Muri Demokarasi ububasha bwa rubanda ntibugira rutangira, n’iyo rubanda ihisemo kugira aho ishyira ibihato ingufu zibishyizeho ni nazo zibikuraho : ni cyo gisobanuro (esprit de la loi) cy’ingingo y’193 y’Itegekonshinga ryo mu 2013. Kuba byaragenwe ko nta mushinga wo kuvugurura iyo ngingo y’193 ushobora kwakirwa (clause intangible) bifite ishingiro n’injyana. Koko rero Itegekonshinga ntiriva mu ijuru, rikorwa n’abantu. Guhindura ingingo iyi cyangwa iriya sibyo byakabaye ikibazo. Uretse n’ingingo imwe cyangwa ebyiri zaryo, Itegekonshinga ryose uko ryakabaye rishobora kuvaho hagashyirwaho irindi, isi igakomeza ikazenguruka, ndetse ikaba yazenguruka neza kurusha mbere.
1. Itegekonshinga ryo mu 2003 si ryo rya mbere u Rwanda rwagize. Ryaje risimbura iryo ryasanze naryo rifite iryaribanjirije. Guhindura ingingo yaryo y’101 sibyo byakabaye ikibazo, iyo biba koko biri mu nyungu za rubanda (nyamwinshi !) .
2. Ikibazo gikomereye rubanda muri iki gihe si ukumva icyo itegekonshinga ryo mu 2003 rivuga (interpretation de la loi). Icyo rubanda yifuzaga mu gusezerera ingoma ya cyami n’ubungubu nticyahindutse , ni nacyo mu by’ukuri kigaragarira mu ngingo y’101 : ni uko byakwemerwa na bose, bikubahirizwa n’abayobozi, ko ubutegetsi bwose ari ubw’abaturage , bukaba mbere na mbere bugomba gukorera inyungu z’abaturage, bityo inzozi z’abitwa ko bavukanye imbuto bacyibwira ko bavukiye gutegeka, abandi benegihugu bakavukira kubabera abagaragu, zikagenda nk’ifuni iheze !
3. Ikibazo nyakuri kiduhangayikishije twese ntawe utakibona uretse abigiza nkana : ni uko Paul Kagame n’Agatsiko ke nta yindi mpamvu igaragara bafite yo guhindura ingingo y’101 y’itegekonshinga uretse inyungu bwite z’Agatsiko rukumbi kamaze imyaka isaga 21 ku butegetsi, kakaba karabukoresheje uko kishakiye mu kwimakaza iterabwoba no kwikubira ibyiza byose by’igihugu, none ubu kakaba gashaka « gukorogoshora Itegekonshinga » kagamije gusa kwihambira ku butegetsi no guheza rubanda mu icuraburindi ry’ingoma y’igitugu. Ibi se ninde wabyemera !?
4. Icy’ingenzi kigomba kumvikana ni uko Itegekonshinga, uko ryaba ryarashyizweho kose, intege nke ryaba rigaragaza zose, iyo ryatowe n’abaturage, ntiripfa guhindagurwa uko abantu biboneye kose, ku mpamvu ibonetse yose.
5. Niba rero ishyaka rya FPR riri ku butegetsi nta bantu bazima rikigira, rikaba ridashoboye kwishakamo undi mukandida ryakwamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017 , niryemere ko ricyuye igihe, ribise abashaka gukorera igihugu ibyiza, turahari .
6.Niba kandi bigaragaye ko Abacurabwenge ba FPR bacyibereye mu 1959, bakaba bacyibitseho imitekerereze y’ingoma ya cyami twaserereye mu myaka 50 ishize, bakaba koko bumva bafite umuntu umwe rukumbi wavukanye imbuto, ngo ugomba gutegeka Abanyarwanda kugera ku iherezo ry’isi, nibakenyere bahangane na Revolisiyo ya rubanda kuko ibintu bigiye kubashyuhana, « match » ikabarenga, bakabura iyo bakwirwa.
7.Ndongera kwemeza ko ikibazo Abanyarwanda bafite muri iki gihe atari Itegekonshinga ! Rirahari . Kurivugurura, hagahindurwa ibikwiye guhinduka nta kibazo byakagombye gutera ariko « kurikorogoshora » mu nyungu z’Agatsiko , rubanda ntizabyihanganira .
8. Reka nanone nibutse abibagirwa vuba ko Perezida Blaise Compaore wa Burkina Faso, wari umaze imyaka 27 ku butegetsi, abaturage baherutse kumwirukankana (28-31/10/2014) mu gihe Inteko Ishinga amategeko yari iteranye iri guhindura ingingo ya 37 y’Itegekonshinga ryo kuwa 11/4/2000, hagamijwe kumufasha kongera kwiyamamaza kandi yari arangije manda yemererwa n’iri tegeko nshinga.
9. Hafi yacu, abaturage baherutse kuvudukana Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuko yashakaga guhindura ingingo ya 220 y’itegekonshinga ryo mu 2006 kugira ngo arenge kuri manda ebyiri yemererwaga n’iryo tegeko, bityo ngo mu mwaka utaha w’2016 azashobore kongera kwitoresha ! Icyakora Joseph Kabila we yabonye bimukomeranye, kubera abaturage bavuye hasi, yisubiraho, asaba rubanda imbabazi, ahagarika ivugururwa, umutekano wagarutse ari uko abanje gutangariza ku mugaragaro ko atazongera kurota yitoresha mu 2016.
10.Mu gihugu tuvuga rumwe cy’Uburundi naho ishyamba si ryeru : ubushake bwa Perezida Petero Nkurunziza bwo gushaka kongera kwitoresha nabwo bukomeje gukurura amahane . Uko bizarangira turabyiteze twese mu minsi ya vuba aha. Birabe ibyuya…..
Izi ngero z’ibibera ahandi zikwiye gutuma natwe twibaza ariko tukanisubiza :
11.Aho Paul Kagame n’Abanyagatsiko be , mu gushaka guhindura ingingo y’101 ngo Kagame ahame ku butegetsi ubuziraherezo , nabo ntibaba bagambiriye gukora Abanyawanda mu jisho kugira ngo barebe niba koko iterabwoba ryarabagize ibikange bidasubirwaho ? Icyo tuzi neza ni kimwe: ni uko iryo ngirwa-vugururwa bashaka kudutura hejuru rishobora gukururira kabutindi impumyi za FPR zisa n’izitareba neza ngo zibone uburemere bw’akaga Abanyarwanda bakomeje gushyirwamo n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame !
12.Turasaba urubyiruko rw’u Rwanda gukanguka rukitegura kwamaga rwivuye inyuma KUDETA (Putsch Constutitionnel) Kagame n’abambari be biteguye gukorera Itegekonshinga ry’u Rwanda kuko ishobora gusubiza igihugu cyacu mu miborogo, igasenya n’ibyiza byose byagezweho. Ejo hazaza heza ntihashobora gutegurwa n’abategetsi bikunda, bakorera inda zabo gusa, birengagije akaga ka rubanda rugufi.
13.Dukomeje guhamagarira abenegihugu bose, Abatutsi, Abahutu ,Abatwa n’abandi bahawe ubwenegihugu, kuba maso maze igihe cyagera bagaha Kagame n’abambari be ISOMO ry’uko twasezereye ingoma ya cyami, gihake na gikolonize bikajyana ! Ntitwiteguye rero gusubira inyuma ho imyaka 50 yose !
Muri make, Perezida Paul Kagame arangije Manda ze yemererwa n’itegekonshinga ryo mu 2003(art 101), si we kamara, nagende, hatorwe undi mukuru w’igihugu, u Rwanda rukomeze inzira y’iterambere risangiwe na bose .
Padiri Thomas Nahimana,
Umukandida w’Ishyaka Ishema
mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017