Ijambo rya Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro
Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda,
Imyaka 55 irashize u Rwanda rwinjiye mu ruhando rw’amahanga nk’igihugu cyigenga.
- Hari taliki ya mbere Nyakanga 1962 ubwo ibendera rya Repubulika y’u Rwanda ryatumbagizwaga mu bicu bwa mbere ari nako ibendera ry’ubwami bw’Ababiligi ryururutswa bwa nyuma ku butaka bw’u Rwanda. Uwo munsi kandi haririmbwe indirimbo nshya, indirimbo yubahiriza igihugu igira iti :
« Impundu nizivuge mu Rwanda hose
Repubulika yakuye ubuhake
ubukolonize bwagiye nk’ifuni iheze
Shinga umuzi demokarasi waduhaye kwitorera abategetsi
Banyarwanda : abakuru namwe bato mwizihiye u Rwanda
Turubumbatire mu mahoro mu kuri, mu bwigenge no mu bwumvikane » - Ibyabaye byose kuri uwo munsi bifite igisobanuro gihanitse kandi gifite ingaruka zikomeye zari zigiye kugaragara mu mikorere y’igihugu no mu buzima bw’abenegihugu.
- Kuva uwo munsi igihugu cyari cyihaye inshingano yo gukora ibishoboka byose kugirango buri mwenegihugu yishyire yizane, abeho mu mahoro kandi afashwe kugera ku munezero yifuza, we n’abe.
- Taliki ya mbere Nyakanga yasinye iherezo rya politiki ya gihake, isezerera na mpatsibihugu yahatiraga umunyarwanda kwiyibagirwa ari nako aruhira guteza imbere inyungu z’abanyamahanga.
- Taliki ya mbere Nyakanga yari ije guca burundi ipfunwe ryo kwitwa umuja mu gihugu cyawe.
- Taliki ya mbere Nyakanga ni ishingiro ry’Ishema buri munyarwanda wese agomba kwiyumvamo, ryahungabana agafata umuheto akarirwanirira byaba ngombwa akaripfira .
Nka Habarurema JD abaturage baricwa urubozo buri munsiBanyarwandakazi, Banyarwanda,
Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda, - Mu gihe twizihiza ku ncuro ya 55 isabukuru y’ubwigenge bw’u Rwanda, biteye umujinya n’agahinda kubona abitwa abategetsi b’u Rwanda muri iki gihe nta gaciro bagiha iyo taliki nziza. Icyo ni ikimenyetso cya mbere simusiga kigaragaza ko u Rwanda rwasubijwe mu icuraburindi ritambukije ubukana iryo mu gihe cy’ingoma ya gihake na gikolonize.
- Ku ngoma ya FPR-Inkotanyi, ikiboko cyaragarutse, abenegihugu barakubitwa buri munsi ndetse bakandagiwe ku gakanu
- Ku ngoma ya Paul Kagame, abenegihugu nta gaciro bakigira, bararaswa ku manywa y’ihangu nk’ibisimba bitagira kirengera ; uwiciwe ntiyemerewe kunama no kuyagirwa.
- Ku ngoma ya Paul Kagame nta munyarwanda ukigira umutungo we bwite ntavogerwa, « umuco wo kunyaga » waragarutse, abambuzi ba FPR bagutwara ibyawe izuba riva, kandi uwarenganyijwe ntagire aho aregera.
- Kugoma ya Paul Kagame amazu y’abaturage arasenywa ; bakamburwa amasambu yabo ; bagacibwa imisoro, amakoro n’amahoro by’urudaca ; bakarandurirwa imyaka ; bagatindahazwa nkana, bakicishwa inzara…
- Muri iki gihe urubyiruko nta mirimo rubona, rurakennye, rurashonje, kandi ntirugira kirengera.Banyarwakazi, Banyarwanda
Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda - Hejuru y’ayo mahano akorerwa Abanyarwanda, Paul Kagame n’Agatsiko ke ntibaterwa isoni no kongera umurego mu gucengeza poliki yabo ruvumwa ya « Shinjagira ushira ».
- Paul Kagame arasaba abanyarwanda bahinduwe abatindi nyakujya ngo nibarenzeho birarire, bereke amahanga ko ariwe wabakuye mu bukene bidasubirwaho.
- Paul Kagame arahatira urubyiruko rwihebye kubera ubushomeri, ivangura n’ubukene, « kwishongora » ngo u Rwanda ruyobowe na « Visionary Leader » kandi ahubwo rwaragushije ishyano ryo kwigarurirwa n’umurwayi urembye kurusha « Yuhi Mazimapaka » !
- Paul Kagame arirukana abandi bakandida rubanda ishaka kwitoreramo abategetsi hanyuma agahatira abaturage kwikiriza intero y’abanyamurengwe ngo u « Rwanda rwahindutse icyitegererezo mu miyoborere myiza », ngo Kagame ni « Umudemokarate » wavukanye imbuto, akaba ariwe wenyine ushoboye kuyobora, abandi banyarwanda bose bakaba ari ibibwa gusa .
- Paul Kagame aracira abenegihugu ishyanga akababuza gusubira mu gihugu cyabo, ariko agategereza ko birirwa bamusingiza bamuvuga ibigwi ngo ataraba umutegetsi u Rwanda ntirwari ruriho !
- Paul Kagame aratwicira abantu buri munsi agashaka ko tumushimira ndetse tukamutura n’amayoga !
Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda,
- Ninde utabona neza ko uyu Paul Kagame n’Agatsiko ke na politiki yabo ya « Shinjagira ushira » bitakijyanye n’ibihe tugezemo ? Ninde wahakana ko imikorere mibisha y’uyu munyagitugu imaze kurambira Abanyarwanda ku buryo budasubirwaho ? Ninde wahamya ko Abanyarwanda bazongera kumwihanganira indi myaka irindwi…. Ninde wakwifuza kuguma muri ubu bucakara kuzageza mu mwaka 2034 ?
- Niyo mpamvu nsanga abenegihugu tubyumva kimwe twari dukwiye kwihutira guhindura imyumvire n’imikorere bityo tugafata umwanzuro wa kigabo.
- Muri iki gihe, U Rwanda rukeneye Abarwanashyaka banganya ubutwari n’abarukuye mu minwe ya gihake na gikolonize.
- Muri iki gihe, U Rwanda rukeneye ko haboneka abarwitangira bakarema urugamba rwo kurugarurira ubwigenge.
- Muri iki gihe, u Rwanda rukeneye impinduramitegekere yihuse kugira ngo igihugu gisubizwe mu nzira nzima amazi atararenga inkombe.
- Hakenewe abenegihugu bahaguruka bakanga agasuzuguro, bagakora Revolisiyo
- Hakenewe abenegihugu babangukira guhagarika abakoresha intwaro zica abenegihu kandi zari zaraguriwe kubarinda
- Kuko u Rwanda ruri mu kaga, abenegihugu bakaba batsikamiwe n’ubutegetsi budashoboye kandi budashobotse, hakenewe ko wowe nanjye duhaguruka tukitangira u Rwanda, buri wese mu nzira imubangukiye.
- Biturutse ku bwitange bwawe nanjye,Impundu zizongera zivuge mu Rwanda hoseAbanyarwanda bazasubiza umutima mugitereko,Basubirane icyizere cyo kubaho,mu bwingenge no mu bwumvikane.
- Mbifurije mwese isabukuru nziza y’ubwigenge
- Twifurije kandi isabukuru nziza abavukanyi bo mu Burundi nabo bariho bahimbaza iyi taliki . Imana ihe umugisha igihugu cyabo , ibagwirize ubutunzi, amahoro n’umutekano.
Harakavumwa politiki ya « shinjagira ushira »
Harakabaho u Rwanda rwigenga
Harakabaho Abenegihugu bishyira bakizana mu gihugu cyabo.
Uwanyu Padiri Thomas Nahimana,
Perezida wa Guverinoma ya rubanda ikorera mu buhungiro