Major NSABIMANA Callixte SANKARA ni umwere, narekurwe yitahire mu rugo.

NSABIMANA CALLIXTE UZWI NKA MAJOR SANKARA NI UMWERE, KAGAME NAMUREKURE BWANGU YITAHIRE MU RUGO !

Mbere na mbere Imana ihabwe icyubahiro kuba twongeye kubona umuvandimwe Nsabimana Callixte agihumeka !

Leta y’u Rwanda niyiha ibyo gucira  imanza Callixte NSABIMANA uzwi nka Major SANKARA no kumuhamya ibyaha ATAKOZE  izaba yihaye amenyo y’abasetsi , byogeye izaba igaragaje bidasubirwaho ko inzego z’ubutabera bw’u Rwanda ari nta gaciro na busa ziranganwa.

Dushingiye ku ihame ry’ubuhanga bwubakiyeho amategeko ahana igira iti « Nullum Crimen, nulla poena, sine lege », (Nta cyaha cyabaho, nta gihano cyatangwa bidateganyijwe n’itegeko)  turasanga hari impamvu  nibura enye(4)  zituma uzwi nka Major Sankara agomba kurekurwa byihuse agasubizwa mu buzima busanzwe, kuko icyakwitwa icyaha nyakuri yagakurikiranyweho, nta tegeko rigiteganya.

  1. Ubusanzwe, ubucamanza bushinja umuntu icyaha hashingiwe ku bimenyetso simusiga byerekana ko icyo cyaha « giteganyijwe mu itegeko » kandi ko cyakozwe koko. Nta we ushinjwa icyaha bitewe gusa n’uko yigambye kuba yaragikoze ! Ubugenzacyaha bufite inshingano yo gukora anketi bugakusanya ibyo bimenyetso bishinja cyangwa bishinjura umwenegihugu kabone n’iyo we yaba yigamba kuba yarabikoze.
  2. Muri aya mezi ashize, Leta y’u Rwanda ntiyahwemye kuvuga ko umutekano w’igihugu uhagaze neza, ko abemeza ko bariho barwanira n’ingabo z’igihugu mu ishyamba rya Nyungwe ari ukwigamba ibidafite ishingiro. Ba Ministri Nduhungirehe Olivier na Sezibera Richard birirwa batembereza Abadipolomate babereka ibyiza bitatse Nyungwe  bakomeje kubihamya !

3. Kuba mu minsi ishize harabaye ibikorwa by’urugomo muri Nyungwe, si ikintu gishya. Twese turibuka ukuntu no mu mwaka wa 2015 Padiri Evariste NAMBAJE yiciwe muri Nyungwe izuba riva, bikaba byarakozwe n’abagizibanabi bataramenyekana !  Byongeye, nta gihe ibikorwa by’urugomo bitavuzwe muri Nyungwe haba ku butegetsi bwa FPR ndetse haba no mu gihe cy’ubutegetsi bwa Nyakwigendera Yuvenali Habyarimana. Abajura , abahigi  n’abahinzi b’urumogi  ntibahwemye kwitwikira ishyamba rya Nyungwe bagahungabanye umutekano.

4. Koko rero twese twiyumviye ibiganiro by’uzwi ku kazina ka Majoro Sankara atangaza ko asigaye abarizwa muri Nyungwe , ko rwose arimo arwana n’ingabo za Leta y’u Rwanda bikomeye. Nyamara twaje kumenya ko mu gihe  NSABIMANA Callixte yavugaga ibyo kuba yibereye muri Nyungwe ahubwo yabarizwaga mu Birwa bya Comores, nk’impunzi isanzwe yishakira umutekano . Ndetse Guverinoma y’ U Rwanda ubwayo, mu ijwi rya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Richard SEZIBERA,  yemeje  ko aho mu Birwa bya Comores ari naho nyine Callixte NSABIMANA  yafatiwe ! None se ni uwuhe mucamanza ugiye kugerekwaho umusaraba wo kutwigisha « Géographie » nshya akatwemeza ko  Ibirwa bya  Comores aribyo byaje guhinduka ishyamba Nyungwe ? Comores se yaba yarimukiye muri Nyungwe cyangwa ni ishyamba rya Nyungwe risigaye ribarizwa muri Comores !

IMG_20190517_232330

Umwanzuro

Nsabimana Callixte uzwi nka Major Sankara ni umwana wahungabanyijwe n’ibyamubayeho mu ntambara na jenoside yo mu 1994. Yapfushije umuryango n’incuti, bimugiraho ingaruka zikomeye. Ahubwo ni umwenegihugu ukwiye kwegerwa, agahabwa ubufasha akeneye. Akarengane gakomeye yiboneye n’amaso ye kamuteye ubutwari bwo kumva ko yahara byose akitangira  kukarwanya yivuye inyuma kugira ngo hatazagira abandi benegihugu bahangayika nk’uko we yahangayitse. Igifite agaciro Abanyarwanda bazahora bamushimira ni ukuba yaratinyutse agatunga agatoki Intambara yatejwe na FPR guhera taliki ya 1/10/1990, akerekana ko Paul Kagame afitanye urubanza n’abenegihugu muri rusange, n’abo mu bwoko bw’abatutsi ku buryo bw’umwihariko kuko yabatanzeho ibitambo kugira ngo yifatire ubutegetsi.  Niba icyo ari icyaha gikomeye ntabwo ari Nsabimana Callixte wenyine ukwiye kukiryoza…turi benshi twakwihutira kucyemera bitagoranye!

Naho ubucamanza bw’u Rwanda buritonde, bushyizwe mu ihurizo ridasanzwe….buzashingira kuki bucira Callixte Nsabimana urwiteka ? Icyaha cyo  KWIYEMERA se ngo cyaba giteganywa n’iyihe ngingo y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ? Nullum Crimen, nulla poena, sine lege.

Nta yandi mananiza Paul Kagame akwiye  kurekura bwangu Nsabimana Callixte  kandi akamworoherezwa gusubira mu buzima busanzwe.

Padiri Thomas Nahimana.

Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro

 

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: