FCLR-Ubumwe ntizitabira ubutumire bwa Twagiramungu

fdlr

Walikale kuwa 29/01/2014

Nyakubahwa umuyobozi w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza.

Impamvu: Inama y’amashyaka iteganijwe
i Bruseli kuwa 01 – 02/02/2014

Nyakubahwa muyobozi,

Mbanje kugusuhuza.

Ibaruwa mwandikiye ubuyobozi bw’ishyaka FDLR n’ubw’ishyaka PS Imberakuri mubagezaho ubu butumire bwabagezeho. Nk’uko mubizi, aya mashyaka ahuriye mu Ihuriro FCLR – UBUMWE ndetse n’ishyaka RDI muhagarariye rikaba ryaremeye ko tugirana imikoranire ku ngingo mwashyize ahagaragara mu itangazo ryanyu ryo kuwa 14/01/2014.
Ni muri urwo rwego,Ihuriro FCLR – UBUMWE risanze rigomba kubagezaho ibi bikurikira :
1. Amashyaka agize Ihuriro FCLR – UBUMWE yakiriye neza ubu butumire bwanyu ;
2. Ihuriro FCLR – UBUMWE risanga ubu butumire bwihuse ku buryo tutabonye umwanya uhagije wo gutegura iyi nama kuko twagombye kubatuzi ibizigirwamo,gutegura ingendo neza cyane ko bisaba n’ibyangombwa by’inzira namwe ubwanyu muzi ko bigoye.Nk’umufatanyabikorwa w’ihuriro twakagombye kurebera hamwe uko iyi nama izagenda ndetse nibyo izabigambiriye. Muzi neza ko muri gahunda z’ Ihuriro FCLR – UBUMWE, harimo no kwegera andi mashyaka tukayasobanurira gahunda yacu, nk’uko byagenze ku ishyaka ryanyu kugirango turebe aho twahuriza ingufu.
3. Ihuriro FCLR – UBUMWE ntirizashobora kohereza intumwa zaryo muri iriya nama. Ubwo nibishoboka, twazarebera hamwe mu minsi iri imbere igihe indi nama nk’iyi yabera kugirango Ihuriro FCLR – UBUMWE rishobore kuyitegura no kuyitabira.

Nyakubahwa muyobozi tubashimiye uko mwakira iki gisubizo cy’ Ihuriro FCLR –UBUMWE.

Gen Major BYIRINGIRO Victor
Perezida w’ Ihuriro FCLR – UBUMWE

Advertisements

2 comments

  1. Ubu butumwa ntabwo buvuguruzanya, impamvu FCRL ubumwe itazitabira ni ukubera impamvu zavuzwe harugura, naho ubundi ishyigikiye byimaze yo Ibitekerezo bya TWAGIRAMUNGU BY GUHUZA OPPOSITIYO.

    Vendredi 31 janvier 2014
    FCLR-Ubumwe ishyigikiye inama izahuza amashyaka yatumijwe na Twagiramungu Faustin
    fdlr ps Muri iki gihe amashyaka atavuga rumwe na leta ndetse n’abanyarwanda b’ingeri zose bifuza impinduka mu miyoborere y’ubutegetsi buri mu gihugu cyacu bashyize imbere guhuza ingufu,ntibitangaje ko bibabaje ubutegetsi buyobowe na FPR Inkotanyi kuko iyo abayinenze bakomeje gutatanya ingufu nibwo bubyungukiramo.

    Ntibitangaje rero kubona ibaruwa runaka ica intege abashaka icyakura abanyarwanda mu bibazo bibibasiye,ihuriro FCLR Ubumwe riramenyesha buri mu nyarwanda wese ko niyo haba hariho gahunda yo kutitabira inama izaba kuwa 01-02/02/2014 izabera i Buruxelles yiswe Kaminuza ko ritabigaragaza uko byagaragaye mu bitangazamukuru,byose bikaba aribyo kugirango abanyarwanda babiteho umwanya bo gutekereza ku nzira ibaganisha mu kwikura mu bibazo bibugarije.

    Aha niho ihuriro FCLR rihera rishimangira ko amashyaka arigize azitabira inama ivuzwe haruguru.

    Abanyarwanda tugomba kugira ubushishozi bwinshi muri iki gihe kuko leta y’Inkotanyi ifite amayeri menshi. Dushyire hamwe tuve mu bidutanya twibuke ko ibiduhuza aribyo byinshi maze dutabare abanyarwanda baboshywe na leta y’Inkotanyi.

    Bikorewe i Walikale kuwa 31/01/2014

    Gen Major BYIRINGIRO Victor
    Perezida w’Ihuriro FCLR Ubumwe.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s