Jeannette Kagame ameze nka Mafiyeri wo mu Gatenga!

Ahantu kera twari dutuye mu Gatenga, twaravugaga ngo tugiye kuri video (kureba film) iyo twasohokaga tukajya ku muhanda. Buri gihe ntihaburaga activité isa nk’ibyo tubona muri entertainment ku ma TV na social medias ubungubu. Byaba igipfunsi, byaba action, byaba drama, byaba urukundo, byaba comedy byose ntago waburaga film ureba iyo wajyaga kuri video. Mbese byabaga ari nka film ibera muri real life. Twabyita ko byari LIVE TELEVISION cyangwa LIVE VIDEO ariko camera zikaba amaso yacu.

Rimwe rero kuri video habaye deal. Umugabo witwaga MAFIYERI (irihimbano kubera ukuntu yagendaga), agura uruhu rw’ihene n’umwana witwaga Wilson (WIRISONI). Ubwo rero MAFIYERI yanze kwishyura WIRISONI. Nuko WIRISONI rero si ukudukinira film akora imyigaragambyo umuhanda wose arawuhagarika. Ibyo kw’iseta bihinduka imyigaragambyo.

WIRISONI yateye MAFIYERI amabuye yaba amasarabwayi yayandi agenda avuza ifirimbi, yaba ibinonko byose arabikurikiranya byisuka nk’imvura y’amahindu. MAFIYERI rero yacuruzaga amandazi kw’iseta abonye imvura y’amabuye imumereye nabi yinjira mu nzu arifungirana. Ibyo ntibyabujije WIRISON gukomeza film akomeza gutera ibitosho ku rugi rw’ingunguru rwa MAFIYERI, amadirishya y’imbaho akubitamo intosho SINAKUBWIRA.

MAFIYERI rero yumvise amerewe nabi n’amabuye ku rugi, ku madirishya, no ku mabati; tubona afunguye urugi yiruka asohokanye ibintu mu ntoki bimeze nk’amabuye. Tugiye kubona tubona ateye rimwe, atera irindi asubiza WIRISONI. Ikibazo rero, MAFIYERI yahagarariye kuri abiri kuberako ayo yateraga WIRISONI yari AMANDAZI. Umenya rero yarasubije ubwenge ku gihe akavuga ati sinishwe n’amabuye ya WIRISONI ngo noneho nikureho n’ibicuruzwa byanjye. Asubira mu nzu arikingirana. WIRISONI nawe arakomeza ntiyahagarika.

Ejobundi rero nabonye Jeannette Kagame abwira urubyiruko ngo kuza ku mbuga nkoranyambaga kuvugira inkotanyi numva biransekeje binyibutsa MAFIYERI asohokanye AMANDAZI ari kuyatera WIRISONI. Umwicanyi Kabarebe byaramunaniye none na Jeannette Kagame ariyiziye kwingingira urubyiruko nyarwanda kuvugira inkotanyi zamaze abanyarwanda n’abanyekongo!! Yasanze ariwe, ari kabarebe ari n’abo batuma bibereye mu mandazi kandi bariyemeraga ngo kuvugira kuri social media ntacyo bimaze.

Ngaruke ku nkuru yo mu Gatenga rero. MAFIYERI rero siwe warose NYUMBAKUMI aje akinginga WIRISONI agahagarika amabuye avuza ubuhuha. MAFIYERI aba yishyuye WIRISONI atumva atabona amabuye arahagarara iyo film iba irarangiye. Natwe rero twiyemeje gushyira ahagaragara ubwicanyi, ubushimusi, gufungira abantu ubusa, gufata abagore ku ngufu, n’andi marorerwa inkotanyi zikora ntago tuzahagarara MPAKA TUBONYE UBUTABERA.

Sinjye wahera, hahera abakora amabi bakibwira ko abo bayakorera/bayakoreye bazahagarara batabonye ubutabera. Revolution niyogere.

Claude Gatebuke

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s