Abayobozi ba Kiliziya gatolika ni abenegihugu nk’abandi . Bafite uburengazira bwo kuvuga icyo batekereza ku migendekere myiza cyangwa mibi y’igihugu hagamijwe guharanira icyarushaho kuzana amahoro n’ubutabera mu gihugu. Bafite uburenganzira bwo gutora abategetsi. Bafite inshingano yo kumurikira intama bashinzwe cyane cyane igihe ibirura byiteguye kuziraramo . Bafite inshingano yo kubahiriza amategeko y’igihugu no gushishikariza abo bashinzwe kuyubahiriza mu gihe ayo mategeko atarenganya rubanda ahubwo akaba ashingirwaho ineza rusange.
Muri iki gihe mu karere k’ibiyaga bigari hari ikibazo gikomeye cy’abategetsi barangije manda bemererwa n’amategeko ariko bakaba bashaka gusuzugura no gusuzuguza Itegekonshinga kugirango Repubulika bazihindure nk’ingoma ya cyami na gihake , bityo bihamire ku butegetsi ubuziraherezo, mu nyungu zabo bwite.
Ese abeposkopi gatolika bagomba gukomeza kwicecekera cyangwa nk’abayobozi bizewe na rubanda bakwiye gutanga urumuri ?
Abepiskopi bose bo mu gihugu cya Kongo (RDC) bo ntibazuyaje kugaragaza ko ari abagabo b’intwari cyane , batagendera ku iterabwoba na baranyica kuko batajya na rimwe bemera kuryamira ijambo ry’ukuri babona neza !
Mu nama yabo (CENCO)yabaye kuva taliki ya 24 kugera ku ya 28 Kamena 2013 batangaje ku mugaragaro ko batazashyigikira ko Perezida Kabila asuzugura itegekonshinga kugira ngo yongere yitoreshe nk’umukuru w’igihugu. Koko rero Itegekonshinga ryo mu 2006 RDC igenderaho muri iki gihe rigena ko Perezida wa Repubulika atorerwa mada y’imyaka itanu , kandi akaba adashobora gutorerwa manda zirenze ebyiri. Iri tegekonshinga kandi riteganya ko iyo ngingo yaryo ya 220 idashobora guhindurwa .
Abepiskopi gatolika bagendeye kuri iyo ngingo bemeza ko igomba kubahirizwa n’abenegihugu bose kuko basanga ariyo shingiro ry’amahoro mu gihugu. Abepiskopi babiheraho bakibutsa ko Leta ya RD Congo ari Repubulika, atari ingoma ya cyami !
Twibaze impamvu
*Ese mu Rwanda, Abepiskopi bacu nabo bashobora gutinyuka bakamagana ihindurwa, ryifuzwa n,Agatsiko ka Kagame, ry’ingingo y’101 y’itegekonshinga ryo mu 2003 u Rwanda rugenderaho iteganya ko Perezida wa Repubulika y ‘u Rwanda atorerwa manda y’imyaka irindwi kandi akaba adashobora gutorerwa manda zirenze ebyiri ?
*Ese Abepiskopi gatolika bo mu Rwanda bo bemera ko u Rwanda ari Repubulika , atari ingoma ya cyami ?
*Ese abepiskopi gatolika bo mu Rwanda bemera ko bafite inshingano yo kumurikira rubanda no kubashishikiriza kurengera uburenganzira bwabo mu gihe abategetsi b’inda nini nk’abariho muri iki gihe bakomeje kwikubira ibyiza byose by’igihugu ?
*Ese aho abepiskopi gatolika bo mu Rwanda bazi ko kwicecekera mu gihe akarengane gaca ibintu,
-mu gihe urubyiruko rukomeje kuvangurwa hashingiwe ku bwoko,
-mu gihe abantu barigiswa n’ubutegetsi ku mugaragaro,
-mu gihe inzirakarengane zicwa imirambo igatabwa mu nzuzi n’ibiyaga,
-mu gihe urubuga rwa politiki rufungwa nta mpamvu kugira ngo agatsiko k’abantu bamwe gusa bakomeze biharire ubutegetsi,
-….?
Umwanzuro
Aho igihe si iki ko abepiskopi gatolika b’u Rwanda nabo batobora bakamagana ubwikanyize n’igitugu cy’abategetsi bacu ? Aho bakomeje kwicecekera ntibabikore, Kiliziya gatolika ntizafatwa nk’ikorera mu kwaha k’ubutegetsi burenganya rubanda ? Aho iyi rubanda niyibohoza ku mbaraga zayo yonyine Kiliziya yacu ntizarebwa nk umufatanyabikorwa wa FPR-Inkotanyi mu gusenya u Rwanda n’abanyarwanda ?
Ni ibibazo nibaza gusa , ariko nkababazwa n’uko ndashobora kubibonera ibisubizo, njyewe njyenyine !
Marie Chantal Bamurange.
Umukristukazi wa Paruwasi Kabgayi