Impamvu Platform RNC-FDU-APC ititabiriye inama yatumijwe na Faustin Twagiramungu

Lausanne, 31 Mutarama 2014

Nyakubahwa Faustin Twagiramungu
Prezida wa RDI RWANDA RWIZA

Ibaruwa mwandikiye buri wese mu bayobozi b’imitwe ya politiki iri muri muri Platform
ihuriweho na AMAHORO PC, FDU-INKINGI, RNC, idutumira mu nama yo ku wa 1 – 2
Gashyantare 2014, twarayibonye kandi twayunguranyeho ibitekerezo.

Turashima iki gitekerezo cyo kuganira hagati y’imiryango ya politiki itavuga rumwe na Leta
ya FPR Inkotanyi nk’uko cyakomeje kwifuzwa n’abantu benshi. Iyo nama y’ingirakamaro
irakenewe koko. Kugira ngo abo bireba bose bashobore kubyitabira bakwiye guhabwa
uruhare ruhagije mu kubitegura bityo bakegeranya ibitekerezo by’ingenzi ku ngingo
zizaganirwaho, aho inama izabera, igihe izabera, uko izayoborwa kandi bakanashaka
n’amikoro ajyanye n’ingendo n’amacumbi.

Murakarama.

Nkiko Nsengimana, Umuhuzabikorwa
Komite mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi
Lausanne, Switzerlan

Etienne Masozera, Prezida.


AMAHORO People’s Congress
Ottawa, Canada

Dr. Theogene Rudasingwa, Umuhuzabikorwa.
Ihuriro, Rwanda National Congress (RNC)
Washington DC, USA

Leave a comment