IBARUWA IFUNGUYE IGENEWE BWANA FAUSTIN TWAGIRAMUNGU N’AMASHYAKA YOSE ATAVUGA RUMWE NA LETA YA KIGALI
Ref: 001/ANCP 01/14
Impamvu: Kwamagana ivangura mumashyaka biciye mukiswe Inama Kaminuza y’Amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali yatumijwe na Bwana Faustin Twagiramungu; Umuyobozi Mukuru wa RDI Rwanda rwiza.
Bwana Faustin Twagiramungu
Bayobozi b’ Amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali mwese,
Twebwe abayobozi b’amashyaka ashyize umukono kuri iyi baruwa tunejejwe no kubamurikira ibi bitekerezo kugirango ibigororwa bigororwe mumaguru mashya niba koko twese dukorera abanyarwanda nk’uko tubivuga tugomba no kubishyira mubikorwa.
Mbere na mbere tubanje kubamenyesha ko dushima byimazeyo igitekerezo cyo guhuriza hamwe amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali kugirango ahurize hamwe imbaraga zayo bityo abashe guhangana n’igitugu cy’iyo Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR-Inkotanyi.
Nubwo dushima icyo gitekerezo ariko, turanagaya twivuye inyuma ivangura n’ihezwa ryakozwe mu gutoranya amashyaka atumirwa munama yiswe Kaminuza iteganyijwe ku matariki ya mbere n’iya kabiri Gashyantare umwaka w’2014 mugihugu cy’ububirigi nka bimwe by’AMAJYOJYI majyogi n’ABA POWER byahozeho mubihe twaciyemo kungoma yari iyobowe na MRND.
I. DORE INGINGO Z’INGENZI MURI NYINSHI TUNENGA
1. Nk’uko twabibwiwe n’abakurambere bacu ngo “Umwana apfira mw’iterura” Tumaze gusesengurana ubushishozi liste y’amashyaka yatumiwe na Bwana Faustin Twagiramungu tukanasuzuma na liste y’amashyaka yakumiriwe turasanga uriya mushinga wo guhuriza hamwe amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali wamaze gukubita igihwereye utararenga umutaru.
2. Turamagana agasuzuguro, ubwiru, ubwishongozi n’ubwirasiburanga amwe mu mashyaka hanze aha yamaze kwishyira mu myanya ko ariyo akomeye ariko yiyibagiza ko umucamanza w’urubanza hagati y’amashyaka ari amatora adafifitse.
Tukibaza tuti ko ayo matora ataraba se ninde wakwihandagaza akavuga ko ishyaka iri n’iri rikomeye kurusha irindi?
Turamenyesha Abanyarwanda ko amashyaka yacu yagiye agira initiatives nyinshi zo guhuza bagenzi bacu b’abanyamashyaka ariko tugahura n’urukuta rw’agasuzuguro n’ubwishongozi bwa bamwe mu banyapolitiki bibwira ko ngo aribo bafite amashyaka akomeye kubera imyanya bahoranye mubutegetsi bwashenye u Rwanda nabo ubwabo bafitemo uruhare rugaragara bwaba ubwa MRND ndetse n’uburiho ubu bwa FPR.
3.Gushoza urugamba rutari ngombwa. ‘‘Dusangane twese” aya ni amagambo Bwana Faustin Twagiramungu yigeze kuvuga mu myaka yashize asubiza bamwe mubanyapolitiki bari bafite utuntu tumwe na tumwe batumvikanagaho. Kuki Bwana Faustin Twagiramungu twafatwaga nk’inararibonye ubu aheza amashyaka amwe yarangiza akavuga ngo “amashyaka yandi ngo azaze abasanga ayoboka?”Ahinduye ate amagambo kandi atandukaniyehe na Prezida Paul Kagame wemera amashyaka amwe agendera mukwaha kwe andi akayigizayo cyane cyane akorera mumahanga? Ku muntu nka Faustin Twagiramungu uhirimbanira kuba Perezida w’u Rwanda ahinduye imvugo ate aka kanya?
Niba atari ivangura ni gute Bwana FaustinTwagiramungu yatumira amashyaka 10 gusa kumashyaka asaga hafi 20 akorera hanze?
4.Tuzi neza ko gutatanya ingufu hagati y’abagombye gutahiriza umugozi umwe biha ingufu uwo bahanganye ariko kandi ntibizatubuza kwamagana uwo ari wese ushaka kugarura amacenga, uburiganya, ubugambanyi, amaco y’inda n’ibindi nk’ibyabaye mu ruhando rw’amashyaka mu 1992, mu masezerano ya Arusha na nyuma yaho.
5. Amakimbirane n’inzika hagati y’abanyapolitiki ku giti cyabo, amashyari n’utundi dutiriganya ntibigomba kuba impamvu yo guheza no gukumira amashyaka ahagarariye abanyarwanda batari bake naho ubundi urwishe ya nka rwaba ntaho rwagiye.
6. Aho ibintu bigeze birakabije: Amashyaka yacu nta na rimwe azemera ibikorwa by’agasuzuguro bisa nko gutoragura utuvungukira twaguye munsi y’ameza y’andi mashyaka boshye usigira injangwe cyangwa imbwa ye nk’uko tutigeze kandi tutazigera na rimwe dushukishwa ubuhendabana bwa FPR ngo dutatire igihango twasezeranije abanyarwanda.
Twe nta nyota y’imyanya dufite ikidushishikaje ni ukurwanya igitugu cya Kagame tukageza abanyarwanda bose kuri Demokarasi, nta vangura nk’iryo tubona ryatangiriye mu biyita ko bashaka kubohora u Rwanda.
II. INAMA TWATANGA KUGIRANGO IBINTU BISUBIRE MU BURYO:
Turatanga inama duhereye kuri Muzehe FaustinTwagiramungu:
Zitukwamo nkuru koko. Ntidushidikanya ku bukuru bwawe ndetse no kuba ari wowe waba umuhuza mu mashyaka urabikwiye. Ariko kandi aho kugirango uteze intambara itari ngombwa hagati y’amashyaka agize opposition hari inama ebyiri twifuza kuguhakugirango ibintu birusheho gukorwa mu mucyo mu ntangiriro y’imikorere n’imikoranire hagati y’amashyakacyane ko ntamuntu kamara ubaho.
Izo nama ni izi :
1. Ushobora kwimura amatariki y’inama ugatumira amashyaka yose nta na rimwe rihejwe muri iyo nama Kaminuza hanyuma amashyaka azavuka nyuma azabe ariyo aza asanga andi yamaze kwishyira hamwe kuko nyine atariho ubu.
Birumvikana ko wenda wamaze gukora réservation mu mahoteri ariko kandi biraruta kuriha amande ya Hoteri kuruta gukomera kw’izima ryo guheza abo mufatanyije urugendo kuko izima nk’iryo risenya igihugu aho kucyubaka kandi wibuke neza ko iyihuse yabyaye igihumye.
2. Mu masaha make asigaye ngo inama iterane ushobora gutumira n’ariya mashyaka wari waheje. Abazananirwa kugera aho inama izabera uwo si umurimo wawe. N’ubwo nta mwanya uzaba wabahaye wo kwitegura ariko kubatumira bakinanirwa biruta kubaheza.
Inama twaha amashyaka yatumiwe na Faustin Twagiramungu ni izi :
1. Niba muvugira abanyarwanda koko kandi mukaba mwemera principes za Demokarasi nimudufashe kumvisha FaustinTwagiramungu ko yakwisubiraho mbere y’uko inama iterana. Mu gihe gito gisigaye mu musabe kutagira abo aheza.
2. Turasaba amashyaka ashyira mugaciro ari kurutonde rw’ayatumiwe kutitabira iriya nama mugihe cyose haba hakomeje kurangwamo umuhezo n’ivangura ku yandi mashyaka niba koko mugamije gukosora ibyo twese tunenga leta ya FPR.
III. ICYO TWAVUGA KUMPUNGENGE ZIKUNZE KUGARAGARA
Ku mpungenge z’uko hashobora kuba hari ba gatumwa ba Leta ya Kigali bihishe muri opposition, dusanga uburyo bwiza bwo kubamenya atari ubwo kubaheza inyuma y’urugi kuko burya ngo ushaka gutsinda umwanzi aramwiyegereza.
Ibyo kandi n’ubwo abantu benshi bakunze kubihoza mu mvugo twagereranya n’amazimwe nta n’umwe uratanga ibimenyetso bifatika kuri abo babivugwaho. Niba hari ufite icyo ananga abayobozi b’amashka yahejwe yagitangariza abanyarwanda ku mugaragaro.
Amashyaka yose aramutse yishyize hamwe hashyirwaho uburyo (mécanismes) bwo gutahura abanyapolitiki baba batwihishemo bakorana na Leta ya Kigali kandi turizera ko bitatinda kumenyekananiba bahari koko.
IV. UMWANZURO
Mu mashyaka yacu twirinda kandi twigengesera ku kintu cyose cyabangamira abo dufatanyije urugamba rwo gukura kw’izima ishyaka ry’Agatsiko k’abicanyi bo muri FPR. Ariko nyuma y’ubushishozi bwinshi twasuzumye intambwe dutera dusanga amashyaka twibwira ko dufatanyije urugamba yo arushaho gukumira no gusuzugura. Ibi tubifitiye ingero nyinshi ni biba ngombwa tuzazigaragaza.
Niba ibintu bidakosowe mu maguru mashya ngo amashyaka yose uko yakabaye atumizwe asase inzobe yige uburyo bwo gushakisha Demokarasi mu Rwanda, twiteguye gukoresha ubushobozi bwacu bwose mu kurwanya iryo vangura harimo no kumenyesha abagiraneza n’inshuti z’u Rwanda bari batangiye kumva amarira y’imfubyi tubasobanurira ko gushyira imbere umuntu uvangura byazaba bibi cyane aramutse ageze kubutegetsi ndetse kurusha ubutegetsi bw’abicanyi buriho ubu mu Rwanda buyobowe na FPR-Inkotanyi.
Tuboneyeho kubwira abanyarwanda bose ko ibizava mu manama tutatumiwemo ngo dutange ibitekerezo ko tutazabyemera na gato uko byaba bimeze kose. Ntawe ugomba kugerera andi mashyaka mu kebo cyangwa ngo ayasuzugure ngo bicire ahokuko ntawe uzi ingufu zayo mu Benegihugu.
Dukomeye ku ihame ryo gukorera hamwe no kwiyunga kw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ibyo tukaba tubihamya duhereye ku matangazo yacu menshi n’amabaruwa yashyizwe ahagaragara yahamagariraga bagenzi bacu kwishyira hamwe bamwe bakabyumva abandi bakabisuzugura. Urugero twatanga muri nyinshi dufite ni igitekerezo cyo gukora inama y’amashyaka yose no gutegura memorandum isinywe n’amashyaka yose yerekana akarengane n’ibibazo byose biterwa n’ubutegetsi buriho mu Rwanda dusaba amahanga yose n’imiryango mpuzamahanga gushyira igitutu kuri Leta ya Kigali ikemera ibiganiro n’amashyaka yose n’imitwe ya gisirikare yose.
Izo initiatives mwarazisuzuguye ndetse bamwe muri mwe musohora n’amatangazo muzamagana tubabera imfura ntitwabashyira ku karubanda mugirango ntitwabibonye.
Mu gusoza turasanga igihe kigeze ko nouvelle génération ifatanije n’izindi nararibonye zishyira mugacirobahaguruka bagasenyera umugozi umwe bagakosora amafuti yakomeje kugaragazwa n’abarata inkovu z’imuringa.
Tubaye tubashimiye mugire Urukundo n’Amahoro.
Urugamba rurakomeje
Bitangajwe kuwa 30 Mutarama 2014
Abashyize umukono kuri iyi nyandiko
Bwana Akishuli Abdallah Perezida w’ishyaka FPP-URUKATSA
(sé)
Bwana Jean Marie Vianney Minani Perezida w’ishyaka ISANGANO-ARRDC-Abenegihugu
(sé)
Bwana Hitimana Boniface Perezida w’ishyaka UDFR-Ihamye
(sé)
Bimenyeshejwe
Abanyarwanda bose








Assassination of Seth SendashongaSeth Sendashonga was minister of interior in the government formed by the RPF after the genocide. After challenging some of the RPF’s policies and protesting against human rights abuses, he resigned from the cabinet in August 1995 and fled to Kenya. From exile, he criticized the government more publicly and founded an opposition group. After surviving a first assassination attempt on February 26, 1996, in which he and his nephew were injured, he was shot dead in Nairobi in May 1998, along with his driver.
Attempted Assassination of Kayumba NyamwasaGeneral Kayumba Nyamwasa, a former senior military official in Rwanda, narrowly escaped an assassination attempt in Johannesburg on June 19, 2010. He was seriously injured, but survived. The trial of six people (three of whom are Rwandan) accused of involvement in the assassination attempt is ongoing in South Africa at the time of writing.
Threats to René Mugenzi and Jonathan MusoneraIn May 2011, two Rwandans living in the UK—René Mugenzi and Jonathan Musonera—were warned by the London Metropolitan Police about threats to their life from the Rwandan government. Mugenzi and Musonera are associated with the opposition in exile, but are not high-profile or prominent opponents. Mugenzi is a former RPF soldier and member of the RNC. Mugenzi has spoken publicly about human rights abuses in Rwanda, including to the British media and on Twitter.
Murder of Charles IngabireExiled Rwandan journalist Charles Ingabire was shot dead in the Ugandan capital Kampala on November 30, 2011. A survivor of the genocide in Rwanda, he had fled to Uganda in 2007. From exile he had written articles for Umuvugizi, a popular Rwandan newspaper which was suspended by the Media High Council in Rwanda in 2010 but has continued publishing online. At the time of his death, Ingabire was the editor of the online publication Inyenyeri News. Some of his articles were very critical of the government. He had joined the RNC, but was not a prominent member. He survived a first attack about two months before his murder and had reported to friends that he had been threatened several times.
Forcible Return of Joel Mutabazi and Related CasesOn October 25, 2013, former Rwandan presidential bodyguard Joel Mutabazi, a refugee in Uganda, went missing from a location in Kampala where he was living under 24-hour Ugandan police protection. His whereabouts were unknown for six days. On October 31, the Rwandan police confirmed he was detained in Rwanda but refused to disclose where. On November 13, he appeared before a military court in Kigali, with 14 co-accused, charged with terrorism and other offenses. An additional three co-accused appeared in court in a second hearing. His co-accused include at least two other Rwandans who disappeared in Uganda: Mutabazi’s younger brother Jackson Karemera, who had gone missing in Kampala around October 25, and another former presidential bodyguard,Innocent Kalisa, who had gone missing in Kampala in August.
Murder of Patrick KaregeyaPatrick Karegeya, former head of Rwanda’s external intelligence services from 1994 to 2004, was found dead in a hotel room in Johannesburg on January 1, 2014. The South African police have launched an investigation.
Retour forcé de Joël Mutabazi et autres cas liésLe 25 octobre 2013, un ancien garde du corps présidentiel rwandais, Joël Mutabazi, réfugié en Ouganda, a disparu d’un lieu où il vivait sous protection policière ougandaise 24 heures sur 24 à Kampala. Son sort est resté inconnu pendant six jours. Le 31 octobre, la police rwandaise a confirmé qu’il était détenu au Rwanda mais a refusé de divulguer son lieu de détention. Le 13 novembre, il a comparu devant un tribunal militaire à Kigali, en compagnie de 14 co-accusés, sous l’inculpation de terrorisme et d’autres crimes. Trois autres co-accusés ont comparu lors d’une seconde audience. Parmi ses co-accusés, figurent au moins deux autres Rwandais qui ont disparu en Ouganda: le jeune frère de Mutabazi, Jackson Karemera, disparu à Kampala aux alentours du 25 octobre, et un autre ancien garde du corps présidentiel rwandais, Innocent Kalisa, qui avait été porté disparu à Kampala en août.



Le gouvernement rwandais mène une campagne de persécution contre les opposants destinée à faire taire toute voix dissidente au sein de la classe politique et des organisations de défense des droits de l’homme, a affirmé lundi un rapporteur spécial de l’Onu.