Amaraso atariho urubanza arasama…Wowe wambura abandi ubuzima ugiye kubibona, kuko wajyaga ugirango ni imikino!

esperance-mukashema-nl

Maze kumva inkuru y’inshamugongo yerekeranye n’urupfu rwa nyakwigendera
Patrick Karegeya,nabony eko amazi amaze kurenga inkombe.

Birababaje kwambura umuntu ubuzima atali wowe wabumuhaye, kandi amaherezo yacu twese ni urupfu.

Umuntu uva amaraso, umuntu uzi ukuntu kubura uwe bibabaza agatinyuka akambura undi ubuzima, ntabwo aba akili umuntu ahubwo ni inyamanswa.
Ni shitani yateye igihugu cyacu aliko Imana yacu irabibona kandi niyo mucamanza mukuru.

Abana ba Karegeya mubagize imfubyi,umugore we mumugize umupfakazi,ababyeyi be murabahekuye none mugiye kwicara mu rugwiro mubyine insinzi.

Ntabwo ndi umuhanuzi, aliko amaraso arasama.
Mu minsi mike mugiye kubyishyura, ndetse mwe nta numwe uzabalilira.
Amahano mwateje igihugu muzajyana nayo, Imana igiye kubabaza byinshi.

Nge wandika iyi nkuru nzi kuba imfubyi uko bimera, nzi gupfakara uko bimera, nzi gupfusha imfura uko bimera.

Wowe wambura abandi ubuzima ugiye kubibona, kuko wajyaga ugirango ni imikino.

Ese ko ufite byose wabuze iki kugirango wishime?
Karegeya arapfuye aliko ntabwo aliwo muti w’ibibazo ufite ahubwo urabyongereye.
Uzabe umugabo witegure inkurikizi y’ubugome.

Ubaye ruhinyuza Imana kuko Imana Irema ukica.
Ubu ugeze hagati y’imisozi ibili aliko urarye uli menge umunsi yakubonye izatenguka muhulire mu kabande.

Banyarwanda,dusenyere umugozi umwe,tuli abavandimwe kandi Imana igiye kudutabara. Ntimucike intege ahubwo Mwiragize Yesu.

Nongeye kwihanganisha umuryango wa Patrick Karegeya.

Mukashema Esperance.

Advertisements

2 comments

  1. I blog frequently and I truly appreciate your information.
    This aticle has really peaked mmy interest. I’m going to book mark yor website and keep checking for new details about once per week.
    I opted in for your RSS feed too.

  2. ibyiza sugushinja umuntu,cg ngo nawe umwifurize nabi.kuko ubigenza gutyo ntaho ataniye n ubikora.yewe abifuza ko nawe apfa ni benshi kd bamwica kenshi mu mitima yabo.mbona rero uwifuriza undi ko apfa ntaho ataniye nuwo yitirira ibikorwa bibi.Azategeka kd igihe cye ni kigera azavaho.ariko ibikorwa mu mitima y abantu ntibishira.ingoma zirashira.ariko imitima n Imana iyibohora Ese aho twebwe turi shyashya?uwica niwe munyabyaha gusa?usambanya abagore babandi cg utwara abagabo babandi?urogesha amarozi?uwicisha amagambo se ko mbona twese tutari shyashya twabanje tukireba mbere yo kureba abandi?icyaha s ukwica gusa kuko hari n ibindi byinshi.abambura iby abandi abarya iby abandi?harya bo bayobora nta muvumo uri ku gihugu?ibyaha by abanyarwanda ni byinshi tubanze natwe twihane.Ntiwabwira Imana ngo Mana uriya mwicanyi mudukize kd wowe usambanya abagore babandi cg utwara abagabo babandi wumve ko Imana wowe ikumva ntiyumve umwicanyi.Twihane tubabarirane tugororere abatugiriye neza,abo twambuye ibyabo cg ababo tubibasubize Maze murebe.twirirwa turirimba Imana mu kanwa kacu nyamara tutayikiranukira.Ubuse ababayeho nabi nuko Kagame yishe ababo?Nta miryango yariye ababo?Ntabica abagore babo?ntabica abagabo babo?ntabambura imfubyi?ntabarenganya abapfakazi?ntawutazapfa;twese tuzapfa ariko aho kwibaza aho tuzagana twibaza ibidakwiye.Karegeya arangije urwe rugendo kd ntazabazwa uwamwinshe,ngo avuge Mana banyambuye ubuzima ntaritunganya ngo ngorore inzira zawe.Buri wese azabazwa ibye.Rero twifata umwanya munini ku bandi twitekerezeho cyane.Imana iratuzi cyane kurusha uko twivuga nuko tugaragara.Tugarukire Imana banyarwanda.Buri wese ahazwe nutwo afite.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s