Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ntivugwa kimwe n’Abayobozi

download

Abayobozi bari mu mwiherero wa “Ndi Umunyarwanda”

Hashize igihe gahunda yiswe “Ndi umunyarwanda” ariyo igezweho mu Rwanda. Mu by’ukuri iyo wumvise ibyayo, ugira ngo koko u Rwanda rugiye kuba paradizo: aho abantu bagirirana impuhwe uwahemukiwe agahumurizwa, uwahemutse agaca bugufi, ngo kuko twese duhujwe n’isano ikomeye y’ubunyarwanda. Perfect.

Uko byagenda kose iyi gahunda iyaba yakorwaga kandi ikareba ibice byose bigize umuryango nyarwanda nta kabuza ko yagira akamaro cyangwa se igatanga umusanzu mu kwimakaza ubwiyunge. Ikibazo cy’iyi gahunda ni uko igaragara nka politiki kurusha ibindi byose. Nanone iyo urebye uburyo bamwe mu bayobozi bahagurukiye kuyishyira mu bikorwa wibaza niba koko bose bayumva kimwe.

Imwe mu nteruro za “Ndi umunyarwanda” iragira iti: Twemera ko jenoside yakorewe batutsi yakozwe mu izina ry’Abahutu bityo abo yakozwe mu izina ryabo bakaba bagomba gusaba imbabazi abayikorewe“. Ibi bikaba bivuze ngo Abahutu bagomba gusaba imbabazi Abatutsi, ariko ikibazo kikaba ingorabahizi iyo wibajije ikizakurikiraho. Ese nyuma yo gusaba imbabazi bizagenda bite? Ubutabera se buzakora akazi kabwo cyangwa usabye imbabazi ibyaha bye bihita bimera nk’urubura ku zuba? Ese abari mu nkiko bakiburana ubu baramutse bayobotse iyi gahunda nabo bahita bakirwa mu muryango nyarwanda bakitoza kubana n’ababashinjaga?

Kuba ibi bibazo nta bisubizo iyi gahunda yabiteganyirije bigaragaza ko itizweho birambuye n’ubwo bwose ngo yaganiriweho mu myiherero itandukanye.

Ku byerekeye abayobozi bavuga ko bayishyira mu bikorwa, na bo usanga batabikora kimwe. Senateri Makuza Anastase ngo arasaba imbabazi Abanyarwanda ngo kubera ibyo se yaba yarirengagije gukora (omission). Nyamara mu ijambo madame Jeannette Kagame nawe wagaragaje ko ashyigikiye iyi gahunda yavuze ku itariki 30 Kamena 2013, yibukije ko icyaha ari gatozi kandi ko buri vi rizipfukamira. Ugahita ubona ko harimo ukunyuranya mu mudiho no mu mashyi na Makuza.

Murekezi Anastase we yasabye imbabazi ku ibaruwa y’irondakoko yanditse mu mwaka wa 1973 aho we na bagenzi be basabaga ko Abatutsi batahabwa imyanya mu mashuri ndetse bakabangamirwa  mu bucuruzi. Murekezi iki cyaha yakoze nticyoroshye. Cyakora biragaragara ko kubwa FPR nta cyaha kirimo. Muti kuki?

Mwese muzi gahunda yabayeho mu Rwanda yitwaga iringaniza yatangaga imyanya mu mashuri no mu kazi hagendewe ku  ijanisha ry’Abahutu n’Abatutsi. Muri iyo gahunda niba Abatutsi bari 15 %, bagombaga guhabwa imyanya ingana n’uwo mubare mu mashuri no mu kazi, Abatwa bangana na 1% bagahabwa uwo mubare n’Abahutu bagahabwa ibingana n’ijanisha ryabo. N’ubwo bwose iyi gahunda FPR yayirwanyije, ariko umwe mu bayishyize mu bikorwa mu gihe yari minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye Colonel Nsekarije Aloys yabanye na FPR Inkotanyi nk’uko ifi yibera mu mazi kugeza aho yitabye Imana nta we umutunze urutoki. Ibi rero bigaragaza ko Murekezi nawe nta kibazo akwiye kugira keretse niba we ari insina ngufiya icibwaho urukoma cyangwa se akaba yazira ko atari Colonel!

Bwana Rucagu Boniface na we aherutse gutangariza ikinyamakuru Igihe.com ko we atazasaba imbabazi mu izina ry’Abahutu! Nyamara kandi ngo ibi azabikora mu kubahiriza Ndi umunyarwanda kandi ivuga nyine ko “abo yakozwe mu izina ryabo bakaba bagomba gusaba imbabazi abayikorewe”. Niko se namwe ni mumbwire izi mvugo zinyuranya ziratuganisha he?

Rucagu cyakora we biragaraga ko ari umubingwa: arashaka kwirega icyaha kitari cyo kugira ngo n’amateka atazabimubaza. Rucagu yaguze imigabane muri Radio RTLM. Nk’umuntu wari ushoye ashaka inyungu nta cyaha kibuza kubikora bimuha kuba umwere. Kuba rero RTLM yaraje gukora amakosa nyamara Rucagu akaba atari we wari ushinzwe management ndetse akaba atari editor wa gahunda zicaho ibi nabyo bimugira umwere kuko icyo yari akurikiye ari inyungu z’ifaranga zituruka ku gishoro yashyizemo. Ibyaha bijyanye n’ibiganiro byakozwe na RTLM byabazwa abari bashinzwe izo gahunda.

Dore ahubwo icyahama Rucagu: Niba ibiganiro yarabyumvaga kandi agasanga bifutamye akinumira iki cyaba icyaha kuko byagorana kwerekana ko we atabishyigikiye. Ibi ariko nabyo byajyana n’amasezerano  arebana n’umugabane we. Akenshi umuntu ufite umugabane mutoya mu isosiyete runaka nta jambo aba afite. Rucagu rero azasabe imbabazi ko we nk’umuntu wari ufite imigabane muri RTLM atigeze acyaha uwari ushinzwe ibiganiro cyangwa se ngo asabe kuvanamo imigabane ye, ntazasabe imbabazi z’uko yagize ibyago agashora imari hanyuma ikaza gukoreshwa mu buryo busenya igihugu nk’uko abyivugira. Ibi nabirangiza kandi bazarebe niba ba Ruggiu n’abandi bakoraga kuri RTLM ntacyo baba bahuriyeho.

Niba dushaka kubaka ubunyarwanda rero si no kubwubaka ahubwo ni ukubusigasira, nihabeho bya biganiro abari mu mashyaka atavuga rumwe na Leta akunze gusaba maze twemeze aho duhera tuganira ku mateka, twatangira muri 1948, 1900 se cyangwa 1990 maze ntihagire ukuri duca ku ruhande. Afande Kagame atubwire amategeko yatanze ngo barase abahutu, Afande Ibingira atubwire ibya Kibeho, bazane abafungiye Arusha batubwire, Kabarebe atubwire ibyo yakoreye impunzi muri Kongo turire, duhahamuke, niturangiza dukore icyunamo ubundi dukore igihango cyo kutazongera ukundi.

Ubwo ibi bisa n’ibidashishikaje FPR rero, bizatuma Umuhutu agaragazwa nk’umwicanyi kabombo naho umututsi akaba Umumalayika wo mu ijuru kandi nyamara ku mpande zose hari ababi n’abeza.

Chaste Gahunde

Leave a comment