Par:Liturujiya

I.Isomo-fatizo : Isomo ryo mu gitabo cy’Iyimukamisiri 22, 20-26
Ntuzanyunyuze imitsi y’umusuhuke cyangwa ngo umukandamize, kuko namwe mwabaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri.
Ntimuzagirire nabi umupfakazi cyangwa imfubyi. Numugirira nabi akantakira, nzumva amaganya ye, maze uburakari bwanjye bugurumane, mbamarire ku nkota, abagore banyu bapfakare, n’abana banyu babe imfubyi.
Niba ugurije amafeza umuntu wo mu muryango wanjye, cyane cyane umutindi muturanye, ntuzamugenzereze nk’abaharanira gukira vuba: ntuzamushakeho urwunguko.
Niba igishura cya mugenzi wawe ugitwayeho ingwate, uzakimusubize mbere y’uko izuba rirenga; kuko ari cyo kiringiti cye rukumbi, n’umwambaro yifubika. None se yaryama mu ki? Nantakambira nzamwumva, kuko jyeweho ndi umunyampuhwe.
Nka Isiraheli, kuva kera ibihugu byose byagiraga amategeko abigenga. Twibuke ibitabo by’amategeko nk’icyari mu gihugu cya Uru Abarahamu akomokamo, cyanditswe mu mwaka w’2050 mbere ya Yezu, ndetse nigitabo cyitiriwe Hamurabi( Code d’Hammourabi), cyanditswe mu mwaka w’1750 mbere ya Yezu. Ikigaragara ni uko amategeko agenda ashyirwaho cyangwa akavugururwa hakurikijwe ibyifuzo bishya, ibibazo bishya…by’abenegihugu. Amategeko Musa yashyizeho mu gihe cy’urugendo rwo kuva mu gihugu cy’ubucakara(misiri) bagana igihugu cy’Ubwigenge(Kanahani), niyo yanditswe mu gitabo cy’Iyimukamisiri. Ariko yose si Musa wayanditse ahubwo yagiye avugururwa, yongerwamo andi mashya, ahuzwa n’ibihe bishya…ariko agakomeza kwitwa amategeko ya Musa. Mbese nk’uko Code penal cyangwa Code Civil byo muri iki gihe bidahwema kuvugururwa nyamara igitabo kikagumana izina ryaco.
Igishya mu mategeko ya Musa ni ikihe ?
Hari ibintu bitatu bigaragaza umwimerere w’amategeko yiswe aya Musa.
(1)Ishingiro (fondement) ry’ayo mategeko ni : Igikorwa Imana yakoze cyo kubohoza umuryango wayo ugakurwa mu bucakara, bitewe n’uko Imana yumvise AMARIRA yawo. Buri gihe, iyo ugutaka k’umuryango kuzamutse kukagera mu ijuru, Imana iramanuka igateza impinduka igamije kuramira umuryango wayo.
(2)Icyo aya mategeko agamije: Kurengera umunyantegenke.
Imfubyi, umupfakazi, umusuhuke(impunzi), n’umukene usaba ideni cyangwa inguzanyo : ni bo bantu bafatika bari mu rwego rw’abanyantegenke Imana idashobora gutererana. Muri iki gihe umuntu yakongeraho n’imfungwa, cyane cyane izizira akarengane,….
(3)Kwishyira mu mwanya w’umunyantegeke : Kugira ngo wirinde kwica itegeko rirengera umunyantege nke, inzira yoroshye ni ukwishyira mu mwanya w’uwo munyantege nke. “Ntuzanyunyuze imitsi y’umusuhuke cyangwa ngo umukandamize, kuko namwe mwabaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri”.
Iyo wigeze gusuzugurwa mu gihe wari impunzi,wakagombye kwirinda gusuzugura impunzi no kuzigirira nabi ! Iyo uzi neza uko imfubyi cyangwa umupfakazi baba bakeneye ubufasha, wakagombye kwirinda kubarenganya ahubwo ukabangukira kubatabara.
Inyigisho ku Banyarwanda
U Rwanda rwuzuye impfubyi, abapfakazi n’abakene . U Rwanda kandi rugwije impunzi zinyanyagiye hirya no hino mu bihugu byo ku isi ndetse no mu mashyamba ya Kongo. Iyo witegereje uko Paul Kagame n’abafasha be bafata nabi impuzi ukareba agasuzuguro bazigaragariza n’ubugome bazigirira , wibaza icyo imyaka irenga 30 mu buhungiro yabigishije!
Igisubizo baha ikibazo cy’impunzi cyo ni urukozasoni : gufata ibifaru bakajya kuzinjanjagurira mu mashyamba ya Kongo! Aho gutekereza uko impunzi zataha mu bwisanzure, ubutegetsi burohereza abarozi ngo bajye kuzitsinda mu mahanga. Aho kuganira n’abo batavuga rumwe, Kagame arabashumurira Ibinywamaraso bikajya kubanigisha ibiziriko bikabatsinda mu mahoteli yo mu buhungiro, no kubarasa mu nda ! Muri make ntacyo ubutegetsi bwa Paul Kagame budakora ngo bubuze impunzi amahoro, buzihangayikishe, buzifungishe, buzihombye, buzicishe….
Aho Paul Kagame ajya yibuka ko Perezida Kayibanda na Perezida Habyarimana nta narimwe bigeze bafata gahunda yo kujya kurasa cyangwa kurogera impunzi iyo zahungiye ? Iyo babikora , yenda Kagame ubwe ntaba akiriho! Umugome udashishoza we yagerekaho ngo yenda iyo babikora bakamuhitana ibibazo biba ari bike !!
Umwanzuro
(1)Imigenzereze mibisha nk’iyo ingoma ya Kagame igaragariza abanyantegenke barimo impunzi, imfubyi abapfakazi n’imfungwa ntishobora kubura gukururira igihugu umuvumo : “Ntimuzagirire nabi umupfakazi cyangwa imfubyi. Numugirira nabi akantakira, nzumva amaganya ye, maze uburakari bwanjye bugurumane, mbamarire ku nkota, abagore banyu bapfakare, n’abana banyu babe imfubyi”
(2)Abanyarwanda b’abanyantegenke (Abapfakazi, imfubyi, impunzi, imfungwa) bakwiye kureka kuranganira mu mayoga n’ibindi biyobyabwenge ahubwo bakihatira gushyira ingufu mu gutakambira Imana kuko umunsi AMARIRA yabo yazamutse akagera mu ijuru, Uburakari bw’Imana ntibuzabura kumanukira ku mugizi wa nabi , bukamutumura !
Nitwivugurure , dufate umwanya wo gusenga Imana, twitabire misa n’amakoraniro yo gusenga….umunsi umwe gusa mu cyumweru nituwuharira gusenga Imana, sicyo kizatuma abacuruzi bahomba !
Mbifurije mwese icyumweru cyiza,
Turusheho gusabirana,
Uwanyu, Thomas Nahimana.