Category Archives: Views

Tariki 30 Ugushyingo 2014, Jakaya Mrisho Kikwete arava ku buyobozi, ese azemera kubusigaho Paulo Kagame?

Perezida Jakaya Mrisho Kikwete yitegereza neza ingabo z’u Rwanda

Perezida Jakaya Mrisho Kikwete yitegereza neza ingabo z’u Rwanda

“Tanzania, twiteguye neza icyaza cyose kandi niyibesha [Paulo Kagame] tuzamukubita nk’ukubita umwana…..Nagerageza kudutera tuzasubiza n’imbaraga zacu zose kandi twemeze ko tumushegeshe”
-Byavuzwe n’umuvugizi wa minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Tanzania, Ally MKUBWA, tariki 12 Nyakanga 2013

“Birazwi, hari umurongo udashobora kuregwa, ntibishoboka……Nzamutegereza [Jakaya Mrisho Kikwete] ahantu hakwiriye kandi mukubite”
-Byavuzwe na Perezida, Paulo KAGAME, tariki 30 Kamena 2013.

Aya magambo nubwo amaze iminsi avuzweho byinshi, jye ndacyayibazaho byinshi cyane ko kugeza ubu twayobewe mu by’ukuri uwaba yaravuze ibyo yashobora gukora. Iyi nyandiko nagerageje kujya mububiko bw’amakuru kugira ngo ncukumbure menye uwaba yaravuze amagambo yo gukangata gusa ntabushobozi afite.
Turabaza tugereranye amateka n’igisirikare by’ibihugu byombi hanyuma tuze gusoza tugereranya abaperezida babili aribo Paulo Kagame w’u Rwanda na Jakaya Mrisho Kikwete wa Tanzania; kuburyo turangiza iyi nkuru buri wese wayisomye yabashije kumenya uwabeshaga abaturage be nawe yibeshya.

Reka duhere kuri Tanzania

Dukurikije ibarura rusange ry’abaturage ryabaye muri Tanzania mu 2012, iki gihugu kigizwe n’ abaturage 44,928,923, kimaze gutegekwa n’abaperezida 4 gusa kuva cyabona ubwigenge mu mwaka wa 1961. Tanzania ifatwa nka kimwe mubihugu bifite imiyoborere myiza ishingiye kuri demokarasi ndetse perezida Barack Obama yarabigaragaje ubwo aherutse gusura Afrika.
Mu gisirikare Tanzania irazwi cyane, aho abantu batajya bibagirwa ni mu kwezi k’Ukwakira 1978, abaturage bo mu majyepfo y’igihugu cya Uganda barivumbuye , bamwe mu basilikari bahungira muri Tanzania. Libiya iha Idi Amini imfashanyo n’abasilikari ibihumbi bitatu(3000) kugira ngo batere Tanzaniya bigarurire Akarere k’Akagera. Perezida Julius Nyerere yahise atangaza ko igihugu cye cyinjiye mu ntambara na Uganda, urugamba arufatanya n’abaganda bari barahungiye muri Tanzaniya.
Taliki ya 11/4/1978 ingabo za Tanzaniya (The Tanzania Peoples’ Defence Force -TPDF) zafashe Kampala zifatanyije n’inyeshyamba z’Abagande n’Abanyarwanda. Idi Amini ahunga ubwo , anyura muri Libiya aza kwakirwa muri Arabi sawudite , atuzwa mu mujyi wa Djeddah ari naho yaje kugwa taliki ya 16/8/2003.

Si muri Uganda gusa Ingabo za Tanzania zakoze agashya ahubwo abenshi baribuka iby’umukoloneli witwa Mohamed Bacar wari warigaruriye ikirwa cya Anjouan nyuma yo kukibera umuyobozi, kimwe mubigize igihugu cya Comore, tariki 10 Kamena 2007 atangaza ko cyigenze.
Tariki 20 Werurwe 2008, Tanzania yohereje ingabo 924 gufasha ingabo za Comores gukubita Colonel Bacar, yabanje kwihagararaho ariko nyuma y’iminsi itanu gusa uyu mukoloneli yiyambitse ibitenge nk’umugore ahungira mu kirwa cya Mayotte kibarizwa ku gihugu cy’ubufaransa. Ubu uyu mugabo Bacar akaba yibera mubuhungiro muri Benin niba ataratashye tariki 26 Mata uyu mwaka nk’uko byari byitezwe.

Muri Afrika, bamwe mubashakashatsi bashira igisirikare cya Tanzania ku mwanya wa gatanu (cyari icya 6 Libya ikiyoborwa na Kadafi kuko igisirikare cya Libya cyasubiye inyuma ubu Tanzania yafashe umwanya wa 5) mugukomera, kikaba kiri ku mwanya wa gatatu mu kugira abasirikare benshi nyuma ya Ethiopia na Eritrea; abahanga bemeza ko ifite igisirikare cyatojwe cyane (more well trained troops) kandi kikaba ari icya kabili nyuma ya Kenya kuba gifite ibikoresho byinshi bya gisirikare.

Ese Jakaya Mrisho Kikwete we ni muntu ki?

safe_image.php

Uyu mugabo wavutse tariki 07 Ukwakira 1950 akaba afite impamyabumenyi m’Ubukungu (Degree in Economics) si umwana muri politike kuko uyu mugabo yagiye ayobora ahantu hatandukanye mbere y’uko aba perezida wa Tanzania. Muri iyo twavuga kuba yarabaye ministri wa finance 1994 akaba yariwe muministri muto mumyaka kuva Tanzania yabaho. Ukuboza 1995 yabaye ministry w’ububanyi n’amahanga, umwanya yamazeho imyaka 10 yose kugeza abaye perezida wa repubulika.
Mubihereranye n’igisirikare si umwana kuko yabonye ipete rya Lieutenant 1976 azamuka mumapete kugeza ku ipete rya Lieutenant-Colonel akaba ariryo yagarukiyeho. Mugisirikare azwi cyane nk’umwarimu wa politike mumashyuli ya gisirikare (Chief Political Instructor and Political Commissar at the Military Academy).

N’iki twavuga ku Rwanda?

U Rwanda ntabwo turuvugaho byinshi. Dukurikije ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu 2012, u Rwanda rugizwe n’ abaturage 11,689,696 demokarasi ikaba igikemangwa. Mu gisirikare ntawutazi amateka y’u Rwanda n’intambara zo gukurahoHabyarimana Juvenal mu Rwanda, Mobutu Sese Seko na Laurent Desiré Kabila muri DRC ndetse nizindi zakurikiyeho. Abahanga bemeza ko igisirikare cy’u Rwanda cyubakitse cyane muri discipline.
Ntawutibuka intambara zabaye Pweto na Kitona muri DRC aho igisirikare cy’u Rwanda cyahanganye n’ibihugu byinshi bya Afrika bikagwa miswi ntanuwakwibagirwa uburyo igisirikare cy’u Rwanda cyatsinze igisirikare cya Uganda mu ntambara zabereye I Kisangani muri DRC.
Ariko ugereranije na Tanzania abahanga bemeza ko Tanzania irusha u Rwanda ibikoresho bikomeye byagisirikare.

Ariko kandi bakemeza ko muri Afrika Paulo Kagame ari umwe mubahanga muby’intambara Afrika itigeze igira kugeza ubu.
Reka dusubire kukibazo twahereyeho: Tariki 30 Ugushyingo 2014, Jakaya Mrisho Kikwete arava k’ubuyobozi, ese azemera kubusigaho Paulo Kagame?
Perezida Kikwete yatinyutse kuvuga ijambo ryari rimaze imyaka myinshi ryaragizwe kirazira ariryo gusaba leta iyobowe na Paulo Kagame gushikirana n’abarwanyi ba FDLR bari mumashyamba ya Kongo. Nyuma yo kuvuga ayo magambo Leta y’Ububiligi nayo yahise ishimangira ko ayo magambo ya Kikwete akwiriye ko u Rwanda rugomba gushyikirana na FDLR! Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza byararuciye birarumira ariko Barack Obama yahise asura Tanzania nk’ikimetso ko mubiyaga bigali bya Afrika yemera Kikwete kurusha abandi.

Abakurikirana ibintu n’ibindi bemeza ko amagambo Kikwete yavuze yayatumwe na bimwe mubihugu by’ibihangange bitashatse guhita byiteranya na Paulo Kagame kubera ko byishinja kuba byararebereye Jenoside ikorwa ntibitabare ubwoko bwa Paulo Kagame.
Nyuma y’ayo magambo mu Rwanda habaye kwinjiza abasore mu gisirikare ku bwinshi muri buri Karere mu gihe muri Tanzania bivugwa ko abasirikari bari mubiruhuko cyizabukuru ndetse n’abari mubiruhuko bisanzwe bahise bahamagarirwa gusubira mubigo byagisirikare.
Ayo magambo yateye intambara hagati y’u Rwanda na Tanzania (Guerre mediatique et diplomatique) kuburyo abenshi bemeza ko habura imbarutso gusa ngo ibyo bihugu byombi byerekane ububasha bwabyo. Ndasanga Tanzania yarabashije gushaka inzira DRC ndetse ikaba ifite indi ifunguye Rusumo aho bihana umupaka hose n’u Rwanda.

Ubwinshi bw’abaturage, ubwinshi bw’ingabo n’ibikoresho, ubwinshi bw’inzira igihugu kimwe gifitanye n’ikindi, uko igihugu gisanzwe kizwi muruhando mpuzamahanga nsanga aribyo bizagena itsinzi muri iyi ntamabara (iramutse ibaye).
Igihugu cya Mwalimu Nyerere nigihura n’igihugu cya Gregoire Kayibanda Afrika izashyigikira ikihe? Izashyigikira ikizwi nk’igihugu cy’amahoro kidashotorana!
Ntibizabe simbyifuza na gake!

KANUMA Christophe

Byakuwe ku Urubuga

http://ijwiryarubanda.com/urubuga/2013/11/22/tariki-30-ugushyingo-2014-jakaya-mrisho-kikwete-arava-ku-buyobozi-ese-azemera-kubusigaho-paulo-kagame/

Abantu bakomeje gutangazwa n’ibyo Murekezi yavuze…mu butegetsi bwa FPR haracyarimo ba Murekezi bangahe?

Murekezi-Anastase.png

“Mu Rwanda niho haba political space kurusha ahandi hose,ntabwo mpfa kubivuga gusa ndababwira impamvu; u Rwanda rubana n’abarwishe,tolerance…space, space, space duha naaaba genocideri !Waha space umu jenosideri, space abantu baba babaza ni iyihe usibye gushinyagura gusa?democracy, democracy , human right , freedoms…ahubwo twarengeje igipimo!! Space n’abajenosideri babonamo bakisangamo?… (Paul Kagame kuwa 30/06/2013)”

Abanyarwanda baragowe! Nibwo bwa mbere mu mateka y’isi igihugu cyiyobowe na leta  y’abajenosideri , babyiyemerera kandi babishyira mu bikorwa isi yose irebera ikicecekera! Ubwo Kagame Paul yavugaga aya magambo nta muyobozi numwe muri leta  ye wateye agatoki hejuru ngo agaragaze ko Atari umujenosideri! Abantu benshi batekereje ko abo bayobozi bacecetse babitewe ni ubwoba , ariko muri iki gikorwa cya “NDI UMUNYARWANDA” nibwo abanyarwanda batangiye kubona ko Kagame Paul yavuze ukuri! Abayobozi b’u Rwanda bose yabatoranyije akurikije ko ari abajenosideri kugira ngo hatazagira numwe muribo umutunga agatoki!

Kuri uyu wa mbere taliki ya 25/11/2013 , mu murenge wa Kabacuzi, mu Karere ka Muhanga (Gitarama), umujenosideri wiyoberanyije igihe kirekire nk’uruvu , akaba ari umututsi wihinduye umuhutu yishyize ahagaragara ,yatura ibyaha bye ! Uwo mujenosideri nta wundi ni Ministre w’abakozi ba leta y’ abajenosideri ya Kagame Paul Bwana MUREKEZI Anastase ! Kuri uyu wa mbere ari imbere yabaturage ,ubujenosideri bwe yabuvuze muri aya magambo :”Mu mwaka w’1973, ubwo nigaga mu gihugu cy’Ububiligi, negereye abanyeshuri b’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bigaga muri icyo gihugu maze twandikira ibaruwa leta  y’u Rwanda y’icyo gihe tuyisaba kugabanya umubare w’abatutsi mu mashuri no mu bucuruzi kuko icyo gihe twabonaga umubare wabo urimo wiyongera!Ndasaba abanyarwanda imbabazi ,ibyo nanditse nabyanditse ndi umuntu mukuru uzi ubwenge kuko narimfite imyaka 21 y’amavuko”.

Dore umujenosideri rero ! Uyu Murekezi Anastase ni umujenosideri wuzuye nkuko abyivugira kandi ubwo bujenosideri bwe nibwo Kagame yashimye amuhemba kuba ministre muri leta  y’abajenosideri! Abahutu bazima ,batanditse ibaruwa nk’uyu Murekezi yo gutoteza abatutsi ariko bakaba bajijutse cyangwa bafite imibereho myiza Leta  y’abajenosideri ya Kagame Paul yabamariye ku icumu kuko badafite icyo bishinja!! None u Rwanda ruyobowe n’abajenosideri nk’aba murumva rwagira amahoro rute? None se Mugesera Léon arazira iki ko atanditse ibaruwa nk’iyi? Abana b’abahutu batagize icyo bakora nk’ibi bya Murekezi barabigisha gusaba imbabazi z’iki bakoze? None se Murekezi yiteguye ko abana be bazabazwa ubwicanyi leta ya Kagame Paul irimo ikorera abahutu mu Rwanda? Ntazavuge ko ntacyo yakoze cyangwa yamenye mu gihe muri iyi minsi leta  ya Kagame iri gufata uwitwa umugabo wese mu karere ka Gisenyi ikamunyereza!

http://sunnyntayombya.files.wordpress.com/2013/01/diaspora-students-during-ingando-at-rwanda-millitary-academy-gako-photo-s-nkurunziza.jpg

Abajenosideri ariko bapfuye bahagaze kuburyo basigaye barushwa ubwenge n’umwana w’imyaka 3! Murekezi wize amateka y’u Rwanda akanayagiramo uruhare ntazi ko amazina y’amoko y’abanyarwanda atahimbwe n’abazungu! Arabeshya ajijisha avuga ko abazungu aribo bazanye amazina y’amoko : umutwa, Umuhutu n’umututsi!! None se ko u Rwanda rwakoronijwe n’ibihugu by’Ubudage n’Ububiligi , ariya mazina ya Hutu , Twa na Tutsi aba mu ndimi za bariya bazungu bakolonije u Rwanda? Ntibitangaje ko ubona muri iyi leta  y’abajenosideri usanga abantu bize nkaba Murekezi bicazwa mu mukungugu bambaye imyenda ya gisilikare bakigishwa amateka y’u Rwanda kuko bibagiwe ibyo bize ubwonko FPR yarabuhanaguye) ! Amasomo nkayo y’amateka akaba ari guhabwa abitwa ngo n’intumwa za Rubanda bigishwa ayo mateka n’abavukiye mu mahanga kandi batize ayo mateka!

Uyu mujenosideri Murekezi Anastase yagaragaje ko ahora ahindagurika mu moko nk’uruvu akurikije ubwoko bw’umutegetsi uri ku ngoma, akaba yarabivuze muri aya magambo :”kera iwacu twahoze twitwa abatutsi,ariko byaje kugera igihe ba sogokuruza bacu bahakwa n’abahutu , guhera ubwo twahise duhindura dutangira kwitwa abahutu”! Ngaho namwe nimutekereze ku mvugo y’uyu mu jenosideri ! Mfite ubwoba ko Kagame amukubita inshyi!! Kumva atinyuka akavuga ko abahutu bigeze bahaka abatutsi! Muri uku gusaba imbabazi kwe akaba yerekanye ko n’abatutsi bagize uruhare muguhohotera abandi batutsi! Ibi ntabwo arabikira pee!!  None se niba Murekezi Anastase yari azi ko ari umututsi, maze akandika ibaruwa asaba ko abatutsi bahohoterwa , twakwemezwa ni iki ko ejo zihinduye imirishyo atazivuguruza akavuga ko ari umuhutu n’ubwo yahohoteye abahutu maze nabyo akabisabira imbabazi?  Amenye ko naramuka atabikoze ,umwana we azabikora nk’uko nawe ari kubikora mu izina ry’ababyeyi be bahinduye ubwoko !

Iyi gahunda ya leta  y’abajenosideri bise ngo “NDI UMUNYARWANDA” irasiga abayigize barushijeho guhahamuka ! N’ubwo aba bajenosideri bahuzagurika muri za gahunda zabo ,ibyabo bigiye guhumira ku ishongo kuko no kubeshya bitangiye kubananira; none se abaturage bazategereza iki cyiza kubicanyi nkaba ?

 Kalimunda ,umusomyi wa veritasinfo

Source: veritasinfo

 

Umuti w’amenyo: ikinyoma cya Murekezi Anastase

download (2)Minisitiri AYINDIGIRA MUREKEZI ANASTASE

Nasomye inkuru yanditswe ku rubuga umuseke.com yo kuwa 25 ugushyingo 2013 ifite umutwe ugira uti Minisitiri MUREKEZI yasabye abanyarwanda imbabazi,  muri iyo nkuru hari aho Minisitiri MUREKEZI agira ati :

” kera  iwacu twahoze twitwa Abatutsi ariko twaje kugera igihe ba sogokuruza bacu bahakwa n’abahutu guhera ubwo twahise duhindura dutangira kwitwa abahutu”.

Burya koko akabi gasekwa nk’akeza iyi nkuru uyisomye uzi Murekezi wagira uti “iyo isari isumbye iseseme umugabo usubira kucyo yanze”  wumva ko Minisitiri MUREKEZI yihutuje ngo yirire ku mugati w’abahutu none amapfa arateye kwa bene sebahinzi arashaka gusuhukira iwabo mu Batutsi. Byahe se byo kajya ko ahubwo ari yanda yasumbye amaboko ikorera ubusa.

Ubundi umututsi MUREKEZI nako umuhutu wabigizwe n’iminsi ni muntu ki?

MUREKEZI Anastase ni mwene MUKURANASONI Christianne na RWANGEYO Venanti mwene HABYARIMANA

Avuka muri Nyaruguru mucyohoze ari commune Nshili

*Umurenge wa Ruheru

*Akagali ka Kabere

*Umudugudu wa Nshenyi,  ku gasozi kitiriwe abasugi kuko gatuwe n’inzu y’abasugi ari nayo Murekezi akomokamo. Minisitiri murekezi avukana n’abana 9.

SE wa MUREKEZI RWANGEYO avukana na NJANGWE Rusi wabaye police nationale ku bwa parmehutu.

Uyu muryango w’abasugi ni umuryango mugari wihariye umusozi.  ni abahutu b’umwimerere. Niko Mureke, ubututsi bw’Abasugi bwaje ku yihe ngoma ? Ahubwo ko ari amaco y’inda ari gutuma uhungira ubwayi mu kigunda! Urabona ubututsi ugabiwe n’inda bwakumarira iki koko?

Umwanzuro

“Ndi umunyarwanda”  ko mbona igiye kutugira abagaragu b’inda aho kuduhesha agaciro  nk’uko duhora tubeshywa ! Koko kugira ngo tube mu Rwanda tugomba gucinya inkoro tukiyambura ishema ryo kuba abo turibo tukaba b’AYINDIGIRA (ayo inda igira !) ?

BANYARWANDA mujye muzirikana ko inzara ishira ariko igihemu ntigishire.

Umutaripfana wo ku Muhima

RUGERO R.

Source: Leprophete.fr

The Rwanda Gambit

download (1)

Andre Vltchek

I actually came to Rwanda to tell a story, a complex story of a divided country where hundreds of thousands of people were killed in a dreadful bloodshed of 1994.

But the story begins earlier in the 1980s and early 1990, when the current president Paul Kagame, a man trained in and supported by the United States began attacking relentlessly Rwanda from Ugandan territory.

And the story continued after the 1994 genocide; it spiraled over into the DRCongo in the trench cart land. There were the most intense killings of the more than history that has been taking place until now.

Rwanda and Uganda on behalf of western companies and governments have been plundering and ravishing this mineral rich nation killing millions.
Essential questions keep coming to my mind.

 

Who did what?
What was the essence of the build-up?
Who was responsible?
Who fired the first shot?
Who was exactly behind the conflict?

 

I thought it was essential to find out, to discover the truth for the sake of Rwanda and Congo, for the sake of Africa and the world.

“And I have a very strong feeling that there have been great pressure by various sections of the Rwandan government and the international community to market a particular version of that history of Rwanda of 1994 and I don’t think it’s accurate.”

“…spring of people who have been killed or short abroad and it can even be true in a country like the US, Great Britain, France, not to speak of South Africa. There is no place where Kagame would not strike. And he does it with some sort of barefaced. Eh any Mobutu or Idi Amin Dada looks like an apprentice by comparison, because at least these they had a sort of red line they would not cross. They would not try to kill someone, once miss him and try again and go through your official embassy people; you would not kill an opposition figure in London and Paris or New York. You would just wait for them to be at the very minimum in Kinshasa.”

“I am sorry to say in these very strong words but increasingly Kagame behaves like a serial killer, because and that is the most gravest situation that Rwanda faces today. That Kagame believes and feels that it is OK to kill anybody he wants. He kills Hutus and Tutsis. They are all these crimes pulling upon him. He seems not to care. I think he has reached a point of no return, and he says, “Anyway, if someone else dies, one more person dies, what about it?”

“Who do you put a finger at? Haven’t they been killed by militias? But behind the militias are multinationals and governments but their stages removed. You don’t see multinationals, corporations, using the militias who slaughter people so they can access the coltan that westerners are using in their cellphones. It’s indirect.”

“Congo Rwanda and Uganda belong to themselves to the people. We need democracy that puts the power in the hands of the individuals who use and trade the resources for their well-being, not to be a fuel of influence for foreign countries which come and take the resources.”

 By Andre Vltchek

Ishema, PDP, PPR, PS bamaganye “Ndi Umunyarwanda”, FDU yanga gusinya.

kazunguNyuma y’aho amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ahuriye mu Bubiligi agatanga ikiganiro kuri Radio Ikondera ndetse yarangiza agakora itangazo ryamagana gahunda ya FPR yiswe “Ndi umunyarwanda“, abantu benshi cyane bakomeje kwibaza niba ari intangiriro  y’ubufatanye.

Abari batumiwe muri iki kiganiro bari benshi ariko abemeye ko bazaza ni Faustin Twagiramungu wa RDI-Rwanda rwiza, Marcel Sebatware wa FDU -INKINGI,Jean Damascene Munyampeta wa PDP-Imanzi, Jean Baptiste Ryumugabe wa PS- Imberakuri,Kazungu Nyirinkwaya wa PPR -Imena na Tomasi Nahimana w’Ishema Party. Cyakora Twagiramungu Faustin we ntiyahakandagiye ndetse telephone ye barayihamagaye ariko ntiyayitaba.

Amakuru dukesha Radio Ijwi rya rubanda aratumenyesha ko Twagiramungu yaje gutangaza nyuma ko Ishyaka rye ryamubujije kwitabira icyo kiganiro, ariko bikaba bitangaje kubona atarabwiye abandi ko we atakije bakamutegereza igihe kigeze ku isaha yose.

Hari hashize iminsi Faustin Twagiramungu agaragaye ku rutonde rw’abasinye ibaruwa yandikiwe Paul Kagame ihuriweho n’amashyaka ya politki ariko nyuma aza gutangaza ko atigeze ayisinya. Uwari wagize icyo gitekerezo Bwana Minani Jean Marie Vianney nyuma yaje gusobanura ko abihakanye imikono yabo bamutabye mu nama ngo kandi bari babyemeranyijweho.

Kuba rero aya mashyaka ane abashije guhurira hamwe agasohora iri tangazo nta washidikanya ko gukorana kwa opposition gushoboka. Uwari yaje ahagarariye FDU-Inkingi we ntiyashyize umukono ku itangazo ryamagana gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”

Chaste Gahunde

Imbabazi zasabwe na Murekezi Anastase zavuzweho byinshi.

Minisitiri-Murekezi-Anastase-ari-kumwe-nabaturage-bo-mu-murenge-wa-Kabacuzi.Foto-Muhizi-E.

Murekezi Anastase (hagati) ngo yaba yavuze akari i murori.

Nyuma y’inkuru yasohotse mu binyamakuru bitandukanye ivuga ko Ministri w’umurimo Anastaze Murekezi yasabye imbabazi kubera ibaruwa yanditse mu mwaka wa 1973 yasabaga Leta kugabanya umubare w’Abatutsi mu mashuri no mu bucuruzi, abantu benshi bagize icyo babivugaho. Bamwe batangaye kuko bari basanzwe bazi ko Murekezi ari umuntu w’inyangamygayo ndetse hari n’abakeka ko ari inkuru Murekezi yihimbiye mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda kwitabira umugambi ruvumwa wa FPR wo gushishikariza Abahutu gusaba imbabazi z’ibyaha batakoze mu gihe Abatutsi bakoze ibara nka Paul Kagame, Fred Ibingira, Kabarebe, n’abandi batabarika baryumyeho.

Ikindi ni uko iyi gahunda yatangijwe na Madame Jeannette Kagame ikaza gutwarwa n’uwo bashakanye  ndetse akayishyira muri gahunda zihutirwa za guverinoma, ikomeje kwibazwaho byinshi. Ese ni iy’Abanyarwanda bose? Niba atari bose se ni bande itareba? Ese ko Kambanda Yohai wahoze ari ministri w’intebe yemeye ibyaha ndetse agasaba imbabazi, ubu na we agiye gufungurwa? Ese ko Leon Mugesera ari mu rubanza, ubu agize atya akemera icyaha agasaba imbabazi ibyaha aregwa byahita bihindurwa nk’urubura ruhuye n’akazuba? Ese aho si ubundi buryo FPR yatangije kugira ngo Kagame na we azasabe imbabazi maze ibyaha aregwa abe abibabariwe n’Abanyarwanda bityo atoroke ubutabera? Ese bwo atorotse ubutabera bw’u Rwanda , ubutabera mpuzamahanga bwo bwaha agaciro iyi gahunda bityo ntibumukurikirane? Ni byinshi umuntu yakiwibaza kuri iyi gahunda isa n’igamije kwerekana ko Umututsi= Umumarayika naho Umuhutu= Sekibi yigize umuntu.

Dore uko abantu batandukanye batekereza ku mbabazi zasabwe na Murekezi:

Ndazigaruye:

Ariko ni akumiro. Nizere ko izi informations zitari zizwi n’inzego zishinzwe umutekano. kuko ziramutse zari zizwi akaba yarahawe imyanya yose yagiye ahabwa byaba bitege agahinda. Ari abayobozi b’igihugu ari n’ishyaka arimo bari bakwiye kumuvana muri cabinet no mu ishyaka kandi agasangishwa abandi muri gereza kuko ari muri cerveaux za jenoside yatumazeho abantu. Ibi ni ugukina ku mubyimba abanyarwanda.

Gatera: am sorry to take part kuba yaranditse iriya baruwa nibaza ko niba warize ibutare NUR uzi amabaruwa yaho numva ari ibintu byashyikira umuntu ahubwo bagenzure barebe niba ntakirenzeho yakoze naho kumuha akazi n’abishe baragahabwa.

Alice: Yewe ga ngo abize i Ruhande ngo byakubaho mama shenge we ukaba wakwandikira ubuyobozi ubusaba ngo bugabanye abatutsi mu banyeshuri no mu bucuruzi ?!!! Icyo gihe iyo bikubayeho nyine ugomba guteganya kuzabyirengera igihe cyose !!!

Komera:

Iyo baruwa niba hari aho yaboneka muyitwereke turebe ko nta bandi bayisinyeho bakiriho batabisabiye imbabazi. Hari n’izindi baruwa nk’izo zishobora kuba zaragiye zibaho abagiye bazisinyaho abo aribo bose n’ubwo bwabo bigaragaze nabo babisabire imbabazi. Urugero Intambara yo kwibohora itangiye hari abantu bagiye bavuga ibintu bitandukanye cyangwa bakabyandika ariko ari amaco y’inda.

Npags:

Gacaca yabaye uri hehe kweri! Ubu ndi se mbere yo kwigishwa icyo cyaha waracyemeraga?
Ucyemejwe se no gusobanukirwa cg ni amabwiriza?….

Njye ndimo gutekereza gushyiraho Gacaca number 2, kuko aya ni amayeri abayobozi bishyireyeho none barashaka kwikuraho ibyaha bakoze. Icyaha ntigikurwaho no gusaba imbabazi, ahubwo uzisabye agabanirizwa icyaha.

Iwacu:

Uyu Minister yasabye imbabazi rwose kandi njye ndazimuhaye. Icyo cyaha yakoze ni ukuvugira ubwoko bwabo akanga ubundi bwoko aribwo bw’abatutsi. uko niko abashaka gusaba imbabazi bazisaba. iyo wasambanye ,uvuga imbere ya pasteur cg padiri ko wasambanye ugasaba imbabazi kandi ukemeza ko utazongera .Ndasaba ABANYARWANDA bose ko babarira MUREKEZI.

Senyamwishywa:

Murabeshya nibindi muzabitubwira, burya koko ngo amacumu y’ inda ntashira igorora, ariko koko nawe mayor wa Muhanga ubu aka kanya ugiye kwibagirwa ababyeyi bawe n abavandimwe batikiriye mu kiliziya ya Nyange, ubwo ugiye kubikoreshwa n’ayo matakaragasi ya politiki? Nzaba mbarirwa.

N.Ph:

Yemwe, yemwe! Nduzi ko nari muto mu gihe ibi byose byakorwaga! Ark ndibaza kuki ibi byose bitavugiwe muri Gacaca (Ubutabera bwunga), Ni izihe mpamvu ibyo byose babicecetse ntibivugwe muri gacaca bikaba bije nyuma? Politics ni danger

Nyiraburyohe Zoubeda: 

Ubwo se igiteye ipfunwe ni iki, hagati y’ubuhutu no kuba warigeze kwifuza ko abatutsi ”bagabanywa” none bakaba bagukoresha??
Ukaba ubyiyemereye kumugaragaro, hagiye gukorwa archives z’amashusho n’amajwi!! Iki kibazo si politiki gusa ahubwo ndabona ari plus ”psychologique”, muzaba mureba, mbahaye imyaka ibiri.

Ndanga:

Eeeehhhhh!!!!!!!!!!!!!!!!
Birantangaje pe!!! Mbega burya abayobozi twizeraga nk’inyangamugayo nibyo badukoreye bagakomeza kwiyoberanya!!!!!mbega mbega!!!!
ndummiwe pe!!!!
Burya mwateguye genocide murangije muriyoberanya ngo muri abantu bazima! Huuuhhhh!!!! Birambabaje pee!!!
Gusa Imana ibababarire kandi namwe banyarwanda mwihangane kandi dufatanye kubabarirana maze twiyubakire igihugu!
Gusa ndumiwe pe!!!

Kanyange:

Okay!!!!!!!!! Ese yabwiwe n’iki ko abanyarwanda bamuhaye imbabazi? Bazazimuha ryari se? Ni automatique se iyo umuntu asabye imbabazi ahita azihabwa? None arakeka ko icyo gikorwa yakoreye abatutsi cyoroshye?
Ntabana bashobora kuba barazize imibereho mibi kuko iwabo bavukijwe amahirwe yabo? Igihano mugesera azahabwa bazamuhe kimwe cyakabiri kuko yasabye imbabazi. ni ukuvuga azagabanyirizwe igihano. Ikindi azatange impozamarira.Kandi mugihe atarahabwa imbabazi agerageze yegure, hanyuma nahabwa imbabazi azasubizwe mukazi. Nguko uko mbyumva.

Gustave:

Sha uwapfuye yarihuse kabisa , nari kubabara iyo mfa ntabonye ibi bintu. Koko minister muzima ubwo se ni imbabazi cg ni umugati ? birantangaje , nk’uyu koko atabajijwe iri jambo ngo byibura akubitwe nk’ibiboko 100 yigaragura hasi ubundi abone gusaba imbabazi?  ubwo koko murumva ibyo bintu byaba aribyo ntafungwe rwose ariko byibura inkoni 100 azajye azibukiraho iryo kosa. Mumbabarire iki gitekerezo mukingereze ku bayobozi rwose nge ndi tayari kuzimutsibura.

Aline:

Ye gusaba imbabazi nk ibi ni agasuzuguro. Kuki atazisabye mbere yari ategereje ko bamwibutsa kubera Ndi umunyarda cg yasanze ni atazisaba bazamwubikira imbere. Umuntu nk’ uyu akwiye forced resignation.

G:

Erega ubwo ni uko mwaduterereje intambara ya 73 maze abatutsi barahunga abandi baricwa. Ese burya ni mu BUBILIGI byaturutse, ni mugende mwaragakoze, harakabaho ndi UMUNYARWANDA

Mafigi:

Oya rwose Leta ntikwiye gushyigikira umuco wo kudahana!; uyu mugabo ntaho atandukaniye na Mugesera
Umuntu wakubujije kwiga yazageraho akagukunda kweri?!?

Akarimurori:

Yes, umuntu wakubujije kwiga, akakubuza no kwishugurikira mu bucuruzi aba agukunda da. Buriya yashakaga ko wazashakishiriza ahari hasigaye nko mu buhinzi kugira ngo igihe yazaba Minister/ MINAGRI azabone uko noneho agukunda???!!!

Cyangwa se Nyagasani yakurinda ukamuca mu rihumye ukiga ukabona akazi, mmukazahurira mu Bakozi ba Leta ayoboye noneho akagukunda cyane yivuye inyuma. Rwose birashoboka cyane ko uwakubujije gutegura no guhanga imibereho agamije kukwica uhagaze iyo agize ibyago ntiwiyahure agera aho akagukunda da kandi noneho akanagukunda cyane. Urugero nyine niwe nk’uko yabyivugiye.

Abisi:

Iyi gahunda iravugisha benshi amangambure cyane cyane abaharanira imyanya.

Rwandacitoyen:

None se uyu we bategereje ngo bamwegereze Mugesera nawe atangire rimu nkiko ko biriya aribyo yivugiye abaumvise baba barumvise ibingana bite ko byumvikana ko yagerageje kubikirisitura! ngo bandikiye leta magambo none akaba akidegembya? none se adahanwe undi wazahanwa ntiyaba arengana? sinababwiraga ko bariya bayobozi bamwe bafite ibyo bikeka none bakaba bari kwitwikira ikivunge cy’abahutu? ese aho mu bubiligi bari barajyanye n’abahutu bose cg bari barajyanye n’inda zabo gusa? ubutabera bukwiye gukora akazi kabwo, jye ndanibaza niba yavuze ibyo yarangiza bakamureka agataha?

 

Ibi bitekerezo byakuwe ku rubuga umuseke.rw

Minisitiri Murekezi yasabye imbabazi ku ivangura yakoze ubwo yigaga mu Bubiligi

download (2)

Minisitri Murekezi Anastase

Nyamara mushatse mwafata amashapure mugasabira u Rwanda, abazi kwiyiriza namwe rwose igihe ni iki. Murekezi yicujije ibyo yakoze mu mwaka wa 1973. Ni byiza. Kagame se we, Rutaremara, n’abandi bazasaba imbabazi ryari ku byaha FPR bayoboye yakoreye ndetse n’ubu igikorera Abahutu? Murekezi ariko hari aho yatubeshye: Ngo mu gihe cy’ubwami nta vangura ryabagaho!? NDLR

Mu gihe hirya no hino harimo kuba ibiganiro hagati y’abayobozi n’abaturage mu rwego rwo kongera kwigisha Abanyarwanda ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge ndetse na gahunda ya « Ndi Umunyarwanda », Minisitiri Murekezi Anastase yafashe akanya ko gusaba imbabazi.

Hatangizwaga icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Muhanga mu murenge wa Kabacuzi, nk’umunyarwanda uzi aho igihugu cyavuye n’aho cyerekeza, ashingiye kandi ku mateka mabi yabaye mu Rwanda no ku ibaruwa yandikiye Leta y’u Rwanda mu 1973, afatanyije n’abanyeshuri biganaga basaba ko umubare w’Abatutsi wagabanuka mu mashuri, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Murekezi Anastase yisunze umutimanama we asaba imbabazi Abanyarwanda.

Mu ijambo rye ryafashe akanya mu gusaba imbabazi Abanyarwanda ku byo yaba yarakoze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, dore ko yagaragaje nka kimwe mu byo ashingiraho nk’aho mu mwaka wa 1973, nk’abanyeshuri b’Abanyarwanda bakomoka mu bwoko bw’Abahutu icyo gihe bigiraga mu gihugu cy’u Bubiligi, bihuje bandikira Leta y’u Rwanda ibaruwa isaba kugabanya umubare w’Abatutsi mu mashuri no mu bucuruzi, kubera ko babonaga urimo kwiyongera.

Nk’umunyarwanda wiyumvamo ubunyarwanda yagize ati “Ndasaba Abanyarwanda imbabazi, kuko ibyo nanditse nabyanditse ndi umuntu mukuru uzi ubwenge kuko nari mfite imyaka 21 y’amavuko.”

Kuri byose asaba buri wese ko ikibazo cy’amoko kitagomba guherana Abanyarwanda, aho yatanze ingero ko mu gihe cy’abami, Abanyarwanda bari bamwe nta vangura ryabagaho, ariko uko ingoma zagiye zisimburana amacakubiri yagiye yigishwa mu baturarwanda bigera n’aho ubwoko bwandikwa mu ndangamuntu.

Gusa muri uyu murenge bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko bagifite ipfunwe ryo kwemera cyangwa gusaba imbabazi ku ruhare bagize muri Jenoside, aho bakikeka uko bafatwa mu miryango yabo, dore kandi ko no mwanya bahawe ngo batange ubuhamya ku byo bazi cyangwa babonye, wasangaga bifashe batabohoka ngo bavuge ibibarimo.

Inkuru dukesha Igihe.com

Mu Rwanda hari Umupadiri Ucyita Abantu Imburagasani n’Inyenzi.

ndahiro220511Hashize igihe ntandika ku kibazo cy’Abapadiri babiri bo muri diyoseze ya Cyangugu bafite ubutumwa bwo kwigisha urwango.

Abo bapadiri ni Thomas Nahimana na  Fortunatus Rudakemwa. Ibyinshi byanditswe kanda aha urebe.

Naherukiye ku kwandika ko Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana  yaba yarafatiye ibyemezo Padiri Nahimana akamwirukana/ akamuhagarika mu kazi kubera ko uwo mu padiri yahisemo kuba umuyobozi w’ishyaka rya PARMEHUTU mu mwambaro w’ISHEMA Party.

Nyuma y’ukwezi n’igice havuzwe ko hari ibyemezo byafashwe, amakuru aturuka i Cyangugu yaje ari ashidikanya ko hari icyemezo cyaba cyarafatiwe Padiri Nahimana.

Abahaba twavuganye bavuga ko umupadiri ahabwa ubupadiri imbere y’abakristu, bose babireba, kandi ko iyo avanyweho cyangwa ahagaritswe bidakwiye gukorwa mu ibanga.

Abo twavuganye bemeza ko nta kintu Musenyeri Bimenyimana yigeze yerekana nka gihamya ko Nahimana atakiri umupadiri. Ngo hari ababimusabye ko yabereka urwandiko ruhagarika “umunyapolitiki” Nahimana batahira amagambo adafatika.

Nagerageje guterefona Musenyeri Bimenyimana akanga kuyifata. Igihe cyari kigeze ko abantu bamenya ukuri kandi ngo n’amategeko ya kiriziya arabyemera.

Nahimana tuzaba tumugarukaho ubundi.

Hari Fortunatus Rudakemwa wavuye i Burayi akimukira cyangwa akimurirwa muri Canada. Kwambuka inyanja ya Atlantic ntibyamuvanye muri Leprophete. Aracyakoramo cyane.

Ubukana buba mu nyandiko z’urwango za Rudakemwa zagombye kuba zarashingiweho na Musenyeri Bimenyimana akamufatira ibyemezo. Niba yumva bikwiriye.

Inkotanyi ziracyitwa inyenzi

Ndagirango nibarize. Nyakubahwa Musenyeri Bimenyimana, mwumva ari ibintu byumvikana kuba mufite umupadiri ucyita abantu inyenzi n’imburagasani? Mu mwaka w’2012 na n’ubu? Agakomeza kwitwa umupadiri wigisha urukundo, akababarira n’abantu ibyaha?

Niba mutabizi reka mbibibutse. Mu kwezi kwa Gashyantare 2012, Padiri Rudakemwa yakoresheje ijambo ry’Imana yigisha urwango. Muzarebe aho avuga ko Uhoraho imana ababarira agira ati:

“Ikibazo cyo mu Rwanda si Abahutu, ikibazo ni Interahamwe. Kandi Abahutu bose si Interahamwe. Ikibazo si Abatutsi, ikibazo ni imburagasani z’Inyenzi-Inkotanyi. Kandi Abatutsi bose si Inkotanyi. Mu mateka ya vuba aha y’u Rwanda, Interahamwe zishe Abatutsi benshi zitaretse n’Abahutu. Ariko rero, Inkotanyi nazo zishe Abahutu benshi b’inzirakarengane, zitaretse n’Abatutsi bamwe na bamwe. Niba utabizi, amateka ya vuba aha y’u Rwanda yarakwihishe.”

Nongere mbaze Musenyeri—Gushyira Interahamwe n’Inkotanyi ku rwego rumwe mwumva ari ibintu by’umuntu muzima witwa ko afite ubwenge bwibuka ibyabereye mu Rwanda?

Nyakubahwa Musenyeri, amafuti menshi uwo mupadiri muyobora yanditse, nirinze kuyagarura aha bitavuze ko ntayabonye. Ariko se kandi, mwaba mwe mwemeranya nawe ko abatutsi bishwe n’Interahamwe batari inzirakarengane?

Icyo Rudakemwa we yemeza n’uko Interahamwe zishe benshi gusa ariko batarengana! Baziraga iki? Harya ngo Imana yari yabatanze?

Mubyo avuga mberetse, Rudakemwa ashimangira ko utumva ibintu kimwe na we amateka yamwihishe. Mwaba mubyumva kimwe ku buryo mukomeza kumubonamo umwigisha mwiza uhuza abantu na Kristu?

Nyakubahwa Musenyeri, umupadiri muyobora, Inkotanyi azise “Inyenzi” yumva bidahagije agerekaho “imburagasani”—namwe muracecetse! Muramwimuye avuye ku mugabane umwe w’isi mumwimuriye ku wundi mugabane. Mu rwandiko mwandikiye Musenyeri mugenzi wanyu wakiriye Rudakemwa muri Diyosezi ye, mwamubwiye ko yakiriye umupadiri cyangwa ari Impuzamugambi?

 

 

Ubutegetsi bwa FPR bufite byinshi buhuriyeho n’umukobwa ushaje!

rose-kabuye-na-we-yakoze-hasiMaze iminsi nitegereza, imitegekerwe y’u Rwanda n’imikorere ya FPR, ngasanga atari bishya, ndetse nkumva bisa n’aho hari ahandi naba narabibonye, narasomye cyangwa narumvise ibisa n’iby’iwacu i Rwanda. Hashize iminsi mike nsobanukiwe ko ibiri ku isi yacu nta gishya ibyinshi bisa ndetse byagera ku mikorere n’imitegekere bikaba mahwi.

Reka duhere k’ubuzima bw’umukobwa kuko nasanze bisa neza neza n’ubutegetsi aho buva bukagera.

Uyu mukobwa n’iyi myenda yambaye urabona bijyanye?

Umukobwa iyo akibyiruka ageze mu myaka hagati ya 21, yisiga ku minwa no ku ngohe, arakandagira rwose akumva ikirenge gifashe hasi, muri iyi myaka aba yambara akaberwa n’umwambaro uwo ariwo wose. Uko akomeza gukura biriyongera akiyumva ubwiza, abasore bakamwegera nawe agatangira kwihitiramo uwo avugisha, uwo asuzugura, uwo yiyama bibaye ngombwa n’uwo akundana nawe; hari n’abageza mu myaka 40 nubwo ari bake cyane bakiryohewe n’ubuzima. Ni kuvuga ko baba bamaze imyaka 20 cyangwa irenga bumva bagezweho. Ariko iyo batangiye kurenza 40 hari bamwe bibagirwa bagakomeza kwambara utwenda tugufi bambaraga bagifite imyaka 20, iki gihe abahisi n’abagenzi batangira kubyitegereza ugasanga rimwe na rimwe baramusetse. Ikindi kandi atangira kwisiga ku minwa ntibifate, yakwisiga utuvuta ntitumufate neza nka cyera. Iyo bikomeje, akenshi, mu myaka 50 bwo biba byararangiye aho yasimbukaga atakihabashije ndetse atangiye gutaka umugongo, imitsi, ingingo zitagikora neza, bamwe za diabete, mu kanwa byarabaye ibihanga n’ibindi byaratangiye kumunga iryari ihogoza. Waganira n’abakuze bakakubwira ko kanaka mu myaka yabo yari mwiza cyane, ukumva ari ikinyoma cyambaye ubusa!

Tugarutse ku mitegekere y’ibihugu, FPR igifata ubutegetsi 1994, ntawuyobewe uko byari byifashe. Vision 2020, twarayiririmbye karahava kandi ni mugihe barayisobanuraga ukumva inogeye ugutwi, ukumva neza ko hahiriwe umunyarwanda uzaba akiriho mu mwaka wa 2020. Bagusobanurira EDPRS byo ukarara urota neza. Nyamara ntiwari umwihariko wa FPR kuko byasaga neza neza n’ibyo Mobutu Sese Seko, agifata ubutegetsi, yijeje Abazayirwa icyo yise Objectif 80; ku bwa Mobutu, mu mwaka wa 1980 Umuzayirwa wari kuba akiriho yari kuba abayeho neza. Byahe byokajya , ahubwo bageze 1980 ari abakene kurushaho! Nyakubahwa Paulo Kagame, aho yajyaga hose mu mahanga no mu gihugu yakirwaga n’isinzi ry’abantu nk’intwari. Nta muhutu aho ava akagera washoboraga kuzamura umutwe ngo agire icyo akopfora, uko iminsi yagiye ihita byagiye bihinduka. Ntanuwashoboraga kuvuga ko ashinze ishyaka rya opozisiyo kuko yitwaga interahamwe ishaka kugaruka kumara abantu idosiye ikaba irizinze. Kandi icyo gihe byarumvikanaga da! Ubu bivugwa ko mu gihe cy’amatora ya perezida wa repubulika, ingabo na polisi, bitwaje imbunda, nibo bakoreshejwe ngo abaturage baze gukurikirana ukwiyamamaza kwa Paulo Kagame. Mu mahanga ho abanyarwanda benshi biboneye uburyo abantu bamwe bamwakirije imyigaragambyo bafite amagi yo kumutera ndetse bikorwa mu maso y’abapolisi b’Ubwongereza. Vuba aha muri Canada ho bivugwa ko hari itsinda ryamwakiriye nabi. Paulo Kagame wo mu 1994 biragaragara ko atakiri Kagame wa 2013, ibintu byahinduye isura.

Kimwe rero na wa mukobwa twavuze haruguru, imyaka yo kuberwa irimo kurenga niba itararenze cyera. Ubu FPR irataka mandat d’arret z’abafaransa n’abaspanyole, irataka guhagarikirwa inkunga n’inshuti, irataka FDLR, irataka amaraporo mpuzamahanga. Nka wa mukobwa twavugaga haruguru wambara utwenda tugera mu ntege yari kwambara mu myaka ya cyera, FPR itangiye kuzana “Ndi umunyarwanda” yagombaga kuzana igifata ubutegetsi kuko mpamya neza ko buri muhutu icyo gihe yagombaga gusaba imbabazi yihuta. Amavuta ntagifata k’umubiri, turisobanura ko tudafasha imitwe irwana yo muri Congo, bikanga bikaba iby’ubusa ntihagire utwumva cyangwa ngo abyemere.

Kuki se ingoma ya RPF ishaje vuba bigeze aha ?

Ubu iyo witegereje, mu 1994, FPR, yari imeze nka wa mukobwa w’imyaka 20 wambara akaberwa, yakwisiga agacya ariko ubu mu myaka 39 gusa (n’ukuvuga nyuma y’imyaka 19 k’ubutegetsi) ibintu byatangiye guhinduka, umukobwa yashaje.

N’abacurabinyoma ba FPR bamaze kunanirwa!

Mu gihe nashakishaga igisubizo cy’icyo kibazo nibajije haruguru, nahereye kuri ba Robert Mugabe, Paul Biya, Obiang Ngwema Basogo, Eduardo Dos Santos na Abdelaziz Buteflika nasanze bamaze imyaka myinshi k’ubutegetsi ndetse hafi gukuba kabili iyo FPR imaze k’ubutegetsi ; nyamara abenshi muribo baracyisiga utuvuta tugafata k’umubiri. Aho niho nahereye nibaza impamvu FPR ibyayo byagenze bite ?

Igisubizo naje gusanga intandaro ari uko FPR yagiye itandukana na benshi mubayiremye bamwe bazira amakosa yabo abandi bazira amakosa ya « chairman ». Ukoze urutonde rw’abayiremye ubu batakirebana nayo ijisho ry’urukundo impapuro zakuzura. Bamwe bari mu gihugu ariko ntibakirebana akana ko mu jisho na FPR nka Bihozagara, Mazimpaka, General Muhire, General Kayonga, Roza Kabuye ; abandi bafashe iy’ubuhungiro nka Kayumba, Karegeya, Rudasingwa, Gahima, Rujugiro, n’abandi hari ndetse n’abo tutakimenya ko baba mu Rwanda, niba barapfuye se cyangwa bafashe iy’ubuhungiro. Ibyo bihita bikwereka ko FPR ya 1994 yaciye ingingo zari ziyigize.

Urebye nka Uganda, byatwaye imyaka isaga 24 kugira ngo NRM ya Museveni icikemo ibice, abari ibyegera bye bya hafi, nka Col Dr Kiza Besigye, bice ukubiri nawe. Muri Kenya, byatwaye imyaka isaga 30 kugira ngo KANU icikemo ibice, abayiremye basubiranyemo, kimwe na Tanzania kuri CCM, byatwaye imyaka isaga 35 kugira ngo Augustin Mrema yitandukanye na CCM, ashinge ishyaka rye. Muri Kenya uko gucikamo ibice kwagize ingaruka zikomeye kuko KANU yagezeho itakaza ubutegetsi naho muri Uganda ingaruka ntawutazibona kuko niba hari umuntu ubuza Museveni gusinzira ubu ni Kiza Besigye.

Iyo witegereje usanga ntagihe gishyira Paulo Kagame adacanye uwaka n’uwari inshuti ye ni ukuvuga ko nta gihe gishira FPR idatakaje imbaraga. Nyamara urebye uko abanyarwanda bateye, FPR yari yitoraguriye akarima pe ; abanyarwanda ni ndiyo mubyeyi-nta pressure na nkeya bashobora gushyira kuri Leta.

 Ese FPR izashobora kwihanganira izuba ryo mu ki ?

Ingaruka zabaye ko nyuma y’ihunga rya benshi muri baremye FPR, umuhutu yatangiye kumva nawe yavuga. Yatangiye kumva yakora politike, amashyaka yari yarabuze uruvugiro yatangiye kujya ahagaragara. Nahamya ko 99% by’amashyaka ya opozisiyo yavutse hanze y’u Rwanda, yagiye avuka nyuma y’ihunga ry’abenshi mu nshuti za Paulo Kagame (Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Theogene Rudasingwa, Gerard Gahima, n’abandi). FDLR yatangiye gusa n’ishaka kongera kuzura umugara, muri diplomasi u Rwanda rusa n’urugenda rudohoka nyamara byari bizwi ko FPR ifite ubuhanga budasanzwe muri diplomasi.

Uko mbibona nsanga nubwo bimeze bityo, FPR igifite indi myaka 10 ku butegetsi; ibi mbishingira ku miterere ya opozisiyo n’imitekerereze y’abanyarwanda muri rusange (nzabigarukaho mu nkuru itaha).

Gusa muri iyo myaka 10 isigaye FPR, izaba irimo kwandara no kugendera kukabando kuko imbaraga zo zirimo gushira rwose, ibihanga, rubagimpande, umugongo no kubura ingingo zimwe z’umubiri byatangiye kuyizambya. Iyo haza kuba hari uwahuhura uyu mukobwa ibintu byari kwihuta ariko ntawe (niba ubihakana rindira nzabikwereke mu nkuru itaha).

Ese wowe FPR usanga igeze muyihe myaka y’umukobwa : 20, 30, 40, 50 cyangwa FPR yakecuye imburagiye nk’umukobwa w’imyaka 70?

C. Kanuma

« GUHITAMO UMURONGO MUSHYA WA POLITIKI NTIBIMPINDURA UMUHUTU CYANGWA SE NGO BINGIRE INTERAHAMWE », ABDALLAH AKISHULI.

abdallah-akishuli

Abdallah Akishuri

Iyi nyandiko nifuje kuyigeza by’umwihariko ku banyarwanda dusangiye igihugu n’ubwoko n’abo twigeze gusangira umurongo wa politiki tukibana mu muryango wa FPR Inkotanyi, ariko cyane cyane babandi dufatanya agahinda ko kwibuka abacu hagati ya mata na nyakanga buri mwaka bakunze kungezaho ibyiyumviro byabo ku bitekerezo ntangariza abanyarwanda.

Banenga umurongo wa politiki mushya nahisemo kugaragarizamo ibyo ntekereza, numva byagirira igihugu akamaro. Bamwe muri bo bavuga ko naba narahindutse umuhutu, cyangwa interahamwe ngo kuko nanze guheza inguni nkabo. Hari n’abavuga batabanje gutekereza cyangwa gusiganuza bakanzura bavuga ngo ni amaco y’inda, nk’aho hari ikigo gishinzwe guhemba abanyapolitiki bakorera muri opozisiyo, nyamara ntibamenye y’uko ibyo dukora aritwe ubwacu dushoramo ibyo dutunze, igihe n’imbaraga byacu btagira ingano.

Simbarenganyiriza imitekerereze yabo iciriritse cyangwa se ibyo bambwira, kuko sibo bikoresha ubwabo ahubwo ni ikinyoma cya mwene Rusuferi watanzeho abacu igitambo akikuza abo bahutu mudashaka ko havugwa ibyabo nyamara byarabagiriweho mwese mubireba, kugirango uwatwicishije n’uwabishe agire ikuzo kwa se, maze twese aduhindure ingaruzwa muheto bityo ingoma ye yogere hose naho mwe mugoswe n’ubwoba bwinshi n’igihunga ntagereranywa, aribyo bituma bamwe muri mwe muvuga ibyo mutemera ngo murebe ko bwacya kabiri.

Banyarwanda dusangiye gakondo Munyemerere mbasobanurira ko kuba Imana yarampaye umutima-nama wo gushyira mu gaciro nkabasha kwakira mu bwenge no mu mutima wanjye ibyo Kagame n’abatutsi b’abaheza nguni batabasha kwakira, bitangira umuhutu cyangwa se ngo bimpindure interahamwe.

Iyo ngereranyije igipimo cy’ababo bazize inkotanyi zirangajwe imbere na Paul Kagame n’abacu bazize interahamwe nsanga ibyakozwe n’inkotanyi niba byari bigamije kuduhorera twaba twarahorewe bihagije nako birenze urugero kuburyo nta mpamvu yatuma mukomeza kujundika umujinya ngo mukomeze mumire bunguri ibyo mubeshywa byose n’abigize abungeri b’ubwoko bagamije kubona uko baturimbura twese batwita ibipinga ngo ni uko tutemera igitugu badutwaza.

Icyangize uwo ndi we magingo aya ni uko namenye kandi nsobanukirwa y’uko umuntu ukunda ubwoko bwe abutoza kubana n’abandi batabuhuje kugirango bose batuze baturane mumudendezo naho ubutoza gusuzugura no kwanga ubundi aba aburahuriraho umuriro ukongotse nk’uw’itanura kuko ibyo byose nta handi biganisha uretse kubukururira urwango ruturuka kuri abo batsikamiwe maze amaherezo y’ibyo byose akaba intambara z’urudaca no guhigana bukware aribyo bidushora muri za jenoside.

Ibyo mvuga n’ibyo nandika ndetse n’ibyo nzakora ntibizanyibagiza ko abacu bishwe nta gicumuro ariko na none nsanga inzika itagira iherezo atariyo izatuma twubaka u Rwanda rwarundi abasokuru bacu bavugaga ko rwatembaga amata n’ubuki ; ibiri amambu nitutarubogora inzira zikigendwa ngo duce inzo nzika n’inzigo, ruzitwa urutemba amarira n’amaraso.

Sinyobewe ko no muri abo bahutu mbabwira naho harimo abakigoswe n’igihu cy’urwango banga abo badahuje ubwoko kubera inzigo twatejwe n’amateka y’urukozasoni ariko ibyo ntibikwiye kuduca intege ngo bidusubize inyuma kuko inzika itavura n’inzigo, Nitwiyemeza kurwomora twese nk’abitsamuye abo bose bigungiye mu nguni z’indinganire tuzababera urumuri tubakure ibuzimu bajye ibuntu maze bahane ibiganza amaherezo bashinge imiheha itatu kuntango y’ ubumwe nyakuri buzira amacenga.

Banyarwanda dusangiye igihugu Ndababwiza ukuri y’uko nta Rwanda rw’Abatwa, nta Rwanda rw’Abahutu, nta n’u Rwanda rw’Abatutsi, Nta Rwanda rw’Abasajya,nta Rwanda rw’Abasopecya,nta Rwanda rw’Abadubayi nta Rwanda rw’Abajepe nta n’u Rwanda rw’Abakiga cyangwa rw’Abanyenduga. Aka gahugu gato gatatse ibyiza byinshi Imana ikaduhaho gakondo twese kugirango tukabanemo ntawe uhonyoye undi.

Dukwiye kumenya ko uko ibihe bisimburana ari nako ibintu bigenda bihinduka kandi n’imyumvire y’abantu ikarushaho gutera imbere bityo natwe twitoze guhindura imyumvire Imana ijya kurema amoko atatu ikayatuza mu gihugu kimwe ntiyibeshye ahubwo yagira ngo twuzuzanye bityo umuhinzi agaburire abanyarwanda bose,umworozi akamire abaruvuka bose naho umubumbyi ababonere inkono zo guteka ibyo baganuye byose.

Mbere y’umwaduko w’abera iwacu na mbere y’ubukoloni, byarashobokaga ko umututsi aba umutware (maitre) naho umuhutu akaba umucakara Abariho mu myaka ya za 1959 mwabonye y’uko bishoboka ko uwari ukandamijwe ashobora kwigaranzura uwamutwaraga naho uwo wigaranzuwe akayoboka ishyanga cyangwa se agakorerwaho iringaniza.

Burya ngo iby’isi ni gatebe gatoki ; Mumwaka w’ 1994 nyuma y’amahano yagwiririye abatutsi bahoze mu gihugu imbere agashyira ku ntebe abatutsi baruhoze inyuma Imana yarongeye ibatiza ubutegetsi igirango ibagerageze ntimwabimenya none mwaguye mu mutego wa Sekibi mukoresha nabi ububasha mwatijwe muratsindwa kumugaragaro.

Ndababwiza ukuri ko ntakundi mwaramira intsinzi muririmba kenshi uretse kwemera gusaranganya n’abo mwita abanzi kuko nibyo bizatuma mugoheka. Nta kintu kimbabaza nko kuba mucibwa amarenga ko ingoma y’ikinyoma igeze ku ndunduro ntimubimenye ahubwo mukaba mugiye kurwiyambika mwitera igisuzuguriro gitewe no gutsimbarara kubigiye kubacika izuba riva Batutsi bavandimwe Imana ntigira inzika Ko mperuka muvuga ko mureba kure, harabura iki ngo muce bugufi mwitandukanye n’ababashuka bityo mwemere musaranganye n’abahutu ejo mutazabura byose nk’ingata imennye kubera umujinya w’Imana? Imana yabakuyeho amaboko dore yahagurukije amahanga yose ngo arebe icyatuma muca bugufi nimwanga abameneshe boshye bihehe aho munyuze hose mukurikizwe induru.

Aya si amarenga mbacira ahubwo ndabona ingoma y’ikinyoma Imana yayirekuye bityo ikaba igiye guhagurutsa izindi ntwari ngo ziyirimbure amanywa ava kandi zihagarikiwe n’isi yose Niyo mpamvu nifuje kubaburira ngo mwitandukanye nayo ihirime yonyine itabahirimana cyangwa ikabahirima hejuru muzira kunangira.

Sinifuza kubabona mwangara amahanga muhunga ikimwaro kandi ntawabaheje muri iyi nkubiri yo kurwanya ikibi mu Rwanda, Sinifuza kubabona mwabaye abagererwa kandi byari gushoboka ko dufatana urunana nabo mubeshywa ko ari abanzi tukabasha gusenyera umugozi umwe twubaka igihugu cyacu Mugire ubutwari kandi ndabizi ko atari ubwo mutira cyangwa mwitirirwe maze mwirinde kwishisha abandi banyarwanda baheze ishyanga cyane cyane abari mu mashyamba ya Kongo nabo ntibayatuye kubushake bwabo kuko ntawanze kuba mu rwa Gasabo.

Bibabeshya ntamwicanyi ukiba mu mashyamba bose bibera i Kigali kandi abenshi muri bo nibo babatwara iyo muri guverinoma,no mu nteko n’ahandi ntarondoye bamwe muri bo murabazi barangwa no kwihutura gushyashya biyita abanyarwanda mugisigo cy’injji bise ngo“NDI UMUNYARWANDA” nk’aho mbere bari abanyamahanga ngo kubera ko bemeye ubucakara bw’umwidishyi nawe akemera kubahishira.

Reka nsoze nibariza babandi dusangiye intimba twatewe n’ijuru ryatugwiriye hagati ya mata na nyakanga 1994 nti niba abiyita abacu baturira mu rwacu aho umunsi twakwiye imishwaro twerekeza ishyanga ntibazatumira bunguri iyo mu makambi?

Oya ntibikabe nta mututsi ukwiye gusubira ishyanga azize kunangira ngo bitume yishyura ingaruka z’ibibazo atateje ababiteje bihanitse mu magorofa birundarundiye iyo mu mahanga igihe basahuraga igihugu basakuma ibyo gitunze byose nk’isuri yo mu itumba Mpiniye aho ngo ntabarambira uzumva yatsinda umutima unangiye azanyegere twisungane dushake icyahesha ishema u Rwanda kitavanguye abana barwo.

Bikorewe Mayotte kuwa 24/11/2013

AKISHULI ABDALLAH Wifuza kunyandikira ugira byo unyungura cyangwa ushyigikira ibi bitekerezo; adresse yanjye ni: abdallah.akishuli@yahoo.com

Telefone : 00262639030023 Cyangwa ukansanga

kuri SKYPE na Face book: Abdallah Akishuli