Gutsindwa kwa M23 kwazanye ihungabana ry’ubukungu bw’u Rwanda.

SONY DSC

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Jeune Afrique, ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya gatatu cya 2013 bwaracumbagiye cyane. Bivuye ku mibare itangazwa na banki y’igihugu ikaba yerekana ko ubukungu bwazamutseho 3.9% akaba ari bwo bwa mbere  kuva mu mwaka wa 2009.Ubusanzwe ubukungu bw’u Rwanda bwazamukagaho ku gipimo cyo hejuru ya 7% kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri 2012.

Ikigega mpuzamahanga FMI kigendeye ku mibare yari isanzwe itangazwa cyari cyatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda bushobora kuzazamukaho 6.6% mu mwaka wa 2013 na 7.5 mu mwaka wa 2014. Cyakora iri hungabana ryo mu gihembwe gishize ritumye abantu batangira kubigiraho amakenga. Ubundi ku bazi iby’ibarurishamibare, guteganya uko ubukungu buzagenda bashingira ku byo babona bisanzwe biba. Urugero, niba ubukungu busanzwe buzamuka, biroroshye guhita ufata umwanzuro ko buzakomeza kuzamuka, nanone niba burimo kumanuka nta gihamya ifatika ko bugiye guhita buzamuka. Gusa rero abazi iby’ubukungu bagendera cyane ku ihame ryitwa “ceteris paribus” ni ukuvuga ngo hatagize igihinduka. N’ubwo mu buzima bigoye kubona ko nta kizahinduka, ariko ibyo abanyabukungu bavuga akenshi biba byo.

Hari ibintu bibiri by’ingenzi bijyanye n’iri hungabana ry’ubunkungu. Icya mbere ni uko M23 yatsinzwe muri iki gihembwe ikindi ni uko ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku buryo burushije ibyabaye ku yandi mafranga. Mu gihe Leta y’u Rwanda ivuga ko ubukungu buzahita bwongera kuzamuka, ababikurikiranira hafi bo basanga gustindwa kw’umutwe M23 washinzwe ukanaterwa inkunga na Leta ya Kigali ari yo mpamvu nyirabayazana. Aba bemeza ko u Rwanda rwasahuraga ibintu byinshi muri Congo bikabarwa nk’umusaruro w’u Rwanda. Ibi bikaba bisobanura ko gutsindwa kwa M 23 kugomba kujyana no guhungabana kw’ubukungu bw’igihugu. Reka twibutse ko iki kibazo cya M23 ari cyo cyari cyatumye ibihugu bimwe na bimwe bihagarika inkunga byageneraga u Rwanda, dore ko 40% by’ingengo y’imari y’ u Rwanda iva mu mfashanyo z’amahanga. Hari abo ibi bitangaza cyane cyane iyo bumvise ivogonyo ry’abategetsi ba FPR.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2013 idolari rimwe rya America ryavunjwaga ku mafranga 655 y’amanyarwanda , naho kurigura bigasaba 660. Nyamara muri uku kwezi kwa Mutarama 2014, idolari rimwe ry’America rivunjwa ku manyarwanda 666.1 naho kurigura bigasaba 709.1. Ni ukuvuga ko ifranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ho amafranga 11 cyangwa se 1.7% mu gihe cy’amezi makeya cyane. Ikintu gitangaje ariko ni uko iyi mibare itangazwa na ORINFOR itandukanye cyane n’itangazwa na Banki y’igihugu kuko yo yerekana ko idolari ry’amanyamerika rivunjwa amanyarwanda 673.3 hanyuma rikagurwa 679.7.

Ikigega FMI cyo kiratangaza ko kidatangajwe n’iri hungabana ngo kuko n’ubundi ubukungu bw’igihugu busanzwe bujegajega kuko umusaruro uturuka mu Rwanda ari mukeya cyane. FMI itanga inama ko u Rwanda rugomba gushakisha uburyo bwo kubona amafranga yabwo yo gushora mu majyambere kuko no kugurisha impapuro z’agaciro ku masoko mpuzamahanga ngo bifite ibibazo bijyana nazo.

Ubwanditsi

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out /  Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s