Nk’uko twabyibanzeho mu nama z’ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka Ishema zabaye muri aya mezi abiri ashize, kwiyandikisha nk’umurwanashyaka ni byiza cyane ariko ni intambwe ya mbere. Kwinjira mu ishyaka ubwabyo ntibituma umuntu ahita ahinduka umunyapolitiki, agomba no gufata igihe cyo kwihugura kugira ngo ahabwe cyangwa yunguke ubumenyi bumufasha guhangana n’ibibazo bya politiki no gutanga umuganda we mu kubibonera umuti. Iyo ayo mahugurwa adakozwe umuntu yitwa umunyapolitiki ariko agakomeza kwitekerereza nk’umuturage usanzwe. Haba habuze ikintu gikomeye.
Pingback: where to buy authentic nfl jerseys