Kuzana ibyihebe mu Rwanda bisobanuye iki ku karere k’ibiyaga bigari?

Inkuru igezweho ni iy’umugabo Adham Amin Hassoun ukomoka muri Libani ubu waaze kugezwa mu Rwanda ngo ahature nyuma y’uko arangije ibihano by’ibyaha byamuhamye. Ibyo byaha by’iterabwoba, byakorewe ku butaka bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika maze mu rubanza rwarangiye mu mwaka wa 2007, uyu mugabo Adham Amin Hassoun akatirwa igihano cy’imyaka 15 y’igifungo. Aho atangirije igihano , igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyanze ko aguma ku butaka bwacyo maze kimuha u Rwanda, na rwo rwemera kumwakira. Ni mu gihe igihugu cye cya Libani cyari cyamwanze cyane cyane ko igihugu cya Isiraheli kimufata nk’umuterabwoba, bityo uwamwakira wese yaba ahanganye na Isiraheli. Kumuzana mu karere k’ibiyaga bigari bivuze iki?

Mu mibanire y’ibihugu habamo guharanira no kurinda inyungu. Ibihugu by’ibihangange ntibijya byibeshya ngo bitsimuke kuri uyu murongo. Nyamara ibihugu bikishakisha akenshi byubakiye ku butegetsi bw’ikandamiza, butagira demokarasi, bihura n’ingorane kuri iyi ngingo. Usanga abategetsi bareba inyungu za bo nk’abantu aho kureba inyungu z’abenegihugu muri rusange.

Bene aba bategetsi barenga ku mategeko bishyiriyeho, kenshi bagasinya amasezerano adafitiye abenegihugu akamaro bagamije gushimisha ibihugu by’ibihangange. Kuzana uyu Adham Amin Hassoun mu karere k’ibiyaga bigari byareberwa muri iyi ndorerwamo. Abenshi bamenyereye ibijyanye na géopolitique barabona ko uyu mugabo afite mission imuzanye, ishobora kuba ijyanye no kubiba intambara izatuma ubukungu bwo mu karere busahurirwa mu nduru.

Mu mateka ya hafi, Leta zunze ubumwez’Amerika zikoresha abantu nk’uyu Adham Amin Hassoun mu ntambara nk’izo. Abazwi cyane ni nka Charles Tylor, Paul Kagame, n’abandi. Reka tuvuge kuri Charles Taylor na Paul Kagame.

Charles Taylor

Charles Taylor

Yafashije Samuel Doe mu gukora cou d’Etat muri Liberia mu mwaka wa 1980. Coup d’Etat irangiye, Charles Taylor yagizwe umuyobozi mukuru wa General Service Agency (GSA) ikigo cyari gishinzwe kugura ibikoresho bya Guvernoma. mu mwaka wa 1983, Tayolor yarirukanywe azira kurigisa amadolari miliyoni y’amanyamerika. Icyo gihe yahise ahungira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Samuel Doe na Leta ye bakoze ibishoboka byose ngo bagarure Taylor ariko USA yanga kumutanga. Taylor yafungiwe muri Gereza ifite umutekano ukajije yitwa Plymouth County Correctional Facility. Mu mwaka wa 1985, abifashijwemo n’abakozi na CIA, Charles Taylor yatorotse gereza anyura Newa York nyuma aburirwa irengero. Mu mwaka wakurikiyeho, yagaragaye muri Libya afite umutwe urwanya Liberia waje no kumugeza ku butegetsi. Byose byari mu mipango ya USA. Amaze kugera ku butegetsi Abanyamerika babonye uko bakoza intoki kuri zahabu ya Liberia. Nyuma Taylor yaje kwegura ku butegetsi, arahunga, biranga arafatwa aregwa ibyaha by’intambara mu rukiko mpuzamahanga akatirwa imyaka 50 mu rwego rwo kumubuza kuzamena amabanga ya CIA.

Paul Kagame

Paul Kagame

Nk’impunzi y’umunyarwanda yari afite ubwenegihugu bwa Uganda, Kagame yageze muri Amerika agiye kwiga mu ishuri rya gisirikare aho bivugwa ko yahuriye na CIA igatangira kumuha mission. Mu gihe u Rwanda rwaterwaga na FPR Inkotanyi, Paul Kagame yoherejwe kuyobora urugamba. Kugora ngo azabigereho nta nkomyi, Kagame yishe abasirikare bamurushaga ubuhanga, kumenywa no gukundwa mu Nkotanyi: Rwigema, Bunyenyezi, Kayitare, Bayingana, n’abandi bari bagifite gahunda ya gi komunisiti mu mitwe yabo. Aba bari bari barakuriye mu ntambara zashyiraga imbere amatwara ya gikomunisti yari ateye ubwoba Abanyamerika.

Hashize imyaka ine, Kagame yaje gufata ubutegetsi mu Rwanda amaze kwica abaperezida babiri, uw’u Rwanda n’uw’u Burundi mu gikorwa cy’iterabwoba cyabaye tariki ya 6 Mata 1994. Abanyamerika bakoze ibishoboka byose barinda Kagame inkiko mpuzamahanga zimurega kuba yarishe abantu abatagira ingano. Kubera Kagame mu Rwanda, Abanyamerika bemerewe kuzana ingabo zabo mu Rwanda, ibintu Kayibanda na Habyarimana bari baranze. Ndetse na Mobutu, Kabila père bari barabyanze. Muri make nta kintu Kagame yahakanira Abanyamerika (CIA) kuko azi ko bazamwica byanze bikunze. It’s a matter of time.

Kuzana Adham Amin Hassoun mu Rwanda biragaragaza ko hari ibintu birimo gutegurwa mu karere. Twabibutsa ko uyu mugabo bamuzanye hashize iminsi mikeya igihugu cy’u Burundi cyanze kwakira abantu Amerika yashakaga koherezayo ibita ko ari Abarundi. Kugira ngo wumve uburemere bwabyo, Amerika yafatiye ibihano igihugu cy’u Burundi ngo kuko cyanze kwakira abo bantu, cyakora Leta y’u Burundi yihagazeho.

Adham Amin Hassoun

Uyu Adham Amin Hassoun aje asanga undi uzwi mu ntambara zo muri Saheli witwa Moustapha Ould Lima wibera i Kigali. Bombi bafitanye umubano n’igihugu cya Qatar kimaze gushora amafranga menshi mu bukungu bw’u Rwanda, ku buryo gisa n’icyaguze igihugu! Icyo Paul Kagame azatuzanira tuzagifatisha yombi. Hejuru ya jenoside ni nde koko wari uzi ko hashobora kuba ibiyirenze? Uretse ko ngo Magayane yabivuze!

Moustapha Ould Lima (ibumoso) arasuhuza Emir wa Qatar

Reka dukomeze tubitege amaso, ntiduheranwe n’ubwoba ahubwo twishakemo imbaraga zo kurwanya ubutegetsi budashyira imbere inyungu za Rubanda.

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s