Hari amashyaka arenga 30 atavuga rumwe na FPR Inkotanyi kandi akaba akorera hanze y’u Rwanda. Ese byashoboka ko yihuza? Kurikira ikiganiro kuri Today’s Tides .

Hari amashyaka arenga 30 atavuga rumwe na FPR Inkotanyi kandi akaba akorera hanze y’u Rwanda. Ese byashoboka ko yihuza? Kurikira ikiganiro kuri Today’s Tides .
UBUTUMWA BW’ISHYAKA ISHEMA RY’U RWANDA KU ITARIKI YA 06 MATA 2023.
Banyarwanda Banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda.
Banyarwanda Banyarwandakazi,
4. Birababaje kubona akaga kagwiriye u Rwanda gakoreshwa mu nyungu za Politiki, aho guhoza amarira imfubyi n’abapfakazi ahubwo hagahoraho gahunda zikomeza kubatoneka no kubashinyagurira, kubeshyera abahutu batagize uruhare mu bwicanyi, kubuza abatutsi barokowe n’abahutu gutanga ubuhamya, guhiga abahutu hagamijwe kubagerekaho urusyo no kubakura mu kibuga cya politiki, gukoresha inzibutso za jenoside nk’igishoro mu bukerarugendo, cyangwa igikoresho cyo gusaba imfashanyo, n’ibindi byinshi bigamije gutsimbarara ku butegetsi bw’umuntu umwe Paul Kagame ubeshya ko ari we rukumbi wahagaritse jenoside. Iyi politiki mbi ya FPR ni iyo kwamaganwa.
5. Twihanganishije kandi dufashe mu mugongo abo bose babuze ababo kandi turifuriza abatuvuyemo gukomeza kuruhukira mu mahoro. By’umwihariko ariko, ndahamagarira Abanyarwanda b’ingeri zose ngira nti: “Aho gushaka imbaraga zisenya igihugu mu guhembera umujinya, dushakire imbaraga zubaka mu kwimika kuvugisha ukuri ku byabaye kuko ari byo bizatugeza ku bwiyunge bw’abanyarwanda”.
6. Ntituzahwema guharanira gushyiraho mu Rwanda ubutegetsi bugendera ku mategeko, buzaha ubutabera buri munyarwanda wagizweho ingaruka n’ubwicanyi, kandi bugahana bwihanukiriye ababiba inzangano mu Banyarwanda kimwe n’abahohotera uburenganzira bwa muntu bose.
Imana ihanagure amarira abanyarwanda bose bashavuye.
Muragahorana Ishema ry’u Rwanda.
Bikorewe Montreal
Kuwa 06/04/2023
NADINE Claire KASINGE
Perezida.
Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu mwaka wa 2024
“Ntituzigera na rimwe tuzibukira urubuga rwa politiki nk’uko Inkotanyi zibyifuza”.
IMYANZURO YA KONGERE Y’ISHYAKA ISHEMA YATERANYE KUVA TARIKI YA 1 KUGEZA KUYA 3 NYAKANGA 2021
************************************************************
Dushingiye ku ngingo za 46, 50, 51 na 52 z’Itegeko-shingiro ryo kuwa 28/4/2013 zigena ububasha n’inshingano za Kongere y’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda, n’ingingo za 59, 60, 61 na 62 z’Itegeko Ngengamikorere ryo kuwa 28/01/2018 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu,
Twebwe Abataripfana n’Indemyarugamba bitabiriye Kongere isanzwe y’Ishyaka Ishema yateranye guhera taliki ya 01 kugeza kuya 03 Nyakanga 2021,
Tumaze kuganira bihagije no kungurana ibitekerezo ku bibazo bibangamiye abanyarwanda muri kino gihe, bishingiye ahanini ku butegetsi bw’igitugu bwubakiye ku kinyoma n’iterabwoba, bwica, bugatoteza, bugakenesha, bukiba kandi bukambura rubanda;
Tumaze kubona ko Ishyaka rukumbi FPR-Inkotanyi ryafashe ubutegetsi ku ngufu kandi rikabugumana ryonyine ryitwaje intwaro ya jenoside,
Twongeye kuzirikana uko Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi bamburwa uburenganzira bwabo, bagashyirwaho iterabwoba rihoraho, bagahimbirwa ibyaha, bagafungirwa ubusa, bakarigiswa, bakicwa baciwe amajosi cyangwa banigishijwe ibiziriko;
Nyuma yo kubona ko ishyaka rya FPR Inkotanyi ryahisemo umurongo wo gutegeka igihugu nko mu bihe by’ingoma ya cyami, bukirengagiza Repubulika abakurambere bacu baharaniye maze binyuze muri kamarampaka Rubanda igahigika umwami na Kalinga ku mugaragaro, none ubu rubanda ikaba yarahinduwe inkomamashyi n’abagererwa mu gihugu cyabo;
Tuributsa Rubanda ko ishyaka rya FPR Inkotanyi ryafunze urubuga rwa politiki rikadukumira kujya gukorera politiki mu Rwanda inshuro ebyiri zose kandi nyamara ari uburenganzira bwacu ndakuka twemererwa n’itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.
Kubera izo mpamvu Kongere ifashe ibyemezo bikurikira:
TURASABA:
Bikozwe tariki ya 03 Nyakanga 2021
Valence MANIRAGENA,
Umuvugizi wa Kongere
Source: Ishema Party
Ishyaka Ishema ry’u Rwanda, ku munsi ngarukamwaka ryashinzweho, 28/01 ryizihije imyaka umunani rimaze rishinzwe. Kuribuwo munsi, ryahisemo bamwe mu Banyarwanda ribagenera Ishimwe nk’ikimenyetso cyo kuzirikana ibikorwa byabaranze no gutoza abatoya kubakurikiza.
Abahawe amashimwe barimo ibice bibiri.
Icya mbere kitwa, Intwari za Rubanda kirimo abasirikare batatu b’Inzirabwoba kubera ibikorwa byabaranze mu kurwanirira ubusugire bw’igihugu cyabo.
Abo ni:
1.Major RWANDEYE Ildephonse
2.Général NSABIMANA Déogratias uzwi ku kabyiniriro ka Castal
3.Général KABIRIGI Gratien
Mu gice cya kabiri kitwa “Urugero rw’ubutaripfana” harimo abanyarwanda bagaragaje gushirika ubwoba bagafata ijambo , bakanga kuripfana , bakamagana akarengane gakorerwa rubanda kandi biteguye kwakira ingaruka zose zabababaho.
Muri iki cyiciro turasangamo:
Gutanga aya mashimo bibaye ku nshuro ya kabiri kuko unuheruka hari tariki ya 28/01/2018. Icyo gihe abagenewe ishimwe ry’intwari ni MUTARAIII Rudahigwa, Grégoire KAYIBANDA, Dominique MBONYUMUTWA na Juvenal HABYARIMANA. Naho mu Uruhero rw’ubutaripfana harimo Madamu Victoire INGABIRE, Me Bernard NTAGANDA, Déogratias MUSHAYIDI, Kizito MIHIGO, Joseph MATATA na Siméon MUSENGIMANA.
Nitwe tugomba guha agaciro intwari zacu, nta wundi ubitubereyemo.
Chaste Gahunde
Ishema Party
Mu isesengura ry’ubushize twabonye uburyo kamere ya politiki ituma hafi ya hose mu bihugu haba imirongo ya politiki ibiri y’ingenzi ihanganye. Ibi biterwa n’uko abantu bashaka guhuza imbaraga, buri wese akiyunga n’abo begeranye mu bitekerezo. Kugira ngo na none abantu bishyire hamwe, bisaba ko buri wese agira icyo yigomwa. Ibyo rero bituma imyumvire yari itatanye mu ntangiriro, igenda yegerana, ikaza kwibumbira mu mirongo ibiri minini. Hari impamvu ikomeye rero ituma haba imirongo ibiri, ntihabe itatu cyangwa ine. Ni impamvu ishingiye ku mibare.Iyo abantu biyegeranya ngo baronke ingufu, buri tsinda riba riharanira kuba irya mbere. Ayo mahirwe yo kuba imbere agenda yiyongera uko amatsinda aba make, akagenda ayoyoka uko amatsinda aba menshi. Dufate urugero rw’igihugu kirimo ibyerekezo bine bya politiki: A, B, C, D. Kuko bose baba ari cyo bagendereye, buri murongo wa politiki waba ufite amahirwe angana na 25% yo gutsimbura abandi ukajya imbere. Nyamara hagize babiri muri bo bihuza, hasigara amatsinda atatu, ya mahirwe yo kuba uwa mbere akazamuka akagera kuri 33%. Hagize abandi babiri bihuza, ya mahirwe agera kuri 50%. Aha rero ni ho hari ipfundo rituma henshi haba imirongo ibiri ya politiki.
Ujya muri politiki ntabwo aba afite gusa umugambi wo kugera ku butegetsi. Aba anifuza kuburambaho igihe kinini gishoboka. Aha rero ni ho demokarasi itandukanira n’izindi nzira. Abanyagitugu bafata ubutegetsi bakanaburambaho ku ruhembe rw’umuheto. Mu bya cyami ho bubaka ingengabitekerezo ko ngo nta wundi wayobora usibye abavukanye ubwo butore. Muri demokarasi ni ibindi. Utinda ku butegetsi igihe cyose ba nyirabwo (abaturage) bakibugutije. Ndetse n’iyo rubanda yaba igukunze cyane bakugenera umubare wa “Manda” udashobora kurenza.
Muri demokarasi rero, igipimo cy’amajwi gitanga icyo cyizere ni 50% n’imisago. Iyo ufite muri za 40%, ushobora gutegeka kuko uba warushije abandi. Amajwi asigaye n’ubwo aba ari menshi (60%) ariko aba atatanye. Nyamara rero ntiwabyizera, kuko bashoboye kwishyira hamwe, bahita bagira 60% bakaguhigika. Ni yo mpamvu iri rushanwa ry’ubutegetsi muri demokarasi riganisha kuri 50%, kuko buri wese aba azi ko narenzaho na 0,1% azatengamara, kuko abasigaye bose, n’aho bakwiyunga batamutsimbura. Ubu bushake bwo kwegera 50% rero butuma abantu bagenda biyegeranya bikarangira bibumbiye mu bice bibiri bihanganye. Amashyaka asigaye na yo yireba ahereye kuri iyo mirongo yombi, hakaba abo byitwa ko bayikuririza, abandi bakavugwa ko bayoroshya. Ni ho haturuka ibyo twumva ngo Centre-Gauche (koroshya) cyangwa ngo Extrême-Droite (gukabya).
N’iwacu mu Rwanda ni uko byagenze. Ibitekerezo bya politiki byagiye byiyegeranya kugera hasigaye ya mirongo ibiri gusa: uwa repubulika ishingiye kuri demokarasi (wabimburiwe na MDR-PARMEHUTU) n’uwa gihake ishingiye ku murage n’amateka (wabimburiwe na UNAR). N’ubu rukigeretse. Amashyaka yacu wayarebera muri iyi mirongo yombi. Gusa na none, birashoboka ko hagira ayitarura ho gato, amwe akayikabiriza (Extrême), andi akayoroshya (Centre). Ariko murabona nyine ko na yo ari ya mirongo yombi aba yubakiyeho.
I. UKO IYO MIRONGO YOMBI IHAGAZE MURI IKI GIHE CYACU.
1. Umurongo wa UNAR.
Kuba FPR ari UNAR y’ubu byo si umugani. Mwibuke ko mu ntangiro zayo yitwaga RANU, ni ukuvuga UNAR mu mpine y’icyongereza. Gusa rero uko gusa no gusabirana ntibyagarukiye mu mazina gusa. Witegereje ibikorwa, usanga ari wa murongo wa UNAR ukomeje. FPR kimwe na UNAR irwanira ishyaka ibitekerezo.
Icya mbere FPR yashakaga si imyanya mu butegetsi.
Iyo FPR iza kuba igenzwa n’imyanya, i Arusha bari bayihaye irenze iyo yari ikwiye, yari gutuza. Gusa ibi byari bihabanye n’umurongo wayo wa politiki wo kumva ko ubutegetsi bufite ba nyirabwo: Indobanure zo muri FPR. Ni yo mpamvu FPR yakomeje intambara kugeza ibufashe bwose. Yanze gutatira wa murongo w’uko hari abavukiye gutegeka n’abavukiye guhakwa.Iyo Kagame avuze ngo “twatakaje imyaka 30” ni ho aba yerekeza. Ni ukuvuga ngo Repubulika ya mbere n’iya kabiri zabaye icyuho, kuko ubutegetsi bwari mu maboko y’abatabugenewe.
Muzumve amadisikuru y’ubu: u Rwanda rwabayeho kugeza 1959, hacamo icyuho cya jenoside yamaze imyaka 30 (Repubulika ya mbere n’iya kabiri), rwongera kubaho FPR ifashe ubutegetsi. Igisekeje ni uko ibi Kagame abivugira kuri Stade Amahoro atubatse, akabivuga aturutse mu Rugwiro atubatse, ari butahe mu Kiyovu atubatse n’ibindi. Ibyakozwe byose kuri repubulika ya mbere n’iya kabiri bisa n’ibitabaho kuko nyine byakozwe n’abatagenewe kugira ubutegetsi. Kuri FPR, mu Rwanda ubutegetsi bufite ba nyirabwo. Si ubutegetsi butangwa, ni ubutegetsi butunzwe. Ni yo mpamvu yanze kubusangira n’abandi. Ibyo ntibivuguruzanya no kuba nyuma yo kubufata igenda ibukeberaho abo ishatse n’igihe ishakiye. Na ba Rwarakabije yarabakebeye. Gusa ibakebera izi, na bo bazi, ko ari ubwayo, bakagomba kwitwararika no kuyoboka. Ingaruka y’iyi myumvire ni uko ushaka kugira ijambo mu gihugu cye agomba kubanza GUHAKWA ngo arihabwe, kuko rifite ba nyiraryo. Ngako akagobeko ko “kwihesha agaciro”. Iyo wumvise uku kuri, uba ubaye umuntu. N’iyo wari ufite “mandant d’arrêt” ukurikiranweno jenoside nka Rwigema Pierre Céléstin, bayigukuriraho, ugataha, babona uyoboka neza bakakugabira akanya. Naho iyo ugize uti nanjye ndi umwenegihugu ugashaka kwiha ijambo, FPR ikubika hamwe na ba Victoire, Mushayidi na Ntaganda, iyo ugize amahirwe ntigukurikize ba Rwisereka.
Aha kabiri FPR ibera umushibuka wa UNAR ni ku bo yubakiyeho.
N’ubwo ishuka abantu ngo abaturage bayikunda kurusha uko bikunda, n’umwana icyo nticyamufata. Ntiwaba wubakiye ku baturage ngo ujye kubabyutsa saa cyenda z’ijoro n’imbunda ugira ngo ubatoreshe ku ngufu indorerezi zitarahasesekara. Ntiwaba wubakiye ku baturage ngo ubavune ibikumwe ubatoresha ku ngufu, uwo badashaka. Ntiwaba wubakiye ku baturage ngo amajwi yabo uyate mu misarani. Ntiwaba wubakiye ku baturage ngo nyuma y’imyaka 19 intambara irangiye, ube ukibacungisha imbunda kugera muri nyumbakumi (positions z’abasirikari hose, lokodifensi, inkeregutabara n’ibindi). FPR yubakiye by’ukuri ku ndobanure nke. Abandi ni ugukurikira.
Ikindi kirimo kwigaragaza cyane muri iyi minsi ni“ukwikubira” ibyiza by’igihugu. FPR ikomereje aho UNAR yari igereje. Kera inka zari iz’umwami none zagiye muri Girinka(FPR). Ntiwayigurisha udahawe umuriro (uruhusa). Ubutaka ntibukiri ubw’abaturage ngo bwabaye ubwa leta (FPR). Ibishanga ni uko.Uhinze ibidategetswe waba uhungabanyije umudendezo wa leta (FPR). Usaruye ikigori mu byo bagutegetse huginga ukagaburira abana, ngo uba ukomye gahunda za leta (FPR) mu nkokora. Gutwara taxi byeguriwe abifite (FPR). Ntibitangaje kuba FPR iri mu mashyaka akize ku isi. Kera igihugu cyose cyari icy’umwami, none ubu cyose cyahindutse icya FPR. Icyo dusigaranye umwami mushya atarafata ni abagore. Ubanza na bwo biterwa no gutinya kwirahuriraho amakara kuko n’ababo babananiye. Umunsi umwe tuzakanguka dusange hatowe itegeko ko abagore bari abacu bahindutse aba leta (FPR) !
Ivangura riragenda rikagera hose. Mu bintu byose usangamo gahunda ebyiri: ireba rubanda rwa giseseka, n’ireba indobanure zo mu butegetsi. Ngo abana ba rubanda nibajye biga mu zuba ryo mu mpashyi, nyamara ab’indobanure za FPR biga Green Hills baruhuka Nyakanga na Kanama. Ngo abana ba rubanda nibige ku ngufu mu cyongereza (n’abigisha ntacyo bazi), nyamara muri Green Hills hari ishami ryiga kandi ryigisha mu gifaransa… Ngo Bourses zivuyeho ku bana ba rubanda, nyamara ab’indobanure bararihirwa ibya mirenge mu mahanga… Ni byinshi byerekana ko FPR na yo ifata abanyarwanda mu byiciro. Hakaba abavukanye uburenganzira n’abagomba kubusaba bagategereza kubuhabwa; hakaba abavukanye impagarike n’abavukanye inenge ngo yitwa ingengabitekerezo…ngayo nguko.
2. Umurongo wa MDR-PARMEHUTU.
Umuromgo wa politiki wabimburiwe na MDR-PARMEHUTU na wo ntiwazimye : Ubutegetsi ntawe ubuvukana butangwa na rubanda, ikabuha umwegihugu yishakiye hadashingiwe ku mavuko no ku bukire. Abenegihugu bose barareshya, nta wavukiye guhaka, ngo undi avukire guhakwa .
Mu matora ya Kamarampaka yabaye le 25/9/1961 : Rubanda yasezereye Karinga n’izayo ihitamo ubutegetsi bwa Repubulika ishingiye kuri Demokarasi.
Uyu murongo wa Parmehutu ntaho wagiye. Ubizi kuturusha ni UNAR/FPR bamye bahanganye. Mu mikorere yayo, FPR ihora yikanga umurongo wa politiki wa Parmehutu ikawuhoza mu ngororero (target). Ingororero cyari igiti bashingagaho intobo bitoza kumasha. Gufora umuheto rero babyitaga kugorora. Aha ni ho haturuka ijambo ingororero. FPR na yo rero ihoza MDR-PARMEHUTU mu ngororero. Mwumvise mu minsi ishize abacurabwenge bayo bateza ubwega ko bamaze kuvumbura bidasubirwaho ishyaka ricumbikiye PARMEHUTU y’ubu. Uku ni ko umucurabwenge wayo Tom Ndahiro abisobanura (mwihangane nimubona hari aho bitumvikana si amakosa yanjye. Imyandikire n’ubuhanga bwa Tom murabizi. Gusa nahisemo kubyandukurana n’amakosa yabyo ngo nubahe ibitekerezo by’undi harimo n’uburenganzira bwe bwo kwibeshya):
“Amateka ariyanditse Bucyana Maritini abonye umusimbura. Uwo si undi ni Thomas Nahimana washinze ishyaka rye “Ishyaka/Parti Ishema—IshemaParty.” Ab’ingezi muri iryo shyaka ni aba: Padiri Thomas Nahimana, Mme Nadine Claire Kasinge, Bwana Jean Baptiste Kabanda, Dr. Deogratias Basesayabo, Bwana Chaste Gahunde, Dr, Joseph Nkusi, Bwana Venant Nkurunziza na Bwana Ernest NSENGA… Muri iryo tangazo biyerekana ko baharanira amahoro. Ariko imvugo ikoreshwa ikomoka mu ijambo ryavuzwe na Geregori Kayibanda ku itariki ya 10 Mata 1994. (Soma Kangura N0 40-Gashyantare 1993). Ibyanditse mu itangazo ry’ishyaka rya Padiri, usanga igitekerezo ari icya CDR n’abambari bayo. Ku rupapuro rwa mbere KANGURA N0 51 handitse ngo: “ABATUTSI BAKWIYE KURYOZWA IBY’INTAMBARA” ku urwa nyuma hari ifoto ya Bucyana Martini wari perezida wa CDR munsi y’ifoto ye handitse ngo: “ISHYAKA RYACU NIRYO RITEZWEHO GUKIZA RUBANDA, NIRYO RISHYAMIRANYE N’ARI KU BUTEGETSI. Icyo kinyamakuru ni icyo mu Ukwakira 1993. Mu itangazo rya Padiri Nahimana n’abo ayobora, ntibagaragaza Ku urupapuro rwa 3 rw’icyo kinyamakuru Kangura, hari inyandiko ifite umutwe: “KWITWA UMUPARMEHUTU SI IGISEBO NI ISHEMA”. Iryo zina ISHEMA rishyizwe ahagaragara kuli 28 Mutarama 2013 rifite icyo riganishaho. PARMEHUTU yakoreye kudeta i Gitarama kuli 28 Mutarama 1961. Ishema ryayo rivukiye i Paris, France nyuma y’imyaka 52. Ni amateka reka dutegereze”.
(http://umuvugizi.wordpress.com/2013/01/29/hutu-power-mu-birindiro-i-paris/#more-1809)
Kubera amakosa menshi n’akajagari k’ibitekerezo, ntibyoroshye guhandura ubutumwa burimo. Reka ariko ngerageze n’ubwo ari nko guhinga umushike.
Muri make uyu mucurabwenge wa FPR akaba n’umwiru mukuru kwa Kagame (umujyanama) aragira ati:
Ubundi iyi nkundura yaherukaga gukariha muri 2003 ubwo FPR yari yanzikiye gusesa MDR. Nyuma byabaye nk’ibituje. Ubanza FPR yarumvaga PARMEHUTU yarapfuye buhambe. Ubu ariko itangiye kumva ko itanogonotse. None Tom ati “Ishema rya Parmehutu rivukiye i Paris”. Usibye no guteza ubwega ngo PARMEHUTU yazukiye mu Ishema, FPR izi ko umurongo wa politiki udapfa. Kuba kuva MDR yaseswa muri 2003 nta shyaka ryari rihagarariye umurongo wayo wa politiki, ntibivuze ko ibitekerezo wubakiyeho byari byarapfuye. Ibitekerezo ntibipfa, hapfa ba nyirabyo. Ndacyafite amatsiko yo kumenya uko abayobozi b’Ishyaka Ishema bakiriye iri sesengura rya FPR. Biramutse ari byo, politiki y’u Rwanda yaba iteye indi ntambwe. Ibintu byaba bibaye nk’ibindi umugani w’abiru. Ibi ndetse biduhaye akanya ko gusesengura isano iri hagati y’iriya mirongo ibiri yaranze politiki y’u Rwanda n’amashyaka agenda avuka ayishamikiyeho.
II. IBISA BIDASABIRANA N’IBISABIRANA BIDASA.
1. UNAR NA FPR
Mu isesengura rishize twagarutse ku ngingo yo kutitiranya izina ry’ishyaka n’umurongo waryo wa politiki. Koko rero ntibihagije kubona izina ngo wemeze ko ishyaka iri n’iri rifite umurongo runaka. Ahubwo ushingira ku bitekerezo bya politiki rishyize imbere. Bifasha umuntu kumenya ibisa by’ukuri. Twabonye uburyo FPR ari UNAR y’ubu. Ibi byo biroshye kuko FPR yatangiye yitwa RANU (UNAR mu cyongereza). Nyamara rero hari aho bidahuza. N’ubwo biharanira umurongo umwe wa politiki, hari aho bitandukaniye. Iyo UNAR yemezaga ko hari abavukiye gutegeka n’abavukiye gutegekwa, yabikoraga nta buryarya. Ni ho imyumvire yari igeze. Usibye n’abatware bari mu butegetsi, hari na benshi muri rubanda babyumvaga batyo. Turamutse dushingiye ku myumvire y’ubu y’uko abantu bavuka bareshya mu burenganzira, maze tugacira UNAR urubanza rukakaye, twaba tuyirenganyije. Mu gihe cyayo yumvaga iri mu kuri. Si ko bimeze ubu kuri FPR. Ukurikije aho imyumvire igeze ku isi hose no mu Rwanda, kuba FPR ivangura abanyarwanda ni umugambi uteguye, wubakiye ku bushake bwo guhigika bamwe ugatonesha abandi. Aha rero ni aha mbere FPR itandukaniye na UNAR. Kuri iki , uwashinja FPR ubugome ntiyaba arengereye.
Byaba n’isesengura ryiza umuntu yibajije impamvu FPR, imaze gufata ubutegetsi, itacyuye wa “mwami” UNAR yarwaniraga ishyaka. Igisubizo twagishakira mu nzira ebyiri.
Ku ruhande rumwe, igikuru si umwami, si n’ubwami, ni ingengabitekerezo(idéologie) byubakiyeho, imwe ya gihake (ko bamwe bavukiye gutegeka abandi bakavukira guhakwa). FPR rero yafashe icyo kiri ingenzi (wa murongo wa politiki ko ngo ubutegetsi bufite ba nyirabwo) ibindi ntacyo byari biyunguye.
Ku rundi ruhande ndetse, ishobora kuba yaranze kwikururira ibintu byamaze guta imitemeri. Erega maye iby’umwami hashize igihe kirekire imbwa zarabirwaniyemo. Abatabizi reka mbibutse ko umwami wa nyuma w’u Rwanda yatanze tariki 25 nyakanga 1957. Kuva icyo gihe, nta mwami wongeye kubaho. Nimumbaze rero muti uyu Ndahindurwa akaba iki? Igisubizo: ntiyigeze aba umwami. Umwami yabaga we kuva ku munsi yimitsweho, hashingiwe ku nzira yabugenewe mu muco nyarwanda.
Abasomye ibisobanuro byanditswe na Alexis Kagame (umwiru mukuru wagombaga kumwimika) muzi ko Ndahindurwa atigeze yimikwa, kuko byananiranye kumvikana ku buryo bwari gukoreshwa mu mihango yo kwimika. Ngo bahisemo ko arahira. Nyumvira nawe ! Nk’uwuhe mwami wundi se muzi wabaye we binyuze mu ndahiro? Iyo ndahiro se yari iteganyijwe he mu nzira tuzi z’ubwiru? Ku muntu wumva ubwami icyo bwari cyo n’uko bwakoraga, kuvuga “umwami warahiye” birashekeje. Ni nko kuvuga “imbeho ishyushye” cyangwa “ikimasa gihaka”. Kagame Alexis, nk’umwiru uzi ibintu, iyo usomye uburyo avuga ibi byo kurahira, ubona ko na we mu gihe yabyandikaga ibitwenge byari byamwishe: abyita “comédie supplémentaire”(Kagame, A., Un abrégé de l’Histoire du Rwanda, de 1853 à 1972, Butare: EUR, p. 266). Ubusanzwe umuragwa yabaga umwami umunsi yimitsweho bikurikije inzira ya kane y’ubwiru ari yo Nzira y’Ubwimika. Ibindi ni urwenya.
2. MDR 59 NA MDR 91
Reka tunakomoze gato ku isano iri hagati ya MDR-PARMEHUTU yo muri za 59 na MDR yo muri za 91. Ni kenshi twumva abanenga MDR yo muri 91 ko ngo yatatiye igihango, ko ngo yagambanye umunsi yifatanyije na FPR mu kurwanya Habyarimana, no kwemera kujya muri guverinoma FPR imaze kwifatira ubutegetsi ku ngufu, n’ibindi. Abavuga ibyo babiterwa no kumva ko, ukurikije uriya murongo wa politiki wa MDR-PARMEHUTU 59, ari ishyano ko MDR 91 yiyunga na UNAR nshya ari yo FPR. Mu by’ukuri si byo. Kutumva itandukaniro hagati y’izi za MDR zombi bishobora gutuma dushinja MDR 91 amakosa itakoze.
Kuba amazina yombi asa bishobora kutuyobya tukibagirwa ko MDR 59 na MDR 91 byari bitandukaniye ku kintu cy’ingenzi. MDR 59 yarwaniraga ishyaka umurongo w’ibitekerezo. MDR 91 yarwaniraga imyanya mu butegetsi. Nerekanye uburyo kutarwanira imyanya byatumye MDR 59 idacikamo ibice kandi ntiyigurishe ku Mwami. MDR 91 yo ni ko byayigendekeye. Yari igendereye imyanya, biyitera kwigurisha iburyo n’ibumoso. Uko kurwanira imyanya kwabaye intandaro yo gucikamo ibice, kuko abenyegezaga ku mpande zose byaraboroheraga. Ngiyo MDR-Power, ngiyo MDR-Jogi, n’ibindi. Uku gucikamo ibice kwarayikurikiranye na nyuma ya 94. Muribuka umurava bamwe mu bari bayigize bagaragaje mu iseswa ryayo. Utabyibuka yabaza Safari Stanley na bagenzi be.
Nk’ishyaka rirwanira imyanya mu butegetsi ridashyize imbere umurongo wa politiki, kuba MDR 91 yarafatanyije na FPR ntibitangaje, nta n’ikosa ririmo. Iyo ushaka imyanya uyishakira ahashoboka hose no mu nzira zose. Igikuru ni ukubona icyo ushaka. Bagomba kuba baribwiraga bati reka FPR idufashe kugamburuza Habyarimana, tuzayikubita icenga tuyigobotore, cyangwa tuyereke igihandure mu matora. Basanze ibarusha imitego ibyungukiramo bo barahomba. Nka ya ndirimbo ngo “ndangura mpendwa ngacuruza mpomba”. Gusa MDR 91 nta wayitera ibuye, ku isi hose amashyaka arwanira imyanya mu butegetsi adashyize imbere umurongo w’ibitekerezo ni kuriya abigenza. Akadakora umwe ntikica ubukwe.
Dukurikije iriya mirongo ibiri ya politiki n’ibiyitandukanya, iyo MDR 91 iza kuba irwanira ishyaka umurongo wa politiki nka wa wundi wa MDR 59, ntibyashobokaga na gato “gukorana byahafi”(coalition) na FPR, kuko bari kuba bari mu byerekezo bihabanye kandi bihanganye. Ni imirongo igoye guhuza. Ngo “Bigirankana bya Nirwange yasomeje amata amatezano ati ibitajyanye ni ibi”! Nta hantu na hamwe wahuriza umurongo wa Repubulika ishingiye kuri Demokarasi (ubutegetsi bwa rubanda) , n’umurongo w’ubuhake bushingiye ku bisekuru. Uko kuba mu byerekezo bivuguruzanya bituma nta hantu mwahera mufatanya bya hafi. Iyo uharanira umwe muri iyi mirongo, kimwe mu byo uba ugamije ni ukuzibira urwanira undi murongo ngo adafata ubutegetsi. Kuba rero MDR 91 yo yarashoboye kwibona muri gahunda za FPR birumvikana. Nta wavuga rero ko MDR 91 yagambaniye wa umurongo wa politiki wa MDR 59. Ntawo yagiraga. Yari ishyaka rishaka imyanya mu butegetsi, mu nzira zose. Ngo imbeba yakurikiye akaryoshye mu nsi y’ibuye ihakura inda y’akabati. Ikindi kimenyetso gishobora kuzadufasha muri iki cyerekezo, ni ugucukumbura icyo FPR yapfuye na ba Gapyisi igahitamo kubakuraho. None wasanga hari icyo FPR yumvikanyeho n’abandi uyu we akayitera utwatsi! Abacukumbura muzarebe aha, hapfunditse ibanga. But that is another story!
Ubutaha tuzafatanya kureba uko amashyaka y’ubu ahagaze ushingiye kuri iriya mirongo iranga politiki y’u Rwanda, ingaruka bifite ku cyifuzo cyo guhuza “opposition”, n’izo bishobora kugira ku ihinduka ry’ubutegetsi.
BIRACYAZA….
Edmond MUNYANGAJU.
Avis aux lecteurs: Nos articles peuvent être reproduits à condition de citer le nom d’auteur et le site web source. Notice to readers: Our articles may be reproduced provided the author’s name and the source website are cited.
En période de crise, lorsque le gouvernement méconnaît délibérément ses responsabilités, le peuple doit prendre son destin en main.
Lors de sa réunion extraordinaire tenue le dimanche 29/03/2020 sous la présidence de Madame Claire Nadine KASINGE, le Comité directeur du Parti Ishema a étudié les problèmes pressants auxquels le Rwanda est confronté au moment où le monde entier fait face à la pandémie du Coronavirus (COVID-19).
Après un moment de réflexion, les membres du Comité déclarent ce qui suit:
1. Le pays du Rwanda est entré illégalement dans un état d’urgence sanitaire. En bref, pendant l’état d’urgence, quelques provisions légales ordinaires du pays sont suspendues en raison d’un grave problème comme des troubles, des épidémies ou d’autres catastrophes qui pourraient entraver le fonctionnement normal des institutions nationales et publiques, mais qui n’ont pas encore atteint l’état de siège ou guerre.
2. Dans de tels cas, des règles et règlements spéciaux sont adoptés pour faire face à ces circonstances particulières. La Constitution de 2003 telle que révisée à ce jour le prévoit aux articles 108, 136, 137, 138.
ARTICLE 108 , alinéa 3:
“Le Président de la République déclare l’état de siège ou l’état d’urgence dans les conditions prévues par la présente Constitution et d’autres lois”.
3. Le gouvernement gère le pays selon des « nouvelles mesures» annoncées par le Premier ministre Dr Ngirente Edouard, le 21 mars 2020. Cependant, ces mesures ne sont pas conformes à la Constitution, d’autant plus qu’elles portent atteinte aux droits fondamentaux des citoyens et à l’autorité des institutions nationales. Les “nouvelles mesures” de M. Ngirente violent non seulement les droits fondamentaux du citoyen, mais aussi restent muettes sur le plan du gouvernement pour faire face aux conséquences du confinement imposé, notamment la famine, le suicide, etc.
4. Les cas confirmés du covid-19 sont en augmentation au Rwanda ainsi que dans le monde. Chaque jour, d’autres dirigeants s’adressent aux citoyens pour leur apporter du soutien tant moral que matériel. Quant à Paul Kagame, il est si invisible que beaucoup de Rwandais pensent qu’il n’est plus de ce monde ou qu’il n’a plus les facultés physiques et mentales de diriger le pays. Effrayé et ne pouvant affronter le danger qui menace son peuple, Paul Kagame doit démissionner.
5. Paul Kagame n’a pas fait le nécessaire pour rassurer le peuple, présenter au peuple son plan pour faire face au COVID-19. Il a abandonné les Rwandais au moment où sa présence est nécessitée le plus.
6. Dans le cas où l’État ne serait pas en mesure de faire face à ces circonstances, il ne devrait pas exposer ses citoyens à un risque plus élevé de cette pandémie. Il est clair que les mesures de M. Ngirente appellent les citoyens sur la totalité du territoire nationale à rester confinés sans réfléchir sur la façon dont ils se nourriront. Ces mesures n’expliquent en rien les modalités selon lesquelles les fonctionnaires de l’Etat et le secteur privé survivront une fois leurs opérations fermées. Mais surtout, ces mesures ne montrent pas comment les citoyens du menu peuple pourront subvenir aux besoins de leurs familles.
Pour toutes ces raisons:
1. Le président Paul KAGAME (s’il est encore en vie) et le Premier ministre Edouard NGIRENTE doivent être démis de leurs fonctions et immédiatement traduits en justice pour “violation grave et délibérée de la Constitution”, (article 105). Il est également clair qu’ils n’ont pas la capacité discrétionnaire de protéger les 12 millions de Rwandais contre le Coronavirus et ses conséquences. Le Rwanda a besoin d’un leader qui n’a pas peur du combat, qui ne se cache pas quand le peuple a besoin de lui.
2. Les Rwandais en général sont tenus de prendre leur destin en main, de se défendre et de recouvrer leurs droits: le gouvernement du peuple, pour le peuple et par le peuple. Aucun dirigeant étranger ne viendra à notre rescousse, chacun prêtant attention d’abord à son propre peuple.
Les Leaders du parti Ishema sont prêts à contribuer au triomphe de la cause du peuple rwandais.
Nous exhortons les Rwandais à continuer de se protéger et d’éviter la propagation du coronavirus.
Ensemble, à nous la victoire.
Nadine Claire KASINGE
Présidente Ishema Party
Hakenewe ubuyobozi bushoboye guhangana n’ibibazo biriho muri iki gihe.
Itangazo ISH 2020/04/003
Dushingiye ku itangazo N° ISH 2020/04/002 rya Komite Nyobozi ryo kuwa 29/03/2020 risaba ko Perezida Paul KAGAME na Minisitiri w’Intebe Edouard NGIRENTE beguzwa ku bw’amakosa akomeye bakoze harimo kwica itegeko Nshinga ku buryo bukomeye,
Dushingiye kandi ko Leta iyobowe na FPR Inkotanyi ikomeje kugaragaza intege nkeya mu guhangana n’ibibazo igihugu kirimo cyane cyane inzara yatewe n’ibyemezo bidakurikije amategeko, hakiyongeraho icyorezo cya Korona Virusi, n’umutekano mukeya ushobora kuvuka,
Komite Nshingwabikorwa y’Ishyaka Ishemamu nama yayo yateranye tariki ya 05/04/2020 itangarije Abanyarwanda, n’abanyamahanga ibi bikurikira:
Kubera izo mpamvu zose
Bikorewe i Paris, tariki ya 05/04/2020.
Nadine Claire KASINGE
Perezida Ishema Party