Ubutumwa Paul Mbangurunuka yageneye Paul Kagame


download (2)

Kagame Paul,

Reka nguhe icyubahiro cyawe nk’umukuru w’Igihugu, umwishi n’umwanzi w’abahutu, bikugira intwari. Ariko kuba ukomeje kwikora munda, ntabwo ukiri hero uri zero. Karegeya wamwiciye iki kweli? Kayumba se wamurasiye iki? Ngoga wamuhoye iki? Ndugute ibyo wamukoreye ubu umutima ntukurya? Kayitare ko wamwishe na Kamaliza akabigenderamo byatubujije kumuhoza kumutima? Uremeye ubaye kivumwa peeee?!! Bagire umwicireko yagaragaje agahinda n’amarira mwishyingurwa rya Kayitare, uburakari n’inzika bikwibagiza ineza yakugiriye akuvana murutoki we na Kayumba umwanzi ashigaje amasegonda gusa ngo akumire bunguri. Abana b’abasore nka ba Lt Col Karangwa wabiciye iki?

Ese iyo upanga kwica Nyamwasa, nibura ntagatima nagato ugira kakwibutsa uko yakurokoye. Ko yabikozese, niki cyatuma atakongera kubikora, ko nubundi yabikoze abizi neza ko utari mwiza? Ntacyo twagukoraho nyine kuko amateka y’Igihugu cyacu akugira icyo uricyo ubu. Dohora Afande, nukuri nushaka ntukomeze gufunga no kwica abo bantu wasanze muri contacts za RIP Karegeya kuko ntabwo wakwica Abanyarwanda ngo ubamare. Ubuseko wibuka neza uko twishe abahutu, imitutu igashyuha, ibyobo bikuzura, byababujije gukomeza kuba amamiliyoni?

Ndakumva rwose ufite raison yo kutava kubutegetsi kuko wakwisanga urikumwe na Ntaganda, ariko uburambe bwa kinyeshyamba no kuyobora ufite ubu, wagerageza kwifashisha ibitabo byabimwe mubihangange ukareba strategies bagiye bakoresha maze nawe ugakoporora, utitaye kuri capitalisme cg Communisme. Ngirango, Mao Tse Tung, Chiang Kai Shek, ba Stalin, Churchill, Roosevelt n’abandi bagufasha kubona umurongo ugenderaho mukuyobora atari uwubuhotozi . Erega buriya na Museveni haricyo yagufashaho , kuko igipimo cy’ubwicanyi ugezeho gikubye amagana, ubwicanyi bwaranze Museveni kandi we agukubye inshuro mukuyobora.

Sigaho rwose, tanga imbabazi ku banyapolitiki bafunzwe, uhe agahenge abaguhunze ushishikazwe imbere heza h’abaturage.  Erega burya umunyapolitiki uri danger ni umuturage, yabyukiye mumuhanda ntawumutanga imbere kandi abitwa inararibonye muri politiki  (Rukokoma Faustin) wabakomye munkokora ubabuza gutaha! Nsoza reka nkubwire ko uburakari ufite ubungubungubu nutabwivanamo buri buhitane benshi butagusize. Gerageza izindi nzira witega amatwi cyane umugore wawe, ite cyane kuri future y’abana bawe. Erega uzica, wibe, wubahwe, usuzugurwe, hanyuma usaze upfe maze abana bawe basigare bishyura bya factures umurundo uzaba usize. Nyamara Byumvuhore ni umuhutu wumuhanga aho yaririmbye ngo “uzishyura iyo fagitire”(Cyomoro Ivan Kagame). Uramenye ntuhite ujya guhiga Byumvuhore doreko ihiga ryawe ari umunsi.

Ndangiza reka ngusabe guhagarika imigambi ufite kuri aba bakurikira( urabiziko mbizi neza) :

-Hagarika gahunda yo kwica Nkusi Joseph ( bitarenze May 2014)

-Hagarika abahungu bawe wamaze guha umugisha wo kwica Thomas Nahimana bitarenze March2014.

-Rekeraho gupanga uburyo wahitana Jeniffer Fierberg, urabizi ko gahunda muzirimo.

-Rekeraho gutoteza umuryango wa Gasasira na Ingabire

Nkwifurije kwisubiraho mbere y’igihe kuko iyicwa rya Karegeya haricyo rinuganuga iyo ukurikiranye ubuhanuzi bwa Magayane nawe uzi nezako wizera  ugerageza no guhindura kandi bidashoboka, aho akubwira ko mbere yuko wicwa uzabanzirizwa n’urupfu rw’inshuti yawe magara(Karegeya). Ngirango nubushuti yarafitanye na Kikwete, bikiyongera kurwango ufitanye avec ce dernier, bikajyanishana n’ibya Nyirabiyoro ko Tanzania nayo izagaragara mubihe byawe byanyuma, dore ko na FDLR yaraguwe igeze aho kwifuriza Abanyarwanda umwaka mushya ikanabihanganisha mukababaro wabateje wica Afande Karegeya , nkubita muguru sawa, kuriya na kushoto nkaguterera isaluti nti kuendelea Afande(Urugendo rwawe mumuriro niba utihannye inzira zikiri nyabagendwa), narangiza nkikubitira nyuma jeuka, nkakomezanya urugendo nabazaba bakubohotse usize kungoyi Nyiramongi na Cyomoro. Ariko uzabanza ubarase tu, ndakwiyiziye cyane rwose.

Kuendelea Sir, nahanuraga sinaraguraga!

Paul Mbangurunuka

Advertisements

One comment

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s