Category Archives: Religion

Roma: Kwigaragambya mu muhango wo kwimika Cardinal Antoine Kambanda?!

Umu Cardinal wacu yaramblotse cyeraaaa!!
Yampoye amabaruwa nanditse mu myaka 2 ishize nkangurira we n’abagenzibe nk’abashumba bakiliziya gatulika mu Rwanda, kurangurura amajwi yabo mu kwamagana ibirura bihohotera abaturage.
Nigeze no kumuhamagara nabwo mugezaho ikibazo cy’abaturage baraswaga k’umanywa y’ihangu abandi baburirwa irengero.Nabimusabye nk’umushumba uyoboye diyoseze irimo ikicaro gikuru cy’ubutegetsi.
Ejobundi nkimara kubona inkuru y’uko Papa Francois yamugize umu Cardinal, namwandikiye ubutumwa bugufi mwifuriza ishya n’ihirwe mumirimo ye mishya, ariko kandi nifuzaga no kumusaba mucyubahiro cye ibintu 2 gusa. Ubutumwa ntibwamugezeho kuko yamblotse.
Dore ibyo nifuzaga kumugezaho

1:Gusura bariya baturage ba Kangondo bagiye kumara umwaka mumatongo y’amazu yabo basenyewe n’abayobozi b’igihugu.Bakaba barimwe ingurane.Dore ko kuva basenyerwa ntamuyobozi n’umwe wigeze uhagera ngo abahumurize,yumve ibibazo byabo, abanyamakuru bagerageje kuhagera bose barafunzwe.Bariya baturage bari muri diyoseze ayoboye.kuba yabasura akanabatabariza munzego z’ibishinzwe biri munshingano ze.
Kandi byashimisha Nyirubutungane Papa udahwema kubasaba kwegera imbabare, kuvugira abarengana.
2: Gushyingura mucyubahiro abihaye Imana biciwe i Gakurazo.

Ngibyo ibyo nifuzaga kugeza kuri Cardinal wacu.
Ntabwo ari byinshi rwose kandi ndumva bitamugora.
Ahari ubushake haboneka inzira .

Mgr Antoine Kambanda

Nyiricyubahiro Cardinal Antoni Kambanda, niba ntagihindutse nanyuma yo kuva i Roma mwambitswe ingofero y’ubu Cardinal, nzakoresha ubundi buryo mbahamagare mbagezeho ibi bibazo kimwe n’ibindi Abanyarwanda bakomeje guhura nabyo bitewe na leta y’a FPR.

Nshobora no kuzaza i Roma k’umunsi w’iyimikwa ryanyu mfite pancarte iriho amashusho y’Abasenyeri bishwe n’abasirikare ba Kagame bakaba barundiye mucyobo rusange i Gakurazo mwarananiwe kubashyingura mu cyubahiro.
Nshobora no kuzitwaza ishusho nini cyane y’abaturage ba Kangondo basenyewe na leta ya Kagame bakaba barimwe ingurane, bari muri diyoseze muyoboye, ntimwigeze mubasura cg ngo mubatabarize.
Ndacyari gusaba roho mutagatifu kunyobora no kumpa amagambo y’igitaliyani n’ikilatini nzandika kuri pancartes zanjye.kuri 28/11 mubo muzifotozanya nanjye ndimo mfite pancartes zanjye.
Turikumwe.

Jeanne Mukamurenzi

Source: Facebook

BIZIMANA Jean Damascène viole le droit de liberté à la religion.

Figure controversée, Dr Jean Damascène BIZIMANA est le secrétaire exécutif de la Commission Nationale de Lutte Contre le Génocide (CNLG). Il s’est rendu célèbre par ses propos déplacés et discours mensongers dont l’unique but est de salir les Rwandais d’origine hutu, et de les qualifier de génocidaires, tous sans exception aucune. Un travail qu’il exécute à l’aide des frais du contribuable rwandais dont la majorité est constituée de ceux qu’il intente démolir.

Sa toute dernière sortie est plus que surprenante. Il menacent les Chrétiens qui mettent l’image de Jésus comme photo de profil sur les réseaux sociaux dans la période de commémoration du génocide. En effet, comme la commémoration a lieu en même temps que la semaine sainte, période de réflexion sur la mort de Jésus Christ, ceux y croient exercent leur droit. En colère, Monsieur BIZIMANA qualifie ce comportement de crime de déni et minimisation du génocide, les Chrétiens voient ça comme entrave à leurs droits.

La déclaration universelle des droits de l’homme du 10 décembre 1948, dans son article 18 stipule: “Toute personne a droit à la liberté de pensée, de conscience et de religion; ce droit implique la liberté de changer de religion ou de conviction ainsi que la liberté de manifester sa religion ou sa conviction seule ou en commun, tant en public qu’en privé, par l’enseignement, les pratiques, le culte et l’accomplissement des rites”. 

Et la Constitution rwandaise de 2003 telle que révisée jusqu’aujourd’hui dit dans son article 37, alinéa 1 que ” la liberté de pensée, de conscience, de religion, de culte et de leur manifestation publique est garantie par l’Etat conformément à la loi.

Que la mémoire des victimes du génocide soit légitime et légale, elle ne devrait en aucun cas servir d’instrument de musellement des droits internationaux et, encore moins, constitutionnels.

Chaste Gahunde


Avis aux lecteurs: Nos articles peuvent être reproduits à condition de citer le nom d’auteur et le site web source.
Notice to readers: Our articles may be reproduced provided the author’s name and the source website are cited.

Kizito Mihigo : hashyizweho isengesho ryo gusaba ko aba umutagatifu.

ISENGESHO RYO KWISUNGA KIZITO MIHIGO NO GUSABA KO YANDIKWA MU GITABO CY’ABAHIRE (rivugwa buri munsi Saa cyenda z’amanywa, 15h).

  • Ku izina ry’Imana Data….

  • Ngwino Roho Mutagatifu….

  • Dawe uri mu ijuru…

  • Ndakuramutsa Mariya…×3

  • Hubahwe Data….

DUSABE:

Mana Data Nyirubuntu budashira
Wakunze isi cyane bigera n’aho uyicunguza Umwana wawe
Maze mu bantu utonesha bamwe ngo bakubere abahamya.

Turagushimira tugusingiriza impano wahaye u Rwanda n’Abanyarwanda muri KIZITO MIHIGO wavukiye ku butaka butagatifu bwa Kibeho mu mwaka Bikira Mariya Nyina wa Jambo yigaragarije Abanyarwanda.

Wamuhunze impano zitagira ingano, umutaka igikundiro n’uburanga, umutanagisha ijwi rivumera rikarembuza imitima, rimwe rikwiye umuhanzi n’umuhanuzi w’ibihe byose.

Yabanye natwe dusangira ibyiza kimwe n’amagorwa, ariko umutima we awurinda umugera w’urwango n’ubwikunde, arenga amacakubiri atsinda irondakoko, akubera umuhamya ukwiye aho rukomeye.

Yahamije ko ikizakiza uru Rwanda, ari ukureshya kw’abana barwo, bakemera ko bose ari bamwe imbere yawe, ndetse ko n’abatabarutse bose bakwiye kwibukwa no gusabirwa, tukava dutyo mu cyunamo kitubundikiye nk’igicuku cy’urupfu, tukemera ko uwazutse yakiriye abacu, kuko hakurya y’imva hari ubugingo.

None rero Mana yacu, Mana idukunda ikumva amaganya yacu, turagutakambira twiziritse ku gishura cya Nyina wa Jambo, ngo Roho wawe agaragare mu kirere cy’u Rwanda nk’Inuma y’amahoro, tuvugirwe na KIZITO MIHIGO hagaragare ibitangaza bihoza imitima y’abamukunda, bityo utugaragarize ko wamwakiriye iwawe mu Bahire.

Nanjye rero umwana wawe w’umunyabyaha ariko wicujije, mpfukamye imbere yawe ngusaba ngo wuzuze icyifuzo cyanjye, ugirire Kizito Mihigo wakunyuze, ngirirwe ubuntu mu byo ngusaba …….(kuvuga icyo wifuza bucece)
bitume ndushaho kukubera umusemburo w’amahoro n’ubwiyunge muri iyi si, tube benshi tugushimira, bityo na Kiliziya yawe ivugururwe.

Nawe rero Kizito Mihigo mwana wacu, wabaye umuhamya w’ubumwe n’ubwiyunge mu bantu, tuvuganire Ijabiro kwa Jambo aho wadutanze, imihigo yawe tuyigire iyacu, tukwigireho ubutwari dutsinde ubwoba, natwe twitabire guhamya Yezu aho rukomeye kuko amaherezo yacu ari ukubana na We.

Ba umurinzi mwiza w’Akarere k’Ibiyaga Bigari, utoze Afurika yacu kuririmba amahoro n’ubumwe, isi yose ivome i Rwanda icyo yari yarabuze mu bantu, bityo Imana yacu Irusheho guhabwa ikuzo n’icyubahiro,
Ubu n’iteka ryose.
AMINA.

La République Démocratique du Congo: La conscience se réveille.

Analyse des propos du Cardinal Fridolin Ambongo

Par Charles Onana

Depuis 2002, dix-huit ans déjà, je n’ai eu de cesse d’attirer l’attention de mes frères et amis congolais sur le projet de destruction et d’occupation de leur pays dont le régime du Rwanda est la main exécutive mais pas seulement.

Beaucoup ont d’abord douté, d’autres étaient plutôt surpris. Aujourd’hui, nombreux regardent les massacres, les viols, les déplacements de la population et les incursions armées de l’Est de la RDC avec inquiétude et angoisse car la réalité devient de plus en plus évidente. Le projet de partition du Congo prend forme et les Congolais de haut rang osent maintenant parler.

images (1).jpeg

Cardinal Fridolin AMBONGO

C’est dans cet esprit que le cardinal congolais Fridolin Ambongo a décidé de tirer la sonnette d’alarme, suite à son dernier voyage dans cette région sinistrée où il a vu une « population terrorisée » selon ses propres termes. Le massacre presque quotidien des Congolais est devenu banal et sans intérêt aux yeux de la communauté internationale et des destructeurs du Congo. Seulement, les choses changent. Même au sein de l’armée congolaise, des langues commencent à se délier pour dire que le pays est en danger: « Les FARDC affirment être au courant et suffisamment documentées sur la combine montée par les ennemis de la nation visant à les décourager dans la poursuite et l’exécution de leur mission. Ce qui passe au Grand nord n’est qu’une machination des personnes malveillantes aux ambitions sécessionnistes ».

Voilà les propos du porte-parole des Forces Armées de la République Démocratique du Congo, le général-major Kasonga Cibangu qui souligne que l’objectif est de « prendre le contrôle politico-administratif de cet espace et ainsi concrétiser la balkanisation » de la RDC.

Si l’armée congolaise en est à s’épancher, c’est que l’heure est grave. Le pays est réellement menacé et la conscience nationale revient. Il était temps. Le chanteur emblématique du pays Koffi Olomide s’est jeté à l’eau, faisant oublier son concert controversé de Kigali en décembre 2016, en dénonçant « ceux qui ont signé un pacte avec les Rwandais » pour vendre la RDC. Le célèbre musicien est désormais en phase avec l’histoire de son pays et c’est courageux de sa part. Le très populaire Martin Fayulu, candidat et vainqueur non reconnu des dernières élections présidentielles, a déclaré lors de son déplacement à Beni qu’on « ne peut pas accepter le plan machiavélique mis en place pour désarticuler et déstabiliser » la RDC ni le fait que « des gens qui ont construit leur villa soient délogés de force par ceux qui veulent exterminer le peuple de Beni ». L’ancien Premier ministre Adolphe Muzito a provoqué, de son côté, un tremblement de terre politico-médiatique en désignant le Rwanda comme pays déstabilisateur de l’Est de la RDC. Indignés par ses propos, certains de ses compatriotes et surtout certains médias occidentaux, très sympathiques et connivent avec Kigali, l’ont traité comme un vulgaire conjuré.

Tout le monde a oublié les multiples rébellions financées et soutenues par le Rwanda en RDC, bien que répertoriées par les experts de l’ONU dans leurs rapports. Personne ne se souvient non plus des propos régulièrement tenus par les dirigeants rwandais à l’encontre des Congolais ni même des déclarations d’un ancien président rwandais venu des rangs de l’actuel régime de Kigali réclamant une nouvelle conférence de Berlin pour amputer le Congo de sa partie Est. En clair, au vu du vacarme provoqué par la sortie de l’ancien premier ministre Muzito, les Congolais seraient plutôt priés de se taire indéfiniment ou de se laisser écraser, terroriser, violer, insulter, humilier, massacrer et piller sans réagir. La seule attitude digne d’un congolais dans ce contexte serait donc, si l’on en crois certains médias, le silence poli, la soumission éternelle, le compliment ostentatoire à un mariage de Kigali et le câlin public à leur bourreau. Muzito a manifestement péché, aux yeux de certains, par le politiquement incorrect.

A mon avis, il est simplement en rupture de ban avec le consensus mou… Tout de même, ne faudrait-il pas de temps en temps écraser l’orteil de celui qui vous marche régulièrement sur les pieds avec les brodequins et qui vous crache à la figure, juste pour qu’il sache que vous n’êtes pas un tapis roulant ni un essuie-pieds ? Pour moi, cardinal Ambongo, Olomide, Fayulu, Muzito et les FARDC ont permis aux Congolais de relever la tête en cette nouvelle année. Je leur adresse donc mes vœux les meilleurs ainsi qu’aux populations de Beni et de l’ensemble de la RDC. Continuez le combat pour la liberté, la dignité et la fierté de votre pays et de vos populations! Vous réussirez!

 

Dr Charles ONANA

Open Letter To the Catholic Bishops of Rwanda

mukamurenzi

Jeanne MUKAMURENZI, ISHEMA PARTY

Your Excellencies,
I greet you in the name of our Lord Jesus Christ.

I’m writing this open letter to you, your Excellencies to bring to your attention the current deteriorating political, social and economical situation in Rwanda.

Your Excellencies, your role as church leaders does not end at the altar on Sundays after you have delivered the word of God. You are called shepherds and shepherds are supposed to look into the welfare of their sheep on a daily basis and courageously defend them whenever they are attacked by the wolves.

Your Excellencies you have failed to take the stance against the brutal regime of President Paul Kagame. At several occasions your Excellencies, some of you have been given a platform to speak before the presence of President Paul Kagame and his entire leadership, but you have never used the occasion to speak against the killings, the disappearances, the tortures and imprisonments of many Rwandans.

You have never spoken against social injustices and inequalities that the majority of Rwandans have been subjected to by the RPF regime.

Your Excellencies you have never spoken against the economic injustices, inequalities and favouritism that some section of Rwandans have been subjected to where the economy of the country is controlled by the clique of few individuals at the expenses of the rest of Rwandan population.

Your Excellencies you have failed to speak against political injustices where the political power is controlled by a few clique of individuals at the expenses of the majority Rwandese men and women who have been barred from taking part in the political dispensation of their country .

Your Excellencies, your prophetic voices have been missing in all these ills that your flock have been subjected to. The wolves in the political skins have taken advantages of your missing prophetic voices and they are inflicting all kind of miseries to your flock.

Your Excellencies, in a country where the political space is closed, the opposition voices are not allowed to provide checks and balances to the current government, in a country where civil society doesn’t speak and non-existent for the oppressed, in a country where the judicial system has collapsed and can’t provide justice to The persecuted, you as the church leaders remain the only voices for the marginalized in society.This you have failed to do for the last 25 years of Paul Kagame regime and Rwandans are like sheep without shepherds.

Your Excellencies, Rwanda’s relationship with its neighboring countries has completely collapsed due to President Paul Kagame’s bad diplomatic policies based on sending his militia groups to cause insecurity in neighboring countries.

Your Excellencies, what are you saying about the recent closure of the Gatuna border by Paul Kagame?

What are you saying about the harassment of Rwandans who are being brutalised by Kagame’s soldiers while trying to cross over to Uganda in search for food? What are you saying about the recent death of a pregnant woman Elizabeth Mukabagwiza who collapsed and died while she was being chased by Paul Kagame’s soldiers preventing her from entering into Uganda?

Your Excellencies, the closure of the Uganda and Burundi borders may have no negative bearing on Mr.Paul Kagame and his cliques whom he shares power with, but your Excellencies think about cross border traders whose livelihood depends on buying and selling small marchandises from Burundi and Uganda. Please think of Rwandans near those closed borders.

Your Excellencies, you are all aware of bad agricultural policies introduced by the RPF regime, where farmers are forced to grow certain crops against their wishes and needs. You never condemned this act which left many Rwandans poor, destitute and most opting to migrate to Uganda in search of agricultural land and labour work.Now that their last hope is gone, what is your stance your Excellencies?

Your Excellencies, it was about time you came out of your silent mode and spoke with clear voices against the atrocities being committed by Mr.Paul Kagame and his clique.It is time for you to come out of the silent mode and speak about accountability and good governance in Rwanda. Where capable honest men and women are included in the governance system of our country without being discriminated against on basis of one’s tribe or region he/she comes from.

Your Excellencies, I would love to conclude by urging you to play a unifying and reconciliation role by encouraging President Paul Kagame to seat with leaders of opposition political parties and resolve the current deteriorating political, social, security and economical situation that Rwandans are faced with.The dialogue is needed so that millions of Rwandans who have fled Rwanda can come back home and be able to participate in building of Rwanda where all the citizens shall enjoy the equal opportunities, unlike today where the opportunity is a preserve of the few elites group who are in power.

I thank you very much your Excellencies.
Yours sincerely,
Jeanne Mukamurenzi.

Copied to:
His Holiness Pope Francis.
Episcopal Conference of Rwanda.

PENTEKOSTI 2018 : NZABOHEREREZA ROHO W’UKURI UBAMARA UBWOBA !

Uyu munsi AbaKristu barahimbaza « Umunsi mukuru ukomeye cyane » (solennité) wa Pentekosti. Kubera nyine ko ari umunsi wahawe icyubahiro cyo gushyirwa mu rwego rw’« Umunsi mukuru ukomeye cyane », ni ukuvuga ko hari amabanga y’INGIRAKAMARO CYANE  yerekeye imibereho yacu utwigisha.

Amasomo ya Liturjiya adufasha kwizihiza uyu munsi turayasanga aha hakurikira :

Isomo rya mbere : Ibyakozwe n’Intumwa 2,1-11

Isomo rya 2 : Galati 5, 16-25

Ivanjiri : Yohani 15,26-27 ;16,12-15 

I.TUZIRIKANE UBUTUMWA BW’AMASOMO YA LITURUJIYA

A.Mu Ivanjiri yanditswe na Yohani , Yezu arasezeranya abigishwa be ko namara kubavamo agasubira mu ijuru azaboherereza Roho w’ukuri uzabongeramo imbaraga (Paraclet : legal assistant, intercessor ; consolateur, Umuhoza, Umufasha) : Niwe uzabamenyesha ukuri kose.

B.Mu Ibaruwa yandikiye Abanyagalati, Pahulo mutagatifu arasobanuririra abemeye kwakira Kristu wazutse mu buzima bwabo ubwoko rw’URUGAMBA rubategereje : Guhangana na kamere ya « kimuntugusa », ifite icyo ipfana na « kamere ya kinyamaswa » igengwa n’ingufu zishingiye kukwikunda birenze igipimo. Izo ngufu nizo Pahulo yita « ibikorwa by’umubiri » aribyo : « ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi,gusenga ibigirwamana,kuroga, kwangana, gukurura intonganya,ishyari, uburakari, kwikuza,amazimwe,amakimbirane,inzika,ubusinzi, ubusambo,n’ibindi nk’ibyo »(Galati 5,19-21).

Abazatsinda uru rugamba ni abazemera « kugengwa ra Roho ». Ibanga duhishuriwe ni uko AbaKristu babigeraho iyo bashoboye gutera intambwe ebyiri zikurikirana.

(1) Iyambere : kwihatira kubahiriza amategeko.

(2)Iyakabiri : kwemera kugengwa n’urukundo

Gusa ntawe utera intambwe ya kabiri ku mbaraga ze bwite, za kimuntugusa. Aha niho « Umufasha », Roho-Muhoza, wawundi Yezu wazutse yasezeranyije abe aza akagira akamaro.

C. Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa ryo riza ridusobanurira ibyerekeye Pentekosti ya mbere yo mu Isezerano rishya, rikatumenyesha uko Roho-Muhoza yamanukiye ku ntumwa bwa mbere n’inkurikizi nziza z’ibikorwa bye.

Umunsi mukuru wa Pentekosti wari usanzwe uriho, uhimbazwa n’Abayahudi, mbere ya Yezu. Ni umwe mu minsi itatu ikomeye cyane yazanaga rubanda nyamwinshi ruturutse imihanda yose, bagakora urugendo rutagatifu(Pèlerinage), bagateranira i Yeruzalemu.

Ibimenyetso byagaragaye kuri Pentekosti ya nyuma y’urupfu rwa Yezu byibutsa ibintu bitatu :

(1) Ibyabereye ku musozi wa Sinayi, ubwo Musa yabonekerwaga n’Imana inkuba zikubita, agahabwa Isezerano ryanditse ku mabuye abiri, ariyo mayegeko 10.

(2) Bifitanye isano n’ijambo ry’Umuhanuzi Yoweli : «Nyuma y’ibyo nzasendereza umwuka wanjye ku cyitwa ikiremwa cyose »(Yoweli3,1) ndetse n’ibyavuzwe n’Umuhanuzi Ezekiyeli : «  Nzabaha umutima mushya, mbashyiremo n’umwuka mushya. Mu mubiri wanyu nzakuramo umutima w’ibuye, nshyiremo umutima wumva. Nzabuzuzamo umwuka wanjye mbatere gukurikiza amategeko yanjye, mwubahirize amabwiriza yanjye ».(Ezekiyeli 36,26-27)

(3) Bifite uko byibutsa ibyabereye ku musozi wa Babeli (Symbole de l’orgueil de l’homme) (Intangiriro 11,1-9). Ngo abantu bavuga ururimi rumwe nuko barabwirana bati : « Nimuze twiyubakire umugi n’umunara ukora ku ijuru, maze izina ryacu ribe ikirangirire kugira ngo tutazatatana ku isi hose ». Ni uko Uhoraho aramanuka asobanya indimi zabo, abanyanyagiza ku isi hose, ibyo kubaka wa munara babiryaniramo !

Igisobanuro

Pentekosti ya kera yahimbazaga isezerano Imana yagiranye na Musa ku musozi wa Sinayi : Nibwo hatanzwe amategeko 10 umuryango wagombaga gukurikiza kugira ngo winjire mu nzira y’Iyobokamana (Intambwe ya mbere).

Pentekosti yo mu Isezerano rishya, yabaye nyuma y’urupfu n’ukuzuka bya Yezu, yo yaje  gufasha abantu gutera intambwe irenzeho mu iyobokamana(Intambwe ya kabiri). Guhera icyo gihe AbaKristu ntibakiri ku rwego rwo kugengwa n’amategeko bahatirwa gukurikiza. Bahawe imbaraga nshya n’« Umufasha » ugomba kubafasha gutangira inzira yo kuba abatagatifu by’ukuri , ni ukuvuga « kugengwa n’itegeko ryo gukunda» abantu bose, kuko bose uko bangana bacunguwe n’amaraso y’umwana w’Imana. Uwacunguwe yubaha buri wese, akamufata nk’umwana w’Imana, umuvandimwe, niyo mpamvu kumukunda tutakagombye kubihatirwa !

Muri make abemeye Kristu ntibakora ibintu uko babyiyumvamo gusa, bagomba nibura kwemera kugarurwa n’amategeko, bakayakurikiza. Ariko ikiba kigamijwe ni ugutera intambwe yo gukunda abantu bose . Abo bacunguwe ntibigoye kuko barangwa n’imbuto za Roho : « ibyishimo, amahoro,kwihangana,ubugwaneza,ubuntu,ubudahemuka,imico myiza,kumenya kwifata »(Galati 5,22-23)

II. INYURABWENGE RY’UMUNSI WA PENTEKOSTI : Igitangaza cy’ indimi !

Pentekosi nshya yibutsa ibyabereye i Babeli ubwo abantu bimitse « ukwikuza n’ukwishongora » bifuzaga kwireshyeshya n’Imana : kubaka umunara ugera mu ijuru.

Abo bantu barishukaga bakibwira ko bifitemo ubushobozi bwo kwiyubakira ubumwe(kuvuga rumwe) bushingiye ku kubona ibintu kimwe no gushyira imbaraga zabo zose mu mushinga umwe rukumbi ushingiye ku bwibone gusa.

Niba Imana yarafashe icyemezo cyo kubyivangamo ikamanuka mu ijuru igasobanya indimi zabo,  bagatangira kuvuga indimi nyinshi zinyuranye nk’izikoreshwa mu isi muri iki gihe, ni uko umushinga wabo umwe rukumbi wagombaga kubazanira amakuba : « le danger de la pensée unique »,  « le drame du projet unique » : l’impossible unité dans l’uniformité !

Pentekosti nshya yaje gukosora no kuzuza Babeli :

Abantu bahuriye i Yeruzalemu baje bavuga indimi zinyuranye zikoreshwa mu bihugu byabo. Igitangaza cya Pentekosti cyerekana imbaraga za Roho-Muhoza ni uko Intumwa zivuga ururimi rwazo, abantu bose bakumva ubwo butumwa mu ndimi zabo bwite. Mu by’ukuri intumwa ntabwo zavugaga izindi ndimi ! Bavugaga Icyarameya cyabo. Gusa kubera ko bavugaga amagambo yuje agakiza babwirijwe na Roho Mutagatifu, « buri wese yabyumvaga mu rurimi rwe bwite » (Ibyakozwe n’Intumwa : 2,6).

Ubwo butumwa bwiza buhuza abantu basanzwe batavuga rumwe . Abiyemeje kwakira no kubaha ubudasa bwabo (ubudasa mu bitekerezo, ku nkomoko, ku bwobo, ku mutungo….) kandi bakemera kubana mu mahoro  nibo bagera ku « ubumwe n’ubwiyunge  nyakuri» kandi burambye .  « L’unité dans la diversité », ni wo mugambi w’Imana ku bantu bose batuye iyi si.

I BABELI abantu bamenye ko batandukanye(diversité), kuri Pentekosti bavumbura ko ubumwe nyabwo bwubakiye ku budasa(Unité dans la diversité).

III. NI IKI UBU BUTUMWA BWAFASHAHO ABANYARWANDA BO MURI IKI GIHE ?

Uko u Rwanda rubayeho muri iki gihe cya « HUMIRIZANKUYOBORE » irenze igipimo, biragaragarira buri wese ko rwahindutse wa murwa wa BABELI. Dufite ubutegetsi bwubakiye kuri « principe » yo « kwiyemera no kwishongora » gusa ! Ni ubutegetsi bushaka gukuraho ubudasa bw’Abanyarwanda, ku ngufu. Burasiba amoko mu mpapuro hagasigara ubwoko bumwe gusa bwanditswe no mu mategeko :« Jenoside yakorewe abatutsi » ! Nta Bahutu bakiriho (=hariho Abajenosideri), nta Batwa bakivugwa(=havugwa Abasigajwinyumanamateka) !

Umushinga ni umwe gusa, ni ugutora IKIMANUKA Paul Kagame, ngo ni we wenyine wavukiye gutegeka u Rwanda !

Igitekerezo ni kimwe gusa :  ibyifuzo (caprices) bya Paul Kagame, ngo ni byo kuri konyine, ngo niryo tegeko, ubibona ukundi ngo ni IGIPINGA, ngo ni umwanzi w’igihugu ugomba gufungwa, agatorongezwa cyangwa akicwa.

Ingengabitekerezo y’Ubumwe n’ubwiyunge iririmbwa n’Abamotsi b’Ingoma ya Babeli nshya yubakiye kuri izi nkingi :

(1)Ubwinshi bw’Abahutu bo mu Rwanda n’i Burundi ni ikibazo gikomeye : bose uko bangana bagomba kwitwa Abajenosideri , bagafungwa, bakamburwa ibyabo, hakicwa benshi bashoboka. Abasagutse bagahorana ipfunwe ntibagire ijambo mu gihugu.

(2)Abahutu bashatse gutangiza umushinga mu Rwanda bagomba kugira Umututsi w’indobanure ubayobora, akabategeka,akabarya imitsi, naho ubundi nta byangombwa bya leta bahabwa.

(3)Umututsi wihangishaho ibyo kuvuga ukuri no kurwanya akarengane , nta mwanya afite mu Rwanda, ngo agomba guteshwa agaciro, akamburwa ibye, agafungwa,akaburirwa irengero.

(4)Mu nzego zose z’ubuzima n’ubuyobozi bw’igihugu, indangagaciro zasimbujwe ibikorwa by’umubiri : « ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika, ubusinzi, ubusambo, n’ibindi nk’ibyo ».

Imbere y’akaga nk’aka igihugu cyacu kirimo, AbaKristu b’Abanyarwanda ntibakwiye gukomeza kwituramira ngo bibwire ko basenga mu kuri ! Bakwiye rwose kurwana inkundura kugira ngo « Roho w’Ukuri » afate ubuyobozi bw’imitima.

Akarengane gakabije kari mu Rwanda nikatavugwa ngo kamaganwe, nta mutuzo, nta mutekano,nta mahoro arambye abanyarwanda bateze kuzageraho.

Ntabwo umugabane urenga 85% by’abenegihugu bashobora kubaho basuzugurwa, batagira ijambo, bacurwa bufuni na buhoro …ngo hanyuma abantu baze batubeshye ngo bari mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Ntabwo Kagame azaduhindura Inkomamashyi n’Abagererwa mu gihugu cyacu ngo dukomeze tugume mu mujishi, ngo turakorera « Leta y’Ubumwe » ! Ubumwe bwahe bwo kajya !

Kuba benshi mu bavuga ko bayobotse Kristu bakomeje kwituramira imbere y’akarengane nka kariya ni ikimenyetso simusiga cyerekana ko iyobokamana ryacu rikigerwa ku mashyi ! Imana ntiyemera ubucakara bw’abana bayo. Roho Mutagatifu intumwa zahawe kuri Pentekosti si Roho w’ubwoba ni Roho utanga imbaraga zo guhagarara ku maguru yombi tukaba « Abahamya »(martyrs) b’ukuri, byaba ngombwa tukemera ko n’amaraso yacu yamenwa!

« Le danger de la pensée unique au service d’une dictature ethnique féroce » nicyo cyago gikomeye kuruta ibindi cyugarije u Rwanda muri iki gihe. Umuhanzi yabiririmbye neza agira ati « iminzi y’inzangano mu bantu ni ukutagira ubwigenge », mu bitekerezo no mu bikorwa !

Nifurije umunsi mwiza wa Pentekosti abarambiwe politiki ya humurizankuyobore ya Kagame n’Inkotanyi ze.

Nifurije Roho w’imbaraga abifuza kugira uruhare mu mpinduka nziza u Rwanda rukeneye.

Ndifuriza PENTEKOSTI nshya Abanyarwanda bakeneye Roho ubamara ubwoba, akabaha kuba ABAHAMYA.

Iyi Pentekosti nyituye abashaka ko indangagaciro nzima arizo zagenga u Rwanda rw’ejo.

Uwanyu Padiri Thomas NAHIMANA.

YUBILE-100 Y’UBUSASERDOTI : ABAPADIRI KILIZIYA Y’U RWANDA IKENEYE NI ABAFITE UBUHANGA MU KUMENYA UKO INZOKA IRUMA N’UBUGOMBORO

Abahimbaza Yubile basubiza amaso inyuma ariko batagamije kuba imbohe z’amateka ababaje. Bicuza ibyo batatunganyije mu gihe cyahise ariko bagambiriye kunoza ibihe barimo no gutegura ejo hazaza harushijeho kuba heza. Muri make, ikibazo nyamukuru dukwiye kwibaza mu gihe hahimbazwa Yubile y’imyaka 100 y’ubusaserdoti , ni iki gikurikira:

I. Kiliziya ikeneye abapadiri bameze bate?  Icyo rubanda ibatezeho cyane ni iki muri iki gihe ?

Mu rwego rw’igihugu, Umunsi mukuru wo gusoza Yubile y’imyaka 1oo Abanyarwanda bambere bahawe isakramentu ry’Ubusaserdoti  wabereye i Kabgayi kuri uyu wagatandatu taliki ya 7/10/2017.  Wabimburiwe n’igitambo cya misa cyakurikiwe n’ibirori byiza, n’ubwo imvura yabaye karogoya  bityo zimwe mu ndirimbo n’imbyino bikaburizwamo.

Televiziyo y’u Rwanda(TVR) yagize neza kuduha natwe turi kure amahirwe yo kubikurikirana. Twiboneye uko Abasaserdoti bari bakeye, abakristu twabonaga  batewe ishema no kwizihiza abapadiri babo na Yezu Kristu wabatoye.

Hagaragaye abashyitsi banyuranye, ari abaturutse mu bihugu duturanye , ari abo mu nzego z’ubutegetsi  ndetse habayeho n’akarusho k’uko umushyitsi mukuru w’ibi birori yabaye bwana Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda wacyuye igihe taliki ya 3 Kanama 2017 ariko agakomeza kwihambira ku ntebe y’ubutegetsi ngo kugeza igihe azapfira.

II. Amagambo yahavugiwe  akwiye gusesengurwa , ubutumwa yatangaga bukumvikana neza.

Abantu bane nibo bahawe umwanya wo gukora imbwirwaruhame.

1.Habanje Umugabo n’umugore bavuze mu izina ry’umuryango w’abakristu .Bagerageje kwerekana ibibazo bisanzwe bibangamiye umuryango muri iki gihe . Icyakora batinye gukomoza ku bibazo karundura bibangamiye umuryango kandi bituruka ku butegetsi bubi. Birinze rwose kuvuga imiryango yashenywe burundu n’imibare ihanitse y’abo akadobo kumiye ku mutwe bagemurira abahejejwe mu buroko; iyahungabanyijwe n’ukuburirwa irengero kwa hato na hato;  igeze ku buce kubera urwikekwe rudasanzwe rwabibwe mu ngo n’imiryango;  iyanamye ku gasozi kubera ugusenyerwa amazu na Leta wagira ngo yihaye inshingano yo guhima wabaturage ;  iyasuhutse kubera inzara ya Nzaramba yaturutse kuri politiki mbisha yo guhatirwa guhinga igihingwa kimwe, kurandurirwa imyaka no kwamburwa ubutaka; imiryango yarimbutse kubera irondakoko n’ivangura byahawe intebe… Mbese birinze GUHANURA !

2. Hakurikiyeho Padiri Ntivuguruzwa Baltazar wavuze mu izina ry’abandi bapadiri bahimbaza Yubile !  Yabivuze neza nta buryarya ati : « Mvuge iki mu izina ry’abasaserdoti bagenzi banjye ko numva umukoro urenze ubushobozi ?! »

Mu ijambo rye yirinze rwose kugira icyo avuga ku bibazo nyakuri bibangamiye « umupadiri w’umunyarwanda » muri iki gihe, bya bindi koko bimubuza gukora umwe mu mirimo itatu yatorewe cyangwa yose hamwe ariyo : Guhanura, gutagatifuza, no kuyobora imbaga y’Imana .  Yirinze kuvuganira abapadiri bari mu kaga k’ubukene,  abafungiwe akamama, abazahajwe no guhora bashyirwa ku nkeke yo kuvangurwa no gutotezwa . Muri make na we yatinye GUHANURA…..

3. Naho Musenyeri Filipo Rukamba , nka Perezida w’Inama nkuru y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda,  yavuze ijambo ryiza rikwiye gushimwa ariko rikagira n’ibyo ryanengwa.

Yigishije amateka y’umupadiri w’umunyarwanda, yibutsa uko Abamisiyoneri b’Afurika(Pères Blancs) bakoze umurimo mwiza wo kugeza inkuru nziza mu Rwanda, bagashinga amashuri ndetse ntibazuyaze no gutangiza Seminari, bakohereza bwangu abana b’abanyarwanda i Rubya muri Tanzaniya kwitegura kuba abasaserdoti  , babiri bambere bakaba baraje guhabwa ubupadiri mu mwaka w’1917. Abo ni Padiri Baltazar Gafuku na Donat Reberaho .

Musenyeri Filipo Rukamba yibukije ibyasabwaga abana boherezwaga mu Seminari, ko mbere ya byose bagombaga kuba barahawe isakaramentu rya Batisimu.

Aha hari ibanga rikomeye ry’amateka rikwiye kumvikana neza ! Twibuke ko Abanyarwanda  ba mbere bitabiriye kuyoboka Ubukristu, bakabatizwa, ari rubanda rugufi rwari rukandamijwe n’ingoma ya gihake , kuko banibwiraga ko umuzungu w’umumisiyoneri yasaga n’ufite ingufu zashobora kuzabakiza ingoyi ! Ntitwiyibagize ko abana b’Abatutsi b’indobanure , ab’abatware n’ab’i bwami babanje kwitaza Abamisiyoneri no kugendera ubukirisitu kure ! Niyo mpamvu abashoboye kugera mu maseminari bwa mbere bari abana bo mu bwoko bw’Abahutu, kuko aribo bari baremeye  « kubatizwa » . Bene abo nyine nibo babaye abambere guhabwa icyubahiro n’ikuzo ryo kuba abasaserdoti  b’abanyarwanda! Ibi byatunguye abambari b’ingoma ya cyami , birabababaza ndetse birabarakaza cyane ! Mu maso yabo , kubona umwana ukomoka muri rubanda rugufi (Umuhutu !) kuri Alitari, mu mwaka w’1917 , byari ishyano ku gasozi , byari agahomamunwa! Mu maso y’abo bategetsi, Umuhutu ntiyari akwiye icyo cyubahiro, c’est tout ! Kuko nyine byasaga n’ibihabanye n’ingengabitekerezo ya cyami bamwe bagikomeyeho no muri iki gihe ngo : « Abahutu ntibavukiye gutegeka, babereyeho kuba abagaragu » ! Nyuma yo kubona Abahutu bambere babaye Abapadiri nibwo hatangiye « campagne »ihambaye yo gushishikariza n’abana b’Abatutsi kwigira kubatizwa no guharanira kuzaba abasaserdoti .

Twibuke ko abapadiri icyenda ba mbere (9) bose bari Abahutu ! Umupadiri wa 10 niwe waje ari Umututsi : ni Bigirumwami Aloys , wabuhawe taliki ya 26/5/1929, akaba ari na we waje gutorerwa kuba Umwepiskopi wa mbere muri Afurika yo hagati mu mwaka w’1952 !

Dukomeze  nanone twibuke  ko abana ba rubanda rugufi bize mu maseminari, amato n’amakuru ariko ntibashobore kugera ku bupadiri babaye abaturage bajijutse (IBISOME)  ari nabo bavuyemo abanze akarengane n’ivangura bagirirwaga Kubera ubwoko bwabo bagatangiza Revolisiyo ya rubanda yakuyeho ingoma ya cyami ikazana Repubulika ! Ushaka gusobonukirwa inzigo iri hagati ya  ba Kagame n’ Abamisiyoneri , na bya bitutsi bahora batuka  Musenyere Perraudin, yahera n’aha akaba yumvise neza aho ruzingiye !

Mu kwibutsa ko abana bagomba kujya mu Seminari basabwaga no kuba bafungutse mu mutwe, bashobora gukurikira amasomo mu Kilatini, Icyongereza, Ikidage , Icyongereza ndetse n’Igiswahili,   Musenyeri Filipo Rukamba  (Musenyeri Aloys Bigirumwami amubereye sewabo) yari agambiriye kwibutsa abikundira politiki ya « humirizankuyobore » ko Kiliziya gatolika y’u Rwanda, kuva mu ntangiriro, yafashe umuco wo gutegura abapadiri b’abahanga kandi bumva neza isi barimo. Bishatse kuvuga ko abapadiri b’Abanyarwanda, uko bacecekeshwa kose, ntibayobowe uko igihugu cyabo gihagaze muri iki gihe, uko kiyobowe nabi, n’uko hakenewe impinduka.

Ijambo rya Musenyeri Filipo Rukamba ryanyuze kurushaho  ageze aho yibutsaga  amwe mu mazina y’abapadiri bakoresheje impano zihariye bagafasha abaturage benshi mu buryo bunyuranye kandi bagafasha n’igihugu gutera imbere mu nzira nyinshi. Najyaga kunezerwa kurushaho iyo  Musenyeri Rukamba yongeraho na Padiri Galikani Bushishi ndetse na Bisengimana bagize ubutwari bwo gutabariza abaturage ubwo inzara ya Ruzagayarura yari ibamaze naho abategetsi b’i bwami bahugiye mu kwirirwa baririmba ko u Rwanda ari Paradizo ! Burya koko amateka ahora yisubiramo !

Muri abo Musenyeri Filipo yavuze ko bageretse impano zihariye ku busaserdoti, uwambere yatangiriyeho ni Padiri Tomasi Bazarusanga . Mu by’ukuri uyu mupadiri ni na we wagize igitekerezo cyo gutangiza « Kinyamateka » ariko iyo « initiative » iza kwitirirwa Padiri Goubau, wayishyize mu bikorwa ! Twibukijwe ko Padiri Thomas Bazarusanga yanateje imbere ubumenyi bw’imiti ya kinyarwanda kandi akora ubushakashatsi mu byerekeye inzoka ziri mu Rwanda, uko zirumana n’UBUGOMBORO abarumwe nazo bakenera. Nkimara kumva ubu buhamya nabaye nk’ubonekewe, mbibonamo ya mvugo-shusho yo muri Bibiliya, yerekana Umubyeyi Bikiramariya mu butumwa bwo gukandagira inzoka akayijanjagura agahanga, nayo ikagerageza kumuruma agatsinsino ! Ubwo butumwa kandi tukaba twarigishijwe ko ari ubwa Kiliziya muri iki  gihe ! Nibwo rero numvise igitekerezo kinzamutse mu mutima ngo  ahari« icyo Kiliziya y’u Rwanda ikeneye muri iki gihe ni abapadiri  nka Tomasi Bazarusanga benshi, basobanukiwe uko inzoka ziruma, n’ubugomboro abarumwe baba bakeneye! Koko rero uramutse ufashe umwanya ukitegereza neza uko Kiliziya gatolika y’u Rwanda ibayeho muri iki gihe , ntiwabura kubona ko yarumwe bikomeye! Kandi n’ubu iracyarumwa buri munsi. Hari ibimenyetso simusiga byerekana ko ubumara bw’inzoka  bwacengeye mu mubiri wa Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda . Dore iby’ingenzi:

(1) Ubwoba bw’urupfu bukomeje kokama benshi mu bayobozi ba Kiliziya

(2)Gutinya GUHANURA : kwanga kureba no kwamagana akarengane kariho muri ibi bihe turimo, nyamara tukizera ko ejo hazaza hashobora kuba heza, kandi ntacyo dukoze uyu munsi ngo duce ako karengane katazabura kongera kudusenyeraho igihugu.

(3) Kwihutira kugira izacu imvugo za Leta ivangura abanyarwanda bityo Kiliziya ikagwa mu mutego wa « Mémoire selective », nayo ntiterwe ipfunwe no kuvangura imirambo y’abana bayo bishwe, hakibukwa  « bamwe » mu benegihugu abandi bakagirwa ibicibwa ! Musenyeri Filipo Rukamba azatubarize Paul Kagame impamvu  hari Abepiskopi babiri batabye mu gituro kimwe i Kabgayi, bakaba badashobora gushyingurwa muri Diyosezi zabo . Azamutubarize kandi aho yajugunye Musenyeri Phocas Nikwigize. Azamutubarize impamvu Abanyarwanda biciwe na FPR badashobora gushyingura  mu cyubahiro no kwibuka ababo ! Azaba agize neza .

(4) Korohera no gukomeza kubembereza  « régime politique » igeze mu marembera , mu gihe iyo ngoma imaze imyaka 23 yica, ivangura abenegihugu, irenganya, ikwiza iterabwoba, ibeshya, yikubira ibyiza byose by’igihugu !

(5) « Gutinya » guha Ijambo Abamisiyoneri bashinze Kiliziya y’u Rwanda  ngo nabo batange ubuhamya bwabo, ni ikimwaro kitari gikwiye kubaho ku munsi wa Yubile y’imyaka 100 y’ubusaserdoti mu Rwanda ! Aho ibirori byabereye ni muri Seminari Nkuru yubatswe na Musenyeri Perraudin, ariko ngo kirazira kumushimira ubwitange bwe bwagiriye Kiliziya y’u Rwanda akamaro !

Icyo umuntu yanenga Musenyeri Filipo Rukamba, ni uko  na we nk’abamubanjirije yibanze ku gihe cyahise, yirinda kuvuga akaga k’igihe turimo, yewe ntiyatinyuka no kubura amaso ngo agenekereze uko ejo hazaza hazaba hasa, niba u Rwanda rukomeje kuyoborwa nk’uko bimeze muri iki gihe . N’ubwo ababajwe no gutangaza ko Kiliziya yapfushije 1/3 cy’abapadiri bayo barimo n’abepiskopi 4 barimbuwe na Paul Kagame utarabiryozwa, birashoboka ko nidukomeza  gutinya GUHANUURA, ubutaha Kiliziya Gatolika ishobora kuzapfusha 3/4 cyangwa 4/4 by’abapadiri n’abepiskopi Kubera ko bazaba baratinye gukora umurimo wabo w’ingenzi wo GUHANURIRA aba bategetsi b’INKOTANYI ! ….

4.Reka dusozereze kuri Paul Kagame witabiriye ibirori bya Yubile amwenyura ku buryo bitigeze kumugaragaraho mu myaka 23 amaze ku butegetsi. Byantangaje ukuntu yavuze ijambo rye atuje, adahekenya amanyo nk’uko bisanzwe , ndetse akirinda kuba umushinjacyaha, gutuka Kiliziya gatolika no kuyubikaho urusyo  ngo niyo Nyirabayazana w’ugusenyuka kw’igihugu mu 1994. Ahubwo noneho Paul Kagame yagaragaye avuga ubufatanye, yemeza ko hakwiye kubaho imyumvire mishya. Yerekanye ko yatewe ishema no kubonana na Papa Fransisko kandi ko baganiriye ibyubaka!

Uko Paul Kagame yagaragaye muri ibi birori avuga neza yagombye kuba ariko yagaragaye guhera agifata ubutegetsi. Kuba abyadukanye  uyu munsi rero bifite icyo bisobanuye.

Biragaragara ko noneho Paul Kagame akeneye Kiliziya Gatolika ku buryo budasanzwe! Ntabwo ayikeneye kubera ko  ayikunze cyangwa ngo abiterwe n’uko inzigo yashize cyangwa akaba yarahindutse mu mutima ! Paul Kagame akeneye Kiliziya Gatolika kubera ibibazo bimukomereye arimo muri iki gihe ! Manda ya gatatu yihaye ku ngufu guhera taliki ya 4/8/2017, azi neza ko itazamuhira, azi ko ntawe ukimwumva, baba abanyamahanga, baba n’abanyarwanda bakabije kuremererwa n’ubutegetsi bwe bw’igitugu n’akarengane.

Agatwenge ka Paul Kagame , si agatwenge k’ineza ! Ni agatwenge kuzuye ubuhendanyi n’uburyarya nk’ubw’inzoka ihugiriza uwo yiteguye kuruma! Mu by’ukuri Paul Kagame ntakeneye gukorana na Kiliziya Gatolika, ahubwo arifuza kuyikoresha, akayihindura igikoresho cy’inyungu ze bwite, kuko ashaka ko abayobozi bayo bamushyigikira mu gihe yegereje kurunduka !  Akeneye umugisha wa Papa n’uw’Abepiskopi kugira ubutegetsi yibye bwemerwe . Kagame akeneye ko abapadiri bamufasha « gusinziriza rubanda » imurambiwe (opium du peuple)  kugira ngo idahaguruka ikamuvudukana! Niyo mpamvu yazinduwe no gutongoza abayobozi ba Kiliziya Gatolika!! Yageze n’aho yemera kuzatanga impano batamusabye !!! Ngo azabwira Abaministri be bagire ibyo bashyikiriza abayobozi ba Kiliziya ! Aho iyi si « ruswa »mwo kabyara mwe !(Cadeau empoisonné!)

Ntimwamwiyumviye se : ngo ntabwo aherutse guhura n’abepiskopi ngo baganire !  Ubundi se yari yarababuriye he !? Icyo gihe ntiyari abakeneye, ariko ubu noneho arabakenye !

Kiliziya Gatolika Paul Kagame yifuza mu Rwanda ifite izina : ni « Kiliziya IDAHANURA »…. Yayindi imureka akikorera ibyo yishakiye, ntikome! Agahatira abakecuru kumusenga nka Murumuna wa Yezu, ikicecekera ! Akiba amajwi mu matora, Kiliziya yituramiye.  Agasenya amazu y’abaturage, Kiliziya ntibavugire . Agatwikira imfubyi zitagira kirengera muri ruhurura kuko zimwanduriza umujyi , Kiliziya ikirebera hirya . Agakubita, akambika ubusa, akarasa ku manywa y’ihangu abagizwe ABAZUNGUZAYI n’amaburakindi, Kiliziya ikaruca ikarumira. Agatindahaza ABAKENE, Kiliziya gatolika y’u Rwanda , ntibarengere ! Akagaraguza agati, agafunga cyangwa akica Abalideri bavugira rubanda, Kiliziya ikinumira.

Ngiyo imyumvire mishya Kagame yifuza kubona mu bapadiri bose ba Kiliziya gatolika y’u Rwanda, barimo na Padiri Tomasi Nahimana yaciriye ishyanga n’ubu akaba atemererwa gutahuka mu Rwamubyaye !

UMWANZURO

Kuba Musenyeri Filipo Rukamba yakoze disikuru nziza  ifite icyo yungura Abanyarwanda mu byerekeye amateka y’abapadiri ba Kiliziya gatolika y’u Rwanda, ni ibyo gushimwa!

Ariko kuba Musenyeri Filipo Rukamba , wavugaga mu izina ry’Inama y’Abepiskopi Gatolika y’u Rwanda, yateye intambwe ndende yo kwemeza, ku munsi wa Yubile y’imyaka 100 y’ubusaserdoti, ko n’abapadiri Ishyaka rya FPR-Inkotanyi  ryigombye, rikabinjiza mu mutwe w’ Abacengezamatwara baryo  bitwa « ABARINZI B’IGIHANGO  » , ko nabo bakwiye gushimirwa iyo mirimo ya politiki nk ‘Abacurabwenge b’ingengabitekerezo ivangura abanyarwanda, ni ugutandukira kandi ni ikosa rikomeye atazabura KWICUZA mu gihe kiri imbere. Niba ari n’inyaryenge yabimwongereye muri disikuru  we atabizi , yamuhemukiye ! Ibyo « bihango » abantu ku giti cyabo bafitanye na FPR, nta mwanya byakagombye guhabwa  mu butumwa bwa Padiri ugifite n’inshingano muri « Misiyoni » ! Nabo nibabe intwari, bamese kamwe, bareke kwitwikira Kiliziya Gatolika!

Kuba Musenyeri Filipo Rukamba atatinyutse GUHANURA kuri uyu munsi w’imbonekarimwe, ngo yerekane, mu kinyabupfura no mu bwubahane,  akarengane kagirirwa rubanda rugufi muri iki gihe , nabyo birerekana cyane ko ingabire y’ UBUHANUZI iri mu kaga gakomeye, muri Kiliziya y’u Rwanda.

Ngaho se ubufatanye Paul Kagame akeneye nibujyane na « Réformes » zifatika mu miyoborere y’igihugu , AKARENGANE kagabanuke, imfungwa zibohorwe, impunzi zitahuke mu gihugu mu mutekano. Naho ubundi ibyo Kagame ariho yivugisha byasa na « tactique » yo kubanza guhuha kugira ngo inzoka irusheho kuruma Kiliziya no kuyicengezamo ubumara buzayihuhura!

Niyo mpamvu bigaragara ko Kiliziya y’u Rwanda muri iki gihe ikeneye Abapadiri bemera gukora ubushakashatsi , bakagira ubumenyi buhagije mu byerekeye INZOKA, uko iruma, n’ubugomboro abakirisitu barumwe baba bakeneye !

Yubile nziza ku bapadiri bose b’Abanyarwanda,

Dusabirane twese kurushaho kuba ABAHANUZI…n’ABAGOOMBOOZI….mu Rwanda rw’iki gihe turimo.

Padiri Thomas Nahimana

 

Uwapfuye yarihuse: Mu Rwanda abasenga Imana barahohoterwa, abasenga Shitani bagahabwa urubuga!

abiyita_intwarane_za_bikiramariya-300x169

Si ubwa mbere abagize amatsinda y’Intwarane za Mariya bafatwa  na Leta ya Kigali

Mu gihe Leta ya FPR yemerera amadini ya Shitani gukorera ku mugaragaro irafunga, ikica rubozo Intwarane za Yezu na Mariya kuko zidasenga uko FPR ibyifuza.

Mu by’ukuri nta kindi intwarane zizira uretse gutobora zigahanura ko igihugu cyifashe nabi kubera ibikorwa bibi by’ubutegetsi bw igitugu! Baraburira Abanyarwanda ko ibyago bikomeye byenda kubagwa hejuru niba ubutegetsi butaretse ibikorwa bikomeza kurenganya rubanda.

Kubera ko amadini asenga Shitani yo yikundira ibikorwa by’umwijima, niyo afite amahirwe yo gushimagizwa n’ingoma ya Kagame.

Hari ikibazo umuntu yakwibaza: nk’abayobozi b’amadini akomeye bavuga ko nta pfunwe baterwa no kwicarana bakaganira n’Abakozi ba Shitani ariko bakihakana Intwarane, umuntu yabashyira mu kihe gice?

 

Ngaho nawe isomere iyi nkuru y’Igihe.com maze wirebere uko Intwarane 38 ziri kugaraguzwa agati, zigaharabikwa, zikagerekwaho ibyaha bihimbano,zigafatwa ku ngufu ngo zijye kwicirwa rubozo mu bigo bise iby inzerereziI mu gihe Abasenga Shitani bo bafite ababavuganira hejuru iyo mu Rugwiro!

Pope Francis’ Suggested New Year’s Resolutions

resolutions

Pope Francis

When Pope Francis met before Christmas with Vatican employees, mostly lay people with families, he asked them to do 10 things. The list sounded remarkably like suggestions for New Year’s resolutions:

– “Take care of your spiritual life, your relationship with God, because this is the backbone of everything we do and everything we are.”

– “Take care of your family life, giving your children and loved ones not just money, but most of all your time, attention and love.”

– “Take care of your relationships with others, transforming your faith into life and your words into good works, especially on behalf of the needy.”

– “Be careful how you speak, purify your tongue of offensive words, vulgarity and worldly decadence.”

– “Heal wounds of the heart with the oil of forgiveness, forgiving those who have hurt us and medicating the wounds we have caused others.”

– “Look after your work, doing it with enthusiasm, humility, competence, passion and with a spirit that knows how to thank the Lord.”

– “Be careful of envy, lust, hatred and negative feelings that devour our interior peace and transform us into destroyed and destructive people.”

– “Watch out for anger that can lead to vengeance; for laziness that leads to existential euthanasia; for pointing the finger at others, which leads to pride; and for complaining continually, which leads to desperation.”

– “Take care of brothers and sisters who are weaker … the elderly, the sick, the hungry, the homeless and strangers, because we will be judged on this.

– Making sure your Christmas is about Jesus and not about shopping.

Source: CNSBLOG

NOHELI 2014 : ‘ Imana yaturemye twese tureshya ‘,Paul Kagame.

Nguyu umunsi mwiza wa Noheri urageze. Iyaba nashoboraga kugira inama Abanyarwanda bakanyumvira, nabasaba guhimbaza iyi Noheri bazirikana ijambo ryiza riherutse kuvugwa na Perezida Paul Kagame, taliki ya 19 ukuboza, ubwo yagiraga ati :” Imana yaturemye twese tureshya”. Kandi koko rero igisobanuro nyakuri cyihishe mu munsi mukuru w’Ukwigira umuntu kwa Jambo ni uko Imana yaturemye twese tureshya.

Ariko mbere yo kureshya, Imana yaturemye twese turi ABANTU . Kuba umuntu bifite icyo bivuga. Kuba umuntu bitandukanye no kuba IKINTU cyangwa INYAMASWA.  Abantu bose ni abantu kimwe, ntawe uba umuntu kurusha abandi. Kuri iyo ngingo Imana yaturemye twese tureshya.

Aribeshya uwishuka ko ariwe muntu wenyine maze agafata abandi nk’udusimba cyangwa ibikoresho bitagira umutima,ubwenge n’ubugingo. Iribeshya cyane imiryango yishuka ko hari icyo isumbya abandi bantu kubera ahari ko ibarusha ubutunzi bw’iby’iyi si bihita. Twese twavutse twambaye ubusa kandi tuzasubira mu nda yisi ntacyo tujyanye. Ibyo bakurundaho byose mu mva ntacyo biba bikikumariye, ni ibiba bigenewe gushanguka gusa. Kuri iyo ngingo nayo Imana yaturemye twese tureshya.

Imana yaturemye tureshya kuko buri wese muri twebwe atari ishusho y’Imana gusa ahubwo ari Imana rwose muri Yezu Kristu wigize umuntu. Igihe Imana ifashe icyemezo cyo kwigira umuntu ifatiye ku bumuntu bwa Mariya (Incarnation), herekanywe ukuri kose kwerekeye kamere muntu: Kuva mu myaka irenga gato 2000 , ubwenge bw’umuntu bwahawe ubushobozi bwo kumva ibanga ridasanzwe ko Imana y’umuntu ari undi muntu. Kandi rero ni nako bimeze.

Umuntu niwe wenyine urema umuntu; umuntu akorwa n’undi muntu; umuntu abyarwa n’undi muntu; umuntu arerwa n’undi muntu . Ubu butumwa bwa muntu hano ku isi burakarishye, kuko inshingano ye y’ibanze ari ukurema umuntu : Kumubyara, kumurera, kumukuza, kumubeshaho mu munezero no mu bwigenge bukwiye umwana w’Imana. Kwica umuntu bivuguruza ugushaka kw’ Imana; umuntu wica undi muntu akwiye gukurwa mu bantu . Kuri iyo ngingo nanone twese twaremwe tureshya, uwihangishaho ububasha bwo kurimbura abandi bantu amaherezo arabiryozwa ku buryo budasubirwaho.

Uyu munsi mukuru wa Noheri uratwibutsa rya hame rikomeye ryari ryaratewe imboni n’Umufilozophe Protagoras imyaka isaga 500 mbere y’ukuvuka kwa Yezu , ko muri iyi si,  Umuntu ari we mana igena ibihakorerwa, ibyiza n’ibibi : “L’homme est la mesure de toute chose “.

Umuntu niwe ufite ubutumwa bwo gutunganya isi ikaryohera abantu, cyangwa se agateza intambara isi igasharirira abayituye.

Umwanzuro

Ndifuriza Noheri nziza ababyeyi babyaye muri uyu mwaka kimwe n’abitegura bose “gukora umuntu”. Inshingano yanyu irakomeye kuko icyangombwa atari ugutanga umubiri gusa ahubwo kurema umuntu wuzuye imbere n’Inyuma.

Ndifuriza Noheri Nziza abantu bafite inshingano yo gufasha abandi bantu kurushaho kubaba abantu byuzuye , babereyeho umunezero usangiwe. Muri bo Abategetsi b’igihugu baribuke ko bashinzwe kuyobora abantu mu nzira y’amahoro n’umunezero. Guteza intambara, gukwirakwiza imidugararo, kuyoboresha abantu igitugu n’iterabwoba…. ibyo byose ni imico idakwiye abantu ikaba ivuguruza ibanga rya Noheri.

Ndifuriza Noheri nziza Abanyarwanda bari mu kaga, muri gereza, mu mashyamba, mu buhungiro….iyi Noheri izasige itubyariye abagabo n’abagore b’intwari bazitangira ko Umunyarwanda wese aho ari yagira AMAHORO n’ubwigenge bwuzuye.

Ndifuriza Noheri nziza umukuru w’igihugu cy’u Rwanda , Paul Kagame n’umuryango we: Iyi Noheri isige ibanditse mu mutima ibanga rikomeye ko “Imana yaremye Abanyarwanda bose bareshya” , kandi ko muri iki gihe ari we ufite inshingano yo gutuma iryo hame ryubahirizwa mu gihugu cyacu, u Rwanda rugakunda rukagira amahoro asesuye.

Ndifuriza Noheri nziza  aba Nouvelle Generation bagiye kwerekana muri uyu mwaka uje w’2015 ‘ ko amahoro n’amahirwe y’Abanyarwanda ” bitazatugwa hejuru nko mu buryo bw’igitangaza, ko ahubwo hariho abantu bafatika bemera kwitangira ineza rusange kuko nyine ” Imana yaturemye twese tureshya”.

Muri irijoro rihire nimucyo twifatanye  n’ Abamalayika bo mu ijuru kuririmba ngo ” Mu nsi abantu Imana ikunda bahorane amahoro”   .

Uwanyu Padiri Thomas Nahimana.