Ndatekereza ko mu gihe tugezemo, igihugu kidakwiye kuyoborwa bigendeye ku kuraguza umutwe, cyangwa uko umuntu yaramutse. Ibyemezo bifatwa bigomba kuba biturutse ku bushakashatsi buturutse kuri facts (empirical evidence) kandi hatarimo itekinika. Ibyemezo kandi bigomba kuba bihiswemo kuko ubushashatsi bwerekanye ko aribyo birusha inyungu ibindi byemezo byose byashoboraga gufatwa. Aha hakoreshwa icyitwa “cost-benefit analysis”, ni ukuvuga kureba buri cyemezo ibyo cyadusaba ushyize mu gaciro k’amafaranga n’inyungu cyatuzanira. Iyo inyungu ariyo iri hejuru icyo cyemezo nicyo gihitwamo. Urugero: Kugereranya hagati yo gushyiraho minisiteri cyangwa gushyiraho direction muri minisiteri isanzweho. Cyangwa se gushyiraho Komisiyo y’abadepite aho guha akazi bureau d’études,… Bityo bityo.

Muti urashaka kwerekeza he?
Hari ibintu byitwa structural adjustments byadukanywe na Banki y’isi n’ikigega mpuzamahanga cy’imari (FMI). Ni conditions zishyirwa ku bihugu akenshi iyo bisaba umwenda. Ikintu kirimo cyane ni uko igihugu gisaba umwenda kigomba kugabanya public spending/ dépenses publiques. Ni ho hava privatisation, kwegurira abikorera ibigo bya Leta. Bashobora no kugutegeka kugabanya abakozi ba Leta.
Waba uzi Secrétariat ya Privatisation n’umugabo Robert Abayigamba? Niba utabizi, uracyari mutoya. Mu myaka yashize, ni secretariat yashyizweho ngo yegurire abikorera ibigo bya Leta. Igisobanuro cyari uko “Leta itabereyeho gucuruza“, ntibigeze bavuga ko ari conditions bashyizweho ngo babone inguzanyo, cyangwa ngo bagabanyirizwe imyenda. Bamaze kubona inguzanyo byagenze bite? Barongeye bakoresha ya mafaranga bashinga ibindi bigo bya Leta. Dore bimwe mu byo bashinze aha hasi.

Tugeze muri 2022, ubukungu bwifashe nabi, iterambere twaririmbye ryari icyuka none kubihisha ntibigishoboka, umwenda u Rwanda rufite urarenga 70% by’umusaruro mbumbe, ntitugishoboye kubaho hatabayeho kimwe cyangwa byombi mu bintu bikurikira:
Icya mbere, ni ukwizirika umukanda tukagabanya imishahara y’umurengera, uwagendaga mu modoka ya leta akagenda na “Twegerane”, agafata igare cyangwa akagenda n’amaguru.
Icya kabiri ni ukugurisha ibigo bya Leta ngo turebe ko twabonamo dukeya ndetse binadufashe gusaba undi mwenda.
Igikomeye ariko, ni uko umwenda u Rwanda rufitiye abantu bikorera, wa wundi ukomoka ku mpapuro z’agaciro treasury bonds/ bonds de trésors ( nka wa wundi wubatse Kigali Convention Center) ugomba kwishyurwa byanze bikunze. Bivuze ko IMF cyangwa Banque mondiale niduha undi mwenda, tuzawukoresha twishyura mwenda twafash mbere.
Hagati aho ariko hari n’indi myenda ikaze twatewe n’ubukozi bw’ibibi buhubukiwe. Reba miliyoni 65 tugomba kwishyura Madame INGABIRE Victoire kuko twamuvukije uburenganzira bwe, cyangwa se miliyari 400 tuzishyura wa mukobwa wa RUSESABAGINA kubera ko twashimuse se kandi abanyamerika bari natubujije!
Murabyumva ariko ra? Gufata umwenda wo kwishyura umwenda?!
Ni hahandi baba bavuga ngo ” Byakomeye n’abatwa nibasore” ( burya bo ngo ntibasoraga ).
Intore irusha izindi kutaganya rero yabonye ibisubizo.
1) Guca buri muturage amafaranga yitwa ayo kwizigamira no guteganyiriza ejo hazaza. Ni ubwa mbere numvise ibintu nk’ibi ku isi. Ibaze kuba waburaye utazi ko ejo uzaramuka ariko ugateganyiriza ejo!
2) Kuvuga ko leta itagomba gucuruza, ukagurisha ibigo bya leta vuba byihuse, I mean vuba vuba cyane. None se wabishinze wibagiwe Secrétariat ya Abayigamba Robert? Ese aho gushyiraho minisiteri ibishinzwe, izatwara andi mafaranga , washyizeho komisiyo y’abadepite basanzwe bahembwa cyangwa ukabishinga minisiteri y’imari?
Icyakora ntuzongere kuvuga ko leta idacuruza, bene icyo kiranyagisha. Ikibazo si aho kiri. Ikibazo kiri mu gusahura amafaranga yakagombye kujya mu isanduku ya leta.
Tangaza ko tugeze mu gihe cyo kwizirika umukanda tureke kubaho nk’abagashize kandi ubukene bunuma!
Chaste GAHUNDE
07/08/2022