Category Archives: Politics

COUP D ETAT 1973. Abishyize hamwe nta kibananira 3 : Zitukwamo nkuru .

kayibanda

Nyakubahwa Grégoire Kayibanda

Reka tubanze tuvuge ivanwa ku butegetsi, ifungwa, urubanza n’iyicwa rya Nyakubahwa Grégoire Kayibanda. Tuzakomeza dusuzuma niba Habyarimana yari afite impamvu zifadika zo guhirika ingoma ya Kayibanda. Hanyuma tuzakurikizaho ifungwa, imanza n’iyicwa ry’abandi.

Umubiligi witwa Baudouin Paternostre de la Mairieu yanditse igitabo cyiza cyane ku buzima bwa Nyakubahwa Grégoire Kayibanda. Mu gifaransa icyo gitabo cyitwa “Pour vous mes frères !” Vie de Grégoire Kayibanda, premier président du Rwanda”. Mu kinyarwanda ni ukuvuga ngo : “Ikigamijwe ni ineza yanyu, Bavandimwe !” Ubuzima bwa Grégoire Kayibanda, perezida wambere w’u Rwanda” (Ed. Pierre Téqui, Paris, 1994). Icyo gitabo ni cyiza cyane, ariko iyo uwacyanditse ageze ku rupfu rwa Nyakubahwa Grégoire Kayibanda, aratangira akaruma agahuha. Bigaragara ko hari ibintu adashaka kuvuga kandi asa n’ubizi. Nangwa na we ariko, ntacurikiranya amagambo ngo agoreke amateka nk’uko uwitwa Omer Marshall abikora mu gitabo cye cyitwa Pleure ô Rwanda bien-aimé,  Omer Marchal Éditeur, 1994, cyangwa Eugène Shimamungu mu gitabo cye  twavuze ubushize cyitwa Juvénal Habyarimana, l’homme assasiné le 6 avril 1994, Ed. Sources du Nil, Lille 2004.

Ku wa 5 Nyakanga 1973 hari hateganijwe ku cyicaro cya buri perefegitura yo mu Rwanda inama y’ishyaka MDR Parmehutu (Congrès préfectoral). Ku murongo w’ibyigwa muri buri perefegitura, hari ugusuzuma icyateje imvururu zari zayogoje u Rwanda guhera mu kwezi kwa Gashyantare kw’uwo mwaka, no kureba niba itegeko nshinga ryaragombaga guhindurwa, perezida Grégoire Kayibanda akaba yakongera kwiyamamariza umwanya wo kuba umukuru w’igihugu, cyangwa niba ibyo byari byanzwe, hakemezwa ko perezida Grégoire Kayibanda acyuye igihe cye. Izi ngingo zombi zari ku muronko w’ibyigwa (hari n’izindi nyinshi) zishobora gutuma buri wese yumva impamvu kudeta yabaye ku wa 5 Nyakanga 1973, ariko ibyo tuzabigarukaho tureba niba Habyalimana yari afite impamvu nyazo zo guhirika ingoma ya perezida Grégoire Kayibanda.

Mu ijoro ry’uwa 4 rishyira uwa 5 Nyakanga 1973, perezida Grégoire Kayibanda yari yicaye iwe i Kigali, arimo ategura disikuru yagombaga kuvuga bukeye mu nama (congrès) ya MDR Parmehutu i Gitarama. Ni bwo rero urugogwe rumugwiriye, kudeta irabaye, afashwe mpiri.  Umufasha we, Verediyana Mukagatare, yari ahari ibyo biba. Kayibanda yamusabye gusanga abana i Gitarama , aranga. Ati “Oya, ndakuguma iruhande kugirango menye iyo bakujyanye”. Nuko rero itsinda ry’abasirikari riyobowe na Léonidas Rusatira ribajyana bombi shishi itabona, amaguru adakora hasi, hamwe n’umwana wabo w’umuhererezi Sylvia wari ukiri uruhinja, kubafungisha ijisho mu kigo cya ISAR Rwerere, komine Cyeru mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri. Bahoraga bacunzwe n’abasirikari bagera kuri 15. Benshi muri bo bababaniraga neza, ariko hari n’abandi bubahukaga Kayibanda ndetse bakanamusagarira. Nyuma y’amezi 5 abana n’umugabo we muri ubwo buzima butoroshye, Verediyana yifuje gusanga abana i Gitarama. Yafashe urw’amaguru n’umwana mu mugongo, agenda ibilometero byinshi cyane. Le 22 Ukuboza 1973, nibwo ijipe ya gisilikari yamusanze kuri Base, iramujyana kugera mu rugo rwe i Kavumu (Nyamabuye-Gitarama).

Le 4 Gashyanyare 1974  urukiko rwa gisirikari rushinzwe kuburanisha perezida Grégoire Kayibanda na bagenzi be rwatangiye imirimo yarwo mu nyubakwa y’urukiko rwambere rw’iremezo mu Ruhengeri. Rwari ruyobowe na Majoro Bonaventure Ntibitura. Yari yungirijwe na Komanda Théoneste Lizinde. Joseph Kavaruganda wari usanzwe ari na “Procureur de la république” ni we wari uhagarariye icyo bita mu gifaransa “la partie civile”. Mu gushinja bamwe mu baregwa, yasyaga atanzitse. Gerefiye w’urukiko yari Déogratias Kayibanda wari usanzwe ari “substitut principal” wa “procureur de la république”. Umujyanama w’urwo rukiko yari Maître Nicodème Ruhashyankiko wigishaga amategeko (droit) muri kaminuza nkuru y’u Rwanda.  Abari bashinzwe guhata izo mfungwa ibibazo, bakazikorera amadosiye yashyikirizwaga ubucamanza ni abasirikari bakuru (officiers) : François Burasa ubu uba muri Norvège, Nyamwasa G. na Mutabazi D. Le 26 Kamena 1974, urwo rukiko rwakatiye perezida Grégoire Kayibanda na bagenzi be 7 igihano cy’urupfu. Urukiko rwahereyeko ruvanwaho rutararangira kuburanisha no gusomera abaregwaga bose. Naho inyubakwa izo manza zaberagamo yaje gukongorwa n’inkongi y’umuriro hasigaye igihe gito ngo Bwana Protais Zigiranyirazo, muramu wa perezida Habyarimana, akaba yari perefe wa Ruhengeri igihe cy’izo manza,  ave kuri uwo murimo. N’inyandiko zose zirebana n’izo manza zahiriyemo.

Ku wa 19 Nyakanga 1974 Grégoire Kayibanda yarakomorewe, igihano cye cy’urupfu kiba icyo gufungwa burundu, akomeza ubuzima bwe i Rwerere. Kuva ukwezi kwa Nyakanga 1974 kugeze hagati, Verediyana Mukagatare yatangiye kugaragaza intege ke cyane, ashegeshwe n’ibyamubayeho byose kuva le 5 Nyakanga 1973, ariko cyane cyane n’uko umugabo we yari amaze gukatirwa urwo gupfa. Le 11 Nzeri 1974 Grégoire yimuriwe iwe mu rugo kugirango amube hafi. Yaje kwitaba Imana le 13 Ukwakira 1974. Leta yategetse ko hatagira umuntu n’umwe umusabira misa, haba i Kabgayi, haba n’ahandi hantu aho ari ho hose mu Rwanda. Uwakongera uyu mubyeyi Verdiyana Mukagatare ku rutonde rw’abishwe n’abakoze kudeta yo ku wa 5 Nyakanga 1973 mu Rwanda ntiyaba abeshye.

Nyuma y’urupfu rw’umugore we, imibereho ya Grégoire Kayibanda yarushijeho kuba inzira y’umusaraba. Inzu ye yari ifite isuku, bitewe ahanini n’ubwitange bwa nyirabukwe wari ugeze mu zabukuru, akita no ku mirima no ku rutoke rw’umukwe we. Hari n’umusaza wateguraga ibiribwa, akabizana mu rugo hamwe n’inkwi zo kubiteka. Abaturanyi bazaga guhinga imirima ye, bakanamuganirizaho gato. Le 6 Ukwakira 1976 abo bantu bose babujijwe kuzongera kuhakandagiza ikirenge, ahubwo Grégoire Kayibanda ahatwa ibibazo bamubaza ibyo yaganiraga n’abo bantu n’ibyo babaga baje gukora.

Le 27 Ugushyingo 1976 yasuwe ku buryo butunguranye na Komanda Elie Sagatwa, muramu wa perezida Habyarimana, akaba n’umunyamabanga we wihariye kandi uhoraho (secrétaire particulier et permanent). Baganiriye nk’isaha yose. Le 2 Ukuboza 1976 nyuma ya saa sita, Sagatwa yongeye kumusura, ndetse amujyana kuramutsa se na nyina. Uwo mugoroba Kayibanda yamaranye n’ababyeyi be iminota 20 gusa. Le 14 Ukuboza 1976 isaa tatu n’igice za mu gitondo (09h00), Grégoire Kayibanda yatangiye gutaka avuga ko ababara ahagana ku mutima. Umuganga uvuye ku bitaro by’i Kabgayi yamugezeho saa moya za niumugoroba (19h00). Yasubiriwe nijoro, le 15 Ukuboza 1976  aba avuyemo umwuka.

Yishwe n’iki mu by’ukuri ?

Nyakubahwa perezida Grégoire Kayibanda yahotowe na Komanda Elie Sagatwa, ariko ubwo nawe yari afite uwamutumye cyangwa abamutumye. Jean Shyirambere Barahinyura yabyanditse mu w’1988 muri cya gitabo cye twavugaga ubushize. Nyuma ariko umwe mu babigazeho n’undi umwe mu bafashije Sagatwa gukora iryo shyano begereye umushakashatsi Mwalimu Bonaventure Mureme Kubwimana, babimubwira neza. Mu by’ukuri, igihe cyose Sagatwa yajyaga gusura Grégoire Kayibanda, yabaga agiye gusuzuma uko intege ze zikomeza kugenda ziba nke, ku buryo abishatse yamuniga batabanje kugugurana.

Ubuhamya bwa Liyetona Mutabaruka uko bwanditswe na Bonaventure Mureme K.

Liyetona Mutabaruka uvuka i Byumba yari umusirikari mukuru wo mu itsinda (promotion) rya 10 ry’abanyeshuri bo mu ishuri rikuru rya gisirikari i Kigali. Mu w’1975 yategekaga ikigo cya gisilikali cya Gitarama. Ni we rero wari ushinzwe kurinda imfungwa idasanzwe : perezida Grégoire Kayibanda. Umunsi umwe, Komanda Elie Sagatwa yaje kumusura, amusaba kwica uwo “mugororwa”. Mutabaruka yagize ubwoba, asaba ko bamuha igihe cyo kubitekerezaho. Yagiye kugisha inama Bwana Fulgence Seminega nawe wavukaga i Byumba, icyo gihe akaba yarategekaga urukiko rw’ikirenga. Seminega yumvise neza igihirahiro uwo musirikari arimo, aramubwira ati : “Genda ubwire Sagatwa aguhe inyandiko irimo iryo tegeko ko ugomba kwica Kayibanda”. Sagatwa agarutse, Mutabaruka yamusabye iyo nyandiko. Sagatwa yaramubwiye ati : “nsubiye i Kigali, nzagaruka nyikuzaniye”. Ntiyigeze agaruka, ahubwo Mutabaruka nawe yimuriwe i Kigali, asimburwa i Gitarama na liyetona Papias Kanyandekwe. Nyuma yaho gato, inkuru iba kimomo ngo Grégoire Kayibanda yitabye Imana. Kuva icyo gihe, izamurwa rya Mutabaruka mu mapeta ryaragoranye cyane. Yaradindizwaga, abari kumwe nawe bakamusiga, abari inyumaye bakamucaho.

Ubuhamya bwa Kaporali Giti uko bwanditswe na Bonaventure Mureme K.

“Giti” ni umukaporali nawe uvuka i Byumba wanze ko amazina nyakuri atangazwa, nuko rero Mwalimu Bonaventure amuhimba irya “Giti”. Giti yabaga mu kigo cya gisilikali cya Gitarama. Yari mu itsinda rishinzwe kurinda inzu ya Kayibanda le 15 Ukuboza 1976, umunsi Sagatwa aza akamuniga, hanyuma Giti n’abari kumwe nawe bakamuhorahoza bamunyukanyuka, bamuvuna imbavu. N’ikimenyimenyi, bafunzwe bya nyirarureshwa, nyuma baza gufungurwa bidatinze, ndetse buri wese ahabwa umushahara we w’imyaka 2, hanyuma birukanwa mu gisirikari, buri wese acirwa muri komini ye kavukire. Giti yaje kuba umuzamu ahantu umuzungu w’umubiligi yubakaga amazu muri komini avukamo. Iby’uko yagize uruhare mu kwica Grégoire Kayibanda yarabivugaga kugirango bimuvemo kugirango yumve nawe yagira amahoro mu mutimanama we.

Ishyingurwa rya nyakubahwa perezida Grégoire Kayibanda

Nyakubahwa perezida Grégoire Kayibanda yashyinguwe le 15 Ukuboza 1976 isaa cyenda n’igice iwe mu rugo iruhande rw’aho umufasha we yari yarashyinguwe . Yashyinguwe na Musenyeri André Perraudin, akikijwe na Musenyeri Aloys Bigirumwami, Musenyeri Jean Baptiste Gahamanyi, Musenyeri Phocas Nikwigize, Musenyeri Joseph Sibomana na padiri Massion. Mu bana 8 hari  6 ,  hari kandi abantu benshi bo mu muryango we n’abaturanyi, hakaba kandi Komanda Elie Sagatwa na Liyetona Papias Kanyandekwe n’abasirikari bagera kuri 20 bo mu kigo cya gisirikari cya Gitarama. Intego ya Kayibanda, ari nayo yanditse ku mva mu rulimi rw’ikilatini yari : “Libertatem filorum Dei”. Mu gifaransa bivuga ngo : “Liberté des enfants de Dieu”. Mu kinyarwanda ni “Ukwishyira ukizana kw’abana b’Imana”.

Ikindi gitabo ubishoboye yasoma kugirango acengere kurushaho ibi turiho tuganira muri iyi minsi ni icya Eugène Ndahayo, mwene Claver Ndahayo nawe wahitanywe n’ubu bwicanyi. Icyo gitabo cyitwa Rwanda – Le dessous des cartes, Ed. L’Harmattan, Paris, 2001. Nk’uko twabivuze dutangira, ubutaha tuzarebera hamwe niba Habyarimana yari afite impamvu zifatika zo guhirika ingoma ya Kayibanda, twibaze kandi icyatumye yicanwa n’abafasha be benshi cyane.

 

BIRACYAZA 

Musemakweli Jean de Dieu

 

Umwarimu wo gukata kawa Bwana Tom Ndahiro aragenzwa n’iki?

11
  Kawa: igihingwa Tom yari ashinzwe kwitaho ngo gitange umusaruro

Ubusanzwe Tom Ndahiro ni umwarimu wo gufata neza igihingwa cya kawa umwe mubo tuzi ku kazina ka moniteri agiri (moniteur agricole). Nyuma y’aho FPR ifatiye ubutegetsi imaze kwararika ingogo amagana atagira ingano, Tom Ndahiro ubu yitabajwe na FPR ngo abe umujyanama wa Paul Kagame kubera umutima w’ubugome yagaragaje ko afitiye Abanyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu n’abandi batavuga rumwe n’ingoma mpotozi iyobowe n’agatsiko sajya.

Mu gushishikarira  ibyo yita akazi ke, Tom Ndahiro ntacyo asiga inyuma ari imvugo nyandagazi, ibitutsi byeruye ariko cyane cyane byose akabikorana ikinyoma n’ubugome bwarenze urugero.

Kuva itariki ya 28 Mutarama 2013 Abanyarwanda b’ikubitiro bamaze guhurira i Paris bagafata icyemezo cyo gushinga ishyaka ISHEMA, Tom Ndahiro yahiye ubwoba maze si ukuvugishwa karahava. Yahise asohora inyandiko yise Hutu power mu birindiro i Paris aho yemeza ko Ishema party ari CDR (Coalition pour la Défence de la Republique) naho Padiri Thomas Nahimana umuyobozi w’ishyaka ISHEMA akaba ari Martin Bucyana, umuyobozi wa CDR wishwe na FPR yiyoberanyije mu baturage.  Nyamara ibi byose abyandika yirengagije nkana amatwara n’amahame y’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda.

Mu nyandiko aheruka gusohora kuwa 1 Kanama 2014, Moniteri Tom noneho aravuga ko ISHEMA party rishyigikiye FDLR kandi rikaba ryibona muri guverinoma y’abatabazi. Iyo nyandiko yayise “Abo muri ISHEMA Party bashyigikiye FDLR Kandi Bakibona Muri Guverinoma ya Kambanda na Sindikubwabo”.

Kubera ko nabonye Tom avangavanga ibintu ndetse agashaka no kumvugira ibyo ntavuze( mu bwenge bwe ko buciriritse), nifuje kongera gusobanurira abasomyi.

  1. Gahunda z’ISHEMA zirasobanutse

Mu itangazo rishinga ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda twakoreye i Paris kuwa 28 Mutarama 2013, igika cya gatatu cy’ibyemezo kigira kiti:

“Dushyize imbere inzira y’amahoro kuko ariyo idasesa amaraso y’inzirakarengane kandi ikubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu”.

Naho mu gika cya kane dusobanura amatsinda ane y’abenegihugu akeneye kwitabwaho mu maguru mashya kuko babangamiwe kurusha abandi Banyarwanda. Ayo matsinda ni aya:

  1. Urubyiruko rw’abashomeri
  2. Abarimu batereranywe n’abanyeshuri bahinduwe ibicibwa
  3. Impunzi zihora zicundwaho ay’ikoba
  4. Abarenganyijwe n’inkiko z’agatsiko ka FPR.

Kuba twarahisemo inzira y’amahoro bisobanuye ko tutazashinga umutwe w’ingabo zo gutera igihugu ko ahubwo tuzagerageza inzira z’ibiganiro. Ni muri urwo rwego Ishyaka ISHEMA ryakwishimira kandi rigashyigikira icyemezo cy’umutwe uwo ari wo wose twabyumva kimwe. Ibyo Tom avuga ngo “Chaste Gahunde agaragaza ko bakorana kandi bashigikiye FDLR n’ibyayo byose” nayobewe aho yabikomoye. Cyakora sinabura no kwibutsa ko itegekonshinga u Rwanda rugenderaho mu ngingo yaryo ya 53 rigira riti:

“Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kujya mu mitwe ya politiki bihitiyemo cyangwa ubwo kutayijyamo. Nta Munyarwanda ushobora gukorerwa ivangura ku mpamvu z’uko ari mu mutwe wa politiki uyu n’uyu cyangwa ko nta mutwe wa politiki arimo”.

Bigaragarira buri wese ko muri politiki ya opposition harimo imirongo ibiri y’uburyo abantu bumva byahinduka mu Rwanda.

Umurongo wa mbere ni uw’abasanga intambara itari ngombwa ahubwo hageragezwa ibiganiro byakwanga abanyarwanda bagahagurukira rimwe bakanga ubutegetsi binyuze muri non violence active maze byaba ngombwa tugahagurutsa Revolisiyo ya rubanda. Uyu murongo ni wo ISHEMA party ryahisemo.

Umurongo wakabiri ni uw’abasanga hategurwa intambara maze u Rwanda rukabohozwa ku mbaraga za gisirikare. Hari andi amashyaka wenda asanga ibi bihwitse. Ni uburenganzira bwabo bwo kubibona gutyo.

Cyakora hari n’abatekereza uko iyo mirongo yombi yahuzwa.

  1. Ku bijyanye na Leta y’Abatabazi

Uretse abantu bumva ko bari hejuru y’amategeko (lawless) nka moniteri Tom, ntawe utazi ko kugeza ubu u Rwanda rwagize aba perezida batandatu kuva rwabona ubwigenge. Perezida Dominiko Mbonyumutwa yagiyeho atowe n’abahagarariye abaturage bari bateraniye mu nama yabereye i Gitarama ku itariki twibukana icyubahiro yo kuwa 28 Mutarama 1961. Binyuze mu matora, Perezida Grégoire Kayibanda yasimbuye Mbonyumutwa ku itariki ya 26 Ukwakira 1961.

Kayibanda yaje kuvanwa ku butegetsi na General Major Juvenal Habyarimana muri coup d’etat yo muri 1973. Nyuma yaho Kayibanda yaje kwicwa mu buryo bugayitse cyane. Nyuma ya coup d’etat habaye amatora maze Habyarimana aratorwa arayobora kugeza mu mwaka wa 1994 aho yiciwe mu ndege arimo ashyikirana na FPR Tom Ndahiro abereye umuvugizi. Twibutse ko ibimenyetso byinshi byagaragaje ko FPR ariyo yahanuye indege yari itwaye Habyarimana kugira ngo yifatire ubutegetsi.

Hakurikijwe itegeko nshinga ry’u Rwanda Dr Sindikubwabo Theodore nk’umuyobozi w’inteko ishinga amategeko (Conseil National Pour le Development) yabaye perezida w’agateganyo yinjira atyo mu mubare w’abayoboye u Rwanda.

Bitewe n’uko FPR yari yubuye imirwano imaze umujyi wa Kigali, kandi ku kagambane ka Romeo Dallaire ingabo z’u Rwanda zari zarambuwe intwaro,  Sindikubwabo yise guverinoma ye Leta y’Abatabazi bifuzaga gutabara igihugu. Kuba batarabishoboye si uko wenda batabishakaga.

Bizimungu Pasteri yabaye perezida wa gatanu w’ u Rwanda FPR imaze gufata ubutegetsi asimburwa na Kagame nyuma yo kwegura.

Uburyo Sindikubwabo na leta ye bagiyeho bikurikije itegeko nshinga ryatowe n’Abanyarwanda (natwe turi Abanyarwanda). Ni ukuvuga ko iyo leta yari iy’Abanyarwanda. Ni ukuvuga ko uwarwanyije iyo leta yarwanyije Abanyarwanda. Uwakuyeho iyo leta yakuyeho Abanyarwanda, wenda wasanga ari na yo mpamvu ama miliyoni y’Abanyarwanda yifatiye iy’ubuhungiro!

  1. Umwera uturutse ibukuru ukwira hose

Uwashaka ntiyagaya Tom Ndahiro cyane ahubwo uwamuhaye ijambo niwe ukwiye gutanga ibisobanuro. Nta gihe na kimwe Perezida Paul Kagame yigeze ashyigikira uburenganzira bwo gukora amashyirahamwe ya politiki atavuga rumwe na we. Buri gihe iyo habaye umutwe ugaragaza ko ushobora kumuhirika, Kagame ahita asohora amaturufu amufasha kuwigizayo. Ni muri urwo rwego hagiyeho amategeko adasobanutse ariko afite icyo agamije gisobanutse. Icyo nta kindi ni uguhinda uwo ari we wese washaka guharanira ko mu Rwanda haba impinduka ziha ijambo umwenegihugu akishyira akizana, akihitiramo abamuyobora bitari bya bindi bya “tora aha”.

Mu mwaka wa 2001 uwari perezida Bwana Bizimungu Pasteur yeguye ku mirimo ye avuga ko adashobora gukorana n’abantu batubahiriza amategeko. Yahise ashaka uburyo bwo gushyiraho ishyaka rya politiki aza kubifungirwa ngo yari agiye guhungabanya ubusugire bw’igihugu. Niyitegeka Theoneste yarafashwe arafungwa ngo ni uko yashatse kwiyamamariza kuba perezida wa repubulika. Mushayidi Deo, Ingabire Victoire na Bernard Ntaganda bose barafunzwe ku byaha by’ibihimbano kuko bagaragaje ko bashaka gutanga umusanzu wabo ngo u Rwanda rugere ku miyoborere myiza. Tom Ndahiro ni umwe mu mizindaro Paul Kagame akoresha ngo abatavuga rumwe na we bagirirwe nabi.

  1. Umwanzuro:Tom agamije iki koko?

Mu ndirimbo ihebuje yitwa “Rata Siyoni umugaba”, hari interuro nziza cyane igira iti “Hirya y’ibigaragara, shaka ukuri bishushanya…”.

Ntimugire ngo ibyo Tom Ndahiro arimo ntabizi. Kagame noneho yateye indi ntambwe ikomeye aho yahamagariye abambari be kwica abatavuga rumwe na leta, ndetse atanga itegeko ryo kurasa abantu ku manywa y’ihangu.  Icyo Tom ashaka ni uguhumbahumba ABATARIPFANA bakorera mu Rwanda maze bakaraswa ku manywa y’ihangu. Icyo Tom agamije ni ugukora urutonde rw’abantu, abavandimwe n’ababyeyi babo bakirukanwa ku mirimo ngo kuko bakorana n’ISHEMA cyangwa bakaba ibyitso by’uwo yita umwanzi. Nyamara Tom Ndahiro ashatse yatuza kuko  gukomeza kwikorereza Abanyarwanda ari ubwenge bukeya cyane. Ukuri ntikujya gutsindwa.

Turasaba Abataripfana bose aho bari n’Abanyarwanda muri rusange gukomeza kwamaganira kure ingoma ya Paul Kagame, ntibaterwe ubwoba n’abambari bayo bose harimo n’uyu munyamakawa wigize umusesenguzi w’akataraboneka.

 

Muhorane Ukuri, Ubutwari no Gusaranganya.

Chaste Gahunde

Umunyamabanga nshingwabikorwa

ISHEMA Party

COUP D’ETAT 1973 . Abishyize hamwe ntakibananira : Amakimbirane hagati y’Abakiga n’Abanyenduga.

Bamwe muri ba Camarades du 5 juillet 1973

 

Burya ibihugu byateye imbere mu majyambere biba byarakataje koko, kandi ngo “Utazi ubwenge ashima ubwe”. No mu Budage, abaturage bo mu ntara ya Baviyeri (Bavière) bumva hari icyo barusha abo muri Hamburu (Hambourg) kandi bakabasuzugura koko. Mu Butaliyani, abo mu majyaruguru  (Milan, Padania) bumva baruta abo mu majyepfo (Reggio Calabria, Sicile). Mu Bubiligi ho, ntawavuga iby’Abafalama (Flammands) n’Abawalo (Wallons). No mu bindi bihugu byinshi byateye imbere mu majyambere, usanga amakimbirane n’ukwishongora kwa bamwe guhari. Nyamara buri wese agerageza kwubahiriza uburenganzira bw’undi, hakaba amashyirahamwe n’amashyaka ya politiki bahuriramo, buri wese agatanga umuganda we kugirango batsinde, ibyo gucagagurana bakabyibagirwa burundu.

Ibyo mu Rwanda byo birenze urugero, nta n’ahandi wabisanga. Ntahandi wasanga baramaranye nk’uko Abatutsi (Abanyiginya n’Abega) bamaranye ku Rucunshu mu w’1896, cyangwa nk’uko Abakiga bo majyaruguru y’u Rwanda bakindaguye Abanyenduga nyuma ya kudeta yo ku wa 5 Nyakanga 1973, kandi bose ari Abahutu. Ni aho hakomotse ikintu kimeze nk’inzigo gituma kugeza n’uyu munsi Abakiga n’Abanyanduga batabasha guhuriza ingufu zabo hamwe, kandi bose batsikamiwe n’ingoma mbi ya Kagame na FPR, kandi bose bifuza kuyigobotora. Nyamara, bashyize ingufu zabo hamwe, babigeraho vuba. Mbere yo kugira icyo tuvuga kuri ayo makimbirane, reka tubanze tubahe urutonde rw’abazize ayo mahano, buri wese afate umunota nibura 1 wo guhagarika ibyo yariho akora byose, ahaguruke, abazirikane, abasabire kandi asabire n’u Rwanda.

1.   Kayibanda Grégoire (Nyamabuye, Gitarama)

2.   Minani Frodouald (Nyabikenke, Gitarama)

3.   Nzanana Fidèle (Kivumu, Kibuye)

4.   Harelimana Gaspard (Runda,Gitarama)

5.   Munyaneza Augustin (Musambira, Gitarama)

6.   Gasamunyiga Melchior (Nyakizu, Butare)

7.   Hodari Alype (Masango, Gitarama)

8.   Kapiteni Bizimana André (Masango, Gitarama)

9.   Kapiteni Habimana Siridion (Mata, Gikongoro)

10.  Kapiteni Nyamwasa Gallican (Nyaruhengeri, Butare)

11.  Komanda Zihinjishi Oscar (Bwakira, Kibuye)

12.  Niyonzima Maximillien (Nyamabuye, Gitarama)

13.  Kanakuze Omar (Nyamabuye, Gitarama)

14.  Kanani Aminadab (Tambwe, Gitarama)

15.  Ntirushwa Siridion (Kigembe, Butare)

16.  Ntarikure Elie (Tambwe, Gitarama)

17.  Ndahayo Claver (Nyamabuye, Gitarama)

18.  Munyandamtsa Philippe (Masango, Gitarama)

19.  Turatsinze Désiré (Masango, Gitarama)

20.  Madamazela Kabarenzi Agnès (Masango, Gitarama)

21.  Gakire Jean (Masango) Gitarama

22.  Kalisa Narcisse (Masango, Gitarama)

23.  Kaberuka Emmanuel (Nyamabuye, Gitarama)

24.  Mbarubukeye Athanase (Kigoma,Gitarama)

25.  Muvunankiko Gérard (Nyabikenke, Gitarama)

26.  Misago Mathias (Mbazi, Butare)

27.  Shumbusho François (Nyamabuye, Gitarama)

28.  Ugirashebuja Jean-Eric (Masango, Gitarama)

29.  Bizindoli Louis (Nyabikenke, Gitarama)

30.  Mivumbi Damien (Mukingi, Gitarama)

31.  Nahimana Stanislas (Kayenzi, Gitarama)

32.  Liyetona Mbaraga Augstin (Nyakabanda, Gitarama)

33.  Nyilibakwe Godefroid (Mushubati, Gitarama)

34.  Ntaganzwa Alexandre (Kayenzi, Gitarama)

35.  Sebagabo Athanase (Masango, Gitarama)

36.  Liyetona Muganimfura Aphias (Gitarama)

37.  Ajida Bizimana Isaie (Gitarama)

38.  Ajida Habimana Mathias (Gitarama)

39.  Ajida Nkurunziza Cyprien (Gikongoro)

40.  Gakwaya Jean Claude (Butare)

41.  Ndandali Gaspard (Gitarama)

42.  Twagirayezu Aloys (Gitarama)

43.  Niyibizi Canisius (Gitarama)

44.  Musabe Jules-Simon (Kibungo)

45.  Komanda Niyoyita (Gitarama)

46.  Komanda Bisabo Aloys (Gitarama)

47.  Twagirayezu Epimaque

48.  Nyabuhene Fidèle

49.  Ndutiye Faustin

50.  Mporanyi Prosper

51.  Semanyenzi Alfred

52.  Twagirimana Boniface

53.  Bitsinduka Alphonse

54.  Ndakebuka Godefroid

55.  Nsanzinshuti David

56.  Kabandana Pierre-Célestin

 

Uru ni urutonde rw’agateganyo. Nta gushidikanya ko hari n’abandi. Uwifuza kumenya akaga aba bantu b’inzirakarengane bahuye nako, agashaka no kumenya urupfu bapfuye yashakira he ? Yakwegera abantu bamwe na bamwe babizi neza, atari ukuvuga ko babigizemo uruhare. Hari Abasangiragendo bo ku 5 Nyakanga 1973 (Camarades du 5 juillet 1973) bakiriho (Ntibitura, Serubuga, Gahimano…). Hari kandi Koloneli Gasake wategekaga igombaniro y’ibimodoka by’intambara (division blindés) akaba n’inshuti magara-ntusige ya Habyarimana, jenerali Rusatira wayoboye itsinda ryangiye gufungira Kayibanda i Rwerere, umurindagereza Burasa n’abandi benshi.

Ubishoboye kandi yasoma ibitabo bikurikira by’ingenzi :

 

1.Barahinyura Shyirambere Jean, 1973-1988 Le général-major Habyalimana, quinze de tyrannie et de tartufferie au Rwanda, Ed. Izuba, Frankfurt/Main, 1988.

2.Eugène Shimamungu, Juvénal Habyarimana, l’homme assasiné le 6 avril 1994, Ed. Sources du Nil, Lille 2004.

3.Pierre-Célestin Kabanda, Rwanda. L’idéal des pionniers. Les hommes qui ont fait la différence, Ed. Sources du Nil, Lille, 2012.

4.Bonaventure Mureme K., Manuel de sociologie politique rwandaise approfondie. La spirale de la violence rwandaise, Tome 2, Ed. L’Harmattan, Paris, 2014.

 

BIRACYAZA …

 

Musemakweli Jean de Dieu

Moniteri Tom Ndahiro aragenzwa no gucisha umutwe abo yita ko bashyigikiye FDLR

téléchargement (1)

 

 

Iyo umukangurambaga wo gukata kawa yigize umusesenguzi, biba bigeze uwa Ndabaga

Nimwisomere inyandiko umukangurambaga w’ubuhinzi bwa Kawa Tom Ndahiro yasohoye mu kinyamakuru cye. Tuzamusubiza mu gihe kitarambiranye tunagaragaze umugambi wihishe inyuma yabyo. Tubibutse ko uyu Tom Ndahiro ari umujyanama mu itumanaho wa Perezida Pahulo Kagame! Genda Rwanda warakubititse!!!

Abo muri ISHEMA Party bashyigikiye FDLR Kandi Bakibona Muri Guverinoma ya Kambanda na Sindikubwabo

Na: Tom Ndahiro

Mu nyandiko yanjye ya nyuma mbere y’iyi nashoje nibutsa ko kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside ari inshingano ya twese, cyane cyane duhabwa n’Itegeko-Nshinga tugenderaho ubu.

Wabona iyo nyandiko aha: Ingengabitekerezo ya Jenoside ya Mbere y’1994 BBC-Gahuzamiryango Iyigejeje mu 2014

N’ubwo kurwanya icyo cyago ari inshingano ya buri muntu wese kw’isi utari umujenosideri. N’ubwo hari inzego za leta zibifite mu nshingano zazo, ariko no ku munyarwanda wundi, ni inshingano tugomba kudatezukaho mu rwego rwo kurengera igihugu, gukingira no kurengera abajyambere b’igihugu.

Kugirango bigerweho neza, ni uko habaho kwiyumvisha ko abafite iyo ngengabitekerezo bahari kandi bageze aho batihishira. Ingero ziri mu nyandiko zikurikirwa n’iyi zinerekana abagicana n’abacyenyegeza umuriro w’urwango.

Abakwiza iyo ngengabitekerezo barakorana

Ikoranabuhanga ryorohereje abakwiza ingengabitekerezo yo kurengera icyaha cya jenoside. Ariko kandi iryo terambere rinafasha kumenya vuba abafite ibyo bitekerezo abo ari bo n’aho bari.

Iryo terambere rifasha cyane kumenya uburyo abafite ingengabitekerezo ya jenoside bakora n’uburyo bakorana.

Ishingiro ry’inyandiko z’ubushize zakomotse ku kiganiro cy’Imvo n’Imvano cyo ku wa 12 Nyakanga uyu mwaka.

Umuyobozi w’icyo kiganiro Ally Yusuf Mugenzi yivuyemo. Yivamo yivugira, anashyigikiwe n’abatumirwa be nka Joseph Matata. N’abandi bahuje twarabavuze uhereye mu myiteguro ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Si abo gusa. Ni urusobe rw’abantu bavuga bimwe, batavugira hamwe gusa. Ujya ku murongo wa Internet ugasanga nka radiyo yitwa Inyabutatu iramamaza indi miyoboro y’urwango nka The Rwandan, Ikaze iwacu, BBC-Gahuzamiryango, Radiyo Ijwi rya Amerika (VOA) etc..

Ku wa 28 Mata 2014 urubuga Ikaze Iwacu rwasohoye inyandiko y’impuzabugome y’uwitwa/uwiyita Samuel Lyarahoze uvuga ko hari abantu bibeshya ku bijyanye na jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyo nyandiko yayise ‘Bernard Lugan et Serge Dupuis se trompent fort: le genocide des tutsis etait bel et bien planifie avant cette date fatale.

N’ubwo umwe muri abo bagabo, Bernard Lugan adafite ibitekerezo biri kure cyane y’ibya Lyarahoze ni Joseph Matata wuzuye.

Ntangazwa ko Lyarahoze atari mubahamagarwa mu biganiro na Ally Yusuf Mugenzi, Felin Gakwaya na Noel Karekezi.

Cyakora biranashoboka ko bavugira kuri ayo maradiyo bitwa andi mazina nkuko abantu babihwihwisa.

Muri iyo nyandiko mvuga, Samuel Lyarahoze nawe yemeza ko Abatutsi aribo bagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’Abatutsi muri jenoside.  Ati “De plus grave, nous savons aujourd’hui que les hommes de Paul Kagame ont participé activement à l’extermination des tutsi grâce aux fugitifs de ce mouvement, le FPR.”

Icyo gitekerezo ahuriyeho na Joseph Matata n’Imvo n’Imvano, nawe agishimangira avuga ko ari impamo, ndetse akabona n’abo atwerera iyo mpuzabugome. Ngo hari ishyaka rya politiki ry’Abatutsi rifite amazina y’ababikoze.

Ati ‘Le parti politique tutsi RPRK qui soutient le retour du mwami Kigeli V Ndahindurwa vient même de produire une liste  nominative de certains militaires infiltrés au sein des Interahamwe par Paul Kagamé pour inciter, pousser, encourager et “chauffer” les jeunes hutus désœuvrés à commettre ce crime abominable, le génocide.

Abantu biyita amazina bakunda kugenura. Iyo umuntu yiyita “Lyarahoze” aba avuga ijambo. Ukurikije ibyo yandika kuri internet iryo zina rirabisobanura. Avuga ibisanzwe bivugwa. Ni ukuvuga ngo kwitwa Lyarahoze ni ukugenura ko nta gishya avuga kitahozeho.

Lyarahoze bararikomeza

Urubuga ‘Ikaze iwacu’ rwongeye gusohora inyandiko ya Samuel Lyarahoze yavugishije benshi muri bagenzi be bahuje ingengabitekerezo ya jenoside cyakora bagatandukanywa no kurwanira ISHEMA.

Iyo nyandiko yo kuwa 27 Nyakanga yanengaga abadashyigikira FDLR yayise ‘Ibigarasha n’ibihutu by’inda nini yataye ku gasi nibareke Kagame yitegekere.’ Icyo gitekerezo nacyo ni LYARAHOZE kuko inkomoko yaryo ari mu ndirimbo za Simon Bikindi INTABAZA n’AKABYUTSO.

Muri izo ndirimbo Bikindi atongera Abahutu ko yanga Abahutu b’inda nini… Abaziza gusa ko badashyigikiye umugambi wo kurimbura Abatutsi.

Kuba Umuhutu ukaba muri FPR ni icyaha gikomeye ku bantu bazonzwe n’ingengabitekerezo ya jenoside.

Mu bisubizo bya bamwe urabyumva. Urugero ni uwitwa Chaste Gahunde akaba n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’icyitwa ISHEMA Party, yashubije Lyarahoze.

Mu gisubizo cye ariko nawe yivamo nka Ally Yusuf Mugenzi.

Chaste Gahunde agaragaza ko bakorana kandi bashyigikiye FDLR n’ibyayo byose.  Ahera ku gitekerezo kucyatumye FDLR ibaho anamagana abarambirwa no kubona ibyo bashaka batabigeraho vuba.

Gahunde ati “Kubera ko twasohotse mu gihugu twibwira ko ari repli tactique y’akanya gatoya none imyaka ikaba ibaye myinshi, hari abakunze kwijujuta no kwinubira ibibi byatubayeho ndetse rimwe na rimwe ugasanga bamwe babishyize ku mutwe w’abandi, agahinda kakaduherana kugeza aho twigumira mu marangamutima kandi adashobora kutugeza aho twifuza kugera, ndavuga kugira igihugu gifite demokarasi n’imiyoborere inogeye rubanda.”

Aha rubanda aba avuga byumvikane ko aba atavugira abanyarwanda muri rusange. Aba avuga Abahutu cyane abafite ingengabitekerezo ya jenoside.

Mu nyandiko urasoma ugasanga asa n’uwarize agahogora ngo “…birababaje kubona FDLR ikomeje kugira isura y’abicanyi yahawe na leta y’u Rwanda bigahabwa umugisha n’ibihugu by’isi yose.”

Agasobanura ko ibyo “kubisubiramo” atari uko “yanze FDLR,” ngo ahubwo “uguhumura amaso abantu kugira ngo dushakire (bo) hamwe undi muti watuma ikibazo cya FDLR gikemuka.”

Agasoza agira ati “Ni muri urwo rwego Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rigira riti ‘hari ubundi buryo FDLR yafashwa.”

Avuga ko FDLR ariyo yamenye umukino ubu ngo ikaba igaragaza ko yatanze intwaro ariko ariyo izi neza ko izafasha “abaturage bagakora revolisiyo.” Ibuka 1959!

Chaste Gahunde akavuga ko ngo “hari benshi mu Banyarwanda bafata FDLR nk’umucunguzi rukumbi cyangwa se Messiah utegerejwe.” Messiah ni “Umukiza” nka Musa n’abandi nk’abo bavugwa muri Bibiliya.

Kumenya FDLR icyo ari cyo n’icyo iharanira soma: Ingengabitekerezo irigishwa ntivukanwa

Gahunde ababazwa cyane ni uko “FDLR ifite icyasha cyo kuba yarakoze jenoside y’Abatutsi mu Rwanda.” Agashengurwa n’agahinda iyo yibutse ko ngo kubihindura “bigoye cyane” ngo kubera “inyungu z’ibihugu bikomeye nk’Ubwongereza, Israel na Leta zunze ubumwe z’Amerika tutaretse n’ibihugu bya Afurika bimwe na bimwe.”

Ibihugu bitavuzwe muri icyo kiganiro harimo Ubufaransa. Igihe cyose, abajenosideri n’inshuti zabo nta gihe na kimwe uzumva bavuga icyo gihugu cyayobowe na Francois Mitterrand. Impamvu irumvikana.

Ku bantu bagize ako gatsiko kiyita Ishema Party riyoborwa n’umupadiri wa diyosezi ya Cyangugu, Thomas Nahimana, jenoside yakorewe Abatutsi si ikibazo. Ikibazo ni uko hari ababyemera ndetse babyamagana.

Usoma niyibaze uyu gahunde uvuga ngo “Buriya hari ikintu abantu bakomeje kuzira kuva aho FPR ituvudukanye ikatwambura igihugu.” Uwo FPR yavudukanye isi yose iramuzi.

Ni havudukanywe guverinoma yakoze jenoside. Iva i Kigali yimukira i Murambi ha Gitarama iba iminsi mike ku Gisenyi mbere y’uko bohoha basize bakoze ishyano mu gihugu.

Ubu se abo mu “ISHEMA Party” bazahakana ko baharanira inyungu z’abajenosideri kandi Umunyamabanga nshingwabikorwa wabo abyiyemerera?

N’ubundi mu nyandiko n’ibiganiro byabo biragaragara, ariko ntibari bemera ku mugaragaro isano yabo na Guverinoma ya Kambanda na Sindikubwabo nkuko babigenje ubu.  Arakoze cyane Chaste GAHUNDE gutanga amakuru.

Chaste Gahunde aburanira abajenosideri n’amarangamutima menshi. “Kuba Obama bamwise inguge nta ngaruka bimugiraho. Ni yo mpamvu nta n’icyo yirirwa abikoraho. Ariko urugero kwita FDLR abicanyi biyigiraho ingaruka nyinshi cyane kuko ihita ikomanyirizwa mu rwego mpuzamahanga.” Abanyamerika baziburanira aho abicanyi bigereranya n’umuyobozi w’icyo gihugu.

Biracyaza…

COUP D’ETAT 1973: Abishyize hamwe ntakibananira.

rwanda-gallery031-2011-12-05

Ingoma ya Kagame na FPR yamaze kurenga igaruriro n’ihaniro. Kubera ko  itagishoboye kwikosora, Abanyarwanda batabarika bakomeje gutanga ibitekerezo byinshi kandi byiza kugironga ibe yasimburwa n’indi ibereye abenegihugu. Ubishidikanya azatege amatwi ibiganiro (conférences) bitangirwa hirya no hino ku isi, atege amatwi ibivugirwa ku maradiyo yashinzwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga, asome ibyandikwa ku mbuga zihurirwaho n’abantu benshi (nkoranyambaga, réseaux sociaux), atere akajisho ku mbuga (sites) z’amazu atangaza ibitabo (maisons d’éditions) nka L’Harmattan, Le Scribe, Sources du Nil n’ayandi. Kuko ntawashobora gusoma ibitabo byose basohora, ariko nibura uwaba ashidikanya azasome bike muri byo cyangwa incamake (résumé, recension) y’ibikubiye muri buri gitabo.

Muri uko gushakisha uburyo ingoma ya Kagame na FPR yasimburwa n’indi ibereye u Rwanda, Abanyarwanda, benshi baritanze kandi bakomeje kwitanga batitangiriye itama. Bamwe babikora ku giti cyabo, abandi bibumbiye mu mashyirahamwe n’amashyaka aharanira ko Abanyarwanda bakira ingoma ya Kagame, bakabasha guhumeka ituze, kwishyira no kwizana mu Rwanda rwababyaye. Burya kandi mu kinyarwanda ngo “n’uhigimye aba avuze”. Ndetse n’ucecetse aba avuze kuko, nk’uko umusizi  yabivuze, “Guceceka si ubucucu, ni ugucengerwa n’ibyo uzi ugacira mu nda ugatuza”. Ni mu gihe kandi koko “kubabara si uguhora uganya”. Abo Banyarwanda bashirira mu nda, abo bose basa n’abacecetse kandi bashira, uwabaha urwaho ngo urebe icyo bakorera ingoma ya Kagame na FPR!

Ko izo ngufu zose zihari, harabura iki kugirango zigere ku ntego ziyemeje yo gusimbuza ingoma ya Kagame indi ikwiye u Rwanda n’Abanyarwanda ?

Mbere yo gusubiza iki kibazo, tubanze tuzirikane ko ubwabyo kuba izo ngufu ziriho ari intambwe ikomeye. Hari igihe zitariho. Intambwe yihutirwa Yagombye guterWa ubungubu ni ukwishyira hamwe. “Abishyize hamwe ntakibananira, Umunani ujya inama uruta ijana rirasana”.  Ingorane zibangamiye ubwo bumwe ni izihe ? Ni nyinshi, ariko reka muri iyi nyandiko no mu zindi zizakurikiraho tuvuge iz’ingenzi kandi tuziganireho : 1. Kurwanira imyanya 2. Gupingana no kutoroherana 3. Kwishishanya bishingiye ku moko no ku turere : Hutu-Tusi, Kiga-Nduga.

1. Kurwanira imyanya

Buri wese yumva ari WE ukwiye kuba umukuru w’igihugu, abandi bakamuyoboka. Ibi rero ni ukwikunda birenze urugero, ntabwo ari ugukunda u Rwanda. Iyo abarwanya ingoma ya Kagame bapfa imyanya batanafite, ababyungukiramo ni Kagame ubwe na FPR ye kuko bituma baramba ku ngoma, naho Abanyarwanda bakaramba ku ngoyi bashyizweho n’ibinywamaraso bya FPR nyine. Kugirango umuntu agirire akamaro igihugu cyamubyaye, si ngombwa rwose ko aba umukuru wacyo. N’umukuru w’igihugu kandi agira abajyanama, akagira n’abafasha bamuhagarariye mu nzego zose z’ubuyobozi bw’igihugu ndetse no mu mahanga. Usibye no kuba mu nzego z’ubutegetsi, n’umuturage wikorera ku giti cye, yaba umuhinzi-mworozi, umunyamwuga cyangwa umucuruzi ashobora kugirira igihugu akamaro, bitagombeye ko aba umukuru wacyo. Igihe kirageze ngo abarwanya ingoma mbi ya Kagame na FPR bumve ko ikigamijwe atari inyungu zaburi wese ku giti cye rukumbi, ko ahubwo icy’ibanze ari icyavana Abanyarwanda ku ngoyi bariho.

2. Gupingana no kutoroherana

Politiki ntikorwa n’Abamalayika, ikorwa n’abantu. Kugirango uzabone umuntu w’intungane utagira akantu na gato ajorwaho ni ibintu bidashoboka. Kwanga gukorana n’umuntu ngo kuberako mbere ya 94 yakoraga akazi katari mu rwego rwo hejuru cyane ni ukwibeshya. Niba se ubu afite ifaranga, kandi amafaranga akaba ari ngombwa mu rugamba turiho, ntimwakorana koko ? Niba se undi yarigeze kwibeshya, ariko akaba  nta mutima mubi yari afite (il était de bonne foi), kuki mutakomeza gutahiriza umugozi umwe ? Wakwanga gukorana n’umuntu muhuje umugambi, aho ngo ni uko akiri muto ? Muri politiki hagomba buri gihe amatwara mashya kandi ngo “ntiribara umukuru nk’umuto waribonye” (Aux âmes bien nées, la valeur n’attend point le nombre des années) : Lumumba, Rwagasore, Kayibanda, Kennedy n’abandi benshi bari bakiri bato igihe bitangiraga ibihugu byabo kandi bakagira icyo babigezaho. Ubona abarwanashyaka bacu bapfe impano buri wese afite ? Ahubwo nibashyire hamwe izo mpano, maze barebe ngo gushyira hamwe kwabo biratuma barushaho kugira ingufu.

3. Kwishishanya bishingiye ku moko no ku turere : Hutu-Tusi, Kiga-Nduga.

Nta murozi ubura umukarabya”, hari Abanyarwanda batsimbaraye ku ngoma ya Kagame na FPR  ku mpamvu zabo bwite zinyuranye. Baba Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa, bagombye kuba menge bagakora uko bashoboye kugirango ibintu bihinduke ku neza, aho kugirango bizahinduke ku nabi. Mu myaka 32 ingoma ya Mobutu yamaze muri Congo (Zaȉre) ntiyakamiye bake. Ariko ubu bigomba kuba bibatera ipfunwe, ndetse bakanicuza. Mu myaka 42 ingoma ya Kadafi yamaze muri Libiya, ntiyakamiye bake. Ubu bose baragira bati : “Intamenya irakanyagwa, iyo turya duke ngo twoze akarenge”. Niba rero abatsimbaraye ku ngoma ya Kagame badashaka kwifatanya ku mugaragaro n’abayirwanya, nibura nibayigire inama mu ibanga, yisame itarasandara, naho ubundi bazabura byose kandi bashoboraga kugira icyo baramura. Mu by’ukuri ingoma ya Kagame na FPR imereye nabi Abanyarwanda bose. Niyo mpamvu mu batavuga rumwe nayo harimo Abahutu, Abatwa n’Abatutsi.

Hari impamvu zishingiye ku muco no ku mateka zituma kugeza n’ubu Abahutu n’Abatutsi bishishanya, ntibabashe gukorana neza. Mu mateka y’isi, igihe cyose hari ubwoko bwibwiye ko buruta ubundi, ubwo bwoko bwakoze amahano n’amarorerwa. Ibyo bikerekana ko muri buri bwoko haba ababi n’abeza. Abeza bashyira mu gaciro kandi bakareba kure nibagire ubutwari bwo kurenga ibyo bapfa n’abandi, bite kubyo bapfana. Nibareke ibibatanya, bite ku bibahuza, bityo babere n’abandi urugero.

Mu Rwanda ariko hari undi mwihariko w’uko n’Abahutu ubwabo bibyaramo amacakubiri bakurikije uturere bavukamo. Amakimbirane azwi kurusha ayandi akaba ari ay’Abakiga n’Abanyanduga. Tuzabikomerezaho mu nyandiko itaha.

BIRACYAZA……

Jean de Dieu Musemakweli

Source: Leprophete.fr

ISHEMA Party: ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

téléchargement

Photo:  Bamwe muba Camarade b’uwa 05 Nyakanya 1973

Dushyigikiye gahunda yo kwibuka n’abazize Coup d’Etat yo mu 1973.

Mu nama yayo isanzwe, ikorwa buri minsi 15, Ikipe Nyobozi yaguye y’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda, yateranye ku cyumweru taliki ya 3/8/2014, yasuzumye ingingo zinyuranye zari ku murongo w’ibyigwa ariko biza kuba ngombwa gutinda, ku buryo budasanzwe, ku kibazo kijyanye n’ukwibuka abenegihugu bazize Coup d’Etat yo muri Nyakanga 1973.

Nyuma y’impaka ndende ariko zubaka, byabaye ngombwa gutumira mu nama yacu umuhanga mu by’amateka y’u Rwanda kugira ngo atwongerere urumuri ku byabaye mu 1973 no ku byiswe“ikibazo Kiga-Nduga” cyakomeje gucamo ibice Abanyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abahutu, kikaba cyaranakomeje kugira ingaruka nyinshi mbi ku mateka y’igihugu cyacu.

 Mu gusoza iyo nama, twafashe imyanzuro itandatu ikurikira twifuje gutangariza Abanyarwanda:

1.Nk’uko Amashyaka ya “Nouvelle Generation” aherutse kubitangamo urugero ubwo yashishikarizaga Abanyarwanda gutsinda ipfunwe n’ubwoba bakitabira amasengesho yo “Kwibuka ku mugaragaro Abanyarwanda bose bishwe”(Abahutu n’Abatutsi), icyo gitarane kikaba cyarabereye i Buruseli taliki ya 17/5/2014 : turasanga imiryango y’abishwe bazira Coup d’Etat yo muri Nyakanga 1973, bafite uburenganzira busesuye bwo kwibuka ababo mu buryo bwose bifuza, haba mu gukoresha ibiterane by’amasengesho, ibitaramo byo kuyaga, ibiganiro mbwirwaruhame…. Bipfa gukorwa mu bwitonzi, hatagamijwe gushyushya imitwe no gusenya.

2. Twunamiye tubikuye ku mutima Perezida Geregori Kayibanda n’ abanyapolitiki bose bishwe bitari ngombwa kuko ari abagabo b’intwari bigomwe byinshi, bakarwanya ingoma ya Cyami na gihake, bakayitsinsura biyushye akuya bityo bagasubiza abari “Abaja” uburenganzira bwo kuba Abenegihugu bishyira bakizana, muri Repubulika.

3. Turasaba Abanyarwanda bose muri rusange, ko bakwishakamo UBUTWARI bwo gutera intambwe yo kwakira amateka y’u Rwanda uko ari, kabone n’iyo adashimishije. Bityo tukaba dusanga  ko muri iyi minsi ibanziriza ririya koraniro ryo ku ya 16 Kanama 2014 ndetse na nyuma yaryo , hakwiye kubaho ibiganiro byimbitse n’impaka zubaka kuri Coup d’Etat yo muri Nyakanga 1973, intandaro yayo ,uko yakozwe n’ingaruka zayo, kandi ikibazo “Kiga-Nduga” kikaganirwaho mu bwitonzi, hatagamijwe guteranya abantu, ahubwo hashyizwe imbere kongera kubaka ubumwe.

4. Mu kuganira ku bwicanyi bwahitanye intwari za Repubulika ya mbere ntihakwiye kwibagirana ibyiza Repubulika ya kabiri yagejeje kuri rubanda n’intambwe nto zaba zaratewe mu gushaka uko icyo ikibazo cyakemuka.

5. Turashishikariza urubyiruko rutigeze rumenya amavu n’amavuko y’ikibazo cyiswe “Kiga-Nduga” ko batagomba gutinya kumenya “uko byagenze”,kugira ngo bibafashe kumenya uko batanga umuganda wabo mu kubaka  ubumwe buzashingirwaho UGUFATANYA   mu rugamba rwo guhirika Ingoma y’iterabwoba ya FPR- Inkotanyi, ifitanye isano rikomeye n’iya Gihake abo twibuka bari barasezereye ngo igende nk’ifuni iheze.

6. Turashishikariza Abataripfana bose b’ Ishyaka Ishema n’abandi Banyarwanda bose b’umutima mwiza ko bashyigikira Ikoraniro rizabera i Buruseli taliki ya 16 Kanama 2014 kandi bakihatira kuryitabira.

Harakabaho u Rwanda rwubakiye ku ndangagaciro z’Ukuri, Ubutwari n’Ugusaranganya ibyiza by’igihugu.

 

Bikorewe i Paris, taliki ya 4 Kanama 2014

Padiri Thomas Nahimana,

Umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA

 

Remarks With Democratic Republic of the Congo President Joseph Kabila Before Their Meeting

Remarks

John Kerry
Secretary of State
Treaty Room
Washington, DC
August 4, 2014

 

SECRETARY KERRY: I don’t think we need these big, formal podiums, but let me – it’s my great pleasure to welcome President Kabila of the Democratic Republic of Congo to Washington. I’m very, very happy he’s here. He received me in May on my trip to the D.R.C. We then talked about the efforts that he is making with respect to strengthening democracy in the Democratic Republic of Congo.

And we’re very grateful to him for the efforts that he has made, the leadership that they’ve offered to help deal with the problems of the FDLR and the problems with the M23 group, which with his military effort and MONUSCO, they were able to help disarm. That process is continuing and it is a process that will help bring peace and stability ultimately to the region.

We also talked about economic development and the future. We have a lot to work on and we look forward to a good conversation today. Thank you, Mr. President, for being with us. Thank you.

PRESIDENT KABILA: Thanks a lot, Secretary of State. Of course, first of all, I am, myself, and my delegation glad and happy that we finally meet again in Washington, as I promised I would come for this particular summit. And I’m glad that on the sidelines of this particular summit that we’re going to raise, once again, the three or four issues in as far as the situation is concerned, not only in the Congo but the region.

But it’s worth noting that since we met, I believe one, two months ago, the situation has continued to evolve and move forward in the right direction, and that now the Congo is living the era of peace and that we are moving towards stability and long-term stability in all sectors – not only security but also economic development and the development of the region as a whole.

So once again, I’m glad that we’re here as per the invitation, and I hope that in our discussions we definitely are going to raise those issues and chart the way forward in our relations. Thanks a lot.

SECRETARY KERRY: Thank you, my friend. Thank you, sir.

Madamu (cyangwa se da) Bwana Havuganirimfura Ndiyunze arashaka kutubwira iki?

 

Nyuma y’aho nandikiye inyandiko nise “Ese FDLR yashyize intwaro hasi cyangwa ni tactique militaire?”  uwitwa Haganirimfura Ndiyunze yansubije asa n’ugaragaza ko hari ingingo zo muri iyo nyandiko atishimiye. Kutagira ibyo twumvikanaho nta gitangaza kirimo, ikibazo cyaba ari ukundi bimeze. Ariko ubisuzumiye hafi usanga icyo yari agamije mu nyandiko ye mu by’ukuri  aho kuvuguruza izo ngingo yarazishimangiye. Cyakora ibi yabikoze mu buryo na we adasobanukiwe.

  1. Ingingo ya mbere yamubabaje ngo ni uko Gahunde yavuze ko FDLR nta base arriere ifite.

Na we ni ko abyemeza ariko agasubiza amaso inyuma mu myaka 20 ishize akavuga ko FDLR yateye ibitero bigera kuri 200 ku Rwanda ngo ndetse ibigera ku 10 byagarukiye ku Ruyenzi na Kamonyi! Niba ibi byaranabayeho, byitwa kurata inkovu z’imiringa. Muvandimwe Haganirimfura rero ndabizi umutima usobetse amaganya ntusobanura amagambo. Ariko rero jya ugerageza kuvangura impitagihe, indagihe n’inzagihe. Iyo base arriere kuba yarabayeho sibyo biteye ikibazo ahubwo wagombye kwerekana ko uyu munsi ihari. Sinkeneye ko umbwira aho iherereye, ibyo si business yanjye, icyo nkeneye cyanshimisha kigashimisha n’abandi Banyarwanda ni ukuvuga uti twebwe twihaye gahunda yo kubohoza u Rwanda none twagabye ibitero 200 dufata Gisenyi  cyangwa se dufata u Rwanda maze tugushimire ko mwageze ku ntego mwiyemeje. Naho kuvuga ngo tumaze imyaka 20 tugaba ibitero ntacyo bigabanya ku bubabare FPR ihoza ku munyarwanda wo muri Nshiri na Giciye, muri Gishoma na Gashora cyangwa se mu Mutara na Mataba.

Hari n’aho uvuga ko FDLR yarinze impunzi. Ni byiza ni ibyo gushimirwa. Ariko rero reka nkwibutse ko intego yayo itari iyo kurinda impunzi mu mashyamba ya Congo (n’ubwo na byo nta wundi wabishoboye). Ahubwo ‘L’ iri muri FDLR isobanura Liberation. Niba Liberation yaragezweho rero bitwereke. Cyakora njye mbona ntayo akaba ariyo mpamvu Ishema ry’u Rwanda ryavutse kugira ngo naryo ritange umusanzu waryo. Ni muri urwo rwego “ Hari ubundi buryo FDLR yafashwa”.

  1. Ngo Gahunde yavuze ko nta politiki FDLR igira!

Muvandimwe Haganirimfura jyewe si ndi umuvugizi wa FDLR. Na we nturi we. Cyakora ubwo wigize we, twereke iyo politiki maze Abanyarwanda bayishungure barebe ko hari aho yabaganisha heza. Mu byo uvuga rero biragaragara ko iyo politiki nta na yo. None se ko uzinduwe no kumvuguruza ukisubiriza ijambo rimwe gusa ngo “irahari” urumva hari iki wunguye abasomyi?  Ngo politiki ya FDLR yatumye babasha kurongorana n’Abanyecongo? Mujye mureka gutera urwenya. Iyo ntego se nayo yari irimo? Cyakora ntibintangaje kuko abasirikare bafite ipeti rya soldat akenshi ntimushobora no gusobanukirwa programme politique igenderwaho. Kubisobanura rero biharire Gen Byiringiro.

  1. Ubutumwa bwa Haganirimfura ni ubuhe mu by’ukuri?

Gutukana: Uyu mugore cyangwa se umugabo yabonye urubuga rwo gutuka abo yise ibihutu by’inda nini. Yahereye kuri Mzee Faustin Twagiramungu ngo wibagiwe icyo ubuhutu ari cyo! Nuko akomereza ku bandi Anastase Gasana, Theobald Rwaka, Habyarimana Mukaru, Pasiteri Bizimungu, Rwigema, Nsengiyaremye Dismas na Kanyarengwe. Reka nibutse ko FDLR yasinye amasezerano yo gukorana na Faustin Twagiramungu mu cyo bise CPC kandi  ngo “ari igihutu cy’inda nini”. Incredible, isn’t it?

Gucecekesha abandi: Mu nyandiko y’uyu mu soldat ngo “Hari abantu batagomba kugira icyo bavuga kuri FDLR”! Ibi niba ari byo utegereje nta byo uzabona. Igihe cyose umuntu ku giti cye cyangwa se ishyirahamwe ryaba irya politiki cyangwa se iricuruza amateke ryigaragaje, ntiriba rigishoboye kwihisha. Iyo ridashaka kuvugwa rifunga ibikorwa byaryo amagambo agashira ivuga. Ngo ni bahindure bajye bandika ku bitareba ubuzima bw’abantu ? Uteye ubute cyane.

Uzongere kwandika urangije amahugurwa, wige kubanza gusoma  hagati y’imirongo ibiri kwandika ikinyarwanda no gusobanukirwa igishushanyo kiri inyuma y’ikigaragara. Ibyo niba bikunaniye rero ikomereze ujye ukomera amashyi mugenzi wawe Sergent Romeo Rugero Jean Paul, wagira ngo ni mwe mwenyine  mugize FDLR. Cyakora n’ubwo hari uwavuze ngo abafana iyo bagiye mu kibuga haba akavuyo, njye ndakeka ko iyo bigenze bityo uwashaka abafana yabakuzamo imigeri, abakinnyi bagakina bisanzuye.

Chaste Gahunde

REKA NISUBIRIZE BWANA GAHUNDE KUBIBAZO BYE NA FDLR

Nkimara gusoma inyandiko ya Bwana Gahunde abantu besnhi babanyarwanda bamaze kumenya kubera kwandika kurubuga rwa Internet ibintu binyuranye. Bimwe bijyanye na politki nyarwanda ibindi bikaba bijyanye nibyo nakwita imyidagaduro ya politiki nkimwe yakunze kuranga abenshi mubanditsi babanyarwanda. Nahisemo kuganira nawe munzira akunda cyane kuri politiki nyarwanda cyane cyane kumuronko mushyashya yafashe wo gusesengura ubushobozi bwa FDLR.

Munyandiko ye bwana gahunde agitangira yagize ati

  1. FDLR nta Base ARRIERE igira:base arriere cg se ibyo twakwita Military Strategic Backup (MSB). Tubitekerejeho kuburyo bworoheje twabona ko koko bwana Gahunde ibyo avuga ari ukuri. Ariko kubantu bazi neza ibya gisirikari kandi bakaba baragize amahirwe cyangwa se umwaku wo kuba abasirikari tuzi neza ko FDLR imaranye imyaka igera kuri 20 Base Arriere. Ndashaka kwibutsa bwana Gahunda ko kuva muli 1995 abarwanyi bagambiriye guhindura amatwara yi ngoma yagatsiko k’Abatutsi bayobowe na Paul Kagame nabandi nkawe zakomeje gutera ziturutse muli Congo. Imyaka ibaye makumyabiri tumaze kugaba ibitero birenga 200 ku Rwanda. Ibigera kwicumi mulibyo bitero byagabwe kurwanda nabana babahutu baharanira kubohoza abanyarwanda nyamwinshi 10 mulibyo byagaragarije Kagame ko abana bu Rwanda batari mumishinyiko. Nakubwira bimwe mwibyo bitwaro byaragiye bigera ku Kamonyi no Kuruyenzi. Niba warukiryamye muburayi uzarebe bamwe mubana bayirwanye ubabaze uko amateka yabo yarameze. Yenda kubera ibitekerezo byawe mbona bisa naho biciriritse cyane mubyerekeranye na Manoeuvre Militaire cg se Military Strategy. Ndagirango nkubwireko iyontambara ntiyagombaga kuva i Masisi ngo igende igere za Kamonyi nta Base arriere ihari. Ahubwo icyo nemeranya nawe nuko Abahutu nta Politiki bagira ariko ibyo ntiwakwihandagaza ngo ubyitirire FDLR nkuko ngiye kubivuganaho nawe hepfo aha.
  2. GAHUNDE ati FDLR nta Politiki igira:Bwana Gahunde niba nta murongo wa politiki ugira ugenderaho kimwe nabandi banyarwanda nkawe cyane cyane abahutu binda nini nkuko byagaragajwe nabahutu benshi babanyapolitiki baba ababasaza nka Bwana Twagiramungu Rukokoma wibagiwe icyo ubuhutu bivuga maze akigira umu FPR sugukotana akarusha abzima nabapfuye, ba Bwana Anastase Gasana, Theobald Rwaka, Habyarimana Mukaru, Bizimungu Pasteri, Rwigema, na Nsengiyaremye Dismas, Kanyarengwe nabandi, ubugoryi bwaba ba Hutu binda nini ntitwari tugomba kubwitirira MRND na EX-FAR. Kuko uko nkumva utekereza ntabwo FDLR itagira politiki cg se yayinaniye. Ahubwo IBIHUTU byinda nini byirirwa bikanuye amaso muburayi Guhera za 1994 kugeza kwiyisaha bikaba bitarashoboye kumvikanisha ikibazo cyabanyarwanda mumahanga byagombye kujya bivuga ko politiki yabinaniye ariko ntibafate abana bamaze imyaka 20 batanga amarso yabo barya nabi bicwa burimunsi ngo umuntu wiyita umunyabwenge nka bwana Gahunde ajyeho yandike ngo FDLR nta politiki ifite. Politiki ya FDLR yatumye bashobora kubana nabanyekongo imyaka igera kuri 20 ndetse bakaza nokumvikanisha ikibazo cyabo mubanyekongo bakemera kurongorana nabo bakaba abavandimwe wagombye gufata igihe cyawe ushimira abo banyarwanda akazi bamze gukora muli circumstances zigoranye cyane. Nubikora utyo uzasanga koko haribintu byinshi wirengagiza munyandiko yawe kandi bifitiye akamaro FDLR nabandi banyarwanda baharanira kubohoza u Rwanda. Muli make Abanyarwanda baba hanze yigihugu nibo batagira umuronko wa politiki kandi bakaba banarananiwe na politiki. Urugero rufatika ninkishyaka ryawe ryatangiye ryandika online abantu baralikunda bibwirako Padri yaragamije kuba ijwi ryarwanda ariko bagiye kubyuka basanga ngo yashinze ishyaka ritagira umuronko ugaragara rigenderaho. Muli make ntakintu kigaragara mutubwir andi amashyaka yababanjirije atatubwiye uretse gusa self-seeking end nkamashyaka yandi dusanganywe yabanyarwanda.

3.GAHUNDE ati biri munyungu za FDLR: Ibi bishimangira ibyo natangiye mvuga ko Bwana Gahunde atazi neza aho ava na ho ajya. Kuko umuntu wumunyarwanda uhangara akavuga ko FDLR ariyo ifite inyungu muli processes zokubohoza u Rwanda cg se muguhitamo gushira intwaro hasi cg kutazishira hasi bikomeza kutwereka yuko Bwana Gahunde ntamutima numwe afite wokubona FDLR nkikibazo nawe kimureba nkumunyarwanda. Naho iyaba atekereza nkumunyarwanda wumva ko ikibazo cyu Rwanda nakarengane abanyarwanda balimo gucamo bimureba ntiyagombye kwnadika nkumuntu wibera muburayi. Umuntu umara guhaga Hamberger na Mayonaise yarangiza akajya kuri internet ati ndashaka kwandika kubyerekeranye na politiki nyarwanda kandi mubyukuri ari ikantarange. Nose wamenya ibya FDLR ute mumyaka irenga 20 utaragera ukandagiza ikirenge mukarere kibiyaga bigari ngo wicarane numwana urwana muri FDLR ngo wumve ideology ye na determination ye.

Harabantu badakwiye kugira icyo bajya bavuga kuri FDLR. Abantu bamara guhaka Coca-Cola na Chicken Fries barangiza bakajya kwidagadura kuri ordinataire bati FDLR nta politiki igira kandi bagombye kuba barya amafranga wa welfare (sociale) barimo no kuvuga kuri ideologie na philosophie ya FDLR kuko ariyo yabanyarwanda besnhi. Maze Gahunde sukwinanura ati ” Abenshi bibwirako FDLR ariwe Mukiza wabo.” Nonese ishyaka ryawe rituye i Roma kwa Papa rizaza mumwuka wera maze risubize izi ncuke murwababyaye munzira ya Roho Mutakatifu? Buriwese afite uburenganzira bwo kwandika ariko abatagira icyo bavuga gisumba icyo FDLR yakoreye abanyarwanda mumyaka irenze 20 ibana nimpunzi zabanyarwanda muli Congo izilinda ubwicanyi bwagatsiko kabatutsi nabanyekongo, yagombye kwicecekera cg se byabangombwa ko yandika akiyandikira kubyerekeranye numupira wamaguru kuko niwo uba utavuga kubuzima bwabantu kugiti cyabo. Sinarangiza iyi nyandika ndashimiye abanyarwanda bitanze bakaza gusura FDLR mwishyamba rya Masisi. Bakigomwa ubuzima barimo haba muli AMERIKA ni Burayi bakaza kwereka FDLR ko ukwitanga kwabo arukwitangira ikiremwa nyarwanda. Abo ninka Bwana Jean Paul Romeo Rugero nabandi.

FPR si uguteranya opposition gusa, ni ugushaka gucisha umutwe Dr Murayi

images

Dr Murayi  Paulin ni umwe mu bahutu babashije kwibeshaho FPR itifuriza amahoro

Tumaze kubimenyera iyo FPR ishaka kurwanya umuntu ibanza kurema igitekerezo mu bantu ( creation of opinion) maze uwo bibasiye yamara gukwirakwizwa mu binyamakuru hose, hagahita habaho manda n’amaperereza y’ibinyoma ngo kanaka afite ibyaha runaka.

Nyuma y’inyandiko yasohotse mu minsi ishize ku rubuga africanudo rwigaragaje nk’urukorera Kagame n’abambari be ikaba yaravugaga ko Dr Murayi yareze Dr Rudasingwa ngo bapfa amafranga arenga ibihumbi 300 by’ama euro, natangajwe no kubona ikinyamakuru igihe.com gihita gifata iyo nkuru ndetse kikubaha ibyanditsemo nk’ivanjili ya Yezu Kristu wigize umuntu ! Iyo nyandiko yagiraga iti :  Umukwe wa Kabuga Feliciyani ararega Rudasingwa ama euro agera ku 357.300 !  Ibyo byose umuntu arabireba ndetse yabikomatanya n’ibyo tumaze iminsi tubona agahita abona ko hari ikintu cyihishe inyuma.

  1. Hirya y’ibigaragara shaka ukuri bishushyanya

Mu by’ukuri si Rudasingwa ugenderewe hano. Ikintu kigaragara ni uko Murayi ariwe uramukiwe. Icya mbere kandi kigaragara nk’icyaha kuri Leta y’u Rwanda n’abambari bayo ni uko Murayi , umuntu utoroshye kuko ari na muganga, abasha kubona amafranga agera ku bihumbi 300. Kuba Dr Murayi ari umukwe wa Kabuga uregwa kuba yarateye inkunga ibikorwa bya jenoside, FPR irashaka kugaragaza ko ari we ucunga umutungo wa Kabuga maze akaba ari na ho yakuye amafranga angana kuriya ndetse akaba arimo kuyakoresha mu bikorwa birwanya Leta , binagamije guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Ikintu maze kwiga kuri FPR ni uko ntacyo ikora idafite aho iganisha. Rimwe na rimwe twagiraga ngo ntacyo bitwaye wenda byanditswe n’umuntu wihagiye urwagwa, ariko iyo ikinyamakuru kimwe kibyanditse hagakurikiraho n’ikindi, mujye mumenya ko hari ikibyihishe inyuma. Ni ukuvuga ko mu kanya gatoya turabona raporo zigaragaza uko Murayi yakomeje gucunga ama miliyoni ya Kabuga akoreshwa mu kugura intwaro zihabwa FDLR ( dore ko Murayi ayoboye CPC irimo na FDLR) maze Murayi agasabirwa gufatwa kuko abangamiye umutekano w’ U Rwanda. Ntimukajye mukinisha ibintu.

  1. Rudasingwa ko yicecekeye ?

Ikintu gikunze kuvugwa na benshi ni uko abantu bakoranye na FPR batigora iyo umuhutu afite ibibazo. Jye ndi Umutaripfana mvuga ukuri uko kumeze. Niba rero Rudasingwa nawe yabonye biriya kandi akabona ko Dr Murayi yabeshyewe muri iriya nkuru, nyamara we agaterera agati mu ryinyo, ni ukuvuga ko hari ikibazo. Twese aho turi dukwiye guhagurukira rimwe tukamagana ikinyoma kikiri kibisi kuko iyo kimaze kuba ingunge umuntu abura aho ahera.

Mu myaka yakurikiye ifatwa ry’ubutegetsi rya FPR habayeho gahunda yo guhumbahumba no gufunga abahutu. Iyo umuntu umwe yafatwaga abasigaye bakagaregaza kumuvugira bati ararengana,  bahitaga bumvishwa ko aho yajyaga batajyanaga, bityo bose bati : « wenda nta wamenya , wasanga ari umwicanyi koko ». Bwacya wa undi na we bakamutwara abasigaye bati :  « nta wamenya bose wasanga ari kimwe » !!! Abantu bagiye gushiduka amagereza yuzuye ntawe uvugira undi.  Uyu munsi rero biragaragara ko Dr Murayi batangiye kumujomba ibikwasi kandi n’amatindo azakurikiraho kuko si ikintu cyoroshye.

3. Umwanzuro

Nimuhaguruke turwanye ikinyoma dushize amanga kandi tubikore hakiri kare naho ubundi none ni wowe, ejo ni njyewe, ubutaha ni so, umwaka utaha ni mwene so. Uko byamera kose ubutegetsi bw’agatsiko sajya tuzaburandurana n’imizi yabwo, bene Kanyarwanda twiruhutse. Biraharanirwa.

Mbifurije mwese guhorana Ukuri, Ubutwari no Gusaranganya. Twese turi abavandimwe.

Chaste Gahunde