Ka kavuyo muri CNR- Intwari dore icyo katuzaniye: Gen Habyarimana yahagaritswe ku buyobozi .

ITANGAZO RIGENEWE ABAYOBOKE BA CNR INTWARI, ABANYAMAKURU N’ABANYARWANDA BOSE.

Nyuma y’ icyemezo cya komite nyobozi cyo guhagarika Bwana  Habyarimana Emmanuel ku buyobozi bukuru bw’ishyaka , turamenyesha abayoboke bacu ndetse n’abanyarwanda muri rusange ibi bikurikira:
1)Nk’uko amategeko abiteganya,umuyobozi mukuru wungirije  Bwana Theobald Gakwaya Rwaka niwe uhita ahagarira ishyaka imbere y’amategeko  akaba n’umuyobozi mukuru waryo.
2)Abandi bagize komite nyobozi bazagumana inshingano  zabo bashinzwe ,ni ukuvuga ko  baguma muri komite nyobozi ku myanya bari basanganywe .
Mugire  amahoro, ubutwari no gukunda igihugu.
Bikorewe i Paris ku wa 27 Nyakanga 2014
Umunyamabanga Mukuru wa CNR intwari
Hakizimana Emmanuel.
Bimenyeshejwe: 
Abagize Biro Politiki ya CNR Intwari  (bose)
Bwana Twagiramungu Faustin, Prezida wa CPC
Abahagarariye CNR Intwari mu Rwanda no mu ma fasi yose
IBISOBANURO KU MPAMVU ZITUMYE GEN.HABYARIMANA EMMANUEL YIRUKANWA MURI CNR-INTWARI
Bwana HABYARIMANA Emmanuel,
Nyuma yo kwitegereza imikorere yawe mibi yazanye umwuka mubi mu ishyaka ryacu, no gusuzuma neza amategeko atugenga uhagaritswe k’ubuyobozi bw’ ishyaka, kubera impamvu zikurikira:
1)Kuba ushaka gucamo ishyaka ibice wabigambiriye uheza bamwe ku mpanvu zidasobanutse.
Ibi bigaragarira mu nama watumije kuwa 26 Nyakanga2014 aho byagaragaragaye neza ko utifuzaga ko bamwe mu bagize komite nyobozi y’ishyaka Bwana Rwaka Gakwaya, vice-président, n’aba komiseri bamwe na bamwe bagaragaza ibitekerezo byabo. Ibi bikaba bitandukanye cyane n’amahame ya demokarasi CNR intwari iharanira. Ntitwaba turwanya igitugu ngo twimike ikindi mu ishyaka ryacu.
2) Kuba ushaka gutatira inshingano, ubwigenge n’amahame by’ishyaka ushaka kubyimurira mu mpuzamashyaka uyobora bityo CNR intwari ikaba yarahatereye agaciro.
CNR intwari yabaye nk’ ingwate y’iyo mpuzamashyaka aho itakigira uburenganzira bwo kuba yagira icyo ikora itabanje kubaza .
Ibi byerekana ko ushishikajwe gusa no kuyobora CNCD, ugatera CNR intwari umugongo.
3)Gushaka kuba nyamwigendaho kandi hari urwego rukuru ngishwanama rugomba kumenyeshwa ibyemezo mbere y’uko bifatwa.
Urugero rufatika ni ukuntu wimuriye inama za komité nyobozi i Bruxelles nyamara incuro nyinshi twagusabye kuba twahurira i Lyon ari naho hafi kuri benshi no kuri wowe, ariko ku cyemezo cyawe bwite warabyanze. Ibi bigaragaza ko inyungu za CNR intwari ntacyo zikikubwiye.
4)Kubeshya inzego z’ubuyobozi za CNR intwari
Aha twakwibutsa ukuntu wabeshye iby ‘umutwe wa gisirikare utabaho kandi byari gushyira mu kaga abayoboke ba CNR intwari, n’abandi Banyarwanda, ukagirana amasezerano ya rwihishwa n’uwo mwagombaga gufatanya witwa MUPENZI kandi uzi neza ko akorana n’ubutegetsi turwanya. Ibyemezo nk’ibi bihubukiwe ntibikwiye mu ishyaka ryacu, kandi byanduza isura y’ ishyaka ryacu ikindi byadutwaye ingufu nyinshi mu gusobanura ibyo tutazi.
5)Kutita k’ubukangurambaga:
Ibi bigaragarira cyane ukuntu kenshi twagusabye mu ishyaka gukoresha meeting kugirango dusobanurire abanyarwanda umushinga wa politike dufite, nyamara warabyanze kandi byaratwaye ingufu nyinshi  abanyamuryango bitanze batizigamye kugirango ishyaka ryacu ribe koko Intwari.
Nk’umuntu nkawe uzi neza ingufu n’ubushishozi ndetse n’ubwenge gutegura umushinga nk’uyu bisaba nyamara byose wabihinduye ubusa. Ibi byose bigaragaza ko inyungu za CNR intwari ntacyo zikubwiye ahubwo wagira ngo hari undi ukorera.
Tugushimiye uko ubyakirana ubutwari.
Harakabaho Intwari z’u Rwanda.
 Bikorewe i Paris ku wa 27Nyakanga 2014
Mu izina rya Komite Nyobozi,
Emmanuel HAKIZIMANA,
Umunyamabanga Mukuru wa CNR intwari.
Bimenyeshejwe:
Abagize Biro politiki ya CNR Intwari(bose)
Bwana Twagiramungu Faustin, Prezida wa CPC
Abahagarariye CNR Intwari mu Rwanda no mu ma fasi yose
Inkuru dukesha veritas.info kuwa  28 Nyakanga 2014
Advertisements

2 comments

  1. Birababaje kubona abantu nka Bwana Rwaka, na bwana Hakizimana biyita injijuke ngo zishaka kuyobora igihugu kandi nabo ubwabo batazi aho bava n’ aho bajya, ntibashobore kwibaza niba ibyo bavuga bijyanye n’ ibyo bakora.
    Bwana Rwaka, ntabwo yashoboraga gutandukanya umwanya wa perezida n’ umwanya wa vice presida. Ubwo rero kwikirigita akibagirwa ko perezida wa CNR, ari Bwana Habyarimana Emmanuel, ukuliho kandi akaba akiri mu myanya ye, agifite n’ imilimo, akanatura aho yahoze atuye, ni ubujiji bushobora gusa kurimbura nyirabwo.
    kereka niba afite ububasha bwo gufunga iminwa y’ abarwanashyaka rya CNR-Intwari bose bamuziho ako kageso kwo kwikirigita, akarota izuba riva.
    Bwana Hakizimana nawe ntaho adukinze afata urupapuro n’ ikaramu akihandagaza ati kuba umunyamabanga mukuru w’ ishyaka ni ububasha budasanzwe, bwirukana perezida w’ ishyaka , akanishyiriraho uwo ashaka.
    Aliwe ali perezida yishyiriyeho nawe akabyemera ni mabyi na nnyo.
    Tubahaye rugari, ngaho ni munyanyaze.
    Muri CNR intwari, ntabwo abarwanashyaka turi ibigoryi kuburyo twasiga umuyobozi w’ ishyaka twitoreye ari we Generali Habyarimana Emmanuel, ngo tuyoboke, uwo Bwana Hakizimana yishyiriyeho.
    Imoka ry’ imbwa ntiribuza ingoma y’ umwami kuvuga.
    Marianne Baziruwiha

  2. Abafashe iki cyemezo ndabashyigikiye. Uyu mugabo muhagaritse ku buyobozi namubonye i Brazzaville aho nari ngeze nanjye ndi muri affaires zanjye. Naramushatse ngo mubaze ukuntu areba hafi (aho izuru rye rigarukira) akaba yaragiranye amasezerano n’ingirwa general Mupenzi ukorera FPR. Nababajwe n’uko ntashoboye kumubona ngo mwibarize icyo kibazo. Yari acumbitse muri Eclipse Hotel. Nasize nsabye abanyarda baba i Brazzaville ko uzamubona azamubaza imigambi ye na Mupenzi.

    Icyo abanyarda bashaka ni ukwamagana Kagame n’abambari be. Buri munyarwanda agomba gishishoza ntabe nka Gen Habyarimana. Akarimi gasize amavuta na ba commandos de charme FPR ikoresha tutibagiwe no gushyira urwikekwe mu banyarda kugira ngo badashyira hamwe; tugomba kuba maso, tugashishoza.

    Ingufu zose muzihurize hamwe mwegere ihuriro ry’amashyaka riyobowe na Twagiramungu Faustin.
    Union fait et renforcera l’opposition rwandaise contre Kagame/FPR.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s