ITANGAZO : AMBASADERI MUSHYA MURI AUSTRALIA

Itangazo rigenewe Itangazamakuru

 Ambasaderi mushya muri Australia

Inama ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yateranye taliki ya 29 Ukwakira 2017, iyobowe na Perezida wayo Padiri Thomas NAHIMANA ;

Nyuma yo gusuzuma no gushima gahunda y’amahugurwa ahanitse y’abagize Guverinoma akomeje kugenda neza, yafashe icyemezo cyo gushyiraho Ambasaderi bayihagarariye mu bihugu by’incuti.

Muri urwo rwego Bwana Théophile MUGABONEJO yahawe inshingano yo kuba Ambasaderi mu bihugu bya AUSTRALIA na New ZEALAND.

Théophile MUGABONEJO yavukiye ahahoze hitwa Komini Nyaruhengeri, Perefegitura ya Butare, hari taliki 11/8/1967. Arubatse, afite umugore n’abana batanu.

Théophile MUGABONEJO afite Impamyabushobozi ya Master mu bubanyi mpuzamahanga (International relations) yakuye muri Flinders University yo mu mujyi wa ADELAIDE, mu gihugu cya Australia.  Afite n’indi mpamyabushobozi ya Master mu mategeko (Droit international Public) yakuye muri Université Internationale Libre d’Afrique Centrale de Nairobi-Kenya (UNILAC).

Nyakubahwa Theophile Mugabonejo, Ambasaderi wa Guverinoma ya Rubanda muri Australia na New Zealand.

Théophile MUGABONEJO ni umugabo ushyira mu gaciro cyane, ukunda u RWANDA, agashishikazwa n’uko Abanyarwanda bose bashyira hamwe mu guharanira ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa. Yanga akarengane n’ivangura, agakunda ukuri, ubwigenge n’ukureshya kw’abenegihugu bose.

Nyakubahwa Ambasaderi Théophile MUGABONEJO azaba afite icyicaro mu mujyi waADELAIDE, muri Austaralia. Turasaba Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu kumugana no kumufasha gusohoza neza izi nshingano.

Uwifuza kumugezaho ubutumwa yamubona kuri telefoni : +61469564578 cyangwa kuri

Email : themugab2012@ gmail.com.

Tumwifurije imirimo myiza.

Chaste Gahunde, Ministre w’Itangazamakuru,Umuvugizi wa Guverinoma ya rubanda

 

Advertisement

1 thought on “ITANGAZO : AMBASADERI MUSHYA MURI AUSTRALIA

  1. Pingback: Ambasaderi mushya muri Australia wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro – Rugali

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s