Category Archives: Region

Ni kuki Kagame yanze kuzayobora EAC mu mwaka wa 2014?

uganda

Ba 3 K: uhereye ibumoso: Kaguta Museveni, Kenyatta Uhuru, na Kagame Paul

Mu gihe ku itariki ya 30 Ugushyingo uyu mwaka wa 2013, umuryango w’ibihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba, EAC mu magambo ahinnye y’icyongereza witegura gukora inama, abiyise ishyirahamwe ry’ababishaka (coalition of the willing) rigizwe na Rwanda, Uganda na Kenya; biravugwa ko bamaze gukora amasezerano atanditse yo kureka Kenya akaba ariyo ifata umwanya w’ubuyobozi bwa EAC mu gihe u Rwanda arirwo rwagombaga kuzawuyobora muri manda itaha.

Nk’uko tubibwirwa n’ikinyamakuru The Citizen, ngo Perezida Kagame yagombaga kuzafata umwanya w’ubuyobozi bwa EAC guhera tariki ya 30 Ugushyingo mu nama iteganijwe I Kampala muri Uganda.

Impamvu u Rwanda rutanga ngo ni uko kuri rwo umwaka wa 2014 uzaba ari umwaka ukomeye kandi ufite ibikorwa byinshi bya politiki biteganyijwe. Ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko icyo cyemezo cyafashwe biturutse ku mpinduka zirimo kuba mu karere ndetse cyane cyane ibiri kubera muri Kongo.

Ku byerekeye iyi nkuru, ikinyamakuru The Citizen cyabajije umu diplomate w’Umunyarwanda asubiza muri aya magambo:

“Ibintu ntibimeze neza  hagati yacu na bamwe  mu baturanyi bacu… haracyari imvugo y’ishyirwahamwe ry’ababishaka kandi Tanzania yaryamaganiye kure. Ntiturakemura bidasubirwaho ibyo tutumvikanaho na Tanzania, ibi bikaba byaratumye EAC ihungabana cyane mu mezi yo hagati ya 2013”

Uyu mu diplomate wanze ko izina rye rishyirwa ahagaragara kubera ko atari umuvugizi wa Leta, yakomeje agira ati: “ Abayobozi bacu bombi bahuriye I Kampala uyu mwaka kandi bagiranye ibiganiro  byatanze umusaruro, ariko rero haracyari utubazo tugomba gukemurwa kugira ngo hongere hagaruke icyizere hagati yacu”.

Yongeye ko muri iki gihe hari byinshi U Rwanda rusabwa bityo bakaba basanga atari igihe cyo gufata ubuyobozi bwa EAC.

Ikinyamakuru The Daily Nation  cyo muri Kenya  na cyo kiratangaza ko u Rwanda rufite ingingimira zo gufata umwanya w’ubuyobozi bwa EAC ngo kubera ibibazo rwagiranye (ndlr: kandi rusa n’urugifitanye)na Tanzania.

Kuwa gatandatu ushize The Monitor cyo cyatangaje ko Ministri Louise Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga yemeje ko gahunda nyinshi hamwe na politiki byatumye habaho ubwumvikane ngo ikindi gihugu abe ari cyo kiyobora EAC mu gihe cy’umwaka. Ubusanzwe nk’uko biteganywa mu mategeko agenga uwo muryango, umwanya w’ubuyobozi ufatwa n’umwe mu bakuru b’ibihugu mu gihe cy’umwaka umwe.

Mushikiwabo yagize ati: ni byo koko habayeho ubwumvikane kugira ngo U Rwanda rusimbuke ubuyobozi bwa EAC kubera ko mu Rwanda hari gahunda nyinshi mu mwaka utaha wa 2014, harimo kwibuka jenocide ku nshuro ya 20 ndetse no kwibohoza ku nshuro ya 20.” Ibi rero ngo bizafatwaho umwanzuro mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yo kuwa gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2014.

Uyu muryango ubu wayoborwaga na Uganda ikaba yarasimbuye Kenya umwaka ushize  bikaba byari biteganyijwe ko U Rwanda arirwo rukurikiraho nyuma hakazaza Tanzania, n’U Burundi.

Amakuru yizewe afitwe n’ikinyamakuru The Citizen arerekana ko u Rwanda na Uganda byamaze kugambana kugira ngo Kenya abe ariyo yongera kuyobora EAC. Ejo hashize (24/11/2013) the Daily Nation cyatangaje ko Kenyatta ari we wemejwe ngo azayobore nyuma y’uko u Rwanda rwanze gufata umwanya.

Nyamara Bwana Manoah Esipisu, umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Kenya yavuze ko atazi iby’uwo mugambi wo gshyira Kenyatta ku mwanya w’ubuyobozi bwa EAC.

Nk’uko icyo kinyamakuru kibyemeza, icyemezo cy’u Rwanda cyaturutse mu bwumvikanye bwakozwe hagati ya rya shyirahamwe twavuze haruguru  the coalition of the willing rihuriweho na Rwanda, Uganda na Kenya. Aba perezida b’ibi bihugu bazwi ku kazina ka  3K (K eshatu; Kagame, Kaguta, Kenyatta) bakoze inama zigera kuri eshatu zose banga gutumira abandi ba perezida b’u Burundi na Tanzania. Mu kugamabana ngo Kenyatta ajye ku buyobozi bwa EAC  ba 3 K ngo basanga ari uburyo bwo kumutera ingabo mu bitugu mu gihr afite uruhuri rw’ibibazo bya politiki ndetse hakiyongeraho n’urubanza rutamworoheye afite mu rukiko mpuzamahanga rukorera mu Buholandi mu mujyi wa Lahaye. Ngo ba 3K batekereza ko guha Kenyatta ubu buyobozi bw’ibihugu bifite abaturage bagera kuri miliyoni 134  n’ingengo y’imari igera kuri miliyari 83 bizatuma Kenyatta ashobora guhangana n’Abazungu, kuko batakwifuza guteza akavuyo mu karere kose mu gihe Kenyatta yaba agaragara nk’umuyobozi.

Nyamara ureste ibivuzwe haruguru, Bwana Richard Sezibera umunyamabanga mukuru wa EAC yamaze gutanga gahunda ko Kagame ari we uzafata ubuyobozi.

Mu mujyi wa Kampala amakuru avuga ko abayobozi bo muri ministeri  ishinzwe EAC babwiye bagenzi babo ba Uganda ko Kgame atazafata ubuyobozi bwa EAC mbere gatoya y’uko batangira inama yo gutegura izaba kuwa 30 Ugushyingo.

Bwana  Shem Bageine, Ministri wa EAC nawe yavuze ko atunguwe n’icyo cyemezo yomgraho ko agiye kubanza kubikurikirana ngo amenye uko byifashe. Chris Magoba, umuvugizi wa Ministeri ya EAC yavuze ko adashobora kugira icyo yemeza niba u Rwandaruzafata ubuyobozibwa EAC kubera ko batekereza ko u Rwanda ruzaza mu nama. Yongeyeho ko impinduka zizabaho zizamenyeshwa abanyamakuru igihe kigeze.

Akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye, kamaze kwanga icyifuo cy’uko urubanza rwa Kenyata rwakwegezwa inyuma. U bw’ibyo ba 3K bakeka o kguha Kenyatta ubuyobozi ari ukumurinda kuzajya kwutaba urukiko mu kwezi kwa Gashyantare umwaka utaha. Amakuru aturuka mu muryango aremeza ko u Rwanda niruramuka rwanze koko kuyobora EAC bizaba ngombwa ko abakuru b’ibihugu bahitamo umusimbura.

Biramutse bigenze uko u Rwanda rubishaka amatora akaba nta shiti ko Kenyatta yagira ubwiganze bw’amajwi bityo Tanzania yagombaga guhita ikurikiraho ikigizwayo.

Chaste Gahunde

 

INTAMBARA Z’ URUDACA MURI KONGO : NI IKI ITSINDWA RYA M 23 RIHINDURA?

Eugene

Eugene Ndahayo yunze mu ryo benshi bamaze iminsi bavuga.

Uko intambara zakurikiranye.

Kuva muri za 60 cyabona ubwigenge, igihugu cya Kongo ntikigeze kigira amahoro arambye. Icyo gihugu cyakunze kurangwa n’intambara zidahosha.

Byagiye bivugwa kenshi ko Abanyekongo babonye ubwigenge batarageza igihe cyo kuba bakwiyoborera igihugu cyabo. Mu ntambara zose zabaye kuva icyo gihe ingabo z’igihugu ntizigeze kandi zishobora ubwazo kurengera ubusugire bw’igihugu, kurinda umutekano no kugarura ihumure. Leta ya Kongo yagiye buri gihe itabarwa n’amahanga. Benshi muribuka uko Pierre MULELE n’agaco ke bafashe Bandundu n’agace kanini k’intara y’uburasirazuba bwa Kongo kagizwe na Uvira na Fizi. Leta y’icyo gihe yagombye kwitabaza ingabo z’amahanga kugirango ibashe guhangana no kwivugana MULELE.

Mu Gushyingo 65, Mobutu, wari serija icyo gihe, yakoze « coup d’Etat ». Muri 67, J SCHRAM yagerageje guhirika MOBUTU aturutse i Bukavu ariko ntiyabigeraho. Ingabo za Kongo na bwo zagombye kwitabaza ingabo z’amahanga kubera kutagira ibikoresho bihagije n’ubuyobozi buhamye (désorganisée). Amahanga yateretse Mobutu ku ntebe y’ubutegetsi ni na yo yamufashije kubushimangira no gukumira abataravugaga rumwe na we.

Uko kwitabaza ingabo z’amahanga bigaragaza bihagije intege nke n’akajagari (désorganisation) mu ngabo za kongo kuva muri za 60 kugeza na n’ubu.

Ikindi kiranga izo ntambara ni uko Abanyekongo bazishoza baba bashaka gufata ubutegetsi babifashijwemo n’ibihugu byo mu karere n’amahanga byabananira intambara bakayihindura iyo gushaka ubwigenge bw’intara bakomokamo.

Ni muri urwo rwego Moïse TSHOMBE yatangaje ubwigenge bwaKatanga ku ya 7 nyakanga 1960. KALONJI na we ni byo yakoze ubwo atangaza Leta yigenga ya KASAI y’Amagepfo. Muri 1976 uwitwa MBUMBA Nathanaël na we yashoje urugamba incuro ebyili muri Shaba ; mu myaka yakurikiyeho,Laurent Désiré Kabila n’ingabo ze bagabye ibitero ubugira kabili muri 1985 ahitwa Moba.

N’ubwo ariko buri gihe hari abanyamahanga babaga bihishe inyuma y’izo ntambara, ntawakwirengagiza ko gupfukirana Abanyekongo, ubuyobozi bubi no guheza bamwe ku mutungo w’igihugu na byo biri mubikurura izo ntambara. Ni uko uduco tuzwi kw’izina rya Mayi-Mayi twagiye tuvuka hirya no hino ari na ko duhindura amazina dukurikije icyo tuvuga ko turwanira, akenshi gishingiye ku bwoko : KATUKU muri Walikale/Bunyakiri, NGILIMA muri Masisi, BATIRI muri Rutshuru, KASINDIENS muri Rwenzori.

Urugamba rwa AFDL muri 1996 rwiswe inkundura yo kwibohora rwari rushingiye ku bibazo by’Abanyekongo ubwabo n’ibibazo batewe n’abaturanyi :

Muri Nyakanga 1994: impunzi z’Abanyarwanda zirenga miliyoni zahungiye muri Zaïre nyuma ya jenoside n’intsinzi ya FPR. Muri izo mpunzi harimo ingabo zahoze ari iz’u Rwanda n’Interahamwe zari zimaze gukora ibara mu gihugu.

Nzeli – Ukwakira 1996 : Ingabo za Kongo n’Abanyamulenge bakozanijeho mu ntara ya Kivu. Ubutegetsi bwa Kongo bwahise burega u Rwanda ko ari rwo rurimo guhembera imyivumbagatanyo mu karere ka Uvira (Kivu y’amajyepfo). Mu minsi yakurikiye, AFDL iyobowe na Laurent Désiré KABILA yatangaje ko ivugira inyeshyamba ziyemeje guhangana na Leta ya Kongo.

17 Gicurasi 1997: Nyuma y’amezi 8 gusa, AFDL yari mu kibaba cy’ingabo z’u Rwanda yafashe ubutegetsi, Laurent Désiré KABILA aba Perezida w’igihugu asimbura MOBUTU wari umaze imyaka 32 ku butegetsi. Muri Nyakanga ni bwo KAGAME yemeye ku mugaragaro ko ari u Rwanda rwapanze rukanayobora intambara yo kuvana Mobutu ku butegetsi.

Urugamba rwa AFDL rwaje mu gihe abaturage ba Kongo n’amashyaka ya politiki yari ahanganye n’ubutegetsi bari bararambiwe igitugu cya MOBUTU na we utari ugifite ijambo mu nteko y’amahanga kuko abamukoreshaga bari bamaze kumukuraho amaboko ; ingabo za Kongo zari zarabaye nk’impehe, zaramunzwe na ruswa kubera kudahembwa, bigaragara ko zidashobora guhangana n’ibitero bya AFDL yari ishyigikiwe n’ingabo z’ibihugu by’u Rwanda na Uganda na byo bishyigikiwe na USA, UK… Muri iyo ntambara ingabo za Kongo ntizigeze zirwana usibye i Kenge muri Bandundu no mu kibaya cya Ruzizi muri Kivu y’amajyepfo.

Bidateye Kabili havutse amakimbirane hagati ya Kabila na Kagame :

Ku ya 2 Kanama 1998 : RCD yashoje intambara muri Kivu. Iyo ntambara yafashe intera ndende kuko yahindutse intambara y’akarere kose ihanganisha ingabo za Kongo zishyigikiwe na Angola , Namibiya na Zimbabwe ku ruhande rumwe na Uganda , Rwanda m’umutwe wa RCD ku rundi ruhande.

Muri Kanama 1999 : hatangiye intambara hagati y’amoko muri ITURI kugeza muri 2006 ihitana inzirakarengane zigera kuri 60.000.

Abashoje Intambara ya Kabili yitiriwe RCD ntaho bari bataniye n’ab’iya mbere usibye ko noneho atari MOBUTU wari ku butegetsi ari KABILA na AFDL bari bahanganye n’abari babateretse ku bugetsi. Aho bitandukaniye ni uko mu maso y’Abanyekongo, iyo ntambara itafashwe nk’iyo kwibohora, ahubwo yabaye intambara yo kuvutsa Kongo ubusugire bwayo no kwigarurira intara zimwe na zimwe z’igihugu, cyane cyane Intara ya Kivu. Ba Runyunyuzi na ba Mpatsibihugu ntibishimiye politiki ya Laurent Désiré KABILA yari ibangamiye inyungu zabo bafata icyemezo cyo kumuvanaho bakoresheje na none u Rwanda na Uganda . Ku ya 16 Mutarama 2001, Laurent-Désiré Kabila yarishwe asimburwa n’umuhungu we, Joseph Kabila.

Kwica KABILA bakamusimbuza umuhungu we ariko ntibyakemuye ibibazo bya Kongo n’ikibazo cy’umutekano mu bihugu byo mu karere.

Ku ya 29 Kamena 2004 : umugi wa Bukavu wafashwe igihe gito n’abasirikare bigometse bayobowe na Laurent Nkunda. Nyuma y’aho muri 2008 umutwe wa CNDP watangije imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru.

Muri Mata 2012, bamwe mu basilikare ba CNDP bari barinjijwe mu ngabo za Kongo barivumbagatanyije bitwaje ko amasezerano hagati ya CNDP na Leta ya Kongo atubuhirijwe. Ku ya 6 Gicurasi 2012 bashinze umutwe wa M23. Mu kwezi kwa 11, M23 yafashe Goma iyimaramo iminsi 11.

Mu minsi ishize, hagati y’italiki ya 25 Ukwakira n’iya 5 Ugushyingo 2013, ni bwo Ingabo za Kongo, zibifashijwemo na Monusco zatsinze ruhenu M23.

Ni iki gituma muri Kongo hahora intambara ?

Nk’uko natangiye mbivuga, Kongo yakomeje kurangwa n’intambara z’urudaca ari nako amahanga abyivangamo. Ikibazo akaba ari n’aho kiri : kuki nta ntambara yo muri Kongo itaba irimo amahanga ?

Impamvu nta yindi ni uko Kongo ari igihugu gikize cyane (« fabuleusement riche ») kandi kuri byose. Cyera umwami w’Ababiligi, Léopold II, iyo yavugaga Kongo yongeragaho“ce magnifique gâteau africain”. Koko rero Kongo iri mu bihugu bya mbere kw’isi bikize ku mutungo kamere. Ubutaka bwa Kongo bushobora gutunga abantu bagera kuri miliyari 2 ! Usibye ubukungu mu by’ubuhinzi (ikawa, icyayi, cacao, caoutchouc, amamesa, quinquina, itabi, n’ibindi) Kongo ifite amashyamba manini kandi arimo ibiti bitaboneka henshi ; ifite amabuye y’agaciro y’ubwoko bwose kandi harimo n’akenerwa mu gukora ibyogajuru no muri «technologie» igezweho ; Kongo ifite amazi menshi : urugomero rwa Inga rwonyine rushobora guha umuriro w’amashanyarazi Afrika yose ! Muri iyi minsi habonetse na Peteroli !

Kongo kandi ni « stratégiquement bien situé » ku mugabane w’Afrika.

Ayo mahirwe ni na yo byago bya Kongo kuko ba Mpatsibihugu na ba Runyunyuzi bakora ibishoboka byose ngo bigarurire banagenzure icyo gihugu. Ntibihanganira icyo ari cyo cyose cyahungabanya inyungu zabo cyangwa se cyatuma badashobora kurya kuri « ce magnifique gâteau ». Muri ibyo byose bifashisha bamwe mu Banyekongo, baba abari ku butegetsi cyangwa se abarwanya ubutegetsi buriho. Ni uko Ababiligi bashyigikiye Tshombe, URSS igashyigikira Lumumba, USA, UK na France bikajya ku ruhande rwa Kasavubu na Mobutu. Kubera ko n’akenshi abo Banyekongo baba bahagarariye ubwoko bwabo cyangwa uturere bakomokamo kurusha uko bahagarariye inyungu za Kongo muri rusange, usanga bikurura intambara zishingiye ku moko cyangwa ku turere.

U Rwanda na rwo ni ko rwabigenje rwitwaza ikibazo cy ‘Interahamwe n’umutekano w’Abatutsi bo muri Kongo kugirango rubone impamvu yo kwinjira no kugenzura intara ya Kivu ihana imbibi n’u Rwanda, ari na ko rusahura..

Uko gushyira imbere inyungu z’ubwoko cyangwa akarere bigira ingaruka zikomeye ku miyoborere y’igihugu cya Kongo aho usanga hari imirongo itatu ihanganye muri icyo gihugu : aba « fédéralistes », aba « unitaristes » n’aba « séparatistes ». Amahanga akaba yarakomeje guhembera ayo macakubili kugeza na n’ubu.

Itsindwa rya M23 rizahindura iki ?

Kubera uruhare rukomeye ibihugu nka USA na UK byabigizemo, itsindwa rya M23 kuri Kongo ni intambwe ikomeye mu kurengera ubusugire bw’igihugu, kubungabunga umutekano no kwongera guhuza Abanyakongo.

Mu Rwanda, intambara ya M23 isigiye ubutegetsi bw’i Kigali isura mbi. Amaraporo menshi kandi anyuranye yagaragaje bihagije ko u Rwanda ari rwo rwari ruri inyuma y’inyeshyamba za M23. Aha twavuga raporo y’umulyango w’abibumbye yasohotse muri Kanama 2013 yerekanye ku buryo budasubirwaho inkunga u Rwanda rutera M23 na raporo y’uwo muryango yasohotse muri Nzeri 2013 igaragaza uruhare rw’u Rwanda mu gushora abana mu bikorwa by’intambara byashegeshe Kagame ku buryo bukomeye. Hari na raporo z’umuryango Human Rights Watch. Izo raporo zose, bikubitiyeho no kuba ibyo bihugu byari bimaze kubona ko bishobora guhombera mu kaduruvayo kadashira ko muri Kongo (cyane ko Abashinwa n’ibihugu bya BRICS baticaye ubusa) biri mu byatumye USA na UK bisanzwe bishyigikiye Kagame bihagurukira ikibazo cya Kongo bikanashyira igitsure gikaze kuri Leta y’u Rwanda yari yarakomeje guseta ibirenge ibeshya ko ntaho ihuriye na M23 !

Intambara ya M23 yatumye kandi ibihugu bihuriye mu muryango wa SADC na byo bifata uruhande ku mugaragaro byohereza ingabo muri Kongo guhangana n’iza Kagame na Museveni. Izo ngabo na Monusco zifatanije na FARDC ni zo zatsinze urugamba. Ni ukuvuga rero ko u Rwanda rutazongera kuvogera Kongo uko rushaka kuko bitarugwa neza.

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali bemeza ko amahanga agiye gukomorera FDLR ndetse akanayitiza ingufu ikaba yatsinsura ubutegetsi bwa Kagame ikoresheje imbaraga cyangwa se binyuze mu mishyikirano. Ubu barakora ibishoboka byose ngo babere abavugizi FDLR bamaze imyaka bitaza iyo batayivumiraga ku gahera.

Abavuga ibyo bemeza ko kuba amahanga yarahagurukiye M23 ari ikimenyetso cy’uko ayo mahanga, cyane cyane USA na UK byari bisanzwe bishyigikiye Kagame, yamukuyeho amaboko ndetse ko n’amagambo Perezida Kikwete yavuze muri Gicurasi 2012 akaba yarakuruye amakimbirane akomeye hagati y’u Rwanda na Tanzaniya yari yayatumwe n’ibyo bihugu !

Nyamara iyo witonze ukareba usanga :

  1. Nta cyahindutse kuri USA , UK no ku muryango w’Abanyaburayi (UE) ku buryo babona FDLR : bose bumva ko FDLR ari ikibazo k’umutekano wa Kongo n’akarere k’ibiyaga bigari. Hakozwe amaraporo menshi ashimangira iyo myumvire. Byaba ari byo, byaba atari byo, ni uko bifatwa.

  1. FDLR yatangiye gufatirwa ingamba zikaze zo kuyihashya :

  1. Abayobozi bayo ba politiki barafashwe barafungwa ;

  2. Umugaba w’ingabo zayo arashakishwa na CPI

  1. Ari amasezerano ya Addis-Abeba (accord cadre), ari imyanzuro (résolution) y’Umuryango w’Abibumbye ishyiraho « Brigade d’intervention » … byose bishimangira ko imitwe y’inyeshyamba yose iri ku butaka bwa Kongo, uhereye kuri M23 na FDLR, igomba guhashywa. Ndetse kugirango bigaragare ko atari amagambo gusa, Monusco na « Brigade d’intervention » byahawe ububasha busesuye bwo kurwanya iyo mitwe.Iki kiri mu mpamvu za mbere zatumye M23 itsindwa.Kuva FDLR iri ku butaka bwa Kongo kandi na résolutions mpuzamahanga, cyane kuva aho amahanga ahagurukiye ikibazo cyo muri Kongo, zose zikaba zaragiye zibangikanya ikibazo cya M23 n’icya FDLR, biragoye nyuma y’itsindwa rya M23 ngo amahanga yirengagize ikibazo cya FDLR.

  1. Uko Kagame adashobora gusubira muri Kongo, ni nako FDLR idashobora kuguma muri Kongo. Usibye Kagame wabigize intero n’inyikirizo, ntawe uyobewe ko aho iri FDLR nta cyo itwaye u Rwanda . Abo igitwaye ni Abanyekongo ibereye ku butaka kuko biteza umutekano mucye mu turere iherereyemo kubera ubushyamirane n’indi mitwe y’inyeshyamba batajya imbizi bahurira muri utwo turere ; ntawakwirengagiza kandi ko no kuba ihari biha Kagame urwitwazo rwo kuvogera igihugu cya Kongo yitwaje “guhiga interahamwe zihora zishyugumbwa kongera kumena amaraso y’Abanyarwanda”! Ntawe kandi utarumvise, nyuma y’itsindwa rya M23, amagambo ya Martin KOBLER ukuriye Monusco muri Kongo agaragaza ko ari bo bagiye kurinda umupaka w’u Rwanda na Kongo ngo kugirango FDLR itazabona uko itaha yitwaje intwaro. KOBLER avuga ibyo, Lambert MENDE (Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa guverinoma ya Kongo) na we yari yaraye atangaje ko ingabo za Kongo zigiye kugaba ibitero kuri FDRL zigamije kuyambura intwaro. Itangazo rya Perezida w’Akanama gashinzwe Amakoro kw’Isi ryo ku wa 14 Ugushyingo 2013 na ryo ni ho rigusha. Ibi bishatse kuvuga ko :

  1. kubera ko FDLR idashobora kuguma ku butaka bwa Kongo igifite intwaro, bagiye kuyihatira kwinjira muri gahunda ya DDRRR, abashaka gutaha bagataha, abatabishaka bakareba ibihugu bibakira, abo Kongo yemereye ubwenegihungu bakabimurira kure y’intara ya Kivu.

  1. Kagame atazongera kwinjira muri Kongo yitwaje gukurikirana yo FDLR. Nyuma y’ibi byose rero, kuvuga ko itsindwa rya M23 ari amahirwe kuri FDLR yo kugira imishyikirano na Kagame ni ukwihuta, cyane ko no kugeza ubu nta cyari cyavugwa kuri « deal » Kagame yagiranye na USA na UK (bidasiba gushimangira ko u Rwanda ari igihugu cy’incuti) kugirango adakomeza gushyigikira M23 no kwivanga mu bibazo bya Kongo. Ibyo ari byo byose, n’ubwo tutaramenya ibyo bamwemereye (usibye ko harimo guhita bongera gutanga imfashanyo zari zarahagaze), muri ibi bihe nta mpamvu n’imwe yatuma bamusaba kugirana imishyikirano na FDLR kandi nta ntambara iri mu Rwanda ngo ibe yabangamira umutekano wa Kongo muri iki gihe hari ubushake bugaragara bwo kugarura umutekano muri icyo gihugu. Ahubwo FDLR itarebye neza yamara urubanza, ibyo bamwe bitaga amahirwe bikaba inzira y’umusaraba !

Eugène NDAHAYO

Président a.i

Bayukuwe mu: Akanyamakuru ka FDU, Ugushyingo 2013 

Inkuru bifitanye isano:

« Nyuma ya M23, hagiye kurwanywa FDLR »: Ambasaderi w’Ubufaransa muri 

Inama y’ibihugu bya SADC na ICGL tuyitezeho iki?

Kagame, Kaguta na Kenyatta barezwe mu rukiko!

DnKagameUhuru2506.JPG

Uhereye ibumoso Kenyatta wa Kenya, Kagame w’u Rwanda na Kaguta wa Uganda baregwa kwica amasezerano ya EAC.

Arusha muri Tanzania haravugwa urubanza ruregwamo Perezida Kaguta Museveni, Kagame Paul na Kenyatta Uhuru. Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Citizen mu nyandiko ya Mussa Juma yo kuwa 19 Ugushyingo 2013, aba bagabo bareganwa n’umunyamabanga mukur w’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba Bwana Richard Sezibera. Bose uko ari bane bakurikiranweho kwica nkana amasezerano agenga umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba East African Community( EAC) mu gihe bakoraga inama zigera kuri eshatu zose bakanga gutumira ibihugu bya Tanzania n’u Burundi kandi nabyo ari ibihugu binyamuryango

Iki kirego cyatanzwe mu rukiko rw’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba(EAC) kuwa 18 Ugushyingo 2013 n’abagabo batatu ari bo Bwana Ally Msangi, Bwana David Makata, na Bwana Yohani Adam. Barasaba umucamanza ko yagira imfabusa kandi agahagarika ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafashwe mu nama eshatu zitatumiwemo Tanzania n’u Burundi. Izo nama zabaye ku matariki ya 24 na 25 Kamena Entebbe muri Uganda, tariki ya 28 Kanama Mombasa muri Kenya no ku itariki ya 28 Ukwakira I Kigali mu Rwanda zihuza ba Perezida Kagame, Museveni na Kenyatta.

220px-Dr_Richard_Sezibera,_GAVI_board_member,_at_the_GAVI_pledging_event_press_conference

Dr Richard Sezibera umunyamabanga mukuru wa EAC, na we yagizwe ishumi ya ba 3K

Nk’uko The citizen gikomeza kibitangaza, uburanira abarega avuga ko izo nama uko ari eshatu zishe amategeko agenga uyu muryango igice cya 6(a)(b)(d) na (f), igice cya 7(f), igice cya 71(d), igice cya 3 ingingo ya 3 igice cya 1 C(3) z’amasezerano agenga uyu muryango, izi ngingo zikaba ziteganya ko abanyamuryango bose bagomba kugaragara mu ifatwa ry’ibyemezo birebana no kwishyira hamwe(integration).

Urebye uburyo Abanyatanzania bahagaurukiye iki kibazo, biragaragara ko bahangayikishijwe no kubona bashyirwa ku ruhande rw’umuryango biyubakiye. Hari Umunyatanzania twaganiriye ambwira ko iri yegezwa ku ruhande rya Tanzania, rifatwa nk’akagambane kabaye gaturutse kuri Kagame w’u Rwanda, ngo kandi ari bwo akinjira muri uwo muryango.

Mubajije impamvu akeka ko U Burundi nabwo bwaba bwaregejwe yo ambwira ko yakomeje gukurikira ibinyamakuru byandikirwa Kigali agasanga Nkurunziza na Kikwete ngo bashobora kuba bashyirwa ku ruhande ngo kuko ari Abahutu.

Biragaragara ko urukiko ruramutse rukoze akazi karwo neza, ibyemezo bya ba  3K (Kaguta, Kagame na Kenyatta)  biyise ishyirahamwe ry’abashaka ( coalition of the willing) bishobora kuba imfabusa aba bagabo bakaba babaye nka ya Nkorabusa ngo ibagara imigozi. Reka dukomeze tubitege amaso.

Chaste Gahunde

Case against Kenyan, Ugandan and Rwandan govts filed at EACJ

world002pxArusha. Three Tanzanians yesterday (Nov 18, 2013) filed a case at the East Africa Court of Justice against the Kenyan, Ugandan and Rwandan governments and the East Africa Community (EAC) secretary general.

The four are accused of violating the EAC treaty after holding three meetings which sidelined Tanzania and Burundi which are other member states.

Those who filed the case at the Arusha-based court are Mr Ally Msangi, Mr David Makata and Mr John Adam. They pray for judges at the court to suspend the implementation of resolutions reached during the meetings of presidents Uhuru Kenyata of Kenya, Yoweri Museveni of Uganda and Paul Kagame of Rwanda.

Their lawyer Jimm Ubedi said his clients are challenging the three presidents for holding meetings on June 24 and 25 in Entebbe, Uganda, followed by another meeting which was held on August 28 in Mombasa, Kenya, and another meeting which was held on October 28 in Kigali, Rwanda.

According to him, the meetings violated the Section 6 (a) (b) (d) and (f), Section 7 (f), Section 71 (d), Section 3 (3) and Section (1) C (3) c of the EAC treaty, which require all EAC member states to be involved in making decisions with regard to the integration process.

Presidents of Rwanda, Uganda and Kenya met under what was later dubbed as the ‘Coalition of the Willing’ to go ahead and fast-track the East Africa integration to create the East African federation in the shortest possible time.

By Mussa Juma, The Citizen, November 19th, 2013.

EAC immigrants expulsion faulted

nchimbi

Tanzanian Minister of Home Affairs, Emmanuel Nchimbi

Deportation of undocumented immigrants within the East African member states has been criticised as going against the EAC spirit of integration.

Speaking at the second Peace and Security Conference in Bujumbura yesterday, the minister for Water and Environment in Uganda, Ms Betty Bigombe, said it was not proper for EAC member states to speak of integration while at the same time forcibly repatriating people from other countries in the same region from their countries.

“Historically, the people of EAC are one regardless of their colonial boundaries…therefore, integration should be felt from the grassroots through allowing free movement of people and services,” she said

The statement comes in the wake of Burundi and Tanzania deporting illegal immigrants from countries that make the East African Community.

Speaking on the sidelines of the conference, the minister for Home Affairs, Mr Emmanuel Nchimbi, said the operation was conducted in the country with the aim of ensuring people were living in Tanzania legally.

He said the last operation of that kind was carried out eight years ago. He further added that since it was aimed at repatriating illegal immigrants from Asia, Europe and outside East Africa, people from the region were also affected by the exercise.

“It’s imperative to remember that while the integration is an important element in EAC, member states are still guided by their national immigration laws,” he stressed.

Meanwhile, the permanent secretary, in the ministry of State, President’s Office – East African Affairs, Mr Jean Rigi, has said people entering other member state countries before the integration process is finalised should adhere to laws of the said countries.

He said that while people of Burundi were also affected by the exercise, it would be remiss to forget that Tanzania has been giving citizenship to the EA people who have lived in the country for decades.

Source: The Citizen

“Ntituzemera kwigizwayo muri EAC… Twatanze byinshi tutahara” Perezida Kikwete.

safe_image.phpNyuma y’iminsi ine Perezida wa Tanzania Kikwete atangaje aho igihugu cye gihagaze ku byerekeye umuryango wa Afurika y’uburasirazuba( East African Community), noneho Kenya yemeje ko izakora ibishoboka byose ngo Tanzania itongera gushyirwa ku ruhande nk’uko bimaze iminsi bigaragara. Avugira I Dar Es Salaam, Madamu Amina Mohammed, Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya, yavuze ko igihugu cye kitazongera kwemera ko Tanzania ihezwa mu biganiro  byo kwishyira hamwe kw’ibihugu bya Afurika y’uburasirazuba. Madamu Mohammed wageze I Dar Es Salaam mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri yavuze ko Kenya yakiriye neza ijambo rya Perezida Kikwete. Uru ruzinduko rufatwa n’abakora ubusesenguzi nk’ikimenyetso cya Perezida Kenyatta cyo gusana umubano hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Kenya  yashimye ririya jambo. Twishimiye uku kureba kure ku muryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba” Madamu Mohammed kandi yongeye kwibutsa ko azi neza ko Tanzania na Kenya aribo batangiye uriya muryango.

Madamu Mohammed yavuze ko kandi ibi bihugu byombi biramutse bishyize hamwe aribwo bifite amahirwe menshi yo kugera kure bitewe n’amateka yabyo mu bufatanye muri Politiki no mu bukungu.

Kenya ni igihugu cya kabiri mu bishora imari nyinshi muri Tanzania nk’uko bitangazwa n’ikigo Tanzania Investment Centre.

Mu ijambo rye ryo kuwa kane tariki ya 7 Ugushyingo, Perezida Kikwete yabwiye Inteko ishinga amategeko ko Tanzania itazigera na rimwe iva muri uriya muryango, kandi ko izakora ibishoboka byose ngo irokoke imigambi mibisha yo gushyirwa ku ruhande ikorwa na Kenya, Uganda n’u Rwanda.

Yagize ati “ Turi muri uyu muryango kandi tuzawugumamo. Twavuye kure kugira ngo tugere aho turi. Twatanze ibitambo byinshi cyane ku buryo tutabihara ubu. Tuzakora ibiri mu bushobozi bwacu byose kugira ngo uyu muryango urokoke kandi ugere ku ntego zawo zo kwishyira hamwe muri politiki (Political Federation)”.

 Kikwete yagize ati: “Tanzania ifite ishingiro ryo kwibaza ku cyiswe ishyirahamwe ry’abashaka (the coalition of the willing)”. Yongeyeho ati “Twahuriye Arusha ku itariki ya 24 Mata uyu mwaka. Hashize amezi abiri barahura bemeza gushyira mu bikorwa imyanzuro twari twafashe kandi ibi babikora batantumiye. Iki ni ikimenyesto cyo gushaka kwigizayo Tanzania. Ni gute twakwishyira hamwe twigizanyayo?

Bwana Kikwete yavuze iri jambo nyuma y’uko aba perezida Kenyatta wa Kenya, Kaguta wa Uganda na Kagame w’ u Rwanda bakoze inama eshatu zose muri uyu mwaka iherula ikaba yarabereye I Kigali kuwa 28 Ukwakira aho abo baperezida bemeje gutangira gushyira mu bikorwa imishinga y’ibikorwa remezo, politiki ishyize hamwe no guhuza gasutamo, iyi ikaba ari imishinga uyu muryango wari warihaye gukora.

Madamu Mohammed yongeyeho ko bishimiye cyane ko Tanzania itazava muri uyu muryango ngo kandi guverinoma nshya ya Kenya hari ibintu yigiye muri ririya jambo rya Kikwete. Tanzania na yo mu ijwi rya  Minisitri Mmembe yavuze ko yishimiye uko Kenya yabyakiriye.

Uyu muryango watangiye kuzamo agatotsi ubwo Perezida Kikwete yabwiraga Kagame ngo ashyikirane na FDLR mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka maze Kagame atangira gutukana. Uyu muryango wakiriye u Rwanda n’u Burundi nyuma y’uko Tanzania, Uganda na Kenya byo byari biwumazemo igihe kirekire. Abakora ubusesenguzi basanga n’ubundi uyu muryango utazagira imbaraga wari ukwiye kugira kubera kutumvikana kuri hagati y’ibi bihugu cyane cyane bishingiye kuri politiki z’imbere muri byo, keretse aba bayobozi nibihatira kugira ibyo bahara( sacrifices).

Abazi gusetsa bo bavuga ko aho Kagame ageze hose haba haraye ariko ko hatirirwa kubera amatiku ye cyane cyane ashingiye ku kwikunda no gukunda kwerekana ko ari we mu perezida w’igihangange muri Afurika. Ibi rero birakaza benshi ndetse harimo na Museveni utumva ukuntu kadogo yatoje yiha kumurusha ubunararibonye mu mitegekere. Mu minsi yashize Kagame yarakariye Kikwete ngo kuko Obama yemeye kumusura nyamara akanga gusura u Rwanda!

Kuri ibi hakiyongeraho ko kubera ibyaha by’intambara Kagame yakoze we aba ashaka gushyiraho politiki yo kumukingira ikibaba mu gihe aba Perezida nka Kikwete wa Tanzania na Nkurunziza  w ‘U Burundi bo nta kibi babarwaho.

Nyuma y’iri jambo rya Kikwete, benshi bakomeje kwibaza niba U Rwanda rugiye guhita rusezera muri EAC cyane cyane ko Ministri Mushikiwabo aherutse gutangaza ko igihugu cye cyasabye kongera gusubira muri CEEAC( Communauté Economique Des Etats de l’Afrique Centrale) cyangwa se ECCAS mu rurimi rw’Icyongereza. U Rwanda rwari rwavue ko rusezeye muri uyu muryango mu mwaka wa 2007 kubera ko rutashakaga kuba mu miryango myinshi maze ruhita rwinjira muri EAC. Ubu noneho se ubwo rushaka gusubiramo kandi ngo amahirwe akaba ari menshi yo kakirwa byaba bivuze ko ruhita risezera muri EAC? ni ko ikinyamakuru The Citizen cyandikirwa muri Tanzania cyibaza.

Chaste Gahunde

M23-RDC: Selon Lambert Mende, Kampala est à blâmer pour l’échec de la signature.

NDLR: Comme anticipé par certains observateurs, les pourparlers antre le M23 considéré comme cadavre et le gouvernment de la République Démocratique du Congo considéré comme fossoyeur, n’ont pas abouti. Raison, le facilitateur, selon Lambert Mende. Ministre Mende semble surpris. Mais à moins qu’il soit moins avisé, Mende devrait savoir que comme il est difficile d’enterrer son enfant, Kampala aurait du mal à voir le fossoyeur content d’avoir creusé pour le M23!

IMG_6393

Le porte-parole du gouvernement congolais, Lambert Mende, accuse la facilitation ougandaise d’être à la base de l’échec de la signature du document qui devrait sanctionner la fin des pourparlers de Kampala entre Kinshasa et les rebelles du M23. Au cours d’un point de presse tenu jeudi 14 novembre, il a expliqué qu’ « il était entendu clairement que le contenu à signer ne devait pas être un accord ».

Lundi 11 novembre, la RDC et le M23 devraient mettre un terme aux pourparlers de Kampala qui ont duré plus de dix mois. Les deux parties n’ont pas trouvé un compromis concernant l’intitulé du document à signer. Kinshasa est favorable à parapher « une déclaration » et non « un accord ».

Lambert Mende prend pour responsable de cet échec la facilitation ougandaise :

« La délégation du gouvernement a été surprise et choquée  de constater que la facilitation n’avait pas tenu compte du compromis qu’elle avait elle-même proposé au gouvernement selon lequel le contenu à signer ne devait pas être un accord ».

Selon le ministre de la Communication et Médias, le préambule du document lui-même ne tenait pas compte de la dissolution du mouvement du 23 mars.

« La facilitation n’avait pas tenu compte, dans le préambule du texte destiné à la signature, la déclaration de renonciation à la rébellion faite par le M23, ni du communiqué du gouvernement de la RDC prenant acte de cette déclaration du M23, comme si cela était contrariant pour elle », a-t-il souligné.

« On ne comprendra jamais pourquoi cela gênait les autorités ougandaises  de reconnaître que le M23 avait été militairement défait » a-t-il ajouté.

De plus, le porte-parole du gouvernement a souligné que la facilitation ougandaise n’avait pas tenu compte de beaucoup de points dont l’évolution de la situation sur le terrain des hostilités :

« Le M23 ne contrôlait plus aucune portion du territoire congolais et cette débâcle militaire du M23 rendait sans objet certaines dispositions préalablement convenues », a indiqué Lambert Mende.

Source:Radio Okapi

Tutsi Congolese? Decency commands to keep quiet.

north-kivu-areas-of-last-fightingsBy BK Kumbi

Mary Robinson said:

”I think there is a recognition that we need to deal with the deeper causes because underneath the rebel group M23 is real grievance of Tutsis who don’t feel at home in their own country, the Congo.

If I had the opportunity to talk to Mary Robinson, I would ask her why and how as Congolese we should take into consideration the grievances of people who do not belong to the Congolese nation?

The Tutsis and their partner in crime, US, GB, Canada and Belgium have continued to find reasons to justify the fact that they were on the Congolese territory. When the argument of the FDLR is not as effective as it should be, they use the argument of ”ethnic minority in danger”.

This argument was the basis for the invasion of Rwanda by the RPF in 1990, and the Rwandan militias, the RCD, CNDP and now M23 also seek to use it to justify their criminal adventure in the Congo.

Why this argument they are all trying to use is particularly misleading? These people and their allies rely mostly on the fact that ordinary people will not, for the most part of them, try to go look at what the official documents governing the issue of nationality say, namely the Constitution here?

As Patrick Mbeko discusses it in his work on Canada in the wars in central Africa, the Congolese constitution, all along in time and despite some back and forth, kept a principle , namely that of a single nationality. This means that when you are Congolese, you can’t hold another nationality.

This principle is enshrined in the Decree-Law No. 197 of 29 January 1999, initiated by Laurent Désiré Kabila to oppose Tutsi Rwandan conflicting inclinations and secure the way Congolese citizenship was granted.

The text of the law states the following in its second chapter:

” Shall be Congolese a person whose ancestors, at least one, who is or was, on the date of June 30, 1960, a member of one of the tribes settled in the territory of the Democratic Republic of Congo in its borders of August 1885, as amended by subsequent agreements.”

Patrick Mbeko also adds that on the 19th of December 2005, the latest version of the Congolese Constitution strengthens the decree of 1999. It says:

”Shall be Congolese persons belonging to ethnic groups whose people and territory constituted what became Congo (now DRC) at the Independence.”

The principle of single nationality laid down by the Congolese Constitution is completely inconsistent with the Code of Rwandan nationality of September 28, 1963, which states in Article 1:

”Shall be Rwandan any person born to a Rwandan father or the possession of Rwandan State is established. ”

Plus the Rwandan Organic Law N° 30/2008 OF 25/07/2008 relating to Rwandan nationality in the Article 6 says:

”Shall be Rwandan any person whose one of the parents is Rwandan,” is again inconsistent with Congolese Law related to Congolese nationality.

One sees in these articles how the legal norm bases (Congolese and Rwandan) citizenship on ius sanguinis (right of blood) but when the Rwandan Organic Law specifies that one can hold two nationalities, the Congolese Law says that one is allowed to hold a single nationality.

Unless the Tutsi Rwandans who claim to be Congolese have given up their Rwandan nationality, they cannot technically be Congolese. Looking back at history, one can assume that James Kabarabe, who was once chief of staff of the Congolese army, Laurent Nkunda (batware) who was welcomed in Rwanda after all the atrocities he has committed in the Congo or Bosco Ntaganda, have never renounced their Rwandan nationality and that their presence on Congolese soil has always been that of foreigners and we can probably say the same thing for Sultani Makenga.

One could further discuss the question of ethnicity and show how, again, Tutsis demands are based on a complete mystification. Counterfeiting history has become a favorite game in Paul Kagame’s Rwanda and one should not be surprised that its militias do the same in the Congo.

The so-called Congolese Tutsi well aware of what is stipulated in the Congolese Constitution often argue that they are an ethnic group called Banyamulenge. One who denied them this claim was … James Kabarebe, a Tutsi and not the least Tutsi! On August 22, 2002, the Chief of Staff of the Rwandan Patriotic Army (RPA), in front of thousands of people, students and teachers from the Free University of Kigali, (ULK) simply said that the Banyamulenge did not exist:

“The Banyamulenge do not exist. The alleged Banyamulenge are, in reality, Rwandans because, they speak the Kinyarwanda, and have Rwandan culture. Unfortunately, they are Rwandans opportunists and cowards.

If James Kabarebe notes that the ”Banyamulenge” people speak Kinyarwanda it is precisely because, and as Mbeko shows it, in Congo each ethnic group is defined, not necessarily by the geographic location it has invested but by the language it speaks and there is a territorial homogeneity in the way these languages are designated. Thus, the Bangala speak Lingala, the Bembe from Kivu speak Kibembe, the Baluba the Chiluba, the Bayanzi the Kiyanzi etc … But it is clear that the Banyamulenge speak neither Mulenge or kimulenge but Kinyarwanda. To this must be added that even the ethnic categorizations made by the Belgians in the Congo do not
state anywhere that there is a people called Banyamulenge.

If there is any truth to all this, it is that Rwanda and Uganda, supported by the United States, invaded Zaire in 1996. This invasion is merely the expression of an enterprise of destabilization that began well before the fall of Mobutu, when we Congolese offered hospitality to a Tutsi population in search of a haven. Today the lies must stop, facing the millions of lives that were lost, Ms. Robinson should keep quiet.

“Nyuma ya M23, hagiye kurwanywa FDLR”: Ambasaderi w’Ubufaransa muri L’ONU.

download (3)

Ambassadeur Gérard Araud

Leta ya Uganda iratangaza ko yafashe umuyobozi wa gisirikare wa M23 n’abafasha be ba hafi. Uyu muyobozi Sultani Makenga nta makuru amwerekeye yari azwi kuva aho M23 itangarije ko irangije ibikorwa byo kwigomeka ku butegetsi bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ibi bikaba byatumaga benshi bakeka ko arimo kongera gusuganya ingabo ze ngo yongere agabe ibitero.

Abakora ubusesenguzi basanga intsinzi y’ingabo za Congo nta wayizera kuko icya ngombwa gikenewe ari amahoro kandi hakaba hari indi mitwe myinshi iyabangamiye.

Umusirikare mukuru wa Uganda utashatse kwivuga izina yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko kuwa gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2013 Makenga yishyikirije ingabo za Uganda ari kumwe na bamwe mu ba commanda be. Uyu musirikare yongeyeho ko aho izi nyeshyamba za M23 zicumbikiwe hazakomeza kugirwa ibanga kugeza imishyikirano y’amahoro hagati ya Leta ya Congo na M23 izaba imaze gushyirwaho umukono.

Abakurikiranira hafi ibibera muri aka karere basanga iki cyemezo cya Leta ya Uganda gifitanye isano n’ibyo Umunyamabanga wa Department ya Leta zunze ubumwe z’Amerika John Kerry aherutse gutangaza mu ijwi ry’umuvugizi ndetse bigasubirwamo n’intumwa ye yihariye mu karere k’ibiyaga bigari Russ Feingold. Bavuze ko inyeshyamba za M23 zakoze ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu zigomba gukanirwa uruzikwiye. Bwana Feingold yatangaje kuwa gatatu tariki ya 6 Ugushyingo ko amasezerano adahana abanyabyaha atazashyigikirwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’abahagarariye umuryango w’ibihugu by’u Burayi kandi ko na Congo itazayashyiraho umukono.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda Captain Ronald Kakurungu, we atangaza ko abarwanyi ba M23 bagera ku 1500 bahungiye ku butaka bwa Uganda, uyu mubare ukaba ari munini ugereranyije n’ibyo bamwe bakekaga ko M23 yashize urusorongo. Ibi bikaba bigaragaza ko imirwano hagati ya M23 na Leta ya Congo, koko yaranzwe no kwiruka kuri M23 aho guhangana no kurwana kugeza kuwa nyuma nk’uko Makenga yari yarabivuze.

FDLR ishobora guterwa

Umuvugizi w’umuryango w’abibumbye we yavuze ko ingabo z’uwo muryango ziri muri Congo zahaye gasopo indi mitwe iri mu burasirazuba bwa Congo cyane cyane FDLR. Mu ijambo yagejeje ku  kanama gashinzwe umutekano, uhagarariye Ubufaransa mu muryango w’abibumbye Bwana Gerard Araud yavuze ko Inyeshyamba za FDLR arizo zigiye gukurikizwaho nyuma yo kurwanya no gutsinsura M23. Cyakora umukuru w’ingabo za Monusco we yavuze ko bazarinda umupaka w’u Rwanda na Congo kugira ngo FDLR itinjirana intwaro mu Rwanda, uhagarariye u Rwanda we agasanga FDLR yari ikwiye kurwanywa nk’uko M23 bayirwanyije.  Twibutse ko kurwanya FDLR byarakozwe kuva mu myaka 17 ishize ndetse byageze aho Congo yemerera u Rwanda kohereza ingabo muri Congo ku mugaragaro ngo zifatanye n’iza Congo guhiga FDLR cyakora byarananiranye.

Leta y’u Rwanda ivuga ko Ingabo za Congo zifitanye umubano na FDLR cyakora na FDLR sindumva ibihakana. Biramutse ari byo, nta cyo byamara cyane mu gihe brigade ya MONUSCO yaba ishaka kurasa mu birindiro bya FDLR kuko umuryango w’abibumbye kimwe n’ibihugu by’ibihangange ari byo bitegeka igikorwa. Hagati aho Leta zunze ubumwe z’Amerika ziratangaza ko ziteguye kongera gufasha u Rwanda mu bya gisirikare mu gihe ruzaba rutagifasha M23.

Kubera uburyo Abanyarwanda benshi bababaye muri iki gihe bakaba bashaka uwabakiza ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR, uku gutsindwa kwa M23 kwavugishije amagambo menshi. Bamwe baravuga ko ari FDLR yarwanyije M23 ifatanyije na Brigade d’intervention ya MONUSCO, ndetse bakongeraho ko FDLR irahita ikomeza mu Rwanda. Aya makuru njye nsanga nta shingiro afite nkaba nsaba Abanyarwanda kwitondera ibihuha n’ubwo byaba bitanga moral.

Ba rusahuriramunduru bo batangiye kwirara mu mpunzi z’Abanyarwanda muri Uganda basaba amafranga ngo yo gushyigikira ingabo zihuriweho na FDLR ifatanyije na RNC. Twibutse ko RNC ari ishyaka ryashinzwe na Nyamwasa na bagenzi be bavuye muri FPR. Abahagarariye iyi mitwe (FDLR na RNC) bakwiye gushyira ahagaragara iby’uwo mutwe w’ingabo FDLR/RNC, cyakora abakunze kuvuga ibya FDLR bambwiye ko uwo mutwe w’ingabo (FDLR/RNC) utabaho ahubwo ko ari Leta ya Kagame ishaka kubyinjiza mu myemerere mpuzamahanga.

Tubitege amaso twitonze ari na ko dushishoza, kuko ukuri kuryana kuruta ikinyoma gitanga moral. Ibi binyibutsa umunyamakuru watubwiraga ngo Inyenzi 200 zateye twicamo 300 izisigaye zikwira imishwaro, maze abantu bakabyina ngo Inyenzi zatsinzwe. Abantu bagiraga moral ntibabashe no kwibaza ukuntu maganabiri ukuramo magatatu hakagira n’izisigara?! Uko byarangiye twarabibonye.

Chaste Gahunde

 

Harmonization before EA Federation – RWANDA, UGANDA & KENYA youth.

home05pixMakerere University head of Political Science and Public Administration department, Dr Simba Ssali (L), chats with some of the youths after the East African Community youth convention on EAC integration in Kampala recently.

Kampala- Uganda should first restore presidential term limits or forget about the East African federation, youth from East Africa have demanded.
The youth, comprising mainly students, argue that a federation with a country that scrapped off term limits in 2005 would be, “a suicidal move to associate with politically dishonest and unprincipled people”.

They were speaking at a three-day East Africa Community youth convention on East African integration in Kampala yesterday.

Mr Brian Atuheire, a third year student at Makerere University, said Uganda is the main culprit, you cannot tell how power will shift hands.

“As youth, we are demanding that the political questions be put on the table and honest answers given. We don’t want to go into an EAC that will be in shambles,” Mr Atuheire, said.

Mr Juma Omollo, a Kenyan student, called on East African states to first address the political issues.

“Rwanda has two seven-year term limits. They must harmonise those constitutional differences and learn from Kenya and Tanzania, otherwise that will disorganise us in the federation,” Mr Omollo, said.

The more than 100 youth also sounded alarms to Uganda, Kenya and Rwanda in what they termed a ‘tactical move to kill the EAC’.

“Killing the integration by sidelining Tanzania and Burundi is utter selfishness which must end,” Rwanda’s Mr Gashegu Muramira, a former youth ambassador to the EAC, said.

Dr Ssali Simba, the head of political science department at Makerere University advised the students to abandon tribal associations at universities as they don’t augur well for the integration.

“Identity is part of our lives. However, there is no specific problem affecting a Musoga, Muganda or Kikuyu differently. The problems affecting youth in East Africa cut across tribes. Focus on the bigger picture as East Africans rather than these small tribes that divide us,” Mr Simba, said.

Reacting to the youth’s fears that political disparities do not augur well for the federation, Mr Simba said: “Partly yes, partly no. In integration, there are issues that need harmonisation. Governance structures like term limits are extremely dangerous if some states observe them and others don’t. They have to agree on that or else the system won’t function well.”

Mid last month, experts from the East African Community member states convened a two-day forum to draft a constitution for the political federation to guide the future constitution making process which will be presented at the next Heads of State summit.

Source:http://www.monitor.co.ug/News/National/Youth-to-government–Do-not-join-EA-federation/-/688334/2063180/-/fhnxp2/-/index.html