Padiri Nahimana (hagati) yasuye Abanyarwanda muri Australia
Nk’uko byari biteganyijwe kuri gahunda,Umukandida w’Ishyaka Ishema akomeje ingendo zo kuganira n’abanyarwanda batuye hanze y’igihugu. Muri urwo rwego , guhera taliki ya 8/11/2014 ari kuganira n’Abanyarwanda bo mu gihugu cya Australia , barungurana ibitekerezo ku mateka y u Rwanda, ku bibazo bya politiki bihangayikishije Abenegihugu no ku ruhare buri wese yagira kugira ngo impinduka nziza dutegereje igerweho bwangu.
Muri uko kujya impaka no kungurana ibitekerezo, bikomeje kugaragara ko ikibazo kiriho mu Rwanda atari uko turi abahutu cyangwa abatutsi, tukaba dukomoka i Nduga cyangwa mu Rukiga. Birumvikana ko tudakwiye na busa kwirengagiza amateka y’u Rwanda ngo twiyibagize ukuntu ubwoko cyangwa akarere byakomeje gukoreshwa mu gucamo Abanyarwanda bikozwe n’udutsiko tugamije kwikubira ibyiza by’igihugu.
By’umwihariko muri iki gihe, biragaragara ko Agatsiko ka Paul Kagame na FPR ye ari nako konyine duhanganye, karimbura abanyarwanda muri rusange, baba abahutu cyangwa abatutsi, baba abakiga cyangwa abanyenduga. Isasu ntiritoranya akarere, akandoya ntikarobanura ubwoko.
Nanone kandi bimaze kugaragarira bose ko Agatsiko gakoresha Intore ziganjemo abo mu bwoko bw’Abahutu kugirango bahe utuzi bene wabo b’Abahutu. Agatsiko gakoresha Abatutsi kugira ngo bamene amaraso y’abandi batutsi, babagambanire, babagurishe, babarase, babanigishe ibiziriko, babafungishe, babirukanishe mu kazi….uyu muco mubi wo guteranya Abanyarwanda hagamijwe indonke ukaba udakoreshwa mu giturage gusa ahubwo mu ngabo z’igihugu iyo virusi yo guhakirizwa ugurisha abavandimwe bawe ikaba yarahawe intebe ku buryo buteye isoni.
Niyo mpamvu Abanyarwanda bose , ari abasivili n’abasilikari, bakwiye kubumbura amaso , bakanga kugendera kuri politiki yo gucamo abanyarwanda ibice ya FPR hashingiwe ku bwoko, inkomoko cyangwa amaramuko.
Nanone kugira ngo impinduka nyayo ishobore kugerwaho, abanyarwanda baganiriye n’Umukandida w’Ishyaka Ishema kuri izi ngingo zikurikira kimwe n’izindi zisa nazo :
(1)Hakenewe “generation nshya” y’Abalideri batagendera kuri baranyica kandi bataboshywe n’amateka mabi yashenye igihugu cyacu
(2)Hakenewe guhindura imyumvire bwangu umunyarwanda wese akumva ko politiki itagomba guharirwa Abanyakinyoma, abicanyi n’Abajura, kandi ko abanyarwanda ubwabo bifitemo ubushobozi bwo guhindura ibintu mu gihugu cyabo badategereje ko abazungu aribo bazabibakorera mu gihe bizwi neza ko “ak’imuhana kaza imvura ihise”.
(3)Hakenewe ko buri munyarwanda atinyuka kwinjira mu ishyaka rya politiki rimunyuze , kandi ntibaryinjiremo buhumyi ahubwo bakarijyanwamo no kugira uruhare mu kuriha ingufu kugira ngo rizabageze ku mpinduka bifuza.
(4)Hakenewe uburyo bwo kwihutisha strategie y’ uko ingufu zubaka zarushaho kwegerana aho gutatana .
(5)Igihe kirageze ko Opozisiyo yaha agaciro amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka w’2017 kandi ikayagiramo uruhare hagamijwe kuyifashisha kugira ngo hasezererwe ubutegetsi bw’igitugu no gusubiza Abanyarwanda ishema ry’ukwishyira ukizana mu gihugu cyawe aho gukomeza kubaho nk’abacakara, indorerezi, inkomamashyi n’abagerererwa.
(6)Hakenewe ingufu nshya kandi zubatswe ku buryo bwihuse zatuma Impuzi ziri mu mashyamba ya Kongo zitaraswa ahubwo zigahabwa amahirwe yo kwinjira mu buzima bw’igihugu cyabo mu mucyo, badacunaguzwa.
Umwanzuro
Umukandida w’Ishyaka Ishema, Padiri Thomas Nahimana, arashimira Abanyarwanda ba Queensland bamwakiriye neza kandi akaba yarakiriye neza inkunga yose bamusezeranyije. Nawe ntazabatenguha ku bijyanye n’ibitekerezo ndetse n’amasezerano bumvikanyeho.
Ibiganiro birakomeje mu zindi ntara za Australia.
Muragahorana Ishema.
Ernest SENGA, ushinzwe Ishyaka Ishema muri Australia.