Category Archives: Security

Undi Munyarwanda yaburiwe irengero!

563692_533043556733805_1264079780_n

Nyuma y’ibura rya Mihigo Kizito na Ntamuhanga Cassien, noneho Niyomugabo Gerard nawe yaburiwe irengero. Polisi y’u Rwanda ntacyo itangaza nyamara numero za telefone z’abo bantu bose ziba zizwi ku buryo hakoreshejwe ikoranabuhanga byakoroha kumenya aho telefone ziherereye, abantu bavuganye bwa nyuma bityo aya makuru agaherwaho mu gukora iperereza. Cyakora hari iperereza ryakozwe ku ibura rya Cassien. Ariko nanone biratangaje cyane kubona umuntu nka Kizito wagombaga kuririmba indirimbo y’icyunamo kuwa 7 Mata 2014 aburirwa irengero Leta ikicecekera. Ibi bishobora gusobanura ko Leta ibifitemo uruhare cyangwa se ko itabizi. Ariko kubera ko byavuzwe cyane, nta kabuza leta irabizi. Bityo rero ibifitemo inyungu. Niyomugabo we se yaba azize iki? Dore uko igihe.com kibivuga.

Hashize icyumweru kirenga bivugwa ko Umwanditsi w’ibitabo Niyomugabo Nyamihirwa Gerard yaba yarabuze, gusa na Polisi mu mujyi wa Kigali yatangaje ko kugeza ubu nta makuru y’ibura rye izi.

Biravugwa ko Niyomugabo Nyamihirwa Gerard yaba yarabuze ku itariki ya 4 Mata 2014, kuko hari bamwe mu ncuti ze bemeza ko baherukaga kuvugana nawe mbere y’iyo tariki mu gihe abandi bavuga ko bamubonye bwa nyuma ku rubuga facebook ku itariki ya 3 Mata, ari nabwo bigaragara ko aheruka kwandika igitekerezo cye kuri urwo rubuga, gusa binagaragara ko kandi ku itariki ya 5 n’iya 6 Mata yakoze “share” ya link y’urubuga asangiye n’abandi bantu baganira umuco nyarwanda.

Kugeza ubu telefone ya Niyomugabo wibanaga mu nzu ku Kacyiru, ntiri ku murongo, gusa hari abavuga ko hari abo yashoboye kuvugana nabo ubwo bohererezanyaga ubutumwa kuri WhatsApp nyuma y’aho bivugiwe ko yabuze.

Umuvandimwe wa Niyomugabo yabwiye IGIHE ko yaherukaga kuvugana nawe ku itariki ya 2 Mata mu gihe indi ncuti ya Niyomugabo isanzwe imufasha kwandika no kugurisha ibitabo, yabonanye nawe bwa nyuma ku itariki ya 3 Mata.

Uyu muvandimwe akomeza avuga ko nyuma y’aho ku Cyumweru tariki ya 6 abari bafitanye gahunda na Niyomugabo mu ishuri ry’ibiganiro ryitwa “Uruganda rw’ubunyarwanda” risanzwe riteranira mu nyubako ya UTC, bamutegereje bakamubura, bagerageje guhamagara telefone ye ; rimwe igacamo ubundi nticemo.

Yagize ati “Byageze aho incuti ye imwoherereza ubutumwa (SMS), ariko Niyomugabo akamusubiza ibiterekeranye ; yamubaza aho ari, akamubwira ngo araza kumubwira.”

“Kuwa Kabiri tuvuye kugeza ikibazo kuri Polisi, telefone ya Niyomugabo yaje kumpamagara ariko nayitaba, ntihagire umuntu uvuga.”

Inshuti ya Niyomugabo twise Mugabo yaje kohereza ubutumwa Niyomugabo imubaza aho aherereye, yahise yakira ubutumwa bugira buti “na telefone irananiye, ndakubwira mwana ! Ubu ndi kujya muri Tz (Tanzaniya).”

Umuvandimwe yabwiye IGIHE ko Mugabo ari inshuti ya hafi cyane kuri Niyomugabo, ariko atari azi gahunda yo kujya muri Tanzaniya kuko byinshi akora aba abizi.

Nyuma yo kubura Niyomugabo, abari bamutegereje kuri gahunda mu ishuri “Uruganda rw’ubunyarwanda” rihurira mu kabari kitwa Carrefour des artistes mu nyubako UTC mu mujyi rwagati, bahise bahamagara umwe mu muryango we uba mu karere ka Nyanza.

Yahise aza, ajyana kwa Niyomugabo na Mugabo, bagezeyo basanga umugore – nyirinzu Niyomugabo abamo, ari we ufite urufunguzo. Yababwiye ko ari abana barumweretse munsi y’urugi.

Nyirinzu ntiyazuyaje kubaha urwo rufunguzo, dore ko yari anasanzwe abona Mugabo agendana na Niyomugabo. Binjiye mu nzu basanga inkweto n’imyenda byose bya Niyomugabo bihari.

“Gusa Mugabo yarabaze asanga haraburamo ipantaro imwe.”

Ese hari isano na Cassien Ntamuhanga nawe waburiwe irengero ?

Niyomugabo wanahoze ari umwarimu wungirije mu cyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yatangaga ibiganiro ku maradiyo atandukanye arimo n’Ubuntu butangaje, aho yakirwaga mu kiganiro na Cassien Ntamuhanga usanzwe ari umuyobozi w’iyi radiyo.

Niyomugabo akunda kugaragaza ko ashyigikiye cyane imyemerere gakondo y’Abanyarwanda. Ibi byatumaga muri iki kiganiro ajya impaka n’abayobozi b’amadini atandukanye nabo babaga batumiwemo.

Umuvandimwe yabwiye IGIHE ati : “Ntabwo nzi Cassien Ntamuhanga, usibye ko gusa njya mwumva kuri radiyo nkaba nzi ko anakorana ikiganiro na Niyomugabo ndetse bakaba bakora ama-CD y’ibiganiro by’imyemerere.”

“Ubundi Niyomugabo afite imyemerere itandukanye n’iy’abandi bantu. Yigeze kumara igihe akorana cyane na Cassien Ntamuhanga ikiganiro, gusa hari n’undi mugore witwa Hadidja wajyaga akorana na Niyomugabo mu gihe Cassien adahari.” Uku niko yongeraho.

Uyu Cassien Ntamuhanga uyobora Radio ya gikiristu yitwa Ubuntu butangaje ivugira i Kigali nawe yaburiwe irengero ku itariki ya 7 Mata, nyuma y’iminsi mike Niyomugabo nawe abuze.

Nta gihamya yerekana ko ibura ry’aba bagabo bombi ryaba rifitanye isano, gusa polisi y’u Rwanda ikomeje gushakisha irengero ryabo.

Iperereza ?

Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, SSP Mwiseneza Urbain, yavuze ko kugeza ubu bakomeje iperereza, gusa nta makuru araboneka ku irengero ry’Umuyobozi wa radiyo wabuze, mu gihe ngo aya makuru yaba abonetse biteguye kuyatangaza.

Mwiseneza yakomeje avuga ko abavuga ko umuryango w’Umwanditsi w’ibitabo Niyomugabo waba waratanze ikirego kuri Polisi, atabizi.

Umuvandimwe we yabwiye IGIHE ko Niyomugabo wandikaga ibitabo cyane ku mateka y’u Rwanda no ku myemerere gakondo y’Abanyarwanda bo hambere, yaburiwe irengero yitegura gushyira ahagaragara igitabo cye gishya cyitwa “Gatebe gatoki ya Gahutu na Gatutsi mu gihugu cya Kanyarwanda.”

Ibindi bitabo yaherukaga kwandika birimo : Ubumenyi gakondo bw’AbanyarwandaUmusogongero ku ijambo ry’Imana y’ i Rwanda na Nta Yezu nta Ruganzu.

Muri ibi bitabo akunda kugaragazamo cyane ko atemera amadini yazanwe n’abakoloni, agasobanura ko n’Abanyarwanda ba kera bari bazi Imana kandi yari nziza kurusha iya none

U.N. to Send Peacekeepers to Central African Republic

UNITED NATIONS — The United Nations Security Council on Thursday voted unanimously to send 12,000 peacekeepers authorized to do whatever necessary to protect civilians in the Central African Republic, where a vicious sectarian conflict has effectively partitioned the country into Christian and Muslim swaths and left a trail of gruesome killings.

France, which wrote the resolution, has said it will keep its 2,000-member force in the Central African Republic, a former French colony, until the new peacekeeping force can be deployed in full. How long that will take remains unclear, as does the question of how capable the troops will be of protecting civilians without abusing them.

Peacekeepers from neighboring Chad pulled outfrom the Central African Republic this month after some of them were accused of shooting civilians in a busy market in the capital, Bangui. Many of the roughly 5,000 African Union peacekeeping troops in the country now could be incorporated into the United Nations peacekeeping mission.

The resolution calls for 10,000 soldiers and nearly 2,000 police officers. Rights groups that have been pressing the United Nations to take a more assertive role in the crisis welcomed its passage.

“Precious time wasted but #CARcrisis resolution creates strong UN mission to protect civilians, monitor human rights, help rule of law,” wrote Philippe Bolopion, the United Nations director at Human Rights Watch, on Twitter.

Rare for a United Nations mission, due to start in September, the peacekeepers are additionally authorized to support law and order in the country, at a time when its police and court system have basically collapsed.

They are also supposed to monitor human rights abuses and help the national authorities arrest war criminals. The Central African Republic is a signatory to the treaty that created the International Criminal Court, which has already opened an investigation into atrocities in the course of the conflict. “Justice is necessary to the process. Impunity led us to where we are now,” its foreign minister, Toussaint Kongo-Doudou, told reporters after the Security Council vote.

Dr Christophe Mpozayo arazira gutanga ibitekerezo bye!

Image

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru umuryango.rw , umugabo Christophe Mpozayo afungiye kuri polisi i Remera azira gutanga ibitekerezo bye. Polisi yo imurega ko akwirakwiza ibihuha kandi ngo akaba agamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho. Koko iyo ubutegetsi bugeze mu marembera burenganya  kandi bukikanga buri wese. Ese twakora iki ngo twumvishe FPR n’agatsiko kayiyobora ko gutanga ibitekerezo bitandukanye n’ibyabo ari umusanzu wo guhindura ibitagenda neza?

Biragaragara ko aka gatsiko gafite byinshi kishinja kandi ni mu gihe. Kuva tariki ya 1/10/1990 amaraso y’inzirakarengane y’abanyabyumba n’abanyaruhengeri ndetse n’ayamenetse mu gihugu hose kugeza n’uyu munsi abarwa kuri ko. Igitangaje ariko ngo ni uko Mpozayo yari afite na gahunda yo gukura umukuru w’igihugu ku butegetsi!? Iki se ni icyaha? Ubundi se ntazabuvaho?

Itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda n’ubwo dufite byinshi turinenga ariko risobanura ko nta mukuru w’igihugu ugomba kurenza manda ebyiri. Kagame arazirangije. Bityo rero gutegura kumusimbura nta cyaha kibirimo. Mu rwego rwo gutekinika dossier, polisi irashinja Dr Mpozayo gutunga grenade! Umuntu nka Mpozayo nta grenade akeneye yewe n’ubwo yaba ashaka guhirika leta ubwonko bwe burusha imbaraga grenade igihumbi. ahubwo polisi nibanze ibare ama grenades ari mu bubiko bw’intwaro maze itubwire ko iyo grenade yabonetse kwa Mpozayo itari iya Leta yazanywe n’abaje kumusaka!  (Administration)

Umugabo witwa Mpozayo Christophe afungiye kuri sitasiyo ya polisi I Remera mu mujyi wa Kigali, akekwaho gukwirakwiza ibihuha yifashishije imirongo nkoranyambaga ya interineti agamije kwangisha abaturage Leta iriho.

Mpozayo yaratawe muri yombi kuri uyu wa gatatu nyuma y’uko polisi imenye amakuru ko yaba ari gukwirakwiza ibihuha mu baturage ngo bivumbure kuri leta iriho.

Si ubwa mbere kandi Mpozayo afunzwe, kuko no mu Ugushyingo umwaka ushize yafashwe ashinjwa gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko no gusebanya.

Mpozayo yakoraga mu ihuriro rishyiraho amategeko muri Afurika y’iburasirazuba EALA (East African Legislative Assembly). Akaba yarakoreraga Arusha muri Tanzaniya.

Newtimes dukesha iyi nkuru ikaba itangaza ko uyu mugabo yakoraga ibi bikorwa byo gukwirakwiza ibihuha ahamagarira abaturage kwangaLeta iriho yifashishije imirongo nkoranyambaga ya interineti (social media ).

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare na we yemeje ifatwa rya Mpozayo. Yagize ati :”Twongeye gufata Dr Christophe Mpozayo kubera kugerageza kwangisha abaturage ubuyobozi abinyujije mu nyandiko mu guhungabanya ubusugire bw’igihugu.”

Gatare yavuze ko Mpozayo afungiye kuri sitasiyo ya polisi I Remera, mu gihe iperereza rigikomeje.

Itegeko rivuga ko”umuntu wese ukwirakwiza ibihuha, wangisha abaturage ubuyobozi, kwanganisha abaturage ubwabo cyangwa uhamagarira abaturage guteza akaduruvayo mu gihugu abinyujije mu mvugo , inyandiko, mu mashusho, mu byapa n’ibindi mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ahanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka 10 kugera kuri 15.

Iperereza rikaba rigikomeje ngo bamenye niba ntaho ahuriye n’udutsiko tw’iterabwoba cyangwa abahakana Jenoside.

Umucuranzi Kizito Mihigo Yaburiwe Irengero

Inkuru dukesha umunyamakuru w’inyenyerinews uri ikigali iravuga ko umucuranzi Kizito Mihigo yaburiwe irengero. Kizito Mihigo umaze iminsi afitanye ibibazo na leta ya Kigali biterwa n’indirimbo ye Igisobanuro Cy’Urupfu benshi bemeza ko yateje ikibazo kugeza naho umukuru w’igihugu yikoma Kizito Mihigo.

Kizito Mihigo

Benshi twaganiriye bemeza ko ikibazo cyatangiye kuva aho umukuru w’igihugu Paul Kagame yavugaga ko ngo we ‘’Atari umucuranzi wifuza gushimisha impande za moko yose’’.

Kizito Mihigo umucuranzi wakomeje gusohora indirimbo nyinshi zibanze cyane k’ubumwe n’ubwiyunge bwa Banyarwanda, ndetse hafi yazose zibanda kuguhuza amoko yose ya Banyarwanda. Indirimbo aherutse gusohora yiswe Igisobanuro cy’urupfu yafunzwe mu minsi ishije naho iyo yahimbye akayigenera imyaka 20 ishije Genocide ibaye mu Rwanda, Kizito yategetwe kutayisohora kuko ngo yibandaga kumoko yose, no gusyira hamwe kandi leta ya Kigali yarifuzaga ko yibanda kuri Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

 

Abanyarwanda bamwe beremeza ko ngo yahunze naho abandi bati yashimuswe naza maneko za leta ya Kigali.

Aho Kizito Mihigo ari hose turamusengera Imana Imukomeze.

Source: http://www.inyenyerinews.org/politiki/umucuranzi-kizito-mihigo-yaburiwe-irengero/

Barack Obama seeks European support for harder line on Russia sanctions

Russian troops storm one of last Ukrainian bases in Crimea as US president arrives in Netherlands for talks with G7 countries

Barack Obama arrives on Monday morning in the Netherlands, where he will try to gauge how far European allies are willing to go to stop Moscow from moving deeper into Ukraine after annexing Crimea.

The US president is visiting Europe for talks with fellow leaders of the Group of Seven industrial democracies, when he will try to persuade them to increase pressure on Russia.

It comes as Russian troops backed by helicopters stormed a Ukrainian naval base on the Crimea peninsula early on Monday, one of the few military facilities that was still flying a Ukrainian flag in Crimea after Russia’s annexation.

First Lieutenant Anatoly Mozgovoy told Reuters on the phone from inside the base that there were shots fired and that the Ukrainian soldiers were driven away.

Ukrainian army officer First Lieutenant Anatoly Mozgovoy told Reuters by phone from inside the compound on Monday that the Russians had fired shots and the Ukrainian soldiers were unarmed. Asked if the base had been taken over, he said: “Yes.”

“The invading troops were using stun grenades and also firing automatic weapons. The interior of the compound is full of Russian troops,” said Vladislav Seleznyov, a Ukrainian military spokesman in Crimea.

Seleznyov said Russian forces were taking away all Ukrainian officers from the base to another location in the city for questioning.

Russian troops used armoured vehicles, automatic gunfire and stun grenades to take the Ukrainian Belbek airbase on Saturday. The Russian flag is now flying at 189 Ukrainian military bases in the Crimea.

Obama, whose trip includes visits to Belgium, Italy and Saudi Arabia, has threatened US sanctions against key sectors of the Russian economy. European allies have far closer economic ties to Russia than the United States and their still-fragile economies could face a backlash if they get tough with Moscow.

Russia provides almost a third of the EU’s gas needs and some 40 percent of the gas is shipped through Ukraine.

“Europeans are committed to do something,” said Jeffrey Mankoff, a Russian analyst at the Center for Strategic International Studies. “I think it’ll be difficult to convince them to go anywhere near where the United States would like to go.”

Russia’s abrupt annexation of the Crimea region of southern Ukraine has presented Obama with an urgent foreign policy challenge, one that may weigh heavily on a second term that he would have preferred to devote to domestic affairs.

Privately, there is some doubt among US officials that Russian president Vladimir Putin can be persuaded to relinquish his grip on Crimea, where he took advantage of the ousting of pro-Moscow Ukrainian president Viktor Yanukovych to make a move.

While refusing to concede the loss of Crimea, Obama’s goal in Europe is to lead an effort to isolate Russia and dissuade Putin from moving into southern or eastern Ukraine.

“Our interest is not in seeing the situation escalate and devolve into hot conflict,” White House national security adviser Susan Rice told reporters. “Our interest is in a diplomatic resolution, de-escalation, and obviously economic support for Ukraine, and to the extent that it continues to be necessary, further costs imposed on Russia for its actions.”

Obama has imposed sanctions on 31 people in a campaign carefully crafted to target Russian officials with links to Putin without creating a backlash against US businesses.

But officials said Obama is prepared to launch widespread penalties against key sectors of Russia’s economy, such as its energy industry, should Putin move into southern or eastern Ukraine.

On Wednesday in Brussels, Obama will talk about ways to beef up Nato with Nato secretary-general Anders Fogh Rasmussen. A speech at Brussels’ Palais des Beaux Arts will focus on the importance of the transatlantic alliance.

“Obviously, the situation in the Ukraine will factor heavily into his presentation. It only reinforces the need for the United States to remain committed to a strong transatlantic alliance,” said Ben Rhodes, the White House deputy national security adviser.

Obama is facing pressure from Republican lawmakers to do more to bolster Nato allies near Russia, such as the Baltic nations, and quickly move to stronger sanctions.

“We need to send a message to Vladimir Putin through stronger sanctions. We need him to understand that the sanctions that we put in place can have a significant impact on his economy, that we need to deter further action from him,” Republican Senator Kelly Ayotte of New Hampshire told CBS’ Meet the Press.

Obama will have more on his plate than Ukraine this week. On Monday he will join allies for a nuclear security summit at The Hague and will sit down separately for talks with Chinese President Xi Jinping, their first face-to-face meeting since a G20 summit in Russia.

On Tuesday, he will participate in a three-way summit with Japanese prime minister Shinzo Abe and South Korea president Park Geun-Hye to try to defuse tensions between the Asian powerhouses ahead of an Obama visit to Asia in April.

Obama will also discuss with European leaders on Wednesday in Brussels a proposed Transatlantic Trade and Investment Partnership agreement and joint efforts to reach a comprehensive agreement with Iran to contain its nuclear program.

The European Union’s ambassador to the United States, Joao Vale de Almeida, said Europeans hope the US-EU summit will be a “clear restatement of the importance of our transatlantic ties”.

Source: http://www.theguardian.com/world/2014/mar/24/barack-obama-seeks-european-support-for-harder-line-on-russia-sanctions?CMP=EMCNEWEML6619I2

Al-Shabaab ‘planning’ major Uganda attack

Uganda warned yesterday that Somalia’s Al-Qaeda linked Al-Shabaab insurgents were planning to use fuel tankers as bombs, one day after Kenya thwarted a “massive” car bomb a

 Kampala, Tuesday. Uganda warned today that Somalia’s Al-Qaeda linked Al-Shabaab insurgents were planning to use fuel tankers as bombs, one day after Kenya thwarted a “massive” car bomb attack. Both Uganda and Kenya are key contributors of troops to the African Union force fighting the Al-Shabaab in Somalia, and the Islamists have carried out major attacks in both countries in retaliation in the past.

“We have received credible information to the effect that Al-Shabaab are planning to blow up fuel trucks in Kampala to cause extensive damage to people and property,” Ugandan police chief Kale Kayihura said in a statement.

“The public is asked to be very vigilant and help the police and report any suspicious movement or activity”.

Al-Shabaab bombers killed at least 76 people in Uganda’s capital Kampala in 2010.

On Monday, Kenyan police arrested two men driving a vehicle packed with explosives in the Indian Ocean port city of Mombasa.

The gunmen

Top Kenyan coastal government official Nelson Marwa said Tuesday the two men arrested had been preparing a “massive attack”.

Foreign special forces were part of the operation to stop them, he said.

“The two were tracked from Somalia by both Kenyan and foreign forces,” Mr Marwa said today.

Kenya has suffered a string of attacks blamed on the Islamist insurgents, including the September massacre in Nairobi’s Westgate mall in which at least 67 people were killed.

The group said the carnage was retribution for Kenya’s invasion of southern Somalia two years ago.

The UN-backed African Union force in Somalia this month launched a fresh offensive against Al-Shabaab bases, with the gunmen largely fleeing ahead of the assault, only to later stage guerrilla attacks. (AFP)

Spource: The citizen

South Africa: Rwandan Politician’s home attacked by gunmen.

Kagame has vowed to kill all his political opponents. So many politicians have perished since RPF came in power. Recently, after Colonel Karegeya strangled on new year’s eve in Johanesbourg, General Nyamwasa’s home was attacked by gunmen yesterday (March 4th, 2014). Luckily General and his family were not at home. His computer was taken away. General Nyamwasa has survived death twice. Investigations have revealed that Kagame’s secret operatives were involved. Although politicians who oppose Kagame remain determined, they cannot afford to live like before. 

The blog admin

Read the story: http://www.therwandan.com/blog/general-kayumba-residence-attacked-by-gunmen-in-johannesburg-south-africa/

IYICWA RYA PADIRI EVARISTE NAMBAJE. : ARIKO SE FPR IPFA IKI N’ABAYIKEZA !

Kera mu mashuri abanza hari icyivugo cy’umubiri cyatangiraga kivuga ngo ese umpoye iki ruhu rwanjye. Kigasoza kigira kiti “inzoga ya ngeso yanga ababo, aho kuyivumba nzayinywa hambavu”. Ku bato batazi ikinyarwanda cy’abasaza ibi biravuga ngo umuntu wanga abitwa abe, bikugwiririye mwasangira, ariko ntuzamwiyegereze ngo umuvumbe cyangwa se agutumire. Nzinduwe no gufatanya ngo twungurane ibitekerezo ku kibazo kitoroshye: kuki FPR ari ngeso yanga ababo. Kuki FPR irimbura abitwa abayo cyangwa abayikeza, ni ukuvuga abayishakaho ubuhake?.

1. Kugira isano na FPR bibaye nko gutunga urupfu mu mbere.

Turondoye abo FPR yoretse biturutse ku isano bafitanye (yaba isano nyakuri cyangwa se isano abantu bihimbira) urutonde ntirwabona aho rukwirwa. Reka ne kugira icyo mvuga ku bihumbi amagana by’abatutsi batikiye muri jenoside. Muribuka uburyo FPR yakoze ibishoboka ngo urwango hagati y’amoko ruzamuke (stratégie de la tension) bityo izasahurire mu nduru. Siniriwe mvuga uko yarwanye inkundura ngo Loni idatabara igahagarika ubwicanyi n’intambara kandi iyo ntambara ari yo FPR yari itezeho iteme rigana ku gufata ubutegetsi budasangiwe. Ntabwo ndirirwa mvuga amagana y’abasore n’inkumi bavuye za Burundi na Kongo baje kuyifasha urugamba. Batikiriye mu rugano Abasajya bakeka ko nibagera mu gihugu bazabafatana imyanya y’ubuyobozi kuko impunzi z’i Burundi na Kongo zari zarize naho iza Uganda zikumira ku murizo w’inka (abashumba). Ubishidikanya nambonera umujenerali utaravuye Uganda (keretse ba Rwarakabije bo muri FDLR) azambwire.

 

Abayobozi mu nzego za Leta n'abaturage benshi bitabiriye umuhango wo gushyingura Padiri Nambaje.

Hari  n’abari bazinduwe no kugenzura niba koko igikorwa cyaragenze uko babishakaga !

 

Twabanje kugira ngo ni ibyo mu ntambara, nyamara uwitegereza abona ko bigikomeje mu zindi nzira: Kuva kuri Seti Sendashonga ukagera kuri Karegeya, ubaruye usangamo ibitambo bitari bike. Ibi nabyibutse ejobundi aho Padiri Evariste Nambaje anigiwe bukoko kandi byari bimaze kugaragara ko ari mu bakeza neza(bashaka ubuhake) FPR. Ubyegeranyije byose usanga FPR yaramaze kwesa umuhigo utarigeze ubaho mu mateka. Abazakora amataka nyuma yacu, bazarwana no kumva no gushaka impamvu FPR, n’ubwo itarebera izuba abayirwanya n’abatayiyoboka, ariko abayiyoboka n’ab’iwayo mu mbere bo ibarimburira kubamara. Igitangaje ariko, bazatungurwa n’uburyo iyo igeze ku bayo ibacura bufuni na buhoro.

2. FPR iyo itagushaka ariko nta mabanga mufitanye, iragufunga. Iyo itakigukeneye ariko mufitanye amabanga, irakwica.

Ibi bishobora gutungura abantu, ariko uwacishamo ijisho yabona uburyo FPR irenganya abantu ku bipimo binyuranye. Iyo uyirwanya, iyo utayiyoboka, ariko mukaba nta mabanga mwigeze mugirana, urafungwa, cyangwa ugahunga, cyangwa ikagukenesha ukaba imbwa. Ariko iyo mwigeze kugirana amabanga nyuma mugashwana cyangwa ukaba utagikenewe: FPR irakwica.Gihamya ni Lizinde, Sendashonga, Rwisereka, Ruzibiza, Majoro Cyiza…urutonde ni rurerure. Uwahera aha yakumva impamvu, n’ubwo Ntaganda na Victoire baregwaga ibyaha bikarishye kurusha ibya Mushayidi, bo FPR yabakatiye ibihano bito (ni binini ku bantu barengana), naho Mushayidi ikamukatira burundu.

Igikomeye ariko ni ukugerageza kumva impamvu FPR ikora itya. Kuvuga gusa ko iba yanga ko bazamena amabanga ntibihagije. Ibyo byaba ukuri ku bo mu mbere nka Karegeya, ariko se amabanga adasanzwe Padiri Evariste yari azi ni ayahe banyarwanda? Hari izindi mpamvu ebyiri mbona ko abantu batakwirengangiza.

3. Impamvu ya mbere: Ubuhake bw’ubucanirambwa.

Ubusanzwe mu kinyarwanda bacanira inka gusa. Mu gushaka ubuhake, umugaragu utiyizeye yarangwaga no guhuzagurika bikabyara gukabya no kurenza, hakaba ubwo acanira inka, agakabya agacanira n’imbwa za shebuja kandi ubundi kizira. Ni ho haturutse kwita ubwo buhake ubucanirambwa. Iyo umuntu ashaka kwemerwa ku ngufu mu kintu iki n’iki ubusanzwe adafitemo ingufu, hari ubwo ashyiramo ubushake agakabya bikazanamukoraho.

JPEG - 125.4 kb

Ngiyo imodoka yasanzwemo umurambo wa padiri Evariste, iparitse muri Nyungwe !

Reka dufate urugero rwa Majoro Cyiza Augustin (aruhukire mu mahoro sinzinduwe no kumunenga cyangwa gukora mu bikomere umuryango we, ariko ibiriho biravugwa munyihanganire). Naganiriye n’abasirikari bato (sous-officiers) binjiranye mu nkotanyi mpavana agace k’igisobanuro cy’iyicwa rye. Ngo bamaze kwi “ripotinga” (ni ko bo babimbwiraga) inkotanyi zarabicaje ziti mutubwire uko igisirikari cyanyu cyakoraga. Abana bato barabigarama. Bati twizanye ariko na none ntituri abagambanyi. None se mwe mwashima ko umunsi twavuye mu gisirikari cyanyu tugenda tuvuga ibyanyu mu mayirabiri? Ngo icyabatangaje ni uko Majoro wari ubakuriye abarusha n’imikorere y’uwo mwuga (déontologie) yafashe ijambo maze agasasa intahe. Ngo yaravuze ageza no ku kari i Murori. Wenda shobora kuba yarabikoze mu rwego rwo gushaka kugirirwa icyizere nk’umuntu witanze wese, ariko hari icyo yiyibagije. Inkotanyi (kimwe n’undi wese) ntizabuze kwibaza ziti uyu Major umena amabanga y’abandi ku buryo bworoshye nta n’umushyizeho agahato, natwe ni ko yazamena ayacu. Ibi byasobanura imwe mu mpamvu z’iyicwa rye.

4. Impamvu ya kabiri: amafaranga.

Kuba inkotanyi ari abacancuro bafashe igihugu si ibanga mvumbuye. Kuri bo , “ifaranga”niyo ndangagaciro iruta izindi : hose baba bahashaka amafaranga !Icyo nshaka kwerekana ni imwe mu ngaruka bifite ku miyoborere y’igihugu. Burya imyumvire n’imikorere y’inkotanyi mu by’ubukungu ni icyo mu masesengura bita “économie de guerre” (ubukungu bushingiye ku ntambara). Ni ukuvuga ngo ibyo zikora byose mu bukungu ziba zitekereza intambara, yaba iy’amasasu cyangwa guhangana n’abazirwanya mu bya politiki. Nintanga ingero murabyumva.

Padiri Rwakabayiza Dieudonne avuga iby'urupfu rwa mugenzi we Nambaje.

Ngo intandaro y’urupfu rwa Evariste  ni imirimo yakoraga yo kubakisha Hoteli !

Amatora yo muri 2003 ajya kuba, mwabonye ko bahaye uruhusa ibigega byinshi by’imari (Microfinances). Byijeje abantu kubaha inguzanyo ku buryo bworoshye maze amafaranga bayavana mu mabanki bayashyira aho. Byoroheye FPR kubona ayo ikoresha amatora kuko abaterankunga bari bayifungiye amayira banenga ubwisanzure buke mu itegurwa ryayo. Iyo amafaranga aguma mu mabanki asanzwe ntibyari kuborohera kuyakoresha uko babonye. Ayo mabanki abaterankunga (FMI, BM) barayagenzura, cyane ko hari n’andi yo mu mahanga ayafitemo imigabane. Naho ibigenga biciriritse ni umwihariko wa Banki Nkuru y’u Rwanda. Mwibuke ko amatora arangiye bya bigega byose byahise bifunga ngo byahombye, nyamara nyuma y’imyaka 11 nta muntu n’umwe uragenzwa mu butabera kubera icyo gihombo. Kugirango bidasakuza, Banki Nkuru yemeye kwishyura abari barabikije muri ibyo bigega, ariko kugeza n’ubu abagombaga kwishyurwa barategereje amaso ahera mu kirere! Ikindi ariko cyari kigamijwe, ni ugukamura amafaranga mu baturage akarundwa aho FPR yizeye igenzura, kuko bikangaga ko hari abayakoresha bashyigikira umukandida Twagiramungu. Mu kwirinda ko hagira na make asaguka, bategetse abacuruzi bose gusiga amarangi mashya ku maduka no kuvugurura igisenge cy’imbere (balzan). Byitwaga umuhate mu isuku ariko impamvu yari ahandi.

Reka nsoreze ku rugero rw’ibigori. Muribuka inkubiri imaze iminsi yo guhingisha abaturage ibigori ku ngufu. Icyo abantu bibanzeho ni uko gukoresha ingufu, no guhingisha abantu igihingwa kimwe. Ariko nta wibajije impamvu icyo gihingwa kigomba kuba ibigori. Igitangaje rero, nta n’ingada nshyashya zubatswe zitunganya ibyo bigori ngo tugire tuti ni umushinga urambuye. Muribuka kandi ukuntu abaturage babujijwe no kugira icyo botsa bagategekwa gusarura no guhinika hamwe, bikitwa kwiteganyiriza. Nyuma basubiraga kubishaka bakabuka inabi. Ni byabindi nyine by’ubukungu bugamije intambara. Hategurwaga intambara ya M23, bari bazi ko izaba ndende ikaba yagera na Kinshasa. Kandi inkotanyi zizi uburyo ibigori ari rudasumbwa mu gutunga abasirikari ku rugamba. Ni byo byazitunze imyaka ine yose. Aho M23 itsindiwe, inkubiri y’igihingwa kimwe yaracogoye, ijambo ikigori ryo ntawe ukiryumva. Keretse hirya mu biturage aho abayobozi b’ibanze bakurikira butama, bagakomeza inyikirizo batazi ko intero yahindutse hambere.

N’inkubiri y’ikigega Agaciro yari muri uru rwego. Abanyarwanda baguze ibikoresho bya M23 batabizi, kandi mu nzira abaterankunga badashobora kugenzura. Aha hadufasha kumva uburyo ministeri iyi n’iyi yadahaga mu mutugo wayo (wa leta) ikamena mu kigega kindi na cyo cya leta, ukibaza agaciro kabyo ukakabura. Iyo uzirikanye ibi, ukibuka ko umusenyeri wa Gatolika Ntagatifu nka Simaragidi yashishimuye ibaruwa ategeka abantu gutanga amafaranga yo gutera Kongo no kurimbura imbaga (Agaciro Fund), yaba yarabikoze abizi cyangwa kubera ubuswa, wumva uzanye urumeza ku mubiri. Uwapfuye yarihuse koko, atabonye aho bavanga amata n’amatezano!

Muri iki gice cy’amafaranga n’ubukungu bushingiye ku rugamba, ni ho humvikanira iyicwa rya Padiri Evariste Nambaje.

5. Padiri Evariste Nambaje, amafaranga, n’ubukungu bwubakiye ku ntambara za FPR.

                 

                                     Uwo bagambaniye , nta garuriro, afumbira umunaba !

Iby’umubano udasanzwe cyangwa se ubuhake hagati ya FPR na Padiri Evariste byatangiye kunugwanugwa mu myaka itatu ishize, ubwo yafataga iya mbere yungikanya impapuro zisaba ko ngo ikinyamakuru leprophete.fr cya Padiri Tomasi cyafungwa ngo na nyiracyo agafatirwa ibihano. Icyaha yamushinjaga ni uko inyandiko asohora zinenga ubutegetsi bwa Kigali zibiba amacakubiri mu banyarwanda kandi zikabangamira politiki ya Leta y’ubwiyunge. Uwazishaka yanaga akajisho aha: (http://leprophete.jimdo.com/2012/12/19/iyo-padiri-evariste-nambaje-ashaka-kwibagiza-rubanda-igihombo-yateje-diyosezi-ya-cyangugu-yitakana-urubuga-leprophete-fr/). Mu kumusubiza, padiri Tomasi yemezaga ko ibi bigamije guhishira igihombo yateye Diyosezi kandi inzira amafaranga yanyuzemo ngo ikaba ica ku irembo kwa FPR. Yaragize ati: “bimaze kugaragarira bose ko iyo ibibazo byamurenze biturutse ku makosa ye bwite no ku rukundo yikundira FPR-Inkotanyi (yagabiye amafaranga atari make ya Diyosezi Cyangugu kugira ngo akunde yemerwe mu Cyama !) aribwo yibuka ko leprophete.fr ikibaho n’abapadiri bayishinze bakaba bagihumeka!”.

Nyuma byaje gukomeza, n’imbuga bizwi ko zivugira FPR nka Rushyashya ya Tom Ndahiro zitangira kwerekana ku mugaragaro ko uyu mupadiri yizewe bidasanzwe. Mu nyandiko Rushyashya yasohoye tariki 10 nzeri 2013, umwanditsi wayo Cyiza Davison yaragize ati:

Padri Eugene yahunze yizeye ko abazungu b’inshuti ze bazahita bamwakira bakamufasha kubona impapuro zo kuba i Burayi,nyamara yagezeyo biramugora ,ubuzima buramusharirira, ahitamo kugaruka mu Rwanda.Yaje ameze nk’umuntu ubebera, usesera kubera ikimwaro.Kubera iryo pfunwe rivanze n’ubwoba bwo gukurikiranwa yitabaje Padri Eric NZAMWITA na Padri Evariste NAMABAJE nk’Abapadri bagenzi be Leta ifitiye icyizere, umucuruzi witwa Alexis NSENGUMUREMYI n’izindi nshuti ze za hafi kugira ngo bamufashe.Bamubaye hafi yongera kujya ahagaragara no gusubira mu buzima busanzwe”.

Ndetse na nyir’ubwite ubwe byageze aho bijya bimucika, akigamba, akiyerekana nk’umuntu ufite imbaraga zitagira bose. Mu butumwa yoherereje mugenzi we padiri Tomasi yamugiriye inama nyinshi harimo no gufunga urubuga leprophete, nyuma mu gusoza ati: “Nyuma y’ibyo niba ushaka kuza mu Rwanda,  nzaguha umusanzu wanjye ushoboka muri iyo gahunda yo gusaba imbabazi no kongera kumenyera”.

6. Imbarutso ntiyaba yarabaye Kongere y’Ishema Party ?

Ibi byose nta wakumva aho bihuriye n’iyicwa rya Padiri Evariste Nambaje arenze kuri Kongere y’ishyaka Ishema. Kuva tariki ya 7 kugera ku ya 9 Gashyantare 2014, hateranye Kongere y’Ishema maze itanga Padiri Tomasi Nahimana nk’umukandida uziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika muri 2017. Insiriri y’iyicwa rya Padiri Evariste iba iratangiye. Nk’uko byagenze muri 2003 ubwo hakorwaga ibishoboka byose ngo hatagira amafaranga ajya gushyigikira iyamamaza rya Twagiramungu, FPR ubu na bwo irikanga ko Padiri Tomasi yagira abamushyigikira. Uwa mbere yahise itekereza ni Padiri Nambaje ihitamo kumukuraho.

Imbaga nyamwinshi yitabiriye umuhango wo gushyingura padiri Nambaje.

Padiri Evariste yaherekejwe na bagenzi be benshi.

Hari uwambwira ati urivuguruje kuko umaze kutubwira ko uyu mupadiri yari acuditse na FPR atumvikana na Tomasi. FPR izi ko ubucuti bwayo butamara kabiri. Ni kenshi abayisingiza uyu munsi bucya bayivumbuye bagasigara bayivumira ku gahera. Ibyo byashobokaga no kuri Evariste Nambaje. Ibi bikaba ikibazo cyane ko mu guha FPR iritubutse rya Diyosezi, yagaragaje ko iyo ashyigikiye impamvu yitanga atitangiriye itama. FPR igatinya ko bihindutse yariha na mugenzi we Tomasi. Cyane ko burya abantu babyirukanye, bakigana, bakaba banasangiye ubupadiri aba ari nk’abavandimwe. Ntawe umenya aho biyungira n’igihe biyunga. Kandi rero, FPR yari yaragaragaje kenshi ko n’ubwo bakoranaga, yakekaga ko ashobora no guca ruhande agakorana na padiri Tomasi. Tariki 26 mutarama 2012, igihe.com yagiranye ikiganiro kirambuye na Padiri Eugène Dusabirema ku idindira rya ya Hoteli Ituze. N’ubwo ibibazo byagombaga gusubizwa na Padiri Evariste, byashubijwe na Padiri Eugène. Uyu bari banafatanyije urugamba rwo kurwanya leprophete.fr mu rwego rw’ubuhake. Igihe cyo kibisobanura gitya: “IGIHE yegereye Padiri Evariste Nambaje ari nawe ushinzwe umutungo muri Diyoseze ya Cyangugu kugira ngo rumenye neza iby’iyo nkuru. Padiri Evariste Nambaje yadusobanuriye ko amakuru nyayo twayahabwa na Padiri Eugene Dusabirema, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mibirizi akaba n’umwe mu bagize inama y’umutungo ya Diyoseze kandi akaba anayimazemo igihe kirekire” (http://leprophete.jimdo.com/2012/04/17/padiri-dusabirema-e-mukuru-wa-pascal-ntiharabayo-aremeza-ko-urubuga-leprophete-fr-rwandika-impuha-zisenya-ubumwe-bw-abanyarwanda/).

 Muri iki kiganiro harimo ikibazo giteye kwibaza.

 “IGIHE : Ibivugwa ko padiri Evariste Nambaje yaba ari umwe mu bapadiri ba Diyoseze ya Cyangugu ukorana na ziriya mbuga ku buryo anazoherereza amakuru byo mubivugaho iki ?

Padiri Dusabirema: Ikigaragara cyo ni uko iyo umuntu yohereza amakuru atizewe, ibihuha, amacakubiri, amakuru atubaka, akenshi ahinduranya amazina. Abavuga rero ko yaba ari umupadiri njye sinabyemeza. Gusa bigaragara ko umukirisitu nabwo adafite amakuru nyayo yatuma atanga n’imibare ifatika y’ibyavugiwe mu nama y’abapadiri. Gusa bigaragara ko hari umuntu certainement wagize utya atanga amakuru na yo adafite ishingiro”.

Ntibyabura gutangaza umuntu kubona mu kiganiro kimwe kigamije kwerekana ko ngo leprophete.fr yasebeje padiri Evariste imushinja guhombya diyosezi, ari na ho bibaza niba ayo makuru atari we uyatanga!!! Uyu se Eugene akeka ko yatanze amakuru azabe ari Evariste agobyoreraho? Wenda byakumvikanisha impamvu yahunze gusubiza ibibazo bimureba akohereza abanyamakuru kwa Eugène. Ikigaragara ni uko FPR yamubeshyaga ko imwizeye, ariko igaca iruhande ikanamwishisha. Mu gihe rero mugenzi we agiye gutaha no gukorera politiki, bizabe aribyo bitumye isaha ye igera ngo atazamuterurira akayabo nk’ako yapfunyikiye FPR ? Kugirira FPR neza ni nko kunywana n’impyisi.

Umwanzuro: Kuri FPR igishobora kubaho (probabilité) kiba cyabaye.

JPEG - 61.1 kb

Nguwo Depite Jeanne d’Arc Nyinawase ngo  winjije Padiri Evariste mu Cyama ! Arajijisha anashinyagurira rubanda ngo “nibahange amaso ubutabera !!” Ubutabera bwa he ?

Mu kwica abo ikeka, FPR ntitandukanya uwakoze ikintu n’ushobora kugikora. Kuri bo iyo ushobora gukora ikintu, uba wagikoze. Ugomba gupfa ngo utazavaho ugishyira mu bikorwa. Evariste ashobora kuba atanarotaga kuzaha Tomasi amafaranga ya Diyosezi mu kwiyamamaza, dore ko nta n’ayo yari agicunga mu by’ukuri, ariko kuba FPR itamushira amakenga birahagije ngo yicwe nk’umugome. Ibi bamye babikora. Mu ntambara y’abacengezi za Gisenyi na Ruhengeri, Kayumba Nyamwasa wari ukuriye Ingabo yigeze gusobanura icyo bitaga“ikinyeganyega”. Ryari itegeko ryo kurasa ikinyeganyega cyose ngo hatagira umucangezi ubacika. Cyaba igiti, umwana, umukecuru, ihene, cyangwa imbwa. Ubwo gishobora kunyeganyega ari umucengezi, kirase naba we uraba umwishe, naba ari ikindi nta shida.

Si njye wahera hahera umugani.

Gusa byumvikane neza ko urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rubabaje benshi kuko mu by’ukuri azize ubusa !Turongeye duhombye undi muntu, nk’uko twabuze n’abandi ibihumbi n’ibihumbi! Musenyeri Mbonyintege yavuze ukuri ubwo yagiraga ati “FPR ntiyica gusa ahubwo irabaga” , none birasa n’aho abayobozi ba FPR baba bariyemeje guhinyuza iyo mvugo : FPR ntikibaga gusa isigaye “iniga” !

Muvandimwe Padiri Evariste, washyinguwe uyu munsi, igendere, Nyagasani aguhe iruhuko ridashira, amaze akwiyereke iteka, uruhukire mu mahoro.

Nta kindi numva nakubwira uretse kukuririmbira aka karirimbo :

Hariho indi si nziza cyane,

Twasezeranyijwe n’Imana

Tuyitegereze twizeye

Yuko Data ayiduhishiye.

R/Aheza ni mu ijuru,

Tuzahurirayo bagenzi!

Munyangaju Edmond

Ubundu: un chef milicien soumet les habitants de 3 secteurs aux travaux forcés

L’administrateur intérimaire du territoire d’Ubundu, Komisele- Ali- Bilali, affirme que depuis plus de deux ans, le chef milicien Thomas Mesandu et ses hommes soumettent aux travaux forcés les habitants des secteurs de Mituku-Basikake, Mituku-Bamoya et Walengola-Lowa. En visite à Kisangani, il a déclaré le jeudi 6 fvrier être venu dans le chef-lieu de la Province Orientale pour informer « pour la nième fois » les autorités de cette situation.

« Ce chef milicien gouverne comme une autorité du gouvernement. Il fait travailler la population comme il veut. Il soumet la population à des travaux pour son compte », a expliqué l’administrateur du territoire.

La même source a indiqué que ces miliciens abattent les éléphants dans la forêt et exigent aux habitants des secteurs de transporter la viande et l’ivoire.

Selon l’administrateur du territoire, une grande partie de la population de cette partie de la province s’est déplacée.

« Au moment où je vous parle, il y a 205 familles dont les miliciens ont incendié les maisons. Une partie de cette population a trouvé refuge à Banamukwa et une autre partie à Masimango. Ça sera mieux si les autorités nous viennent en aide et prendre des dispositions », a-t-il fait savoir, précisant qu’environ 60 000 personnes habitent ce coin.

Le commandant de la 9è région militaire déclare avoir déjà pris des dispositions au niveau de la localité d’Obenge, située à proximité des secteurs occupés par Thomas Mesandu et ses hommes.

Source: Radio Okapi

Plus de 700 familles on fui les combats qui opposent les FARDC et le milices.

Des déplacés de Mugunga au Nord-Kivu lors de la visite des diplomates africains, 24/02/2011.
Des déplacés de Mugunga au Nord-Kivu lors de la visite des diplomates africains, 24/02/2011.

Plus de 700 familles déplacées vivent, depuis quatre jours, dans des conditions déplorables, dans les localités de Nyamitaba, Lushebere et Muheto, du groupement de Bashali Kahembe, en territoire de Masisi (Nord-Kivu). Ils ont fui les combats entre les Forces armées de la RDC (FARDC) et les miliciens de l’Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain (APCLS) coalisés aux Nyatura, dans les localités de Kasira et Mutembere.

Cette information est confirmée par des sources coutumières du groupement de Bashali Kahembe qui indiquent que certains déplacés ont trouvé refuge dans des églises et d’autres passent la nuit à la belle étoile. Selon ces derniers, ces déplacés effectuent des petits travaux manuels pour les autochtones. Ce qui leur permet de gagner un peu d’argent. La plupart d’entre eux vivent de la solidarité des populations qui les accueillent.

L’administrateur du territoire de Masisi, Dieudonné Tshishiku, a appelé samedi tous les groupes armés locaux et étrangers actifs dans ce territoire à déposer les armes et à rejoindre le processus de désarmement, réintégration et réinsertion (DDR) enclenché par le gouvernement congolais.

Dieudonné Tsishiku a aussi appelé chaque habitant à «prêcher la paix, la cohabitation pacifique et la cohésion nationale». Des miliciens APCLS et Nyatura avaient déserté le centre de regroupement d’ex-combattants de Bweremana pour investir à nouveau les localités qu’ils occupaient avant de se rendre à l’armée.

Ces miliciens sont réfractaires au plan de désarmement, réintégration et réinsertion sociale, présenté le 20 novembre dernier par le gouvernement congolais. Son porte-parole, Lambert Mende avait assuré que ce plan veillera à offrir un accueil digne et mérité aux compatriotes qui acceptent de déposer les armes.

Source: Radio Okapi