Madamu Uzamukunda Marie Claire azize uwo yasimbuye ku mwanya w’akazi!

UzamukundaMadamu Uzamukunda Marie Claire yaburiwe irengero ku cyumweru taliki ya 24 Mutarama 2016, ubwo yari avuye iwe i Gicumbi yerekeza ku kazi ke ku bitaro by’i Rwamagana aho akora nka Administratrice . Yafatiwe Nyabugogo azimira atyo, kugeza na n’ubu .Abaturage bahangayikishijwe cyane n’iri rigiswa ritunguranye n’uburyo Polisi igaragaza ubushake buke mu gukurikirana irengero ry’uyu mutegarugori.

Abaturage bemeza ko uyu mudamu bafataga nk’indakemwa mu mico no mu myifatire yahaguruste iwe ku cyumweru mu gitondo nk’uko bisanzwe ari muzima, nta kibazo afite. Bamwe mu baturage bafite ubwoba ko ibi byaba bifitanye isano n’irigiswa ry’abantu rimaze iminsi rikomeje kuvugwa hirya no hino mu gihugu ndetse bikaviramwo bamwe kuraswa mu buryo budafututse mbere y’uko bagezwa imbere y’ubucamanza.

Umwe mu bakoranaga na Madame Uzamukunda Marie Claire utashatse ko tuvuga izina rye kubera umutekano we, yadutangarije uko abona iki kibazo muri aya magambo: « ndahamya rwose ko irigiswa ry’uyu mutegarugori rifitanye isano rya hafi n’umwanya w’akazi yari amaze igihe gito ahawe ». Uyu mukozi bakoranaga yakomeje agira ati:  « Madamu Uzamukunda akimara guhabwa uyu mwanya, yatangiye kwibasirwa n’iterabwoba ry’umusirikare mukuru ufitanye relation z’ubuhabara n’ umudamu wari usanzwe akora aka kazi ariko  akaba yari yaragaragaje ubushobozi buke mu mirimo ye bigatuma agatakaza » . Uyu mukozi w’ibitaro yatugejeho inkuru iteye ubwoba yabwiwe na Madamu Uzamukunda ubwe! Ngo umunsi umwe , uyu mugore wari utakaje umwanya  ariko akaba ihabara rya Afande yasanze Madame Uzamukunda mu biro amubwira n’agasuzuguro kenshi ngo :  » Umuntu nkawe ntiyakagombye kuba yicaye mu mwanya nk’uyu ngo  yibwireko azawutindaho igihe kirekire »!  Yoshoje ubuhamya bwe agira ati : « Kuri njye,  aho niho ruzingiye . Ngayo nguko »!

IMG-20160130-WA0001-300x199

Madamu Uzamukunda arubatse kandi afite abana batatu.  Hambere, yahoze ari umwarimukazi mu mashuri abanza, nyuma aza gukomereza amashuri ye muri Kaminuza y’ i Byumba aho yakuye impamyabushobozi ihanitse mu bya « Administration ». Uyu mutegarugori ariko yamenyekanye cyane kubera uruhare rukomeye yagize mu mu bikorwa binyuranye byo guteza imbere umwari n’umutegarugori mu karere ka Gicumbi. Mbere yo guhabwa umwanya wa Administrateur w’ibitaro by’i Rwamagana yabaye Umucungamari w’ibitaro bya Rutongo. Hose aho yakoze yagaragaje ubwitange n’ubukiranutsi mu kubaha ibyarubanda. Twibutse ko uyu mwanya wa Administratrice yari awumazeho amazi atandatu gusa.

Turasaba inzego zose z’ubutegetsi zarebwa n’iki kibazo ko zakora uko zishoboye zikagaragaza  aho uyu mubyeyi ari kandi zikihutira kumurenganura biriya bisumizi bitaramukata ijosi bimurenganya.  Koko umuntu azire ko ari inyangamuyagayo maze twese dukomeze twituramire?

Turashima abaturage ba Gicumbi barimo kwisuganya ngo bahagurukire rimwe barengera mugenzi wabo uriho kwicirwa rubozo hirya iyo mu bihome bicuze umwijima,  ari nta kindi azira uretse umururumba wa bamwe mu baturage bigize  INDAKOREKA mu gihugu, bakumva ko bafite ubudahangarwa n’ububasha bwose ku buzima bw’ abaturage baciye bugufi batagira kirengera.

UMUHANUZI.

Leave a comment