URUGAMBA RWO KUBOHORA IGIHUGU CYACU KU NGOYI Y’ AGATSIKO. DUFATANYE, TURURWANE,TWIRINDE AKARIMI K’UMWANZI.

Uru rugamba ni urwa twese bene Kanyarwanda abagore n’abagabo twese dushyire hamwe duhashye umwanzi maze twubake igihugu kitubakiye ku gatsiko. Tuzamure uburezi, ubuvuzi ubuhinzi,ubworozi,duteze imbere ubutabera, demakarasi ishinge imizi mu Rwanda, mwene kanyarwanda ahabwe ijambo yishyire yizane mu rwamubyaye. Twese hamwe nidufatanya tukamenya ko nta wundi ubitubereyemo, tuzabigeraho. Intwarikazi zirahari ni nyinshi kandi zihagaze bwuma ku rugamba. Si njye mutegarugoli jyenyine ururiho, mbaye ndi jyenyine nacika intege. Nshimiye by’umwihariko abategarugoli turufatanyije ngashimira kandi na basaza bacu bahora badutera ingabo mu bitugu. Twe gutinya, duhorane ubutwari. Ntabwo turi ibigwari kandi ntituzigera kuba byo. Iby’agatsiko birarangira vuba bidatinze. Karimo gatera imigeri hirya no hino (the last kicks of a dying horse). Mpirimbanyi mwese, mwitaze iriya migeri yako, ariko kandi ntitume mutezuka ku ntego mwiyemeje. Dukomeze urugamba rwacu rw’ibitekerezo byiza byubaka.

“TWIRINDE KUGWA MU MUTEGO W’UMWANZI”.

Iri jambo ryavuzwe na nyakwigendera President wa Repuburika Nyakubahwa Juvenal Habyarimana, benshi ntabwo baryitayeho ,umutego w’umwanzi bawuguyemo bamwe bahasize ubuzima, abandi ubu basaziye ishyanga ariko banahigwa bukware. Umwanzi yabamanyuriye kuri ka kamanyu k’umutsima ariko ntikabahiriye kuko kabanize rugikubita.Nibaza ko benshi iyo bibutse ijambo ry’uyu mubyeyi bicuza cyane impamvu baticaye ngo batekereze basuzume amacenga yumwanzi. Twirinde kuba ba Seth Sendashonga, ba Kanyarengwe, ba Pasteur Bizimungu,ba Twagiramungu Faustin n’ubwo yaje gushyira ubwenge ku gihe nyuma yuko agize amahirwe akaruka kakamanyu kumutsima kari kamunize.

Ba Sendashonga n’abandi ntibabonye ayo mahirwe, Imana ibakire mu bwami bwa yo. Nyamuneka twirinde kuko umwanzi President Habyarimana yavugaga cya gihe, aracyari wa wundi ubu ho yiyongereye ubukana. Natangira kubareshyareshya akoresheje ka karimi ke, musubize amaso inyuma mwibaze aho ba Kanyarengwe, ba Sendashonga, ba Bizimungu, ba Twagiramungu n’abandi benshi cyane ntarondoye bari. Nimwemera kuba agatebo muzayora ivu kandi ntacyo abanyarwanda tuzabikoraho. Nimuze twese tube maso twirinda icyatuma tugwa mu mutego we, twitaze ya migeri ye ari gukubita hirya no hino. Iriya ni iy’akanya gato cyane, kuko ageze ku ndunduro. Tube maso rero kandi duhagarare nk’abambariye urugamba dore ko ruri hafi kurangira.

Mu bo dufatanyije urugamba uzakomeretswa n’iriya migeri y’umwanzi, tumube hafi tumutere ingabo mu bitugu kugeza igihe ahagurukiye akongera guhagarara mu birindiro bye.

Amahoro kuri mwese mwambariye urugamba.
Umutaripfana kandi utazigera aripfana,
Jeanne Mukamurenzi

 

Advertisements

One comment

  1. Ese nkawe umwanzi ninde, uwuvuga wese birakureba gusa urworugamba urikururwanirahe?hanyuma ngo wenda gutsinda !!,utsinda nde se ndumva usa nuwavugiraga mumigani gusa ndumva Atari mu Rwanda uzaza nuzana iyo mitekerereze yawe ntarembo rihari gusa nuhinduka twe mu Rwanda namahoro uzaze abanyarwanda bariga barakora neza akazi kaburimunsi mumahoro,Dante ngo uzazana iki? Ubuvuzi burenze Mituel de sante dufite ngo uburezi burenze kwigira Ubuntu kuva primaire na scondaire ,aha harya ngo witwande ye ngusabye guhinduka naho ubundi warayobye

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s