Abavuganye na Karegeya murarye muri menge: Karenzi Karake mu munyururu!

general-karenzi-karake1

Gen Karenzi Karake ngo yaba yafungiwe mu rugo rwe.

Nkuko twigeze kubibatangariza kare ko nyuma yo kwica Col Patrick Karegeya muri Afrika y’epfo, izo nkoramaraso za FPR zatwaye telefoni mobile za Karegeya, zigeze i Kigali, zitangira kuzisaka, none aba ofosiye ba RDF bose DMI yasanze baragiranye ikiganiro icyo ari cyo cyose na Karegeya bahise bafungirwa mungo zabo, abandi bajyanwa i KAMI.

Amakuru agera ku Ikaze Iwacu muri uyu mugoroba aturutse i Kigali aravuga ko mu bahuye n’ingorane zikomeye, harimo Gen Karenzi Karake usanzwe akuriye inzego z’iperereza z’u Rwanda (NSS). Ngo abarinda perezida Kagame baramutse bakikije urugo rwe, ku buryo atigeze atarabuka. Undi unugwanugwa ni Gen James Kabarebe, usanzwe uzwi nk’umuntu wacikishije nyakwigendera Patrick Karegeya na Gen Kayumba Nyamwasa igihe bahungaga igihugu.

Ikindi kiriwe nuko hari abantu bagiye bahamagarwa kuri skype, bakabona ni Patrick Karegeya ubahamagaye, kandi yarapfuye. Ni ukuvuga ko bafashe mobile ze, skype iri online, noneho ba maneko ba DMI biriwe bagerageza kontakte zose za Karegeya babonye ziri online, ngo barebe ko bitaba.

Amakuru ava i Kigali kandi akomeza avuga ko ari aba ofosiye b’abanyiginya bibasiwe cyane, muri icyo gikorwa cya DMI na Garde republicaine, ngo cyo kuvumbura umwanzi wari warabihishemo. Urupfu rwa nyakwigendera Col Patrick Karegeya, abanyarwanda nibatareba neza, rurabyutsa indi ntambara nk’iyo ku Rucunshu. Ese abanyiginya bo barakomeza barebere, abega bakomeze babace imitwe? Abahutu bo nta wakwirirwa avuga!

Aya makuru ya Karegeya na mobile ze turacyayakurikirana, kandi tukanaburira abantu bose bazi ko yari abafitiye numero za telefoni, cyangwa se izina rya skype, ko batangira gufata ingamba zikomeye hakiri kare, bitabaye ibyo nabo bakwisanga bahotorewe aho tutazi!!! Ni akumiro.

Uwimana Joseph

Ikazeiwacu.unblog.fr

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s