Par:Nelson Ntawurineza

Bayobozi bakuru b’ Ishyaka Ishema ry’ u Rwanda,
08 Rue Charles Yvray,
France.
Impamvu: Kumenyekanisha Ikipe Ishema.
Bayobozi,
Twebwe urubyiruko rw’ abanyarwanda baba mu gihugu cya Uganda,
(1)Nyuma yo gusesengura no kunenga imikorere mibi kandi igayitse y’ ubutegetsi bubi bwa Leta ya Kigali iyobowe n’ umunyagitugu Paul KAGAME n’ Agatsiko-Sajya ke kigaruriye umutwe wa FPR-INKOTANYI, akaba ari na we mwanzi wenyine duhanganye muri ibi bihe bikomereye abanyarwanda baba mu Rwanda no hanze yarwo;
(2)Nyuma yo kwicengezamo indangagaciro z’ Ishyaka Ishema ry’ u Rwanda ari zo: UKURI-UBUTWARI-UGUSARANGANYA;
(3)Nyuma yo kuyoboka Ishyaka Ishema ry’ u Rwanda nk’ umutwe wa Politiki uzahirika buriya butegetsi bw’ igitugu binyuze mu nzira y’ amahoro, hashingiwe gusa ku ngufu z’ubushake n’ukwiyeneza by’abenegihugu barambiwe AKARENGANE;
(4)Nyuma kandi yo kwipakurura kuri buriya butegetsi kuko twasobanukiwe neza ko butuganisha mu isi irindimuka;
(5) Nyuma yo kwicengezamo ingengabitekerezo ya demokarasi isesuye yatwemeje bidasubirwaho ko:
*nta wavukanye imbuto; ko nta bavukiye gutegeka ngo abandi bavukire kubabera abagaragu;
*ko ubutegetsi bwose buri mu maboko ya rubanda ;
*ko natwe ubwacu dushobora kugirirwa icyizere na rubanda tugatorwamo abategetsi baharanira inyungu za rubanda;
*ko hakenewe indi “generation” nshya y’abanyapolitiki aho gukomeza kwihambira ku bitekerezo bishaje n’abategetsi bacyuye igihe;
*Ko twebwe urubyiruko ari twe tugomba kwishakamo Abalideri bazadufasha kubakira u Rwanda ejo hazaza heza kandi hanyuze abenegihugu bose;
Tubandikiye tubasaba gutangaza ku mugaragaro IKIPE ISHEMA YA KAMPALA/Uganda twatangije mu mezi ashize, ubu tukaba tubona ko imaze gushinga ibirindiro.
Nyuma yo gushiruka ubwoba, tukiyemeza kuba Abataripfana b’ Ishyaka Ishema ry’ u Rwanda no kwisuganya mu Ikipe Ishema,dutoranyije uyu NTAWURINEZA Nelson ngo ahagararire Ikipe yacu kuko tumwemeraho ubutwari, umwete,ubupfura,ubunyangamugayo no kuba atazadutenguha muri uru rugamba .
IMPAMVU TWAHISEMO ISHYAKA ISHEMA RY’ U RWANDA
Twafashe umwanya uhagije wo kumenya Ishyaka Ishema ry’ u Rwanda bityo tunyurwa n’uko rishyize imbere indangagaciro eshatu(3) ari zo: UKURI-UBUTWARI-UGUSARANGANYA.
Twakiriye neza umwimerere w’Ishyaka Ishema nk’ umutwe wa Politiki watangije uru rugamba rwo guhindura ubutegetsi binyuze mu nzira y’ amahoro kuko ari yo yonyine itazagira ingaruka mbi ku buzima no ku mibereho y’ abanyarwanda.
Natwe turashimangira ko umuco wo KWITURAMIRA udashobora guhirika ubutegetsi bw’ igitugu; mbese nk’ubw’ umunyagitugu Paul KAGAME.
Bityo rero duteye iyi ntambwe nk’ Abataripfana ngo dusobanurire abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gahunda nziza Ishyaka Ishema ry’ u Rwanda ribafitiye zigamije kubakiza ingoma y’ igitugu no kwisubiza ishema ribakwiye.
Dushingiye ku KURI, tuzagaragaza ibikorwa bigayitse Leta ya Kigali ifite ibiganza bijejeta amaraso y’ abanyarwanda,yakoreye abanyarwanda maze dusobanure gahunda nziza zinyuranye Ishyaka Ishema ry’ u Rwanda rifitiye abanyarwanda bose kandi twiteguye gutanga ibisobanuro ku mpungenge zizagaragazwa na rubanda izaza idusanga.
Tuzagaragaza UBUTWARI dutsinda iterabwoba, twamagana ishimutwa n’ itotezwa byagizwe umuco na Leta ya Kagame , tuzafasha abanyarwanda kuva mu bwoba bityo bahagurukire guharanira ishema ryabo bambuwe. Twiyemeje kudaheranwa n’ubwoba bw’urupfu n’izindi ngorane zose tuzi ko dushobora guhura na zo muri iyi gahunda.
Turizeza kandi abanyarwanda ko UGUSARANGANYA ibyiza by’ igihugu ntawe uhejwe ari intego ndakuka tuzaharanira mu Ishyaka Ishema ,bityo hakosorwe umuco mubi wabaye karande mu Rwanda w’uko ibyiza byose by’igihugu byikubirwa n’agatsiko cyangwa akazu k’abanyandanini n’ abanyamaboko, ku buryo buri munyarwanda wese azibona muri izi mpinduka duharanira.
NTAWURINEZA NELSON NI MUNTU KI?
NTAWURINEZA Nelson ni umunyarwanda ukomoka mu mudugudu wa KAMATARE,akagari ka CYIMPINDU, umurenge wa KILIMBI, akarere ka NYAMASHEKE, intara y’ UBURENGERAZUBA. Amashuri abanza yayigiye kuri E.P.CYIMPINDU(1998-2003), ayisumbuye ayigira kuri Ecole Secondaire de Tyazo(2004-2009, Tronc Commun&Option) aho yigiye ibijyanye n’ Indimi n’ Ubuvangazo(Lettres). Ubu akaba akomereje amasomo ye muri Mount Kenya University(MKU).
Imirimo yakoreye igihugu ni ukuba Umurezi muri G.S. KILIMBI (2010)no muri E.S.Tyazo (2011-2013).Nyuma yakoze muri Unicef ku KACYIRU i Kigali, Ebenezer House, 1370 Umuganda Boulevard(2013). Uyu NTAWURINEZA Nelson usigaye uba mu buhungiro mu guhugu cya Uganda kuva muri 2013, yipakuruye rugikubita ku butegetsi bw’ igitugu bwa Leta ya FPR, yanga kwitabira gahunda zose zari zigamije gutera inkunga politiki yubakiye ku gitugu, ikinyoma, ubujiji, iterabwoba, munyangire no kwikubira ibyiza byose by’ igihugu, y’umunyagitugu Paul KAGAME n’ishyaka rye rya FPR-INKOTANYI. Ni umwe kandi mu bagerageje kurwanya ishyirwaho ry’ Ikigega cyiswe Agaciro (Agaciro Development Fund), ikigega kitagira Umucungamari (Manager)cyangwa Umugenzuzi (Auditor), kibereyeho kunyunyuza imitsi y’ abaturage gusa, amafaranga acyinjiyemo akazimirira mu mifuka ya Paul kagame n’Agatsiko ke.
UMWANZURO
”Mwanyu ni mwa nyoko, mwa nyina w’ undi ni mwa nyiranyenga”.
Nta cyiza cyo kuba mu buhungiro ugira kandi uzi aho uvuka. Ntawe utabona neza ko abanyarwanda babayeho nk’ ihene irishiriza ku kiziriko. Twakiriye neza ko Ishyaka Ishema ry’ u Rwanda ryanze umuco wo KWITURAMIRA uhuriweho n’ abaturage benshi kimwe n’uwo kwibeshya ko waba ukoze neza mu guhihibikanira guhirika ubutegetsi bw’ igitugu unyuze mu nzira isesa andi maraso y’abanyarwanda. Dutewe ishema n’uko Ishyaka ryacu ryahisemo INZIRA Y’ AMAHORO (Lutte pour la paix par la voie de la Non-Violence Active) kugira ngo rirengere abanyarwanda rugufi.
Abanyarwanda rero cyane cyane urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa turahamagarirwa gufata iya mbere tugatanga umuganda wacu mu rugamba rwo gusezerera ingoma y’ igitugu iyobowe na Jenerali w’umwicanyi kabuhariwe witwa Paul KAGAME. Nituve hasi dukore ibishoboka byose kuko nta wundi uzitanga mu mwanya wacu mu rugamba rwo guhindura amateka amabi n’ ameza yaturanze. NTA WUNDI UBITUBEREYEMO !
Turizera tudashidikanya ko iri shyaka Ishema ry’ u Rwanda rigiye kuba imbarutso y’ impinduramitegekere mu Rwanda no ku banyarwanda.
Ishema ni iryawe Rubyiruko.
Bikorewe i Kampala, kuwa 27 Ukwakira 2014
Mu izina ry’Ikipe Ishema ya Kampala,
NTAWURINEZA Nelson,Umuyobozi.
nelsontawurineza@gmail.com.