Ibyifuzo bya KAGAME ni urukozasoni ku gihugu cy’u Rwanda, Turabyanze.

Mu minsi ishize Perezida Paul KAGAME yagiranye ikiganiro na Televiziyo y’Abafaransa izwi nka France24. Icyari kigamijwe kwari ukubaza Kagame ku bijyanye n’intambara u Rwanda ruherutse kongera gutangiza rugaba ibitero ku gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Koko rero, n’ubwo ibyo bitero byitirirwa umutwe wa M23, ibimenyetso byose byerekana ko ari u Rwanda rwateye Kongo, ndetse aya makuru agashimangirwa n’amashusho afatwa na Satelite z’Abanyamerika ndetse na Drones z’ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Kongo, MONUSCO. Na Kagame ntiyigeze abihakana kandi ibi ntibyatuguranye. Igisa n’icyatunguye benshi ni ukongera kumva Kagame avuga ko ashobora kongera kwiyamamaza imyaka 20! Reka turebere hamwe uburyo ibi byifuzo ari urukozasoni ku gihugu n’abenegihugu.

Demokarasi n’amahame yayo.

U Rwanda ruri mu bihugu byiyemeje kugendera kuri Demokarasi: ubutegetsi bwa Rubanda, bukorera Rubanda, kandi butangwa na Rubanda. Bugomba gutangwa na Rubanda binyujijwe mu matora adafifitse, aho buri Munyarwanda ubishaka kandi ubishoboye ageza igitekerezo cye kuri Rubanda, maze agasaba gutorerwa kuyobora. Kugira ngo ibi bigende mu nzira iboneye, inzego zakira ukwiyamamaza zigomba kuba nazo zikorera Rubanda kandi ntizigire uwo ziheza. Ukurikije iki gisobanuro, ukazirikana uburyo guhindura imyumvire y’abantu bifata igihe kirekire, uhita ubona ko Demokarasi ari urugendo rurerure, rugoranye ariko rushoboka iyo hari ubushake bwa politiki.

Hejuru y’ibyo byose ariko, Demokarasi igira ihame rikomeye rijya kungana n’igisobanuro tubonye haruguru. Iryo hame ni Ugusimburana ku butegetsi. Koko rero, umuntu utorerwa kuyobora abandi, n’ubwo yaba abarusha impano, ariko nk’umuntu agira intege nke za muntu, akagira amakosa ya muntu, ndetse akananirwa akanasaza nk’umuntu. Aya ni amahame y’imiterere karemano (naturel) y’umuntu. Hagendewe kuri aya mahame karemano, abagize igitekerezo cya Demoakarasi, basanze ari ngombwa ko hateganywa uburyo umuntu asimburwa ku buyobozi, ndetse mu rwego rwo kumurinda gusugumbwa ngo akurure yishyira hashyirwaho umubare ntarengwa wa manda umuyobozi atagomba kurenza.

Mu gihe FPR yagabaga ibitero mu mwaka wa 1990, yaregaga Habyarimana kuba umunyagitugu umaze imyaka irenga 15 ku butegetsi. Koko rero Habyarimana yari amaze imyaka 17 ku butegetsi bw’u Rwanda mu gihe FPR yateraga. Mu guca umuco wo kwizirika ku butegetsi, FPR yizezaga Abanyarwanda gushyiraho uburyo bw’amategeko buzatuma nta wongera guhirahira ngo agundire ubutegetsi. Ni muri urwo rwego imwe mu ntego ya FPR Inkotanyi ari Demokarasi. Itegekonshinga ryateguwe na FPR rigatorwa n’abanyarwanda mu mwaka wa 2003, ryateganyaga ko nta muntu ushobora kurenza manda ebyiri ‘z’imyaka 7 ku butegetsi. Paul Kagame yageze ku butegetsi mu mwaka wa 2000 asimbuye Bizimungu Pasteur wari umaze kunaniranwa na FPR, nyuma aza gutorerwa bwa mbere uyu mwanya mu mwaka wa 2003. Ni ukuvuga ko atagombaga kurenza umwaka wa 2017 ku buyobozi.

Imwe mu ntego za FPR ni Demokarasi

Ibyifuzo by’urukozasoni

Mu gihe twiteguraga amatora ya 2017, abantu benshi batangiye kwibaza uko bizagenda. Abo muri FPR batangiye kwishyira mu myanya ngo bazasimbure Kagame, abatavuga rumwe na FPR nabo bateganya abakandida. Abasesenguzi n’abanyamategeko nabo batanze umusanzu bajya impaka ku bijyanye n’Itegekonshinga. Paul KAGAME yagize icyifuzo kigayitse cyo kwizirika ku butegetsi maze ahindura itegekonshinga ashyiraho irindi avuga ko ngo rimwemerera kuyobora indi myaka 17. Ubu twandika ibi, amaze 5 asigaje 12.

Gusa rero Politiki irihuta cyane. Abenshi batangiye gutegura amatora ya 2024 na nyuma yaho. Umunyamakuru abajije Kagame ku bijyanye no kwiyamamaza, nta soni na nkeya, uyu mugabo umaze imyaka 22 ku butegetsi akazaba amaze 24 ku butegetsi mu mwaka wa 2024, yemeje ko azongera kwiyamamaza imyaka 20!

Icyo Kagame ashingiraho, ngo ni uko ari Rubanda ibigena. Uyu mugabo yirengagiza ko ariwe ushinzwe kurinda Itegekonshinga. Iri Tegeko riruta ayandi mu gihugu yararihinduye mu mwaka 2015 none ateganya kongera kurihindura. Kabone n’aho abaturage bamusaba kurihindura, biri mu nshingano ze kwanga, no gusobanurira abanyarwanda ihame ryo gusimburana ku butegetsi. Ni we muyobozi, aha asabwa kuyobora. Kuba Kagame atabasha kurenga kamere ye imusaba kugundira ubutegetsi, biteye isoni ku banyarwanda no ku Banyafurika muri rusange. Ni ukuvuga ko wa Kagame batubwiye ko ari umulideri ufite viziyo (visionary leader), yari igicupuri (fake/faux).

Kwizirika ku butegetsi kwa Kagame bifite ingaruka zikomeye ku miyoborere y’igihugu. Iya mbere ni uko umuntu ubutinzeho agera aho nta kintu gishya atanga, byose aba yarabikoze mu myaka ya mbere akigera ku butegetsi. Iya kabiri, ni uko agera ku rwego atakiri mu mujyo umwe na Rubanda, yigwizaho imitungo, akifuza kuyirinda, ntabe acyumva ibyo Rubanda ikeneye. Urubyiruko ntaba acyumva icyo rushaka ndetse ntamenye ko abato bakuze, akagira igishuko cyo kubita abana be. (Museveni we abita abuzukuru be!).

Hakorwa iki?

Hakenewe imbaraga za buri munyarwanda zibutsa Kagame ko ibyifuzo bye ari urukozasoni. Byashoboka ko na ducye yari yarubatse twasenywa n’iryo rari rikabije. N’ubwo hari abatari bakeya batekereza ko gufata intwaro bakarwanya Kagame aribyo byakemura ikibazo, mbere yo kugera aho, buri munyarwanda ahaguruke avugire ku karubanda ko yamaganye Kagame, tube miliyoni imwe, ebyiri, eshatu,… zivuga ngo “turabyanze”. Ibyifuzo bya Kagame by’urukozasoni, turabyanze.

Chaste GAHUNDE

14/07/2022

1 thought on “Ibyifuzo bya KAGAME ni urukozasoni ku gihugu cy’u Rwanda, Turabyanze.

  1. Pingback: Tito RUTAREMARA, jya umenya gusaza utanduranyije cyane. | GAHUNDE

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s