Amakuru yo ku wagatandatu taliki ya 17/9/2016
Ishyaka Ishema ry’ u Rwanda rikomeje imyiteguro yo kujya gukorera politiki mu Rwanda . Mu gihe hasigaye iminsi ikababakaba 40 gusa Itsinda rya mbere riyobowe na Padiri Thomas NAHIMANA rigasesekara mu Rwatubyaye, Abataripfana bose barakataje mu kwegera no gusobanurira Abanyarwanda bakunda igihugu cyabo ko inkunga yabo ikenewe kandi bwangu.
Muri urwo rwego dore ibaruwa yandikiwe umunyarwanda wese wifuza kugira icyo afasha Abataripfana kugira ngo bashobore gusohoza neza iyi gahunda ifitiye benshi akamaro .
Tanga umuganda wo kubaka u Rwanda ruha abana barwo bose « AMAHIRWE ANGANA».
Muvandimwe duhujwe n’urukundo dufitiye igihugu cy’u Rwanda,
1.Nkwandikiye iyi baruwa kuko ndashidikanya ko ubona kandi wumva neza ibibazo bikomeye bikomeje gusenya igihugu cyacu bikaba ahanini bikomoka ku mikorere mibi y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwubakiye ku kinyoma, iterabwoba n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu hashingiwe ku irondakoko n’irondankomoko.
2.Kwemera ko abenegihugu twese tudakwiye gukomeza kwibera indorerezi ahubwo tugomba kugira icyo dukora ngo dufashe igihugu cyacu kubona inzira yo kwikura muri biriya bibazo, nicyo cyanteye guhaguruka nifatanya na bagenzi banjye tubyumva kimwe maze taliki ya 28 Mutarama(1) 2013 duhurira i Paris ho mu Bufaransa dushinga Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda .
3.Muri iyi myaka itatu ishize twarihuguye bihagije, twakoze inama nyinshi, twakoze ingendo mu bihugu binyuranye, twasesenguye amateka y’igihugu cyacu, twashyize ahabona ibitekerezo byacu, twagerageje kwifatanya n’abandi banyapolitiki tureba mu cyerekezo kimwe. Ikiruta byose ariko twateguye umushinga witwa « Kunga Abenegihugu kugira ngo dufatanye kwiyubakira u Rwanda moderne » (Together to modernize Rwanda) ugaragaza u Rwanda rubereye bose twifuza kuraga abadukomokaho.
4.Ubu rero igihe kirageze ngo duhaguruke tuve mu mahanga, dusange Abanyarwanda bari mu gihugu, dufatanye n’urubyiruko kubaka imishinga ishyigikira amizero mashya y’ejo hazaza.
5.Ibibazo bya politiki bikomeye cyane biri mu Rwanda muri iki gihe ntitubiyobewe. Ariko kandi tuzi neza ko ibyo bibazo bitazakemuka hatabonetse bamwe mu benegihugu bemera kwitanga. Aha ntuye mu gihugu cya CANADA, mfite urugo, mfite umugabo, mfite n’abana babiri bakiri bato. Baracyankeneye. Ariko nanone mu Rwanda hari abavandimwe bacu, hari imiryango, hari abaturage bakabaka miliyoni 12 nabo bakeneye « Abalideri » babafasha kwisuganya kugira ngo buhindure ibintu, bubake ubuyobozi bwiza binyuze mu nzira y’amahoro ishingiye ku bwitonzi n’ubushishozi.
6.Hasigaye amezi atagera kuri abiri tukaba dusesekaye mu Rwanda. Ntabwo nzagenda njyenyine. Mu Ikipe ya mbere tuzaba turi« Abataripfana batagendera kuri baranyica »bagera kuri batandatu (6), barangajwe imbere na Padiri Thomas NAHIMANA, Umukandida wacu ku mwanya wa Perezida wa Repubulika. Hari abandi bazaza nyuma. Mu gihugu tuzahasanga kandi n’abandi basore n’inkumi b’intwari cyane badutegereje tuzafatanya.
7.N’ubwo ariko dufite ubushake buhambaye n’ukwiyemeza kutajegajega tuzi neza ko ibikenewe ari byinshi kandi bisaba amafaranga atari make:
*Amatiki y’indege,
*Amacumbi,
*Ibikorwa byo kwandikisha ishyaka,
*Kwiyamamaza mu matora ya 2017 na 2018
*Ubuzima busigaye buhenze cyane mu Rwanda….
Niyo mpamvu dukeneye inkunga ya buri wese, yaba nto, yaba nini.
8.Nkwandikiye rero ngira ngo nkumenyeshe ko inkunga yawe tuyikeneye rwose kandi ko ushobora kuyitugezaho unyuze muri imwe muri izi nzira eshatu zikurikira:
- Kuyinyoherereza muri CANADA
- Kuyinyuza kuri Compte ya AIPAD-ISHEMA: IBA : FR76 3000 3010 2000 0372 8024 158 BIC : SOGEFRPP RIB : 30003 01020 00037280241 58
- Bitewe n’aho ubarizwa wayinyuza kuri :
*Italie: Madame Yvonne UWASE
*Belgique – Luxembourg: Joseph Nahayo ; Marie Claire Akingeneye
*Scandinavia: Jean Bosco Habiyaremye ; Jeanne Mukamurenzi
*Australia na Nouvelle-Zélande: Emmanuel Mugenzi ; Ernest Senga
*Allemagne: Simon Pierre Habineza
*America (USA): John Gahongayire
*Ubwongereza: Virginie Nakure
*Uburusiya: Valence Maniragena
*France – Suisse: Chaste Gahunde; Landouald Ntibayitegeka ; Akishuri Abdallah
*Pays-Bas: Ntaganzwa Jean Damascène
*Mazambique-Swaziland: Padiri Gaspard Ntakirutimana
*Zambiya-Malawi-South Africa: Venant Nkurunziza
*Cameroun: Kabanda Jean Baptiste
*Uganda-Tanzania-Burundi-Kenya-RDC- Congo Brazza- Rwanda: Padiri Thomas Nahimana, Jean Léonard Seburanga, Théodette Gatesire.
9.Mu gihe ngitegereje igisubizo cyawe cyiza kandi cyihuse, nkwifurije umugisha n’amahirwe atagabanyije.
Harakabaho abenegihugu batewe ishema no kwitwa Abanyarwanda.
Mu izina ry’Ishyaka ISHEMA,
Nadine Claire KASINGE,
Umunyamabanga mukuru wungirije,
Umuvugizi w’umukandida.