Umwihariko wa Revolisiyo: IKIBAZO GITERA ABANYARWANDA UMWIRYANE W’URUDACA SI AMOKO, SI UBUJIJI, SI UBUKENE: DORE UKO NJYE MBIBONA

image_abbé-300x300

Umunyagitugu Paul Kagame ntacyo akora kugira ngo umwiryane ushire mu Banyarwanda ahubwo ibikorwa bye byose biba bigamije kwenyegeza umuriro, cyane cyane kuva hatangira intambara yiswe iyo kubohoza igihugu tariki ya 1 Ukwakira 1990 ! Ikibazo gikomeye rero ni uko tudashobora kubona umuti w’uwo mwiryane umaze kuba ikigugu tutabanje gusuzuma neza impamvu nyakuri ziwutera. Indwara y’umwiryane Abanyarwanda turwaye iterwa n’akahe gakoko ?

IBANGA RYA 15 : Mu Rwanda siho honyine haba amoko, ubujiji n’ubukene.

Benshi bemeza ko igitera umwiryane mu banyarwanda ari AMOKO. Ngo kuba hari Abahutu, Abatutsi n’Abatwa ni ikibazo. Abatekereza batya mu by’ukuri baba bashaka kuvuga ko ikibangamiye abantu atari uko badahuje amoko, icyo baba batunga agatoki ni IRONDAKOKO. Iri ryo rwose ni ribi cyane, rirasenya ntiryubaka! Ariko irondakoko si indwara, ni ikimenyetso cy’indwara ! Kuvuga ngo Abanyarwanda barwaye irondakoko ni nko kujya kwa muganga bwa mbere, maze muganga yakubaza icyo urwaye ukamusubiza ko urwaye umuriro mwinshi ! Ikibazo si umuriro, icyo muganga aba akeneye kumenya no kuvura ni igitera uwo muriro urenze urugero.

Abandi babona ko Abanyarwanda bapfa UBUJIJI. Simpakana ko kwiga abantu bakajijuka atari ibintu byiza, gusa icyo nzi ni uko Abanyarwanda atari ibicucu ibi byo guta umutsima, ku buryo baba ari impumyi burundu izi ziyobewe ko zikeneye kubaho mu mahoro no mu mutekano. Si ngombwa ko abenegihugu bose biga kaminuza kugira ngo bamenye ko umwiryane usenya.

Niba Abanyarwanda babirengaho bagakomeza kwicana, ni uko bafite ikindi kibazo, bazi neza cyangwa se bataramenya.

Hari n’ababona ko Abanyarwanda dupfa UBUKENE. N’ubwo koko “abasangira ubusa bitana ibisambo“, ariko Abakurambere bari bararenze iyo mvugo bageza n’aho bigisha urubyaro rwabo aribo twebwe ngo “ahatari umwaga uruhu rw’urukwavu rwisasira batanu”.

Ni byo koko Urwanda ntirubarirwa mu bihugu bikize byo ku isi, ariko Urwanda ni igihugu cyigenga. Burya rero ngo nta Leta igwa mu gihombo burundu (insolvable) : Leta iyo ari yo yose igira inzira nyinshi yanyuramo ikabona amafararanga ahagije yo gutuma ikomeza inshingano zayo zo kurengera abanyagihugu. Ishobora kwaka imfashanyo ibihugu bikize n’imiryango mpuzamahanga, ishobora gusaba inguzanyo mu mabanki mpuzamahanga n’ibindi bigega byabugenewe….Iyo kuri ubwo bushobozi bwa Leta y’Urwanda hiyongereyeho ko abenegihugu bafite amaboko yo gukora, ubwenge buhagije bwo kubona ikibantunga bo n’abana babo, n’ubushake bwo kurya duke ariko bakoza akarenge, ikiba kibuze ni iki ? Ikibazo ni uko utwo duke batunze, Abanyarwanda bagira batya bakaturwaniramo, INTARE igashaka kwiharira imbehe yose, ushoboye kubona utuvungukira akarya abitamo amarira, abakene batagira kirengera bagafumbira umunaba. Indwara ni aha ikwiye gushakirwa.

Amoko, ubukene n’ubujiji si umwihariko w’Urwanda kuko hari ibindi bihugu bitari kure yacu bifite amoko menshi, bikaba bitanakize kuturusha, yewe abenegihugu babyo bakaba batanajijutse kuturusha, nyamara ntibihora mu mwiryane n’intambara z’urudaca nk’Abanyarwanda. Abagenda za Tanzaniya na Malawi bazaduhe ubuhamya.

IBANGA RYA 16 : Umwiryane mu Banyarwanda uterwa no kwikubira

Nk’uko tumaze kubibona, agakoko k’umwiryane uhora mu Banyrwanda kitwa “UKWIKUBIRA”. Ibi kandi ntibyazanywe na Paul Kagame n’ubwo we arusha abandi bayoboye Urwanda kugira irari ryo kwirundaho byose nta soni, nta kimwaro ! Umwihariko w’umunyagitugu Paul Kagame ni uko we yihesha agaciro mu byakagombye kumutera isoni ! Abamubanjirije bibaga bihishahisha bityo ntibigarurire umutungo w’igihugu wose. Paul Kagame we, yiba izuba riva, agasahura byose, nk’aho Urwanda ari akarima ke bwite cyangwa umurage yagabiwe ne se na nyina, akagerekaho no kubyigamba.

Uko KWIKUBIRA ntikugaragarira mu kwigwizaho umutungo w’ibintu gusa, kugaragarira no mu zindi ngamba z’ubuzima bw’igihugu : muri Politiki (I), mu rwego rw’Imibereho myiza y’abaturage (II) mu bukungu (III), mu burezi n’umuco (IV).

  1. Mu rwego rwa politiki

Umunyagitugu Paul Kagame yahisemo KWIKUBIRA ubutegetsi bwose. Yimitse ingoma y’igitugu iteye ukwayo, ikaba ishingiye ku ishyaka rimwe rukumbi ryahoze ryitwa FPR-Inkotanyi ; ariko nyuma yo kuryirukanamo ab’inkwakuzi mu barishinze, Kagame akaba yararihaye akandi kazina ka FPR-INTORE. Ndagira ngo dusesengure ubutegetsi bwe turebe uko buhumeka n’inzira bunyuramo kugira ngo bufate Abanyarwanda ho ingwate.

IBANGA RYA 17 : Amahame-shingiro y’agatsiko

Ubutegetsi bwa Paul Kagame bwubakiye ku gatsiko gato cyane (abantu 6-8), kagizwe n’Abatutsi b’Indobanure, baturutse Uganda, b’abasirikari, bahisemo gutegekesha IGITUGU, ITERABWOBA n’IKINYOMA. Abashaka kumva neza amahame-shingiro (principes) y’ubwo butegetsi ntibakirirwe bashakira ahandi.

IBANGA RYA 18 : Abamotsi

Agatsiko k’indobanure kifashisha ABAMOTSI batoranijwe mu moko yose (Abahutu , Abatutsi, Abatwa, Abanyamahanga). Abo Bamotsi ni abantu batari inyangamugayo kandi badakunzwe n’abaturage. Kenshi baba ari abantu bakoze ibyaha bikomeye nk’ubwicanyi, gusahura ibya rubanda no kurenganya inzirakarengane.

Abo Bamotsi bakingirwa ikibaba n’Agatsiko kari ku butegetsi, bagahabwa agaciro gasumbye cyane ako rubanda ibaha. Iyo umunyagitugu Paul Kagame atakibakeneye, abahindura IBIGARASHA, bagafungwa cyangwa bakicwa, iyo badashoboye kumucika hakiri kare. Abo Bamotsi nibo maboko ya kariya gatsiko : nibo bahoza abaturage ku nkenke, bakabagambanira mu buryo bunyuranye, bakabicisha…Nibo NKINGI nyakuri z’ingoma y’IGITUGU.

IBANGA RYA 19 : Ikinyoma n’iterabwoba

Agatsiko k’indobanure gafite umwihariko wo gukoresha ikinyoma kugira ngo kigaragaze neza imbere y’amahanga. Muri urwo rwego:

Agatsiko ntikemera amashyaka ya politiki yanga gukorera mu kwaha kwako. Bene ayo karayasenya, kagafunga cyangwa kakica abayobozi bayo, ahubwo kagahimba amashyaka-muzunga (partis satellites) akaba ariyo gakinga mu maso y’Abazungu.

Gafite uburambe mu gukoresha amatora afifitse, kagahatira abaturage gutora abantu (abamotsi) badashishikajwe no gukorera rubanda. Ngo iyo niyo demokarasi bereka amahanga ! Nyamara no mu Misiri na Tuniziya baratoraga !

Kugira ngo ako gatsiko gashobore gukandamiza rubanda no kubacecekesha burundu, gakoresha ingabo z’igihugu n’inzego zishinzwe umutekano (polisi na Maneko) mu guhohotera abaturage. Niyo mpamvu abaturage birirwa baragijwe imbunda nk’inyamaswa z’inkazi. Iterabwoba nk’iryo rigamije gukanga abaturage, bagahora ari ba nyamwigendaho (1+1+1+1+1….), ntibigere babona akanya ko kwishyira hamwe ngo batekereze uko bafatanya kurwanira uburenganzira bwabo badasiba kuvutswa n’agatsiko.

Agatsiko k’indobanure gashyiraho AMATEGEKO arengera inyungu z’abakagize gusa, agakumira ibyifuzo bya rubanda rugufi. Utinyutse kwerekana ko ayo mategeko abangamiye inyungu rusange z’Abanyarwanda (Intérêt général), bucya bamushinja Ingengabitekerezo ya jenoside, guhungabanya umudendezo w’igihugu, gupfobya jenoside, kubangamira gahunda za Leta….ngibyo ibyaha Agatsiko kahimbye bikaba bidahwema gucisha umutwe inzirakarengane zitagira umubare.

Agatsiko ntikazuyaza kwica cyangwa gufungira akamama abantu bose gakeka ko bashobora kubangamira inyungu zako. Abahabonera ishyano kurusha abandi ni Abanyarwanda bajijutse b’inyangamugayo (les meilleurs) katashoboye kwigarurira.

Uko kwikubira ubutegetsi bwose, bukarundwa mu maboko y’Agatsiko k’indobanure konyine bigira ingaruka zikomeye ku mibereho myiza y’abaturage….

Biracyaza…

Niba ufite icyo ushaka gusobanuza, watwandikira kuri aderesi ikurikira:

ishema_party@yahoo.fr cyangwa se ugasura urubuga http://www.ishemaparty.mobiukatwandikira ukoresheje uburyo bwateganyijwe. Ushobora no gusura imbuga zacu kuri facebook.

Advertisement

2 thoughts on “Umwihariko wa Revolisiyo: IKIBAZO GITERA ABANYARWANDA UMWIRYANE W’URUDACA SI AMOKO, SI UBUJIJI, SI UBUKENE: DORE UKO NJYE MBIBONA

  1. Pingback: Umwihariko wa Revolisiyo: IKIBAZO GITERA ABANYARWANDA UMWIRYANE W’URUDACA SI AMOKO, SI UBUJIJI, SI UBUKENE: DORE UKO NJYE MBIBONA | gahunde

  2. Info

    UBUHAMYA : IKIBAZO CY’ABAVICTIMES BOSE KUBIREBA GENOCIDE HUTU NA TUTSI NI AMATEKA AMEZE NK’IKIMODOKA CYANGWA CYA TRAIN, UWO ARIWE WESE ABONA KIGIYE KUMUSIGA AKACYURIRA AKAVUGA UKURI NDETSE AKAGUTEZA IMBERE. UKO NIKO IBINTU BYAGIYE BIGENDA KUBANTU HAFI BOSE MUMYAKA CUMI N’INDI ISHIZE KUBABANZAGA BOSE GUHUNGA KUVUGA UKO KURI. Iyi mibonere nagize kuva muntangiro kugeza ubu nayo yabaye bimwe mubyatanze imbaraga. Tubishimire imana nabyo.

    Umusogongero : « Kuvuga ko ukumvikana kw’iyi cause ari ikimodoka cyangwa train buri wese yagiye abibona kuko nutashakaga kuvuga ukuri cyangwa ibitangazamakuru na za leta byahungaga ukuri, bigeza aho biba ngombwa ko byurira icyo kimodoka cyangwa train y’ukuri bigashyigikira n’ukuri ndetse bikaguteza imbere. Buri wese asubize amaso inyuma arasanga uku ari ukuri mbabwiye iyo witegereje abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bahungaga ukuri muntangiro kubera impamvu runaka, ariko bakagenda bahindura imyumvire bakageza aho bemera uko kuri no kukuvuga »./Par Rutayisire Boniface, Bruxelles, le 25/12/2014

    Ndagirango nshimire uyu munyarwanda kuri iyi réaction yakoze hano hasi kubutumwa twatangaje Ibyo avuga birashoboka ko ubu butumwa buzagira akamaro gakomeye kandi karemereye mumateka y’u Rwanda hagashobora no kugira ikisunika muri opposition nyarwanda nk’uko byagenze kuri ya memorandum y’amashyaka le 02/4/2014 i Bruxelles yemeje génocide hutu munyandiko ya memo yayo ndetse bikaba na moteur yababyariye BBC untold story (kuko abayivugiyemo ishyaka ryabo riri mubasinye memo irimo genocide hutu), bikaba byarafashije mugutinyuka kwerura bwa mbere mumateka yaBBC kuko ntabwo communauté internationale ijya yemera ko isigara inyuma igihe ibona abenegihugu bakataje nka kuriya amashyaka yose arimo amoko yose n’uturere twose yabyemeje. Mukugera kuri iyo ntambwe ya memorandum irimo genocide hutu, abari bahari barabyiruka ko byabanje kugorana ho gato ariko byagezweho bitanga n’ umusaruro mumateka kandi bizakomeza biwutange.

    Kubireba ubutumwa bwacu dukomeje gutanga dufatanije namwe, dukurikije udukuru duke turiho kubireba ubu butumwa, n’ubwo abo bireba bamwe bakiri muminsi mikuru hirya no hino ku isi, birahwihwiswa ko bishoboka ko ubu butumwa buzabyara umusaruro mwiza cyaneee kuko ni ubutumwa buremereye cyane kandi buvuga ukuri kuzahoraho mumateka ndetse kugahora kugaruka mubatuye isi.

    Icyo twabwabwira n’uko ubu butumwa bwageze kubo bireba nyirizina hakoreshejwe uburyo bwa communication nagiye nkoresha kenshi no mubihe bishize nkurikije uko bamwe muri bariya babwirwa baba bashaka ko bubageraho kugirango bashobore gufata ibyemezo. Bisaba akazi kenshi yego ariko byarakozwe kandi bikomeje gukorwa ndetse hari n’abantu nkamwe n’abandi bakomeje kubwohereza aho bashoboye hose nabo.

    Bamwe bagirango ibintu bigarukira kuri internet ntibakajye bibeshya kuko muri aba bayobozi babwirwa hari bamwe baba bakeneye ibaruwa ifatika muntoki (kuri fax cyangwa ku bundi buryo), kuburyo bitewe n’uko dossier iremereye isaba kutayishidikanyaho cyangwa ikaba isaba kuyishorera munzego zifata ibyemezo bayibona nk’umwimerere. Kuyishorera bye kugira uwo bijija, abazi uko amadosiye akorwa muri administration iyo ariyo yose yiyubashye murabizi ko dossier ihera hasi cyangwa igahera hejuru ijya hasi ikazageza aho isubira hejuru kubafata ibyemezo byanyuma imaze kuba urubuto ruhiye buri wese yaragiye ashyiraho avis ye. Mubintu nka biriya hari igihe bishobora no gukorwa mukanya gato cyangwa bigaca mumanama nk’uko mwabibonye muri Weakileaks aho abakuru b’ingabo za USA bakoraga amanama bafata ibyemezo kunyandiko yanjye ibagezeho kukibazo runaka igihe kiri kuri gahunda yabo.
    Kubera rero ari iminsi mikuru, benshi muganira cyangwa buri wese yishimira ibiba byaragiye bigerwaho, mbavunguriyeho kugirango kubireba cause y’abavictimes bose buri wese asubize amaso inyuma arebe intambwe nateye (mfatanije namwe bandi mwayitangiye) kugirango ibe igeze aho isi yose iyumva abayobozi n’abatuye isi benshi bakaba baragiye bayubaha bakanayifataho ibyemezo bikomeye. Kugirango ibyo byose rero bigerweho ni uko haba harakozwe akazi kenshi k’ingeri zose gasaba ubwihangane, ubwenge n’ubumenyi bwo kumenya abo ubwira, expérience y’uko ibyemezo bifatwa n’ibindi byose bisaba responsabilité muri gestion ya cause ikomeye nk’iyi irebana no gukurikirana uko igenda itera imbere, ibyo byose mubona bikaba byaragezweho uhereye kubusa aho ntawakekaga ko iyo ntambwe ishobora guterwa. Ngirango muntangiro muribuka ko abanyarwenga bo munda y’ingoma babanje kujya bambwira ndi seul contre tous kuko ntawayumva muntangiro ko cause nk’iyi yarenga umutaru kandi na babandi bitwa ba specialists b’u Rwanda nta numwe wayitinyukaga n’ubwo n’ubu hari abatarubura umutwe. Ibvo kandi byari ukuri koko kuko uwavuga ukuri yabaga yirahiye umuriro wa FPR n’amahanga yose. Muribuka nk’umubirigi witwa Marcel Guerin watanze ubuhamya bigakorwamo film y’ibyo yabonye ava Nasho kugera Kagitumba. Baramuterorije n’ubu ntawamenya iyo ari nta n’ubwo arongera kuzamura ijwi. Hari n’abandi benshi bashakaga kugerageza babona ari umuriro bakiyigirirayo cyangwa bakicecekera.
    Na none ariko ndagirango mbabwire ko ibi muba mutangaza kumbuga n’ahandi kuri za Blog, za facebook n’ahandi bigira akamaro gakomeye cyaneeeeeee kuko haba hakenewe n’amakuru ari hanze n’impumeko ihari. Buri wese rero akomeze yitange kuko nta kintu gipfa ubusa iyo uvugiye kumugaragaro cyangwa ukandika cyangwa ukabwira mugenzi wawe amakuru cyangwa umuvandimwe wawe, etc.
    Noheri nziza n’umwaka mwiza kuri mwese kandi igihe mubyibuka mujye muzirikana twe tubitangira ibihe byose. Ntihagire uzagira impungenge, intambara y’ukuri kuby’abavictimes bose no kubanisha abanyarwanda bose banganya amahirwe hamwe n’ibindi twashyize imbere, tuzayitsinda abanyarwanda twese dufatanije. Kugeza ubu njye ibyo nabemereye sindabatenguha kandi tugenda dutera intambwe hagaragara umusaruro ushimishije.

    Buri wese azirikane ko uramutse wiyicariye n’undi akiyicarira ntacyagerwaho kuko système yakoze ibyo bibi ndetse n’abandi bakaba badashaka kuvuga uko ukuri atari byo byabaha cadeau yo kwibohora. Ngirango nagiye mbabwira kenshi ko iyi ntambara y’amahoro turimo njye njya kuyitangira muri opposition nyarwanda ( cyane cyane kukibazo cy’abavictimes bose n’ubumwe bw’abanyarwanda) nkurikije amakuru nari mfite nari narakozeho ubushakashatsi buhagije imbere mugihugu, n’ubyo icyo gihe byari bibujijwe kuvuga genocide hutu na tutsi ngo ugume ubihagarareho (kuko byari uguhangana n’isi yose n’abanyarwanda), ariko nabonaga ko iki ari nk’ikimodoka cyangwa train y’amateka azagenda yiyandika kandi buri wese akagenda yumva ukuri ndetse agashyigikira ukuri.
    Niko rero byagenze kuko dufatanije twese (ari ababyumvise mbere tugafatanya urugendo ari n’abagenda babyumva aho tugeze, buri wese arahabona). Uko ibintu byari bimeze mubihumbi bibiri na kane cyangwa mbere yahoo siko bimeze mu bihumbi bibiri na cumi nakane turimo. Buri wese rero wagize uruhare kuri yi cause kuva igitangira kugeza ubu, yishime kandi amateka azamushima igihe cyose.
    Kuvuga ko ukumvikana kw’iyi cause ari ikimodoka cyangwa train buri wese yagiye abibona kuko nutashakaga kuvuga ukuri cyangwa ibitangazamakuru na za leta byahungaga ukuri, bigeza aho biba ngombwa ko byurira icyo kimodoka cyangwa train y’ukuri bigashyigikira n’ukuri ndetse bikaguteza imbere. Buri wese asubize amaso inyuma arasanga uku ari ukuri mbabwiye iyo witegereje abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bahungaga ukuri muntangiro kubera impamvu runaka, ariko bakagenda bahindura imyumvire bakageza aho bemera uko kuri no kukuvuga. Ngirango murabyibuka ko yaba jye n’abandi twagiye duhwitura BBC n’ibindi byahungaga uko kuri, bimwe muribyo nka BBC na VOA n’abandi bakaba barateye intambwe ndetse BBC yo ikaba imaze gushyiramo imbaraga bikaba binatuma bamaze kuyingura kabiri I Kigali ngo ye kumvikanayo. N’ibindi bitangazamakuru n’abantu nibarusheho guhaguruka.

    Iyo rero twiyicarira ntakiba cyaragezweho. Ariko nanone ndagirango mbabwire ko n’ubwo ndi mubaderevu b’ibanze b’icyo kimodoka cyangwa train ndetse nkaba naragiye mbitangira mwe abanyarwanda n’abatuye isi kuburyo bukomeye kuri ibyo bibazo, sinifuza ko mukomeza kuduharira akazi kandi aya ari amateka dusangiye. Nimuhaguruke namwe mutwunganire kandi abamaze kwiyemeza iyo nzira namwe (mwaba abari muri za organizations zindi zinyuranye cyangwa abo turi kumwe) mwe kugeza aho ngo musinzire kugeza ubwo biba ngombwa kuza kubakangura. Izo mbaraga zo kubakangura zagombye gukoreshwa ibindi biteza iyi cause yacu imbere.
    Na buri wese rero nawe niyitange intsinzi izagerwaho bidatinze.
    Le 25/12/2014
    Rutayisire Boniface
    President w’Ishyaka Banyarwanda akaba na President w’association y’abavictimes Tubeho Twese
    Tel (32) 488250305
    ———————————————————

    En date de : Sam 20.12.14, ‘J.C. Tuvugishukuri’ psj_survivors@yahoo.com [fondationbanyarwanda] a écrit :

    Objet: [fondationbanyarwanda] Re: [rwanda_revolution] LETTRE: Demande de prolongation du TPIR :Les Chefs d’Etat seront considérés comme des criminels
    Date: Samedi 20 décembre 2014, 20h42

    A César ce qui est à César.
    Ndabona Rutayisire na Gasana balimo bakora byiza byagombye kubera
    urugero besnhi bashinzwe cyangwa se bashyizeho organisations
    (politiques ou société civile).Je vous
    encourage, sûrement que bizagira ingaruka dans le sens
    positif du terme.
    Kurwanya
    Kagame na RPF ni ugushyigikira umuhutu cuangwa umututsi
    uwali we wese witandukanya n’ubwicanyi.
    Weekend
    nziza.

    —————————————————————————

    LETTRE: Demande de prolongation du TPIR :Les Chefs d’Etat seront considérés comme des criminels:

    RUTAYISIRE Boniface
    Président de l’association des Victimes TUBEHO TWESE et Comité International pour les Victimes de la Haine Ethnique, Massacres et Génocide (CIVHEMG) et BANYARWANDA
    TEL: +32 488 25 03 05 (Belgique)
    Email: infotubeho@yahoo.fr

    Bruxelles, le 19/12/2014

    A :
    Son Excellence le Chef d’Etat Membre des Nations Unies (Tous);
    Son Excellences les Membres Permanents du Conseil de Sécurité (Tous);
    Son Excellence le Secrétaire Général des Nations Unies;
    Son Excellence la Présidente de l’Union Africaine;
    Son Excellence le Chef d’Etat Membre de l’Union Européenne (Tous);
    Son Excellence le chef d’Etat Membre de l’Union Africaine (Tous);
    Son Excellence le Président de la Commission de l’Union Européenne;
    Son Excellence le Secrétaire Général de la SADC;
    Son Excellence Membre du Sénat des Etats Unis d’Amérique (Tous);
    Son Excellence Membre du Parlement de l’Union Européenne (Tous);
    Son Excellence le Commissaire des Droits de l’Homme aux Nations Unies (Genève);
    Son Excellence le Commissaire chargé des Réfugiés aux Nations Unies, UNCHR (Genève);
    Sa Sainteté le Pape François, Souverain Pontife de l’Eglise Catholique;
    Son Excellence l’Archevêque de Canterbury, Angleterre;
    Mr. le Président de l’Organisation des Droits de l’Homme Amnesty International, Londres;
    Mr. le Président de l’Organisation des Droits de l’Homme Human Rights Watch, New York;
    Mr. le Président de la Fédération Internationale des Droits de l’Homme, FIDH, Paris;
    Mr. le Directeur Général de la BBC, Londres.

    Objet : Demande de prolongation du TPIR et du MTPI (Mécanisme pour les Tribunaux Pénaux Internationaux) pour juger les criminels génocidaires Tutsis du FPR et APR. Vu les informations diffusées à ce sujet et la gravité des crimes, les Chefs d’Etat et les Chefs des Gouvernements des pays membres de l’ONU d’aujourd’hui (surtout les pays amis du Rwanda) vont être considérés dans l’histoire du monde comme des grands criminels et complices du FPR si le TPIR ferme ses portes sans juger les criminels génocidaires Tutsis du FPR. Reduire le nombre des casques bleus au Congo ( qui ne font rien là bas) pour financer les jugements des génocidaires du FPR par le TPIR, cela peut contribuer positivement à la sécurité du Congo et de toute la région la région des grands lacs d’Afrique

    Excellences,

    Vu que le Rwanda a besoin encore la justice internationale pour punir les Hutus et les Tutsis qui ont commis les crimes de génocide au Rwanda;
    Vu que l’ONU veut mettre fin à la présence des FDLR au Congo;
    Vu que l’ONU et ses instances affirment qu’au sein du FDLR il y a des personnes qui doivent être jugées par le TPIR pour les crimes de génocides;

    Vu que le monde entier reconnaît actuellement que certaines personnes du FPR et APR ont commis des crimes de génocide hutu et tutsi en 1994 dans la période couverte par le mandat du TPIR

    Nous, en tant qu’une organisation qui défend et représente des victimes depuis plus de dix ans, nous nous adressons à vous pour demander la prolongation du TPIR et du MTPIR (Mécanisme pour les Tribunaux pénaux Internationaux ) pour pouvoir juger les criminels Tutsis du FPR.

    Si le TPIR ferme ses portes sans juger les criminels du FPR, il y aura des lourdes conséquences pour le Rwanda et toute la région des grands lacs d’Afrique.
    Si le TPIR ne juge pas les criminels du FPR, il s’agit d’une autorisation directe à tous les éléments du FPR pour qu’ils puissent continuer à commettre le génocide contre les Hutus comme ils le font depuis plusieurs années.

    L’ampleur des crimes commis par le FPR dépasse l’entendement. si le TPIR ferme ses portes sans juger les criminels du FPR, les Chefs des gouvernement et les Chefs d’Etat ainsi que les Responsables des autres instances des pays membres de l’ONU qui sont au pouvoir aujourd’hui (surtout les pays amis du Rwanda et les pays membres du conseil de sécurité) vont être considérés dans l’histoire de l’humanité comme des grands criminels et complices du FPR. Il n’y a aucun Etat au monde qui a commis des crimes des génocides comparables aux crimes commis par le FPR au Rwanda et au Congo RDC. L’ONU ne fait que la destruction du Rwanda et des Rwandais depuis des années et des années et les pays membres de l’ONU ne réagissent pas pour punir les criminels Tutsis du FPR. C’est très honteux pour toute humanité. Un monde d’aujourd’hui qui a des dirigeants qui ne font que soutenir la sauvagerie, la criminalité et les génocides, il s’agit du retour du monde à la préhistoire. Je mande à tous les citoyens du monde (qui se sentent encore humains) de réagir.

    Et ce qui est dangereux et très ridicules aux dirigeants du monde, c’est que le FPR continue à commettre le génocide et jeter les corps dans des lacs et rivières et il n’ y a personne qui pose un vrai acte pour arrêter cela chasser Kagame Paul au pouvoir. Avec cette lâcheté des dirigeants du monde qui ne respectent pas la vie des êtres humains, dans des prochaines années, il est possible que le FPR puisse exterminer d’autres millions des hutus dans un troisième génocide si les criminels du FPR ne sont pas punis actuellement.

    Si le TPIR ferme ses portes sans juger les criminels du FPR, il s’agit d’un autre acte que l’ONU aura fait dans le sens de détruire le Rwanda et les Rwandais et les peuples de la région des grands lacs parce qu’il n’y aura jamais une véritable réconciliation.

    Je demande à l’ONU et au Conseil de Sécurité d’autoriser le TPIR et le MTPI à donner une suite favorable à ma plainte que j’ai déposé en 2012 pour le génocide hutu et tutsi au TPIR. Je demande au TPIR de juger les criminels du FPR qui ont commis le génocide hutu. Je tiens à rappeler qu’en date du 20/06/2012 j’ai déposé une plainte au TPIR ( au Procureur et au Président du TPIR et le Président du TPIR a répondu positivement en délivrant un accusé de réception et il a réintroduit de nouveau et officiellement ma plainte au procureur du TPIR et il a informé tous les juges et d’autres instances.

    En conclusion, si le TPIR est fermé sans juger les criminels Tutsis qui ont commis le génocide hutu, cela veut dire en d’autres mots que les chefs d’Etat et Chefs des gouvernement (d’aujourd’hui )des pays membres de l’ONU et du conseil de sécurité autorisent un troisième génocide contre les Hutus et contre les peuples des pays limitrophes du Rwanda. Je demande que l’histoire mette ces crimes (qui seront commis par les criminels impunis du FPR) au dos de ces Chefs d’Etat et Chefs des Gouvernements des pays membres de l’ONU d’aujourd’hui qui refusent de punir tous les criminels Hutus et Tutsis. On ne peut pas avoir la démocratie au Rwanda s’il y a des génocidaires Tutsis qui restent impunis. Le Rwanda a besoin d’une justice pour tous sans aucune discrimination ethnique.

    Pour le cas du budget qui va faire fonctionner le TPIR et le MTPI, il n’y a aucun problème s’il y a la volonté politique. Vu que le Congo RDC veut réduire le nombre des casques bleus qui sont là en les accusant qu’ils ne font rien, on peut récupérer cette somme pour financer le TPIR et cela va contribuer positivement à la sécurité du Congo RDC et toute la région. La base de l’insécurité congolaise c’est l’impunité qui existe au Rwanda depuis plusieurs années pour les éléments du FPR.

    Je demande la participation de tous les Rwandais et de tous les citoyens du monde entier qui se sentent humains pour que cette demande puisse aboutir. Je remercie à tous les Chefs d’Etat et Chefs des Gouvernements ainsi qu’aux autorités de l’ONU et ses instances qui vont réagir positivement.

    Je vous remercie

    Rutayisire Boniface
    Président de l’association des Victimes TUBEHO TWESE et Comité International pour les Victimes de la Haine Ethnique, Massacres et Génocide (CIVHEMG) et BANYARWANDA
    TEL: +32 488 25 03 05 (Belgique)
    Email: infotubeho@yahoo.fr

    ————————————————————————–

    Annexe: Lettre du Président du TPIR pour l’accusé de réception de la plainte de Rutayisire Boniface

    Like

    Reply

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s