ITANGAZO RYIHUTIRWA :
ABATARIPFANA BIYEMEJE KUGUMA KU KIBUGA CY’INDEGE CYA NAIROBI KUGEZA BAHAWE UBURENGANZIRABWABO
Nairobi, 23/11/2016.
Padiri NAHIMANA Thomas, umunyamabanga mukuru w’ishyaka ISHEMA ry’u RWANDA akaba n’umukandida mu matora atenganyijwe mu mwaka utaha wa 2017 hamwe n’ikipe ye bangiwe kwinjira mu RWANDA.
Kubera ubushake twiyemeje bwo kujya mu RWANDA kuri iyi tariki ya 23 Ugushyingo 2016, tujyanywe no gukora Politiki, tubabajwe no kumenyesha Abanyarwanda bose n’umuryango mpuzamahanga, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’itangazamakuru ko Leta y’u RWANDA yafashe inzira igayitse cyane itagira aho iganisha (voie sans issue).
- Twebwe uko turi batatu twageze Nairobi saa 6 : 40 duturutse Amsterdam mu ndege Vol KL 4141
- Tugeze Nairobi twahasanze undi Mutaripfana wari udutegereje Venant NKURUNZIZA
- Tuhageze twakoze ibisabwa byose (Check-in) kugira ngo tuze kubasha gufata urugendo rwerekeza i Kigali Vol KQ 0440 mu ndege yagombaga guhaguruka saa sita na 50 ikagera i Kanombe saa munani na 55.
- Mu gihe twegeraga indege, twatunguwe no kubona umukozi wa Kenya Airwas atubwira ko Guverinoma y’u Rwanda imaze kutwangira gukandagira muri iyo ndege n’uburenganzira bwo gukandagira ku butaka bw’u Rwanda.
- Muri aka kanya saa cyenda na 25 turacyari muri TRANSIT y’ikibuga cy’indege Jommo Kenyatta i Nairobi.
- Twagerageje kuvugana n’umuyobozi ushinzwe imipaka mu Rwanda atwemerera ko agiye gusuzuma icyo kibazo ariko kugeza n’ubu nta gisubizo turabona.
Kubera iyo mpamvu :
- Dufashe icyemezo cyo gutangira GREVE ntituve muri TRANSIT kugeza igihe duhabwa uburenganzira bwo kujya mu gihugu cyacu, u Rwanda.
- Turasaba Guverinoma ya Paul Kagame kubitekerezaho neza bakibuka ko bagomba kubahiriza uburenganzira duhabwa n’itegekonshinga u Rwanda rugenderaho kugeza ubu.
Ikipe yahejejwe i Nairobi igizwe n’aba bakurikira :
*L’abbé Thomas Nahimana (45 ans)
*Mr Venant Nkurunziza (33 ans)
*Mme Claire Nadine Kasinge (36 ans)
*Mr KEJO Skyler (son bébé âgé de 7 mois)
Bikorewe i Nairobi kuwa 23 Novembre 2016 ; Saa 15: 26.
Abbé Thomas NAHIMANA
Secrétaire Général du Parti ISHEMA
Candidat aux présidentielles de 2017
Contacts : + 33652110445
Pingback: Ingabire Victoire akomeje kubuzwa uburenganzira bwe mu Rwanda. – Gahunde