Category Archives: Revolution
Jean Paul Romeo aragaba igitero cy’ubwiyahuzi ku ishyaka Ishema
Mu nyandiko uwitwa cyangwa uwiyita Jean Paul Romeo Rugero yise “INTAMBARA VS AMATORA: TUJYA KU NTAMBARA RYARI?” uyu mugabo avuga utugambo twinshi tuvangavanze ngo aha arifuza gutanga amasomo ku ntambara, kubisobanura bikamubera ingutu, ariko agasoza agwa ku ijambo ashaka gutambutsa twahinira muri izi ngingo zikurikira :
- Romeo aragaba igitero cy’ubwiyahuzi ( attaque suicide) ku ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda
- Arafasha FPR gucengeza iterabwoba mu Banyarwanda abumvisha ko nta revolisiyo ishoboka kuko ngo uwabatsinze ntaho yagiye
- Atewe ikibazo ngo n’uko ISHEMA ririmo abatutsi kandi ryakumvikana n’abatutsi
- Arahamagarira abasore b’Abanyarwanda kwishora mu ntambara isesa amaraso atakoreye inyigo (study)
Muti gute?
- Kugaba igitero cy’ubwiyahuzi (attaque suicide) ku ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda.
Mu nyandiko ya Romeo aragaragaza ko ngo yababajwe n’uko mu kiganiro kuri radio Ijwi rya Rubanda cyabaye tariki ya 15 Ugushyingo 2014, Jotham Rwamiheto yahaswe ibibazo akananirwa kwisobanura ku byerekeye inzira yo gufata intwaro yakanguriraga Abanyarwanda. Reka twibutse ko igihe tugezemo atari cya gihe cya za 1990 aho abanyapolitiki bakoreraga mu bwiru’ abantu bakabakurikira buhumyi kugeza n’aho bashyigikiye FPR batazi uko bigenze! No mu myaka 20 ishize hari abanyapolitiki bakomeje kubwira abantu ngo “tubibabereyemo”. Ibiki ??? Ntibagaragazaga umushinga bafite ndetse ngo banerekane uruhare buri wese akwiye kuwugiramo. Uko byagenze ibara umupfu.
Mu kiganiro Romeo avuga, jye nafashe umwanya uhagije nsobanura impamvu ishyaka Ishema ry’u Rwanda ryahisemo gushyira imbere inzira y’amahoro ishingiye ku matora cyangwa revolisiyo ya rubanda. Ibisobanuro natanze bishingiye ku bushakashatsi bwimbitse bwakozwe n’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ribitewemo inkunga n’umuryango mpuzamahanga witwa AIPAD (Association Internationale Paix et Démocratie) ufite icyicaro i Paris mu Bufaransa.
Rwamiheto we avuga ko mu Rwanda revolisiyo ya rubanda itashoboka , ngo ko hashoboka intambara y’amasasu gusa. Abajijwe inyigo yabikozeho ati “ntayo”. Abajijwe uburyo ibyo avuga bishoboka ati “si ndi umunyapolitiki”!!! Ikibabaje ni uko Rwamiheto yasabaga ishyaka ISHEMA, Abataripfana ndetse n’Abanyarwanda bose kureka ibikorwa iri shyaka ryatangiye bakayoboka inzira we ashaka ariko aterekana uko ifunguye n’uko abantu bayinyuramo. Nyamara biragaragara ko ibikorwa by’ISHEMA aribyo bitanga icyizere cyo gufasha u Rwanda kuva mu kaga rurimo, ndetse hagacika burundu umuco wa “vaho njyeho” wimakajwe hagati y’abahutu n’abatutsi. Birumvikana ko mu gihe ISHEMA rifite umushinga risobanura neza, abanyarwanda batazemera ko hari umuntu uza ababwira ngo nimureke ISHEMA muze mbereke ahandi mbajyana kandi na we ubwe yigaragaza nk’utazi aho ahagaze n’aho yerekera.
Ikindi kibazo cyabayeho ni uko Rwamiheto amaze gushima no kwemera ko ISHEMA rikora umurimo mwiza wo kumara ubwoba abaturage, yananiwe gusobanura impamvu inyandiko ye igaragara nk’itera ubwoba Abanyarwanda ndetse ikaba yunganira ideology ikoreshwa na FPR igambiriye ko Abanyarwanda batashira ubwoba ngo bayivudukane!
Uyu musore Romeo wagaragaraga muri studio ntiyagize ubutwari bwo gufata ijambo ngo yunganire umuvandimwe Rwamiheto niba koko bumva ibintu kimwe, ntiyigeze anasaba ko haba ikindi kiganiro ngo iyo ngingo tuyigarukeho, ahubwo na we yihutiye gushishimura inyandiko idasobanutse yikoma ISHEMA. Iki ni igitero cy’ubwiyahuzi Romeo akoze nk’uko ngiye kubigaragaza.
Uwitwa cyangwa uwiyita Jean Paul Romeo Rugero yatangiye kumenyekana mu gihe gito gishize aho yatangiye kujya yandika inyandiko nyinshi cyane zisenya, zisesereza ,zisebya kandi zandagaza abanyapolitiki b’abasaza . Ikibabaje ni uko mu kugaba ibitero kuri aba banyapolitiki bakuze, ntibyabaga bya bindi byo kunenga ikosa ugamije kubaka, ahubwo yabaga agamije gucisha umuntu bugufi gusa no kumwangisha rubanda. Imvugo nyandagazi yabinyuzagamo yerekanye ko Romeo yubahuka cyane ku buryo ntawe acyubaha. Ibi bitandukanye n’amahame ya demokarasi duharanira: biragayitse kwikoma umuntu cyangwa kumutesha agaciro witwaje ko afite ibitekerezo utemera. Ikibazo cya Romeo ni aha kiri: aba Bakambwe baramwihoreye yigira igikenya mu isesengura ryuzuyemo ubusa none arishuka ko ashobora gukururira Ishyaka Ishema muri ubwo busa bw’amatiku. Cyakora namugira inama yo kutikorereza Abataripfana kuko bo bazi neza ibyo barimo bakaba nta kindi biyemeje kwitangira uretse gufasha rubanda kwibohora ku ngoma y’igitugu n’iterabwoba ya FPR Inkotanyi. Bityo rero Abataripfana ntibashobora kwihanganira Inkonkobotsi zitagaragaza uwo zikorera, ngo zisobanure ku buryo bwumvikana gahunda nzima zaba zikurikiranye, ahubwo bikaba bigaragara ko zigambiriye gusa gusenya ibyiza abandi bageze kure bubaka.
2.Arafasha FPR gucengeza iterabwoba mu banyarwanda ko nta revolisiyo ya rubanda ishoboka, ngo kuko uwabatsinze ntaho yagiye
FPR yabaye indashyikirwa mu kwica no gutera ubwoba abaturage. Ikiba kigamijwe ni ukumvisha abaturage ko Inkotanyi arizo zifite ubutegetsi kandi ko ntawe uzongera kubuzambura kuko ngo nta n’uwazirwanya ngo azitsinde. Ikibazo gikomeye ni aha kiri. Hari abatari bake bakiriye iyi ngengabitekerezo bati koko nta kindi cyadukiza FPR atari amasasu. Abareba hafi ntibashobora kugira ikindi batekereza, niyo mpamvu badashobora no kwicara ngo bige uko iyo ntambara yakorwa ahubwo bashimangira igitekerezo ngo FPR yarabivuze nta kundi byagenda.
Twibuke neza ko ikintu cyatumye abahutu bamara imyaka irenga 400 mu bucakara bashyirwagaho n’ingoma ya gihake, ni uko abami bari baremeje buri munyarwanda ko u Rwanda rugomba gutegekwa n’ ibimanuka byaturutse mu ijuru bizanywe no gutegeka no guhaka abahutu, maze bo bakaba bararemewe gutegekwa no kuyoboka. Mu gihe revolisiyo yatangiraga gutegurwa mu myaka ya za 1950, abahutu benshi bari bashyigikiye umwami kuko bumvaga ko ngo u Rwanda rutabaho rudafite umwami, ababyeyi ntibabyara badafite umwami, inka ntizakamwa… Habaye ubutwari bukomeye bw’abarwanashyaka nka Gregoire Kayibanda na bagenzi be bafashije rubanda kumva ko ubutegetsi butavukanwa n’agatsiko k’abatutsi bari ku ngoma ko ahubwo buri mu maboko ya rubanda ishobora kwihitiramo abategetsi bayinyuze.
Uyu munsi wa none, ubutegetsi bwa FPR ntaho butanira na gihake: hari abaturage bemeye ingengabitekerezo ko nta wakura FPR ku butegetsi, ngo kereka ayirushije ubukana bwo kurimbura abaturage benshi akoresheje amasasu, ibifaru n’amabombe. Muri iki gihe icyo abanyarwanda bakeneye ni abalideri (leaders) bafasha abaturage kumva imbaraga bifitemo, bakava mu bwoba bakazikoresha mu guharanira uburenganzira bwabo kandi bagashirwa bahiritse ubutegetsi bushingiye ku iterabwoba rya FPR.
3.Atewe ikibazo ngo n’uko ISHEMA ririmo abatutsi cyangwa ryumvikana n’abatutsi
Romeo yarakugendeye afata ifoto Padiri Nahimana Thomas yifotoje hamwe n’abanyarwanda mu minsi ishize ubwo yari mu butumwa bw’ishyaka Ishema mu gihugu cya Australia. Icyababaje Romeo ngo ni uko kuri iyo foto hariho umuhungu wa Kayumba Nyamwasa . Romeo avuga ko ISHEMA ryatangiye ryigaragaza nka PARMEHUTU none ararinenga kwifotozanya n’umuhungu wa Nyamwasa! Nashatse akantu k’ubwenge kari aha ndakabura. Icyo PARMEHUTU yaharaniraga ni ugukura rubanda rugufi ku ngoyi ya gihake. PARMEHUTU yarimo abahutu n’abatutsi. Kuba umuyobozi w’ ISHEMA yemera kwifotozanya n’umwana utotezwa na FPR kimwe na twe twese Romeo akabibonamo ikibazo na byo birerekana ko isesengura rye ntaho ryageza Abanyarwanda. ISHEMA rishishikajwe no guharanira ineza y’abanyarwanda bose, cyane cyane abakandamijwe n’ubutegetsi bubi bwa FPR kandi ntiriheza uwo ari we wese kuko ritagamije gushimisha Romeo. Nibimenyekane neza ko Ishema ridateganya kuryoza abana ibyaha bya ba se na ba sekuru nk’uko Romeo abyifuza. Niyo mpamvu rihora rishyira imbere ko hakenewe « Nouvelle génération » y’Abalideri bataboshywe n’amateka y’u Rwanda kubera uruhare bagize mu guhemukira Abanyarwanda. Na Ange KAGAME ubwe aramutse yibonye muri izi gahunda nziza z’Ishema , agasaba kuryinjiramo nta buhendanyi, Abataripfana bamwakirana ubwuzu ! Utabyumva nkatwe yihangane.
4.Romeo arahamagarira Abasore b’Abanyarwanda kwishora mu ntambara zisesa amaraso atakoreye inyigo (study).
Mu gusoza inyandiko ye, Romeo aremeza ko intambara y’amasasu yonyine ariyo ishobora kudukiza FPR. Hari ikintu mu kinyarwanda twita gupfa kwivugira gusa. Iyi mvugo ikoreshwa iyo umuntu avuze ibintu bigaragara neza ko atabitekerejeho. Ukoresheje iyi mvugo bamucira umugani ugira uti ‘ururimi ntacyo rupfana n’umuntu’. Ibi biragaragarira aho Romeo, nk’umuntu watangiye inkuru ye atubwira ko ari igihangange mu buhanga bw’intambara, mu kuyitegura no kuyirwana, bityo agatuma dukeka ko agiye kutubwira uko ishoboka, nyamara we agasoza atubaza ngo ‘tuyirwane gute’ !? Ibi ni byo bita kwiganirira cyangwa guteta mu bikomeye.
Romeo aramutse atari kwiganirira yaba ari umugome, umugambanyi cyangwa se byombi hamwe. Ni gute wahagurutswa no kwemeza abanyarwanda ko intambara y’amasasu ishoboka muri iki gihe, warangiza ukababaza ngo tuyirwane gute kandi ari wowe uri kubigisha ibyayo ? Ibi byatumye nkubita agatima ku nkuru http://ikazeiwacu.fr/search/Kuburira%20Abanyarwanda yasohotse mu kinyamakuru Ikazeiwacu, ku itariki ya 13 Ugushyingo 2014,aho uwitwa cyangwa uwiyita Uwimana Joseph yaburiraga abanyarwanda abasaba ubushishozi bukomeye mu gihe hari abantu babahamagarira kujya mu mitwe ya gisilikari . Dore uko abivuga :
« Nyuma y’aya makuru y’imirambo Ikaze Iwacu yagiye ikora itohoza, ubu rikaba ryerekana koabantu benshi bicwa muri iyi minsi ari abantu bashimutwa na baneko ba DMI, bashuka abaturage cyane cyane urubyiruko bababwira ko bagiye kubajyana mu gisirikari cya FDLR na RNC. Iyo bamaze kwiyandikisha barabarundarunda maze bakabapakira amamodoka bakagenda ubutazagaruka, kubera ko nta nusezera umuryango we, kuko abo ba DMI bababwira ko bigomba kuba ibanga, kugira leta itazabica iryera.
Ibi bikorwa bibisha biri kubera cyane mu ntara y’amajyaruguru n’iy’iburengerazuba. DMI iri gukora iyi gahunda ngo mu rwego rwo kwikiza abo bita « umwanzi w’igihugu ». Banyarwanda, banyarwandakazi, mube maso, kandi mushishoze munirinde abantu babashuka ngo babajyanye mu gisirikari cya FDLR na RNC, kubera ko abaguye muri uyu mutego nibo tubona imirambo yabo mu kiyaga cya Rweru. Umuntu yasaba kandi aya mashyaka FDLR na RNC gushyiraho ingamba zihamye zo kurinda abayoboke bayo bari mu Rwanda no kunoza gahunda zabo zo gushaka abayoboke ».
Byaba ari agahomamunwa abanyarwanda bemeye gushorwa mu migambi batasobanuriwe bakisanga mu kaga batigeze batekereza.
Umwanzuro :
Hari inzira nyinshi zo guhindura ibintu mu Rwanda ariko zimwe muri izo ziragoye kurusha izindi. Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ryavutse rije gutanga umusanzu wo gufasha abaturage gutekereza ku nzira iri mu bushobozi bwabo, abaturage bafitemo uruhare kuko aribo ba nyirubutegetsi, kandi ikaba isaba ibitambo bikeya kurusha izindi. Ni inzira y’amahoro ishingiye ku matora cyangwa revolisiyo ya rubanda. Koko rero Bibiliya ivuga ko hari ibintu bitatu umwana w’umuntu adashobora guhagarika :1) Imvura y’amahindu yazindukiye kugwa ; 2) Umukobwa washatse kurongorwa, 3) n’abaturage bahagurukiye gukora revolisiyo !
Hari abantu nka Romeo ahari batekereza bati nimube muretse mutazadutanga umushi. Uwo mushi Romeo amutanguranwa na nde ? Imyaka 20 yose ishize ISHEMA ritaravuka Romeo yari he ko atatanguranwe uwo mushi ? Ikidushishikaje kurusha byose ni uko akarengane kagirirwa Abanyarwanda karangira kandi vuba bishoboka. Naho gukomeza gutegereza ko hazaza MESIYA Romeo uzadutegurira intambara zisesa amaraso, akatwereka uko tuzirwana, ngo tukazitsinda zitishe abaturage, ndareba ngasanga hari abanyarwanda bakoreshwa n’ihahamuka rikaze, bo bakibwira ko babiterwa n’ubutwari cyangwa ubuhanga budasanzwe.
Imana tugira iwacu ni uko ibuye ryagaragaye ritaba ricyishe isuka!
Nimurebe iyi video
Chaste Gahunde
Umunyamabanga mpuzabikorwa
ISHEMA Party
Burkina : comment les chefs d’État africains voient la chute de Compaoré
D’Alassane Ouattara à Boni Yayi, en passant par Ibrahim Boubacar Keïta, Faure Gnassingbé ou Alpha Condé… Tous n’ont pas le même avis sur le départ de Compaoré.
De tous les chefs d’État africains, le plus affecté par la chute de Blaise Compaoré est certainement l’Ivoirien Alassane Ouattara. Entre les deux hommes, la relation était stratégique. De bonne source, le jour de sa chute, le 31 octobre, Blaise a téléphoné à son ami ivoirien pour lui demander asile et recevoir protection dans sa fuite. Aussitôt, Alassane Ouattara a appelé François Hollande afin que la France prête hélicoptère et avion au fugitif.
Après son arrivée à Yamoussoukro, le Burkinabè a reçu deux fois la visite du président ivoirien, les 1er et 4 novembre. Autre ami très marqué par l’événement, Guillaume Soro, le président de l’Assemblée nationale ivoirienne. Le Front populaire ivoirien (FPI) de Laurent Gbagbo, lui, dénonce “l’exil doré” accordé par la Côte d’Ivoire.
>> Lire aussi : qui pourrait bien prendre la tête de la transition ?
Qui se désole de la chute de Blaise ?
En Afrique centrale, tous les chefs d’État, ou presque. En Afrique de l’Ouest en revanche, très peu de monde. À l’exception d’Alassane Ouattara, bien sûr, et de son homologue togolais, Faure Gnassingbé, qui doit redouter une propagation de l’onde de choc jusqu’à Lomé. “Blaise avait la particularité d’être accessible à tout le monde, confie avec un brin de nostalgie le ministre d’un État d’Afrique de l’Ouest. Quand j’étais dans l’opposition, il me recevait souvent à sa table. Mais ce n’était pas seulement pour mes beaux yeux. Selon lui, tout opposant pouvait faire naître la subversion chez l’un de ses partenaires et l’affaiblir. Le Burkina était riche de ses voisins.”
C’est sans doute au Mali que l’événement est le mieux accueilli. Le Rassemblement pour le Mali (RPM), du président Ibrahim Boubacar Keïta (IBK), “apprécie le geste héroïque du peuple burkinabè […] contre une dictature de plus de vingt-sept ans”. Commentaire d’un proche d’IBK : “Nous ne pardonnons pas à Blaise d’avoir accordé le gîte et le couvert à tous les chefs rebelles du Nord-Mali. Son départ va faciliter les négociations d’Alger.”
> > Lire aussi:
Au Niger, même son de cloche. Sur la BBC en langue haoussa, Mohamed Bazoum, le ministre des Affaires étrangères, a lâché : “Ce qui s’est passé doit servir de leçon aux chefs d’État qui veulent se maintenir trop longtemps au pouvoir.” Mahamadou Issoufou se frotte les mains à l’idée que son opposant Hama Amadou ne puisse plus se réfugier au Burkina Faso.
En Mauritanie, l’Union pour la République (UPR, au pouvoir) félicite les Burkinabè “pour la réalisation du triomphe des peuples africains contre la tyrannie”. Mohamed Ould Abdelaziz se réjouit quant à lui de voir son opposant Limam Chafi, proche conseiller de Compaoré, errer désormais entre Abidjan et Rabat.
> > Lire aussi: Pour Mohamed Ould Abdelaziz, “la solution de la crise viendra des Burkinabè”
Pas de réaction officielle en Guinée, car Alpha Condé était à la fois très proche de Blaise et très inquiet devant son obstination à rester au pouvoir. “Cela va très mal se passer”, prédisait-il ces dernières semaines.
Pas de commentaire non plus au Bénin. Mais subitement, Boni Yayi retrouve des mots simples pour dire qu’il n’essaiera pas de briguer un troisième mandat en 2016. “Je ne toucherai pas à ma Constitution. Je le jure”, a-t-il déclaré le 3 novembre sur France 24. “L’an dernier, à chaque fois qu’il le disait aussi clairement, il recevait un coup de fil menaçant de Ouagadougou, explique l’un de ses proches. Aujourd’hui, Blaise ne peut plus lui pourrir la vie.”
Lire l’article sur Jeuneafrique.com : Burkina Faso | Burkina : comment les chefs d’État africains voient la chute de Compaoré | Jeuneafrique.com – le premier site d’information et d’actualité sur l’Afrique
Follow us: @jeune_afrique on Twitter | jeuneafrique1 on Facebook
War planning?! Rwanda bought TL-50 air defense missiles from China: Kanwa
While more than 60% of Rwandans are under poverty line, look at what matters for Kagame. Will this sophisticated weapon be necessary during upcoming popular revolution? And to allow the publication of the deal …?! It is just another way to instigate fear among the people. But nothing can stop us, as Jah Cure would say “We are unstoppable”. The wind of change is blowing. Admin
A photo of the TL-50 system shown at the Africa Aerospace Defense Exhibition in South Africa earlier this year. (Internet photo)
China North Industries Corporation based in Beijing has successfully exported its TL-50 or Sky Dragon 50 air defense missiles to Rwanda, according to Kanwa Defense Review, a Chinese-language military magazine based in Canada.
Rwanda is the first and currently the only nation in Africa to use the TL-50. Designed based on China’s PL-12 air-to-air missile, the TL-50 can attack targets between 20 and 30 kilometers from the ground with an attacking range of 50 kilometers. Kanwa said it is now the most advanced air defense missile in East Africa, though Rwanda has purchased only a very limited number of the missiles.
With the ability to track 144 targets, the TL-50 can launch 12 missiles to intercept 12 incoming targets simultaneously. A photo of the system was shown at the Africa Aerospace Defense Exhibition this year which shows a single missile launcher with four launch tubes. Rwanda must have at least four TL-50 launchers as this is the system’s lowest operational unit, Kanwa said.
The missile also has fire and forget capability, Kanwa said. However, the TL-50 has not entered service in China, as the PLA has selected the HQ-16 as its current standard air defense missile.
REVOLUTION: PEREZIDA PAUL KAGAME NAWE ASHOBORA GUKURA ISOMO KU BIBAYE MURI BURKINA FASO NK’UKO BYAGENDEKEYE MUGENZI WE BONI YAYI PEREZIDA WA BENIN.
“Ntagishobora guhagarika Rubanda yahagurukiye gukora Revolution”.
Iyo niyo mpanvu mu kwezi gushize nabwo twakurikiranye Revolution y’abirabura b’Afurika mu gihugu cya Burkina Faso, ubwo Perezida Blaise Compaore yageragezaga gutangiza umushinga wo guhindura itegekonshinga ry’icyo gihugu. Ntabwo byamuhiriye rero kuko rubanda yari imaze imyaka igera kuri 27 iri mw’icuraburindi ry’igitugu n’akarengane, yarahagurutse maze yamagana kumugaragaro ayo mahano yo guhindura igihugu akarima kabo no gukina abaturage ku mubyimba. Ntibyatinze maze Blaise Compaore baba bamuhambirije riva ahunga atarora n’inyuma, ubutegetsi bukaba bugomba gusubizwa abaturage maze bakihitiramo umuyobozi ubakwiye. Umuyobozi urengera inyungu rusange z’abo aho kwihiringa kunyunguze bwite n’izumuryango we gusa ubundi akabyuka arota guhindura itegekonshinga ngo yongere abategeke!
Revolution ya Rubanda ikwiriye hose.
Ubwo abaturage b’igihugu cya Burkina Faso bahagurukiraga rimwe bakamagana umunyagitugu Blaise Compaore, byahise binyibutsa ubwo abagabo b’impirimbanyi nyafurika nabo bahagurukiraga kurwanya bagashakabuhake kugeza Afurika yose yigenze.
Iki rero nacyo mbona aricyo gihe cyo kwamagana abanyagitugu no kubahanantura ku ntebe bicayeho ariko tukabikora tubaturutse imbere, ntabwoba nta mususu cyangwase gushidikanya twifitemo. Uburenganzira bwacu bugomba kubahirizwa mbere yo kubahiriza ubw’abanyagitugu.
Burkina Faso itanze isomo rikomeye ku bihugu by’Afurika.
Ntekereza ntashidikanya ko irisomo Burkina Faso itanze nayo yarivomye mu bihugu by’abarabu. Mbese nkakurya ubwigenge bwatangiriye mubihugu bimwe nabimwe by’ Afurika maze bugakwira hose mukanya nk’ako guhumbya kugeza Afurika yose yigenze ukagirango ubukoroni bwari inzozi.
Kigali nayo ishobora kuba ihakuye isomo
Mukanya gashize ikinyamakuru « igihe » kiyemeje gutangariza abanyarwanda ko revolusiyo yo muri Burkinafaso yakwiye kubera isomo abandi ba perezida b’afurika bagifite gahunda yo guhindura itegekonshinga ngo bakunde bigumire kubutegetsi. N’ubwo igihe cyabinyujije mu mvugo yo gushima Perezida Boni Yayi wa Bénin, ariko uwabwirwaga ni Perezida Paul Kagame, ubu ufite icyo gitekerezo ndetse amakuru akaba avuga ko umushinga yari yamaze gushyiraho comite yo kuwutegura.
Dukurikije izi nama ariko igihe.com kimugira, turemeza ko ubwo ari intandaro yo kuva kwizima kwa Perezida Paul Kagame maze akemera itegekonshinga rigasugira, abanyarwanda bagasubizwa uburenganzira bwabo maze bakihitira umuyobozi bihitiyemo mu matora adafifitse.
Ngaho ni mwisomere uko Kigali babibona.
Bénin: Perezida Boni Yayi yisubiyeho ntagihinduye Itegeko Nshinga
Perezida wa Bénin, Boni Yayi yatangaje ko atagihinduye Itegeko Nshinga ry’igihugu cye nk’uko byari muri gahunda, yemera ko umushinga w’itegeko urivugurura wari wagejejwe mu Nteko Ishinga amategeko uvanwayo.
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo France 24, Boni Yayi yahakanye, anarahira yivuye inyuma ko atazigera agerageza guhindura iryo tegeko rigenga ayandi ngo akunde arambe ku butegetsi nk’uko bisa nk’ibyabaye umuco mu bihugu byinshi bya Afurika.
Ati “sinzigera nkora ku Itegeko Nshinga ryanjye, ndabirahiriye”.
Umukuru w’igihugu cya Bénin yakomeje asa n’ugira inama bagenzi be bafite umugambi wo kuba bavugurura iryo tegeko.
Ati “Bagenzi banjye, tureke kuba ba rusahurira mu nduru ngo turahindura Itegeko Nshinga”.
Impuguke muri politiki zemeza ko Boni Yayi yakanzwe n’ihirikwa ku butegetsi rya Blaise Compaore wari uyoboye Burkina Faso washakaga guhindura itegeko Nshinga ry’igihugu cye ngo azakunde yongere yiyamamarize indi manda.
Imitwe y’abaturage ba yari yamaze gushyuha kuko guhindura iryo tegeko byari gutuma perezida wabo atava ku butegetsi kandi manda ye yari kurangira mu mwaka wa 2016.
Boni Yayi yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2006, yongera gutorwa muri 2011. Itegeko Nshinga Benin igenderaho ryo mu mwaka w’1990 rigena ko manda y’umukuru w’igihugu igomba kumara imyaka itanu kandi igashobora kongerwa inshuro imwe.
REVOLISIYO : Nta manda ya gatatu kuri Paul Kagame! Agatego abaswa bazakubiramo ikirenge!

Kagame yaba azi aho ingoma ya Cyami itandukanira na Repubulika ?
Habayeho indirimbo yasingizaga Abaparmehutu ikannyega Abalunari, yagira iti : Itora mwisabiye(karampaka), dore niryo ribakozeho , indi Loni izava he ! Koko rero Ishyaka rya Lunari ryari rishyigikiye umwami na gihake niryo ryasabye Loni ko yakoresha amatora ya Kamarampaka mu Rwanda, n’abagore bagahabwa uburenganzira bwo gutora ! Ayo matora niyo nyine yakuyeho gihake, Kalinga n’izayo zose zigenda nk’ifuni iheze. Hari taliki ya 25 Nzeri 1961.
FPR imaze gufata ubutegetsi byabaye ngombwa ko yandika itegekonshinga rinyuze Paul Kagame 100%. Iryo tegeko ryanditswe mu mwaka w’2003 niryo u Rwanda rugenderaho ubungubu. Ryahaye Kagame nka Perezida wa Repubulika ububasha bwose yifuzaga, riniga amashyaka ya Opozisiyo mu buryo buteye isoni.
Gusa burya koko nta bapfira gushira! Muri FPR harimo n’abantu batari basamariye intsinzi (insinzi!!!) gusa ahubwo bashyiraga mu gaciro bitangaje. Abo nyine nibo bakoze ku buryo itegekonshinga ryandikwa uko Kagame abyifuza ariko bashyiramo n’agatego abaswa bazakubiramo ikirenge ! Abaturage baritoye muri Referendum muri mata 2003 nabo bari bazi ko amaherezo iryo tegekonshinga rizakorera ishyano ba Mutimamukewomurutiba ! Bateze Kagame umutego ukomeye ntiyarabukwa none dore niwo nyine ugiye kumufata mu ijosi ku manywa y’ihangu!
Mu ngingo y’101, bifuje ko Perezida Kagame yakwica agakiza uko abyifuza ariko ntarenze manda ebyiri zihwanye n’imyaka 14 ku butegetsi!
Dore uko iyo ngingo ibivuga:
“Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe.
Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.
Musa Fazili : Umushukanyi
Manda ya nyuma ya Paul Kagame izarangira mu mwaka w’2017 ! Gusa inyota afite yo kuguma ku butegetsi iramutera igishuko cyo gushaka uko yahindura itegeko nshinga kuko ahari mu mutwe we yibwira ko ubutegetsi bwa Repubulika n’ubutegetsi bwa cyami byose ari kimwe. Afite n’abanyendanini nka ministri Musa Faziri bamushishikariza kurihindura ngo bakomeze bamurireho ! Ariko bizwi ko nahasiga agahanga batazamuherekeza.
Icyo birengagiza ni uko nyine ba bahanga banditse Itegekonshinga bari bamuzi neza ari nabo nyine bakoze uko bashoboye ngo bamufungire amayira kuburyo atazoroherwa no guhindura Itegekonshinga uko yishakiye. Ng’uko uko bateganyije ingingo yaryo y 193 igira iti:
(1)Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abawugize.
Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane by’amajwi y’abagize buri mutwe w’inteko.
(2)Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw’ubutegetsi buteganyijwe n’iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n’ubusugire bw’Igihugu, rigomba kwemezwa na referendumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.
(3)Nta mushinga w’ivugururwa ry’iyi ngingo ushobora kwakirwa.
Bisobanuye ko guhindura manda ya Perezida wa Repubulika ari inzira ndende, itangirira muri guverinoma, ikaba yakomereza mu mutwe w’abadepite, babyemeza ikajya muri Sena, igasozwa no kubaza rubanda niba ibyemera. Nyamara muri Referendumu yo muri mata 2003 rubanda nyine yavuze ko idashaka Perezida wa Repubulika wigira umwami!
Niyongera guhabwa ijambo binyuze muri Referendum rubanda izavuga OYA kuko mpamya ko itazemera ko bayihindura injajwa. Ngo Umugabo nyawe ahindukira mu kiryamo ntahindukira mu ijambo. Nta gushidikanya, amarorerwa Kagame na FPR bakoreye Abanyarwanda muri iyi myaka 20 bamaze ku butegetsi (ikinyoma, iterabwoba, kwikubira ibyiza byose by’igihugu…) azatuma abaturage badatora umushinga wo guhindura manda ya Perezda wa Repubulika hagamijwe gusa guha Paul Kagame amahirwe yo kongera kuba umukuru w’igihugu mu nyungu ze bwite! Abamotsi ba Kagame nibadukana ka kageso kabokamye ka ‘Tora aha” cyangwa bakitabaza bwa bukorikori bwabo bwa nzikoraho bwo gutekinika amajwi, rubanda izaba ifite uburenganzira bwo kuvuga ngo OYA binyuze mu myivumbagatanyo na Revolisiyo. Aha ho kubyitegura tubigeze kure!
Umwanzuro
Paul Kagame nka Perezida wa Repubulika yarahiriye kuzakurikiza kandi akarinda itegekonshinga! Ntabwo yarahiriye kurisuzugura no kurihindura . Iyo ndahiro iteganywa n’ingingo y’104 y’itegekonshinga we ubwe yasinye :
«Jyewe, [Paul Kagame], ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro:
1° ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe;
2° ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda;
3° ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko;
4° ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’Igihugu kandi ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda;
5° ko nzubahiriza mbikuye ku mutima inshingano zanjye nta vangura iryo ari ryo ryose;
6° ko ntazigera nkoresha ububasha nahawe mu nyungu zanjye bwite;
7° ko nzaharanira iyubahirizwa ry’ubwigenge n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu n’ibyagirira akamaro Abanyarwanda bose.
Nintatira iyi ndahiro nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo. »
Inama tugira Paul Kagame ni uko yakwirengagiza igishuko kimukirigira mu mutima we kimwe n’abamushuka ngo ahindure itegekonshinga ! Narangize manda ye mu mahoro ubundi yegame, abandi banyarwanda batorerwe kuyobora igihugu cyabo. Yavutse asanga u Rwanda ruriho, azapfa arusige. Yavutse asanga abanyarwanda bamaze ibinyejana byinshi bariho, siwe wababeshagaho. Naho yabicamo miliyoni nyinshi, azapfa abasige kandi bazabaho kuko atari we ubabeshaho. Nareke kwishuka, siwe Mana y ‘u Rwanda. Naramuka afunze umutwe agatangiza ibyo guhindura itegekonshinga, aririwe ntaraye ! Rubanda iri maso…..
Na Perezida Blaise Compaore wa Burkina Faso, mu myaka 27 yose yari amaze ku butegetsi, yibwiraga ko yarangije kwifatira abaturage be bidasubirwaho. None dore abuze byose nk’ingata imennye kandi ntibirangiriye aho! Mu minsi itarambiranye n’Urukiko mpuzamahanga rukorera La Haye ( ICC ) ruraba rumutumyeho ngo : Mzee ngwino hano hari utubazo duke ugomba gusobanura turimo n’urupfu rwa Thomas Sankara, hanyuma urahita witahira ! Mbese nka kurya Inkotanyi ziryoshyaryoshya zikanasekera uwo zenda gukubita agafuni!
Amahirwe menshi kuri Paul Kagame, gusa yari akwiye kwirinda ko imvugo ya kinyarwanda igira iti “Amatwi arimo urupfu ntiyumva” yamwuzurizwaho kandi yaraburiwe.
Padiri Thomas Nahimana
Umuyobozi w’Ishema Party





