Muri iyi minsi hari abantu benshi batangiye kugaragaza ibyo batekereza kuri FPR bakaba bari babimaranye igihe kinini. Akenshi binubira uburyo bacecekeshejwe cyangwa bakagenerwa ibyo bavuga bataka FPR-INKOTANYI bagendeye ko ngo yabarokoye. Nyuma y’ubutumwa Madamu Idamange Iryamugwiza Yvonne yatanze tariki ya 31/01/2021, hakurikiyeho abandi benshi bashyize hanze ibyo banenga FPR. Uwitwa Mpozenzi Nemeye yongeye kutugezaho ubutumwa anyujije mu muvugo yise “URUBANZA RWANJYE”. Reka tumwumve.
Ubwanditsi
URUBANZA RWANJYE N⁰1
Si ndi umurwayi cyangwa uwahungabanye
Si inda nini cyangwa gushukwa
Si umurengwe cyangwa ubushinzi
Si ubukunguzi cyangwa ubugome
Si na Stockholm syndrome!
Ni intimba yasobetse imitima
Twabigendanye kuva kera
Biraturwaza biraturembya
Nta gutuza nta kugoheka
None ngo duceceke twaradabagijwe!
Ariko kandi reka muducyurire ni mu gihe
Umuntu abura se koko!!!
Mwakoze byinshi kandi byiza
Turashima kandi cyane
Gusa nanone singombwa kwitaka
Ibirenze cyane ndetse bikabije
Umugani wa Beni Rutabana
Urubanza rwanjye ndarubatuye:
Bitangira muri 1987 mwashutse ababyeyi bacu mu nyungu bibwiraga ko ari iza benshi.
Barafunzwe, baratotezwa bamwe bahunga igihugu, babasanze ntimwanabakiriye neza.
Ntibyateye kabiri, muratera badushinja kubabera ibyitso, turasakwa, ababyeyi barafungwa bikomeye, ribara uwariraye!
Si impuhwe mbateza, si inzara si no gukunda inda nk’uko numvise mubyita.
Twarabazize biratinda, batwita inyenzi, inzoka, inyangarwanda na ba rutamayeze n’andi mazina menshi agayitse.
Byageze mu 1991, tumaze gusobanukirwa n’abo muri bo, turabakunda turabataka, imisanzu iratangwa bakuru bacu barabasanga.
Twitabiriye amashyaka menshi(PL/PSD/MDR) turabyina turahamiriza biratinda, ngo turashaka rukokoma!
Ndabyibuka nk’ibyabaye ejo, twafashwe n’igipindi cya ba PC, turabashyigikira bishyira kera.
Reka sinizimbe mu magambo, mwaje muje kubohora, guca akarengane n’ubusumbane, gukuraho ubuhunzi n’irondakakoko.
Mwanengaga imisanzu n’imisoro, mukavuga ko muje kurema u Rwanda rushya rutarangwamo ibyo byose.
Mwatwigishije ko inshingano z’ingabo ari ukurinda umuturage n’ibye byose
Mwatwigishije amateka y’igihugu, mutugaragariza ko yagoretswe, ko muzanye ubumwe.
Mwaraduhumurije ntawe ubigaya, turabashima, ariko ntitubashima byo kubahishira, kuko ababahishiriye nabo mwabakozemo biratinda.
Ababakoreye, abafashije mu nzego zose, abatanze imari yabo sibo mwahereyeho!
Erega urubanza rwanjye ni rurerure, mpere i Rutongo muri REDEMI, ko mwaje ari ukurinda abaturage n’ibyabo bariya mwiciye mu bisimu, byacukurwagamo gasegereti(casterite), bo bazize iki? Ko bari abanyarwanda nk’abandi niba bari barakoze ibyaha ko bari kubibazwa n’inkiko bazize iki koko, bari benshi ababizi barabizi, bumvaga atari ngombwa guhunga igihugu bahitamo kuba bikinze hariya mu gisimu, namwe muti twatanzwe mubamishamo amasasu na za bombe, erega mukabyita gukubura (kufajia), boshye mukubura imyanda.
Uko mukomeza kwinangira tuzabashyira hanze, nubwo bizwi hose igihe nicyo gitunganya byose(le temps arrange tout).
Si inzika si no kuba umurakare, navuze kenshi ko ibyo mwakoze neza tubishima ariko kandi ntabyera ngo de, mwarishe ndetse bikabije, uwo mugambi murawukomeje.
Nyamuneka nimusubize inkota mu rwubati, aka wa mubyeyi wababajije ati” muzica mwice n’abakabarengeye”! Nsoreje aha muhere i Rutongo mukore ubushakashatsi, nyuma ya 22 z’ukwa kabiri, nzabaha n’ahandi henshi, kandi tubifitiye ibimenyetso, namwe muzatubwire uburyo nta kuri dufite, kandi urubanza rwanjye tuzaburana ingingo nyinshi.
𝕸𝖕𝖔𝖟𝖊𝖓𝖟𝖎 𝕹𝖊𝖒𝖊𝖞𝖊 𝖜𝖆 𝕹𝖊𝖒𝖊𝖞𝖊 𝖒𝖜𝖊𝖓𝖊 𝕹𝖊𝖒𝖊𝖞e
Source: Facebook
Biracyaza…