Category Archives: Politics

Abataripfana b’Ishyaka Ishema dukwiye gushishikarira kwihugura kugira ngo turusheho guhagarara bwuma.

basasaNk’uko twabyibanzeho mu nama z’ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka Ishema zabaye muri aya mezi abiri ashize, kwiyandikisha nk’umurwanashyaka ni byiza cyane ariko ni intambwe ya mbere. Kwinjira mu ishyaka ubwabyo ntibituma umuntu ahita ahinduka umunyapolitiki, agomba no gufata igihe cyo kwihugura kugira ngo ahabwe cyangwa yunguke ubumenyi bumufasha guhangana n’ibibazo bya politiki no gutanga umuganda we mu kubibonera umuti. Iyo ayo mahugurwa adakozwe umuntu yitwa umunyapolitiki ariko agakomeza kwitekerereza nk’umuturage usanzwe. Haba habuze ikintu gikomeye.

Ishyaka ryacu ryakomeje kubisobanura , abiyandikishije mu makipe Ishema ni urubuga bahawe rwo kwitoza ibya politiki. Uwiyemeje kwinjira mu ikipe , yemera no gukora imyitozo ya ngombwa : Gukurikirana amakuru avugwa ku Rwanda no ku Karere k’Ibiyaga bigari ; gukurikirana neza ibiganiro binyuranye bitangwa n’abayobozi b’ishyaka, gusoma inkuru zihita ku rubuga http://ishemaparty.org/ Twibutse ko inkuru zifite icyo zatwungura zisohoka ku rubuga http://leprophete.fr cyangwa ku zindi mbuga, Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru akora uko ashoboye akazishyira ku rubuga rw’ishyaka ryacu kugira ngo muzisome bitabagoye. Nyabune mujye mufata igihe cyo gusoma izo nkuru kuko kenshi ziba zirimo inyigisho.

Indi nama nagira abayobozi b’amakipe Ishema ni uko batatinya gufata za « Initiatives » , bagahuza Abarwanashyaka kenshi, bakajya impaka ku makuru agezweho , bagafata ingamba zo gushyigikira Ishyaka muri gahunda ribagezaho, ari izihutirwa , ari n’izizashyirwa mu bikorwa mu gihe kiri imbere. Bagomba no gutinyuka kugenderera abatari mu ishyaka ryacu bakarimenyekanisha mu bwubuhane. N’ubwo gukora politiki bifitiye igihugu cyose akamaro, si urugamba rworoshye :ababyiyemeje ntibakwiye kwiryamira ngo bagone.

Muri make dore ingingo eshatu dukunze kuvuga ko zihatse ibikorwa bya politiki by’ishyaka ryacu :

1.Kumenya umwanzi duhanganye :

Nta na rimwe umurwanashyaka w’Ishyaka Ishema agomba kwibagirwa ko, muri iki gihe, nta wundi mwanzi (adversaire) duhanganye utari Agatsiko kayobowe na Paul Kagame kigaruriye FPR. Ibyo bituma Ishyaka FPR ariryo tugomba guhozaho ijisho kuko ariryo rifite ubutegetsi kandi rikaba ribukoresha nabi mu guhonyora uburenganzira shingiro bwa rubanda. Aka Gatsiko kibwira ko ubutegetsi ari umwihariko wako tugomba kukarwanya mu buryo bwose bushoboka. Nanone ariko n’andi mashyaka bigaragara ko afitanye ibanga cyangwa akaba ashyigikiye FPR ntidushobora kuyafata nk’incuti, bibaye ngombwa nayo twayatsaho umuriro.

2.Guhitamo urugamba turwana

Burya muri politiki habamo ingamba(combat) nyinshi . Zose ntiziterurirwa rimwe. Muri iki gihe Ishyaka Ishema rishyize imbere urugamba rwo guhangana n’Iterabwoba rya FPR-Kagame, Ikinyoma gikwirakwiza IMPUHA n’Ingeso yo kwikubira ibyiza byose by’igihugu hashingiwe ahanini ku irondakoko. Gahunda z’urukozasoni nka « Ndi Umunyarwanda » ivangura abana b’u Rwanda igamije guheza mu ipfunwe Gahutu ntituzahwema kuyamagana no kuyirwanya kugeza isenyaguritse burundu igakoza isoni abayitangije n’abayishyigikiye.

3.Indangagaciro turwanira ishyaka

Ntabwo Ishyaka Ishema rirwana intambara ritazi uko zashojwe kandi ntirizigera rirwanira ubusa .Icyo tugamije ni uko indangagaciro z’Ukuri(Vérité) , Ubutwari (Intrépidité) n’Ugusaranganya ibyiza by’igihugu(Justice Sociale) zahabwa intebe mu migenzereze y’abenegihugu bose, Ishuri rya Repubulika rikifashishwa kugira ngo zirusheho gucengezwa mu mitima no mu mitwe y’abana bacu .

Niyo mpamvu Demokarasi y’Impanga tuzakomeza kuyitekerezaho, kuyinoza no kuyiganiraho n’abenegihu b’amoko anyuranye kugira ngo turebe uko yazashyirwa mu bikorwa hagamijwe guca burundu umuco wo kwikubira ibyiza by’igihugu hashingiwe ku irondakoko cyangwa irondakarere.

Inzira y’amahoro dushyize imbere ni indangagaciro yerekana ko rwose kubaha ubuzima bwa buri mwenegihugu ariyo ntego yacu. Ariko byumvikane neza, kuvuga ko dushyize imbere inzira y’amahoro ntibivuga ko twakwicara gusa tukarebeera abafite uburambe mu kumena amaraso ya rubanda ! Uko byamera kose abo bo bazabibazwa kandi bazagira uko babiryora.

Umwanzuro

Mu gihe Ishyaka Ishema ryiteguye bidasubirwaho gutera intambwe yo kuba ryafatanya urugamba n’andi mashyaka tureba mu cyerekezo kimwe, birakwiye ko inzego z’ishyaka ryacu zarushaho kunozwa, abarwanashyaka bacu bakamenya neza « Ikipe bakinamo » iyo ariyo.

Turasaba Abanyarwanda bose bibona mu bitekerezo by’Ishyaka Ishema ko bagerageza kudushyigikira bihutira kugura Ikarita y’Umurwanashyaka . Muzayisanga ku bayobozi bakuru b’Ishyaka no kubayobozi b’Amakipe Ishema. Iyo Carte igura amayero 25 gusa (25€).

Bantu bacu b’i Buruseli,Mons, Charleroi,Liège… ni ukwigomwa ikidali kimwe gusa maze mugasunika ubwato bw’inyabutatu kugeza twambutse inkombe, kandi abasaare babwo babasezeranyije kutabatenguha mu gukura igihugu cyacu mu muhengeri w’amaganya cyashyizwemo na FPR inkotanyi guhera mu kwakira 1990. Uyu mwaka w’i 2014 ntuzarangire Abanyarwanda badashubijwe ishema ryabo. Ngiyo intego twihaye kandi insinzi ni mwe.

Mboneyeho gushimira byimazeyo abakunzi b’Ishema barishyigikiye kuva rivuka ku italiki ya 28/01/2013 kugeza ubu ;ibyo twagezeho birashimishije kandi ngo « nyir’amaso yerekwa bike ibindi akibonera !».

Reka twibwirire na babandi bakunze kwivugira ngo« Nikundira Ishyaka Ishema » ariko akaba ntacyo bakora ngo batere inkunga gahunda zaryo. Inkunga yabo irakenewe, ubu kurusha ejo hashize.

Ababishoboye bagura amakarita bakoresheje virement banquaire kuri konti : IBAN-BE72-063448409716. Igihe muzaba mwashyizeho umwirondoro wanyu wose na adresse, ikizakurikiraho ni ukuboherereza ikarita.

Abo bidashobokeye bashobora kumpamagara kuri Tél 0032/(0)489440353 bagasiga message,ubwo nazakora ibishoboka byose ngo tubone umwanzuro.

Umusaruro w’iki gikorwa n’iteganyabikorwa rigamije kwihutisha gahunda yacu yo gushushubikanya Agatsiko gakomeje kuyobora Abanyarwanda nk’amatungo bizagezwa ku barwanashyaka bose n’abaterankunga bacu nyuma ya congrès idasanzwe y’ishyaka izaba mu kwezi kwa Mutarama 2014 mu kwizihiza isabukuru y’umwaka ushize Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ritangijwe ku mugaragaro.

Mbifurije mwese kugira ishema ryo guhaguruka mugaharanira kuba Abenegihugu bareshya mu gihugu cy’u Rwanda.

Imana ibahe kuramba.

Déogratias Basesayabo,

Umunyamabanga mukuru wungirije

Ushinzwe Umutungo, 

Intara y’Amajyaruguru n’Ububiligi.

“Interahamwe zirica ariko Inkotanyi zirabaga” Mgr Simaragde Mbonyintege wa Diocese ya Kabgayi.

 
umwicanyi
Iyi ni ifoto yakozwe(montage) yerekana ko Kagame ari umwicanyi kabuhariwe.
Gusubiza Tom Ndahiro ni “uguta inyuma ya Huye” ; ariko reka dupfe kumusubiza kuko “Ntawe uvuma iritararenga”, ahari yagira icyo yitoreramo. Turamusubiza tumwibutsa we ubwe, twibutsa abasomyi n’abakunzi b’urubuga Leprophete-Umuhanuzi ibi bikurikira :
1. Nk’uko Padiri Thomas Nahimana yabyanditse mu nyandiko ye yise N’ububasha bw’ikuzimu ntibuteze gutsinda Kiliziya…. (Mt 16,18)” yasohotse ku urubuga Leprophete ku italiki ya 05 Gicurasi 2011, dore icyo Tom Ndahiro apfa na Kiliziya Gatolika :
“Tom Ndahiro afite aho yavomye urwango afitiye Abapadiri. Ibya Tom Ndahiro ubyumvise wese ntibyabura kumubabaza. Ni inkuru itazwi na benshi, reka tuyitangaze, ubwo igihe cyayo kirageze. Umuryango we ukomoka muri Diyosezi ya Kibungo. Ababyeyi be bari abakirisitu gatolika b’imena. Ndetse se umubyara yakoraga kuri paruwasi bikamufasha kubona udufaranga two gutunga umuryango we. Gusa rero uwo musaza yaje kugira igishuko aterura amafaranga ya paruwasi yari agenewe gufasha abakene. Padiri mukuru byaramubabaje cyane kuko yakundaga uwo musaza ariko kubera ko uwo musaza atashatse gusubiza amafaranga y’abakene yibye, Padiri mukuru yafashe icyemezo cyo kumusezerera ku kazi. Icyakurikiyeho ni uko uwo muryango wagize ibibazo by’ubukungu, maze si ugukena uratindahara ! Icyo kimwaro cyateye abo muri uwo muryango guhindura idini no kwanga kiliziya gatolika urunuka, bagahora bayivuga nabi mbese mu buryo bwo kwikura mu isoni. Ushaka kumva aho Tom Ndahiro akomora ubukana atahwemye kugaragariza Kiliziya gatolika yahera aho. Sijye wahera.
Icyitonderwa: Ntitwiriwe tuvuga utuntu twose (détails) nk’amazina y’abantu n’ay’ahantu kugira ngo hatagira uwo bibangamira. Ariko ushaka kubimenya neza azabibaze Tom Ndahiro cyangwa se natwe twazabimugezaho”.
Nta cyiza rero Tom Ndahiro ashobora kwifuriza Kiliziya Gatolika. Abonye uburyo ateranya abayigize, cyane cyane abayayiyobora, yaba ari hafi kugera ku ntego ye yo kuyisenya. Amahirwe yose ni uko atazabishobora.
2. “Interahamwe zirica, ariko Inkotanyi zo zikabaga”. Ibi ni ibyanditswe ku buryo budashidikanywa na Musenyeri Smaragde Mbonyintege, umwepiskopi wa diyosezi ya Kabgayi. Kuki tutigeze twumva Tom Ndahiro amwagana na rimwe ? Ibyo Padiri Fortunatus Rudakemwa yaba yaranditse birusha biriya ingufu ni ibihe ? Ngibi :
“Ikibazo cyo mu Rwanda si Abahutu, ikibazo ni Interahamwe. Kandi Abahutu bose si Interahamwe. Ikibazo si Abatutsi, ikibazo ni imburagasani z’Inyenzi-Inkontanyi. Kandi Abatutsi bose si Inkotanyi. Mu mateka ya vuba aha y’Urwanda, Interahamwe zishe Abatutsi benshi zitaretse n’Abahutu. Ariko rero, Inkotanyi nazo zishe Abahutu benshi b’inzirakarengane, zitaretse n’Abatutsi bamwe na bamwe. Niba utabizi, amateka ya vuba aha y’Urwanda yarakwihishe”.
Tom Ndahiro, umuhakanyi w’inzobere mu kuvanga amasaka n’amasakaramentu, ahamya ko Padiri Rudakemwa yanditse ziriya nteruro muri Dusangirijambo yitwa“Uhoraho Imana arababarira bitavugwa” ku wa 20 Gashyantare 2012. Arigiza nkana abeshya kugirango abasomyi bakeke ko hari icyo Ijambo ry’Imana rimubwiye. Rubanda bakinisha byinshi. Ntayobewe ko Padiri Rudakemwa yanditse biriya muri Gicurasi 2011, ubwo yatangazaga mu byiciro 3 inyandiko yise Nganire na Yohani Ndorimana. Ukomye urusyo akoma n’ingasire”. Icyo gihe Ndorimana yari akiri padiri, ariko ari mu marembera yenda kuvamo, kandi agashaka gusiga yanduranije.
Igitekerezo nyamukuru cya padiri Rudakemwa cyari uko abicanyi bose bagomba guhanwa cyangwa se bakagirirwa imbabazi, bamaze kwemera icyaha cyabo no gusaba izo mbabazi nyine.
Tom natubwire niba umuntu yise Interahamwe “Imburagasani” yaba aciye igihugu umugongo cyangwa inka amabere. Narangiza, adusobanurire niba umwicanyi atari nk’undi. Kireka ahari icyaha cyaba ari ukwica Umutusti gusa, naho kwica Umuhutu, Umutwa, Umuzungu cyangwa umunyamahanga bikaba “ubutwari no gukunda igihugu”.
Ubwanditsi bwa Leprophete-Umuhanuzi
Byakuwe ku Rubuga Leprophete-Umuhanuzi

 

Tariki 30 Ugushyingo 2014, Jakaya Mrisho Kikwete arava ku buyobozi, ese azemera kubusigaho Paulo Kagame?

Perezida Jakaya Mrisho Kikwete yitegereza neza ingabo z’u Rwanda

Perezida Jakaya Mrisho Kikwete yitegereza neza ingabo z’u Rwanda

“Tanzania, twiteguye neza icyaza cyose kandi niyibesha [Paulo Kagame] tuzamukubita nk’ukubita umwana…..Nagerageza kudutera tuzasubiza n’imbaraga zacu zose kandi twemeze ko tumushegeshe”
-Byavuzwe n’umuvugizi wa minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Tanzania, Ally MKUBWA, tariki 12 Nyakanga 2013

“Birazwi, hari umurongo udashobora kuregwa, ntibishoboka……Nzamutegereza [Jakaya Mrisho Kikwete] ahantu hakwiriye kandi mukubite”
-Byavuzwe na Perezida, Paulo KAGAME, tariki 30 Kamena 2013.

Aya magambo nubwo amaze iminsi avuzweho byinshi, jye ndacyayibazaho byinshi cyane ko kugeza ubu twayobewe mu by’ukuri uwaba yaravuze ibyo yashobora gukora. Iyi nyandiko nagerageje kujya mububiko bw’amakuru kugira ngo ncukumbure menye uwaba yaravuze amagambo yo gukangata gusa ntabushobozi afite.
Turabaza tugereranye amateka n’igisirikare by’ibihugu byombi hanyuma tuze gusoza tugereranya abaperezida babili aribo Paulo Kagame w’u Rwanda na Jakaya Mrisho Kikwete wa Tanzania; kuburyo turangiza iyi nkuru buri wese wayisomye yabashije kumenya uwabeshaga abaturage be nawe yibeshya.

Reka duhere kuri Tanzania

Dukurikije ibarura rusange ry’abaturage ryabaye muri Tanzania mu 2012, iki gihugu kigizwe n’ abaturage 44,928,923, kimaze gutegekwa n’abaperezida 4 gusa kuva cyabona ubwigenge mu mwaka wa 1961. Tanzania ifatwa nka kimwe mubihugu bifite imiyoborere myiza ishingiye kuri demokarasi ndetse perezida Barack Obama yarabigaragaje ubwo aherutse gusura Afrika.
Mu gisirikare Tanzania irazwi cyane, aho abantu batajya bibagirwa ni mu kwezi k’Ukwakira 1978, abaturage bo mu majyepfo y’igihugu cya Uganda barivumbuye , bamwe mu basilikari bahungira muri Tanzania. Libiya iha Idi Amini imfashanyo n’abasilikari ibihumbi bitatu(3000) kugira ngo batere Tanzaniya bigarurire Akarere k’Akagera. Perezida Julius Nyerere yahise atangaza ko igihugu cye cyinjiye mu ntambara na Uganda, urugamba arufatanya n’abaganda bari barahungiye muri Tanzaniya.
Taliki ya 11/4/1978 ingabo za Tanzaniya (The Tanzania Peoples’ Defence Force -TPDF) zafashe Kampala zifatanyije n’inyeshyamba z’Abagande n’Abanyarwanda. Idi Amini ahunga ubwo , anyura muri Libiya aza kwakirwa muri Arabi sawudite , atuzwa mu mujyi wa Djeddah ari naho yaje kugwa taliki ya 16/8/2003.

Si muri Uganda gusa Ingabo za Tanzania zakoze agashya ahubwo abenshi baribuka iby’umukoloneli witwa Mohamed Bacar wari warigaruriye ikirwa cya Anjouan nyuma yo kukibera umuyobozi, kimwe mubigize igihugu cya Comore, tariki 10 Kamena 2007 atangaza ko cyigenze.
Tariki 20 Werurwe 2008, Tanzania yohereje ingabo 924 gufasha ingabo za Comores gukubita Colonel Bacar, yabanje kwihagararaho ariko nyuma y’iminsi itanu gusa uyu mukoloneli yiyambitse ibitenge nk’umugore ahungira mu kirwa cya Mayotte kibarizwa ku gihugu cy’ubufaransa. Ubu uyu mugabo Bacar akaba yibera mubuhungiro muri Benin niba ataratashye tariki 26 Mata uyu mwaka nk’uko byari byitezwe.

Muri Afrika, bamwe mubashakashatsi bashira igisirikare cya Tanzania ku mwanya wa gatanu (cyari icya 6 Libya ikiyoborwa na Kadafi kuko igisirikare cya Libya cyasubiye inyuma ubu Tanzania yafashe umwanya wa 5) mugukomera, kikaba kiri ku mwanya wa gatatu mu kugira abasirikare benshi nyuma ya Ethiopia na Eritrea; abahanga bemeza ko ifite igisirikare cyatojwe cyane (more well trained troops) kandi kikaba ari icya kabili nyuma ya Kenya kuba gifite ibikoresho byinshi bya gisirikare.

Ese Jakaya Mrisho Kikwete we ni muntu ki?

safe_image.php

Uyu mugabo wavutse tariki 07 Ukwakira 1950 akaba afite impamyabumenyi m’Ubukungu (Degree in Economics) si umwana muri politike kuko uyu mugabo yagiye ayobora ahantu hatandukanye mbere y’uko aba perezida wa Tanzania. Muri iyo twavuga kuba yarabaye ministri wa finance 1994 akaba yariwe muministri muto mumyaka kuva Tanzania yabaho. Ukuboza 1995 yabaye ministry w’ububanyi n’amahanga, umwanya yamazeho imyaka 10 yose kugeza abaye perezida wa repubulika.
Mubihereranye n’igisirikare si umwana kuko yabonye ipete rya Lieutenant 1976 azamuka mumapete kugeza ku ipete rya Lieutenant-Colonel akaba ariryo yagarukiyeho. Mugisirikare azwi cyane nk’umwarimu wa politike mumashyuli ya gisirikare (Chief Political Instructor and Political Commissar at the Military Academy).

N’iki twavuga ku Rwanda?

U Rwanda ntabwo turuvugaho byinshi. Dukurikije ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu 2012, u Rwanda rugizwe n’ abaturage 11,689,696 demokarasi ikaba igikemangwa. Mu gisirikare ntawutazi amateka y’u Rwanda n’intambara zo gukurahoHabyarimana Juvenal mu Rwanda, Mobutu Sese Seko na Laurent Desiré Kabila muri DRC ndetse nizindi zakurikiyeho. Abahanga bemeza ko igisirikare cy’u Rwanda cyubakitse cyane muri discipline.
Ntawutibuka intambara zabaye Pweto na Kitona muri DRC aho igisirikare cy’u Rwanda cyahanganye n’ibihugu byinshi bya Afrika bikagwa miswi ntanuwakwibagirwa uburyo igisirikare cy’u Rwanda cyatsinze igisirikare cya Uganda mu ntambara zabereye I Kisangani muri DRC.
Ariko ugereranije na Tanzania abahanga bemeza ko Tanzania irusha u Rwanda ibikoresho bikomeye byagisirikare.

Ariko kandi bakemeza ko muri Afrika Paulo Kagame ari umwe mubahanga muby’intambara Afrika itigeze igira kugeza ubu.
Reka dusubire kukibazo twahereyeho: Tariki 30 Ugushyingo 2014, Jakaya Mrisho Kikwete arava k’ubuyobozi, ese azemera kubusigaho Paulo Kagame?
Perezida Kikwete yatinyutse kuvuga ijambo ryari rimaze imyaka myinshi ryaragizwe kirazira ariryo gusaba leta iyobowe na Paulo Kagame gushikirana n’abarwanyi ba FDLR bari mumashyamba ya Kongo. Nyuma yo kuvuga ayo magambo Leta y’Ububiligi nayo yahise ishimangira ko ayo magambo ya Kikwete akwiriye ko u Rwanda rugomba gushyikirana na FDLR! Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza byararuciye birarumira ariko Barack Obama yahise asura Tanzania nk’ikimetso ko mubiyaga bigali bya Afrika yemera Kikwete kurusha abandi.

Abakurikirana ibintu n’ibindi bemeza ko amagambo Kikwete yavuze yayatumwe na bimwe mubihugu by’ibihangange bitashatse guhita byiteranya na Paulo Kagame kubera ko byishinja kuba byararebereye Jenoside ikorwa ntibitabare ubwoko bwa Paulo Kagame.
Nyuma y’ayo magambo mu Rwanda habaye kwinjiza abasore mu gisirikare ku bwinshi muri buri Karere mu gihe muri Tanzania bivugwa ko abasirikari bari mubiruhuko cyizabukuru ndetse n’abari mubiruhuko bisanzwe bahise bahamagarirwa gusubira mubigo byagisirikare.
Ayo magambo yateye intambara hagati y’u Rwanda na Tanzania (Guerre mediatique et diplomatique) kuburyo abenshi bemeza ko habura imbarutso gusa ngo ibyo bihugu byombi byerekane ububasha bwabyo. Ndasanga Tanzania yarabashije gushaka inzira DRC ndetse ikaba ifite indi ifunguye Rusumo aho bihana umupaka hose n’u Rwanda.

Ubwinshi bw’abaturage, ubwinshi bw’ingabo n’ibikoresho, ubwinshi bw’inzira igihugu kimwe gifitanye n’ikindi, uko igihugu gisanzwe kizwi muruhando mpuzamahanga nsanga aribyo bizagena itsinzi muri iyi ntamabara (iramutse ibaye).
Igihugu cya Mwalimu Nyerere nigihura n’igihugu cya Gregoire Kayibanda Afrika izashyigikira ikihe? Izashyigikira ikizwi nk’igihugu cy’amahoro kidashotorana!
Ntibizabe simbyifuza na gake!

KANUMA Christophe

Byakuwe ku Urubuga

http://ijwiryarubanda.com/urubuga/2013/11/22/tariki-30-ugushyingo-2014-jakaya-mrisho-kikwete-arava-ku-buyobozi-ese-azemera-kubusigaho-paulo-kagame/

Court Quashes Lukwago Impeachment

Lord-mayor-Lukwago

Lord Mayor Erias Lukwago

The High Court in Kampala has ruled that embattled Kampala City Lord Mayor Erias Lukwago be reinstated at City Hall pending determination of main application.

The ruling quashes Monday’s action by Kampala Capital City Authority (KCCA) councilors to impeach the Mayor after the tribunal found him guilty of abuse of office, misconduct and incompetence.

Lukwago went to court to overturn the KCCA tribunal report which found him guilty saying that it contravened the fundamental principles of the Constitution.

High Court Judge Yassin Nyanza said that the Minister in charge of Kampala Hon Frank Tumwebaze was duly served a court order staying the proces by an authority member.

Justice Yasin Nyanzi also ordered government to pay damages to Erias Lukwago’s legal team.

In a special council meeting chaired by Frank Tumwebaze the minister in charge of the Presidency and Kampala Capital City Authority (KCCA), 29 councillors voted in favour of removing Mr Lukwago. Three councillors opposed the motion.

Monday’s meeting was marred with dramatic scenes that saw Lukwago’s lawyer Abudullah Kiwanuka who had gone to KCCA to serve the minister with a court injunction that had blocked his censure, beaten up by plain-clothed police before he was bundled onto a police van that whisked him to Central Police Station.

Thursday’s ruling also means that Lukwago is still the Mayor of Kampala City until his petition challenging the proceedings of the commission of inquiry that recommended for his removal from office is disposed of.

Source: Redpepper

To read all you need to understand Lukwago’s case, click

http://www.redpepper.co.ug/lukwago-impeachment-ministers-full-statement/

http://www.redpepper.co.ug/kcca-tribunal-report-opposition-mps-to-appeal/

Abantu bakomeje gutangazwa n’ibyo Murekezi yavuze…mu butegetsi bwa FPR haracyarimo ba Murekezi bangahe?

Murekezi-Anastase.png

“Mu Rwanda niho haba political space kurusha ahandi hose,ntabwo mpfa kubivuga gusa ndababwira impamvu; u Rwanda rubana n’abarwishe,tolerance…space, space, space duha naaaba genocideri !Waha space umu jenosideri, space abantu baba babaza ni iyihe usibye gushinyagura gusa?democracy, democracy , human right , freedoms…ahubwo twarengeje igipimo!! Space n’abajenosideri babonamo bakisangamo?… (Paul Kagame kuwa 30/06/2013)”

Abanyarwanda baragowe! Nibwo bwa mbere mu mateka y’isi igihugu cyiyobowe na leta  y’abajenosideri , babyiyemerera kandi babishyira mu bikorwa isi yose irebera ikicecekera! Ubwo Kagame Paul yavugaga aya magambo nta muyobozi numwe muri leta  ye wateye agatoki hejuru ngo agaragaze ko Atari umujenosideri! Abantu benshi batekereje ko abo bayobozi bacecetse babitewe ni ubwoba , ariko muri iki gikorwa cya “NDI UMUNYARWANDA” nibwo abanyarwanda batangiye kubona ko Kagame Paul yavuze ukuri! Abayobozi b’u Rwanda bose yabatoranyije akurikije ko ari abajenosideri kugira ngo hatazagira numwe muribo umutunga agatoki!

Kuri uyu wa mbere taliki ya 25/11/2013 , mu murenge wa Kabacuzi, mu Karere ka Muhanga (Gitarama), umujenosideri wiyoberanyije igihe kirekire nk’uruvu , akaba ari umututsi wihinduye umuhutu yishyize ahagaragara ,yatura ibyaha bye ! Uwo mujenosideri nta wundi ni Ministre w’abakozi ba leta y’ abajenosideri ya Kagame Paul Bwana MUREKEZI Anastase ! Kuri uyu wa mbere ari imbere yabaturage ,ubujenosideri bwe yabuvuze muri aya magambo :”Mu mwaka w’1973, ubwo nigaga mu gihugu cy’Ububiligi, negereye abanyeshuri b’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bigaga muri icyo gihugu maze twandikira ibaruwa leta  y’u Rwanda y’icyo gihe tuyisaba kugabanya umubare w’abatutsi mu mashuri no mu bucuruzi kuko icyo gihe twabonaga umubare wabo urimo wiyongera!Ndasaba abanyarwanda imbabazi ,ibyo nanditse nabyanditse ndi umuntu mukuru uzi ubwenge kuko narimfite imyaka 21 y’amavuko”.

Dore umujenosideri rero ! Uyu Murekezi Anastase ni umujenosideri wuzuye nkuko abyivugira kandi ubwo bujenosideri bwe nibwo Kagame yashimye amuhemba kuba ministre muri leta  y’abajenosideri! Abahutu bazima ,batanditse ibaruwa nk’uyu Murekezi yo gutoteza abatutsi ariko bakaba bajijutse cyangwa bafite imibereho myiza Leta  y’abajenosideri ya Kagame Paul yabamariye ku icumu kuko badafite icyo bishinja!! None u Rwanda ruyobowe n’abajenosideri nk’aba murumva rwagira amahoro rute? None se Mugesera Léon arazira iki ko atanditse ibaruwa nk’iyi? Abana b’abahutu batagize icyo bakora nk’ibi bya Murekezi barabigisha gusaba imbabazi z’iki bakoze? None se Murekezi yiteguye ko abana be bazabazwa ubwicanyi leta ya Kagame Paul irimo ikorera abahutu mu Rwanda? Ntazavuge ko ntacyo yakoze cyangwa yamenye mu gihe muri iyi minsi leta  ya Kagame iri gufata uwitwa umugabo wese mu karere ka Gisenyi ikamunyereza!

http://sunnyntayombya.files.wordpress.com/2013/01/diaspora-students-during-ingando-at-rwanda-millitary-academy-gako-photo-s-nkurunziza.jpg

Abajenosideri ariko bapfuye bahagaze kuburyo basigaye barushwa ubwenge n’umwana w’imyaka 3! Murekezi wize amateka y’u Rwanda akanayagiramo uruhare ntazi ko amazina y’amoko y’abanyarwanda atahimbwe n’abazungu! Arabeshya ajijisha avuga ko abazungu aribo bazanye amazina y’amoko : umutwa, Umuhutu n’umututsi!! None se ko u Rwanda rwakoronijwe n’ibihugu by’Ubudage n’Ububiligi , ariya mazina ya Hutu , Twa na Tutsi aba mu ndimi za bariya bazungu bakolonije u Rwanda? Ntibitangaje ko ubona muri iyi leta  y’abajenosideri usanga abantu bize nkaba Murekezi bicazwa mu mukungugu bambaye imyenda ya gisilikare bakigishwa amateka y’u Rwanda kuko bibagiwe ibyo bize ubwonko FPR yarabuhanaguye) ! Amasomo nkayo y’amateka akaba ari guhabwa abitwa ngo n’intumwa za Rubanda bigishwa ayo mateka n’abavukiye mu mahanga kandi batize ayo mateka!

Uyu mujenosideri Murekezi Anastase yagaragaje ko ahora ahindagurika mu moko nk’uruvu akurikije ubwoko bw’umutegetsi uri ku ngoma, akaba yarabivuze muri aya magambo :”kera iwacu twahoze twitwa abatutsi,ariko byaje kugera igihe ba sogokuruza bacu bahakwa n’abahutu , guhera ubwo twahise duhindura dutangira kwitwa abahutu”! Ngaho namwe nimutekereze ku mvugo y’uyu mu jenosideri ! Mfite ubwoba ko Kagame amukubita inshyi!! Kumva atinyuka akavuga ko abahutu bigeze bahaka abatutsi! Muri uku gusaba imbabazi kwe akaba yerekanye ko n’abatutsi bagize uruhare muguhohotera abandi batutsi! Ibi ntabwo arabikira pee!!  None se niba Murekezi Anastase yari azi ko ari umututsi, maze akandika ibaruwa asaba ko abatutsi bahohoterwa , twakwemezwa ni iki ko ejo zihinduye imirishyo atazivuguruza akavuga ko ari umuhutu n’ubwo yahohoteye abahutu maze nabyo akabisabira imbabazi?  Amenye ko naramuka atabikoze ,umwana we azabikora nk’uko nawe ari kubikora mu izina ry’ababyeyi be bahinduye ubwoko !

Iyi gahunda ya leta  y’abajenosideri bise ngo “NDI UMUNYARWANDA” irasiga abayigize barushijeho guhahamuka ! N’ubwo aba bajenosideri bahuzagurika muri za gahunda zabo ,ibyabo bigiye guhumira ku ishongo kuko no kubeshya bitangiye kubananira; none se abaturage bazategereza iki cyiza kubicanyi nkaba ?

 Kalimunda ,umusomyi wa veritasinfo

Source: veritasinfo

 

US Embassy observers denied access to polling station during September elections.

usdos-logo-sealTwo months after elections in Rwanda, the US embassy has issued a statement. While it commends the preparation and the peaceful participation of the people, it argues that irregularities that took place could have undermined the integrity of results. It goes on to say that

“On election day on September 16, the U.S. Embassy dispatched observer teams accredited by the National Electoral Commission to all four provinces and Kigali.  These teams noted that while the elections were calm and well organized, there were irregularities and issues of concern that potentially undermined the integrity of the vote.  These included the presence of local and security officials in polling rooms, multiple voting, and local election officials filling out ballots in the absence of voters.

Once the vote count began, Rwandan electoral officials denied U.S. Embassy observers access to polling station, district, and national level tallying centers.   We were thus unable to match vote counts from individual polling stations with district and national level results, making it impossible to verify the accuracy of the final vote count and official participation rate.

In free, fair, and transparent elections, candidates, political parties, civil society organizations, and observers enjoy full access to the electoral process.  This access is also crucial for ensuring that the will of the people can be heard”.

Source: http://rwanda.usembassy.gov/news_11142013.html

Umuti w’amenyo: ikinyoma cya Murekezi Anastase

download (2)Minisitiri AYINDIGIRA MUREKEZI ANASTASE

Nasomye inkuru yanditswe ku rubuga umuseke.com yo kuwa 25 ugushyingo 2013 ifite umutwe ugira uti Minisitiri MUREKEZI yasabye abanyarwanda imbabazi,  muri iyo nkuru hari aho Minisitiri MUREKEZI agira ati :

” kera  iwacu twahoze twitwa Abatutsi ariko twaje kugera igihe ba sogokuruza bacu bahakwa n’abahutu guhera ubwo twahise duhindura dutangira kwitwa abahutu”.

Burya koko akabi gasekwa nk’akeza iyi nkuru uyisomye uzi Murekezi wagira uti “iyo isari isumbye iseseme umugabo usubira kucyo yanze”  wumva ko Minisitiri MUREKEZI yihutuje ngo yirire ku mugati w’abahutu none amapfa arateye kwa bene sebahinzi arashaka gusuhukira iwabo mu Batutsi. Byahe se byo kajya ko ahubwo ari yanda yasumbye amaboko ikorera ubusa.

Ubundi umututsi MUREKEZI nako umuhutu wabigizwe n’iminsi ni muntu ki?

MUREKEZI Anastase ni mwene MUKURANASONI Christianne na RWANGEYO Venanti mwene HABYARIMANA

Avuka muri Nyaruguru mucyohoze ari commune Nshili

*Umurenge wa Ruheru

*Akagali ka Kabere

*Umudugudu wa Nshenyi,  ku gasozi kitiriwe abasugi kuko gatuwe n’inzu y’abasugi ari nayo Murekezi akomokamo. Minisitiri murekezi avukana n’abana 9.

SE wa MUREKEZI RWANGEYO avukana na NJANGWE Rusi wabaye police nationale ku bwa parmehutu.

Uyu muryango w’abasugi ni umuryango mugari wihariye umusozi.  ni abahutu b’umwimerere. Niko Mureke, ubututsi bw’Abasugi bwaje ku yihe ngoma ? Ahubwo ko ari amaco y’inda ari gutuma uhungira ubwayi mu kigunda! Urabona ubututsi ugabiwe n’inda bwakumarira iki koko?

Umwanzuro

“Ndi umunyarwanda”  ko mbona igiye kutugira abagaragu b’inda aho kuduhesha agaciro  nk’uko duhora tubeshywa ! Koko kugira ngo tube mu Rwanda tugomba gucinya inkoro tukiyambura ishema ryo kuba abo turibo tukaba b’AYINDIGIRA (ayo inda igira !) ?

BANYARWANDA mujye muzirikana ko inzara ishira ariko igihemu ntigishire.

Umutaripfana wo ku Muhima

RUGERO R.

Source: Leprophete.fr

Besigye, Lukwago announce rally against tribunal report

news01pix

Lord Mayor Erias Lukwago (L) and Dr Kizza Besigye (R)

Kampala Lord Mayor Erias Lukwago and former Forum for Democratic Change (FDC) president Kizza Besigye have said they would not accept the Kampala Capital City Authority Tribunal report that gives the KCCA Council a go ahead to remove the mayor from office.

Addressing journalists at the Katonga-based Inter-Party Coalition offices yesterday, Mr Lukwago said the tribunal had enlisted several irregularities in the process of compiling their report.

Among these, he says, is the fact that the complaint had arisen from representatives of a council that is not yet fully-constituted, making it an illegality.

Mr Lukwago also said High Court Judge Vincent Zehurikirize pointed out the incapacity of a non fully-instituted council to initiate the process, in a 2012 ruling.

Disagreements
“So how do the councillors petition that I had failed a council that was not in existence in the first place? They are now rushing to elect the four councillors so they can go on to censure me,” Mr Lukwago said.

“I will not bow before [President] Museveni no matter the intimidation and pressure. I am willing to pay the ultimate price for the democracy of Uganda,” Mr Lukwago, who was flanked by Dr Besigye and MPs Muhammed Nsereko (Kampala Central) and Betty Nambooze (Mukono Municipality), added.

He and Dr Besigye announced they would call a consultative meeting at Nakivubo Stadium on Monday, to discuss a way forward.
Dr Besigye blames President Museveni’s desire to take over Kampala through “conspiracies to remove the Lord Mayor”.

“The process of censuring the Lord Mayor has been fraudulent from the beginning in violation of the law and the reason why it overrode all views and laws is because of the overwhelming desire by President Museveni to take over Kampala,” Dr Besigye said.

“We want to tell the people of Kampala, especially those who overwhelmingly voted for the Lord Mayor, that he is there to stay and the voters are also there. We shall meet to forge a way forward since this is the time to face up to the dictator,” Dr Besigye said.

The removal process

The proof. The tribunal found that the petitioners proved eight of the 12 particulars pleaded, but did not adduce sufficient evidence to prove the rest.
The petitioners hence proved a prima facie case for the removal of Mr Erias Lukwago from the position of lord mayor of Kampala Capital Authority.

The removal. Section 12 (17) of the KCCA Act empowers the Minister for Kampala after receiving the tribunal report to convene an Authority meeting within 14 days. The motion for a resolution for the removal of the Lord Mayor is then moved within 14 days, and failure to do so renders the resolution time barred .

The mayor is allowed to appear in person or be represented by his lawyer during the proceedings.
Defending self. If a decision is taken to remove him from office is reached, he has a right to appeal to the High Court within21 days and court may confirm or revoke the decision of the Authority.

Timeline
May 15: A section of councillors petitioned Mr Frank Tumwebaze, the Minister for Kampala, expressing intent to remove the Lord Mayor.
Allegations: Abuse of office, incompetence, misconduct, misbehaviour and failure to convene two consecutive meetings without reasonable cause.
June 5:Mr Tumwebaze appointed a tribunal to hear the case.
June 10, 2013: Appointed members sworn in.
June 14: The tribunal commenced hearing.

By Dear Jeanne

Source:http://www.monitor.co.ug/News/National/Besigye–Lukwago-announce-rally-against-tribunal-report/-/688334/2073496/-/svkpsiz/-/index.html

The Rwanda Gambit

download (1)

Andre Vltchek

I actually came to Rwanda to tell a story, a complex story of a divided country where hundreds of thousands of people were killed in a dreadful bloodshed of 1994.

But the story begins earlier in the 1980s and early 1990, when the current president Paul Kagame, a man trained in and supported by the United States began attacking relentlessly Rwanda from Ugandan territory.

And the story continued after the 1994 genocide; it spiraled over into the DRCongo in the trench cart land. There were the most intense killings of the more than history that has been taking place until now.

Rwanda and Uganda on behalf of western companies and governments have been plundering and ravishing this mineral rich nation killing millions.
Essential questions keep coming to my mind.

 

Who did what?
What was the essence of the build-up?
Who was responsible?
Who fired the first shot?
Who was exactly behind the conflict?

 

I thought it was essential to find out, to discover the truth for the sake of Rwanda and Congo, for the sake of Africa and the world.

“And I have a very strong feeling that there have been great pressure by various sections of the Rwandan government and the international community to market a particular version of that history of Rwanda of 1994 and I don’t think it’s accurate.”

“…spring of people who have been killed or short abroad and it can even be true in a country like the US, Great Britain, France, not to speak of South Africa. There is no place where Kagame would not strike. And he does it with some sort of barefaced. Eh any Mobutu or Idi Amin Dada looks like an apprentice by comparison, because at least these they had a sort of red line they would not cross. They would not try to kill someone, once miss him and try again and go through your official embassy people; you would not kill an opposition figure in London and Paris or New York. You would just wait for them to be at the very minimum in Kinshasa.”

“I am sorry to say in these very strong words but increasingly Kagame behaves like a serial killer, because and that is the most gravest situation that Rwanda faces today. That Kagame believes and feels that it is OK to kill anybody he wants. He kills Hutus and Tutsis. They are all these crimes pulling upon him. He seems not to care. I think he has reached a point of no return, and he says, “Anyway, if someone else dies, one more person dies, what about it?”

“Who do you put a finger at? Haven’t they been killed by militias? But behind the militias are multinationals and governments but their stages removed. You don’t see multinationals, corporations, using the militias who slaughter people so they can access the coltan that westerners are using in their cellphones. It’s indirect.”

“Congo Rwanda and Uganda belong to themselves to the people. We need democracy that puts the power in the hands of the individuals who use and trade the resources for their well-being, not to be a fuel of influence for foreign countries which come and take the resources.”

 By Andre Vltchek

“Gukuraho Museveni ni urufunguzo rwo gukemura ibibazo bya Uganda”

Home05pix

Bamwe mu bayobozi bakuru b’amashyaka ya Opposition ya Uganda

Umutwe w’iyi nkuru ni amwe mu magambo yavuzwe n’abayobozi bakuru b’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Uganda. Aba bayobozi bakoze inama ku biro bikuru by’Ishyaka UPC muri Kampala kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2013 ikaba yarashojwe n’itangazo ryasomwe na Mugisha Mutu umuyobozi w’ishyaka rya FDC ryashinzwe na  Kiiza Besigye. Abayobozi barimo Bwana Olara Otunnu wo mu ishyaka UPC, Bwana Asuman Basalirwa na Bwana Yohani Lukyamuzi wo mu ishyaka CP bavuze ku mwuka w’ubwoba ukomeje kuba mu baturage ba Uganda bugatuma batagira uruhare mu bikorwa bitandukanye nk’abenegihugu. Bwana Norbert Mao wo mu ishyaka rya DP we ntiyahageze kubera ko yatumiwe bitinze.

Mu byo barega Museveni harimo ko yafunze urubuga abaturage bagombye kunyuramo ngo bihitiremo ababayobora. Bamaganye cyane  uburyo umuyobozi w’umujyi wa Kampala Erias Lukwago.

Bwana Otunnu yagize ati: “niba kumukura (Museveni) ku butegetsi tubinyujije mu matora adafifitse bidashobotse, abaturage ba Uganda bagomba guhagurukira rimwe mu buryo butamena amaraso tukavanaho iyi ngoma. Yongeyeho ko uwo ari we wese utemera ko ubutegetsi bwa Museveni butafashwe n’ibisazi yarebera ku biri kubera muri Kampala kuko ari ibimenyetso by’indwara ubu butegetsi burwaye. Cyakora Otunnu yavuze ko adashyigikiye “coup d’Etat” ngo kuko imbaraga z’abaturage zitsinsura ibitwaro bya karahabutaka.

Mugisha Muntu na we yemeza ko bakurikije ubusesenguzi bwabo basanga abaturage bagera kuri 70 ku ijana ndetse harimo n’abari muri NRM bashaka ko ubutegetsi buhinduka. Bwana Lukyamuzi akaba na depite wa Lubaga y’amajyepfo  yavuze ko azasaba bagenzi be b’abadepite bagakuraho icyizere bwana Frank Tumwebaze kubera uruhare yagize mu kibazo cya Erias Lukwago. Cyakora Lukyamuzi nawe nta cyizere afite ngo kuko n’inteko ishinga amategeko nayo itagikora akazi kayo neza kubera ko nta mategeko akurikizwa.

Twakwibutsa ko Umyobozi wa Kampala Erias Lukwago yavanywe ku buyobozi arezwe kuba adafite ubushobozi bwo kuyobora no kuba yarakoresheje nabi umwanya yari afite, ibi bikaba bibonwa n’abatavuga rumwe na Museveni nk’amayeri Museveni yakoze ngo abashe kwikiza Lukwago, dore ko atari mu ishyaka rya Museveni, NRM.