Rwaka na we yagiranye amasezerano na Gen Mupenzi, Habyarimana arabizira!

img_20140122_091222_0rwakahabyarimana1-bem-300x285

 

 

Ku mafoto: Gen Mupenzi Jean de la Paix, Theobald Rwaka na Gen Habyarimana.

Bombori bombori irakomeje muri CNR-Intwari. Nyuma y’itangazo ryashyizwe hanze na Théobald Rwaka, yirukana Gén Emmanuel Habyalimana ku mwanya wa perezida wa CNR-Intwari, aho yavuze ko mu byo amuziza aruko yagiranye amasezerano rwihishwa na Gén Mupenzi yo gushinga umutwe wa gisirikari mu by’ukuri ngo utarigeze ubaho; Gén Mupanzi nawe ntiyatanzwe, yahise yiyama Rwaka, kandi anamumenyesha ko ashobora gushyira hanze inyandiko z’ibanga bagiye bandikirana.

Iki n’ikindi kimenyetso cyerekana ko mu mashyaka ya opposition harimo amanyanga menshi adafite aho ahuriye no gutabara abanyarwanda bari ku ngoyi ya FPR-Inkotanyi. Hasi murahabona inyandiko Gén Mupenzi yagejeje ku Ikaze Iwacu, aha gasopo Théobald Rwaka, amwibutsa ko bakoranye ko atagomba kumwigurutsa.

Mupenzi aragira ati: « Nabonye itangazo ryawe rirantangaza; mu by’ukuri turakorera abanyarwanda cyangwa? Unsubize nk’umuvandimwe? Politiki y’ikinyoma yamara iki? Koko nkorana na Kigali? Wibagije E-mail wanyandikiye umbwira ibyo Col wilson yakubajije uriya SE wa FDLR muri Tanzania, ubu ninyereka abantu uzajyahe koko? Usibye ko njye nshaka ko abantu biyunga bagakorera hamwe? Uzi neza uko Kagame ampiga, warangiza ukangira iturufu ngo utegeke? Mbwira iyi E-mail wanyandikiye muri Janvier ninyereka abantu bo muri FDLR uzajyahe?

UZI NEZA KO NJYE UBWANJYE NSHYIGIKIYE IBIKORWA BYABO, TWARAGANIRIYE, URABIZI, none mbwira uko watekereje gukora ikosa nka ririya, ariko rero ubanza Kagame yaraturoze pe, kuki tudashobora kumvikana tukabeshya abanyarwanda, Igihe cyose utazansaba imbabazi personaly kuko uzi neza ko Kagame ampiga bukware, E-mail nzayishyira ahagaragara na Wilson mwaganiriye azi ukuri uzambwira aho uzajya.

Gusa muvandimwe sinifuza kugera aho, naratutswe ndabyihorera urabizi, ariko urabona ko ikinyoma nk’iki abanyarwanda ntibizere ko hari uzabacyura, birababaje, wowe wabaye Minister ukaba udashobora gushaka uburyo wahirika uwo mutavuga rumwe utabeshye.

Nongere mbigusubiriremo, nihagira igikorwa njye ubwanjye kibi nkorera impunzi, cg zikumva ko nafatanije na Kigali, rwose uwo munsi sinzarare kwisi, le temps le montrera; abakorera Kigali bazagaragara, njye ndacecetse; usibye na bamwe biha kumpimbira ibyaha, FDLR ubwayo izi ko ntateze kuzayigambanira, siyo gusa kandi, n’abandi bantu bose bashaka kubohora abanyarwanda ingoyi n’ingoma mpotozi, nzabashyigikira ntitaye kubivugwa. Ndakeka mu by’ukuri dukwiye kugirira imbabazi abantu bari gupfira mu magereza, bahimbirwa ibyaha, twe tugakomeza kurya no kunywa no kwiriwa dusakuza , Kagame akaduseka ».

Nkwifurije amahoro

Gen Mupenzi Jean de la paix

Advertisement

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out /  Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out /  Change )

Connecting to %s