Tag Archives: La voix des Grands Lacs

Ambasaderi Ndagijimana ariyama Perezida Kagame.

Mu ibaruwa Ambasaderi NDAGIJIMANA Jean Marie Vianney aherutse kwandikira Perezida Paul Kagame, arasaba ko Kagame yahagarika kumuharabika no gukomeza kumwangisha abanyarwanda.

Muri iyo baruwa, Ambasaderi Ndagijimana yihanangiriza Paul Kagame amubuza kumuhoza mu kanwa amurega ibirego bidafashije. Ndagijimana avuga ko niba hari ikirego yaba yararezwe, yakohererezwa urubanza ndetse n’imyanzuro y’urukiko kuri icyo birego naba nararezwe. Ati: “Bubaye ubwa kenshi wowe Prezida Paul Kagame untaramana imbere y’abarwanashyaka ba FPR, mu nama z’abategetsi b’igihugu cyangwa imbere y’urubyiruko rw’Intore, ugamije kunsebya, kuntoteza mu ruhame, no kunyangisha abanyarwanda wita IBIFOBAGANE wagaragaje ko udakunda na busa“.

Iyo baruwa mwayisoma munyuze aha.