Imirenge imwe n’imwe mu turere twa Kayonza, Ngoma na Kirehe iravugwamo inzara ahanini yatewe n’uruzuba rwacanye biturutse kuri El Nino nk’uko leta y’u Rwanda imaze iminsi ibitangaje. Ubu hamwe na hamwe abaturage bafite aho basuhukira batangiye gusuhuka.
Uruzuba rwinshi nirwo ntandaro y’iyi nzara yatumye abaturage barumbya imyaka yabo bityo abari batunzwe n’ubuhinzi bibaviramo gusonza abashoboye bafite aho basuhukira barasuhuka. Ngo abenshi bahungiye iyi nzara muri Uganda abandi bayihungira mu Mutara.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rwinkwavu babwiye abanyamakuru ko bafite ikibazo cy’inzara kubera kurumbya.
Martha Ndererimana w’imyaka 60 utuye muri uyu murenge ati “Inzara yaratwishe bamwe barasuhutse bagiye Buganda abandi bagiye mu Umutara gupagasa mbese ubuzima ntabwo”.
Mugenzi we witwa Muhirwa Deo ati “Turahinga ariko niyo bimeze bikagera igihe cy’ururabo (ibishyimbo)bigahita byuma, ubu nuko twe tudafite aho dusuhukira tuba natwe twaragiye”.
Ku rundi ruhande ubuyobozi bw’intara y’u Burasirazu buremeza aya makuru y’inzara ariko bugasaba abahuye n’inzara kwihangana bagahagarara gitore mu gihe hagishakwa izindi ngamba zo kuyihashya.
Umuyobozi w’iyi ntara Madame Uwamaliya Odette yabwiye Umuseke ko iki kibazo gihangayikishije Intara gusa ngo hakaba hagiye gushakwa ingamba zirambye.
Ati “Turabizi ko hari ibice binini byahuye n’izuba ryinshi ariko nakubwira ko ubu aricyo kibazo turiho kuri iyi saha. Turimo kureba uko twagikemura ku buryo burambye hatunganywa ibishanga hakaboneka amazi ahoraho, gusa twari twagerageje guha ibiribwa abari bashonje cyane(bamwe)”.
Guverineri Uwamaliya agaya bamwe mu baturage bahungiye mu bindi bihungu, ngo bari bakwiye guhagarara gitore bagafataniyiriza hamwe nk’abanyarwanda hagashakwa igisubizo cy’iyi nzara.
Iki kibazo cy’amapfa cyugarije abatuye cyane cyane mu mirenge ine y’Akarere ka Kayonza ariyo Rwinkwavu, Murama, Mwili na Kabare naho mu karere ka Kirehe aho ivugwa cyane ni mu mirenge ya Nasho na Mpanga, hamwe n’akarere ka Ngoma mu murenge wa Rukumberi.
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com