Akavuyo k’amatangazo kuri internet gateye urujijo muri politiki y’u Rwanda

Nyuma y’uko ku wa kane tariki ya 30 Mutarama hasohokeye inyandiko ivuga ko amashyaka PS-Imberakuri na FDLR atazabasha kwitabira inama mpuzamashyaka yatumiwe na Faustin Twagiramungu mu rwego rwo kwigira hamwe ubufatanye bwa opposition nyarwanda, uyu munsi kuwa gatanu tariki ya 31 Mutarama, Jenerali Majoro Byiringiro Victor uyobora ihuriro FCLR-Ubumwe yatangaje ko bashyigikiye iyo nama kandi ko nta kizababuza kuyitabira. Mu itangazo rye ariko nta na hamwe yigeze avuguruza iryari ryahise mbere. Ibi biratuma abantu bibaza niba ari we koko watanze itangazo rya mbere hanyuma akaza kwisubiraho akandika irya kabiri.

Iyo umuntu yitegereje ibirimo kubera mu rubuga rwa politiki y’u Rwanda, usanga abantu bakwiye gukaza kugira ubushishozi. Umuntu agira atya agakubita inkuru ku mbuga za internet ubwo umuriro akaba arawakije. Akenshi kandi usanga hari imbuga zidafite abazicunga bazwi babandi bakora bufuku. Biragoye kumenya aho aba bantu baba bakuye ibyo bandika kandi ntibyoroshye no kubabona ngo umuntu ababaze iby’inyandiko zabo. Ikindi, biramutse bibaye ngombwa ko bakurikiranwa mu mategeko havuka ikibazo kuko nta identity yabo iba igaragara uretse gushakisha IP adress ya mudasobwa bakoresheje kandi akenshi bashobora no gukoresha mudasobwa zitari izabo bwite.

Ibi kandi bigaragara no ku mbuga mpuzambaga cyane cyane facebook. Umuntu agira atya akiyita izina agakubitaho ifoto ya Mandela cyangwa Bob Marley yarangiza akajya yandika akenshi ibya politiki cyangwa ibyo kugaragaza uko yumva ibintu. Hari n’ababikoresha bagambiriye gutuka no kwandagaza abandi. Bene aba bantu bakora uko bashoboye ngo bagire inshuti nyinshi zishoboka kugira ngo amakuru batanga ajye yihuta kurushaho. Gusa rero iyo usuzumye ibyo baba bandika akenshi baba na bo batabyemera cyangwa se bifitiye ubwoba ko haramutse hagize umenya ko ari ko batekereza yabagwa nabi.

Ibi umuntu wenda yahengekereza akabyumva kuko si ko bose ari abataripfana, cyane cyane iyo umuntu vuga ibitandukanye n’ibyo RPF ishaka. Ariko se nk’umuntu ukora atyo kandi nyamara arimo kwamamaza amatwara ya FPR we atinyira iki kujya ahagaragara? Aho ntibisobanuye ko atemera ibyo avuga? Atinya se ko opposition yamunigisha ikiziriko? Opposition nta rwego rw’ubuhotozi ifite. Cyakora ahubwo wasanga aba ari umuntu ufite n’andi mazina menshi akoresha muri ibyo bikorwa bityo agakomeza gukwirakwiza politiki ruvumwa ya FPR. Ababibona baribwira bati koko FPR ifite abayoboke benshi. Byahe byo kajya!? Ese niba wumva utiteguye kujya ahagaragara, wabyihorye ukabiharira ababishoboye?

Reka noneho ngaruke ku ibaruwa ya jenerari Byiringiro. Nta gihamya na mba ko ari we koko wayanditse. Ishobora kwandikwa n’intore cyangwa se undi wese. Mu gihe ariko ntawigeze ayivuguruza ni ukuvuga ko aba ari we koko wayanditse. Gusa ibi na byo hari aho bitereye urujijo. Mu minsi ishize umunyamakuru w’Ijwi rya rubanda yabajije jenerali Emmanuel Habyarimana ku byerekeye itangazo ryasohowe na Mupenzi kubera ko ryasozaga rivuga ko generali Emmanuel nawe yarisinye. Abantu barumiwe bumvise Emmanuel atarihakana cyangwa se ngo aryemere. Hari aho yavuze ko abona nta cyo yavuga ku muntu utangaza ibintu bituzuye! None se koko umuntu yatangaza ibintu agakoresha izina ryawe ko ari wowe wasinye maze ukicecekera ngo ntacyo bitwaye? Njyewe iyo mitekerereze sindabasha kuyumva. Icyo nzi ni uko qui ne dit mot consent. Umuntu agenekereje ibi bisobanuye ko iyo umuntu avuzweho ikintu akicecekera aba yemera ko ibyo bavuga ari ukuri. Niba rero na Byiringiro ntacyo yabeshyuje ku itangazo ryari ryahise mbere ni ukuvuga ko ariryo, ariko akaza gusinya n’irindi bigaragaza ko rivuguruza irya mbere!

Ibi rero bimaze gutera ishozi mu itangazamakuru. Muzarebe ukuntu ikinyamakuru i Kigali kihanukira kigatangaza ngo Twagiramungu yabonanye na Kikwete muri Tanzaniya. (Na we yajya kubihuhura ati koko nari ndiyo). Mu rwego rwo kwirinda no kugabanya kuyobya abantu ndetse no gutera urwikekwe, ndakeka amashyaka akeneye guhindura imikorere. Itangazo ritasohotse ku rubuga ruzwi ko ari urw’ishyaka abantu bakarifata nk’ibihimbano. Itangazo risohotse ritariho ikimangu( cachet) cy’ishyaka tukarifata nk’ikinyoma. Ni ukuvuga ko aya matangazo yagombye kuba ari format PDF bigaragara ko koko yasinywe n’abayahagarariye. Ibinyuranye n’ibi bizakomeza kuyobya abantu. Ku byerekeye Facebook, mu gihe ubonye inyandiko yatangajwe n’umuntu udasanzwe uzi, udafite nibura ifoto nyayo imuranga, akaba ntaho yakuye amakuru yerekana, ibi nabyo bikwiye gufatwa nk’ibinyoma. Nyaboneka twige gufasha rubanda gusobanukirwa.

Ngaho nawe isomere ayo matangazo yombi ya Generali Byiringiro Victor.

Chaste Gahunde

Umunyamabanga w’ishyaka ISHEMA party ushinzwe itaramakuru n’itangazamakuru.

Advertisements

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s