COUP D’ETAT 1973: Abishyize hamwe ntakibananira.

rwanda-gallery031-2011-12-05

Ingoma ya Kagame na FPR yamaze kurenga igaruriro n’ihaniro. Kubera ko  itagishoboye kwikosora, Abanyarwanda batabarika bakomeje gutanga ibitekerezo byinshi kandi byiza kugironga ibe yasimburwa n’indi ibereye abenegihugu. Ubishidikanya azatege amatwi ibiganiro (conférences) bitangirwa hirya no hino ku isi, atege amatwi ibivugirwa ku maradiyo yashinzwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga, asome ibyandikwa ku mbuga zihurirwaho n’abantu benshi (nkoranyambaga, réseaux sociaux), atere akajisho ku mbuga (sites) z’amazu atangaza ibitabo (maisons d’éditions) nka L’Harmattan, Le Scribe, Sources du Nil n’ayandi. Kuko ntawashobora gusoma ibitabo byose basohora, ariko nibura uwaba ashidikanya azasome bike muri byo cyangwa incamake (résumé, recension) y’ibikubiye muri buri gitabo.

Muri uko gushakisha uburyo ingoma ya Kagame na FPR yasimburwa n’indi ibereye u Rwanda, Abanyarwanda, benshi baritanze kandi bakomeje kwitanga batitangiriye itama. Bamwe babikora ku giti cyabo, abandi bibumbiye mu mashyirahamwe n’amashyaka aharanira ko Abanyarwanda bakira ingoma ya Kagame, bakabasha guhumeka ituze, kwishyira no kwizana mu Rwanda rwababyaye. Burya kandi mu kinyarwanda ngo “n’uhigimye aba avuze”. Ndetse n’ucecetse aba avuze kuko, nk’uko umusizi  yabivuze, “Guceceka si ubucucu, ni ugucengerwa n’ibyo uzi ugacira mu nda ugatuza”. Ni mu gihe kandi koko “kubabara si uguhora uganya”. Abo Banyarwanda bashirira mu nda, abo bose basa n’abacecetse kandi bashira, uwabaha urwaho ngo urebe icyo bakorera ingoma ya Kagame na FPR!

Ko izo ngufu zose zihari, harabura iki kugirango zigere ku ntego ziyemeje yo gusimbuza ingoma ya Kagame indi ikwiye u Rwanda n’Abanyarwanda ?

Mbere yo gusubiza iki kibazo, tubanze tuzirikane ko ubwabyo kuba izo ngufu ziriho ari intambwe ikomeye. Hari igihe zitariho. Intambwe yihutirwa Yagombye guterWa ubungubu ni ukwishyira hamwe. “Abishyize hamwe ntakibananira, Umunani ujya inama uruta ijana rirasana”.  Ingorane zibangamiye ubwo bumwe ni izihe ? Ni nyinshi, ariko reka muri iyi nyandiko no mu zindi zizakurikiraho tuvuge iz’ingenzi kandi tuziganireho : 1. Kurwanira imyanya 2. Gupingana no kutoroherana 3. Kwishishanya bishingiye ku moko no ku turere : Hutu-Tusi, Kiga-Nduga.

1. Kurwanira imyanya

Buri wese yumva ari WE ukwiye kuba umukuru w’igihugu, abandi bakamuyoboka. Ibi rero ni ukwikunda birenze urugero, ntabwo ari ugukunda u Rwanda. Iyo abarwanya ingoma ya Kagame bapfa imyanya batanafite, ababyungukiramo ni Kagame ubwe na FPR ye kuko bituma baramba ku ngoma, naho Abanyarwanda bakaramba ku ngoyi bashyizweho n’ibinywamaraso bya FPR nyine. Kugirango umuntu agirire akamaro igihugu cyamubyaye, si ngombwa rwose ko aba umukuru wacyo. N’umukuru w’igihugu kandi agira abajyanama, akagira n’abafasha bamuhagarariye mu nzego zose z’ubuyobozi bw’igihugu ndetse no mu mahanga. Usibye no kuba mu nzego z’ubutegetsi, n’umuturage wikorera ku giti cye, yaba umuhinzi-mworozi, umunyamwuga cyangwa umucuruzi ashobora kugirira igihugu akamaro, bitagombeye ko aba umukuru wacyo. Igihe kirageze ngo abarwanya ingoma mbi ya Kagame na FPR bumve ko ikigamijwe atari inyungu zaburi wese ku giti cye rukumbi, ko ahubwo icy’ibanze ari icyavana Abanyarwanda ku ngoyi bariho.

2. Gupingana no kutoroherana

Politiki ntikorwa n’Abamalayika, ikorwa n’abantu. Kugirango uzabone umuntu w’intungane utagira akantu na gato ajorwaho ni ibintu bidashoboka. Kwanga gukorana n’umuntu ngo kuberako mbere ya 94 yakoraga akazi katari mu rwego rwo hejuru cyane ni ukwibeshya. Niba se ubu afite ifaranga, kandi amafaranga akaba ari ngombwa mu rugamba turiho, ntimwakorana koko ? Niba se undi yarigeze kwibeshya, ariko akaba  nta mutima mubi yari afite (il était de bonne foi), kuki mutakomeza gutahiriza umugozi umwe ? Wakwanga gukorana n’umuntu muhuje umugambi, aho ngo ni uko akiri muto ? Muri politiki hagomba buri gihe amatwara mashya kandi ngo “ntiribara umukuru nk’umuto waribonye” (Aux âmes bien nées, la valeur n’attend point le nombre des années) : Lumumba, Rwagasore, Kayibanda, Kennedy n’abandi benshi bari bakiri bato igihe bitangiraga ibihugu byabo kandi bakagira icyo babigezaho. Ubona abarwanashyaka bacu bapfe impano buri wese afite ? Ahubwo nibashyire hamwe izo mpano, maze barebe ngo gushyira hamwe kwabo biratuma barushaho kugira ingufu.

3. Kwishishanya bishingiye ku moko no ku turere : Hutu-Tusi, Kiga-Nduga.

Nta murozi ubura umukarabya”, hari Abanyarwanda batsimbaraye ku ngoma ya Kagame na FPR  ku mpamvu zabo bwite zinyuranye. Baba Abahutu, Abatutsi cyangwa Abatwa, bagombye kuba menge bagakora uko bashoboye kugirango ibintu bihinduke ku neza, aho kugirango bizahinduke ku nabi. Mu myaka 32 ingoma ya Mobutu yamaze muri Congo (Zaȉre) ntiyakamiye bake. Ariko ubu bigomba kuba bibatera ipfunwe, ndetse bakanicuza. Mu myaka 42 ingoma ya Kadafi yamaze muri Libiya, ntiyakamiye bake. Ubu bose baragira bati : “Intamenya irakanyagwa, iyo turya duke ngo twoze akarenge”. Niba rero abatsimbaraye ku ngoma ya Kagame badashaka kwifatanya ku mugaragaro n’abayirwanya, nibura nibayigire inama mu ibanga, yisame itarasandara, naho ubundi bazabura byose kandi bashoboraga kugira icyo baramura. Mu by’ukuri ingoma ya Kagame na FPR imereye nabi Abanyarwanda bose. Niyo mpamvu mu batavuga rumwe nayo harimo Abahutu, Abatwa n’Abatutsi.

Hari impamvu zishingiye ku muco no ku mateka zituma kugeza n’ubu Abahutu n’Abatutsi bishishanya, ntibabashe gukorana neza. Mu mateka y’isi, igihe cyose hari ubwoko bwibwiye ko buruta ubundi, ubwo bwoko bwakoze amahano n’amarorerwa. Ibyo bikerekana ko muri buri bwoko haba ababi n’abeza. Abeza bashyira mu gaciro kandi bakareba kure nibagire ubutwari bwo kurenga ibyo bapfa n’abandi, bite kubyo bapfana. Nibareke ibibatanya, bite ku bibahuza, bityo babere n’abandi urugero.

Mu Rwanda ariko hari undi mwihariko w’uko n’Abahutu ubwabo bibyaramo amacakubiri bakurikije uturere bavukamo. Amakimbirane azwi kurusha ayandi akaba ari ay’Abakiga n’Abanyanduga. Tuzabikomerezaho mu nyandiko itaha.

BIRACYAZA……

Jean de Dieu Musemakweli

Source: Leprophete.fr

Advertisements

2 comments

  1. Ariko ibyo muvuga koko ! Ngo ingoyi ,ngo uwabaha umwanya ngo tukareba ibyo mukorera Leta ya Kagame kagame si Leta ye akorera abanyarwanda bose ,kandi ibyamaze gukora buri munyarwanda arabibona ,hanyuma muti FPR ese ko mutavuga andi mashyaka Ari mu Rwanda FPR ikora yonyine?,ikindi uti Lumumba,Rwagasore hanyuma uti kayibanda!!! Mon Dieu sha rwose uratangaje ntukagereranye ibitagereranywa,nugufata urukwavu ukarugereranya n’inka ntibishoboka hanyuma uti bayigire inama itisama yasandaye ni mwe se muzayisandaza mwe bande muzasandaza abanyarwanda ,twe ubu turi abanyarwanda mugumane amoko yanyu iyo muzahirahire muza abanyarwanda bazabikoreraho niba mushaka kuza muze amarembo arakinguye ariko muze mumahoro mufatanye nabandi kubaka igihugu,mureke amatiku mwirirwamo muzabeshye abandi bari iyo imahanga naho twe turi mu Rwanda reka da sawa mbifurije kuva ibuzimu mugaruka ibuntu

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s