Inkotanyi na Leta y’u Rwanda) zabanje kwemeranywa ku mahame y’igihugu kigendera ku mategeko (Etat de droit /Rule of Law). Ikinzinduye uyu munsi, ni ukwerekana ko kubaka igihugu kigendera ku mategeko byonyine bidahagije ngo bikemure ikibazo hagati y’ibyo bice bibiri by’abanyarwanda ari byo abahutu n’abatutsi.

Icyo kibazo giteye gite ?

Mu by’ukuri iyo witegereje usanga ikibazo hagati y’abahutu n’abatutsi gishingiye ku butegetsi. Mu myaka yose Abatutsi bategetse igihugu, byiswe ko nta kibazo cyari kiriho kugeza igihe abahutu nabo basabye kwinjira mu myanya y’ubuyobozi/ubutegetsi. Aha ni ho abigiza nkana bahera bashima ubutegetsi bwa cyami mbere y’umwaduko w’abazungu, bakagira bati mu gihugu nta bibazo by’amoko byari bihari. N’uyu munsi wa none, abahutu baramutse bicecekeye ntibasabe uburinganire n’abatutsi hari abavuga bati nta kibazo Hutu -Tutsi kiriho ! Gusa rero aho ibihe bigeze abahutu bamenye ko nabo bafite uburenganzira bwo kujya mu myanya y’ubutegetsi kandi ntibazahwema gusaba ko ubwo burenganzira bwubahirizwa. Iki kibazo rero gishingiye ku buringanire bw’amoko imbere y’amategeko, uburinganire mu gusaranganya ibyiza by’igihugu byose.

Mu gushaka gupfukirana ibyo abahutu basabaga mbere ya revolisiyo ya rubanda (1959-1962), abagaragu b’ibwami babanje kuvuga ko ntacyo bapfana n’abahutu, ko bo ari ibimanuka byaje gutegeka, abahutu bakaba abasangwabutaka bagomba gutegekwa, ko abagabana ari abava inda imwe. Ibi ariko ntibyaciye intege abaharaniraga uburenganzira bw’abahutu, bigeza aho umwami azanye andi mayeri, avuga ko nta moko ahari ko u Rwanda rutuwe n’inyabutatu nyarwanda. Yibagirwa ko ubwabyo iyi nyito yamutamazaga : kuki ari inyabutatu ntibe inyabutanu cyangwa butandatu ? (ubutatu ni Hutu, Tutsi na Twa). Kuri we, gukemura ikibazo kwari ukuvuga ko kitariho bikaba birarangiye. N’uyu munsi wa none FPR-Inkotanyi ni wo muvuno ikoresha. Ivuga ko nta moko ariho, yayavanye mu Itegekonshinga, iyasimbuza utundi tubyiniriro. Abacitse ku icumu, interahamwe, abasigajwe inyuma n’amateka, ni ibice abanyarwanda bumva bakamenya niba uri umuhutu, umutwa cyangwa umututsi.

Iyo witegereje uko ubutegetsi bw’u Rwanda bumeze muri iki gihe, uhita ubona ikibazo gikomeye : Abatutsi ni bo bonyine bari mu myanya yose ifatirwamo ibyemezo, ibigo by’imari n’ubucuruzi, inzego z’ubuyobozi bw’ingabo, ….mu gihe abahutu bakomeje kwigizwayo no gukeneshwa, kwamburwa amasambu n’ibindi. Yemwe no mu buyobozi bw’amadini, ubuyobozi ni ubw’abatutsi !

Uku kwikubira ibyiza by’igihugu ni ikibazo gikomeye cyane gikwiye kwitonderwa.

Arusha yarakirengagije : kubaka igihugu kigendera ku mategeko byonyine ntibihagije

Bwana NKULIYINGOMA yemeza ko ubwo Arusha yemeraga ko hajyaho igihugu gishingiye ku mahame yubahiriza amategeko (Etat de droit/ Rule of law) ubwo yari ikemuye ikibazo hagati y’abahutu n’abatutsi ndetse agasoza agira ati : « Muri make, umuti wari wavugutiwe Arusha ntabwo ari uwo gusuzugura. Njyewe nkeka wenda amaherezo ariwo tuzagarukaho ».

Kubaka igihugu kigendera ku mategeko ntibihagije ngo ikibazo hagati y’abahutu n’abatutsi gikemuke. Hakwiye ingamba zikakaye kandi zidaca ku ruhande ikibazo ubwacyo. Ntushobora gukemura ikibazo udashatse no kukivuga. “Ushaka gukira indwara arayirata”. FPR ntiyashakaga ko ikibazo Hutu -Tutsi kivugwa ni nayo mpamvu Kanyarengwe w’umuhutu yashyirwaga imbere ngo asinyane amasezerano na Habyarimana w’umuhutu, bityo bigaragare ko nta kibazo Hutu -Tutsi. Ntabwo FPR-Inkotanyi itandukanye na Lunari (UNAR) ishyaka ry’umwami, wa mwami wabonaga ko abahutu badakwiye gusaba kujya mu butegetsi. Iyi UNAR (RANU mu cyongereza) niyo yahindutse FPR-Inkotanyi mu mwaka wa 1987. Utaziga amateka azasigara !

Arusha yaravugaga ngo ikibazo Hutu-Tutsi ni kimwe mu bibazo byari biriho, kandi koko byari ukuri. Ariko si ikibazo gishobora kubonerwa umuti ngo ni uko ibindi byakemutse, kuko aho ibihe byari bigeze ndetse kugeza n’uyu munsi ibyo bibazo bindi si byo bituma abahutu n’abatutsi bashyamirana. Muti gute? Buriya n’iyo wafata u Rwanda ukarushyiramo demokarasi, buri wese agahabwa uburenganzira bwe, agakora umurimo yatsinze ibizamini kurusha abandi (méritocracie), ubukungu ukabufungura ( libéralisation), ubutegetsi bugatandukana ( séparation des pouvoirs), ubutabera bukigenga, amategeko yose akubahirizwa, ntiwaba utanze igisubizo gikwiye. Kubera ko kuva abahutu basaba uburenganzira bwabo mu myaka ya za 1950, abatutsi bashyizwemo ibitekerezo ko abahutu babanga. Intambara y’inyenzi, iya FPR, ubwicanyi bwibasiye abahutu, ubwibasiye abatutsi, ibi byose byatumye intera itandukanya abahutu n’abatutsi iba ndende. Ubashyize mu matora asesuye, abahutu batora umuhutu, abatutsi bagatora umututsi, bityo kubera ko abatutsi ari ba nyamuke, ntibazagera ku butegetsi. Aha niho ruzingiye. Abatutsi babangukirwa no gutegekesha imbunda kurusha demokarasi kuko ibakandamiza kabone n’iyo igihugu cyaba kigendera ku mategeko. Hari n’abatekereza bati ubwo abahutu ari benshi uwagenda abica gahoro gahoro tukazagera aho basigara aribo bakeya. Simbona ko kwica abantu ari ugukemura ikibazo mu buryo bwiza.

Ku kibazo kimaze kuba nk’igiti cy’inganzamarumbo hakenewe igihe kirekire ngo gikemuke tugere aho kugendera ku mategeko byonyine biba bihagije. Ihame rya “démocratie consensuelle” (demokarasi irimo ibirungo) hagati y’abahutu n’abatutsi nemera ko ryadufasha mu gihe cyo kubaka icyizere hagati y’abanyarwanda nibura mu gihe cy’imyaka 30. U Rwanda si rwo rwonyine rufite ba nyamuke bakwiye kurindwa, twakwigira ku bandi. Ubutaha nzabagezaho umushinga wa demokarasi y’impanga ishyaka ISHEMA rigeza ku Banyarwanda ngo bawutangeho ibitekerezo.

RBB nikora nka Arusha tuzaba dusubiye inyuma ho imyaka 30 kandi bizatugora. Kwicara mu Gacaca ni ngombwa mbere y’uko abantu bagira icyo bafatanya.

Source: Umunyamakuru.com