Category Archives: News

U Rwanda ntirwubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Maina Kiai, umaze icyumweru mu Rwanda atumwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rirengera ikiremwa muntu, kuri uyu wa mbere tariki 27 Mutarama yatangarije abanyamakuru ko yasanze mu Rwanda hari amahame menshi y’uburenganzira bwa muntu atubahizwa uko bikwiye cyane cyane mu kugaragaza ibitekerezo, kwishyira hamwe no gukora inama cyangwa kwigaragambya mu ituze.

Maina Kiai mu kiganiro n'abanyamakuru.

Maina Kiai mu kiganiro n’abanyamakuru uyu munsi

Maina Kiai yatangiye urugendo rwe mu Rwanda tariki 20 Mutarama, muri iyi minsi yose yaganiriye n’inzego zitandukanye z’abantu n’abayobozi, agamije kureba niba abaturage bahabwa uburenganzira bwo guhura, gukora inama cyangwa kwishyira hamwe mu bwisanzure nka bimwe mu bigaragaza Demokarasi ihamye.

Mbere yo gutaha yakoranye ikiganiro n’abanyamakuru avuga mu magambo macye bimwe mu bizaba bikubiye muri raporo ndende azageza ku muryango w’Abibumbye.

Uko yasanze uburenganzira bwo kwigaragambye no gukora inama mu ituze:

Maina Kiai, yavuze ko yanyuzwe n’uko itegeko nshinga ry’u Rwanda ryemera ko abantu bashobora kugenda (kwigaragambya) ku mihanda cyangwa ku karubanda, ndetse no gukora inama mu ituze ariko ikibazo ari ukubishyira mu bikorwa.

Aha yavuze ko usanga iyo ari ibintu byateguwe bijyanye na gahunda za Leta,  guverinoma ibishyigikira ndetse rimwe na rimwe igatanga ubufasha mu mitegurire yabyo ariko byaba ari abantu batavuga rumwe na Leta bagasabwa kubanza kwaka uruhushya n’andi mananiza menshi.

Uyu munya Kenya Maina asaba Leta y’u Rwanda gukuraho amananiza yose abantu bakajya bigaragambya cyangwa bakora inama mu ituze igihe cyose bashakiye.

Uko yasanze uburenganzira bwo kwishyira hamwe:

Kuri iyi ngingo naho, Maina Kiai yashimye ko hari amategeko yemera kwishyira hamwe mu mashyirahamwe cyangwa gushinga amashyaka ariko ngo ikibazo n’uko usanga abagiye gushinga amashyirahamwe, imiryango itandukanye cyangwa amashyaka bashyirwaho amananiza ndetse ngo rimwe na rimwe Leta ikaninjira mu mikorere yabyo kandi bitari ngombwa.

Aha yanenze cyane kuba imiryango itandukanye mbere yo kwemerwa isabwa gukora inama rusange yo kwemeza abayihagarariye, no koherereza Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) ibyaganiriweho n’imyanzuro yafatiwe muri iyo nama iherekejwe n’amazina n’imikono y’abayitabiriye n’andi mananiza atandukanye.

Ku bijyanye no gushinga amashyaka, Maina Kiai ngo yasanze mu Rwanda bikiri ikibazo kuko hahabwa uburenganzira abari mu murongo umwe na guverinoma ndetse ugasanga hariho n’ingaruka ku munyapolitiki ugerageje kugaragaza ibitekerezo bye mu buryo butandukanye n’uko guverinoma ibishaka.

Asaba ko ayo mananiza yose yakurwaho abaturage bakagaragaza ibitekerezo byabo mu bwisanzure.

Isura ya Demokarasi yasanze mu Rwanda

Maina yashimiye u Rwanda intambwe rumaze gutera nyuma ya Jenoside, ndetse no kuba rwaremeye kumwakira mbere y’ibindi bihugu kandi ruzi neza ko aje kureba ibitagenda mu miterere ya Demokarasi mu Rwanda.

Yagize ati “Nasanze hari intambwe igenda iterwa ugereranyije no mu 1994, no mu myaka yabanje. Jenoside yahinduye byinshi muri iki gihugu.”

Gucunga abaturage, no kugenzura buri kimwe byavuzwe haruguru ngo bituma abaturage babaho mu bwoba, bagatinya kugaragaza icyo batishimiye.

Leta iriho ngo itegura gahunda bikaba ngombwa ko umuturage wese asabwa kuyubahiriza uko yakabaye kandi ubundi umuturage yari akwiye kugira uburenganzira bwo kwemera cyangwa guhakana.

Yagize ati “Kuvuga oya biri muri kamere ya muntu. Abantu si imashini ngo baratekereza kimwe bose.”

Arongera agira ati N’umuntu ushatse kugaragaza ko hari ibyo atemera, kabone n’ubwo yaba afite ibihamya bigaragaza impamvu atabyemera, Leta imugerekaho icyaha cy’iterabwoba, gupfobya cyangwa guhana Jenoside agafatwa agafungwa.”

Aha yatanze urugero rwa Ingabire Victoire Umuhoza, Bernard Ntaganda n’abandi ngo bagiye bagerageza kugaragaza ko bafite ukundi babona politiki z’igihugu.

Kuba nta muntu wari wagerekwaho ibyaha ngo arekurwe n’ubutabera, ngo bigaragaza ko nabwo bugendera mucyerekezo guverinoma ishaka.

Kuri iyi ngingo kandi yanakomoje ku rupfu rwa Karegeya Patrick, avuga ko uburyo abayobozi batandukanye bitwaye basa n’abishimiye urupfu rwe atari byiza, na cyane ko ngo nta n’uwigeze amugaragariza ibihamya bifatika byerekana ko hari afite aho ahuriye na FDLR Leta y’u Rwanda ifata n’umutwe w’iterabwoba.

Maina ni intumwa y’Umuryango w’Abibumbye itanga amakuru yasanze mu bihugu ku bwisanzure bwo guterana no kwibumbira hamwe kw’abaturage mu bihugu.

Uyu mugabo w’umunyamategeko niwe washinze ku buryo butemewe na Leta ya Kenya icyo yise “Kenya Human Rights Commission”.

Vénuste Kamanzi
UMUSEKE.RW

PPR-Imena : Habimana Bonaventure na Bakundukize Hassan birukanywe mu ishyaka !

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

Iyirukanwa mu ishyaka PPR-Imena rya Bwana HABIMANA Bonaventure na Bwana BAKUNDUKIZE Hassan.

Ubuyobozi bw’ishyaka PPR-Imena buramenyesha abarwanashyaka baryo n’abanyarwanda muri rusange, ko nyuma y’itohoza ku mikorere ya Bwana HABIMANA Bonaventure na Bwana BAKUNDUKIZE Hassan itajyanye n’inshingano ishyaka ryabahaye ndetse no kurangwa na discipline nkeya, ubuyobozi bufashe icyemezo cyo kubahagarika ndetse no kubirukana burundu mu ishyaka,bushingiye ku birego bikurikira :

Habimana Bonaventure

*Gukoresha amanama  batabifitiye uburenganzira, ndetse no guteza umwiryane mu ishyaka

*Gukora ingendo za rwihishwa mu rwego rwo kubonana n’ubutegetsi bw’inkoramaraso bwa FPR-Inkotanyi hagambiriwe ubugambanyi (Aha twavuga urugendo Bwana BAKUNDUKIZE Hassan yakoreye mu Rwanda mu kwezi k’ugushingo 2013 atumwe na Bwana HABIMANA Bonaventure)

*Imyitwarire idakwiye abayobozi bo mu rwego rwa kabiri rw’ishyaka : Aha twavuga nk’ubusinzi, uburiganya ndetse n’ibindi bitesha agaciro isura y’ishyaka

* Gusohora za tractes zivuga ko ubuyobozi bw’ishyaka bwahindutse, n’ibindi…

 Bikorewe i Buruseli

kuwa 25/01/2014

 

Perezida w’ishyaka PPR-Imena

KAZUNGU NYILINKWAYA

 

DUSANGIRIJAMBO : Ihangane wizigire Uhoraho, Ukomeze umutima, ube Intwari!

leprophI.Amasomo yo kuri iki cyumweru arakwigisha iki ?

Njye numvise anshishikariza kudaheranwa n’umwijima, kutigungira mu icuraburindi ry’ukwiheba , ahubwo akansaba gukomeza kwizera, gukomeza umutima no kuba intwari. Iyi rwose ni inkuru nziza ku munyarwanda wo muri ibi bihe ushobora gucibwa intege n’akarengane abona , mu gihe ahungetwa no kubona ko ikibi cyatsinze, abagome akaba aribo bafite ijambo, abagizi ba nabi akaba aribo bashyiraho amategeko yo gukandamiza rubanda ! Umunyarwanda wa none ashobora gucibwa intege no kubona abavusha amaraso y’abavandimwe babo bajya ahabona bagakubita ibyivugo, aho guhabwa induru bagakomerwa yombi ! Umunyarwanda mutaraga nta cyamubuza kubabara mu gihe abona ukuntu igihugu cye gitwarwa intambike, mu mucuri uteye inkeke.

Nyamara ibi byose bigiye guhinduka mu minsi ya vuba aha. Kuko nyine Uhoraho Imana yatoranyije  abantu b’intwari nabo bakiyemeza kwitangira kuzana impinduka nziza kandi yubaka igihugu cyacu.

Ese nawe waba wifuza gukomeza umutima no kubarirwa muri izo ntwari zigomba kwitanga kugira ngo umunyarwanda aronke ubwigenge busesuye  ? Fata icyemezo ahasigaye usabe Imana kugukomeza muri iyo nzira nziza .

Umunsi mwiza ku bahimbaza “anniversaire ” yabo y’amavuko  kuri iyi taliki, bose bose mbatuye aka karirimbo :

http://www.youtube.com/watch?v=CeCtRhHP0lQ

 II.Amasomo yo kuri iki cyumweru, 26/01; icya 3 gisanzwe – A 

ISOMO RYA MBERE: Izayi 8, 23 ; 9, 1-3

_____________________________
Mu gihe cyahise, Uhoraho yasuzuguje igihugu cya Zabuloni n’icya Nefutali, ariko hanyuma aha ikuzo inzira igana ku nyanja, hakurya ya Yorudani n’intara y’abanyamahanga. Abantu bagendaga mu mwijima babonye urumuri nyamwinshi, abari batuye mu gihugu cy’icuraburindi, urumuri rwabarasiyeho. Wabagwirije ineza ubasakazaho ibyishimo, none bariho bariyereka imbere yawe boshye abishimira umusaruro, baranezerewe nk’abagabana iminyago,kuko wabakijije umuzigo bari bikoreye, ingiga yabashenguraga ibitugu n’ikiboko cy’uwabakoreshaga agahato, warabijanjaguye nko kuri wa munsi w’ Abamadiyani.

ZABURI 27 (26), 1, 4a-d, 13-14
______________________

Inyik/ Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye.


Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,
ni nde wantera ubwoba?
Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,
ni nde wankangaranya?

lkintu kimwe nasabye Uhoraho,
kandi nkaba ngikomeyeho,
ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho,
iminsi yose y’ukubaho kwanjye.

Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,
mu gihugu cy’ abazima.
Ihangane wizigire Uhoraho,
ukomeze umutima ube intwari!
Rwose wiringire Uhoraho!

ISOMO RYA KABIRI: 1 Abanyakorinti 1, 10-13.17
____________________________________
Bavandimwe, mbinginze mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu ngo muhuze ibitekerezo, mwirinde kwicamo ibice; ahubwo muhuze umutima n’umugambi. Koko rero bavandimwe, abo kwa Kolowe bambwiye ko mwifitemo amakimbirane. Icyo nshaka kuvuga ni uko buri muntu muri mwe agira ati «Jyewe ndi uwa Pawulo!» Undi ati «Jyewe ndi uwa Apolo!» Undi ati «Jyewe ndi uwa Kefasi!» Undi ati «Jyewe ndi uwa Kristu!»Mbese Kristu yaba agabanijemo ibice? Mbese ni Pawulo wababambiwe ku musaraba? Cyangwa se, mwabatijwe mu izina rya Pawulo? Kuko Kristu atanyohereje kubatiza, ahubwo yantumye kwamamaza Inkuru Nziza, atari mu magambo y’ubuhanga ngo hato umusaraba wa Kristu udakurizaho guta agaciro.

IVANJILI: Matayo 4,12-23
_____________________

Muri icyo gihe, Yezu yumvise ko Yohani yatanzwe yigira mu Galileya,yimuka i Nazareti ajya kuba i Kafarinawumu ku nkuka y’inyanja, mu rugabano rwa Zabuloni na Nefutali, kugira ngo huzuzwe ibyo umuhanuzi Izayi yavuze ati «Gihugu cya Zabuloni, nawe gihugu cya Nefutali, nzira igana inyanja, hakurya ya Yorudani, Galileya y’ abanyamahanga! Imbaga yari yigungiye mu mwijima yabonye urumuri rutangaje; n’abari batuye mu gihugu gicuze umwijima w’urupfu, urumuri rwabarasiyeho.»

Guhera ubwo Yezu atangira kwigisha agira ati «Nimwisubireho, kuko Ingoma y’ijuru yegereje!» Nuko igihe yagendaga ku nkombe y’inyanja ya Galileya, abona abavandimwe babiri, Simoni bita Petero na Andereya murumuna we; bariho baroha inshundura mu nyanja kuko bari abarobyi. Arababwira ati «Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.»Ako kanya basiga aho inshundura zabo baramukurikira. Yigiye imbere abona abandi bavandimwe babiri, Yakobo mwene Zebedeyi na murumuna we Yohani, bari mu bwato hamwe na se Zebedeyi; bariho basana inshundura zabo. Nuko arabahamagara. Ako kanya basiga aho ubwato na se, baramukurikira.Nuko Yezu azenguruka Galileya yose, yigishiriza mu masengero yabo, atangaza Inkuru Nziza y’Ingoma, akiza icyitwa indwara n’ubumuga cyose muri rubanda.

Padiri Nahimana Thomas

Les assassinats d’opposants rwandais inquiètent les Etats-Unis « au plus haut point

Le président rwandais, Paul Kagamé, en février 2012, à Rome.

 

Alors que doit être commémoré, à partir d’avril, le vingtième anniversaire du génocide des Tutsi au Rwanda, les Etats-Unis haussent le ton à l’égard du régime de Paul Kagamé comme jamais ils ne l’ont fait depuis cette tragédie. Washington est « préoccupé par la succession de ce qui semble être des meurtres à mobiles politiques d’exilés rwandais influents », a déclaré jeudi 16 janvier Jen Psaki.

La porte-parole du département d’Etat ne s’est pas contentée de cette remarque insistante et inédite, consécutive au meurtre, le 1er janvier en Afrique du Sud, du colonel Patrick Karegeya. Cet ancien proche de M. Kagamé et chef des servicessecrets rwandais est devenu un farouche opposant de son régime. « Les récentes déclarations du président Kagamé à propos des “conséquences” pour ceux qui trahissent le Rwanda nous inquiètent au plus haut point », a poursuivi Mme Psaki.

Deux semaines après la découverte du meurtre commis à Johannesburg et attribué au régime de Kigali par l’opposition, le chef de l’Etat rwandais avait averti, en une claire allusion au sort de M. Karageya, mais sans le nommer : « La trahison a des conséquences. Quiconque trahit notre cause ou souhaite du mal à notre peuple deviendra une victime. » Qui donc a tué Patrick Karegeya ? M. Kagamé enfonce le clou dans le dernier numéro de l’hebdomadaire Jeune Afrique« Le terrorisme a un prix, la trahison a un prix, déclare-t-il. On est tué comme on a soi-même tué. Chacun a la mort qu’il mérite. »

« GÉRER LES GÉNÉRAUX EN INSTILLANT LA PEUR »

Le président reproche à ses opposants de chercher à parasiter l’anniversaire du génocide et les accuse de préparer des « actes terroristes ». Il est vrai qu’en août 2010, au lendemain de la réélection pour sept ans de Paul Kagamé émaillée d’attentats à la grenade à Kigali, le colonel aujourd’hui éliminé avait déclaré : « Le changement ne peut pas venir par l’élection, mais par des moyens violents. » Mis au ban du régime en 2004 après une décennie à la tête des services secrets,emprisonné puis exilé en 2006, le colonel Karegeya, cofondateur du Rwanda National Congress (opposition), n’est pas le premier haut responsable tutsi, fidèle du président, rival potentiel et détenteur de secrets d’Etat, à être mis à l’écart.

En 2010, des tireurs avaient tenté, en vain, de tuer le général dissident Faustin Kayumba Nyamwasa, ancien chef d’état-major de l’armée rwandaise et grand rival de Paul Kagamé, lui aussi exilé à Johannesburg. Ces cibles ont en commun d’être, comme le président, des Tutsi anglophones nés durant l’exil de leurs familles en Ouganda. Ils ont dirigé l’offensive qui, partie de ce pays, a envahi le Rwanda, mis fin en 1994 au génocide des Tutsi et conduit M. Kagamé au pouvoir.

Quatre jours avant d’être tué, probablement pas strangulation, Patrick Karegeya avait adressé à un groupe religieux basé aux Etats-Unis une lettre terriblement accusatrice : « Jamais depuis l’époque d’Idi Amin [le dictateur sanguinaire aupouvoir en Ouganda entre 1971 et 1979] les services de sécurité d’un Etat n’ont terrorisé un pays à un degré où ceux du Rwanda répandent la peur et la terreur sur les citoyen de ce pays », a-t-il écrit le 28 décembre. Charles Rwomushana, un analyste ougandais indépendant cité par l’agence Associated Press, va dans le même sens : Paul Kagamé, dit-il, veut « gérer les généraux en instillant la peur »car il souhaite se reposer sur « une nouvelle génération » d’officiers n’ayant aucun lien direct avec la rébellion qui l’a conduit au pouvoir.

L’éviction, en 2013, de l’influent ministre de la justice Tharcisse Karugarama, hostile à un troisième mandat du président que l’actuelle Constitution n’autorise pas, semble participer de cette même stratégie. Ce contexte tendu peut expliquerle crescendo de la critique américaine d’un régime dont les réels succès économiques, sociaux et sécuritaires ont longtemps justifié les faveurs de Washington. Longtemps, la culpabilité née de la cécité et de l’inaction occidentales au moment du génocide de 1994, culpabilité que le régime sait parfaitementexploiter, a étouffé toute velléité de reproche.

TENSIONS RAVIVÉES AVANT LE 20e ANNIVERSAIRE DU GÉNOCIDE

En 2010, après l’assassinat et l’arrestation de plusieurs chefs de l’opposition,Washington avait stigmatisé « une série d’actions inquiétantes (…) qui constituent des tentatives de restreindre la liberté d’expression ». En juillet 2013, après la publication d’un rapport de Human Rights Watch décrivant la coopération de Kigali avec les rebelles du mouvement M23 en République démocratique du Congo, les Etats-Unis avaient haussé le ton en « exigeant que le Rwanda mette fin immédiatement à toute forme d’aide » à ce mouvement.

Conséquence, le M23, instrumentalisé par le Rwanda pour contrôler les richesses de son voisin congolais, a été vaincu militairement par les forces armées de la RDC en novembre. Face à ces contentieux, les autorités de Kigali ont toujours manié la rhétorique anti-impérialiste. Paul Kagamé dit aujourd’hui ne pas accepterla logique selon laquelle « seules les grandes puissances ont le droit et l’intelligence de dire qui est terroriste et qui ne l’est pas ». Et un représentant du Rwanda à l’ONU a invité les Etats-Unis à « s’occuper d’Al-Qaida et [à] laisser les Rwandais s’inquiéter du terrorisme auquel ils font face ».

A l’été 2012, Washington avait gelé sa modeste assistance militaire – 200 000 dollars annuels (147 000 euros) – pour cause de recrutement d’enfants-soldats dans les rangs du M23. A la fin 2012, Londres, autre grand allié du régime Kagamé, a annoncé le gel de son aide budgétaire. L’approche de l’anniversaire du génocide, qui va braquer l’attention du monde entier sur ce petit pays, pourraitraviver les tensions. Les opposants sont dénoncés non seulement comme des « terroristes » mais comme des « révisionnistes » désireux de jeter le trouble sur la mémoire des massacres qui, en cent jours, d’avril à juillet 1994, ont causé la mort de 800 000 personnes, des Tutsi pour l’essentiel.

Source: Le monde

INGABO ZA COALITION FORCES FOR CHANGE IN RWANDA (CFCR) ZIJE KURWANYA FPR KOKO?‏

Mu minsi ishize abanyarwanda bakorera politiki hanze, baherutse kubona itangazo ryasohotse rivuga ko hashinzwe umutwe w’ingabo ngo ugiye kurwana na FPR niba itisubiyeho mu gihe cy’amezi atatu.

DR Mupenzi Jean de la Paix

DR Mupenzi Jean de la Paix

Burya mu bintu byose biba byiza iyo abantu bakorana baziranye, kuko iyo bitameze bityo ushobora kwizera ko uri mu bintu bifatika kandi ari BALINGA. Aho rero tuboneye itangazo rigenewe abanyamakuru twashatse kubaha amakuru y’Impamo kugirango mumenye neza, Prof Dr Mupenzi Jean de La Paix uwo ari we. Twegereye abantu bamuzi ndetse n’ababanye nawe maze baduha amakuru kuri we.

A. DR MUPENZI JEAN DE LA PAIX ALIAS BINGWA NI MUNTU KI?

Uyu mugabo akomoka mu cyahoze kitwa Byumba muri komini Bwisige ari naho gen Emmanuel Habyalimana akomoka. Akaba ari umugabo urangwa no kubeshya ndetse n’amatiriganya menshi, akenshi ukubeshya kwe kukamuhira. Muri 1988, niho yatsindiye kujya muri GS de Byumba bitaga kwa MANSUWE ari naho Gen Habyarimana yize! Ku ishuri niho yaherewe akazina ka BINGWA. Muri ’94, BINGWA yigaga muri Normale Primaire mu wa 5.

Yagombaga kuba ari mu wa gatandatu, ariko muri ’92 tariki ya 5/6/92, hari ku wa gatanu mu ma samoya n’igice, KAYITARE Vedaste wo muri APR/FPR, yagabye igitero i Byumba arasa urufaya mu kigo kwa Mansuwe, abanyeshuri bahungira ku KISARO (BUYOGA) nyuma baza no gutera katiyusha kuri petit dortoire y’abakobwa, bituma abanyeshuri bose bataha iwabo, bicara umwaka wose. Mu ntambara ya ’94, Mupenzi yahungiye muri Congo, aba mu nkambi ya Chimanga, kugeza mu isenywa ry’amakambi, aho yari umwe mu bayobozi biyo nkambi, ariko abo twaganiriye babaye mu nkambi ya Burongi ngo bamuzi cyane ku magambo yabwiraga abasilikali babaga muri iyo nkambi.

Yavugaga ko « AHO GUHA IFU ABASILIKALI B’I BURONGI KO YAYIHOMESHA INZU », kandi muzi ko iyo nkambi ya Burongi itafashwaga, kuko yari iy’abasilikali. Nyuma yisenywa ry’amakambi yahungiye muri Centrafurika, aho yaherewe akazina ka BINGWA kubera amanyanga no kubeshya bagenzi be babanaga. Nyuma yaho niho yaje kubatirizwa mu mazi menshi aba umu Pentecote.

Kuva aho intambara yongeye kubura muri RDC mu myaka ya ’98, yaje kwinjira mu ngabo za FDLR nyuma yoherezwa kujya kwiga muri UNILU (Université de Lubumbashi) mu ishami rya Géographie, amaze kubeshya abayobozi ba FDLR ko yarangije Humanité. Mu 2002nibwo yanze kubahiriza amabwiriza y’abayobozi ba FDLR, kuva icyo gihe bamugira Deserteur mu ngabo za FDLR, icyo gihe yari afite ipeti rya Sous-Lieutenat (assimilé) kuko yari atararangiza amasomo agenwe muri ESM (ishuri rikuru rya gisirikari).

Yaje kurangiza abona Licence muri Géographie agirwa na Assistant Professeur muri UNILU, nyuma azaguhemukira bagenzi be biganye abarya imodoka, bikomeye ahita ataha mu Rwanda. Agezeyo yahawe n’ingoma ya Kagame kuba Directeur Adjoint w’uruganda ku Murindi. Gusa abo bahuraga yababwiraga ko yakoreye FPR kuva kera, ndetse ko yafatishije abayobozi ba FDLR babaga i Lubumbashi.

Nyuma yaje koherezwa kwiga mu Bushinwa, aho ngo yakuye Doctorat muri Envirronnement, ageze mu Rwanda Kagame yahise amuta mu Kagozi i Butare. Ibyo bamuzizaga turacyabitohoza, ariko bavuga ko aruko bashatse kumwohereza muri M23 akanga, abandi bakavuga ko bashakaga kuyobya amarari kugirango bazamwohereze gusenya amashyaka ya opposition hanze. Turacyakurikira neza icyamuzanye nyakuri.

Gusa bamaze kumufunga, baje gutoroka hagati ya Nyakanga na Kanama 2012 ,bacika Gereza y’i Butare ari Batatu bagera i Buganda. twakwibutsa ko ageze mu Rwanda yari yarabeshye ko muri FDLR yari afite ipeti rya Capitaine, ariko sibyo kuko yagizwe deserteur ari Sous Lieutenat. Ubu ku itangazo rya CFCR yarisinyeho ari General de Brigade. Gusa icyo twakwibaza, iryo peti yarihawe na Leta ya Kagame? Yarihawe se na Gen Habyalimana? Cyangwa yararyihaye?

Muri Congo niho batubwira ngo hari abo bita aba Mayi Mayi biha amapeti uko bashaka nta n’aho bize, ndetse ugasanga ategeka abantu icumi ngo ni General. Na CFCR niba nayo igizwe na Mupenzi Jean de la Paix nabo bagenzi be babili batorokanye Gereza nkuko byatangajwe nayo, ntaho CFCR izaba itaniye na Mayi Mayi. Turacyashaka abandi bantu babanye kugira ngo bazatugezeho andi makuru yadufasha gusobanukirwa icyo Mupenzi Jean de La Paix agamije muri politiki y’u Rwanda.

B. CFCR KOKO IFITE INGABO?

Iyo bavuze ko ishyaka cyangwa se urugaga rufite ingabo, bivuga ko baba bafite imitwe imitwe y’ingabo (Divisions, Brigades, bataillons, Compagnies, Pelotons,…), kandi iyo mitwe ikaba iri ahantu hazwi, ndetse n’abayobozi b’imitwe bazwi. Ahari nta wabura kwemeza ko izo ngabo za CFCR zaba zigizwe n’uwiyita umuyobozi wayo na bagenzi be babili nabo tuzababwira amazina yabo mu minsi iri imbere. Ba nyarwanda ntibyari bikwiye ko ingabo zitabaho zatesha opposition n’abanyarwanda igihe. Gusa Ingabo ziriho zirangwa n’ibikorwa reka dutegereze ibikorwa byazo, ariko nta wamenya niba abantu batatu hari igikorwa cya gisilikali bazabasha gukora.

C. ABAKURIKIRA CFCR Ni UKUGENDANA AMAKENGA KUKO UWO MUGABO MUPENZI IBYE NTIBIRASOBANUKA NEZA.

Bivugwa ko yaba yaracitse ingoma ya Kagame, ariko abantu biracyatohozwa, kuko hari amakuru twamenye ko akigera mu Buganda yashatse gusubira muri FDLR ariko, Abacunguzi ntibahise bamwemerera kuko bari bakiga neza ikimuzanye, kuko amakuru yageraga ku bacunguzi amuvuga uburyo butandukanye.

  • Hari amakuru yavugaga ko yaba afite mission ya Kagame yo kuza gusenya FDLR no kwica abayobozi bayo. Ko kuba bari bamufunze ko bwari uburyo bakoresheje bwo kuyobya amarari kugirango bazahite bamugirira icyizere.
  • Hari andi makuru yavugaga ko yaba koko yaragiranye ikibazo na Leta ya Kagame, ariko ntibigaragazwe neza.

AMASOMO TWAVANA KURI IYI NKURU YA CFCR

Nubwo abantu benshi batangajwe cyane n’ibyo Mupenzi yatangaje, ariko ku itangazo rye, hari abandi bantu basanzwe bazwi muri politiki nyarwanda, barisinyeho nubwo hari n’ababibeshyuje nyuma. Aha twavuga nka Anastase Gasana uyobora ishyaka ryitwa PRM-Abasangizi, Gen Emmanuel Habyalimana, uyobora, CNR-Intwari akanayobora ihuriro ryitwa CNCDThéogène Rudasingwa wa RNC n’abandi tutarondoye.

Anastase Gasana asuhuza Paul Kagame muri rwanda Day i Chicago

Anastase Gasana asuhuza Paul Kagame muri rwanda Day i Chicago

Abantu benshi bakibona iri tangazo baryise baringa, nyamara mu kiganiro cyanyuze kuri Radiyo Ijwi rya Rubanda tariki ya 18 mutarama 2014Gasana Anastase yavuze ko azi uyu mushinga wa CFCR, kandi anashishikariza n’abandi banyamashyaka bari bandikiwe, kubishyiraho umukono. Ni ukuvuga rero ko itangazo rya Mupenzi atari baringa, byari byateguwe. Isomo rikomeye twasigarana nuko abenshi mu bakora politiki ya opposition bigoye kumenya icyo bagamije, n’uwo bakorera. Ese bakorera abaturage koko cyangwa barikorera ku giti cyabo? Abaturage ubu bagomba guhumuka kandi bakirwanaho badategereje abanyapolitiki.

TIMING YO GUSOHORA IRI TANGAZO

Iri tangazo rya Mupenzi ryasohotse hashize iminsi mike hasohotse irindi tangazo rya FCLR-Ubumwe, igizwe na FDLR na PS-Imberakuri. Nyuma gato RDI Rwanda-Rwiza nayo yatangaje ko yifatanyije na FCLR-Ubumwe. Urebye neza rero ibiri kubera muri politiki ya opposition, ntiwabura kuvuga ko CFCR yashinzwe nk’igisubizo kuri FCLR-Ubumwe na RDI Rwanda-Rwiza.

Hari impamvu nyinshi cyane cyane zishingiye ku mateka y’amashyaka mu Rwanda yatumye, CFCR ivuka. Muti bite? Abanyapoltiki bari hanze y’u Rwanda, abenshi bahoze mu mashyaka mu myaka ya za ’90. Twese tuzi aho amashyaka yagejeje igihugu. Kuba rero abo bantu na nubu ari bo bakiri muri poltiki, bituma bisa n’aho ya mateka yanavuyemo amahano y’ubwicanyi, wagira ngo ni nk’ejo hashize yabaye.

Impamvu ikomeye yavukije CFCR, umuntu yayishakira kuba Faustin Twagiramungu yarafashe icyemezo cyo kwifatanya na FCLR-Ubumwe. Nkuko twabivuze haruguru, Anastase Gasana yavuze ko yari azi iby’uwo mushinga. Iyo ubihuje n’amateka y’amashyaka, usanga nyine ya matiku yaranze MDR yo muri ’90, ariyo ari kuzura umugara muri 2014. Abakurikira Radiyo Ijwi rya Rubanda, bibuka ko rimwe mu kiganiro, Faustin Twagiramungu yigeze kwita Gasana Anastase ngo ni « IKIROROGE », ngo yirirwa abeshya ko ari we wamushyirishije mu masezerano ya Arusha.

Gén Emmanuel Habyalimana

Gén Emmanuel Habyalimana

Mu kiganiro cy’imvo n’imvano kuri BBC- Gahuzamiryango nanone, Faustin Twagiramungu waganiraga n’abandi banyamashyaka ba opposition, yabwiye Gen Habyalimana, ngo « iyo aza kuba ari jenerali koko, yagombye kuba ari kumwe n’abandi mu ishyamba ».Kuba rero aba bagabo barabyutse bagasanga Faustin Twagiramungu yamaze kwiyunga na FCLR-Ubumwe, byatumye bumva ko bagomba kumukoma imbere. Nta kundi bari kubikora uretse kugerageza nabo gushinga ihuriro, maze rugahana inkoyoyo!

Umuntu ntiyaba yibeshye, avuze ko DR. Prof. Général de Brigade Mupenzi Jean de la paix , yafatanyije na Dr Anastase Gasana na Gén Emmanuel Habyalimana, bagashinga CFCR, kugira ngo bahangane na FCLR-Ubumwe ifatanyije na RDI Rwanda-Rwiza ya Faustin Twagiramungu.

UMWANZURO

Igihe tugezemo kerekana ko u Rwanda rugeze mu bihe bikomeye, aho nta muntu ukizera undi. Abanyamashyaka ba opposition iyo bari ku maradiyo, bose usanga bigisha ubumwe, gushyira hamwe, kubabarirana; nyamara iyo bamaze kwiherera bacura imigambi mibisha yo kuducamo ibice. Niba FCLR-Ubumwe yarivutse ngo abantu bashyire hamwe, ni mpamvu ki hagomba no kuvuga uwundi mutwe w’ingabo zitanabaho?

Abajya bavuga ko mu mashyaka aba hanze y’u Rwanda, amenshi ari akorera FPR, ntibaba bibeshya. N’ikimenyimenyi, Anastase Gasana na Gén Emmanuel Habyalimana n’uyu Mupenzi, bahoze muri FPR. Aho ntiwasanga ari ibya wa mugani uvuga ngo « amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho »? Namwe muzadufashe gusesengura ibya CFCR.

Musome itangazo rya CFCR hano: fichier pdf communique de presse final

Mugabo Pacis

Ikazeiwacu.unblog.fr

Niba umunyagitugu Paul Kagame ariwe kibazo, kuki igisubizo cyashakirwa mu gushoza intambara irimbura abaturage b’inzirakarengane ?

 

 

koz

Nyuma y’urupfu rwa Koloneri Patrick Karegeya wanigishijwe ikiziriko taliki ya 31/12/2013 muri Afurika y’Epfo, na nyuma y’ijambo Perezida Kagame yavugiye ku mugaragaro taliki ya 12/1/2014 muri National Prayer Breakfast ashumura Intore ze ngo zambuke imipaka zijye kwivugana abatavuga rumwe n’ingoma ye, we akaba abita « abanzi b’igihugu », « Ingambanyi » n’« Abatatiye igihango cy’u Rwanda »…. biragaragara ko abayobozi b’amashyaka ya Opozisiyo bumvise neza ko hari ikigomba gukorwa kugira ngo umunyagitugu Paul Kagame adakomeza kwishuka ko ahari ari we Mana y’Abanyarwanda, ko azajya yica uwo yishakiye n’uko abishatse,  amuhora akamama.

Ubwo bushake bwo kwihutisha impinduka bwateye bamwe kwisuganya huti huti mu mpuzamashyaka zitarasobanuka neza zibumbiye ahanini ku gitekerezo cy’uko bagomba « kurema imitwe y’ingabo bagatera u Rwanda » !

Ikibazo buri wese muri twe yari akwiye kubanza kwibaza ni iki ngiki : ese koko Abanyarwanda bari ku ngoyi mu Rwanda bakeneye intambara isesa andi maraso nk’igisubizo cy’ibibazo bifitiye ? Aho si abibereye hanze y’u Rwanda bonyine bibwira ko intambara yica ikanasenya ari cyo gisubizo kiboneye kubera ahari ko bo bazi neza ko itazabageraho ?

1. Intambara isesa amaraso ni imwe mu nzira, ariko ni inzira mbi !

Intambara irasenya ntiyubaka , ibyo umunyarwanda utabizi yaba ari igitambambuga cyangwa umugome. Iyo intambara y’amasasu iza kuba igisubizo,iyatejwe na FPR-Inkotanyi guhera taliki ya 1/10/1990(n’ubu ikaba itararangira!) iba yaratuzaniye demokarasi isesuye nk’uko ba Kagame babiririmbaga !

Niba demokarasi ya FPR ari imivu y’amaraso , iyo yo rwose twarayibonye ! Niba Demokarasi twasezeranyijwe ari uko abategetsi bakwikubira ibyiza byose by’igihugu abaturage bagahindurwa abagererwa n’inkomamashyi, ibyo byo FPR yarabishoboye.

Niba Demokarasi ya Kagame ari ukwimakaza irondakoko no guhatira abana b’Abahutu guhora bapfukamye basaba imbabazi z’ibyaha bya ba se na ba sekuru…uwo mushinga wo ugeze kure ushyirwa mu bikorwa.

Niba demokarasi n’imiyoborere myiza ari kurandura imyaka y’abaturage, kubasenyera amazu, kubicisha inzara, gukona abagabo b’abakene ngo batongera kubyara, kwanga gufasha kwiga abana b’Abahutu n’Abatutsi b’intamenyekana no kubajyana ku ngufu mu ntambara za M23 basigamo ubuzima, gusahura abacuruzi bya hato na hato , gutindahaza abarimu no gutesha agaciro ishuri ryigamo abana ba rubanda…ibyo byo rwose byagezweho 100% !

Uvuga ko intambara yo mu 1990 yari ngombwa akwiye gutinyuka agafungura amaso akareba umusaruro wayo.

Icyiza iyo ntambara ya FPR yazaniye u Rwanda n’Abanyarwanda ni ikihe kindi uretse gusenya, kwica, gupfakaza, gukomeretsa, kwangiza…. ? Ni nde wundi wabyungukiyemo uretse Kagame n’Agatsiko ke kuko babonye uburyo bwo gukoresha inzego z’igihugu bakikubira ubutegetsi n’ibyiza byose by’igihugu mu nyungu zabo n’imiryango yabo gusa?

Nyuma y’imyaka 20 ari ku butegetsi, Paul Kagame asigaye yibwira ko ahari yahindutse « Imana ikwiye gusengwa », ibyo bikaba bigaragazwa n’agasuzuguro asuzugura Abanyarwanda, iyo abatuka, akabahindura inkomamashyi n’abagererwa, agakubita inshyi n’imigeri abanyacyubahiro bashinzwe kumugira inama, akica urubozo abo we cyangwa umugore we atacyishimiye….none ageze n’ubwo yambuka imipaka y’ibihugu akajya kunigisha ibiziriko abamufashije kugera ku butegetsi ariko bagera aho bakamwereka ko igihugu ari kukijyana ahabi !

2.Ese abaturage nibo bagomba kubazwa ibyaha bya Kagame ?

532388-paul-kagame

Kuba Kagame yarananiwe kuyobora igihugu mu nzira ya demokarasi yubaka ahubwo « Umuryango » wa FPR-Inkotanyi akaba yarawuhinduye « Umutwe w’iterabwoba » akoresha muri « business » zimunyuze, na Leta ye amahanga akaba yaratangiye kuyitera icyizere kuko ayibona nka « Leta y’abatekamutwe » (un Etat voyou), ni ikibazo gikomeye kigomba gushakirwa igisubizo gikwiye kandi cyihuse. Byumvikane ko icyo gisubizo kigomba kuza gikemura ikibazo kiriho ntikize kije kubangamira ba baturage b’inzirakarengane Kagame ahora yogeraho uburimiro. Niyo mpamvu abibwira ko intambara ari igisubizo kizima bakwiye kwicara bagatekereza neza, bakibaza kandi bakisubiza, byabashobokera bagahindura imyumvire !

(1)Kuki abashaka « guhana no kwikiza » Paul Kagame bagomba gutangirira ku Gisenyi, Ruhengeri, Byumba, Cyangugu …. bica abaturage badafite aho bahuriye na Kagame n’imigambi ye mibisha ! Babona se guhera iyo za Gisenyi ari yo nzira ya bugufi igera kuri Kagame wiyicariye iwe i Kigali, arya ibye n’ibyo yibye ntawe umuhagaze hejuru ?

(2)Intambara isaba byinshi : igihe, ibirwanisho, abarwanyi, igihugu kibacumbikira, amafaranga menshi,…aho abavuga ko intambara ariyo nzira « efficace » ibyo byose barabitekereza ?

(3)Aho abarusha abandi koogeza intambara, ubwabo « bashoboye »kuyirwana ? Cyangwa ni ukuryoherwa no gushyushya imitwe y’Abanyarwanda gusa, bigasa no kogeza umupira utabaye ?

(4)Icyoroshye kandi kirushijeho kubahiriza ubutabera ni ikihe : ari ugushaka « umutwe wa Kagame wenyine » (n’Agatsiko ke) ari no kurimbura indi miliyoni y’abaturage b’inzirakarengane ?

(5)Ese abadashoboye kubona umusilikari umwe, imbunda imwe n’isasu rimwe byo kwikiza Kagame hatagombye kumeneka andi maraso ya rubanda batwizeza ko bazashoza intambara mu gihugu hose, bakayitsinda ? Cyangwa ni abashaka kongera guteza akavuyo kagamije kugarura jenoside mu Rwanda ?

(6)Aho intero ya « Tura tugabane niwanga bimeneke », «  ntawe urya umuleti atabanje kumena amagi »(umva kumena amaraso y’abandi !), ntikwiye gufatwa nk’icyivugo cy’abanyarugomo ikamaganwa n’Abanyarwanda bose bashyira mu gaciro?

Muri make, abifuza igisubizo kinyuze mu kumena amaraso byanze bikunze, niba ntawe ushoboye kubakumira, byibura nibatinyuke bitegereze ubutwari bw’ibyabaye mu gihugu cya Rumaniya abe aribwo bafataho urugero.

3.Aho igisubizo cyahawe ikibazo cya Perezida Ceausescu n’umugorewe Elena sicyo kizahabwa u Rwanda ?

 Nikola Ceausescu , ni umunyapolitiki wagenderaga ku mahame ya gikomunisti mu gihugu cya Rumaniya.Yavukiye mu mugi witwa Scornicesti taliki ya 26/1/19918 yicwa taliki ya 25/12 1989. Ageze mu kigero cy’imyaka 11, Ceausescu yasize ababyeyi be yerekeza mu mujyi wa Bucarest agiye kwiga kudoda inkweto.

Mu gihe yari akiri umutegetsi higishwaga ko Ceausescu yinjiye mu mitwe y’abakomunisti mu mwaka w’1932, iyo mitwe ikaba yararwanyaga ubutegetsi bw’igitugu bw’abitwaga aba fascitses. Ngo yafunzwe kenshi kandi kandi ku ifishi ye yari muri polisi hari handitseho icyaha yashinjwaga :«dangereux agitateur communiste» et «activiste de la propagande communiste et anti-fasciste» ! Gusa nyuma y’urupfu rwe byaje kugaragara ko mu by’ukuri yari yarafungiwe ibyaha bisanzwe by’ubunyoni , ko ahubwo abakomunisti yabamenyeye muri gereza ya Doftana, aza kwinjira mu ishyaka ryabo mu 1937, mbere y’uko Aba-fascistes bafata ubutegetsi !Mu 1939 nibwo yamenyanye n’umukobwa witwa Elena Petrescu waje kumubera umugore mu 1946, bafatanya gutegeka igihugu mu buryo bw’igitugu gikabije, ndetse baza no kurasirwa hamwe. Uyu mugore niwe wari ufite ubukana bwinshi ku buryo ngo yaba ari we wayobeje umugabo we, igihugu bagishora mu bwicanyi bukarishye bwahitanye abanyarumaniya barenga ibihummbi60 .

Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose , Abakomunisti bafashe ubutegetsi, bahirika ingoma ya cyami muri Rumaniya bityo kuva mu 1947 Ceausescu ahabwa imyanya ikomeye mu butegetsi. Yagizwe Ministri w’ubuhinzi, ministri w’ingabo, umwe mu bayobozi ba Comité Central y’Ishyaka …akomeza atyo gutera imbere kugeza ubwo abaye umukuru w’igihugu mu 1965 asimbuye Gheorghiu-Dej. Ceausescu niwe wahinduye izina ryahabwaga igihugu cye, aho gukomeza kwitwa « République populaire » ayita « République socaialiste de Roumanie »

Akimara kuba umukuru w’igihugu ,Ceausescu yizewe n’ibihugu by’i Bulayi kubera ko yadukanye politiki yo kwitaza umuco wo kwifungirana warangaga ibihugu by’abakomunisti bihuriye ku masezerano y’i Varsovie (Pacte de Varsovie) ahubwo yiyegereza Ubulayi na amerika agira ngo bifashe igihugu cye mu iterambere.

Gusa ntibyatinze, nk’uko abandi bategetsi b’ingoma z’ibitugu bose babigenza, Ceausescu yihinduye « Akagirwamana » ahatira abaturage kumusenga, kumuramya nokumutera ibyotezo, ari nako yungikanya imidari y’ishimwe yihaga we ubwe : yategetse ko bazajya bamwita «Conducător », bisobanura « Guide » mu gifaransa(Kadafi niko yiyitaga) cyangwa Führer mu kidage( Adolfe Hitler niko yari yariyise). Bwarekeye noneho ahitamo ko bajya bamwita « Geniul din Carpaţi »( le génie des Carpates), abajisha n’inshyimbo, ni ukuvuga inkoni y’ububasha (Sceptre) nk’iy’abami. Ntiyarekeyeho aho. Yategetse abarimu amateka ko bajya bamugereranya n’Intwari zabaye rudasumbwa mu mateka ya kera y’igihugu cya Rumaniya.

Ceausescu yabonye amaze kwiyizera cyane afata abo mu muryango we n’uw’umugore we aba aribo aha imyanya yose ikomeye mu butegetsi bongererwa imitungo,amakuzo n’ibyubahiro bidasanzwe kugeza ubwo umufasha we Elena ubwe agizwe Minisitiri !

Mu 1971, nyuma yo gusura Ubushinwa na Koreya ya ruguru no kwitegereza politiki y’ibyo bihugu, Ceausescu yadukanye ingengabitekerezo nshya avuga ko yifuza kurema « Umunyarumaniya mushya », wiyumvamo « agaciro » ahabwa no kuba umukomuniste ukomeye no ku murage w’abasokuruza ! Iyo ngengabitekerezo y’ « ukwigira », Ceausescu yashatse kuyicengeza mu banyagihugu binyujijwe muri gahunda ya leta yise iyo kugabanya ubusumbane hagati y’imigi n’ibyaro , nuko atangiza gahunda ruvumwa yogusenyera abaturage ngo agamije kububakira imidugudu myiza !

Nyamara n’ubwo amarorerwa y’ubutegetsi bw’igitugu bwa Ceausescu yari azwi na bose ntibyabujije ibihugu by’Ubulayi gukomeza gushyigikira Ceausescu, amabanki y’ibulayi amuha inguzanyo nyinshi ngo zo kuzamura ibikorwa by’iterambere muri Rumaniya. Ibyo bifaranga byacungwaga nabi byatumye ubukungu bw’igihugu buhungabana cyane kugeza ubwo Ceausescu yaje kwambura abaturage umusaruro wabo w’ibihingwa ngandurarugo, abategeka kuwugurisha ku masoko mpuzamahanga kugira ngo igihugu gishobore kwishyura imyenda. Ng’uko uko inzara yatangiye guca ibintu mu gihugu, abaturage barasonza, barahangayika, baraganya.

Aho kugira ngo ubutegetsi bwa ceausescu bushakire igisubizo ikibazo cy’inzara y’abaturage ahubwo bwashyize ingufu mu guhatira abaturage kwirirwa bavuga ibigwi Conducator wabo, bategekwa kumuhimbira ibisigo n’indirimbo,kumukomera amashyi n’igihe avuga amateshwa, bakamugereranya n’Intwari zo mu gihe cya kera !

Mu gihe rubanda yiyiciraga isazi mu jisho Ceausescu yarushijeho kubahatira politiki yo kubyara abana benshi. Muri urwo rwego ,mu 1966, akoresheje itegeko-teka 770, yabujije gukuramo inda no gufata imiti yo kugabanya imbyaro,ashyiraho n’amananiza ku bashakanye bifuza gutandukana(divorce).

Byageze aho ababyeyi bahitamo kujya bajugunya abana bibyariye, Orphelinats za Leta zikabararuza,zikabarera nk’amatungo, ababayeho bakabaho , abapfuye bagapfa.Yanze kwmera ko indwara ya sida ibaho muri Rumaniya, abuza abaturage kuyisuzumisha kandi ashyigikira ko abantu bajya basangira inshinge zitogeje bituma benshi bandura sida cyane cyane abana bo muri Orphelinats barahatikirira !

Bimaze kudogera bamwe mu bategetsi b’inkoramutima za Ceausescu batangiye kwikuriramo akabo karenge barahunga. Uw’ikubitiro yabaye Liyetona Generali Ion Mihai Pacepa wari mu ngabo zishizwe ubutasi(les services secrets roumains), wahunze mu 1978. Ibyo byatumye Ceausescu ahinduranya abayoboraga Securitate yose, abo atizeye abakubita agafuni. Mu 1986 Pacepa yanditse igitabo yise « Red Horizons:Chronicles of a Communist Spy Chief »,amena amabanga akomeye y’ubugizi bwa nabi ingoma ya ceausescu yari yubakiyeho, yerekana nk’ukuntu bafashaga ibyihebe (terroritses) by’Abarabu, uko banekaga ibihugu by’Ubulayi n’Amerika…

Ingoma ya Ceausescu yasandaye bidasubirwaho nyuma y’uko ategetse ingabo ze kurasa abaturage bigaragambyaga bamagana igitugu cy’ingoma y’Abakomunisti mu mujyi Timisoara, hari taliki ya 17/12/1989. Abaturage batangiye kwigaragambya bamagana gusa icyemezo cy’ubutegetsi cyo kwirukana ku butaka bwa RumaniyaUmupasiteri László Tőkés wakomokaga mu gihugu cya Hongiriya. Imyigaragambyo yaje gukwira mu murwa mukuru Budapest biturutse na none ku cyemezo kitarimo ubushishozi Ceausescu yari amaze gufata cyo gukoresha indi myigaragambyo y’abashyigikiye ubutegetsi bwe yabereye mu murwa mukuru ku italiki ya 21/12/1989. Ntibyatinze, iyo myigaragambyo yari igamije gushyigikira ubutegetsi yatambutswaga kuri televisiyo en direct ihinduka isibaniro, abadashaka ubutegetsi barakameza . Nyuma y’iminota umunani gusa Ceausescu atangiye disikuru ye, yapfuye gukomoza kuri « affaire » y’abigaragambyaga bari baherutse kuraswa, abaturage batera hejuru ngo «  Timişoara, Timişoara,Timişoara…», nuko Ceausescu ahagarika ijambo huti huti, kuko mikoro na televisiyo byari bimaze gukatwa akivuga !

Bukeye mu rukerera imyigaragambyo yafashe indi ntera. Rubanda yagumutse yigaruriye Inzu ya Comité central mu gihe Ceausescu yari ahari, ayoboye inama. Ceausescu n’umugore we n’abandi bajyanama be batatu bahise batoroka banyuze mu gisenge cy’iyo nzu, bafata indege ya kajugujugu yari ibategereje, bahungira mu giturage bagamije kubona aho bikinga kugira ngo babone uko « basuganya » ingabo zabo, urugamba rukomeze. Uwo munsi ahagana mu ma saa saba, abigaragambya bafashe Televisiyo y’iguhugu, abasilikari bahagarika ibyo kubarwanya aho ahubwo barabashyigikira (fraterniser).

Uko Ceausescu n’umugore we Elena bahungaga, ya Kajugugujugu yabo ngo yaje kubura lisansi, igwa ahantu mu murima, abaturage bababonye babirukaho kibuno mpa maguru, babafata mpiri, babafungira ahantu mu nzu kugeza ubwo babashyikirije abashinzwe umutekano.

Nyuma y’iminsi itatu gusa , taliki ya 25/12/1989, nibwo urukiko rwa gisikari rudasanzwe rwateraniye mu ishuri ry’i Targoviste, mu birometero 50 uvuye i Bucarest, rwacira Perezida Ceausescu n’umugore we Elena urubanza rwamaze iminota 55 gusa, rubahamya icyaha cya jenoside, bakatirwa urwo gupfa ! Ubwo kandi bahise banaraswa.

Muri uwo mugoroba nyine amashusho y’urwo rubanza n’iyicwa rya Perezida Ceausescu n’umugore we byatambukijwe kuri televisiyo en direct ! Isi yose yabonye imirambo ya Ceausescu na Elena yoga mu maraso ! Ngo Perezida Mobutu Seseseko yarabirebye, abonye barashe Ceausescu ahita afunga televisiyo yirukana n’abo bari kumwe, bigaragara ko ahungabanye cyane !

Mu bihugu byose byahiritse ubutegetsi bw’abakomuniste mu 1989-1990, muri Rumaniya honyine niho habaye impinduka yamennye amaraso, ihitana abantu 1 104.

Mu 1990, rubanda yisubije uburenganzira bwayo bwo gutora umutegetsi yishimiye, bityo yitorera Ion Iliescu nka Perezida wa mbere watowe binyuze mu matora adafifise.

Ceausescu na Elena basize abana batatu aribo Valentin wavutse mu 1947, umukobwa witwa Zoia (1949-2006) na Nicu (1951-1996). Zoia na Nicu baje gupfa bazize ubusinzi bukabije(alcoolisme) bituma rubanda ibaciraho umugani ngo « kuba umwana w’umunyagitungu ntibitanga umukiro urenze uw’abo uwo munyagitugu acuza ubuzima ! » Habwirwa benshi akumva beneyo.

Umwanzuro

Ibyaha by’umunyagitugu Paul Kagame ni we wenyine bikwiye kubazwa, we n’umugore we, n’agatsiko k’abo bahinduye ibikoresho byabo .

Abatekereza guteza intambara mu Rwanda ngo bashaka impinduka yihuse, nibafate intwaro barwane n’ingabo zirinda Nyirabayazana uzwi neza, ariko bareke kogera uburimiro ku baturage b’inzirakarengane. Ibyo nabyo niba batabishoboye nibicare batuze bareke kuvangira Abanyarwanda bigorewe , babareke bakomeze baheke umusaraba wabo kugeza igihe bazashobora kuwitura hifashishijwe inzira zidasesa amaraso y’inzirakarengane.

Ndumva nshaka kongera kugwa mu gishuko cyo kwizera ko Paul Kagame abishatse yakwicara agashyira mu gaciro, maze ejo mu gitondo akaba yarangije gufata icyemezo cyo gukiranura Abanyarwanda, akarekeraho gukomeza kwihambira ku butegetsi amaherezo azavaho nabi, ahubwo akihutira gufungura urubuga rwa politiki, akarekura imfungwa zose za politiki, impunzi zigatahuka, u Rwanda rugaha abana barwo bose amahirwe angana, amahoro agahinda i Rwanda.

Kandi nakomeza kunangira, nizeye ko abashinzwe kumugira inama batazabura kumwibutsa ya mpanuro ya kinyarwanda igira iti« Uwanze kumva ntiyanze no kubona » ! Ibyabaye kuri Ceausescu n’umugore we , hari umunyagitugu bitashyikira ?

Padiri Thomas Nahimana,

Umuyobozi w’Ishema Party.

01701201415381800000020140118_kagameNk’uko tubikesha ibinyamakuru byo muri Kenya, kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Mutarama, imwe mu modoka zari ziherekeje umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yakoze impanuka hakomereka abantu babiri. Cyakora Perezida Kagame we ntacyo imodoka yarimo yabaye. Ndetse yo yari iri inyuma y’iyakoze impanuka ariko ntiyahagaze yakomeje urugendo.

Nk’uko ababibonye batanga ubuhamy,a ngo Kagame wari uherekejwe n’imodoka 20 zose we ntacyo yabaye ubwo imwe mu modoka zari zitwaye ibintu bye yakoraga impanuka iturutse ku muvuduko ubwo zihutaga ngo zijye ku  biro bya perezida wa Kenya.

Iyi mpanuka ikaba ibaye aho nyuma y’iminsi mike abantu baherutse kwihereza imihanda i Goma mu gihugu cya Congo bakabyina ngo Kagame yapfuye.

Iperereza ririmo gukorwa ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

Muri iki gihe abantu benshi bavuga ko Kagame ari we mu perezida wanzwe cyane mu karere k’ibiyaga bigari. Uru rwango abantu bafiitiye Kagame ruturuka ku byaha uyu mugabo yagiye akora byaba ibishingiye ku bugome cyangwa ibishingiye ku kazi yakoraga. Mu gihe yari muri Uganda ayobora inzego z’iperereza Kagame abari baramuhimbye Pilato ngo kuko nta mpuhwe yagiraga.

Mu gihe FPR yarwanaga imaze gupfusha umuyobozi mukur Rwigema, Kagame yafashe ubuyobozi maz atangira kuyobora FPR nk’umutwe w’iterabwoba wica abantu u majyaruguru y’igihugu, Byumba Ruhengeri na Kibungo na Kigali  mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Ubu bugome bwa Kagame bwaje kugera aho bukwira mu karere kose ubwo Kagame yafataga icyemezo cyo gutera Congo ndetse nyuma akaza gushinga imitwe itandukanye ngo ikomeze kubuza amahoro Abanyekongo.

Muri iyi minsi noneho nyuma y’aho umufasha wa Kagame yinjiriye muri Politiki ku mugaragaro anyuze muri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, urwango abantu banga umugabo na we rwamugezeho. Iyo witegereje amafoto asohoka mu binyamakuru bitrandukanye nibwo ubona ko Jeannete Kagame yanzwe nk’umugabo we. Ikinyamakuru kiza ku murongo wa mbere mu kwerekana urwango ni igikorera kuri internet kuri adress http://paulkagame.wordpress.com/.

Nk’uko nkunda kubivuga urupfu rwa Kagame ntacyo rumariye u Rwanda. Dukwiye kumusabira ngo azashyikirizwe ubutabera ahanwe cyangwa se tumubabarire niba ashaka kudufasha kubaka umuryango nyarwanda.

Chaste Gahunde

“Kagame must go” Rwandan opposition says

images

We call upon:

 

  1. President Paul Kagame and his criminal regime to resign immediately since he has lost all legitimacy to govern;
  2. The Rwandan people to reject fear and intimidation, remain calm, united, and be more determined to continue the just and legitimate struggle for freedom;
  3. The international community to invoke “RESPONSIBILITY TO PROTECT”, the new international security and human rights norm to address the international community’s responsibility to prevent and stop genocide, war crimes, ethnic cleansing and crimes against humanity;
  4. The international community to compel President Paul Kagame and his agents of terror to account for the crimes they have committed before, during and after 1994; and,
  5. The international community to support the Rwandan people who seek a new political dispensation characterized by truth, justice, the rule of law, genuine reconciliation and healing.

We would like to assure the Rwandan people that though the struggle for freedom, unity, democracy, justice and shared prosperity is long and difficult, ultimately, freedom will triumph over dictatorship, and pursuit of a better life for all over imposition of death.

Dr Theogene Rudasingwa

Coordinator of Rwanda National Congress (RNC)

Washington DC

Afrique du Sud: funérailles sans incidents de Patrick Karegeya, ex-chef des renseignements rwandais

Enterrement à Johannesburg de Patrick Karegeya, l'ancien chef des services secrets du Rwanda, ce 19 janvier.

Par RFI

L’ancien chef des renseignements rwandais, Patrick Karegeya, a été enterré ce dimanche 19 janvier dans l’après-midi à Johannesburg, en Afrique du Sud. Karegeya, devenu opposant au régime de Kigali, vivait en exil en Afrique du Sud depuis 2007. Il a été assassiné il y a trois semaines, le 31 décembre. Son corps a été retrouvé dans une chambre d’hôtel. Il semble qu’il ait été étranglé. Sa famille et ses amis accusent le régime de Kigali d’être derrière son assassinat.

Environ 150 personnes ont assisté aux obsèques de Patrick Karegeya. Sa femme et ses trois enfants venus des Etats-Unis et du Canada, sa mère et des frères et sœurs venus d’Ouganda, Kampala ayant refusé qu’il soit enterré dans le pays ou il est né.

Tous étaient effondrés, à l’image de sa femme, Léa Karegeya  : « Je suis très contente, nous avons pu l’enterrer avec dignité. C’était un homme bon. Il était aimé et il aimait les gens. Et je ne trouve pas de mot pour décrire les motivations malveillantes du gouvernement rwandais ».

Etaient présents également de nombreux membres du parti d’opposition qu’il avait fondé en exil, le Congrès national pour le Rwanda.

« Je ne vais pas m’enfuir, je vais continuer à me battre. Et nous nous battons de façon pacifique pour changer les choses au Rwanda », dit le général Kayumba, ancien chef d’état-major de l’armée rwandaise, devenu lui aussi opposant. Il vit en Afrique du Sud et a lui-même été victime de plusieurs tentatives d’assassinat. « Nous allons continuer d’expliquer au monde, qu’il n’y a pas de démocratie au Rwanda, ajoute-t-il. Kagame, les élections… Il emprisonne ses opposants dans le pays et il est impliqué dans le meurtre de ses opposants dans le monde. »

Un important dispositif de sécurité avait été déployé. Pas loin d’une centaine de policiers ont escorté le cercueil et la famille jusqu’au cimetière. Visiblement l’Etat sud-africain voulait éviter tout incident.

Le colonel Karegeya repose désormais dans le cimetière de Fourways, dans la banlieue nord de Johannesburg.


L’ancien chef d’état-major du Rwanda, le général Faustin Kayumba Nyamwasa, met en garde le président rwandais Paul Kagame contre les assassinats d’opposants en exil :

« J’ai un message pour Kigali, parce qu’en 2010 le président Kagame a dit qu’il le tuerait(Patrick Karegeya). La semaine dernière il s’est venté de l’avoir tué. Et quand il a dit cela, il s’adressait au peuple du Rwanda qui a vécu un génocide et qui s’apprête à commémorer l’anniversaire des 20 ans du génocide.

Alors, quand un président fait une telle déclaration en public, pendant une réunion et qu’il demande à ses gens de tuer, quelle est la différence entre lui et ceux qui ont perpétré le génocide ?

Oui, c’est une déclaration dure et c’est très clair. J’utilise ses propre paroles. Et il devrait aussi se rappeler que ceux qui formulent des critiques ne sont pas des ennemis du pays. Il peut avoir des ennemis personnels, mais les ennemis de Kagame ne sont pas les ennemis du peuple rwandais et du pays. »

TUGIRE ICYO TUVUGA KU NYANDIKO YA Dr MUPENZI, AMASHYAKA N’UMUTWE CFCR

942758_4867656147822_1061384543_n

Minani Jean Marie Vianney ni umuyobozi w’ishyaka ARRDC Isangano

Tariki 20 Mutarama 2014 Mbere yo kugira icyo tuvuga ku nyandiko ya Dr Mupenzi J. de la Paix, CFCR n’amashyaka yasinye iyo bnyandiko iherutse gushyirwa kuri za blogs n’imbuga nkoranyabitekerezo tubanje kubasuhuza tubifuriza Urukundo n’Amahoro. Kuri Dr Mupenzi we haciye n’imyaka dore ko bamwe muri twe baherukana nawe mu nkambi z’Impunzi muri Zaire mbere yo gusenywa (Nyakanenge-Cimanga).

Ku bijyanye n’inyandiko twagirango tumenyeshe abo muri CFCR ko twe mu ISANGANO-ARRDC-Abenegihugu twabonye iyo document ariko twahisemo kwifata. Kuba turarabashumije si agasuzuguro kajya karanga bamwe muri opposition. Byatewe nazimwe muri principles tugenderaho. Kuba muri mubahangayikishijwe no kwishyira ukizana, amahoro na Demokarasi mu rwatubyaye birashoboka ariko mwibuke ko atari mwe mwenyine mubiharanira. Mwasubiza amaso inyuma mukareba abana b’u Rwanda bamaze imyaka 20 mu mashyamba ya Kongo barokokeyemo Super Genocide yakorewe Abahutu.Abo nibo bambere bahangayikishijwe no gusubira iwabo mu cyubahiro.Nimutekereze kandi abanyarwanda batsikamiwe mu Rwanda imbere. Murebe n’ mpunzi z’Abanyarwanda hirya no hino kw’isi twese ntawishimwe.Benshi muri twe kandi turi guhirimbanira gusubira murwacu mu cyubahiro.

Dushingiye ko mu minsi ishize twashyigikiye igikorwa cy’uko amashyaka yagenda yishyira hamwe mu Rugaga FCLR ndetse bagatinyuka no kwereka FPR ko Abanyarwanda bari muri FDLR ari abantu kimwe natwe kandi dufite uburenganzira twese mu gihugu cyacu, Dushingiye no kubyavuzwe kuri amwe mu maradayo yo kuri internet ku munsi wejo hari utubazo twibajije ku nyandiko yanyu kandi sitwe twenyine., Turasaba ibisobanuro (clarifications) Dr Mupenzi n’amashyaka bafatanyijeCFCR:

-Mwaba mwarashatse kwifatanya n’abandi baherutse gutangaza Urugaga FCLR mukabyangirwa? Impamvu tubaza iki kibazo ni uko twibwira ko umutwe wa gisirikare dusanzwe tuzi ari FDLR igiye kumara imyaka 14 yitwa ityo. Ifite uburambe n’inzego kurusha abatangizo. Ikibazo ni iki: mwasabye kujya muri FCLR barabangira?

-Kugira agahuyahuyo/inyota yo gutegeka (ambitions) ubundi si bibi, ikibi ni ukubigeraho mu nzira mbi.Bityo rero twe tukaba dusanga niba: mwarashatse guhuza umuganda wanyu n’amashyaka ari muri FCLR mugakumirwa ntibyaba ibyo gushimwa.Mubaye mutarabisabye ngo mu byimwe, mukaba ari igitekerezo gishya k’izindi ngabo muzanye, akaba se ari bya bindi byo gushyuhaguza cyangwa bimwe bita gutanga abandi umushi ntabwo ari ibyo gushimwa muri politiki.

Byaba biteye impungenge Kandi niba Opposition igiye kwisanga ifite imitwe y’ingabo irenga 23 nk’uko n’amashyaka yacu angana: Nyabuneka abasheshe akanguhe nabatangije Urugaga FCLR nimufatirane ibi bintu sibyo gukinishwa. Nimugire bwangu mutumire inama kandi muzirinde kugira uwo muheza mu bifuza gushyira hamwe. Inama kuri Dr Mupenzi n’andi mashyaka : Hari expression mu ndimi z’abazungu ivuga ngo ‘le monde appartient à ceux qui se lèvent tôt’.

Tukiri mu mashuri i Butare twakundaga kuvuga ko umukonari cg umusaro nyawe ari urya mu bambere (pour dire que le monde appartient au plus rapide) ariko ntitwibagirwe ko umuco wacu w’Abanyarwanda udusaba gushishishoza no kudahubuka : iyihuse yabyaye ibihumyekandi nyamara ivu rihoze ryotsa inzu, ku rundi ruhande umuco ukadusaba no kutazarira bamwe bita gutinda mu makoni :umwana uzaheka ntumwicisha urume/ aho inkoko yasheshe cyane ihata ibaba n’indi migani.

Internet politics (hari inararibonye yayise telekomande): Nemerako Ikoranabuhanga n’isakazabumenyi (ICT) ryahinduye imibereho y’abantu ugereranyije no mu myaka 25-30 ishize. Bityo politiki siyo yasigaye inyuma muri ICT. Izi social media dukoresha nka facebook, Twitter, linkedin, whatsapp, skype, emails, teleconference n’ibindi byoroheje ubuzima, bizana uburyo bushya buhendutse,‘’bwizewe cg butizewe’’, bwo gukora politiki nshya no gusakaza ibitekerezo. ARIKO RERO SVP (s’il vous plait) hari ibintu kugeza ubu utakorera kuri internet nko gushinga umutwe w’ingabo ziyubashye. Imbanzirizamushinga d’accord n’andi manama byakorerwa kuri internet ariko mu bijyanye n’igisirikare nta gisimbura kujya kuri terrain.

Amashyaka ya New Generation : Niba atari ukwiyemera ndumva turi mu ba mbere batangaje ko ishyaka ryacu ISANGANO rizanye uburyo bushya bwo gukora politiki ndetse n’ijambo New Generation cg Nouvelle Génération twarishyize imbere cyane. Ibi twarabisobanuye kandi tuzakomeza ku bisobanura : abafite ibitekerezo bishya uburyo bushya, abashyashya muri politiki ndetse n’abashaka kubaka u Rwanda Rushya twese tugize uwo muryango mugari wa Nouvelle Génération. Mu minsi ishize mu gihe twashakishaga ibintu muri google twashimishijwe no kubona muri wikipedia ivuga ko ishyaka rya RDI-Rwanda rwiza naryo ari new generation. ni ukubyishimira kandi murabizi riyobowe n’inararibonye muri Politiki Bwana Faustin Twagiramungu.

Ni byiza cyane kandi. Ubwo se igisigaye niki ? Ni ukwihutisha ibyo gushyira hamwe. Politiki ya mbateranye mbayobore(divide and rule) yimakajwe n’Agatsiko gatsikamiye abanyarwanda: tuyange tuyisimbuze Politiki ya mbahuze mbayobore kandi birashoboka. Mu bihe bikomeye nk’ibi u Rwanda rwacu rugezemo dusabwa gutahiriza umugozi umwe Ni byiza rwose gukorera hamwe ibintu bimwe na bimwe. Ca bugufi ngo iruta jya hejuru kandi ngo ukoze hasi yibutsa undi ibuye n’indi migani. Ibanga nta rindi ni ukuzuzanya, ubushishozi n’ubunararibonye n‘IMBARAGA Z’IBITEKEREZO byiza bya gisore bamwe biyumvamo. Abantu bose bavamo abategetsi ariko leadership nziza ni impano y’Imana.

Nimubizirikane benshi muri mwe birabareba !

Amahoro n’Urukundo

Jean-Marie V. Minani Umuyobozi Mukuru w’ISANGANO-ARRDC-Abenegihugu