Category Archives: Views

Koko se? ICYUNAMO MURI MUTARAMA : INDAKI Kagame yihishemo kugira ngo yungikanye ibikorwa by’iterabwoba n’ubugizibwanabi !?


kooooo

Mu by’ukuri, uretse Paul Kagame n’Agatsiko ke , ntawe utabona ko «  Stratégie » yo kwihisha inyuma ya « jenoside yakorewe Abatutsi bonyine » hagamijwe kumena no gutesha agaciro amaraso y’abandi benegihugu itakijyanye n’igihe ! Niyo mpamvu benshi bibaza bati : Iki cyunamo gishyizwe igitaraganya muri kwezi kwa Mutarama gisobanura iki ? Gihishe iki ? Gihuriye he n’urupfu rwa koloneli Patrick Karegeya wanigishijwe ikiziriko taliki ya mbere Mutarama 2014 ?

I. Twibukiranye

Twari tumaze kumenyera ko buri mwaka icyunamo cyo kwibuka« jenoside yakorewe Abatutsi bonyine » gitangira mu kwezi kwa Mata ! Kandi kubera ko hashize imyaka hafi makumyabiri ibyo bikorwa, twagize igihe gihagije cyo kwitegereza no kumva neza icyo « iki cyunamo kidashira » gisobanura !

N’ubwo Loni yemeje ko mu Rwanda hakozwe « ibikorwa bya jenoside », ikanashyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (TPIR) rukorera Arusha rushinzwe gukirikirana no guhana ibyo byaha, ntabwo Loni yigeze ivuga ko ari Abatutsi bonyine bakorewe “jenoside” , nta n’ubwo Loni yigeze ivuga ko ari Abahutu bonyine bayikoze. Nyuma y’ukwivuguruza kwinshi, Leta ya FPR niyo yafashe icyemezo cyo :

*kuvangura abishwe : ivuga ko Abatutsi aribo bonyine bakwiye kuririrwa, kunamirwa no kwibukwa kuko aribo bakorewe jenoside ; naho abahutu bo bishwe bakaba ari ibikoko bityo, uretse no kwibukwa no kuririrwa, bakaba nta n’uburenganzira bafite bwo gushyingurwa mu cyubahiro gikwiye abantu .

*kuvangura abicanyi : ivuga ko umwicanyi ukomoka mu bwoko bw’Abahutu ari we mubi, bityo akaba akwiye kuryozwa ibyaha bye n’ibya se n’ibya sekuru , hakiyongeraho ko n’abana babo b’ibitambambuga badafite aho bahuriye n’ubwo bwicanyi bagomba kuzasoza ubuzima bwabo bapfukamye basaba imbabazi Abatutsi ; mu gihe umwicanyi ukomoka mu bwoko bw’Abatutsi we agomba gufatwa nk’ INTWARI y’igihugu, akagororerwa. Nyamara anketi na raporo zakozwe na LONI ku bwicanyi bwakozwe n’ingabo za Kagame muri Kongo zerekana ko bashobora kuzakurikiranwa n’inkiko ku cyaha cya « Jenoside yakorewe abahutu ».

Iyo ikora ibyo ,Leta ya FPR iba igamije iki ?

(1) Intego ni uguhishira uruhare FPR yagize mu kurimbura Abanyarwanda guhera taliki ya 1/10/1990 kugeza ubu, baba Abahutu , baba Abatutsi .

(2)Twibuke ubuhamya bw’Inkotanyi Abdoul Joshuwa Ruzibiza, wagiraga ati «  Ushaka kumva uko jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ntakarebe gusa ibyo Leta ya Habyarimana yakoze  ajye abanza arebe n’ibyaha by’indengakamere FPR yakoze » kuko mu by’ukuri ariyo « yigishije Interahamwe kwica urubozo », iyo zabonaga ibyo FPR yakoreraga Abanyabyumba n’Abanyaruhengeri !

Icyitonderwa :

Ikibazo gikomeye cyane kiriho ubungubu gituma nta butabera nyakuri bushobora kubaho mu Rwanda, ni uko abaryozwa ibyakoze ari uruhande rumwe gusa rw’Abahutu, Abatutsi bayoboraga FPR bo ntibagire icyo bakurikiranwaho kandi barabigizemo uruhare rukomeye cyane ! Ndetse ahubwo FPR ikagaruka ikigira umucamanza mu rubanza yakagombye kuregwamo , ibyo bikaba binyuranyije cyane n’IHAME ubucamanza bwubakiyeho rigira riti « Kirazira kuba umucamanza mu rubanza uregwamo »(«  Nul n’est juge dans sa propre cause »°.

Kuki FPR imaze imyaka 20 yose yarigize umucamanza mu rubanza iregwamo ?

Ni ukugira ngo abayobozi bakuru ba FPR bakingirwe ikibaba, batabazwa ibyo bakoze. Ahubwo n’ibyo bakoze bakagaruka bakabyegeka ku Bahutu akaba aribo babibazwa bonyine: kugira ngo byinjizwe mu mitwe n’imitima(conscience collective) y’abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ko UMUHUTU wese ari mubi, ari umwicanyi, UMUTUTSI akaba umwere nka Malayika w’Imana . Iyo akaba ari nayo mpamvu mu gihe cy’icyunamo abambari ba FPR-Inkotanyi bakaza umurego, hirya no hino mu Mirenge, Abahutu bagafatwa, bagashyirwa ku ngoyi, bagakubitwa, bagacunaguzwa, bagafungwa, bagatorongezwa , abandi bakicwa…Mu Rwanda haracyari uturere abaturage bahunga mu cyunamo,bakigira i Burundi cyangwa i Bugande,  bakazagaruka kirangiye . Nigeze kujya ku Gikongoro mu cyunamo, ndebye iterabwoba abaturage bashyirwaho ndumirwa ! Ibyo bikaba buri mwaka, imyaka igashira indi igataha. Burya koko akabi kamenyerwa nk’akeza ! None nyuma y’imyaka 20, nk’aho ibyo byose bidahagije bati noneho reka icyunamo tugitangire ku ya 7 Mutarama ! Aho ubutaha ntituzabwirwa ko kizajya gitangira ku italiki ya 1 Mutarama kigasozwa ku ya 31 Ukuboza ?!

II. Icyunamo cyo muri Mutarama 2014 gihuriye he n’urupfu rwa Koloneli Patrick Karegeya ?

karegeya

Iki cyunamo kidasanzwe cyo kwibuka « jenoside yakorewe abatutsi bonyine » gishyizwe muri Mutarama 2014 gifite ibyo gihishe. Paul Kagame muzamugaye ibindi, nta mahano akora atabanje gutanga integuza ! Twibuke ko mu gusoza umwaka w’2013 , Perezida Paul Kagame yakoze disikuru ibwira ingabo ze ko hateganyijwe ibikomeye mu muri uyu mwaka w’2014 , kandi ko bagomba kwitegura ko uyu mwaka uzabagora cyane. Hatarashira iminsi ibiri , Koloneri Patrick Karegeya wabarirwaga mu barwanya ubutegetsi bubi bwa FPR aba yishwe anigishijwe ikiziriko, ibimenyetso byinshi bikaba bigaragaza ko Agatsiko ka Paul Kagame ariko kagiye kubazwa iby’urwo rupfu. Gusa nk’uko dusanzwe tuzi FPR, bakora ibyaha barangiza bakaba abambere mu guhinda imishyitsi ko biri bubakoreho . Bizabakoraho nyine ! None se inkunguzi y’ibikoba ntiyirahira amakara mu kibuno ?

Nk’ubu bazi neza ukuntu kugerageza kwicira Kayumba Nyamwasa muri Afurika y’Epfo byateranyije u Rwanda n’igihugu cya Afurika y’Epfo cyari gisanzwe gifasha u Rwanda muri byinshi. Twibuke nanone ko icyo gihugu cya Afurika y’Epfo gifatanyije na Tanzaniya muri Brigade d’Intervention aribyo biherutse kugamburuza Paul Kagame muri politiki ye ya mpatsibihugu, ubwo byashwanyaguzaga M 23 , Umutwe wabicanyi yiremeye akaba yawukoreshaga mu bwicanyi ndengakamere no mu busahuzi bw’amabuye y’agaciro mu burasirazuba bwa Congo .

Birumvikana ko Afurika y’Epfo itazituramira gusa nimara gukora anketi za ngombwa igasanga abicanyi baturutse i Kigali aribo bongeye kuvogera ubutaka bwayo, bakajya kuhicira Patrick Karegeya wari warahahawe ubuhungiro. Ibi Kagame n’abambari be bazi neza ko bishobora kubakoraho , n’ubwo kenshi batekereza ariko barangije gukora ibara, bagahora bibuka ibitereko basheshe.Birababaje.

Icyunamo cyo muri Mutarama nk’Indaki .

Kugira ngo bikingire ingaruka z’igikorwa cy’iterabwoba bamaze gukora muri Afurika y’Epfo n’ibindi binyuranye bateganya gukora muri uyu mwaka w’2014 , Kagame n’Agatsiko ke bibutse ko bashobora guhungira no kwikinga inyuma « y’Icyunamo kidasanzwe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi bonyine » ! Aka wa mugani ngo akaboko wicishije inkware uhora ukabangaritse !

Ikigamijwe ni ukugira ngo :

(1)Kagame n’Agatsiko ke bihishe inyuma y’amarira, bongere batere imbabazi, barerembure amaso, bereka amahanga ko bo batazi kwica , ko hica Abahutu bonyine, ko Abatutsi bahora ari ba“Victimes gusa” kubera ko aribo bishwe bonyine muri jenoside mu 1994 ; bityo bakaba bizeye ko amahanga yagira impuhwe , agatinya kubashinja urupfu rwa Patrick Karegeya  kandi bari mu cyunamo ! Barateganya ko Afurika y’Epfo nibirengaho ikabashinja urupfu rwa Patrick Karegeya nabo bazayihindisha imishyitsi bakayishinja gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994!

(2) Kagame agamije kurangaza abakuru mu ngabo ze kugira ngo batabona igihe cyo gutekereza ku iyicwa ry’uwahoze ari mugenzi wabo, kandi ko bamwe muri bo aribo baraye bari bwicwe. Koko rero Kagame atabarangaje byatuma bafata umwanya wo kwisuganya bakiga icyakorwa kugira ngo ejo nabo batazapfa urwa Karegeya !

(3)Hagamijwe kurangaza Abanyarwanda ngo batabona umwanya wo gukurikira amakuru ngo bamenye uko ubutegetsi bwa FPR bukomeje gukora nk’umutwe w’iterabwoba wica Abanyarwanda mu gihugu ukanabasanga iyo bahungiye ukabatsindayo .

Umwanzuro

Kagame yemeje ko uyu mwaka w’2014 uzaba ugoye cyane, kandi iyo abibwiye ingabo aba azumvisha ko zigomba kwitegura izindi ntambara. Birahwihwiswa ko aya mezi adasanzwe y’icyunamo Kagame ateganya kuyicamo abandi bantu benshi akeka ko barwanya ubutegetsi bwe, muri bo hakaba harimo na Perezida Mrisho KIKWETE wa Tanzaniya , Joseph Kabila wa Congo na Petero Nkurunziza w’U Burundi .

Nta kindi gisobanuro twaha iki cyunamo cyo muri Mutarama uretse kugifata nk’INDAKI KAGAME yihishemo kugira ngo yungikanye ibikorwa by’ubugizibwanabi n’iterabwoba .

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame bararye ari menge, uyu mwaka w’2014 ntuzaborohera, ariko ibyo sibyo byatuma bacika intege , ahubwo bakwiye kwihutira gushyira imbaraga hamwe kugira ngo FPR igaragazwe uko iri : Umutwe w’iterabwoba ukwiye gushyirishwa ku rutonde rw’indi mitwe nk’iyo, ugahagurukirwa n’amahanga, ugaseswa, Abanyarwanda n’abaturanyi b’u Rwanda bakiruhutsa .

Umwaka mwiza ku bifuza impinduka nziza bose.

Padiri Thomas Nahimana.

Njye ndaburanira Shitani: impamvu icyenda (9) Col Patrick Karegeya yagombaga kwicwa.

Mu gihe turimo kuririra Colonel Karegeya Patrick watuvuyemo imburagihe ndetse akagenda atarangije ikivi yatangiye cyo guhirika ubutegetsi bw’igitugu mu Rwanda,hashobora kuba hari n’abandi babona ko byari bikwiye ko yicwa.Urugero ni nk’abamwishe kimwe n’abamwicishije. Aba barimo ibice byinshi: hari abateguye umugambi, abawusohoje n’abatanze amafranga yo kuwushyira mu bikorwa babizi cyangwa batabizi. Ni ukuvuga ko niba ari Leta y’u Rwanda yahitanye Karegeya buri Munyarwanda wese utanga imisoro yagize uruhare mu iyicwa rya Karegeya atabishaka! Inyandiko ikurikira ni ubuvanganzo bukoresha imvugo izimiza ariko igasigira umusomyi igitekerezo. Kuyisobanukirwa bisaba ubushishozi. Amazina akoreshwamo ni amahimbano uretse irya Karegeya ryonyine.  

Ubwanditsi

Njye ndaburanira Shitani: impamvu icyenda (9) Col Patrick Karegeya yagombaga kwicwa.

devils-advocate

Mutwararumuri III ni umuyobozi w’abunganizi mu bucamanza ba Shitani.

Nyakubahwa Perezida w’urukiko, banyakubahwa bacamanza,

Mpagaze imbere yanyu n’icyubahiro cyinshi kugira ngo nsobanure impamvu uyu mugabo nako iki kigarasha murimo kuririra cyagombaga kwicwa, ahubwo njye mbona twese muri iki gihugu cy’i Rwahanda twari dukwiye gukora umunsi mukuru.

Sinshaka gutinda mu magambo adafite injyana reka mpite njya ku mpamvu uko zakabaye.

1.      Colonel Karegeya yarize ndetse araminuza:

Nyakubahwa Perezida w’urukiko, banyakubahwa bacamanza,

Mwese muzi ko muri iki gihugu cyacu twamaze kwemeranywaho ko injiji ari izize. Mwese muzi ko ariyo mpamvu dukomeza kwemera ko abatazi gusoma bagirwa ibikomerezwa bamwe tubagira aba general abandi bafite udushuri dukeya ba bandi bize mu Kibeho ikigoroba tukabagira Abajyanama ba Perezida wa Repubulika.Abagize ibyago byo kwiga bagomba guceceka abafite za dogitora bakaba nk’abatararikandagiyemo. Iri hame rwose nta n’umwe uriviguruza hano i Rwahanda mu myanya myinshi y’ubuyobozi niko bimeze.

Tugendeye ku byo mvuze haruguru, Nyakubahwa Perezida w’urukiko, banyakubahwa bacamanza,

Byari ngombwa ko Karegeya yicwa kuko amashuri yize ariyo yamushutse yirengagiza amategeko tugenderaho aho kwitwara nk’injiji ngo ajye ahora acecetse yazanye ivogonyo ndetse yiha kuvuguruza ibyo abenegihugu bihitiyemo.

2.      Colonel Karegeya yavuze ibyo atekereza n’ibyo atemera:

Nyakubahwa Perezida w’urukiko, banyakubahwa bacamanza,

Amategeko tugenderaho muri iki gihugu cy’I Rwahanda cyane cyane ingingo ibanza y’itegeko rigenga ubutegetsi bw’igitugu ivuga ko twese tugomba kubaha “kirazira”. Kirazira kuvuga ikikuri ku mutima cyane cyane iyo kidahuye n’ibyo ubuyobozi bushaka. Uyu mugabo Patrick Karegeya afatanyije n’ibindi bigarasha n’amasazi nka we banditse inyandiko bavuga ko ubutegetsi bw’I Rwahanda bugomba kugendera kuri demokarasi kandi nk’uko dukunze kubigezwaho n’abayobozi bacu demokarasi twarayamaganye, kuko ariyo yatumye iki gihugu gipfa kuva mu myaka 50 irenga ishize.

3.      Colonel Karegeya yari azi amakuru menshi:

Nyakubahwa Perezida w’urukiko, banyakubahwa bacamanza,

Uyu mugabo yari azi byinshi cyane cyane imigambi mibisha yose twagiye dutegura niwe wabanzaga kudushakira amakuru no kuturangira aho abo duhitana baherereye. Uyu mugabo igihugu cyacu Rwahanda cyaramugaburiye kiramwizera kimushinga kugenzura inzego z’ubutasi ariko mwabonye uko yatwituye. Yatorotse gereza arangije atangira kumena aya mabanga. Nyakubahwa Perezida w’urukiko, banyakubahwa bacamanza, ese ubwo ko mwiha kwiriza ngo yapfuye, mwari muzi ko aherutse kuvugana n’ibigarasha bitukura byo mu Bufaranswa akavuga ko azi aho misile twakoresheje twirenza Gisunzu zaturutse? Ndetse amakuru dufite mu biro bikuru by’abunganizi ba Shitani yemeza ko Karegeya yavuze n’ibindi byinshi birimo ukuntu twirengeje aba Spanyoli. Njye ndasanga iyo adapfa yari gukomeza kunyanyagiza amakuru aho adakwiye.

4.      Colonel Karegeya yari umu mafia:

Nyakubahwa Perezida w’urukiko, banyakubahwa bacamanza, Colonel Karegeya yari azi neza ko kwitandukanya n’umutwe wacu wa Mafia bizamugiraho ingaruka. Mu ndahiro umuntu wese winjiye muri uyu mutwe wa Mafia akora, harimo aho tuvuga ngo “nimpemuka nzafatwe nk’umwanzi nzakanirwe urunkwiye nk’umwanzi uwo ari we wese”, kandi uko Mafia ifata umwanzi ni ukumwohereza mu kiruhuko kidashira mwe mwita urupfu. Ahubwo Nyakubahwa Perezida w’urukiko, banyakubahwa bacamanza, ndabasaba nkomeje ko n’umurambo wa Karegeya ucibwa urubanza mukamukatira urwo gupfa rwa kabiri kuko we nk’umuyobozi mukuru muri Mafia yarengereye cyane.

5.      Colonel Karegeya yari impunzi yifashije:

Nyakubahwa Perezida w’urukiko, banyakubahwa bacamanza,

Nyuma y’aho bitunaniriye kwica impunzi ngo tuzimare mu kivunge, mu nama twakoreye muri Hotel Umulindi ku itariki ya 32 Ukwezi kwa 12 umwaka wa 2003, twemeje ko tuzajya twirenza umwe umwe mu bagomba kujya mu kiruhuko gihoraho ariko tukibanda ku baduhunze bakaba bifashije. Twemeje ko abafite amashuri yabahesha akazi keza, abafite akazi gatuma bagaragara mu rwego mpuzamahanga aribo tuzajya duturitsa. Karegeya rero yari ari muri abo. Nkaba nsanga rwose yari akwiye kwicwa.

6.      Colonel Karegeya yashakaga ubutegetsi:

Nyakubahwa Perezida w’urukiko, banyakubahwa bacamanza,

Uyu mugabo nako iki kigarasha, cyashakaga kuza gutegeka iki gihugu kandi ngo kigafatanya n’ibipinga. Abandi babigerageje Nyakubahwa Perezida w’urukiko, banyakubahwa bacamanza, mwarabafunze twe tukabona bitabaca intege kuko uko mufunze umwe havuka abandi icumi. Niyo mpamvu mu rwego rwo kubagabanyiriza imirimo twatekereje ko iyicwa rya Karegeya rizatuma abasigaye bose bahurwa kongera gushyugumbwa ngo barashaka kuyobora iki gihugu twitoraguriye mu giteme.

7.      Colonel Karegeya yashakaga kudusubiza muri jenoside:

Nyakubahwa Perezida w’urukiko, banyakubahwa bacamanza,

Colonel Karegeya ubwo yashakaga kuyobora iki gihugu bisobanura ko yashakaga kudusubiza muri jenoside yo muri 1944. Jenoside yarabaye kandi yadufashije kugera ku butegetsi nta yindi dushaka kuko ibaye yaba ariyo kubutwambura. Muri igi gihugu cy’i Rwahanda, umuntu umwe gusa niwe wabashije guhagarika jenoside akaba ariyo mpamvu mwese mwamaze kwemeza ko azatuyobora ubuziraherezo.Nta wundi ufite ubwenge n’ubushobozi bwo kutugeza aheza kuko n’abana twohereza mu mashuri mwabonye ko tubapfunyikira amazi bagasohoka za kaminuza nta kintu biyiziye. Niyo mpamvu muri iyi myaka yose tumaze ku butegetsi nta wundi washobora kuyobora iri hanga ry’I Rwahanda kuko twakomeje kwimakaza ihame ry’uko uwize agomba kuba injiji.

8.      Colonel Karegeya ntaruta abandi bose

Nyakubahwa Perezida w’urukiko, banyakubahwa bacamanza, ndagira ngo mbabwire uko uru rubanza mubyukije nta shingiro rufite kuko mutigeze mudu hamagara mu manza igihe Seti Sendashonga  cyangwa Lizinde Theoneste bicwaga. Ntimwigeze mudutera hejuru igihe Buduli Ruzibiza twamwoherezaga mu kiruhuko. Ni uko se twakoresheje uburyo mutasobanukiwe? Mpereye ku ihame rya “Stare decisis” na precedent, ubwo mutigeze mudushora mu manza ubwo twahitanaga abandi, ntabwo mukwiye kudushora mu manza ubu, nta ho byabaye.

9.      Ibindi byaha by’urusobe bya Karegeya

Nyakubahwa Perezida w’urukiko, banyakubahwa bacamanza,

Tudatinze mu makorosi reka nsoze mbashimira ubushishozi muza gucana uru rubanza kuko mu by’ukuri ari urucabana. Siniriwe ngaruka ku bindi byaha bikomeye cyane Karegeya yakoze birimo nko kunywa inzoga, gusangira n’Abahutu, kurya inyama, no kwifuza abagore kandi abagore bose ari ab’umwami.

Murakoze murakarama

Mutwararumuri III

Umuyobozi w’abunganizi ku ruhande rw’uregwa Shitani.

“I am already a dead man” Patrick Karegeya

Blogger’s note.
[The death of the Rwandan former chief spy, Colonel Patrick Karegeya was a saddening one but not a surprise. In fact everybody who decides to oppose President Kagame knows that his/her death is approaching. Yet, what remains amazing is that day after day we see many more dissidents being born! Does it mean that they like death? Maybe. Because death is the only way to go to Heaven! Or is it because they have suffered enough that death would be welcome?  And again, why the opponents do not give up and join Kagame? Something that challenges scholars and  political scientists lies here. In the article by the Guardian on January 2, 2014; it is clear that Karegeya knew he could be killed but he did not give up. He believed the cause he was fighting for could bring him to death, and that is the biggest sacrifice one can offer for his people’s freedom. Requiescat in Pace Colonel] 
karegeya

Rwanda’s former spy chief ‘murdered’ in South Africa

The Michelangelo Towers hotel is a favourite haunt of international jet-setters, South African old money and the new black elite. Lulled by a grand piano, guests graze on Norwegian salmon and Mozambican prawns while looking out on a giant statue of Nelson Mandela in Africa‘s wealthiest district.

Come New Year’s Day, denizens of the Johannesburg hotel could scarcely have dreamed of the horror unfolding upstairs in one of its luxurious rooms. Patrick Karegeya, a former spy chief in Rwanda living in exile in South Africa, was murdered. Later the room’s safe revealed a bloodied towel and a rope‚ implying that Karegeya had been strangled.

As police began searching for a motive and culprit, Karegeya’s fellow Rwandan dissidents were in no doubt: they immediately described it as a political assassination carried out on the orders of the country’s president, Paul Kagame. It fitted a pattern, they claimed, of previous killings and disappearances of his opponents in South Africa and elsewhere.

Karegeya, 53, was once a close ally of Kagame and served as Rwanda’s intelligence chief for 10 years before he was arrested and jailed for 18 months for insubordination and desertion. He fled the country after he was stripped of his rank of colonel in 2006. His political associates said he had gone to the Michelangelo hotel on Wednesday to meet a Rwandan man who had posed as a friend of the opposition.

A fellow exile, Gen Faustin Kayumba Nyamwasa, Kagame‘s former chief of army staff and a long-time friend of Karegeya, said he was called to the hotel room by Karegeya’s nephew shortly after his body was discovered on a bed, his neck swollen.

“He had been strangled,” he said. “They used a rope from the curtains. There were injuries on his arms. There were signs of a struggle. There may have been more than one attacker in the room and there will be an autopsy to see if drugs were used.”

He added: “The person he was meeting was nowhere to be seen.” He gave the person’s name as Apollo Karirisa.

Nyamwasa, who himself survived two assassination attempts in Johannesburg in 2010, expressed sorrow but not surprise at the death. “It is not new. It is not the first time and it is not the last. Most of President Kagame’s political opposition are in exile or in prison or are dead.

“The whole international community should examine its relationship with Kagame. He is a criminal and people must recognise that and call him to order. Who else would want to kill Patrick? He never had enemies. It is a political killing, an assassination.”

Karegeya and Nyamwasa fought with Kagame in the Ugandan rebel movement that brought Yoweri Museveni to power in 1986. Museveni then allowed them bases and training to form their own Tutsi-led rebel movement. Kagame took power in Rwanda in 1994, ending the genocide in which 800,000 people Tutsis and moderate Hutus were killed.

Karegeya and Nyamwasa were among four top ex-army officers who formed an opposition party, the Rwanda National Congress (RNC), in exile six years ago. The four were sentenced in Rwanda in their absence to long prison terms in 2011 for allegedly promoting tribal divisions and threatening state security with grenade attacks in the capital, Kigali. Rwanda issued international arrest warrants for the men.

The defectors – all from Kagame’s Tutsi ethnic group – accuse him of stifling opposition, and killing or jailing critics to stay in power. In 2011, two exiles in London were warned by British police that they faced the threat of assassination by a Rwandan government hitman, and last year a refugee who fled his job in Kagame’s personal bodyguard was abducted in Uganda and forcibly returned to Rwanda. Kagame’s government has vehemently denied such charges.

The RNC, many of whose senior members are also living in exile, described Karegeya’s death as an assassination. “By killing its opponents, the criminal regime in Kigali seeks to intimidate and silence the Rwandan people into submission,” it said.

Carina Tertsakian, senior researcher on Rwanda at Human Rights Watch, said it would be premature to draw any conclusions about Karegeya’s death. But she added: “This is extremely alarming news given that there has been a pattern of attacks, assassinations and attempted assassinations against Rwandans living abroad for a long time now.

“In past cases, similar tactics have been used: victims have been lured to meetings through ‘friends’ that they trust. It happens the same way almost every time.”

South African police have opened a murder investigation. They said Karegeya “was found in the hotel room dead on the bed. Preliminary investigations revealed that his neck was swollen. A towel with blood and a rope were found in the hotel-room safe. There is a possibility that he might have been strangled.”

Vincent Karega, the Rwandan high commissioner to South Africa, said: “I don’t know what happened, why and by whom. Late Karegeya lived in South Africa for more than five years and was now quite disconnected to Rwanda. We don’t know what he was doing for a living, who he was interacting with or why he was sleeping in a hotel while having a house less than 30 minutes away.

“We trust the South African police will come up with findings. As regards the RNC position, they will need to prove it. If they [the RNC] know what happened, why didn’t they prevent it happening rather than watching and making political capital? Police may need their inputs if they are confident with facts.”

Karegeya leaves a wife, Leah, who is in Johannesburg, and three children. A Rwanda analyst, who did not wish to be named, recalled: “[I last saw him in South Africa just over a year ago. He Karegeya] was surprisingly relaxed about his security, wandering around without any escort, guards or anything, driving his own car.

I asked him about this and shouldn’t he be more careful. He laughed that big laugh of his and said: ‘I am already a dead man.'”

http://www.theguardian.com/world/2014/jan/02/rwanda-former-spy-chief-karegeya-murdered-kagame

Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ntivugwa kimwe n’Abayobozi

download

Abayobozi bari mu mwiherero wa “Ndi Umunyarwanda”

Hashize igihe gahunda yiswe “Ndi umunyarwanda” ariyo igezweho mu Rwanda. Mu by’ukuri iyo wumvise ibyayo, ugira ngo koko u Rwanda rugiye kuba paradizo: aho abantu bagirirana impuhwe uwahemukiwe agahumurizwa, uwahemutse agaca bugufi, ngo kuko twese duhujwe n’isano ikomeye y’ubunyarwanda. Perfect.

Uko byagenda kose iyi gahunda iyaba yakorwaga kandi ikareba ibice byose bigize umuryango nyarwanda nta kabuza ko yagira akamaro cyangwa se igatanga umusanzu mu kwimakaza ubwiyunge. Ikibazo cy’iyi gahunda ni uko igaragara nka politiki kurusha ibindi byose. Nanone iyo urebye uburyo bamwe mu bayobozi bahagurukiye kuyishyira mu bikorwa wibaza niba koko bose bayumva kimwe.

Imwe mu nteruro za “Ndi umunyarwanda” iragira iti: Twemera ko jenoside yakorewe batutsi yakozwe mu izina ry’Abahutu bityo abo yakozwe mu izina ryabo bakaba bagomba gusaba imbabazi abayikorewe“. Ibi bikaba bivuze ngo Abahutu bagomba gusaba imbabazi Abatutsi, ariko ikibazo kikaba ingorabahizi iyo wibajije ikizakurikiraho. Ese nyuma yo gusaba imbabazi bizagenda bite? Ubutabera se buzakora akazi kabwo cyangwa usabye imbabazi ibyaha bye bihita bimera nk’urubura ku zuba? Ese abari mu nkiko bakiburana ubu baramutse bayobotse iyi gahunda nabo bahita bakirwa mu muryango nyarwanda bakitoza kubana n’ababashinjaga?

Kuba ibi bibazo nta bisubizo iyi gahunda yabiteganyirije bigaragaza ko itizweho birambuye n’ubwo bwose ngo yaganiriweho mu myiherero itandukanye.

Ku byerekeye abayobozi bavuga ko bayishyira mu bikorwa, na bo usanga batabikora kimwe. Senateri Makuza Anastase ngo arasaba imbabazi Abanyarwanda ngo kubera ibyo se yaba yarirengagije gukora (omission). Nyamara mu ijambo madame Jeannette Kagame nawe wagaragaje ko ashyigikiye iyi gahunda yavuze ku itariki 30 Kamena 2013, yibukije ko icyaha ari gatozi kandi ko buri vi rizipfukamira. Ugahita ubona ko harimo ukunyuranya mu mudiho no mu mashyi na Makuza.

Murekezi Anastase we yasabye imbabazi ku ibaruwa y’irondakoko yanditse mu mwaka wa 1973 aho we na bagenzi be basabaga ko Abatutsi batahabwa imyanya mu mashuri ndetse bakabangamirwa  mu bucuruzi. Murekezi iki cyaha yakoze nticyoroshye. Cyakora biragaragara ko kubwa FPR nta cyaha kirimo. Muti kuki?

Mwese muzi gahunda yabayeho mu Rwanda yitwaga iringaniza yatangaga imyanya mu mashuri no mu kazi hagendewe ku  ijanisha ry’Abahutu n’Abatutsi. Muri iyo gahunda niba Abatutsi bari 15 %, bagombaga guhabwa imyanya ingana n’uwo mubare mu mashuri no mu kazi, Abatwa bangana na 1% bagahabwa uwo mubare n’Abahutu bagahabwa ibingana n’ijanisha ryabo. N’ubwo bwose iyi gahunda FPR yayirwanyije, ariko umwe mu bayishyize mu bikorwa mu gihe yari minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye Colonel Nsekarije Aloys yabanye na FPR Inkotanyi nk’uko ifi yibera mu mazi kugeza aho yitabye Imana nta we umutunze urutoki. Ibi rero bigaragaza ko Murekezi nawe nta kibazo akwiye kugira keretse niba we ari insina ngufiya icibwaho urukoma cyangwa se akaba yazira ko atari Colonel!

Bwana Rucagu Boniface na we aherutse gutangariza ikinyamakuru Igihe.com ko we atazasaba imbabazi mu izina ry’Abahutu! Nyamara kandi ngo ibi azabikora mu kubahiriza Ndi umunyarwanda kandi ivuga nyine ko “abo yakozwe mu izina ryabo bakaba bagomba gusaba imbabazi abayikorewe”. Niko se namwe ni mumbwire izi mvugo zinyuranya ziratuganisha he?

Rucagu cyakora we biragaraga ko ari umubingwa: arashaka kwirega icyaha kitari cyo kugira ngo n’amateka atazabimubaza. Rucagu yaguze imigabane muri Radio RTLM. Nk’umuntu wari ushoye ashaka inyungu nta cyaha kibuza kubikora bimuha kuba umwere. Kuba rero RTLM yaraje gukora amakosa nyamara Rucagu akaba atari we wari ushinzwe management ndetse akaba atari editor wa gahunda zicaho ibi nabyo bimugira umwere kuko icyo yari akurikiye ari inyungu z’ifaranga zituruka ku gishoro yashyizemo. Ibyaha bijyanye n’ibiganiro byakozwe na RTLM byabazwa abari bashinzwe izo gahunda.

Dore ahubwo icyahama Rucagu: Niba ibiganiro yarabyumvaga kandi agasanga bifutamye akinumira iki cyaba icyaha kuko byagorana kwerekana ko we atabishyigikiye. Ibi ariko nabyo byajyana n’amasezerano  arebana n’umugabane we. Akenshi umuntu ufite umugabane mutoya mu isosiyete runaka nta jambo aba afite. Rucagu rero azasabe imbabazi ko we nk’umuntu wari ufite imigabane muri RTLM atigeze acyaha uwari ushinzwe ibiganiro cyangwa se ngo asabe kuvanamo imigabane ye, ntazasabe imbabazi z’uko yagize ibyago agashora imari hanyuma ikaza gukoreshwa mu buryo busenya igihugu nk’uko abyivugira. Ibi nabirangiza kandi bazarebe niba ba Ruggiu n’abandi bakoraga kuri RTLM ntacyo baba bahuriyeho.

Niba dushaka kubaka ubunyarwanda rero si no kubwubaka ahubwo ni ukubusigasira, nihabeho bya biganiro abari mu mashyaka atavuga rumwe na Leta akunze gusaba maze twemeze aho duhera tuganira ku mateka, twatangira muri 1948, 1900 se cyangwa 1990 maze ntihagire ukuri duca ku ruhande. Afande Kagame atubwire amategeko yatanze ngo barase abahutu, Afande Ibingira atubwire ibya Kibeho, bazane abafungiye Arusha batubwire, Kabarebe atubwire ibyo yakoreye impunzi muri Kongo turire, duhahamuke, niturangiza dukore icyunamo ubundi dukore igihango cyo kutazongera ukundi.

Ubwo ibi bisa n’ibidashishikaje FPR rero, bizatuma Umuhutu agaragazwa nk’umwicanyi kabombo naho umututsi akaba Umumalayika wo mu ijuru kandi nyamara ku mpande zose hari ababi n’abeza.

Chaste Gahunde

Amaraso atariho urubanza arasama…Wowe wambura abandi ubuzima ugiye kubibona, kuko wajyaga ugirango ni imikino!

esperance-mukashema-nl

Maze kumva inkuru y’inshamugongo yerekeranye n’urupfu rwa nyakwigendera
Patrick Karegeya,nabony eko amazi amaze kurenga inkombe.

Birababaje kwambura umuntu ubuzima atali wowe wabumuhaye, kandi amaherezo yacu twese ni urupfu.

Umuntu uva amaraso, umuntu uzi ukuntu kubura uwe bibabaza agatinyuka akambura undi ubuzima, ntabwo aba akili umuntu ahubwo ni inyamanswa.
Ni shitani yateye igihugu cyacu aliko Imana yacu irabibona kandi niyo mucamanza mukuru.

Abana ba Karegeya mubagize imfubyi,umugore we mumugize umupfakazi,ababyeyi be murabahekuye none mugiye kwicara mu rugwiro mubyine insinzi.

Ntabwo ndi umuhanuzi, aliko amaraso arasama.
Mu minsi mike mugiye kubyishyura, ndetse mwe nta numwe uzabalilira.
Amahano mwateje igihugu muzajyana nayo, Imana igiye kubabaza byinshi.

Nge wandika iyi nkuru nzi kuba imfubyi uko bimera, nzi gupfakara uko bimera, nzi gupfusha imfura uko bimera.

Wowe wambura abandi ubuzima ugiye kubibona, kuko wajyaga ugirango ni imikino.

Ese ko ufite byose wabuze iki kugirango wishime?
Karegeya arapfuye aliko ntabwo aliwo muti w’ibibazo ufite ahubwo urabyongereye.
Uzabe umugabo witegure inkurikizi y’ubugome.

Ubaye ruhinyuza Imana kuko Imana Irema ukica.
Ubu ugeze hagati y’imisozi ibili aliko urarye uli menge umunsi yakubonye izatenguka muhulire mu kabande.

Banyarwanda,dusenyere umugozi umwe,tuli abavandimwe kandi Imana igiye kudutabara. Ntimucike intege ahubwo Mwiragize Yesu.

Nongeye kwihanganisha umuryango wa Patrick Karegeya.

Mukashema Esperance.

Dr Jean Baptiste Mberabahizi reacts to the murder of Col Karegeya in South Africa.

Jean-Baptiste-Mbera

Dr. Jean-Baptiste Mbera is the Secretary General of the United Democratic Forces

Dr. Jean-Baptiste Mbera is a Rwandan opposition leader based in Belgium. He has been the Secretary General of the United Democratic Forces since it was founded in 2006. Uhuruspirit editor Comrade Hilary Ojukwu contacted him earlier today to seek his views over many issues, including the recent assassination of the former Rwandan Intelligence Chief. Below are extracts from the interview.

Uhuruspirit: Please, tell us more about your movement.

Dr. Jean-Baptiste Mbera: Our movement the United Democratic Forces, better known by its French acronym FDU-Inkingi was launched in 2006. We fight for a non-ethnic, non-sexist, democratic, peaceful and prosperous Rwanda. Rwandans cannot continue to live under successive ethnic dictatorships, marked by ethnic exclusion, suppression of basic freedoms and exploitation of the people by a clique linked to Western capitalists. It’s a recurrent problem that started before colonialism. Since July 1994, the Hutu ethnic majority is treated like outcasts by the ruling clique around Paul Kagame. But the Tutsi minority is also denied basic freedoms. FDU-Inkingi was created to mobilize all Rwandans to achieve change.

Our movement was born in exile, in Brussels, in April 2006. After four years of preparations, FDU-Inkingi chairperson Cde Victoire Ingabire Umuhoza went to Rwanda in January 2010 to set the necessary preparations for registration of our movement as a legal political party and later participate in the presidential elections slated for August 2010. The regime arrested her and threw her behind bars on fabricated charges in October 2010. She was convicted to 8 year jail term. In December 2013, that sentence was increased to 15 years on appeal by the Supreme Court. Many other local cadres have been arrested several times and some of them are still in jail while others were forced to flee the country.

Apart from the Chairperson, the rest of the leaders remained in exile, in Europe and North America. The movement is currently led by the First Vice Chair Eugene Ndahayo who is based in Lyon, in France. There is a splinter faction led by the Second Vice Chairman Nkiko Nsengimana who rebelled against the leadership of the movement in February 2011. Attempts to bring them back on track have not yet yielded fruits.

FDU-Inkingi has entered into coalition with other opposition groups. In March 2013, we formed together with two other organizations a front called ‘National Council for Democratic Change’ chaired by Gen. Emmanuel HABYARIMANA, former defence minister in Paul Kagame’s government. He fled to Uganda to save his life in 2003. Later he relocated to Switzerland where he still lives.

Uhuruspirit: What was your reaction when you heard about the killing of Col. Patrick Karegeya?

Dr. Jean-Baptiste Mbera: We were shocked but not surprised. The ruling clique led by Gen. Paul Kagame kills real or perceived opponents regularly and murder is a usual tool of control for them. In fact, when Paul Kagame took over the leadership of the ruling Rwandese Patriotic Front, he killed his predecessors Maj. Peter Bayingana and Major Chris Bunyenyezi. Since then, the list of his victims is endless. It’s widely known that he killed his predecessor President Habyarimana and his Burundian counterpart Cyprian Ntaryamira, all their collaborators and its French crew when his jet was hit by missiles while attempting to land on Kigali International Airport on April 6, 1994. In December 1995, he assassinated former RPF MP Col. Theoneste LIZINDE and a businessman named BUGIRIMFURA in Nairobi, Kenya. In May 1998, Seth SENDASHONGA the first post-genocide minister of interior was shot dead by a squad in broad daylight at a round-about near UN Headquarters in Nairobi. Two year before, he had escaped murder by one Francis Mugabo, a Rwandan diplomat posted in Rwanda’s embassy in Nairobi. He was caught red handed with a brazen pistol at the scene of murder.

André Kagwa RWISEREKA, Vice President of the Democratic Green Party of Rwanda was found beheaded in a swamp near Butare town in Rwanda, two months before presidential elections in 2010. The same year, former Chief of Staff Gen. Kayumba Nyamwasa was gunned by survived his injuries after killers linked to Kigali tried to kill him in Johannesburg, South Africa. Independent journalists are not spared. One Jean-Leonard Rugambage who was investigating the murder was shot dead at his gate by unknown assaillants. Charles Ingabire, a journalist of online publication ‘Inyenyeri News’ was killed by gunmen in a Kampala suburb. And this list can go on and on …

Uhuruspirit: The Rwandan National Congress (RNC), of which the former intelligence chief was a member, has accused the government of President Paul Kagame of being responsible for the murder. Do you think there is any merit in their case?

Dr. Jean-Baptiste Mbera: I think there’s no doubt Paul Kagame has a hand in his murder. He once said in parliament that he wouldn’t hesitate “to kill a fly with a hammer”.

Uhuruspirit: The South African Police Services are busy investigating the matter. What kind of reaction do you expect from President Jacob Zuma’s government should it be confirmed that Paul Kagame’s government had something to do with this cowardly and irresponsible murder?

Dr. Jean-Baptiste Mbera: South Africa is a democratic country. It is led by revolutionaries who fought against an entrenched racist government. Rwanda’s current regime is an apartheid-like autocracy. This regime exports violence in the Great Lakes region where it’s repeatedly fabricated proxy militias to destabilize the East of the Democratic Republic of the Congo where South African troops are deployed. We think that it’s high time that the South African government realized the nature of Paul Kagame’s government and its unrelenting aggression on the continent.

Uhuruspirit: What is your party’s position on how to resolve the Rwandan crisis in order to have genuine stability?

Dr. Jean-Baptiste Mbera: Paul Kagame must go! And the sooner the better. His tools of repression, the army, police and intelligence services must be shaken and reformed. An all-inclusive national transitional government must be put in place to repatriate exiled Rwandans, conduct constitutional reforms and hold democratic elections. Paul Kagame will not accept negotiations with opposition groups, unless he’s forced to do so by all legitimate means. That’s the message he sent to the Rwandan people, to the region, the continent and the world by killing Col. Patrick Karegeya. He must be arrested and tried.

Uhuruspirit: Do you think that the conflict between the DRC government and M23 rebels is now over after the recent signing of an agreement in Kenya?

Dr. Jean-Baptiste Mbera: The M23 was a cover for covert RDF operations in DRC. Since the reasons of its creation where not addressed, war can resume any time. Let me remind you that the M23 wasn’t the first proxy militia created by Paul Kagame’s government. It was preceded by the CNDP led by renegade officer Laurent Nkunda. Before that back in 1998, Paul Kagame used another proxy movement called RCD-Goma. As long as the Rwandan conflict is not resolved, Paul Kagame will continue to destabilize the region because his thinks that he must pre-emptively destabilize all potential or perceived neighbors who might provide support to the opposition. They will never have peace as long as Paul Kagame and his sectarian clique are in power.

Uhuruspirit: Thank you so much sir for your time.

Dr. Jean-Baptiste Mbera: Thank you for the opportunity

Source:http://www.uhuruspirit.org/news/?x=4114#.UsXC6PRDvl9

Kagame akomeje gushakisha uburyo yakwizirika ku butegetsi.

kagame-2-ed

Perezida Paul Kagame ashaka kwiha indi manda

Nk’uko babihawemo inshingano, abacurabwenge n’abajyanama bakuru ba FPR nta buye na rimwe bazasiga ridahiritwse kugira ngo Kagame abone inguni ameneramo ategeke indi manda kuva mu mwaka wa 2017. Ishyaka rya PDI riyobowe na Ministri w’umutekano mu gihugu niryo ryateye iyo ntero mbere na nyuma y’amatora aheruka kuba mu Rwanda mu mwaka wa 2010. Iri shyaka aho kugira ngo naryo ritange umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ryahisemo kwibera inkomamashyi n’abakombambehe kugira ngo rijye rihabwa utuvungukira tw’umugati wa FPR!

Mu minsi yashize kandi Kagame yazengurutse igihugu cyose asura abaturage, hakaba hari hateganyijwe ko aho akoresha inama hose hagombaga kuboneka umuturage umubwira ko agomba gufata indi manda ya gatatu akayobora Abanyarwanda ngo kuko nta wundi wabishobora. Nawe akicinya icyara ngo ikinamico ryacengeye Abanyarwanda byahe byo kajya. Icyo nkundira Abanyarwanda barakwihorera ukikirigita ugaseka nabo baguhema, igihe cyagera ukibaza aho ubazi bikakuyobera!

Kuri uyu wa kabiri tariki 31 Ukuboza, urubyiruko rw’abashomeri rwabonye ntaho ruzanyura ubukene burwugarije maze rwibumbira mu muryango w’abakorerabushake witwa Rwanda Volunteers Organization rwavumbuye uburyo bwo kwibonera akazi. Rwatekereje ko nirusaba ko Kagame akomeza gutegeka u Rwanda nta kabuza umwe cyangwa babiri mu baruyoboye bazahabwa umwanya. None se Bamporiki we ntiyabaye depite?!  Gusa uru rubyiruko ngo rurasaba ko manda yaba imyaka itanu gusa ariko umuntu akajya akomeza kwiyamamaza kugeza iighe abaturage batakimushaka. Uru rubyiruko kubera ubushomeri rushobora kuba rwirengagiza cyangwa se rudasobanukiwe neza( dore ko amatwi arimo inzara atumva neza) amahame yo gusimburana ku butegetsi ajyana na demokarasi.

Mutangana-uyobora-umuryango-wAbakorerabushake-mu-Rwanda

Mutangana Yohani Bosiko iyo avuga uhita ubona ko yishakira umuriro 

Rubinyujije mu ijwi ry’umuyobozi Bwana Mutangana Yohani Bosiko, urubyiruko ruvuga ko Perezida Kagame yabagejeje kuri byinshi bakaba babona adakwiye gukoreshwa ibindi ngo kuko cyaba ari igihombo gikomeye. Reka nibutse Mutangana na we azabwire abo ayoboye utuntu dukeya :

  1. Gusimburwa ku butegetsi si uko umuntu aba anenzwe ko atayoboye neza gusa, kuko n’uwayobora neza akenera kuruhuka.
  2. Kumara ku butegetsi imyaka ingana n’iyo Kagame amaze ukaba udashobora kubona umuntu wujuje ibikenewe ngo abe yagusimbura, ubwabyo ni ikimenyetso cy’uko wayoboye nabi. So you have to go either way.
  3. Iyo umuntu agumye ku butegetsi(kimwe n’indi mirimo) agira igihe maximum cyo gutanga umusaruro ubundi agatangira icyo twagereranya na “diminishing marginal returns law”. Ni ukuvuga ko umusaruro yatangaga ugenda ugabanuka buri saha akomeje gukora. Ibi nibyo Kagame yibereyemo, Ingero zirahari: tekereza Kagame wakoranye n’abagabo nka ba Nyamwasa none ubu akaba akorana na Bamporiki ufite ipfunwe ryo kuba uko yavutse!!!! Uzumve speeches Kagame asigaye avuga uzasanga atagitanga umusaruro nk’uwa mbere.
  4. N’ubwo muvuga ko Kagame yahagaritse jenoside abandi bakavuga ko ari nawe wayitangije, imbaraga yari afite icyo gihe sizo afite ubu ndetse n’uburyo yatekerezaga byarahindutse. Kagame wa za 90 yari umuntu ufite amaraso ya gisore none ubu ni umubyeyi utekereza kucyo Cyomoro na Ange bazarya ejo, ndetse n’uko umutekano wabo uzaba umeze. Ibi byose ni ibimwongerera akazi bityo akaba akeneye uwanya wo kuruhuka. Ikindi ni uko nta yindi jenoside iteze kuzongera kubaho ngo abe ategereje kuyihagarika, keretse niba hari iyo arimo gutegura kuko nyine bamwe bavuga ko ariwe watangije iyo muri 1994.
  5. Ese ko Mandela yayoboye manda imwe gusa ukeka ko Abanyafurika y’epfo batari bakimukunze?
  6. Kagame afite ibyaha akurikiranyweho by’intambara ku buryo nta kintu na kimwe gishobora kumukiza uretse kwemera ko Abanyarwanda bagira ibiganiro bagateganya uko bamuha imbabazi cyangwa se igihano giciriritse. Ibi ariko byabaho ariko aretse gukomeza kunangira. Amenshi mu mashyaka ya politiki atavuga rumwe na Kagame abona ko mu gihe Kagame yakworoshya agatanga agahenge, Abanyarwanda bagira uko bamubabarira. Gukomeza kuba ku butegetsi yibwira ngo nibwo bumukingiye bishobora kutamuhira kuko byo bijyana na politiki mpuzamahanga. Uzabaze uko Charles Taylor yabwambuwe uzasobanukirwa.

Umwanzuro:

Perezida Kagame yagaragaje ko afite inyota yo kuguma ku butegetsi. Ibi kandi afite aho abikomora kuko ise muri batisimu Bwana Yoweri Museveni wa Uganda yabikoze. Gusa we mu itegeko nshi nga yahinduye yavuze ko nta wakwiyamamaza afite cyangwa arengeje imyaka 75. Ni muri urwo rwego ubu mUseveni avuga ngo mu mwaka wa 2016 mu gihe cy’amatora azaba afite imyaka 74!!!

Umuryango-wabakorerabushake-mu-Rwanda-ugizwe-ahanini-nurubyiruko-rwiga-mu-makaminuza-yose-yu-Rwanda-rugera-ku-bihumbi-bine

Kubera gutinya ubushomeri, urubyiruko rw’u Rwanda rutegekwa gushyigikira amafuti ngo rushyirwe mu gitabo cy’abafite icyizere.

Mutangana we hamwe n’abandi batekereza nka we, ngo Kagame yagombye kuyobora kugeza igihe Abanyarwanda bazaba batakimushaka. Iyi mvugo na yo igomba gusobanuka. Kuvuga ngo Abanyarwanda batakimushaka ni bande? Njyewe n’abo dufanyije Ishyaka ntitumushaka ndetse n’andi mashyaka ya politiki ntamushaka. Abo ni Abanyarwanda batamushaka. Ni ukuvuga kugeza nonaha ntiyagombye kuba ayobora kuko Abanyarwanda batamushaka. Ikindi ni uko binyuze mu matora Abanyarwanda benshi bamaze kugaragaza ko batamushaka kuva mu mwaka wa 2003 ubwo Twagiramungu yamwanikiraga mu majwi agakizw no kwiba. Ibi niko byongeye kuba mu mwaka wa 2010 aho Kagame yagize ubwoba yanga ko umutegarugori Ingabira Victoire yiyamamaza ngo amwereke igihandure. Nabyo ariko ntibyabujije Abanyarwanda kugaragaza ko Kagame batamushaka, ni uko habaye abasirikare bafite ibikumwe bikomeye bagatora Afande ku bwinshi. It must change.

Umwaka w’ISHEMA ni uyu wa 2014. Mbifurije kuzawurangiza twumva neza ko Kagame atagomba kwizirika ku butegetsi nk’aho ari bwa bundi bwa kera bwari bushingiye ku nkomoko.

Chaste Gahunde

Uko Ishyaka PPR Imena ribona RNC.


uploadable

Ishyaka RNC mu mugambi wo kubiba amacakubiri, nk’iturufu yo gusenya amashyaka.

Mu bisanzwe politiki yubaka igihugu, igateza imbere umuryango w’abantu ishingira mu gutsimbataza ubumwe n’ubwubahane bw’abenegihugu, demokarasi n’ubwisanzure kuri buri wese, bityo bakabasha gushyira hamwe mu gushaka ibisubizo by’ibibazo biba byugarije umuryango batuyemo, ari nako bafatanya mu guhanga icyerekezo cy’ejo hazaza.
Nyuma yo gukurikira ibibera mu ishyaka RNC no gusesengura neza uburyo ishyaka RNC ryadukanye ingeso mbi yo kubiba amacakubiri mu mashyaka aharanira impinduka za politiki mu Rwanda, nk’uko babigaragaje bakoresha bwana KARENGERA Augustin mu mugambi wabo wo gusebya ishyaka PPR-Imena, hagamijwe kubiba urwicyekwe n’amacakubiri mu muryango nyarwanda, cyane cyane mu banyarwanda bagize opozisiyo nyarwanda bari mu mashyaka atanduakanye, byatumye abagize ishyaka PPR-Imena, bicara bakora isesengura ry’ibyihishe inyuma y’uyu mugambi ugayitse w’ishyaka RNC mu kubiba urwicyekwe n’amacakubiri.
Kugira ngo umuntu asobanukirwe neza n’impamvu yaba yihishe inyuma y’uyu mugambi w’ishyaka RNC, umuntu yabanza akareba abacurabwenge b’iri shyaka abo ari bo.
Nk’uko mubizi, abacurabwenge b’iri ishyaka RNC, ndavuga abafite imyanya izwi mu buyobozi bw’ ishyaka RNC nka Bwana Rudasingwa Théogène, Micombero, ndetse n’abakorera mu bwihisho, inyuma ya rideau nka Kayumba Nyamwasa, Karegeya, Gahima, n’abandi , bafite amadosiye atandukanye y’inkiko ,zaba izo mu igihugu imbere, ndetse n’inkiko mpuzamahanga, nka Kayumba Nyamwasa, ufite mandats d’arrêt mpuzamahanga zigera kuri ebyiri z’ibyaha yakoreye umuryango nyarwanda. Ikindi kandi kigaragara kuri aba bacurabwenge b’ishyaka RNC ni uko bafitanye amasinde yihariye ashingiye ku rwango n’inzika na Kagame Paul uyobora u Rwanda muri iki gihe, bivuye ku mpamvu zabo bwite, cyane cyane zishingiye ku mitungo, ibyubahiro, ubusambo n’ibindi bishingiye ku nyungu bwite zabo.
Ntanuwakwiyibagiza ko aba bagabo bahoze ari abambari n’abakaraza b’imbere b’ingoma ya FPR-Inkotanyi, kuva mu myaka ya za 90 ubwo yateraga u Rwanda, ari bo bubatse iyi système ya FPR, bakayiha imbaraga n’isura ifite ubu. Ntagushidikanya rero ni abafatanyabikorwa ba FPR-Inkotanyi, mu byago n’amakuba byagwiririye u Rwanda, ndetse ntanugushidikanya amakosa yakozwe na FPR bayafitemo uruhare rw’intagereranywa.
Twese tuzi neza uko iturufu y’amacakubiri na propagande zo kubiba urwango n’urwicyekwe mu banyarwanda byakoreshejwe n’amashyaka yamaraniraga ubutegetsi kuva u Rwanda rubonye ubwigenge, ndetse igakora cyane mu gihe cy’intambara hagati ya FPR-Inkotanyi na MRND yari k’ubutegetsi, n’amashyaka yarashyigikiye ibyo bikundi bibiri. Iyi propagande ntakiza yagejeje kubanyarwanda uretse kubashora muri genocide yahitanye imbaga y’inzirakarengane.
Ikibabaje kandi giteye agahinda ni uko ubucurabwenge bw’ishyaka RNC bwamuzwe kandi bukaba imbata y’iyi système na propagande yo gucamo ibice abanyarwanda, no kubiba amacakubiri nk’iturufu yo kumaranira ubutegetsi. Ntagitangaje kuko babifitiye impamyabumenyi y’ikirenga, barabyize, barabitozwa, barabikoresha guhera za 90 ubwo bari mu bakaraza b’imbere b’ingoma ya FPR-Inkotanyi.
Ubwo rero tumaze kurebera hamwe ubucurabwenge bw’ishyaka RNC ubwo ari bwo na système ya politiki na propagande bakoresha, umuntu yakwibaza impamvu y’iyo mikorere y’urukoza soni, igamije gushora abana b’u Rwanda mu mwiryane.
Impamvu yabyo ingana ururo, kandi umuntu wese ushishoza ntatinda kuyibona. Aho abacurabwenge bajya gushinga ishyaka RNC bigiriye inama bagira bati : « dukorere mu kivunge cy’abantu twiyita ihuriro, twiyegereze abahutu mu nzira izo ari zo zose batugirire icyizere, maze tubacurike tubahindure ibikoresho bya politiki yacu, naho abatutsi baratuzi bazatuyoboka, tubangishe kagame, turwanye kandi twibasire ushatse gukoma mu nkokora umugambi wacu, bityo nitudafata ubutegetsi bizadufasha gukwepa ubutabera muri iki gihe tuba mu buhungiro kandi bidufashe no kubona amafaranga adutunga ».
Ikigaragara umuntu yavuga ni uko abacurabwenge b’ishyaka RNC bafite intego eshatu muri politiki yabo.Umuntu yazivuga muri make muri aya magambo, aho abo bacurabwenge bagira bati :
-Dushake umutwe wa Kagame Paul, waturiye akatumara, akikubira ibyagezweho na FPR kandi twarafatanije urugamba, kabone n’ubwo twawubona hagaritswe imbaga y’abanyarwanda, ibyo ntibidukanga, ikingenzi ni uguhitana Kagame.
-Tumaranire ubutegetsi mu nzira zo kwigarurira rubanda nyamwishi rwo mu bwoko bw’abahutu, cyane cyane impunzi zahungiye mu bihugu by’amahanga, dukoresheje iturufu y’uko tuzabasubiza k’ubutegetsi. Tubangishe Kagame n’ubutegetsi bwe, ndetse n’abahutu bene wabo batadushyigikiye, naho abatutsi tuzabumfisha ko hari aho Kagame yatatiye amahame ya FPR, bityo bazatumva, kandi bidufashe kwikiza Kagame muri FPR ,maze tuzayiyobore yitwa RNC , bityo turindagize abahutu. Abatazatuyoboka, tuzabateza umwiryane, amacakubiri, maze tubangishe abanyarwanda, tubateze abayoboke n’abambari bacu, tubashinja ko bakorana n’umwanzi wacu FPR mu kubahemukira.
-Izi ngingo ebyiri zizadufasha gukwepa ubutabera no kwibagiza abanyarwanda ibyaha dukurikiranyweho . Ubutabera mpuzamahanga bwo, tuzabubwira ko ibyaha bavuga byakozwe na Kagame wenyine, ko kandi twabufasha mu kuba abatangabuhamya, bityo tubapfunyikire amazi, iminsi izaba yisunika, ari nako inkiko zibagirwa dosiye zacu.
Muri make ngiyi gahunda y’ishyaka RNC n’impamvu ituma bakora politiki y’amacakubiri, nk’uko twabibonye ubwo bakoreshaga Bwana KARENGERA Augustin, wirukanywe mu ishyaka PPR-Imena, akorewe manipulations na RNC mugusebya Ishyaka PPR-Imena mu mugambi wabo wo kurisenya no kuribuza kugera ku ntego ryiyemeje yo guharanira ubumwe bw’abanyarwanda, ubworoherane ukuri n’ubwiyunge , hakoreshejwe inzira y’ibiganiro.
Intorezo cyangwa inkota y’ishyaka RNC kandi ntabwo bayigeze ishyaka PPR-Imena ryonyine, kuko hari n’abandi yagezeho cyangwa izageraho , bitewe n’uko badacyeza ubucurabwenge bw’iri shyaka rya RNC.
Ingero natanga ni urwo amashyaka nka PDP-Imanzi na RDI- Rwanda nziza, byararwanijwe cyane ndetse bushinjwa ibi byaha n’abacurabwenge ba RNC bagamije kubabibamo amacakubiri no kubangisha abanyarwanda igihe bafataga gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda. Ngira ngo n’ubu iyi propagande y’amacakubiri iracyakomeje ku ishyaka PDP-Imanzi.
Irindi shyaka twavuga iyi propagande ya RNC yagezeho ni Green Party, ubwo yahirimbaniraga kwandikwa mu Rwanda. Ndetse n’ishyaka Ishema rya Padiri Nahimana, iyi propagande y’amacakubiri no gusebanya by’shyaka RNC barigezeho, bikoma Padiri Nahimana kuko atayobotse imigambi y’ubucurabwenge bwa RNC.

Radio itahuka mu isura ya radio RTLM
Ikindi umuntu yakwerekana muri uyu mugambi wo kubiba amacakubiri w’ishyaka RNC, ni uburyo Radio Itahuka n’umunyamakuru wayo Bwana Serge bafashe isura ya radio RTLM yo mu myaka ya 93, mbere gato ya genocide. Umuntu yagereranya umunyamakuru Serge wa radio itahuka n’umunyamakuru Kantano wa RTLM , kuko icyo bose bahuriyeho ni ukuba abigisha n’abacengeza matwara ba politiki y’amacakubiri no kubiba urwango mu banyarwanda.

Umwanzuro
Ishyaka RNC rikwiye guhindura politiki yaryo, rikava mu migambi yihishe, icuriwe muri salon kwa Kayumba, maze abacurabwenge ba RNC bakayoboka politiki yubaka ubumwe bw’abanyarwanda, kandi politiki irimo ubworoherane n’ubwubahane ku yandi mashyaka ya politiki.
Niba kandi abacurabwenge ba RNC batisubiyeho, bakanangira umutima, bakikomereza gahunda yabo nk’uko twayivuze hejuru, abanyarwanda b’ingeri zose, cyane cyane urubyiruko, rurabe maso, hato rutagwa mu mutego mutindi w’ishyaka RNC , ribashora mu macakubiri n’inzangano zisenya, bagamije kugera k’ubutegetsi.
Ishyaka PPR-Imena risanga intamabara zisenya, n’ihangana rivusha amaraso y’inzirakarengane, mu nyungu zabaharanira ubutegetsi, byarashegeshe bikomeye umuryango nyarwanda, bityo inzira z’ibiganiro bihuza abanyarwanda b’ingeri zose bigomba kugirwa umusingi wo kubaka igihugu kimwe n’umuryango umwe “One people, One Nation” usangira byose kandi ufite icyerekezo cyiza cy’ejo hazaza.
FPR n’ amashyaka bafatanije mu kuyobora Leta muri iki gihe, kimwe n’amashyaka ya opozisiyo, duhindure twese ingendo, duharanire twese inyungu rusange z’umuryango, dufatanye gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda mu nzira z’ibiganiro byubaka kandi bitanga ikizere kuri bose.
Turwanye amacakubiri, twirinde ibitanya abanyarwanda mu nyungu z’udutsiko tw’abantu.
Bikorewe I Buruseli, kuva 27/12/2013
Ubuyobozi bw’ishyaka PPR-Imena

Christmas, South Sudan and Pan Africanism.

Thinking+Critically-Dr+Lwatama

Dr Azaveli Feza Lwatama

On December 25 most citizens of the world take time off to eat and drink and be merry wishing there was peace on earth. For citizens of the world who belong to the Christian religious faith, this is a day when they sing joy to the world because now redemption is possible through the birth of what they call Christ or the messiah or the anointed who they claim was sent to redeem us from the original sin. The day is celebrated by a mass and that may explain why it is called Christmas meaning Christ’s mass with Christ, Khrīstos in Greek, thus the day also being referred to as Xmas.

The day is celebrated as ‘birthday’ of the redeemer who increases the prospects for peace in the world resulting from all humans repenting and vowing to be born again as peace loving people who refuse to be slaves of their crude un-socialized animal instincts, so-called human nature, that tends to make them to want to glorify their individual egos at the expense of serving the noble goal of promoting the common good.

It is this fundamental idea of Christmas as ‘ the day of birth’ that explains why the day is celebrated with nativity rituals, whereby birth translates into nātīvitās in Latin and ‘noël’ in Old French; thus, Xmas also being referred to as ‘Noel’. Whether one is Christian or not, it is possible to relate the core value of Noel, which is rebirth by all humanity through pledging to reject all forms of egoistic primitive accumulation of wealth aimed at satisfying greedy wild animal-like instincts, including wanting to exercise absolute power over others and wanting to prosper at the expense of the misery of others.

If the key message of Noel cerebrations had been heeded by all global citizen, there would never have been such exploitative social, political and economic systems of human governance as feudalism and capitalism. The Atlantic Slave trade would never have happened nor would there have been what historian and political activist Walter Rodney called How Europe Underdeveloped Africa that culminated in the colonization and neo-colonization of Africa.

Due to the continued existence of these exploitative systems, today, as world citizens celebrate Christmas, the people of South Sudan are passing through trying times. They are being killed, maimed, turned into refugees or made into internally displaced people by an unfolding civil war brought upon them by the rapacious appetites for power of their so-called revolutionary leaders. People who yesterday were preaching unity to them, are now busy trying to tear them apart on ethnic lines in order to justify their bid for territorial state power or their attempt to perpetuate their current hold on it.

People who yesterday were telling them that they were one people called South Sudanese, distinct from being Sudanese or Africans, are now busy telling them that they are Dinka and Nuer. People who yesterday were telling them they were all one people in Christ unlike their brothers and sisters in the North who were supposedly Muslim, are now hastily constructing new buzz words to hide the fact that they lied big time in the past when they sought to unity people of South Sudan on the false basis of being a so-called harmonious Christian ‘nation’ who did not belong to the Muslim ‘nation’ in North Sudan. Social class analysis would suggest that although President Salva Kiir Mayyardit may be a Dinka, former Vice President Dr Riek Machar Teny may be a Nuer, and the widow of the late leader of the Sudan People’s Liberation Army ( SPLA) Rebecca Nyadeng Garang de Mabior may also be Dinka, their current socioeconomic status in the territorial national state of South Sudan places them in the same social class as their Pan African national brother in North Sudan, President Omal al Bashir of the Republic of Sudan.

What is happening right now in South Sudan, just as the rest of the world is marking the re-birth of humanity through Nelson Mandela-like sacrifices for peace ought to make all of us in Africa reflect on the goals of the formation of the Organization of African Unity, 50 years ago.

The heart breaking news we are receiving from South Sudan, as we eat and drink in celebration of the birth of Khrīstos as an harbinger of peace, ought to make us to think critically about the merits of embracing the ideology of Pan Africanism and Kwame Nkrumah’s slogan of ‘Forward ever towards the United States of Africa!’

By  Dr Azaveli Feza Lwatama

The Citizen

Ukuri kugiye ahagaragara: “Ndi Umunyarwanda” ni igitekerezo cya Padiri Ubald Rugirangoga na Jeannette Nyiramongi, si icya Kagame na Kiliziya Gatolika.

Padiri-Ubald-Rugirangoga-afite-impano-zitandukanyeIcyemezo cyuje ubutwari abayobozi ba Kiliziya gatolika y’u Rwanda bafashe cyo kudashyigikira ku mugaragaro gahunda ya “Ndi umunyarwanda”, ni icyo gushimirwa. Nta mukristu n`umwe uyobewe ko bamwe mu bashumba ba Kiliziya bifuzaga ko iriya gahunda yashyigikirwa, nk`uko iya Cacaca yashyigikiwe, none bikaba byarabuze igaruriro. Aha rero bakoresheje ubushishozi, n`ubwo hatari habuze bamwe mu bihayimana bigize indangurura-majwi ya “Ndi umunyarwanda”, haba mu bigo by`abihayimana, mu materaniro y`abakristu no ku maradiyo na televisiyo nyarwanda. Mu by`ukuri, ubwo FPR yari imaze kunoza gahunda y`icengezamatwara ya “Ndi umunyarwanda”, yafashe bamwe mu bihayimana ibagira ibikoresho mu miryango babarizwamo no muri Kiliziya muri rusange. Uw`igikongoti (urangurura cyane) akaba padiri Ubalidi Rugirangoga ukomoka muri diyosezi ya Cyangugu.

1.Padiri Ubalidi yayobeje leta ya FPR

Muri iyi minsi nakunze kubona ku mbuga zinyuranye, abantu bamwe bemeza ko padiri Ubalidi yivugiye ko Kiliziya y`u Rwanda ishyigikiye gahunda ya “Ndi umunyarwanda”. Kandi koko nawe ubwe yarabyivugiye ku maradiyo no kuri televiziyo nyarwanda, ubwo yemezaga ko ikibazo cyo mu Rwanda kizakemurwa na “Ndi umunyarwanda, nk`uko Gacaca yagize uruhare mu bwiyunge bw`Abanyarwanda”. Nyuma y`inama y`Abepisikopi yatangiye ku ya 10 igasozwa ku ya 13 Ukuboza 2013, nasanze ari ngombwa gucukumbura ibya Ubalidi. Ibyo naguyeho biteye agahinda. Reka mbanze mvuge ko padiri Ubalidi atari we uvugira Kiliziya y`u Rwanda. Nta n`ubuyobozi na buto ayifitemo, kuko nta na paruwasi abarizwamo byibura. Ubu yahindutse umupadiri wigenga.

Dore igishya rero. Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, padiri Ubalidi yegeraga bamwe mu bapadiri b`abahutu yitaga “bazima”, akabasaba kwigisha Abahutu bose gusaba imbabazi Abatutsi. Ubwo na bamwe mu bapadiri b`Abatutsi, akababwira ko bagomba gusaba Abatutsi barokotse jenoside, bagatanga imbabazi, baziha Abahutu bose. Abapadiri b`abatutsi bahitaga bamutera utwatsi, ariko Abahutu bo bakinumira, dore ko muri bo harimo ababaga baragizwe impfumbyi na FPR, abandi bafite ababyeyi mu mazu y`imbohe. Aho padiri Ubalidi abereye padiri mukuru i Mushaka, yabonye uburyo bwo gushyira mu bikorwa gahunda ye. Ni bwo atangiye gufungira amasakaramentu Abahutu ngo banze kwemera ko ari abicanyi. Nyamara nta kintu na kimwe yasabaga Abatutsi, kuko hari muri cya gihe cya Gacaca ya FPR. Mwese muzi ko icyo gikorwa kigayitse, cyatumye madame Jeannette Kagame ubwe agororera paruwasi ya mushaka imodoka nshya yo gushimira Padiri Ubald n’intumwa ye padiri Eric ngo kuko “Bubahiriza gahunda za leta”. Abasobanukiwe n`icyo bita “Abahanura-binyoma” bahita bumva icyiciro padiri Ubalidi aherereyemo.

Musenyeri Damaseni Bimenyimana si we warose padiri Ubalidi yikura muri paruwasi ya Mushaka, ngo kuko yumvaga afite umuhamagaro wo kwigisha hose “Ubumwe n`ubwiyunge” mu murongo wa leta ya FPR. Musenyeri Damaseni yihutiye guhita amusimbuza undi, kandi ntiyagira ikindi amushinga, ku buryo ubu Ubalidi yibereye nk`umupadiri w`inzererezi utagira aho abarizwa. Icyakora afite amafaranga menshi, kuko uretse ayo leta imuhemba, aho yigisha hose, haba mu bigo by`abihayimana no mu biterane, ategeka ko bamuhemba.

Padiri Ubaldi atangiza ingengabitekerezo ye na Jeannette.

Aha arimo arigisha uko abahutu bonyine bagomba

guheka ibyaha byose by’abanyarwanda harimo n’ibyakozwe

n’Abatutsi ba FPR bitagomba kuvugwa !

Ibyo padiri Ubalidi yivugira kuri televiziyo no ku maradiyo ya hano mu Rwanda, ni nabyo yigisha no mu biterane by`amasengesho ngo yo gukiza. Nanyarukiye mu giterane aherutse gukorera ku Gisenyi, ariko ibyo numvise ni agahomamunwa. Ngo Abahutu bose niba bashaka gukira, bagomba gusaba imbabazi Abatutsi. Nategereje ko yavuga ati “Abanyagisenyi na Ruhengeri mwarababaye cyane, namwe ababiciye bagomba kubasaba imbabazi”, ndaheba. Abenshi twatashye twabihiwe.

Nk`uko nabivuze haruguru, Ubalidi yifuje kuva kera ko iri cengeza-matwara, ariryo FPR yise “Ingengabitekerezo”, ryahinduka gahunda ya leta. Yabigezeho rero, abinyujije kuri madamu wa perezida, Jeannette Kagame-Nyiramongi. Mu by`ukuri iyi ngengabitekerezo, Ubalidi ayihuriyeho n`imyumvire ya benshi mu Batutsi bavuye i Burundi, ari naho padiri Ubalidi (kimwe na madamu wa perezida) yarerewe. Twese twiyumviye uburyo uhagarariye Ibuka yabanje gutera utwatsi iyi ngengabitekerezo ihatira Abahutu bose gusaba imbabazi. Bwakeye yisubiyeho, kuko yari amaze gukururwa amatwi! Birumvikana rero ko iyi ngengabitekerezo atari iya Ibuka, ntibe n`iy`Abatutsi bavuye Uganda, kuko bo ikibashishikaje ari ukwirundira imitungo gusa.

jennette-kagame3

Jeannette Kagame yasumanye ubushishozi igitekerezo cya Ubald aragishima akigira icye, agishyikiriza Paul Kagame kigirwa gahunda ya Leta!

2.Kuki padiri Ubalidi atsimbarara kuri “Ndi umunyarwanda” ?

Biteye isoni, kubona FPR imara imyaka hafi makumyabiri ivuga ko ari nta moko aba mu Rwanda, Jeannette agafatirana Kagame mu burwayi yifitiye, akamupakiramo ko “Abahutu bose, uhereye ku bitambambuga, bagomba gusaba imbabazi Abatutsi”. Mu by`ukuri umucurabwenge w`iyi gahunda-rukozasoni ni padiri Ubalidi RUGIRANGOGA. Aho yahuriye na Jeannette kugira ngo babyumve kimwe, Paul Kagame akwiye kuhatohoza neza akahamenya ! Icyakora FPR nayo yahise isamira hejuru iyi ngengabitekerezo ya Padiri Ubaldi na Jeannette kubera ahanini kubura ibitekerezo bishya no kubera inyungu ibifitemo, zo kugumya guhuma amaso Abanyarwanda, ngo batava aho bibaza ku bibazo bikomeye bibugarije. None se aho gahunda ya “Ndi umunyarwanda” itangiriye, mwongeye kumva hari uwibaza irengero rya ya mafranga yatangwaga muri cya Kigega-mbura-ndiba cy`Agaciro fund ? Leta ya FPR rero, yungukira mu bitekerezo rusenya-miryango na rutwika-gihugu nk`ibi bya padiri Ubalidi.

Padiri Ubalidi se we abifitemo nyungu ki ? Uyu mupadiri w`umunyacyangugu yashoboye kubona bamwe mu bahutu bifitiye inyota y`ubutegetsi n`iy`ubukire abicishaho, nabo si ugucinya inkoro bava hasi. None se Bamporiki ntakuyemo ubudepite ? Nyamara kure y`ibi bigaragara, Ubalidi yifitiye inyungu ze zihishe kandi asangiye n`abandi bose bafite ibiganza biriho amaraso, yaba ay`Abahutu, cyangwa se ay`Abatutsi. Muti ese gute ? Hamwe no gushaka kuba umupadiri w’icyamamare uzwi kandi ukunzwe n’abategetsi bakomeye, Padiri Ubalidi azi neza ko atari umwere w`amaraso y`Abahutu : uretse abo yafungishije, Yifuza rero icyatuma bitongera kuvugwa. Mu rurupfu rwa Sindayiheba Yohani ruhora rumubunga mu maso no mu mutwe. Ku rundi ruhande, Abahutu bose basabye imbabazi, abicanyi b`Abatutsi bahita bahinduka abere, bityo n`Abahutu b`abaziranenge ntibatinyuke kuvuga amabi FPR inkotanyi na Ubalidi bakoreye Abahutu. Murumva rero ko iyi ngengabitekerezo ya Ubalidi irimo imibare (calculs) itoroshye. Nyamara ntishobora kuba isoko y`ubumwe n`ubwiyunge, mu gihe Umunyarwanda wese adashobora kuvuga ukuri kw`ibyamubayeho yisanzuye.

Umwanzuro

Nta wabura rero kwishimira ko nibura noneho Abashumba ba Kiliziya Gatolika bashoboye gutegura uyu mutego, ku buryo ikinyoma gikubitiwe ahagaragara. Kuba bashoboye kurenga imyumvire itandukanye kuri iki kibazo, bakinjira mu myumvire rusange y`Abanyarwanda, byongeye gusubiza ishema iyi nteko yabo. Nibakomereze aho rero, birinde kugwa mu mutego padiri Ubalidi yaroshyemo leta ya FPR, none ikaba imaze gucika ururondogoro yisobanura. Kuko mu by’ukuri biragaragara ko Ubutegetsi bwa FPR bushobora guhungabana bikomeye biturutse kuri gahunda yizwe nabi cyane ya “Ndi Umunyarwanda”.

Euphrosine Murekatete

Umukristukazi wa Paruwasi Sainte Famille