Category Archives: Republic day

28 MUTARAMA : TWANZE UBUHAKE BW’ABANYIGINYA NTABWO TUZEMERA UBUJA BW’ABEGA !

logo ishema

Ijambo ry’Umuyobozi w’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda

28 MUTARAMA : TWANZE UBUHAKE BW’ABANYIGINYA NTABWO TUZEMERA UBUJA BW’ABEGA !

Banyarwandakazi, Banyarwanda,

Bataripfana b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda n’abakunzi bacu

Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda,

1.Taliki ya 28 Mutarama 1961, abagabo b’INTWARI zikunda rubanda bitavugwa bahuje umugambi bazindukira i GITARAMA, batitaye ku kaga kashoboraga kubagwira kuko ubutegetsi bwariho icyo gihe butari bwishimiye impinduka nziza bifurizaga igihugu. Bagiye inama bafata ibyemezo bidateze kwibagirana mu mateka y’uRwanda :

*Basezereye Kalinga n’izayo zose, bashinga Repubulika

*Baciye ubuhake bw’Abanyiginya bari bacyishuka ko bo bavukiye gutegeka naho abandi benegihugu bakavukira kubabera abagaragu

* Uwo munsi batangije « Ubutegetsi bwa rubanda, bushyizweho na rubanda kandi bukorera rubanda »

2.Guhera uwo munsi abenegihugu bari baramenyerejwe kwitwa  ABAGARAGU bamenye bidasubirwaho ko nabo bafite uburenganzira budakuka mu gihugu cyabo. Bahishuriwe ko ubutegetsi ari ubwabo kandi ko bafite ububasha bwo kuburagiza abayobozi bishakiye binyuze mu matora aciye mu mucyo. Uwo munsi haciwe iteka ko batazongera kwitwa « Abagererwa n’Inkomamashyi » mu gihugu cyabo !

3.Abanyarwanda barishimye bishyira kera, Abanyuramatwi babishyira mu majwi anoze y’indirimbo, bose bakikiriza ko ubuhake bugiye nk’ifuni iheze, ko Umunyarwanda avuye bidasubirwaho ku ngoyi ya Kalinga, ko ibihe bishya kandi byiza bitangiye kuri buri mwenegihugu.

4.Icyakora nyuma y’imyaka 33 benshi baje gutungurwa no gutahura amatwara, imyemerere n’imigenzereze bitakijyanye n’igihe tugezemo by’Umutwe wa FPR INKOTANYI wafashe ubutegetsi ku ruhembe rw’umuheto mu mwaka w’1994 nyuma y’intambara n’imivu y’amaraso yahinduye igihugu cyacu amatongo.

5.Jenerali Paul Kagame wayoboye uwo mutwe w’abicanyi kabuhariwe, yirengagije amateka y’u Rwanda,ntiyatinya kwiyimika no kwigira Umwami w’Umwega, ngo uteganya kuzavanwa ku butegetsi n’urupfu rwonyine. Yabuze ubutwari bwo kuvuga ku mugaragaro ko agaruye ingoma ya cyami, ya  yindi  y’abasekuru be yari yarasezerewe  na rubanda taliki ya 28/1/1961, nuko yemera agononwa kwiyita Perezida ariko mu by’ukuri imikorere n’imyitwarire bye biguma kuba iby’umwami w’umwega unejejwe cyane no gusubiza Abanyarwanda bose mu buja, abatabyemeye akabafunga , abandi akabica, ab’amahirwe bagakizwa no gutorongera bagafata iy’ubuhungiro. Umubare wabo ntuhwema kwiyongeraho ibihumbi byinshi buri mwaka ! Ni ubwambere mu mateka y’u Rwanda, Gahutu, Gatwa na Gatutsi bahuzwa no guhunga ikivunge « ingoma » ibica itarobanuye !

6.Ngiyo impamvu yatumye taliki ya 28 Mutarama 2013 abandi banyarwanda b’ababyiruka bifuza kugera ikirenge mu cy’intwari zo hambere kandi bahujwe n’umugambi wo gusubiza u Rwanda Ishema rukwiye, bahuriye mu mujyi wa Paris ho mu Bufaransa, bashinga Umutwe wa politiki bawita ISHEMA ry’u Rwanda, biha izina ry’ubuhizi ry’ABATARIPFANA, binjira batyo mu ruhando, batangira kurengera inyungu za rubanda. None dore ngiyi imyaka ishize ari itanu.

7.Ku Bataripfana, iki ni igihe gikwiye cyo gusuzuma ibyo bagezeho, ibyabagoye ndetse n’ibyabananiye. Ikigaragara ni uko ikintu cyenda gusa n’ubwami bw’Umwega Paul Kagame kimaze imyaka 24 gica ibintu mu Rwanda, kwitwa Repubulika bikaba ntacyo bigabanya ku rugomo rukabije rugirirwa abenegihugu no ku karengane kadasanzwe ubutegetsi bw’igitugu bukomeje gukorera rubanda rugufi.  Abaturage basubijwe mu buja, bose barongeye bahindurwa abagaragu, barakora bakagoka ariko Agatsiko kakaba ariko gatungwa n’ibyo baruhiye : Barahinga ntibasarure, bakubaka inzu bakazisenyerwa hejuru, bacuruza inyatsi FPR ikabatwara byose, dore bigeze n’aho basorera amasambu gakondo nk’aho ari inguzanyo bahawe n’uyu mugabo wigize umwami wabo ku kingufu ! Iruhande rw’umunyagitugu Paul Kagame harasagamba « Agatsiko k’Abanyamurengwe bagashize » biheshereza agaciro mu kurya ibyabo bakagerekaho no gukungahazwa n’ibindi byinshi bambuye Rubandigoka !

8.Nicyo gitumye abashinze Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda, bamaze imyaka itanu bakora iyo bwabaga ngo barenganure rubanda, ubu noneho  bihaye gahunda yo gukora URUGENDO rudasanzwe , bityo guhera kuri iyi taliki nziza ya 28 Mutarama 2018, bakaba bafashe igihe cy’amezi  atanu yo kuvugurura Ishyaka ryabo (Refondation) , baryinjizemo  Abarwanashyaka bashya, barihe inzego nshya, barihe gahunda n’ingamba bishya bizaryongerera ubushobozi bwo gusezerera umunyagitugu Paul kagame n’Agatsiko ke  k’Abanyamurengwe bagashize bidatinze, hagamijwe gusubiza Abenegihugu uburenganzira bwabo bwose bambuwe.

9.Kubera izo mpamvu zose, Ikipe Nyobozi y’Ishyaka Ishema yagennye ko :

(1)  Kwizihiza Isabukuru y’Imyaka itanu ISHYAKA ISHEMA rimaze rivutse bishyizwe taliki ya 1 Nyakanga 2018. Aho ibyo birori bizabera muzahamenyeshwa bidatinze.

(2) Hatanzwe Ishimo ku Benegihugu bagomba gufatwa nk’icyitegererezo cy’ubutwari n’ubutaripfana. Bene abo bagomba kumenyeshwa abanyarwanda, amateka y’ubuzima bwabo n’ibikorwa byabo byiza bikigishwa urubyiruko.

Banyarwandakazi, Banyarwanda,

Bataripfana b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda n’abakunzi bacu

Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda,

10.Abahawe Ishimo  ry’INTWARI ZA RUBANDA ni aba bakurikira :

(1)Umwami Mutara III Rudahigwa waciye ubuhake kandi agatura u Rwanda Kristu Umwami.

(2)Perezida Mbonyumutwa Dominiko wabaye Perezida wa mbere wa Repubulika yasezereye ubwami ikavana rubanda mu buja

(3)Perezida Geregori Kayibanda wabaye Perezida wa kabiri akaba n’Impirimbanyi y’ikirenga mu batangije Repubulika na Demokarasi ishingiye kuri rubanda mu Rwanda

(4)Perezida  HABYARIMANA Yuvenali wahimbye UMUGANDA watoje abenegihugu kwitabira umurimo no guteza imbere ibikorwa remezo rusange kandi agahihibikanira gushimangira amajyambere nyakuri ya rubanda.

11.Abahawe Ishimo nk’ababaye URUGERO RW’UBUTARIPFANA ni aba bakurikira :

a)Abanyapolitiki

(1) Madame Victoire INGABIRE, umutegarugori wa mbere watinyutse agasiga umuryango we mu mahanga,  akajya mu Rwanda guhangara no  kubwiza ukuri umunyagitugu Paul Kagame n’Agatsiko ke  k’Abanyamurengwe bagashize agamije kurengera rubanda iri mu kaga.

(2) Bwana Deogratias Mushayidi, Umwenegihugu wabaye umuyoboke wa FPR nyamara agatinyuka gutangaza ku mugaragaro, mu mvugo no mu nyandiko, ko niba ubutegetsi bwa FPR buhisemo kwimika akarengane nk’ako ku ngoma ya cyami buzakurwaho na rubanda nk’uko ingoma ya cyami yasezerewe.

(3) Maitre Bernard NTAGANDA nk’umwenegihugu watinyutse guhirimbanira imbere mu gihugu, agatotezwa, agafungwa ariko agakomera ku ntego yo gucungura Rubandigoka.

(4)Umwari Diane SHIMA RWIGARA wanze akarengane kagirirwa umuryango we ndetse na rubanda muri rusange agahitamo gutinyuka, agahaguruka agahangana n’umunyagitugu atitaye ku ngaruka zo gutotezwa no kwamburwa imitungo yose y’umuryango.

b) Abo muri Sosiyete Sivile

(5) Bwana Simeon MUSENGIMANA, watinyutse gushinga Radiyo Ijwi Rya Rubanda, agamije gukangurira Abanyarwanda kuva mu mwobo ,bagacika ku muco mubi wo gukora bufuku, bakajya ahagaragara bakamagana urugomo rw’Inkoramaraso zose, kandi bakihatira guharanira impinduka nziza mu gihugu cyabo.

(6) Bwana MATATA Yozefu kubera ko yatinyutse kwamagana atitangiriye itama akarengane FPR ikorera rubanda, akigisha ko Inzira  y’amahoro (Non-Violence)  aricyo gisubizo kandi akitangira gutabariza abenegihugu bakomeje kuvutswa uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

(7) Bwana KIZITO MIHIGO umuhanzi ukundwa n’abanyarwanda benshi cyane kubera ko yatinyutse guhimba no kuririmba indirimbo zisana imitima akanitangira kwigisha ubwiyunge butanga amahoro nyakuri abinyujije muri Fondation KMP(Kizito Mihigo pour la Paix) .

Muri iyi minsi ikurikira italiki nziza ya 28 Mutarama, buri wese muri izi ntwari tuzamuha umunsi we wo kumuvuga ibigwi no kwereka urubyiruko icyo rukwiye kumwigiraho.

Banyarwandakazi, Banyarwanda,

Bataripfana b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda n’abakunzi bacu

Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda,

12.Sinasoza iri jambo ntongeye gushima mbikuye ku mutima, abenegihugu bose bakiriye neza ukuza kw’Ishyaka Ishema, bakatugirira icyizere bakatugira inama nziza.

13.By’umwihariko ndashimira abagabo n’abagore, cyane cyane abaciye bugufi, bikokoye bakadutera inkunga yose bashoboye kugira ngo ibikorwa byari biteganyijwe bigerweho. Abaturihiye ingendo, abatwakiriye mu ngo zabo, bakadufungurira, bakatumesera, bakatugurira inkweto n’udukanzu tw’urugendo, abo bose ndabashimira kandi mbizeza ko tutazabatenguha. Urugendo ruracyari rurerure ariko twiteguye kurukomeza.

14.Abataripfana bitanze mu ikubitiro ariko bakaza gucika intege kubera ibigeragezo by’urugendo turabashimira umuganda batanze kandi turabasezezeranya ko Ishyaka Ishema ridateze kubibagirwa.

15.By’Umwihariko turazirikana Dogiteri Joseph NKUSI, twafatanyije cyane mu ntangiriro z’Ishyaka Ishema. Muri iki gihe ari mu kigeragezo gikomeye cyo kuba yarashimuswe aho yari yarahungiye mu gihugu cya Norvege akajyanwa gufungirwa i Kigali kandi atari umunyacyaha no kuba afite abana bato badafite kirengera. Turasaba Paul Kagame ko yamurekura agasubirana ubwigenge bwe nta yandi mananiza.

16.Rubanda yanze ubuhake bw’Abanyiginya, ntabwo iteze kwemera ubuja bw’Abega. U Rwanda ni Repubulika, ntituzahwema guharanira ko igendera ku mahame ya Demokarasi isesuye.

17.Niyo mpamvu inteye kwatura,kuri iyi taliki nziza ya 28 Mutarama,  nk’Umuyobozi w’Ishyaka riharanira ISHEMA rya rubanda , nkagusaba wowe  Bwana Paul Kagame kugabanya ubugwari bugutera guhora usonzeye gufatwa nk’Ikigirwamana; ukingure amarembo dutahe mu gihugu cyacu; ishakemo ubutwari bwo gufungura urubuga rwa politiki, urekure abo wagize imbohe bose ubarenganya. Uzitwa intwari nutera intambwe yo kurekura ubutegetsi wihaye ku ngufu no mu buriganya bugayitse, ugasubiza rubanda amahirwe yo kwikihitiramo abategetsi bayinogeye binyuze mu matora akozwe mu mucyo.  Nukomeza kunangira umutima no kungikanya urugomo ukorera abaturage, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo RUBANDA iguhagurukane igukosore, icyo gihe nta we uzakurengera kuko n’abakurwanyeho kuva mu ntangiriro umaze kubajogorora. Kandi na we urabizi neza ko nutisubiraho bwangu  umunsi umwe uzaryozwa ibibi BYOSE wakoreye RUBANDA.

Harakabaho Repubulika ishingiye ku mahame ya Demokarasi

Harakabaho Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda,

Harakabaho umuco mwiza w’UBUTARIPFANA mu Banyarwanda

Bikorewe i Paris, taliki ya 28 Mutarama2018

Padiri Thomas Nahimana,

Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka ISHEMA

logo ishema

 

Advertisement

1/7/1962 : TWIZIHIZE ISABUKURU Y’UBWIGENGE TUZIBUKIRA POLITIKI YA « SHINJAGIRA USHIRA » YAZANYWE NA POLO KAGAME.

Ijambo rya Perezida wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro

Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda,

Imyaka 55 irashize u Rwanda rwinjiye mu ruhando rw’amahanga nk’igihugu cyigenga.

  1. Hari taliki ya mbere Nyakanga 1962 ubwo ibendera rya Repubulika y’u Rwanda ryatumbagizwaga mu bicu bwa mbere ari nako ibendera ry’ubwami bw’Ababiligi ryururutswa bwa nyuma ku butaka bw’u Rwanda. Uwo munsi kandi haririmbwe indirimbo nshya, indirimbo yubahiriza igihugu igira iti :

    « Impundu nizivuge mu Rwanda hose
    Repubulika yakuye ubuhake
    ubukolonize bwagiye nk’ifuni iheze
    Shinga umuzi demokarasi waduhaye kwitorera abategetsi
    Banyarwanda : abakuru namwe bato mwizihiye u Rwanda
    Turubumbatire mu mahoro mu kuri, mu bwigenge no mu bwumvikane »

  2. Ibyabaye byose kuri uwo munsi bifite igisobanuro gihanitse kandi gifite ingaruka zikomeye zari zigiye kugaragara mu mikorere y’igihugu no mu buzima bw’abenegihugu.
  3. Kuva uwo munsi igihugu cyari cyihaye inshingano yo gukora ibishoboka byose kugirango buri mwenegihugu yishyire yizane, abeho mu mahoro kandi afashwe kugera ku munezero yifuza, we n’abe.
  4. Taliki ya mbere Nyakanga yasinye iherezo rya politiki ya gihake, isezerera na mpatsibihugu yahatiraga umunyarwanda kwiyibagirwa ari nako aruhira guteza imbere inyungu z’abanyamahanga.
  5. Taliki ya mbere Nyakanga yari ije guca burundi ipfunwe ryo kwitwa umuja mu gihugu cyawe.
  6. Taliki ya mbere Nyakanga ni ishingiro ry’Ishema buri munyarwanda wese agomba kwiyumvamo, ryahungabana agafata umuheto akarirwanirira byaba ngombwa akaripfira . Nka Habarurema JD abaturage baricwa urubozo buri munsiBanyarwandakazi, Banyarwanda,
    Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda,
  7. Mu gihe twizihiza ku ncuro ya 55 isabukuru y’ubwigenge bw’u Rwanda, biteye umujinya n’agahinda kubona abitwa abategetsi b’u Rwanda muri iki gihe nta gaciro bagiha iyo taliki nziza. Icyo ni ikimenyetso cya mbere simusiga kigaragaza ko u Rwanda rwasubijwe mu icuraburindi ritambukije ubukana iryo mu gihe cy’ingoma ya gihake na gikolonize.
  8. Ku ngoma ya FPR-Inkotanyi, ikiboko cyaragarutse, abenegihugu barakubitwa buri munsi ndetse bakandagiwe ku gakanu
  9. Ku ngoma ya Paul Kagame, abenegihugu nta gaciro bakigira, bararaswa ku manywa y’ihangu nk’ibisimba bitagira kirengera ; uwiciwe ntiyemerewe kunama no kuyagirwa.
  10. Ku ngoma ya Paul Kagame nta munyarwanda ukigira umutungo we bwite ntavogerwa, « umuco wo kunyaga » waragarutse, abambuzi ba FPR bagutwara ibyawe izuba riva, kandi uwarenganyijwe ntagire aho aregera.
  11. Kugoma ya Paul Kagame amazu y’abaturage arasenywa ; bakamburwa amasambu yabo ; bagacibwa imisoro, amakoro n’amahoro by’urudaca ; bakarandurirwa imyaka ; bagatindahazwa nkana, bakicishwa inzara…
  12. Muri iki gihe urubyiruko nta mirimo rubona, rurakennye, rurashonje, kandi ntirugira kirengera.Banyarwakazi, Banyarwanda
    Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda
  13. Hejuru y’ayo mahano akorerwa Abanyarwanda, Paul Kagame n’Agatsiko ke ntibaterwa isoni no kongera umurego mu gucengeza poliki yabo ruvumwa ya « Shinjagira ushira ».
  14. Paul Kagame arasaba abanyarwanda bahinduwe abatindi nyakujya ngo nibarenzeho birarire, bereke amahanga ko ariwe wabakuye mu bukene bidasubirwaho.
  15. Paul Kagame arahatira urubyiruko rwihebye kubera ubushomeri, ivangura n’ubukene, « kwishongora » ngo u Rwanda ruyobowe na « Visionary Leader » kandi ahubwo rwaragushije ishyano ryo kwigarurirwa n’umurwayi urembye kurusha « Yuhi Mazimapaka » !
  16. Paul Kagame arirukana abandi bakandida rubanda ishaka kwitoreramo abategetsi hanyuma agahatira abaturage kwikiriza intero y’abanyamurengwe ngo u « Rwanda rwahindutse icyitegererezo mu miyoborere myiza », ngo Kagame ni « Umudemokarate » wavukanye imbuto, akaba ariwe wenyine ushoboye kuyobora, abandi banyarwanda bose bakaba ari ibibwa gusa .
  17. Paul Kagame aracira abenegihugu ishyanga akababuza gusubira mu gihugu cyabo, ariko agategereza ko birirwa bamusingiza bamuvuga ibigwi ngo ataraba umutegetsi u Rwanda ntirwari ruriho !
  18. Paul Kagame aratwicira abantu buri munsi agashaka ko tumushimira ndetse tukamutura n’amayoga !


Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda,

  1. Ninde utabona neza ko uyu Paul Kagame n’Agatsiko ke na politiki yabo ya « Shinjagira ushira » bitakijyanye n’ibihe tugezemo ? Ninde wahakana ko imikorere mibisha y’uyu munyagitugu imaze kurambira Abanyarwanda ku buryo budasubirwaho ? Ninde wahamya ko Abanyarwanda bazongera kumwihanganira indi myaka irindwi…. Ninde wakwifuza kuguma muri ubu bucakara kuzageza mu mwaka 2034 ?
  2. Niyo mpamvu nsanga abenegihugu tubyumva kimwe twari dukwiye kwihutira guhindura imyumvire n’imikorere bityo tugafata umwanzuro wa kigabo.
  3. Muri iki gihe, U Rwanda rukeneye Abarwanashyaka banganya ubutwari n’abarukuye mu minwe ya gihake na gikolonize.
  4. Muri iki gihe, U Rwanda rukeneye ko haboneka abarwitangira bakarema urugamba rwo kurugarurira ubwigenge.
  5. Muri iki gihe, u Rwanda rukeneye impinduramitegekere yihuse kugira ngo igihugu gisubizwe mu nzira nzima amazi atararenga inkombe.
  6. Hakenewe abenegihugu bahaguruka bakanga agasuzuguro, bagakora Revolisiyo
  7. Hakenewe abenegihugu babangukira guhagarika abakoresha intwaro zica abenegihu kandi zari zaraguriwe kubarinda
  8. Kuko u Rwanda ruri mu kaga, abenegihugu bakaba batsikamiwe n’ubutegetsi budashoboye kandi budashobotse, hakenewe ko wowe nanjye duhaguruka tukitangira u Rwanda, buri wese mu nzira imubangukiye.
  9. Biturutse ku bwitange bwawe nanjye,Impundu zizongera zivuge mu Rwanda hoseAbanyarwanda bazasubiza umutima mugitereko,Basubirane icyizere cyo kubaho,mu bwingenge no mu bwumvikane.
  10. Mbifurije mwese isabukuru nziza y’ubwigenge
  11. Twifurije kandi isabukuru nziza abavukanyi bo mu Burundi nabo bariho bahimbaza iyi taliki . Imana ihe umugisha igihugu cyabo , ibagwirize ubutunzi, amahoro n’umutekano.

Harakavumwa politiki ya « shinjagira ushira »
Harakabaho u Rwanda rwigenga
Harakabaho Abenegihugu bishyira bakizana mu gihugu cyabo.

Uwanyu Padiri Thomas Nahimana,


Perezida wa Guverinoma ya rubanda ikorera mu buhungiro

Guyana Republic Day Message

John Kerry
Secretary of State
Washington, DC
February 22, 2015
On behalf of President Obama and the American people, I congratulate the people of the Cooperative Republic of Guyana as you celebrate 45 years of independence on February 23.

Your nation will hold national elections this year. I am confident that it will serve as an example of the peaceful exercise of the right to vote. Your actions will strengthen the entire region’s commitment to democratic institutions.

Guyana participates positively in the region through the Caribbean Basin Security Initiative, the Caribbean Community, and the Union of South American Nations.

The United States stands with you as a partner and friend in the Inter-American System and in continuing to strengthen and revitalize the Organization of American States.

We will continue to work together to achieve energy and environmental sustainability, as agreed upon during the recent Caribbean Energy Security Summit.

I wish you all a joyful Mashramani and Guyanese Republic Day.