Dusangirijambo: Ese Liyetona Cyomoro Kagame yaba yasesekaye ku rugamba muri Kongo?

DUSANGIRIJAMBO : Ese Liyetona CYOMORO KAGAME yaba yasesekaye ku rugamba muri Kongo ?

Parution: Sunday 27 October 2013, 15:24
Par:Padiri Thomas Nahimana.

I.UHORAHO NTAZI KWIHANGANIRA URENGANYA UMUKENE .

Amasomo yo kuri iki cyumweru cya 30 gisanzwe – C

ISOMO RYA MBERE: Mwene Siraki 35,12-14.16-18. 

Koko rero, Uhoraho ni umucamanza,
nta bwo areba umuntu,
nta we yihanganira arenganya umukene,
kandi yumva isengesho ry’urengana.
Ntiyirengagiza amaganya y’imfubyi,
cyangwa ay’umupfakazi umutakambiye.
Ukorera Uhoraho uko abishaka, arashimwa,
kandi isengesho rye rigera mu bushorishori bw’ijuru.
Isengesho ry’uwicisha bugufi ricengera mu bicu,
ntarihwemera kugeza ubwo rigera mu ijuru;
ntashirwa atari uko Uhoraho amusuye,
ngo arenganure intungane, anasakaze ubutabera.

ZABURI 34(33),2-3.16.18.19.23. 

Nzashimira Uhoraho igihe cyose,

ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.

Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,
ab’intamenyekana nibabyumve, maze bishime!

Amaso y’Uhoraho ayahoza ku bantu b’intungane,
amatwi ye agahora yitaye ku maganya yabo.
Intungane ziratabaza, Uhoraho akazumva,
maze akazikiza amagorwa yazo yose.

Uhoraho aba hafi y’abafite umutima washengutse,
akaramira abafite umutima wihebye.
Uhoraho arengera amagara y’abayoboke be,
kandi nta n’umwe mu bamuhungiraho uzahabwa igihano.

ISOMO RYA KABIRI : 2 Timote 4,6-8.16-18. 

Naho jyewe, dore maze kumera nk’igitambo giseswa, n’amagingo y’ukwigendera kwanjye aregereje. Urugamba rwiza narurwanye inkundura, intera nagombaga kwiruka narayirangije, ukwemera nagukomeyeho.

None dore ikamba rigenewe intungane rirantegereje, iryo Nyagasani umucamanza utabera azangororera kuri wa Munsi we, ariko atari jyewe jyenyine, ahubwo n’abandi bose bazaba barakunze Ukwigaragaza kwe.

Ubwo najyaga mu rukiko bwa mbere kugira ngo niregure, nta n’umwe wanshyigikiye; bose barantereranye. Ntibazabihorwe! Naho Nyagasani we yambaye hafi, maze antera imbaraga kugira ngo mbashe kuhamamariza ubutumwa nshize amanga, kandi ngo abanyamahanga bose babwumve. Nuko nkizwa urwasaya rw’intare.
Nyagasani azansimbukisha ikintu cyose kigamije kungirira nabi, maze ankize anjyana mu Ngoma ye y’ijuru. Naharirwe ikuzo uko ibihe bigenda bisimburana iteka! Amen.

IVANJILI : Luka 18,9-14. 

Yezu yongera guca uyu mugani, awucira bamwe bibwiraga ko ari intungane, bagasuzugura abandi bose. Nuko aravuga ati «Abantu babiri bahuriye mu Ngoro baje gusenga. Umwe yari Umufarizayi, undi ari umusoresha. Umufarizayi aremarara, asengera mu mutima we avuga ati ’Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu b’ibisambo, b’abahemu, b’abasambanyi, mbese nk’uriya musoresha! Nsiba kurya kabiri mu cyumweru, ngatanga kimwe cya cumi cy’urwunguko rwanjye rwose. Umusoresha we yihagararira kure, atinya no kubura amaso ngo ayerekeze hejuru, maze yikomanga ku gituza avuga ati ’Mana yanjye, mbabarira jyewe w’umunyabyaha!’ Ndabibabwiye: uwo musoresha yasubiye iwe ari intungane, naho ureke undi! Kuko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa.»

 II. WOWE AYA MASOMO AGUSIGIYE IKI ?

Ubutumwa bw’ingezi ni uko Uhoraho Imana abarizwa ku ruhande rw’umukene, agahungira kure inzu n’imigambi y’abanyamurengwe. Nanone Inkuru nziza y’uyu munsi ntabwo itwigisha ko gukena umuntu agatindahara ari indangagaciro ; ko abantu bagomba kwemera gukeneshwa bakabaho batagira n’urwara rwo kwishima !

Igitabo cy’intangiriro gihora cyibutsa mwenemuntu ko ubutumwa afite kuva atangiye kubaho ari « ugukora agamije guhindura isi nziza ». Bisobanuye ko ntawakagombye kubuzwa gutunga iby’ingenzi akeneye kugira ngo agire ubuzima buzira umuze.

 Umukene Uhoraho Imana yikundira kandi yishimira gufasha ni umeze ute ?

Isomo rya mbere riratwereka amafoto atatu y’umukene ufatwa nk’inshuti y’Uhoraho Imana :

(1)Urengana

(2)imfubyi

(3)umupfakazi

 Isomo rya Zaburi ryo rivuga muri rusange ibiranga umukene-nshuti y’Imana :

*ni intamenyekana

*ni intungane

*ni abafite amaganya

*abafite utima washengutse

*abafite umutima wihebye

*ni abahungira kuri Nyagasani

Isomo rya kabiri ritanga Pahulo Mutagatifu, ufunze, arengana, watereranywe na bose, nk’urugero rw’umukene Imana yishimira gutabara . We ubwe arivugira ko ugutabarwa nyakuri kuzasozwa n’uko yakiriwe mu bwami bw’ijuru.

Ivanjiri nayo iratanga urugero rw’uriya Musoresha wemera ibyaha bye,akabyicuza akazibukira ibyo kwishyira imbere.

Inyigisho ku Banyarwanda.

Abakene Imana irwanira ishyaka bamaze kuba benshi cyane mu gihugu cyacu: Imfubyi, Abapfakazi, imfungwa, abarengana…. biyongera uko bwije ni uko bukeye. Turabasaba ko batacika intege burundu ngo baheranwe n’amaganya ahubwo bakaba bakwiye kubura umutwe, bagashira amanga bagatera ijwi hejuru batabaza Uhoraho Imana ngo abagobotore mu nzara z’Abanyamurengwe.

Nanone bizwi neza ko igihugu cyacu cyigaruriwe n’Agatsiko k’Abantu bifata uko batari , ahari biyumva nk’Ibimanuka, bibwira ko ibyiza byose by’igihugu ari ibyabo bonyine na benewabo gusa : Ubutegetsi, imitungo…byose ngo ni ibyabo .

Aba Banyamurengwe barangwa n’iki ?

Abanyamurengwe ni ikinyuranyo cy’Umukene-nshuti y’Uhoraho Imana : Bahagarariwe n’uriya Mufarizayi unengwa n’Imana, kuko yishuka cyane akibona uko atari. Abanyamurengwe b’iwacu barngwa n’ibi bikurkira :

*Uzababwirwa n’uko buvangura imfubyi hakabaho imfubyi nziza n’imfubyi mbi,  izifashwa n’izitereranywa.

*Barangwa no gusumbanya Abapfakazi, bakagena abapfakazi bemewe n’abapfakazi batemewe,  bamwe bakitabwaho abandi bakagirwa ba nyagupfa. 

*Barangwa ahanini no KURENGANYA bya buri gihe abenegihugu batabarirwa mu Gatsiko,babambura imitungo yabo, babafungira akamama, babacuza, babacunaguza… babahatira kuba ABAGERERWA N’INKOMAMASHYI mu gihugu cyabo.

Byumvikane neza ko iyo Abanyamurengwe ari nabo bategetsi b’igihugu, nta rindi sengesho rikwiye guturwa Uhoraho Imana ritari ukumusaba gufasha abenegihugu gukura ishyano ku musozi.

Nanone ariko tugomba guhora twibuka ko Imana ifasha abantu kwifasha, ko idashobora kudusimbura mu byo dushoboye kwikorera. Kimwe mu byo twashobora kwikorera ni ukwikiza abategetsi batunyunyuza imitsi, abategetsi bigize ba gashozantambara bahora banezezwa no gusesa amaraso y’abana b’abakene ,mu gihe bo n’imiryango yabo bigaramiye !

Umwanzuro :

Liyetona CYOMORO KAGAME yaba yageze ku rugamba muri Kongo ?

Twizere ko Nyakubahwa Pawulo Kagame(ikinyuranyo cya Pawulo Mutagatifu twahaweho urugero), ataza gutinya kohereza imfura ye ku rugamba muri Kongo, ubwo bibaye ngombwa ko yongera gushoza intambara igamije gukungahaza umuryango we ari nako arimbura abana bacu n’abaturanyi bacu . Twizere ko Nyakubwahwa CYOMORO atazakomeza kujya yambikwa impeta za gisilikari yiyicariye iwabo mu mbere mu gihe abana b’intamenyekana bari gutikirira ku rugamba batazi icyo rugamije, rutagize n’icyo rubamariye. Sibwo uru rugamba rurangiye CYOMORO akaba ari we ugororerwa kuba Jenerali , abarurokotse baririra  mu myotsi ?Iby’iwacu ni umuti w’amenyo gusa ! Ubutabera buri ihe ?

Mu masengesho yacu y’iki cyumweru , tuzirikane ABAKENE bari kuzira ubusa muri Kongo, baba abacu, Abakongomani n’abiyemeje gutabara.

Icyumweru cyiza ku banga AKARENGANE urunuka, mutagerwa ishema no guharanira ubutabera Nimutere hejuru muririmbane n’umuhanzi wa zaburi muti :

 ” Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,

ab’intamenyekana nibabyumve, maze bishime!”

Uwanyu Padiri Thomas Nahimana.

Sangira natwe aka karirimbo :http://www.youtube.com/watch?v=DocozrBnYbg

 

Leave a comment