Mu minsi ishize nabagejejeho inyandiko ngufi yamagana ibitekerezo bya Paul KAGAME byo kugundira ubutegetsi. Ibyo bitekerezo yabigaragaje mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’Abafaransa yitwa France24, aho yavuze ko azongera kwiyamamaza imyaka 20. Nyamara itegekonshinga u Rwanda rugenderaho uyu munsi rimwemerera kongera kwiyamamaza manda ebyiri z’imyaka itanu, bivuze ko ari imyaka icumi gusa. Kuba Kagame ashaka kwiyamamaza imyaka 20 bivuga ko uyu mugabo afite gahunda yo guhonyora itegekonshinga. Abantu benshi bamaganiye kure aka gasuzuguro gakomeje gukorerwa amategeko kandi kagakorwa n’abashinzwe kuyarinda. Cyakora kubera ko ngo “nta murozi wabuze umukarabya”, umusaza Tito Rutaremara we aracurikiranya amagambo ashyigikira ubwo bukunguzi n’ubukozi bw’ibibi.
Rutaremara abeshya ko abanyarwanda bakunda Paul KAGAME
Bimwe mu byanenzwe mu matora yo mu Rwanda ni ukwigizayo abashaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, no gutunga abaturage imbunda bababwira ngo “Tora aha”. Ibi bikurikirwa n’ibarura ry’amajwi rya nyirarureshwa hagatangazwa ko Kagame yatowe na 99 ku ijana. Rutaremara rero, mu gushaka guhisha ubu bugizi bwa nabi, avuga ko 99% bituruka ku rukundo bafitiye Kagame, byahe byo kajya! Ntashobora guhingutsa ko abanyarawanda baragijwe imbunda, baterwa ubwoba buri munsi, bakabaho nta wizera undi, batinya gufungwa cyangwa kuburirwa irengero.

Kagame si kamara
Kuri Rutaremara, ngo Kagame akundwa kuko yabohoje igihugu azana amahoro. Aha nta wabura kwibutsa ko niba hari n’ibyo Kagame yaba yarakoze, atabikoze wenyine. Ikindi bakunze kuvuga ko FPR ari yo moteri y’igihugu. Niba FPR ari moteri rero bisobanuye ko Kagame ari agace gatoya, agapiyese (pièce) gashobora gusimbuzwa akandi kandi moteri igakomeza. Bibananiza iki byo se da?
Paul KAGAME, ikibazo kurusha kuba igisubizo
Kagame ni umuntu kandi umuntu agira iherezo. Gukomeza kwizirika ku butegetsi kwe gukurura ibibazo kurusha uko gutanga ibisubizo. Koko rero FPR ikigera ku butegetsi, abantu benshi mu Rwanda no mu mahanga bari bayiteze amaso. Ndetse bakagira bati reka tubahe igihe n’uburyo bakore turebe icyo bazageraho. Niko byagenze ariko bitangira kuzamba mu mwaka wa 2015 aho FPR yahinduje itegekonshinga ngo kugira ngo Kagame akomeze ategeke. Ibi byagaragaje ko aho kubaka systeme y’ubuyobozi ahubwo igihugu cyubakiwe ku muntu, nyamara muntu arapfa igihugu kigasigara. Byagaragaje ko wa muntu witwaga “visionary leader” nta bu lideri bwe ahubwo ari umunyagitugu kabombo. Ababikurikiranira hafi babonye ko iri ari ikosa rikomeye cyane kandi ko Kagame aho kuba igisubizo atangiye kuba ikibazo. Ndetse byanatumye n’abavugiraga Kagame n’abo bakoranaga ngo boye kujyanwa mu nkiko ku byaba by’intambara baregwa, batangira kubwibazaho!
Ni uguhera icyo gihe FPR yatangiye gukora ibyo yari yaragize kirazira. 1) Yunze ubumwe n’abafaransa kandi yavugaga ko ari abajenosideri, iba ibahaye cadeau mu gihe abanyarwanda ishinja jenoside bo yabamariye ku icumu! 2) Mu gukora ibyo, yerekanye ko itajya yubaha abatutsi bacitse ku icumu, ahubwo yakomeje kubiraramo irafunga (Aimable KARASIRA, IDAMANGE Yvonne), irica (Kizito Mihigo), … 3) Yahaye Abanyamerika uruhushya rwo kwinjiza abasirikare mu Rwanda uko bashatse kandi ntibasakwe. Ibi byakwiyongera ku kuba ambasade yabo yubatse kuri metero 50 uvuye ku biro bya Perezida, bisobanura ko Abanyamerika bumviriza buri kantu kavugirwa mu Urugwiro harimo na gahunda zo gushyigikira M23. 4)Yagurishije ibibuga by’indege n’igihugu cya Qatar. Agahomamunwa! N’ibindi n’ibindi.
Ubukungu bw’igihugu bwaraguye cyane kuko nta ngamba zifatika FPR yigeze yubaka zo guhangana n’ibibazo byakururwa n’ubukungu mpuzamahanga (crise économique). Koko rero, aho kubakira ku muturage n’ibyo dutunze iwacu, FPR yubatse yishyingikirije amahanga: Ubukerarugendo no gushora mu biribwa bijya mu mahanga, mu gihe ibitunga abanyarwanda ubwabo byambuwe agaciro, urutoki rurarandurwa, aho guhinga ibijumba n’ibishyimbo abantu bategekwa guhinga indabo! Raporo ya Banki y’isi irerekana ko umwenda w’igihugu ugeze kuri 70% by’umusaruro mbumbe. Bisobanuye ko ku ijana, u Rwanda ruzajya rukuraho 70 kugira ngo rwishyure, 30 isigaye abe ariyo yubaka amashuri, amavuriro, ihembe abakozi,…. Birumvikana ko igihugu kigana habi cyane. Igisubizo ni ugufata indi myenda cyangwa se gutakamba ngo igihugu gukirirweho imyenda. Iki cya nyuma kiragoranye kuko imyenda myinshi u Rwanda rwafashe ari iy’abigenga kandi ntibajya bemera gukuraho imyenda.
Intambara z’urudaca mu burasirazuba bwa Congo, umubano mubi n’ibihugu duturanye, byose ni ukoreka igihugu kidafite aho gihurira n’inyanja.
Ibi byose rero bituruka ku gutinda ku butegetsi kwa Paul KAGAME. Icya mbere, iyo umuntu akuze aba atagifite imishinga a proposa. Icya kabiri aba afite imitungo ashaka kurengera, mbere yo kureba inyungu rusange abanza gutekereza ku byo yubatse, agatekereza abana yabyaye n’abuzukuru,… Inyungu z’igihugu zikaza nyuma. Ibi bidindiza igihugu ndetse bikaba byagikurirurira intambara.
Mu gusoza rero, nta wabura kwibutsa ko ibi byose Muzehe Rutaremara abizi. ariko arabirengaho akajya mu mateshwa ngo arategura abaturage ngo Kagame aziyamamaze indi myaka 20. Umuhanzi Rugamba Sipiriyani yigeze kuririmba agira ati “Jya umenya gusaza utanduranyije cyane”, ngatuye Tito Rutaremara.
Chaste GAHUNDE, 23/07/2022