Nyuma y’imyaka 27, Jenoside yabaye Nzamwitakuze,umubare w’abishwe n’abarokotse wabaye Vuguziga!

  1. Jenoside yabaye Nzamwitakuze

Mu kinyarwanda iyo umubyeyi yabyaraga apfusha, hari ubwo yageragaho umwana akamwita Nzamwitakuze. Ni nko kuvuga ngo iri zina ni iry’agateganyo, nakura nzamushakira irya burundu. Jenoside na yo yabaye nzamwitakuze. Loni ari na yo ifite inshingano zo kwemeza niba ubwicanyi ari jenoside, yatangiye iyita jenoside y’abanyarwanda. Byasobanuraga ko ari abayikorewe n’abayikoze bose ari abanyarwanda. Ni na byo koko, kuko nka jenoside y’abayahudi yakozwe n’abanyaburayi.

Mu Rwanda ho ubutegetsi bwa FPR bwahisemo kuyihindura nzamwitakuze. Yabanje kwitwa itsembabwoko n’itsembatsemba, nyuma ihinduka itsembabwoko, irakomeza yitwa jenoside y’abatutsi, none ubu ni jenoside yakorewe abatutsi. Uwakwibeshya ni uwakwibwira ko noneho iretse kuba nzamwitakuze, ko urutonde rw’amazina rugiyeho akadomo. Urebye intambwe ya “ndi umunyarwanda” ushobora kwibaza niba tutazakanguka tugasanga bayise “jenoside yakozwe n’abahutu”, nibikomeza nk’uko Kagame yigeze kubitangaza, izaba “Jenoside yakozwe n’abahutu bafatanyije n’abafaransa”, nyuma ishobora kuba “jenoside yakozwe n’abahutu bafatanyije n’abafaransa na Kiliziya Gatolika ”, cyangwa “jenoside yakozwe n’interahamwe n’abafaransa”…inzira ya nzamwitakuze iracyari ndende

2. Umubare w’abishwe n’abarokotse wabaye Vuguziga.

Mu kinyarwanda kwita umwana Vuguziga byashushanyaga ubushake bwo kuvuga ukuri ugera, ngo hatagira inyungu zawe zihangirikira, iteka ukagira icyo usiga inyuma. Dore bijya gutangira ubutegetsi bwa FPR bwatanze imibare muri Loni ko ngo jenoside yahitanye abantu 800.000. Aba barimo abatutsi n’abandi banyarwanda. FPR ku mpamvu izi yonyine yubakishije urwibutso hafi muri buri kagari n’imibare y’abahashyinguwe irandikwa. Byaje kuba urujijo kuko uteranyije iyo mibare usanga jenoside yarahitanye abasaga miliyoni enye. Nibwo hadutse Gacaca yaje yanzikiye gucukumbura, ihereye ku mibare yo kuri buri musozi. Hashize imyaka hafi 10 irangiye. Nyamara ikibazo cy’umubare w’abahitanywe na jenoside n’abarokotse cyakomeje kuba Vuguziga. Umwanzuro wabaye gusiba imibare yanditse ku nzibutso, na none ku mpamvu zizwi na FPR n’abayo!

Hagati aho imvaburayi Dogiteri Senateri Umwanditsi n’Umusesenguzi Bizimana Jean Damascène, mu mwaka wa 2014 yashyize ahagaragara igitabo gikubiyemo ubushakashatsi rutsindangogo. Cyitwa “Inzira ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda”. Muri make ngo jenoside yahitanye abatutsi 1.364.020. (avec précision!). Igitangaje ni ukuntu Gacaca yakusanyije amakuru yaruciye ikarumira, none Bizimana aravumbuye. Ibi na byo utareba kure yagira ngo birarangiye. Nategereze ejo hazaza hahishe ibindi. Bizimana ni umusogongero, umusomyo nturaza.

Iyi mibare ya Bizimana ihabanye n’iyagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na Ben Barugahare mu mwaka wa 2018. Yagendeye k1ndi agereranya imibare y’abatutsi bazize genocide, asanga bidahira aribaza ati ivuguruzanya ry’imibare y’abahitanywe na Genocide rihatse iki? Mu byavuye muri ubwo bushashatsi, imibare itangwa n’ibarura ryakozwe na MINALOC igasohora icyegeranyo mu 2004, ivuga ko hapfuye abatutsi: 1.074.017 mu gihugu hose naho igiteranyo cy’imibiri ivugwa ko iri mu nzibutso ni 1.650.784 kandi hari inzibutso nyinshi umushakashatsi ataboneye imibare.

Mu rwego rwo kwirinda ko abanyarwanda babaza ibibazo kuri iyi mibare itekinitse, Leta yashyizeho itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside. Mu ngingo yaryo ya 6 y’iryo tegeko Nº 59/2018 ryo kuwa 22/8/2018 ivuga ku gupfobya jenoside. Igika cya gatatu kivuga ko umuntu wese ushaka “kugaragaza imibare itariyo y’abazize jenoside aba akoze icyaha” cyo kuyipfobya. Aha hakavuka ikibazo. Ese uwanditse iro tegeko we azi imibare y’abazize iyi jenoside? Ni bangahe ?

Hagati aho abantu benshi bakomeje gufungwa bazira gukora icyaha cyo gupfobya! Aka ni akarengane kagomba gukosorwa.


Biracyaza…

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s