KWIZIRIKA KU BUTEGETSI NTACYO BIMAZE, UMUKURU W’IGIHUGU AGOMBA KUGIRA IGIHE NTARENGWA AYOBORA. BYEMEZWA NA HAGE GEINGOB, PEREZIDA WA NAMIBIYA.

KWIZIRIKA KU BUTEGETSI NTACYO BIMAZE, UMUKURU W’IGIHUGU AGOMBA KUGIRA IGIHE NTARENGWA AYOBORA. BYEMEZWA NA HAGE GEINGOB, PEREZIDA WA NAMIBIYA. ESE BA RWABUJINDIRI RURYA NTIRUHAGE, IBYABO BIFATWE BITE?

Umwe mu bacurabwenge b’Abanyarwanda basesengura iby’ibihe bizaza, Magayane, yagererenyije abategetsi bihambira k’ubutegetsi nk’ibisambo by’ibinyamururumba. Aho niho yahereye akoresha ijambo “Rwabujindiri rurya ntiruhage”. Uwasesengura amagambo ya Magayane, ahita yumva neza ko icyo yashakaga kwerekana, ari uwo mutegetsi wifashisha intebe n’ububasha afite, maze akikubira byose ntaho ashigaje. Mu banyagitugu bose babayeho kugeza uyu munsi, uzasanga bose bagera ku butegetsi ntacyo bafite, ariko mu kanya nk’ako guhumbya ugasanga barabarirwa mu bakire bakungahaye ku rwego rw’isi.

Ni muri urwo rwego uzasanga abo banyagitugu bazirana n’imitegekere iha abaturage ubwisanzure no kugira ijambo ndakumirwa mu miyoberere y’igihugu cyabo. Ijya kurisha ihera ku rugo, niko Abanyarwanda bavuga. Perezida Kagame yatangajwe n’ibinyamakuru nka za Forbès ko amaze kugera mu baherwe batangarirwa kw’isi. Nyamara inzego z’Igihugu ziranize ku buryo zidashobora kugenzura imvano y’ubwo bukire. Ni mugihe uwo mutegetsi azumvikana kenshi yikoma iby’imiyoberere ishingiye kuri demukarasi, agaragaza ko ari uburyo ba mpatsibihugu bakoresha mu kuvogera imiyoborere y’ibihugu bikennye. Abibuka neza, bazarebe ijambo Bwana Kagame yavugiye ku rwibutso rwa Gisozi mu kwa kane kwa 2015 ubwo yavugaga ati “human rights, freedom of speech, democracy, it is a nonsense.” Ni kimwe kandi n’igihe avugana uburakari bw’umuranduranzuzi kubera dokimanteri “untold story” yari yatangajwe na BBC, maze akita ibitangazamakuru ko ari “ibiradiyo” bibomborekana gusa.

Kwibasira imiyoboro yose iha abaturage ubwisanzure, n’intwaro y’abanyagitugu baba batinya ko rubanda rubabaza ibyo bakora bishyira ubuzima bw’imbaga mu kaga n’ubukene. Ntibishobora kumvikana uburyo mu gihugu, abaturage barushaho gukena uko bwije n’uko bukeye, Perezida wabo we atumbagira mu bukire kugera aho abarirwa mu batunzi batangarirwa kw’isi. Aho rero niho Magayane ahera yita mwene abo ba bategetsi ba “Rwabujindiri rurya ntiruhage”.

Kutizirika k’ubutegetsi ni imwe mu mpamvu ituma igihugu gitekana kuko ntakurwanira gutegeka kuba gukenewe. Niba Perezida Truman wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaremererwaga gutegeka mandats zirenze imwe, ndetse arimo anabisabwa na benshi kuguma Ku butegetsi, ariko agahitamo kuvuga ko izo amaze ategeka zihagije, ni ikimenyetso cy’umuyobozi wumva akamaro k’amahoro. Igihugu cya Kenya, kivuye mu matora yashimishije benshi kubera ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro, byagaragaje ko kwihambira ku butegetsi ahubwo aribyo nzitizi mbi ku mahoro rusange.

Ubwo hari hegereje igikorwa cyo guhindura ItegekoNshinga ngo Kagame abone uko atsimbatazwa burundu ku butegetsi, hagiye hatangwa ingero z’uburyo Abategetsi nka Angel Merkel wahoze ari Chancelière w’Ubudage bagiye bategeka inshuro zirenze mandats ebyiri, bityo ngo na Kagame nta mpamvu atakora nk’ibyabo!! Nyamara ababivugaga birengagizaga imiterere y’ubutegetsi muri ibyo bihugu. Mu bihugu nk’Ubudage, Ubwongereza, Ububirigi, Ubuholandi n’ibindi, byubatse imitegekere ishingiye ku nteko inshinga amategeko. Ibyo bisobanuye ko umutegetsi w’igihugu atangwa n’ishyaka rifite ubwiganze mu nteko ishingamategeko.

Aha bivuze iki? Bisobanuye ko ishyaka ryashoboye kugira ikizere cy’abaturage bakariha abadepite benshi, niryo rihabwa mandat noneho naryo rikitoranyamo uwo rishyira mu mwanya wa Ministri w’intebe. Byumvikane ko rya shyaka niribasha gukomeza kugira ikizere cy’abaturage mu myaka myinshi, rizaguma riri ku butegetsi, kandi naryo niriguma kwizera umuntu umwe ku mwanya wa Ministri w’intebe, uwo nawe azaba kuri iyo ntebe imyaka yose ishyaka rizaba ritsindira mandats. Nguko uko bimeze ubu mu Buholandi aho Mark Rutte amaze imyaka irenga icumi ari Ministri w’Intebe. Niko byari bimeze kuri Angel Merkel mu Budage. Igisobanura ko Ministri w’intebe aba adafite imbaraga zihambaye zatuma yitsimbataza ku butegetsi, ni uko ishyaka iyo rimutakarije ikizere aregura. Dufashe urugero rwo mu Bwongereza, ishyaka ry’abakozi(Labour Party) riheruka ku butegetsi ku bwa Tony Blair. Nyuma Ishyaka ry’abatsimbaraye ku bya kera(conservative party) niryo ritegeka kandi hamaze guhita ba Ministri b’intebe batatu bose begura: David Cameron, Theresa May, Boris Johnson. Nyamara conservative party yo iracyategeka. Izi ngero zirerekana uburyo igereranya abashaka gusobanura kwitsimbataza ku butegetsi kwa Kagame batanga, nta shingiro na rito rifite kuko ubutegetsi buba bufitwe n’Ishyaka ryizewe n’abaturage binyuze mu bwiganze mu nteko ishingamategeko aho kugirwa n’umuntu wigira igitangaza.

Mu Rwanda bati kudasimburana ku butegetsi ni uko aribwo buryo bwo kurinda ibyagezweho, hashingiwe ku mateka ashaririye u Rwanda rwagize!! Usoma iby’ingingo zemereye Kagame kwiyamamaza mu 2017, azabona ko aribyo bisobanuro byatanzwe. Mu minsi ishize nanone Kagame atangariza umunyamakuru w’umufaransa ko yiteguye gutegeka u Rwanda Indi myaka 20 kuko u Rwanda rufite uburyo bwarwo bwo kwishakira ibisubizo!! Ariko se koko Guhamana ubutegetsi kwa Kagame niko guhesha u Rwanda umudendezo? Oya kubera ko Kagame afite izindi mpamvu zibimutera:

-Amaraso ku biganza: imfu nyishi uhereye kuzagizwemo uruhare n’umutwe w’inkotanyi yayoboye nk’uko bigaragazwa na rapports zitandukanye, imfu zikomoka ku bitero bigabwa mu bihugu by’abaturanyi, imfu z’Abanyarwanda batandukanye uwo Kagame atabura no kwiyemerera, n’ubundi bugizi bwa nabi butandukanye akorera Abanyarwanda atinya kuzabazwa;

-Kwigwizaho umutungo w’igihugu bikaba byarashenye inzego z’ubukungu bw’igihugu ndetse n’urwego rw’abikorera rukaba rwarajegajeze kubera ko ahabyara inyungu hose hihariwe n’umuntu umwe gusa.

Mu kwirengera rero, Kagame ntakindi yakora uretse mu kudodadoda amategeko amurengera akanamuha ububasha bwo kwiharira ubutegetsi mu buryo butavugirwamo dore ko n’inzego zose z’imitegekere y’igihugu zambuwe ijambo kugira ngo Kagame uwo atagira ikimuvangira mu buryo yifuza gutegekeramo Abanyarwanda mu mwuka w’ubwoba.

Nonese abaririmba ko Kagame ariwe rufunguzo rw’amahoro n’iterambere tubabwire iki? Ntakindi abo bagomba kubwirwa, uretse kwerekwa ko mu myaka 25 Kagame amaze ku butegetsi, nta bwizerane buhari hagati y’abanyarwanda. Mu Rwanda haracyari Abanyarwanda bashimwa, n’abandi bahinduwe ibicibwa! Mu Rwanda, ubukene buranuma mu mubare munini w’abanyarwanda, kwigwizaho umutungo w’igihugu biracyari umuco, kwicwa ku mpamvu za politiki bikomeje kwiyongera ku rugero rukabije, abanyarwanda bategekewe mu mwuka w’ubwoba no kwitakariza ikizere cy’ejo hazaza, urubyiruko rw’u Rwanda nta kizere rutanga nk’umusemburo w’Iterambere, imibanire mibi n’ibihugu bikikije u Rwanda, ubwicanyi ndengakamere bupfukiranwa, ibinyoma mu myandikire y’amateka y’igihugu. Hamwe n’ibindi byinshi umuntu yarondora, Kagame kuguma kwitsimbataza ku butegetsi, biraganisha habi u Rwanda.

Dusoze tuvuga ko ibyo Perezida HAGE Geingob avuga ko umutegetsi agomba kugira igihe ntarengwa amara ku butegetsi, bifite ukuri kutagabanije, kuko utsimbarara ku butegetsi aba ashaka gusa umutaka yitwikiririmo gukurikiranwa ku byaha aba yarakoze, naho ubundi nta banga ry’iterambere riri mu kwigundiriraho ubutegetsi.

Hari uwasoma ibi, akajya gutanga ingero za Chine na Singapour ko ari abihugu byateye imbere kubera “strong men”!! Reka daaaa!! Communist party y’abashinwa ifite imbaraga zikomeye kuri Perezida. Za Singapour izo zifite icyo bita “soft authoritarian” aho imiyoborere ikarishye ishingira kuri structures zitaganzwa n’umuntu umwe mu nyungu ze bwite. Bitandukanye no mu Rwanda dufite “hard authoritarianism=Totalitarism” bivuze imiyoborere ishingiye ku muntu wigwizaho imbaraga zo kugenzura byose ntaho ashigaje. Na FPR ya KAGAME ntikibaho uretse cover y’inyuma gusa. Kugirango mwene iyo miyoberere ikunde, ubutegetsi bushingira ku itsinda ry’abicanyi bategekesha rubanda kubaremamo ubwoba gusa. Ng’uko uko bimeze muri Koreya y’amajyaruguru, kwa ba Vladimir Putin mu Burusiya, muri Eritrea ya Isais Afwerki, ingero Kagame afatiraho kuyobora u Rwanda.

Umuti u Rwanda rukeneye, ni ukumva no gusobanukirwa inama Perezida wa Namibiya atanga. NTA kindi gisubizo gishobora kuruhura imitima y’abanyarwanda yatindahajwe n’ubwoba bw’imitegekere bayoborewemo.

Valentin AKAYEZU

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s