Bumwe mu buryo bwo kumenya neza ibyabaye mu mateka, ni ugusoma ibyandikwaga muri icyo gihe no kumva ibihangano ( indirimbo, imivugo n’ibisigo) byahimbwaga. Uramutse wumvise indirimbo ivuga MRND wamenya ko itahimbwe mbere y’itariki ya 5 Nyakanga 1975.
Ubu mu Rwanda hari ikibazo cy’ubwisanzure bubangamirwa mu ngeri zose z’ubuzima kugeza no ku bahanzi batinya kuririmba ubuzima nyakuri bw’igihugu, kuko ngo uvuze ibitagenda neza aba arwanya igihugu. Usanga abenshi baririmba urukundo rw’Imana, urukundo rw’abantu, ariko bakirinda kuvuga ibibazo biriho muri sosiyete.
Umuhanzi Gihanze Musasizi amaze gushyira mu majwi n’inshurango igitekerezo yise “Iromba rya Musenyeri ryamurinze kubambwa”. Asobanura ko mu gihe habaga imanza za jenoside, hari umubikira washinje Musenyeri ko yamuhinduye umugore yitwaje ko ari umututsikazi. Ngo mu gihe cy’amezi atatu Musenyeri yaba yarafataga ku ngufu uwo mubikira.
Mu kwiregura, Musenyeri yasabye urukiko kubaza Ma Sœur ubumuga yaba yaramusanganye cyane ko nta muntu bwaca mu rihumye. Umubikira yavuze ko nta bwo rwose ngo ko Musenyeri ari umugabo nk’abandi. Musenyeri mu kumubeshyuza , yazamuye igishura yereka abari bahateraniye , basanga afite iromba, umubikira aramwara.
Koko rero muri ibi bintu bya jenoside , hari abantu benshi bigize abashinjabinyoma cyangwa bategekwa gutanga ubuhamya bw’ibinyoma, ariko bakaba hari utuntu batazi tubakubita hasi mu gihe habonetse ubutabera nyabwo koko. Hari abashinja ibintu bavuga ko bahagazeho, wababaza aho bari bari ugatungutwa no kumva ngo ” nari nihishe muri plafond yo kwa Mugemana, numva abantu basakuza, ndeba hanze mbona Kamanzi atemagura Mukakalisa ku ga centre mu Nganzo”. Wareba intera iri hagati y’aho hantu, ugasanga nta muntu ushobora kuhabona uhagaze mu rugo rwa Mugemana. Ikibabaza ni uko ababeshyera abandi ntawe ubahana. Nk’umubikira wabeshyeye Musenyeri nta wabura kwibaza niba hari igihano yagenewe.
Birakwiye ko abakoze ibyaha babihanirwa cyangwa bakababarirwa niba bafite ukwicuza. Ariko na none ababeshyera abandi bagamije kubabambisha bakwiye guhanwa by’intangarugero niba koko dushaka kubaka umuryango nyarwanda.
Reka twumve uko Iromba rya Musenyeri ritari rizwi na Ma Sœur ryatumye habaho ubutabera.